logo

NEW TALENTS

Stories Group

IKAMBA RY'AMARIRA S02 Ep15

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Duheruka Ingabire Ari kwiriza ni nyuma yuko Karangwa yamubazaga ibyo Mutesi yamureze. ese Ingabire yaba ibye birangiye avumbuwe?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Karangwa yari akiri mu ntekerezo z'ibyo yabonye no kumva ibyavuzwe na Mutesi na Ingabire. Umutima we wari urimo amatsiko n'ikizere gike ku miterere ya Ingabire, ariko nanone agahinda ku rukundo yari amufitiye. Yari imbere ya bombi, mu nzu iteganye n’ikirere cy’ijuru, aho umucyo w’izuba ryo mu gitondo wari urimo uca ku madirishya y’icyumba cy’ibwami.

Mutesi wari ucecetse ku ruhande, yakomeje kureba Karangwa, agerageza gusoma ku maso ye niba ibyo yari amaze kumubwira byamugezeho akabyemera. Yari azi neza ko ibyo yavuze byari ngombwa, kandi yifuzaga ko Karangwa yakumva ko ibyo akora abikora ku nyungu z'ubwami no ku bwiza bw'ibwami bwa Panama.

Ingabire we yakomeje kwiregura, amarira atemba ku matama, asaba imbabazi no gukomeza kwemeza Karangwa ko ari umwere. Ariko ku mutima, yari afite ubwoba bwo kuba ibintu byose byari bigiye kumugaragaza nk’umugome. Yari yaragerageje gukomeza guhisha ibyo yakoze, ariko yakomeje kubona ko bigera aho abura uko abisobanura.

Karangwa yatekerezaga cyane ku mateka y’urukundo rwabo, uko yabanye na Ingabire, uburyo bamaze igihe kirekire basangira byose, kandi uburyo yamukundaga cyane. Ku rundi ruhande, ntiyashoboraga kwirengagiza amagambo ya Mutesi, umuvandimwe we, n’inyungu z’ubwami bwe.

Nyuma y’iminota icumi yo kwitekerezaho, Karangwa yazamuye umutwe areba Ingabire, ijwi rye rituje ariko ririmo uburemere. 

"Ingabire," yatangiye kumubaza, "ibyo uvuze birababaje. Ariko kandi ndashaka ko umenya Ukuri kuko ntashobora kwirengagiza amakuru yose ahari. Ubwami bwa Panama bwanyigishije ibintu byinshi, harimo no kuba nagira amakenga ku bantu bose bansatira, n’iyo baba ari abantu b’inshuti n’umuryango. Nkeneye kumenya ukuri."

Ingabire yarebye Karangwa mu maso, asa nk’umuntu utunguwe, ariko kandi yumva ko atakwirwanaho neza. Yari azi ko Mutesi afata nk'umwanzi we yari kumugeza ku iherezo ribi, kandi ko kuba yahishuriye iby’uko ari mu bagambanyi byari kubaviramo ikintu gikomeye.

Naho ku rundi ruhande, Mutesi yaragiye ahagarara hafi y'idirishya, areba hanze. Yari ameze nk'utareba ariko ari gucengera ibintu byose biri kuba. Yumvaga ashyigikiye icyemezo cy'umuvandimwe we cyo gushakisha ukuri. Igihe kigeze, yumva yizeye ko Karangwa azabona ko Ingabire ashobora kuba ari umwanzi uri hafi y’umutima we.

"Ndagira ngo ubu nkubwire," Karangwa yakomeje, ijwi rye ritangiye kugenda ryoroheje, "ndetse ngusabe imbabazi niba ibyo ngiye gukora bizakubabaza, kuko urabizi ndagukunda. byambabaza mbaye ndi kugambanirwa ni uwo umutima wanjye wihariye. Ariko uyu munsi ndashakira ukuri kuruta urukundo, kugira ngo ngarure amahoro n'umutekano muri ubu bwami."

Karangwa yahise atumiza umurinzi mukuru we, amuha amabwiriza yo gufata Ingabire, akamujyana akamushyira mu nzu y’imbohe ziciriritse kugeza igihe iperereza rizakorerwa ngo hamenyekane ukuri ku byo Mutesi yamushinjaga.

Ingabire yahise asuka amarira y’akababaro, umutima utera cyane,agwa hasi asaba Karangwa imbabazi, ariko yabonaga ko icyemezo cyafashwe. Umurinzi yaramwegereye aramwihutisha amujyana hanze, Ingabire atangira kugenda asakuza arira, atakamba ngo arekurwe.

Mutesi yarebye ibibaye, maze atangira kurira, maze yicara ku ntebe. Karangwa yaramwegereye, amufata ku rutugu, amubwira mu ijwi rye rituje, ati"Mute, ndabona ibyo bikubabaje, ariko ndizera ko uri gukora ibintu byiza. Umunsi umwe, uzabona ko ibyo wakoze bifite ishingiro."

Mutesi yaramwitegereje, Ati:" ntabwo mbabajwe n'uko ufunze Ingabire, ahubwo nshimishijwe n'uko uhaye agaciro amagambo yanjye."
.
Ku rundi ruhande, Gasore n'ingabo ze barimo kurwana n'ingabo za Mirindi ku musozi wa Bugina. Aho Gasore yamenye ko ubwirinzi bw’ingabo za Mirindi bwari buke, yahise atanga amabwiriza y'uko bagomba kurwana bifashishije intwaro zabo nyinshi ziremereye. Gasore yari yicaye hejuru y'umusozi, aho yabonaga neza uko intambara iri kugenda. Imihangayiko yari yose, ariko yarebye neza ukuntu ingabo ze zari zifite imbaraga nyinshi zo kurwana.

Yahise atera icumu rye, rigana ahari intambara, icumu rye rifata umukuru w'ingabo za Mirindi zari aho, Ingabo ze zahise zitangira kwibasira umwanzi. Mirindi yagerageje guhangana, ariko ingufu za Gasore n’abasirikare be zari nyinshi.

Intambara ikomeza kwiyongera, ingabo za Gasore zari imbere. Yitegereje uko urwambariro rw’ingabo za Mirindi rugenda rugwa, maze abona ko urugamba ruri gushira. Nuko Gasore atera intero ati, "turatsinze! Ubu ni igihe cyo gusubira mu rugo n'icyubahiro cya Panama."

Intambara irangiye, Gasore yategetse ko imbohe zose zifashwe zifungirwa hafi y’aho urugamba rwabereye. Nuko ingabo ze zirakomeza, zibishyira mu bikorwa.
.
.
.
Gasore yari akiri mu rugamba rw'ibitekerezo nyuma yo gutsinda urugamba ku musozi wa Bugina. Nubwo yari yishimiye gutsinda, yari azi ko urugamba rutarangiye. Ingabo za Mirindi zari zarafashe ibice by'amajyepfo y'ubwami bwa Panama, kandi Gasore yari ashinzwe kubohora izo ntara.

Aho ingabo za Gasore zari ziri kuruhuka, yakomeje kuganira n’abasirikare be bakuru. Yabaganirije ku mugambi w'uko bagomba kwerekeza mu majyepfo kugira ngo barwane urugamba rwa nyuma.

"Hari ibice by'ubwami bwacu byafashwe na Mirindi, kandi tugomba kubibohora. Tugomba gusubira mu rugamba vuba na bwangu, kugira ngo turangize neza akazi twatangiye," Gasore yabwiye abasirikare be, ijwi rye ryuzuye icyizere.

Abasirikare bamwumvaga neza, kandi bari biteguye gukurikira umuyobozi wabo aho ari ho hose. Nyuma y'ijambo rye, Gasore yahise atanga amabwiriza y’uko bategura urugendo rugana mu majyepfo.

Nyuma y’amasaha make, ingabo za Gasore zari zamaze gutegura urugendo. Bari bafite intwaro zabo, kandi umutima wabo wari uhagaze ku byiringiro by'ubutwari. Gasore yari imbere, atambuka atuje ariko arangwa no kutemera gutsindwa. Yarafite ikintu cy'ingenzi cyo guharanira—kubohora ubwami bwabo, no kwirinda ko umwanzi yongera kubateza akaga.

Bagendaga n’ingoga mu nzira yerekeza mu majyepfo, barenza ibiti n’udusozi, banyura mu misozi miremire iteye ubwoba. Uko bagendaga, barabwiranaga ndetse bakagirana n'uburyo bwo kwitegura icyarimwe mu gihe byaba ngombwa ko barwana mu buryo bubatunguye.

Basatira uturere twose Mirindi yari yaratwaye, Gasore yakomeje gutanga amabwiriza yo gukora ku buryo ingabo zabo zitagwa mu mutego n’umunaniro. Bageze ku mupaka w’akarere ka Nyamihondo, aho Mirindi yari yarashyize ingabo nyinshi mu rwego rwo kwigarurira uduce twa Panama.

Gasore yahise atumiza inama y’abasirikare bakuru, abasobanurira umugambi wo kugaba igitero gitunguranye ku nkambi ya Mirindi y’aho hafi. Yashakaga kubakubita muri icyo gihe cy'ijoro, kuko yizeraga ko babona umwanya mwiza wo kugota umwanzi atarabarabukwa.

"Iyo ntara yacu yigaruriwe na Mirindi.nta kindi tuza gukora uretse kuyibohora. Turagaba igitero muri iri joro, tugomba gukuraho Mirindi burundu, tukabohora aba baturage bacu," Gasore yavuze, akomeje kwereka abasirikare be ko icyemezo cye ari cyo gikwiriye gukorwa.

muri iryo joro, igitero cyaratangiye. Ingabo za Gasore zasatiriye nk'inyamaswa zidasubira inyuma, zibikora vuba kandi zubahiriza gahunda ya Gasore. Zageze mu nkambi y’umwanzi zibasanga baryamye, maze zibatera ku buryo batabashije kwirwanaho. Igitero cyari kigoye, ariko ingabo za Gasore zarushaga iz'umwanzi imbaraga.

Umwanzi akimara kubona ko ibintu byahindutse, ingabo za Mirindi zagerageje gusubiza, ariko ingabo za Gasore zari ziteguye bihagije. Ntabwo byari igihe cyo kunanirwa, ahubwo byari igihe cyo gukomeza kugira ubutwari no gukorera igihugu.

Mu gitondo, intambara yari irangiye. Gasore na bagenzi be bari bamaze gutsinda, kandi bari bishimiye cyane uburyo urugamba rwagenze. Akarere ka Nyamihondo kose karabohowe, kandi abaturage bagaruka mu buzima busanzwe.

Gasore yarebye aho ingabo za Mirindi zari zituye, atekereza ku kintu kimwe: ingabo za Panama zarushije umwanzi mu bwenge no mu mbaraga. Yasubiye ku basirikare be, abashimira ku myitwarire yabo, maze arababwira ati:

"Turi intwari, kandi tuzakomeza kuba intwari. Ubu, turi mu nzira yo gutsinda intambara zose ziduha amahoro ku butegetsi bwuzuye."

Yahise atanga amabwiriza yo gucunga neza akarere kabo, kugira ngo umwanzi atagaruka kubateraho. Gasore yari yishimiye intsinzi, ariko yakomeje kumva ko urugamba rutarangiye. Yari azi ko hakenewe ubundi bwenge bwo kugera ku mahoro arambye muri Panama.
.
.
Nyuma y'urugamba rukomeye rwaranzwe n'ubutwari bwa Gasore n'ingabo ze, ibice by'amajyepfo y'ubwami bwa Panama byari byabohowe. Gasore yari yishimiye intsinzi yagezeho, ariko yakomeje guhangayikishwa n'uko Mirindi ifite Igice kinini. Yasabye abasirikare be ko bakomeza gucunga neza ako karere, kugira ngo umwanzi atazasubira kubatera.

Mu gihe Gasore yari akomeje gukurikirana uko ibintu byifashe mu ntara zibohowe, ibwami i Panama, Karangwa yari mu ntekerezo nyinshi. Inkuru y'intsinzi y'ingabo za Gasore yamugezeho mu gitondo, bituma arushaho gushima umuyobozi w'ingabo ze. Karangwa yari yishimiye kubona ko igice kimwe cy'ubwami bwabo kigaruwe, ariko umutima we warugihagaze ku bibazo birebana n'umuryango.

Ubwo yari mu ngoro y'umwami, Karangwa yicaye ku ntebe ye y’ubwami, maze umugaragu aza kumumenyesha intsinzi yo kubohora igice cy’amajyepfo.

"Nyagasani, Gasore n'ingabo ze batsinze. Igice kimwe cy'amajyepfo cyarabohojwe, kandi ingabo za Mirindi zatewe inshuro," umugaragu yabimubwiye yicishije bugufi.

Karangwa yishimye cyane, ariko yari yaramaze gufata icyemezo cyo gukurikirana ukuri ku bibazo byari bihangayikishije umutima we. Yafashe umwanzuro wo guhita ajya kureba Kanyarengwe, wa muhanga mu by’ubugenge ndetse akaba n’umuganga gakondo w'umwami, kugira ngo amubaze ukuri kuri Ingabire.

Yahagurutse mu ntebe, yategetse abamucunga kumukurikira mu nzira igana kwa Kanyarengwe. Nta kindi kintu cyari ku mutima uretse gushaka kumenya ukuri kwihishe inyuma y'ibikorwa bya Ingabire. Karangwa yari akomeje kubona ibikorwa n’imyitwarire y’umugore we Ingabire nk’ibyuzuye amayobera, ndetse hari n'ibimenyetso byatangiye kumutera amacyenga.

Bageze kwa Kanyarengwe, Karangwa yinjira mu nzu ye atuje. Kanyarengwe, wari umugabo ufite ubuhanga budasanzwe, yari amaze iminsi ategereje iyi nzira Karangwa agiye guhitamo. Amaso ye yari yuzuye ubwenge, kandi yari azi ko iki ari igihe cyo kugira icyo amenera umwami.

"Nyagasani, ndabizi ko waje gushaka ukuri, kandi ukuri ni ukuri, ntiguhinduka," Kanyarengwe yatangiye avuga, atamukangisha ariko ari mu ijwi rituje.

Karangwa yarebye mu maso ya Kanyarengwe, abona ko uwo mugabo asobanukiwe neza ibyo amubwira. ati"Ndi hano kugira ngo menye ukuri kuri Ingabire. Hari ibintu byinshi bimbuza amahoro, kandi ndashaka kumenya niba koko umugore wanjye ari inyangamugayo cyangwa niba Ari umugambanyi." Karangwa yaratuje, ariko ijwi rye ryagaragazaga umwete w'umuntu ushaka kumenya ukuri kose.

Kanyarengwe yahumetse buhoro, arangije afata umwanya wo gutekereza. Nyuma y'ako kanya gato, yatangiye kuvuga amagambo make ariko y'ubwenge bwinshi.

"Ingabire ni umugore wawe, kandi ubusanzwe ntiwagakwiriye kugira ikibazo ku byiyumviro bye. Ariko hari ibintu bikwiye kugukangura, Nyagasani. Imyitwarire y'umuntu ishobora gutandukana bitewe n'amarangamutima, inyungu ze bwite cyangwa iz'abandi bashobora kuba bamwiyegereje. Ingabire yego ni umugore wawe, ariko ku kugambanira yabikora bitewe n'inyungu ze."

Karangwa yaratuje, ateze amatwi neza ibyo Kanyarengwe avuga. "Ariko se, urabona Ingabire afite ibyo ambeshya cyangwa agira uruhare mu bibi byose biri kuba mu bwami? kuko sindi kumva Icyo ushaka kumuvugaho." Karangwa yaramubajije, ijwi rye ryuzuye impungenge.

Kanyarengwe yararebye asobanura, atya Ati: "Nyagasani, hari byinshi bishobora kuba byihishe inyuma y'ibihe biri gukubita ingabo z'umutima wawe. Ntibyakorohera kumenya ukuri kose hatabayeho gukomeza kugenzura neza. Uzasanga hari ibimenyetso bibigaragaza, niba Ingabire afite uruhare mu bibi byose cyangwa niba hari abandi bamwiyegereje bagamije kuguhungabanya gusa. ariko Mutesi ntiyatinyuka kumubeshyera"

Karangwa yatekereje cyane ku magambo ya Kanyarengwe. Byagaragaraga ko ibyo avuga bifite ishingiro kandi ko bidakwiye kwirengagizwa. Nubwo umutima we warushagaho kumushishikariza gukurikirana ukuri, yamenye ko agomba gukora ubushishozi budasanzwe.

Kanyarengwe yarakomeje, ati"Nyagasani, gukomeza kugira amacyenga bishobora kugutera impagarara, ariko ushobora guhitamo gukomeza gusuzuma uko ibintu byifashe, ugashaka ibimenyetso byerekana niba hari ukuri cyangwa ibinyoma. Ntuzihutire kubifataho umwanzuro, kuko bishobora gusenya byinshi."

Karangwa yashimiye Kanyarengwe ku bw'ubwenge n'inama yamugiriye. Nubwo atahise amenya ukuri kwose, yasanze ari ngombwa gukomeza kuba maso no gukurikirana ibyo bibazo yitonze, kugira ngo amenye niba Ingabire afite uruhare mu bikorwa by'ubugambanyi cyangwa niba hari abandi bamushyira mu bikorwa.

Nyuma yo kuva kwa Kanyarengwe, Karangwa yafashe icyemezo cyo gukomeza gukurikira Ingabire n'ubushishozi bwinshi, ariko atagendeye ku marangamutima ahubwo akibanda ku bimenyetso simusiga. 
.
.
Nyuma y'aho Karangwa asohokeye kwa Kanyarengwe, umutima we wari urimo ibibazo byinshi bitarangira, ariko yari yamaze gufata icyemezo cyo gukomeza kuba maso mu kureba imyitwarire ya Ingabire. Nibwo yagarutse ibwami, agerageza gusubira mu buzima busanzwe bwo kuyobora ingabo n'ibikorwa by'ubwami. Icyakora, mu mutima we, yari akomeje kwibaza ku bigize ubuzima bw'umugore we.

Ubwo yari yicaye mu ngoro, umutima we uruhutse gato, Mutesi yaje kumusanga. Imbere ya Karangwa, Mutesi yari afite isura y'umugore ufite intimba mu mutima, n'ibitekerezo byuzuye urukumbuzi.

ati"Nyagasani, ndagusaba imbabazi z'uko nje kukubangamira muri iki gihe, ariko mfite ikintu cy’ingenzi nshaka kugusaba," Mutesi yatangiye avuga, ijwi rye rituje ariko ririmo agahinda kagaragara.

Karangwa yaramwitegereje, ati "Mutesi, vuga uko umutima wawe uteye, ndahari ngo ngufashe," Karangwa yamushubije, agaragaza ko yiteguye kumwumva.

Mutesi yicaye imbere ye, ashyira amaboko ku meza, arangije aravuga,ati "Nyagasani, ndakubwira ukuri. Nkumbuye Gasore cyane, kandi ibyo byanyiganje cyane mu mutima. Sinshobora gukomeza kwihangana igihe kingana iki tutabonana. Niyo mpamvu nsaba ikuzo ry'ubwami bwawe ngo undeke njye kumureba."

Karangwa yabanje gutekereza, anareba muri Mutesi, abona ko urukundo rwe na Gasore rwari rwinshi kandi rufite agaciro gakomeye kuri we. Yari azi ko Gasore na Mutesi bafite isano ikomeye, n'ubwo ibihe by'intambara byari byabatandukanyije, ariko byagaragaraga ko bashaka kuba bari kumwe.

"Ndumva ibyo umbwira, Mute. Gasore ni intwari y'ubwami bwacu, kandi urukundo mufitanye rurakomeye. Icyakora, umutekano wawe ni ingenzi kurusha byose, cyane cyane muri ibi bihe by'intambara. Ntabwo navuga ko umwanya wo gusurana hagati yanyu ari mwiza ubu, ariko nzi akamaro k'uko mwabona umwanya wo kubonana," Karangwa yavuze, agaragaza ko amwemerera.

Mutesi yaramushubije n’umutima wose,ati "Nyagasani, ndumva ibyo umbwiye kandi ntewe ishema n'uburyo utekerereza ku buzima bwanjye. Ariko sinashobora kuruhuka, igihe cyose ntekereza kuri Gasore, urukumbuzi ruranyica. Ndakwinginze, undeke njye kumureba."

Karangwa yaratuje gato, arangije aravuga, ati"Mutesi, nzagushyigikira muri icyo gikorwa, ariko hakenewe umutekano wose kugira ngo ibyo ushaka bigerweho. Tuzategura urugendo rwose ruzira amakemwa, kandi niba ugomba kujya kureba Gasore, bizakorwa mu buryo bwizewe, kandi turizeza ko uzaba uri mu mahoro."

Ayo magambo ya Karangwa yatumye Mutesi aruhuka, amenya ko Karangwa amushyigikiye mu rugendo rwe, n'ubwo yari azi neza ko byari ibintu bitoroshye. Yasohotse mu ngoro ye yishimye, kuko yari amaze kubona icyizere cyo kongera kubona Gasore, umukunzi we.
.
.
Mu gace k'amajyepfo aho ingabo za Panama zari zikomeje urugamba rwo kugaruza ubutaka bwari bwigaruriwe n'ingabo za Mirindi, Gasore yari amaze icyumweru cyose arwana n'umwete w'intwari. Yari umuhanga mu gukoresha intwaro, kandi yari ayoboye neza ingabo ze, azifasha gutsinda mu bice byinshi by'ubutaka bw'ubwami.

Ariko muri ako kanya, ubwo Gasore yari mu rugamba rutagereranywa, ari hagati y'ubutwari n'umurava wo kurwanira igihugu cye, byari bigoye kubona ibitekerezo by'amahoro mu mutwe we. Yibazaga uko Mutesi ameze, uko ari guhangana n'ibibazo biri ibwami, kandi urukundo rwabo rwari mo rumuhuza mu ntekerezo.

Ku munsi umwe, yicaye hanze y'inkambi y'ingabo, aruhuka nyuma y'umunsi muremure w'urugamba, yagize igihunga. wap mugabo wimfutse mu maso, yaje amwegera. Gasore yaramubonye ariko ntiyamenya neza uwo muntu uwo ari we, kuko yari yambaye imyenda yijimye kandi yari ameze nk'ufite ibanga. dore ko aribwo bwambere yaramubonye.

Uyu mugabo yaramwegereye, amaso ye ayahanga Gasore, kandi ijwi rye ryumvikana nk'iryuje amayobera. "Gasore," uwo mugabo yatangiye avuga, ijwi rye rituje ariko ryuzuye ubukana, Ati: "urwanira igihugu, urwanira ubwami bwawe. Ariko se uzi ibyo uri gukora neza?"

Gasore yaramurebye, umutima we wuzuye ubwoba no gutungurwa, kuko atari asanzwe abona abantu bamuvugisha mu buryo nk'ubu, cyane cyane muri aka gace k'intambara. " uri nde ? Ufite impamvu ki yo kunteranya n'iki gihugu? Wowe uri nde?"

Uwo mugabo yasetse gato, ashyira intoki mu biganza, asa n'uwishimye ariko nanone ufite akababaro.ati "Uri intwari Gasore, ariko hari icyo utazi. Mushiki wawe, ari mu kaga. Ibwami, ibintu ntibigenda neza, kandi ashobora gupfira ku butegetsi bwa Karangwa."

Gasore yahise atungurwa cyane, yongera kwibaza byinshi. "uvuze ngo iki? Mushiki wanjye Arashobora gupfa? Ushaka kuvuga iki? Njye ntamushiki wanjye ngira. ibyo umbwira n'ibiki?

Uwo mugabo akomeza, agira ati "Uri hano urwanira ubwami, ariko umenye ko uri gukina n'ibitekerezo by'intambara, nyamara ukoresha igihe cyawe cyose nta n'ubwo uzi ibyabaye ku bantu ukunda. Mushiki wawe ari mu kaga, kandi niba utihutira kumenya ukuri, urasanga waratakaje byinshi kuruta ibyo wagezeho. ni we asigaranye. ni we Uzi byose kuba byeyi bawe kuko akuruta, rero ntutamurinda, aricwa n'abishe ababyeyi bawe."

Gasore yari atangiye kumva umutima we utera cyane, amagambo yavugwaga na uwo mugabo yatumaga atangira kugira ubwoba. Yashakaga kumenya byinshi, ariko byari bigoye kwizera cyangwa kwemeza ibyo uwo mugabo yavugaga.

"Ariko ndakubaza, uri nde? Ukura hehe aya makuru? Mbwira ukuri kose, nanjye nsubize ibyo ushaka kumenya!" Gasore yahise avuga, ahaguruka asatira uwo mugabo, ariko uyu mugabo akomeza gucunga.

Uwo mugabo yaramurebye, ati "Njyewe, ni ibanga. Ntacyo nakubwira ku myirondoro yanjye, ariko wowe, va ku izima. Uramenya neza ibyo ukora, kuko ingaruka zabyo zirashobora gukugiraho ingaruka zikomeye. Mushiki wawe agiye gupfa, kandi ni wowe ugomba kumurinda."

Gasore yasaga n'uwumiwe, atangira gucika intege. Uko uyu mugabo yavugaga ayo magambo, niko umutima we wajyaga wiyongera gutera, ibitekerezo byinshi bitangira kuzenguruka mu mutwe we. Yatekerezaga uwo yita Mushiki we, n'ibyo ashobora kuba ahura nabyo ibwami, akibaza impamvu uyu mugabo amubwira ibyo byose.

Ariko ataramenya icyo akora, uwo mugabo yahise ahindukira, aragenda agenda atavuze ijambo na rimwe rindi. Gasore yasigaye Ari muhurizo, umutwe we wuzuye ibibazo byinshi.
.
Nyuma y'aho aganiriye na Gasore, uwo mugabo w'imfutse yahise ava aho yari ari, agenda mu nzira y'ikibaya cyari kirimo ibihuru byinshi, yerekeza mu nzira itamenyerewe na benshi, igana mu mujyi wa Panama. Yari afite ubutumwa bwihutirwa agomba kugeza ku muntu w'ingenzi, kandi urugendo rwari rwose. Nta bwoba namba yagiraga, kuko yari umuntu wiyizeye kandi usanzwe akora ibyo abandi badasanzwe bamenya cyangwa babona.

Nyuma y'amasaha make y'urugendo, yageze mu mujyi wa Panama, aho yanyuze mu nzira itazwi na benshi, yinjira mu ngoro y'ibwami ahita agana gereza aho Ingabire yari afungiwe. Uyu mugabo yaratuje yinjira mu nyubako y'iyi gereza ifungiwemo Ingabire. Yari azi neza ko adashobora guhagarikwa kuko yari afite inzira ze zose zitemba mu nzego z'ubutegetsi.

Yinjiranye umutekano ukomeye, agahinda mu maso, ariko nanone asa n'uwifitiye icyizere gikomeye. Yateye intambwe ajya mu cyumba Ingabire yari afungiwemo, agenda yitonze kugeza igihe ahingutse mu muryango w'icyumba afungiyemo. yaciye Umunyururu w'imbere yinjira imbere ngo afungure urugi, akomeza agana imbere.

Ingabire, wari ufunze mu nzu y'imbohe, yahise abona uwo mugabo asanzwe azi neza, kandi amwenyura ku mutima kubera ko yari amenyereye 'ibiganiro bye byuzuye ubwenge n'uburyarya. "Uragarutse? Wamenye iki ku mugambi wacu?" Ingabire yahise amubaza, ijwi rye ryuzuye inyota yo kumenya uko ibintu bimeze.

Uwo mugabo yaramurebye, ajya imbere aricara ku ntebe iri mu cyumba afungiwemo, hanyuma avuga ijwi rye ryitonze ariko riyobowe n'ukuri. "Namaze kuvugana na musaza wawe, Gasore. Namubwiye ko ibwami ibintu bimeze nabi, kandi ko niba atihutira kumenya ukuri, ari bubure byose. Mubyukuri nari ndimo kumureba mu maso maze kumva uko yari ashyugumbwa kubera ibyo namubwiye."

Ingabire yahise abwira umugabo afite icyizere, "Uri gukora neza. Nzi ko musaza wanjye akunda igihugu, ariko ibyo ukora bizatuma abura byose igihe cyose natwe dufite gahunda yo kumufasha. Kandi ubu wambwiye ko wabivuze byose. Ariko se, twe tumeze gute? Ndacyafite icyizere cyo kuvamo hano?"

Uwo mugabo yamwenyuye gato, ahita avuga ijwi rituje, "Ntugire ubwoba, Ingabire. Turimo gutegura uburyo bwo kugukura muri izi nzu z'imbohe. Gahunda yo kugufasha gusohoka irahari kandi ntakabuza uzasohoka hano bidatinze. Ingoma iri kurwanira ubuzima bwayo, kandi turimo gushaka uburyo twese tugira amahirwe yo kurokoka."

Ingabire yari afite amatsiko y'ibyo uwo mugabo, maze amureba n'amaso y'ibyiringiro. ati "Ariko ibyo byose bizagenda bite? Uri kuvuga iki kuri gahunda zacu? Mbwira neza uko ibintu biri kugenda."

Umugabo yaramusekeye , maze avuga ijwi rimeze nk'iry'umuntu ufite ibanga rikomeye. "Ibyo byose biri mu migambi irimo gukorwa. Kandi igihe nikigera, tuzabikora neza, tukagushyira hanze y'iyi nzu y'imbohe. Ariko nubwo bimeze gutya, ugomba kugumana icyizere, ukamenya ko dufite uburyo bwacu bwo gukora ibintu mu ibanga. Icy'ingenzi ni ugukomeza kwihangana kugeza igihe tugutambutsa."

Ingabire yaratuje, yumva icyizere cyongeye kugaruka mu mutima we. Yari azi neza ko ari mu nzu y'ubuzima bw'igihe gito, ariko amagambo y'uyu mugabo yatumaga yizera ko ibintu biri guhinduka kandi ko aribuvemo vuba. Yari afite icyizere ko ibyo yari yizeye bizagerwaho, kandi ko umugambi wabo wo gutegura gukuraho ubutegetsi bw'i bwami uzagerwaho.

Ingabire yamurebye mu maso, aramwenyura buhoro, agira ati, "Urakoze kubimfasha. Ntegereje ko gahunda izagerwaho, kandi nzaguma nifitiye icyizere cy’uko ibintu biri kugenda neza."

Umugabo yahise ahaguruka, asiga Ingabire aho mu nzu ye y'imbohe, amubwira amagambo y'icyizere, maze atangira gusohoka yitegura kugaruka igihe cyose bimwemerera gukora ibyo bateguye. Gahunda yo kumukuramo yari ifite aho igeze, kandi ibyo byari kuba bidatinze. 
.
.
Nyuma yo gusaba Karangwa uruhushya rwo kujya kureba Gasore mu majyepfo, Mutesi yiteguye neza. Ubu yari amenyereye ubuzima bw'ibwami, ariko umutima we wari warangamiye Gasore, uwo yari yarahisemo gukunda n'umutima we wose. Karangwa, wumvise agahinda n'ibyifuzo bya mushiki we, yaramwemereye, ariko amusaba kwitonda no kwirinda abanzi bashobora kugerageza kumugirira nabi mu nzira.

Mutesi yateguye urugendo rwe vuba, afata ingabo ze z'ubwitonzi kugira ngo zimurinde mu nzira. Yari afite icyizere ko urugendo ruzagenda neza, kandi azabona Gasore vuba, bakongera kwiyunga no guhanahana urukundo rwabo rw'igihe kirekire.

Bamaze kugenda urugendo rurerure, bagera mu kibaya kinini aho ingendo zose zanyuraga, ariko bakaba barimo gutegura kwambuka umugezi munini uzwi nk'Ikiraro. Mutesi yari yicaye mu gikundi cy'abagendera ku mafarashi, akurikiranywe n'abarinzi be b'indahemuka, bagerageza kumurinda.

Igihe bari bageze mu muhora w'icyo kibaya, hatangiye kumvikana ibisa n'urusaku rutunguranye. Mutesi yatangiye kugira igishyika muri we, ariko ntagire icyo abivugaho. Ariko hakoze gato, ingabo z'abarinzi be zigenga gacye mu buryo butunguranye, barinda aho bari bari, maze urusaku rukarushaho gukura.

Mu kanya gato, abantu batari bazwi batangiye kurasa abarinzi ba Mutesi. Nta gihe kinini cyashize, ingabo za Mutesi zari zatsinzwe. Abantu batari bazwi batunguranye batangiye kwinjira mu kibuga cy'abarinzi ba Mutesi, baca abo bari kumurinda bose umwe ku wundi.

Mutesi yari , ataramenya neza uko biri kugenda, ubwo aba bantu bamutahuraga baramushimuta. Yagerageje kwirwanaho, ariko imbaraga n'ubushobozi bw'aba bantu batari bazwi bwari bwinshi. Mutesi yisanze atwawe n'aba bantu batari bazwi, bafite umugambi utazwi.

Ibi byabaye byose byahinduye ibintu cyane. Umugambi wo kugera kuri Gasore wari ubaye inzozi mbi, n'ubuzima bwa Mutesi bwasaga nk'aho bugeze mu kangaratete. Abantu batari bazwi bamushyize akagozi ku 'intoki, bamujyana mu buryobwihishe, nta muntu n'umwe uzi aho yerekejwe.

Aho mu rugendo, umutima wa Mutesi wuzuye ubwoba n'urwikekwe, ariko agerageza gushakisha uburyo bwo kwicungura. Yari azi neza ko ubuzima bwe buri mu kaga, ariko nanone ntiyamenya neza ikiri kumutegurirwa. Yibazaga ku ntego z'aba bantu, ndetse n'icyo bakora muri uru rugendo.
Nyuma y'amasaha cye, bamugejeje munzu irimo umwijima bamubohera ku ntebe barigendera................................
..................
......................... loading episode 16
.
Abo ni bande bamutwaye?
bamujyanye he?
kunera iki atwawe?
ntuzacikwe.
.
|::::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::::::|
📢 Kwamamaza

Ibihe...

Comments