Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Gasore agarukanye inkuru nziza kuri Karangwa ko Mushiki we Mutesi ari intenga. Ese noneho Mutesi aratabarwa?
.
Mbahaye ikaze.
.
Karugendo wari ukomeje kugaragaza ubugome budasanzwe, yiteguraga kubuza amahoro Mutesi. Nyuma yo kwica abasirikare bo ku ngoma y’u Bwami, yahise yinjira mu cyumba Mutesi yarimo maze amubwira imagambo akomeye:
"Igirwamukunzi yawe yacitse. Ariko ndakubwiza ukuri ko niba udahise wemera ko umbera umugore, nawe ndakwica."
Mutesi yamuteye akajisho gasa n’awe kamutera ubwoba. Mu mutima we yagize ati:
"Gasore, urongeye uransize? Nari nizeye ko umunsi umwe uzagaruka, none urongeye uransiga!"
Karugendo yategetse umwe mu basirikare be gufata Mutesi maze bakamujyana mu nzu yakoreshejwe nka sentare y’uburiganya. Mu maso ye, Karugendo yari yiyemeje gukoresha ubwoba n’ububasha bwe byose ngo atsindire Mutesi.
.
.
Kuruhande,
Mu gihe Karangwa yari akimenya ko Mushiki we ari intenga, yahise abwira Gasore amagambo yuzuye urukundo n’ishimwe:
"Ndabizi ko ukunda Mushiki wanjye, kandi ndagushimira urukundo n’ubwitange wakomeje kugaragaza ku bwami bwacu. Byongeye, ndasaba imbabazi ku bibi byose natekereje gukora kubera amagambo ya Ingabire. None rero Gasore, fata abasirikare bose ushaka, ujye i Ntenga ubohoze Mutesi. Nibigushobokera, ndasezeranye ko mushyingirwa, akubere umugore ubuziraherezo."
Gasore, atazuyaje, yahise ashima Karangwa ku cyizere yamugiriye maze yitegura urugamba. Yahamagaje abasirikare amagana maze bose baje bishimye. Gasore yari umuyobozi wakundwaga cyane, kandi amagambo ye yababibagamo ikizere n’icyizere cy’intsinzi. Yaje imbere yabo avuga ijambo rikomeye:
"Uyu munsi ni wo twari dutegereje. Nimuze dufatanye tubohore igikomangomakazi cyacu. Nimujye imbere yanjye dutsinde. N’ubwo umwe muri twe yagwa ku rugamba, umwuka we wa nyuma uzageze Mutesi hano muri Panama. Dukorere ubwami, dukorere urukundo!"
Abasirikare bose bavugirije induru y’ishyaka, maze batangira urugendo rujya Ntenga. Bahagurutse ku mafarasi yabo, bafite inkota n’imyambi, maze intambara iba itangiye gutyo.
.
.
Muri icyo gihe, Mutesi yari muri sentare. Nubwo yari amerewe nabi, umutima we wari ukiri kuri Gasore. Yakomeje kwibwira ati:
"Nzi ko uzaza. Gasore, nzi ko uzaza, kandi ntuzakangwa na Karugendo."
Karugendo yiteguraga kumwikiza burundu mu gihe yanze kubana nawe, ariko nta n’umwe mu bwami bw’i Ntenga wari uzi ko Gasore yaje Ari mu nzira. Imyambi y’abasirikare ba Gasore yabanje kuvugira kure kumipaka, maze umusirikare umwe aravuga ati:
"Dore baraje! Ni abasirikare b’i Bwami bwa Panama!"
Karugendo yahise ashyira abasirikare be ku murongo, ariko batinda kuza kuko batari biteguye. Gasore yari yiteguye neza urugamba, kandi intwari zo muri Panama zari zifite ubushake bwo gutsinda.
Muri ako kanya, Gasore yahise atanga itegeko rya nyuma:
"Mwimuke! Dukorere ubwami bwacu, dukore ku bw’urukundo!"
.
.
.
Ku rugamba mu burengerazuba
Ingabire yari kumwe n’ingabo za Panama mu burengerazuba aho barwanaga intambara ikomeye n’ingabo za Mirindi. Nubwo yari umugore w’umwami, yari afite umutima w’intambara kandi yari yagaragaje ubuhanga mu kuyobora ingabo z’i Bwami mu gihe Karangwa yari ari mu bindi bikorwa.
Ingabo za Panama zari zimaze gutsinda Mirindi nyuma y’urugamba rukomeye. Nubwo byasabye amaraso menshi, icyizere cyari cyaragarutse. Ingabire, wari wicaye mu nsi y’igiti kinini cyo kuruhukiramo, yashimye ingabo ze ku bwitange zakomeje kugaragaza. Ati:
"Muri intwari z’ubu bwami. Nimuruhuke ariko ntimurote, kuko urugamba ruracyakomeje harigihe umwanzi yagaruka."
Ingabo ze zikiruhuka, haje kwigaragaza umusirikare w’i Bwami wari woherejwe i Panama. Yaje ku igare ryihuta, yambaye imyenda yerekana ubutumwa bukomeye, maze ahita ahagarara imbere ya Ingabire.
.
Yikije umutima, uwo musirikare yavuze ijwi rikomeye ryuzuye ishema ati:
"Nyiricyubahiro, nzanye ubutumwa buvuye i Bwami i Panama. Gasore, intwari yacu, yagarutse, kandi ari ku rugendo rwo kubohora igikomangomakazi Mutesi, intenga. Karangwa yamuhaye amabwiriza yo kujya gukemura icyo kibazo, none twizeye ko azabigeraho."
Ingabire yumvise amagambo ye, arikanga cyane. mu mutima Ati:" Gasore yagarutse ibwami? abaye yamubwiye byose , byambera ikibazo? " ariko ntiyagaragaje amarangamutima mu maso. Mu mutima, yari afite akajagari k’ibitekerezo. Yahise akomeza kwicara mu mwanya we, arebana n’umusirikare. Yamusubije mu ijwi ryuje ubwitonzi ati:
"Ni inkuru nziza ko Gasore yagarutse. Ariko urugamba ntiruzamworohera. Rero nimba ahari, Imana izamurinde kandi imushoboze kugarura Mutesi mu mahoro."
Nyuma yo gusezera, uwo musirikare yahise yisubirira ibwami, asiga Ingabire mu bitekerezo byinshi. Mu mutima we, yari ahangayikishijwe n’uko Gasore ashobora kugera ku ntsinzi maze agasubirana na Mutesi, bikamubuza amahirwe yose yo gukomeza kuba ku isonga ry’ubwami. Yibwiye ati:
"Gasore n’ubwo akora ibi byose ku bwami Kandi akaba Ari musaza wanjye, sinzi niba azigera amenya neza ibiri imbere. Niba ataje kurwanya, ibyo byose biransaba kwitegura ibyo nshobora gukora."
.
.
Mu gihe ingabo z'i Panama zari zikirinze uburengerazuba, Ingabire yiteguraga kuboherereza ubutumwa buzakomeza kuzamura icyizere mu basirikare. Yibwiye ati:
"Nta wundi ugomba kwinjira muri ibi byose. Karangwa ashobora gukora ibyiza ku bwami, ariko agomba kuzirikana ko hari byinshi bigomba gukemuka imbere. iyi ngoma ariho ni iyadata, nubwo yapfuye igomba kuba iyacu"
.
.
Nyuma yo kuragiza urugamba mu burengerazuba no gushimira ingabo ku ntsinzi, Ingabire yahise yihutira kwishyira hamwe n’abayobozi b’ingabo bari kumwe. Yari amaze kubona ko amahirwe yari imbere ye adasanzwe: Gasore yari yagiye kubohora Mutesi ari kumwe n’amagana y’ingabo, bivuze ko umurwa mukuru wa Panama wasigaye udafite abasirikare benshi bawurinda. ibyo byatumye apanga kugera kunzozi ze.
Yahamagaye inama yihutirwa mu rwihisho, maze aganira n’abasirikare bakuru bari kumwe nawe. Mu ijwi ryoroheje ariko ryuzuye ubuhanga bwo gushishikariza, yaravuze ati:
"Ncuti zanjye, twakoze igikorwa gikomeye cyo gutsinda Mirindi. Ariko rero, ibibazo by'ubwami bwacu ntibirangiriye hano. Mwese murabizi ko Karangwa, n'ubwo ari umwami, yagiye ahubuka inshuro nyinshi, kandi ubu asigaranye imbaraga nke. Gasore yagiye kubohora Mutesi ari kumwe n’abasirikare benshi. None ni iki tubona? Twaba dufite amahirwe yo guhindura amateka ya Panama, tugafata ingoma tukayishyira mu maboko abasha kuyobora neza kandi adashidikanywaho?"
Ingabo zimwe zarebaga Ingabire zatangajwe nibyo, zicyeka ko ahari Ari gukina, ariko uko yakomezaga kuvuga, bahise batangira kumwumva neza. Yakomeje agira ati:
"Nimureke mbabwire, nimudufasha muri iki gikorwa, mwese muzagororerwa uko mutigeze kubitekereza. Nzaha buri wese ibihembo bihagije; abashaka imirima bazayihabwa, abashaka ibwami bazahabwa imyanya y’icyubahiro. None, mugire icyo mwanzura. Tugende, dufatirane aya mahirwe?!"
.
.
Nyuma y’amagambo yuje ubuhanga n’umurava, benshi mu basirikare bari kumwe na Ingabire bahise bamwemerera doreko imitima yabo yifuzaga kuba abatware n'abagaba. Biyemeje kumushyigikira, bamwizeza ko bazakora uko bashoboye bagafata ubwami bakamushyira ku ngoma. Bamwe bavuze bati:
"Dufatanyije nawe, Nyiricyubahiro, tuzatsinda Karangwa. Ntabwo dushobora gutakaza aya mahirwe."
Ingabire yahise ategeka ko bakora umugambi uhambaye wo gusubira i Bwami mu ibanga, aho bazatungura Karangwa bakamuhirika ku ngoma.
.
Ingabire n’ingabo ze basigaye bahise batangira urugendo rwo gusubira i Bwami mu bwiru bukomeye. Yari azi neza ko nta kindi kimubuza kugera ku mugambi we uretse Gasore na Mutesi, ariko yiringiraga ko igihe kizaba gicyenewe, azabona uburyo bwo kubarwanya cyangwa kubasibanganya.
Mu gihe bagendaga, Ingabire yibwiraga mu mutima ati:
"Karangwa yambonye nk’umuntu ucecetse, ariko si uko ndi. iyi ntebe y'ubwami ndayibona ku bwanjye, kandi Gasore na Mutesi ntibazambangamira."
.
.
Gasore n’ingabo ze bageze mu nkengero za Intenga, batangira gukambika kugira ngo bategure uburyo bwo gutabara Mutesi. Mu masaha ya mbere y’ijoro, yateranyije abayobozi b’ingabo ze, abaha amabwiriza yihariye.
"Bagenzi banjye," Gasore yatangiye avuga mu ijwi ry’ubutwari, "uyu munsi ntitwaje kurwana urugamba rusanzwe. Twaje kurokora igikomangomakazi, Mutesi, umuvandimwe wa Karangwa kandi inshuti yanjye ikomeye. Mwese murabizi ko tutagomba kugaruka tudashubije umwami icyubahiro cye kandi tudatabaye ubugingo bwe. Muve mu bwoba, kandi muzirikane ko uko bizagenda kose turi intwari z’ubwami bwa Panama."
Ingabo ze zamusubije zisakuza mu ijwi rimwe: "Tuguhaye icyubahiro, turarwana kubwami bwacu!"
Bidatinze, Gasore yahise ashyira umugambi mu bikorwa. Ingabo z’Intenga zari ku burinzi zatunguwe n’uburyo ingabo za Gasore zasatiriye bitunguranye. Urugamba rwahise rutangira rwuzuye inkota, n’imyambi. Gasore yerekanye ubuhanga bwe bwo kurwana no kuyobora, agenda arwana asatira inzu Mutesi yari afungiwemo.
.
.
Karugendo, wari uzi neza ko Gasore ashobora kuza kumutabara, yari yateguye ingabo nyinshi kumurinda. Yari kumwe n’abasirikare b’abanyembaraga b’intiti bo kurwana, kandi yategetse ko nta n’umwe wegereza aho Mutesi ari atamurangije. Mu gihe Gasore yasatiraga inzu, Karugendo yamusanze ku rugamba, amusanga akoresheje inkota ye nini.
"Gasore," Karugendo yavuze agenda amwegera, "wibwira ko ushobora kumpangara? Uzi neza ko nta muntu wakurusha ubumenyi mu ntambara hano?"
Gasore aramusubiza ati: "Karugendo, uribeshya. Urugamba ntabwo ari urwawe."
Barwanye inkota ku nkota mu buryo bukomeye, buri wese agerageza kunesha. Nta n’umwe washakaga gutsindwa, ariko Gasore yagaragaje ubushishozi mu buryo bwo kugaba ibitero byihuse no kwirinda imitego ya Karugendo.
.
.
Muri ako kanya, ibintu byahindutse mu buryo butunguranye. Mu mwijima w’ijoro, hatangiye kwinjira abantu bipfutse amasura batangiye kurwanya impande zombi: ingabo za Gasore n’iza Karugendo. Aba bantu bari bafite imbaraga n’ubuhanga budasanzwe mu kurwana, kandi nta n’umwe wari uzi aho baturutse cyangwa icyo bagamije.
Gasore yatunguwe, ariko ntibyamubujije gukomeza urugamba. Yahise atangira gutekereza ko bari abacancuro ba Karugendo, ariko ntiyabasha gusobanukirwa impamvu barwanaga n’ingabo zose. Karugendo na we yaratunguwe, ariko agira ubwoba bwinshi, maze asubira inyuma ngo yisuganye.
Abasirikare bipfutse amasura baje kugera aho Mutesi yari afungiye, baramufungura vuba, bamushyira hagati yabo. Gasore yabonye ibyo biba, maze arataka ati: "Mutesi! Oya, ntabwo mwa mutwara!"
Yihutiye kugerageza kubarwanya, ariko abapfutse amasura bari benshi kandi bafite ubuhanga bwihariye. Nubwo Gasore yahanganye nabo, byarangiye bamurusha imbaraga, Mutesi bamushoreye bamujyana Aho Gasore cyangwa Ingabo za ntenga zitamenye. impande zombi bagize urujijo.
.
Urugamba rwarangiye abasirikare ba Karugendo basubiye inyuma, bamwe muri bo bapfiriye mu rugamba. Gasore yasanze ingabo ze zakomeretse, ariko icyo yari yibanzeho kurusha ibindi ni Mutesi wari wakuwe imbere y’amaso ye. Umutima we wuzuye agahinda, maze aravuga ati:
"Mutesi, umbabarire. Byagenze bite? Abo bantu ni bande? Ntabwo nzigera ntekereza gutuza kugeza igihe nkubonye."
Gasore yahise ategeka ingabo ze gusubira inyuma, kugira ngo bihuze n’izindi ziri i Bwami maze bisuganye bashake uburyo bwo kumenya aho Mutesi yajyanywe.
.
.
.
Mu burasirazuba bw’Umurwa Mukuru wa Panama, Ingabire n’ingabo yashishikarije guhirika Karangwa bari bamaze kugera hafi y’ibwami. Yategetse ko bakambika hafi y’ibirindiro by’umurwa mukuru, maze ategura umugambi wo kugota ibwami mu buryo bwa gisirikare.
"Banyembaraga," Ingabire yatangiye kuvuga mu ijwi ryuzuye ubwenge n’ubuhanga bwo gushishikariza kurwana, "ubu ni amahirwe yacu yo gufata ibyatwambuwe. Karangwa ni umunyantege nke, kandi ubu yasigaye wenyine kuko Gasore n’ingabo ze bazindukiye Intenga. Dufite umwanya mwiza wo kumwereka ko ubwami bwa Panama bugomba kuyoborwa n’umuntu uzi kubahiriza ibitekerezo by’abaturage. Nimwe bantu nabonye bafite ubushake bwo kuzana impinduka. Nimunkurikire, kandi ibihembo mbasezeranyije birabategereje."
Ingabo zamuhaye icyizere, maze zitangira kugenda zisatira ibwami bucece. Bari bafite imigambi yo gukura Karangwa ku ngoma mu buryo butunguranye, kandi bemeje ko urugamba rugomba gutangira mu rukerera.
.
.
Mu gitondo cyo ku munsi ukurikiyeho, Karangwa yari yicaye mu nzu y’inama n’abajyanama be, akiga ku ngamba zo gukomeza guhangana n’ibitero by’ubwami bwa Mirindi. Umwe mu basirikare b’ibwami yahise yinjira yihuta, agaragaza ubwoba mu maso, maze aravuga ati:
"Mwami wacu, dutabare! Hari ingabo zituguye ho ziri kugota ubwami."
Karangwa yahise ahaguruka, atunguwe, maze asohoka abaza ati: "Nibande baturusha imbaraga kandi batinyutse kugera aha? Gasore ari he? Abandi basirikare bari hehe?"
Uwo musirikare yongereyeho ati: "Mwami, birasa n’aho izi ngabo ziyobowe n’umuntu uzi neza ibirindiro byacu. Barasatira inzira zose zinjira i Bwami."
Karangwa yahise atumiza abashinzwe umutekano maze atangira gutegura uburyo bwo kwirwanaho. Nyamara, igihe cyose yakomeje kwibaza uburyo umwanzi yaba azi neza imiterere y’ibwami.
.
.
Mu gihe urugamba rwari rutangiye ku nkengero z’ubwami, Karangwa yiteguye kwinjira mu rugamba rukomeye. Yabaye nk’utemerewe n’amaso ubwo yabonaga umugore we, Ingabire, ari we uri imbere y’izo ngabo, ayoboye igitero.
Ingabire yari yambaye imyenda y’ubutware, atwaye inkota nini mu ntoki ze, maze avuga ijambo ryumvikanisha icyizere. "Karangwa," yarahamagaye, "ubu bwami ntabwo buri mu biganza byawe. Wabaye umwami udashoboye kandi utitaye ku banyamuryango b’umuryango wawe. Ubu ngiye kukwereka ko ari jye ukwiye kuyobora igihugu."
Karangwa yabonye ko umugambi wari u wo kumwambura ingoma, kandi biramubabaza cyane kubona umugore we amuhinduka. yabaye nkukubiswe n'inkuba, atungurwa kandi CYANE no kubona Ingabo zari ize zimutera. Yavuze mu ijwi ririmo akababaro n’uburakari, amarira atemba kumatama ati:
"Ingabire! Nta bwo nari nzi ko umujinya wawe wankura mu biremwa nk’umugabo wawe. Wakiriye ibitekerezo by’ubagambanyi muri wowe, none urimo kugerageza gusenya ubwami twubakanye amaraso? nagatangaye impamvu washatse kwica Gasore umwita umugambanyi Ari wowe mwanzi"
Ingabire yamusubije mu ijwi rituje ariko ryarimo kwigomeka ati: " iyaba waruzi ko, uwo wita Gasore Ntawe untoteza ngo ankuremo ibitekerezo byiza byo guharanira ahazaza ha Panama. Ngiye kukwereka ko umuntu w’inyangamugayo agira ubushobozi bwo gufata ibyemezo bikomeye."
.
.
Karangwa yabwiye abasirikare be ati: "Ntibishoboka ko twemera gupfa urw’agashinyaguro imbere y’umuntu twari twarasezeranye urukundo. Tugomba kwirwanaho. Iki si igihe cyo gushidikanya, ni igihe cyo guharanira ubuzima bwacu n’icyubahiro cyacu."
Urugamba rwaratangiye, ingabo zombi zirarwana ziseseka amaraso ku mpande zose. Ingabire yakomeje gutegeka ingabo ze gutera imbere, mu gihe Karangwa yari hagati mu bitero yerekana ubutwari bukomeye.
urugamba rwari bugorane kuko Bose bari bambaye imyenda Isa. ntibyatinze , Karagwa na Ingabire barihuriye...............................
...........................
............................... loading episode...23
.
ahhoooo! umuriro uratse.
Ese Karangwa azabasha guhangana n’ubugambanyi bwa Ingabire? Naho Gasore akomeje gushakisha Mutesi, urukundo rwabo ruzongera kubaho?
abamutwaye bo nibande?
Ntucikwe mu gice gikurikira!
.
°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°
Comments