logo

NEW TALENTS

Stories Group
IKAMBA RY'AMARIRA

IKAMBA RY'AMARIRA

FREE
2 Seasons
▶ Start Reading
0
📝Story Preview

.Duheruka Ingabire Ari kwiriza ni nyuma yuko Karangwa yamubazaga ibyo Mutesi yamureze. ese Ingabire yaba ibye birangiye avumbuwe?.Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze..Karangwa yari akiri mu ntekerezo z'ibyo yabonye no kumva ibyavuzwe na Mutesi na Ingabire. Umutima we wari urimo amatsiko n'ikizere gike ku miterere ya Ingabire, ariko nanone agahinda ku rukundo yari amufitiye. Yari imbere ya bombi, mu nzu iteganye n’ikirere cy’ijuru, aho umucyo w’izuba ryo mu gitondo wari urimo uca ku madirishya y’icyumba cy’ibwami.Mutesi wari ucecetse ku ruhande, yakomeje kureba Karangwa, agerageza gusoma ku maso ye niba ibyo yari amaze kumubwira byamugezeho akabyemera. Yari azi neza ko ibyo yavuze byari ngombwa, kandi yifuzaga ko Karangwa yakumva ko ibyo akora abikora ku nyungu z'ubwami no ku bwiza bw'ibwami bwa Panama.Ingabire we yakomeje kwiregura, amarira atemba ku matama, asaba imbabazi no gukomeza kwemeza Karangwa ko ari umwere. Ariko ku mutima, yari afite ubwoba bwo kuba ibintu byose byari bigiye kumugaragaza nk’umugome. Yari yaragerageje gukomeza guhisha ibyo yakoze, ariko yakomeje kubona ko bigera aho abura uko abisobanura.Karangwa yatekerezaga cyane ku mateka y’urukundo rwabo, uko yabanye na Ingabire, uburyo bamaze igihe kirekire basangira byose, kandi uburyo yamukundaga cyane. Ku rundi ruhande, ntiyashoboraga kwirengagiza amagambo ya Mutesi, umuvandimwe we, n’inyungu z’ubwami bwe.Nyuma y’iminota icumi yo kwitekerezaho, Karangwa yazamuye umutwe areba Ingabire, ijwi rye rituje ariko ririmo uburemere. "Ingabire," yatangiye kumubaza, "ibyo uvuze birababaje. Ariko kandi ndashaka ko umenya Ukuri kuko ntashobora kwirengagiza amakuru yose ahari. Ubwami bwa Panama bwanyigishije ibintu byinshi, harimo no kuba nagira amakenga ku bantu bose bansatira, n’iyo baba ari abantu b’inshuti n’umuryango. Nkeneye kumenya ukuri."Ingabire yarebye Karangwa mu maso, asa nk’umuntu utunguwe, ariko kandi yumva ko atakwirwanaho neza. Yari azi ko Mutesi afata nk'umwanzi we yari kumugeza ku iherezo ribi, kandi ko kuba yahishuriye iby’uko ari mu bagambanyi byari kubaviramo ikintu gikomeye.Naho ku rundi ruhande, Mutesi yaragiye ahagarara hafi y'idirishya, areba hanze. Yari ameze nk'utareba ariko ari gucengera ibintu byose biri kuba. Yumvaga ashyigikiye icyemezo cy'umuvandimwe we cyo gushakisha ukuri. Igihe kigeze, yumva yizeye ko Karangwa azabona ko Ingabire ashobora kuba ari umwanzi uri hafi y’umutima we."Ndagira ngo ubu nkubwire," Karangwa yakomeje, ijwi rye ritangiye kugenda ryoroheje, "ndetse ngusabe imbabazi niba ibyo ngiye gukora bizakubabaza, kuko urabizi ndagukunda. byambabaza mbaye ndi kugambanirwa ni uwo umutima wanjye wihariye. Ariko uyu munsi ndashakira ukuri kuruta urukundo, kugira ngo ngarure amahoro n'umutekano muri ubu bwami."Karangwa yahise atumiza umurinzi mukuru we, amuha amabwiriza yo gufata Ingabire, akamujyana akamushyira mu nzu y’imbohe ziciriritse kugeza igihe iperereza rizakorerwa ngo hamenyekane ukuri ku byo Mutesi yamushinjaga.Ingabire yahise asuka amarira y’akababaro, umutima utera cyane,agwa hasi asaba Karangwa imbabazi, ariko yabonaga ko icyemezo cyafashwe. Umurinzi yaramwegereye aramwihutisha amujyana hanze, Ingabire atangira kugenda asakuza arira, atakamba ngo arekurwe.Mutesi yarebye ibibaye, maze atangira kurira, maze yicara ku ntebe. Karangwa yaramwegereye, amufata ku rutugu, amubwira mu ijwi rye rituje, ati"Mute, ndabona ibyo bikubabaje, ariko ndizera ko uri gukora ibintu byiza. Umunsi umwe, uzabona ko ibyo wakoze bifite ishingiro."Mutesi yaramwitegereje, Ati:" ntabwo mbabajwe n'uko ufunze Ingabire, ahubwo nshimishijwe n'uko uhaye agaciro amagambo yanjye.".Ku rundi ruhande, Gasore n'ingabo ze barimo kurwana n'ingabo za Mirindi ku musozi wa Bugina. Aho Gasore yamenye ko ubwirinzi bw’ingabo za Mirindi bwari buke, yahise atanga amabwiriza y'uko bagomba kurwana bifashishije intwaro zabo nyinshi ziremereye. Gasore yari yicaye hejuru y'umusozi, aho yabonaga neza uko intambara iri kugenda. Imihangayiko yari yose, ariko yare...

📚 Episodes (23)

Loading...
📢 Kwamamaza

Ibihe...

🎬
S01 EP01
IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep 1
🎬
S01 EP02
IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep 2
🎬
S01 EP03
IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep 3
🎬
S01 EP04
IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep 4
🎬
S01 EP05
IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep 5
🎬
S01 EP06
IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep 6
🎬
S01 EP07
IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep 7
🎬
S01 EP08
IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep 8
🎬
S01 EP09
IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep 9
🎬
S01 EP10
IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep 10
🎬
S01 EP11
IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep 11
🎬
S01 EP12
IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep 12
🎬
S01 EP13
IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep 13
🎬
S01 EP14
IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep 14
🎬
S01 EP16
IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep 16
🎬
S01 EP17
IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep17
🎬
S01 EP18
IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep 18
🎬
S01 EP19
IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep 19
🎬
S01 EP20
IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep 20
🎬
S01 EP21
IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep21
🎬
S01 EP22
IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep 22
🎬
S01 EP23
IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep 23
🎬
S02 EP15
IKAMBA RY'AMARIRA S02 Ep15

Story Info: IKAMBA RY'AMARIRA | 2 Seasons | 23 episodes

Author: Navio kki dabble le | Published: 10/31/2024

Rating: 0 ⭐ | Type: Free