Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Ingabire wari wihindutse umugabo we, agiye kumuhirika ku ngoma. Gasore we akomeje guhiga Mutesi watwawe nabo tutaramenya. ese birarangira bite? Karangwa arabasha kurwana kucyubahiro cye? Mutesi we aratabarwa?
.
inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Dutangiriye Kuri Gasore, wari munzira Agana ibwami muri panama, dore ko yaramaze kubura Mutesi wari wamujyanye intenga. yaragarutse ibitekerezo biri kure, Umutima we ntiwari utuje, Kuko atarafite Mutesi we, wari umaze igihe atabona, birumvikana urukumbuzi rwari rwinshi. murugendo agenda, ifarasi ntiyari yorohewe, dore ko urugendo rwari runini, yayihataga ikiboko.
yihutaga agira ngo ajye kubwira Karangwa ko ibyo bari bagiyemo byari birangiye kandi ntacyo bageze ho. rwari urugamba rwambere rutsinze Gasore.
Icyo atarazi kuruhande ibwami yarimo ajya, intambara yari yose hagati ya Ingabire na Karagwa. dore ko bari bamaza kwambarana. Karangwa yatunguwe cyane n'imirwanire ya Ingabire, Kuko yari yatangiye ku mukomeretsa. umugongo n'amaboko, byari byuzuye amaraso Kubera ibikomere.
Karangwa yabanje gusa n'usubira inyuma , yitegereza neza ukuntu Ingabo ziri kumurwanirira, ziri gupfa ubutaruhuka zicwa n'ingabo zari genzi zabo. agahinda n'umujinya, byaramwuzuye, araturika arira nk'umwana muto. Ibyo Ingabire yabibonye mo intwaro ikomeye Niko gutangira kumuhagata mu magambo Ati:" dore yee.! uririza ntasoni wiyibagije benshi wishe wowe na so mushaka kuriganya iryo kamba wambaye? ndakubwiza ukuri ko utazigera nawe utuza kubwo amaraso ya data mwanennye, mu mwambura ikamba rye yarazwe na se. nje kumuhorera, kandi ndahamya neza ko uza kubabara kuruta uko yababaye."
Karangwa yararakaye, Abanza gusimbukira abasirikare bane bari kurwanya abari kuruhande Rwe, abaga ubutagira impuhwe , Bose arica. Ingabire ngo abibone nawe aramwataka inkota zivuga nk'inanga.
.
.
kuruhande Gasore yasesekaye imbere y'ubwami, atungurwa no gusanga imirambo yuzuye imbere y'amarembo , yumva urusaku rwabataka, abandi buvuga. yagize ngo ni Mirindi yateye, Niko kubwira Ingabo bari kumwe kwataka bakarengera ubwami. kugera Imbere, babuze uwateye nuwatewe Kuko abarwanaga basaga nkabo. yitegereje neza, abura Aho ahera, uwo mwanya umusirikare wari wacitse amaboko, aza avirirana arira n'imbere ye Ati:" mutware, Ingabire yoheje bagenzi bacu , none yaje guhirika Karagwa ku ngoma."
Gasore acyumva ko Ari Ingabire, yahise arakara, ahita afata inkota avuga cyane Ati:" mwice buri musirikare wese uri aha cyereka nyiricyubahiro Karangwa."
đĽđĽđĽđĽđĽ
abasirikare bari kumwe na we, batangiye kwica batarobanura, Gasore kwegera imbere yatunguwe no kubona Ingabire yenda kwica Karagwa dore ko yari yamwambuye inkota, yamaze kumukomeretsa umubiri wose yapfukamye icyari gisigaye kwari ukumuca igihanga. Gasore yateye inkota umujugujugu, iragenga igwa imbere ya Ingabire yegera inyuma. Gasore ahita amwataka urugamba rusubira bubisi.
.
đĽ nkwibutsa ko urubuga rwacu ubu noneho ruri tayali kukugezaho inkuru zose buri munsi kandi nshya. ubaye ukunda inkuru, uze gukanda Link twashyize kumpera z'iyi Nkuru utunge application yacu.đĽ
.
urugamba rwarakomeje, Gasore atangira kunesha gacye gacye Ingabire, atangira nawe kumukomeretsa, Ingabire abonye biri bugorane arasakuza Ati:" mu muzane.'"
Gasore yibajije uwo avuga, areba hirya areba hino, urugamba rwahise ruhagarara, uwo mwanya, yatunguwe no kubona Mutesi yakunze waboshywe bishoboka, uwo mwanya amarira yahise atangira guca imikoki kumatama ye.
Ingabire we yahise amubwira Ati:" Gasore, gute nawe ushaka kwica papa no gishyigikira abamwishe? ntushaka ko data asubira na ikamba rye? nakubwiye Kenshi ko uri musaza wanjye none wanze kunyumva Kubera iki? ariko ntakibazo. ndabizi ko ukunda Mutesi, kandi CYANE. aha rero niho nshaka kureba. niba ushaka ko Karagwa aguma kungoma nk'uko uri kubirwanira, uraheba Mutesi tumwice. cyangwa se wowe uriyicira Karangwa utsindire Mutesi wawe. urahitamo iki?
Gasore yarabanje guceceka, umutima we urakomereka cyane. Kureba Mutesi akubitwa n'umuyaga, imisatsi ye ifungiye mu mipfunyapfunyo y'ibyatsi, byatumye amarira akomeza kumuzenga mu maso. Yari hagati y'urukundo rwe na Mutesi no kurwana ku cyubahiro cya Karangwa, umwami wâigihugu cye.
Ingabire yarebesheje Gasore ijisho ryâuburyarya, amwenyura ati:
"Ndabona bikugoye, musaza wanjye. Ariko ndakwibutsa ko igihe kirimo kugenda. Urashaka gukiza umwami wawe cyangwa uwo mukobwa wawe ukunda kurusha byose?"
Gasore yarahumetse cyane, inkota yari ayifite ikomeye, ayitsindagiza hasi, akomeza gutekereza. Mu mutima we, yari azi neza ko iyo aza kuba ari wenyine, yagenda nta nkomyi agaharanira icyubahiro cya Karangwa, ariko kubona Mutesi we mu mimerere nkâiyo byatumaga umutima umuhata kimutabara , Kandi guhemukira Karangwa nanone bimuteye ikimwaro.
Yaramurebye, amagambo arabura. Mutesi nawe ntiyari gushobora kuvuga, ahubwo amaso ye yagize icyo avuga; yari mo asaba Gasore kutamutererana ariko ataretse guharanira icyubahiro cya Karangwa na none.
Ingabire yaramwenyuye cyane, abwira Gasore ati:
"Ni wowe ufite urufunguzo rwâibi byose, mfura yacu. Fata icyemezo, kandi ntabwo nzisubiraho. Ikipe yanjye yose ni iyacu. Twese turi bene data, nyamara ntitwemeranya ku by'ubutegetsi."
Gasore yahagaze amanywa y'ihangu, abwira Ingabire n'ijwi riremereye ati:
"mama wanjye yahoraga anyigisha ko icyubahiro kiruta byose, ariko kandi urukundo n'ubuzima biri mu murongo umwe. Wowe Ingabire, ntabwo ubikunda kandi biragaragara. Uri umugome. Simbabazwa n'ibyo unshinja cyangwa ibyo uvuga ko papa wawe yababajwe ntazi. Ntabwo nzareka kwiyemeza urugamba rwo kurengera igihugu cyanjye kandi sinzakwemerera gukomeza gutwika umutima wanjye no kwangiza uwâumwami."
Gasore yateye intambwe ajya imbere, areba Mutesi mu maso n'umurava wose aravuga ati:
"umbabarire rukundo rwanjye. Ingabire ntabwo yagutsinda ndeba cyangwa ko atsinde nyiri cyubahiro."
Ingabire yahise aseka cyane, maze abwira abasirikare be:
" mufate Mutesi mu mwice ndumva agikomeye Kuri Karagwa."
.
.
Karangwa yari aryamye hasi, amaraso atemba ku mubiri we, ibikomere bya Ingabire yamukomerekeje byaramubabazaga ariko umutima we wababazwaga cyane n'uko umugore we, Ingabire, yahindutse umwanzi ndetse akagira uruhare mu kugambirira kumuhitana. Mu kanya gato, Karangwa yabonye bimuremereye kurusha uko yabitekerezaga. Yararebye Mutesi wari aboshye, arihangana nubwo yari mu ntege nke, aramwenyura buhoro, maze atangira kuvuga ijwi rituje kandi ririmo agahinda kenshi.
"Mushiki wanjye, Mutesi," Karangwa yavuze amaso yuzuye amarira. "Ndagukunda kurusha uko nigeze gukunda undi muntu uwo ari we wese. Uri umuntu w'agaciro kuri njye, kandi sinshobora kwihanganira kugutakaza. Nyamara, ndabona ko ibi byose ntashoboye kubirinda."
Mutesi, nubwo yari aboshye, yarebye Karangwa amarira yuzuye mu maso. Umutima we warababaye, kubona musaza we mu mimerere nkâiyo. Karangwa yakomeje kuvuga:
"magara yanjye, sinshobora gukomeza kureba uko uboheshwa mu gihe ndi umwami w'igihugu. Gasore, ndabizi ko uri intwari. Wagaragaje ko ushobora kurinda iki gihugu n'icyo twakubitsemo byose. Ndagusaba ikintu kimwe gusa: urinde Mutesi. Niwe muti w'ibi byose, kandi ndabizi ko umukunda by'ukuri. Rero, mbabarira, musigasire nk'uko nasigasira ubuzima bwanjye."
Gasore yari ahagaze hafi, agifite inkota mu ntoki, yumvise amagambo ya Karangwa n'umutima utuje. Yaramusubije ati:
"Niyemeje kurinda Mutesi, ndetse no kurinda ibyubahiro byawe, nyiricyubahiro. Umwami wanjye, sinzagutenguha."
Karangwa yahumetse buhoro, araturika arira, ariko ako kanya yongera guterura inkota yari hafi ye. Mutesi yahise asakuza ati:
"Oya! Musaza wanjye, ndakwinginze, ntuzibagirwe ko uri umutima wâubu bwami. Ntukore icyo kintu nyamuneka!"
Karangwa yaramwenyuye buhoro, avuga ati:
"Mutesi, ndabizi ko ukunda igihugu cyacu, ariko musaza wawe ntashobora kurebera umuvandimwe we aboshywe, igihugu kirimburwa, n'umuryango wacu usenyuka."
Gasore yagerageje guhagarika Karangwa, ariko yari asumbirijwe nâubwihuse bwa Karangwa. Umwami yahagurutse n'imbaraga zose zari zisigaye mu mubiri we, aterura inkota ayihindukiza ayirebesha ho, ayerekeza ku gituza cye. Mbere yo kuyikubita ku gatuza, yaravuze ati:
"Nshaka ko urugendo rwacu ruba isomo ku bakiriho. Mugire amahoro."
Inkota yarayicumise Karangwa mu mutima, amaraso aratemba, apfukama imbere ya Gasore na Mutesi. Ingabire wari uhagaze kure areba ibyo byose, yabanje gusubira inyuma asigara ari gutekereza igikurikira, dore ko ibyo yarimo akoresha ngo agore Gasore, byari birangiye. ntakindi yakoze, yabohoye Mutesi.
Mutesi we yasakuje cyane, amarira yuzura mu maso, yiruka ajya aho Karangwa yari apfukamye. Yaramuhobeye arira cyane. Gasore, n'ubwo yari intwari, yashoboye kuruhuka umwanya muto maze areba Ingabire n'ijisho ry'uburakari.
Karangwa yarapfuye, ariko ibitekerezo bye byakomeje kuba isomo rikomeye ku bari bamukikije.
.
.
Gasore yitegereje Karangwa wari upfuye imbere ye, amaraso ye asandaye ku butaka nkâikimenyetso cyâubutwari nâurukundo yakundaga umuryango we nâigihugu cye. Mutesi we yari yicaye iruhande rwa Karangwa, amarira atemba ku matama ye, asakuza cyane nk'aho asaba ngo ibyo byari bimaze kuba bisubire inyuma. Ijwi rye ryuzuyemo agahinda ryashenguye umutima wa Gasore, umujinya mwinshi uramwuzura ubwo yahindukiraga areba Ingabire nâingabo ze zari zimaze gusenya ubwami bwa Panama.
Gasore yatuje gato, ariko amarira ya Mutesi n'ukuntu yari acigatiye Karangwa byatumye atangira kwibuka ibihe byose yari yaranyuranye mo na Karangwa. Yibutse ukuntu Karangwa yamweretse icyizere ku munsi yamugiragaho Umugaba Mukuru wâIngabo. Yibutse amagambo ye y'ibyiringiro, uburyo yamwigishije kurinda igihugu, no kumwereka urukundo rwa kivandimwe n'icyubahiro. Gasore yumvise umutima we uremerewe cyane, ariko muri ako kanya, uwo mutima wahise uhinduka I'm ambarutso yâumujinya nâubutwari.
Yahagurutse, yitegereza Ingabire nâingabo ze, ijisho rye ryijimye nâuburakari. Yaravuze ati:
"Ingabire, Karangwa yitanze kugira ngo ibyo mwubatse birangire. None ngiye kwerekana icyo bivuze kurwana urwanira icyubahiro nâukuri!"
Gasore yarangije kuvuga atangira kwiruka yerekeza ku ngabo zari ziri mu kibuga cyâurugamba. Inkota ye yavuzaga ubuhuha, yicisha buri muntu wese wari ku ruhande rwa Ingabire. Nta mbabazi yagiraga; buri gukubita kwâinkota kwarangwaga no gushaka kwihorera ku bwâurupfu rwa Karangwa. Ingabo zari ziri ku ruhande rwa Ingabire zagerageje kumuhagarika, ariko imbaraga zâumujinya nâubutwari bwe zari zarenze kamere yâumuntu usanzwe.
Ingabire yarasakuje, asaba ingabo ze gusubira inyuma, ariko ntibyahagaritse Gasore. Yarababwiye ati:
"Ntabwo muzongera gutera ubwami bwa Panama. Mwica abavandimwe bacu, mukenesha igihugu, none murangiza mwica nâumwami! Nimwitegure gutanga ubuzima bwanyu kugira ngo mwishyure ibyo mwakoze."
Imirambo yâingabo za Ingabire yakomezaga kuzura aho Gasore yanyuraga, amaraso asendera ku butaka. Gasore, n'ubwo yari afite umunaniro, yahatanaga nkâaho yifitemo imbaraga z'ingabo ibihumbi ubwazo. Yari umuriro utazima, inkota ye yahindutse umucyo wâubutabera bwabo bose bari barenganye.
Muri uko kurwana, Ingabire yararebye, abona ko nta cyo agishoboye gukora. Yari asigaranye ingabo nke, kandi zari zicitse intege. Ingabire yamenye ko urugamba rwarangiye, maze mu bwoba bwinshi, yiruka yerekeza mu ishyamba riri hafi.
Gasore yahagaritse inkota ye, arangije, yitegereza aho Ingabire yari agiye. Ariko ntiyamukurikiye, ahubwo yasubiye inyuma asanga Mutesi wari akiri aho, acigatiye umurambo wa Karangwa. Yaratuje gato, amarira aramuzenga, maze avuga ijwi rikomeye:
"Nyagasani Karangwa, ndahiye imbere yâamaraso yawe ko Panama izongera kuba igihugu cyâigihangange. Ingabo zawe zatsinze, kandi nzaharanira ko igikomangoma cyawe, urukundo rwawe, Mutesi, agira amahoro no gukundwa."
.
.
Ingabire yakomeje guhunga, ageze mwishyamba, asa nkuhagarara, ntiyari yitaye kubashobora kuba bamukurikiye, ahubwo yarushijeho gutuza. mukanya nkako guhubya ijwi ry'umugabo, ryavugiye inyuma ye ati':" bigenze bite?'"
Ingabire guhindukira yasanze Ari wamugabo wakundaga guhura nawe yipfutse hose. Ingabire ati':" data, Karangwa yapfuye. Gasore we nanubu aracyandwanya, nubu niwe nsize ibwami. Ari kumwe n'igikomangoma kazi Mutesi."
umugabo yahise akuramo Mask, neza neza umubonye, wagirango ni Gasore koko barasa cyane uretse ko we akuze. umugabo ati:" igihe kirageze ngo nsubire ibwami kumugaragaro. Gasore ni umuhungu wanjye, niyo yandwanya ntiyatsinda. kandi ukwiye kumenya ko Ari musaza wawe, ntabwo rero amaraso muhuje yatuma akugirira nabi."
Ingabire ati:" data, nasize yarakaye cyane. ikindi yishe Ingabo zose yazimaze."
umugabo ati:" tugende ibindi ndabyikorera. guhera ubu ninjye mwami wa panama."
ntibyatinze, yafashe inkota, afata imyambi n'umuheto, berekeza ibwami.
.
.
.
Gasore yari yicaye imbere yâingabo zashoboye kurokoka urugamba rukomeye. Umujinya wari wakendereye ariko umutima we wari ukiremerewe no kubura Karangwa, umwami wari inshuti, umuvandimwe, ndetse nâumuyobozi wâintangarugero. Mutesi yari iruhande rwe, amuhumuriza nâubwo nawe umutima we wari uremerewe nâagahinda kâurupfu rwa musaza we.
Ibintu byasaga nkaho byataye umurongo, abaminisitiri, nabo bari bataye ikizere dore ko Karagwa yarapfuye, na se Kandi atarashyingurwa. bari babuze Aho bahera, ngo bashyira Ibintu kumurongo. abasirikare barokotse bo, bakomeje gusukura ibwami, bakura imirambo n'amaraso byabahoze Ari bagenzi babo.
Gasore na Mutesi, bagiye iruhande rw'umirambo ya papa Mutesi Ndetse na musaza we Gasore. amarira yari yose habuze uwihanganisha undi.
Muri ako kanya, abantu bahise batangira guhururira mu rugo rwâibwami ubwo umusaza wambaye imyambaro yâintambara yinjiraga. Imbaraga ze zari ziteye ubwoba nâubwo imyaka yari imaze kumuhinyuza ku mubiri, abaminisitiri baramubonye barikanga. amakuru yageze Kuri Gasore ko Ingabire agarukanye n'undi muntu, Gasore yaramurebye amera nkâuwamenye uwo muntu, ariko ntiyabasha guhita yibuka neza.
Umusaza yahagaze imbere ya Gasore na Mutesi, ashyira inkota hasi avuga ijwi riranguruye ati:
"Nitwa Rugwiza, mwami wa kera wa Panama. Gasore, ni wowe muhungu wanjye, ndetse Ingabire ni mushiki wawe. Nyamara, ibi byose byabaye ari umugambi wakorewe mu mwijima kugira ngo dusenye umwami wibye ingoma. ndagarutse. aha ndi ni m'urugo Ndetse iwanjye. nje kwicara ku ngoma yanjye.
Gasore na Mutesi barumiwe. Ingabire yahise apfukama imbere ya Gasore, asaba imbabazi zâibyo yakoze byose, avuga ko byari umupangu wo kugarura umubyeyi wabo ibwami. Ndetse ko kwiyitirira ubutegetsi no kubura urukundo rwâumuryango, byatewe n'uko atari kwemera ko bavukana. Gasore we yarebye Rugwiza mu maso, atangira kwibuka uko umubyeyi we yamubuze akiri muto, maze amarira atemba ku matama ye. yibutse papa we, akiri muto, ajugunya inkota hasi , amarira atemba kumatama.
Rugwiza yakomeje avuga:
"Gasore, witandukanije nâicyubahiro cyawe, ureka kwikunda, kuko wabaye intwari, urengera umuryango wawe warufite ndetse nâigihugu. Ubu rero, wigira ikibazo ngo njye na Mushiki wawe tuje gufata ingoma, Oya, icyo twashakaga ni ukwambura ingoma amaboko y'uburiganya. ndifuza ko Rero, ubera igihugu umwami wâukuri. Niyo mpamvu nguhaye iryo kamba, Kuko Ari umurage wanjye. ariko uzagendera ku mahame yâubutabera, urukundo, nâubworoherane. uzashyire imbere umuturage, wirinde kwikunda. ikindi ujye ubana neza n'abaturanyi, Kuko ntawigira. "
Gasore yakiriye ikamba nâintebe yâubwami ariko ashyiraho imirongo migari izagenderwaho: kubabarira abacumuye ariko bashyira imbere kugororoka, gusubiza abantu bose icyizere no guharanira iterambere ryâigihugu. yongeye gusana panama, yiyunga na Mirindi Ndetse na ntenga, Panama itera imbere. yaherekeje imirambo ya Karangwa na se neza, Ndetse arongora Mutesi babyarana Abana ba biri babahungu. Panama yateye imbere bishoboka IBA ubwami bw'igihangange, amahanga atinya. Byarangiye , Karugendo ashyingiwe Ingabire nk'ikimenyetso cyo kwiyunga.
â˘â˘â˘â˘â˘â˘â˘â˘â˘â˘â˘â˘â˘â˘END°â˘â˘â˘â˘â˘â˘â˘â˘â˘â˘â˘â˘"
.
Naha dusoreje inkuru yacu. Ariko se, igusigiye iki?
1. Kugendera ku kuri no kudahubuka: Inkuru igaragaza akamaro ko gufata ibyemezo bihamye nko guca urubanza ruciye akarengane. Gasore yagaragaje ko igitekerezo cyiza cyâicyubahiro kigerwaho mu nzira yâamahoro.
2. Gukomera ku muryango: Uko byagenda kose, urukundo nâubumwe bwâumuryango ni ingenzi. Karangwa yitanze kugira ngo umuryango nâigihugu bigire ejo hazaza heza.
3. Kubabarira no gutanga amahirwe mashya: N'ubwo Ingabire yakoze amakosa, yagiriwe imbabazi kugira ngo atangire ubuzima bushya nk'umuntu wahindutse.
4. Ubuyobozi bushingiye ku baturage: Ubutumwa bwa nyuma bwa Papa Gasore bwagaragaje ko umuyobozi mwiza ari ugushyira imbere inyungu rusange, atari izo ku giti cye.
5. Guharanira icyubahiro cyâigihugu: Gasore, n'ubwo yari intwari mu mirwano, yahisemo gutsinda urugamba nyakuri: urugamba rwâubutabera nâukuri.
Icyo inkuru yigisha:
Gukomera ku ndangagaciro zâurukundo, ukuri, no kubabarira.
Guharanira icyiza rusange kuruta icyiza ku giti cyawe.
Ubwami cyangwa ubuyobozi bwiza ni ubwo bushingira ku banyagihugu, amahoro nâubwumvikane.
.
.
Comments