logo

NEW TALENTS

Stories Group

IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep21

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
. Duheruka Gasore Ari Aho bacira ibihanga ni mu bwami bwa ntenga yahungiyemo. ese ararokoka inkota ya Karugendo warahiye kumwica? . Mbahaye ikaze. . Mu gutangira, dutangiriye mu bwami bwa Panama, abaho Bose bari gucungana ku jisho, ubona ko ubwoba bwuzuye mubmitima yabo. hari umugaragu umwe w'umukobwa, wakandagiraga intabwe ze zumvikanisha ibirenjye, doreko hari umutuzo mwinshi ntaninyoni yavugaya, umugaragu yarinjiye imbere y'intebe ya Ingabire arunama Ati:" nyiricyubahiro, Rwoga agarutse ibwami." Ingabire Ati:" ngo?!" umukobwa Ati:" ubu tuvugana, Ari kugana munzu y'umwami agiye kuvugana nawe." Ingabire akibyumva yahise ahaguruka yihuse atarwambaye agenda yihuta nawe Agana kunzu y'ubwami. . . Kurundi ruhande, ho Rwoga koko yinjiye Aho umwami Karagwa yicaraga, akimukubita amaso arunama Ati:" ngahore kungoma nyagasani." Karangwa Ati:" uragarutse se?" Rwoga Ati:" nagarutse. gusa nzanye inkuru iri butume wongera kohereza Gasore mu majyepfo aka kanya. ubu tuvugana 2 bya 3 byingabo zoherejwe mu majyepfo guhangana na Mirindi, zimaze guhitanwa n'inkota zabo." Karangwa ngo abyumve umutima usimbukira mu birometero, uteragura nk'imashini ihinda, Ati:" uravugisha ukuri?" Rwoga Ati;" nkubeshya, unture umujinya wawe." Karangwa Ati:" ubu tuvugana Gasore yamaze gucika ubwami." Rwoga yahise yikanga gusa niwe wabyikoreshaga mwibuke yari yahuye na Gasore ubwo yacikaga, byose yarabizi. yahise yikangishwa Ati:" yeah?! yacitse Kubera iki?" Karangwa Ati:" ubu nibwo nyibona ko Ntari nkwiye, kwemera ibyo Ingabire yabwiye. Ingabire ashobora kuba yaragambaniye Gasore simbimenye." uwo mwanya Ingabire wumvaga Ati:" sindi umubeshyi nyagasani. Gasore yari mubi kandi yaragufitiye ubugome." Karangwa Ati:" yatangaga umuhatiwe anyiza abanzi. akiri mu magepfo, izo ngabo za Mirindi, ntizavugaga, zari zarasubiye inyuma. none Aho aviriyeyo umva ubimaze kuba." Rwoga Ati:" ni ugukora ibishoboka byose tukamugarura aha ubwami nyagasani. bitaba ibyo, Mirindi iraza kwinjira aha, iraduca ibihanga." Ingabire Ati:" Gasore ntabwo akwiye kugaruka hano. kuko araramuka agarutse biraza kuba bibi. ahubwo Reka dushake undi musirikare washobora kuyobora uruganda." Karagwa Ati:" ibyo byageza na ryari." Ingabire yahise yunama Ati:" ndarahirira imbere ya we nyagasani nibirenga uyu munsi, hataraboneka uwo musirikare, cibwe igihanga." . . kuki abishyushye mo? reka twiyizire muri ntenga, Gasore ibye yatangiye kubona bishobora kuba bigiye kurangira, dore ko ariwe wari Aho bacira ibihanga usigaye Ari Muzima, abandi Bose bari bamaza kwicwa. yatangiye kwibaza uko yabikora ngo ave Aho Ari Muzima, uwo mwanya Karugendo araza Ati:" wamaze gusezera umuyaga n'umwuka wiyi si?". Gasore Ati:" sinagukoshereje nyagasani, urampanira iki bigeze aha? Karugendo Ati:" icyo ugiye kuzira, ni icyanjombaguye umutima , iminsi yose yashize." Gasore Ati:" ndi aha nishakira ubuhugiro ntabwo Ari ukugirira nabi." Karugendo, yahise acira isiri umurinzi bari kumwe, ahita asubira inyuma, Gasore amukurikiza amaso, bidatinze mu maso ye, yabonye, umubavu w'umutima we, Urukundo Rwe, umumararungu yarakumbuye. yabonye Mutesi yaherukaka cyera, mama amuhagaze imbere, Bose Yaba Gasore cyangwa Mutesi, amarira yahise atangira guca imikoki kumatama, iminwa ya bombi itangira gutitira, Karugendo areba. yahise ategeka umurinzi gusubizayo Mutesi, bamutwara arira, Gasore nawe abura ubuhaguruka ahubwo kurira biriyongera. Karugendo Ati:" giye ku kuziza kuba wara kunze uwo nakunze, ukamutesha umwanya, nyamara akwiye kuba umwamikazi wanjye , umwamikazi wa ntenga. mfite umujinya n'uburakari, kuko watumye inzozi n'ibyifuzo byanjye bitaba impamo. ndakwica rero kugirango ankundire tubane." . Karugendo yarebaga Gasore amaso yijimye n'uburakari bwuzuye umutima we, asa n'utegereje ikindi cyose Gasore yavuga kugira ngo arusheho kumwicira umutima. Gasore we yari yatuje, areba Karugendo, amarira agikonkoboka kumatama, ahita avuga ijwi rituje ariko rifite ubwoba bwinshi Ati: "Nyagasani Karugendo, urababaye kandi ndabyumva, ariko se uratekereza ko kumara ubuzima bwanjye aribyo bizakubera igisubizo? Urukundo ntirurwanirwa, kandi umutima ntutegekwa. Nanjye Mutesi yarantwaye ku buryo no mugihe cy'urupfu rwanjye nzakomeza kumukunda. Ndetse nanyuma yo gupfa." Karugendo yahise arakara cyane, inkota yara afashe ayita hasi maze avuga ijwi riranguruye ati:"Icyo kinyabupfura cyawe ntaho kizakugeza! Ntakintu kindi gisigaye, urupfu nirwo rukwiye kumara akaga kose wanteye. ngomba ku kwica nkasigarana Mutesi." Yahise ategeka abarinzi be gusiga Gasore aho ngaho kugira ngo abanze asubize umutima hamwe. Ariko mu buryo butunguranye, umwe mu bagore b'ingabo za Karugendo yahise yinjira aho bari, amuhereza ubutumwa. Karugendo ahita abusoma, amera nk'utangajwe nubwo butumwa, ahita arambika inkota hasi maze aravuga ati:"Reka mbone uko nkemura iki kibazo mbere y'uko nkomezanya n'uyu." Gasore areba Karugendo agenda, atangira gushaka uburyo yakwizitura aho yari afungiwe. Yibutse uburyo yari yaramenye inyubako y'aho baciraga ibihanga, atangira gutekereza uburyo yakoresha inzira y'inyuma y'iyo nzu akagerageza guhunga. Mu bwami bwa Panama Rwoga yari yicaye imbere ya Karangwa, ariko mu maso ye hagaragaraga akantu k'ubwoba. Karangwa yari akiri mu rujijo ku byerekeye ibyo Rwoga yamubwiye: Karangwa Ati:"Rwoga, niba ibyo umbwiye ari ukuri, katubaye ho Gasore ntakiri hano ngo atugoboke, urumva dushobora gutsinda urugamba?" Rwoga ati: "Nyagasani, urugamba rwo mu majyepfo rurakomeye cyane. Ndetse n'ingabo zacu zagiye zugarijwe cyane. Gusa ndakubwira ko Gasore ari umwe mu bantu bafite ubushobozi bwo kuba bazana amahoro. Igikenewe ni uko tumushakisha vuba tukamugarura." Muri uwo mwanya, Ingabire yari ahagaze mu ruganiriro rw'inyuma yumva ibyo baganiraga byose. Mu mutima we, yari afite ubwoba ko Karangwa ashobora kugarura Gasore kandi akamenya iby'umugambi wose yari yaragize. Yateguye indi nzira yo gukomeza gushimangira icyizere Karangwa yari amufitiye. Mu bwami bwa Ntenge Karugendo yari yicaye mu ruganiriro iwe, ariko umutima we wari mu manga. Yibazaga niba koko azagira amahirwe yo kwigarurira Mutesi, akamwiyegurira nk'umwamikazi we. Yibuka uburyo yabonye Gasore amwitegereza, umutima we ugahinda nk'umuriro w'inkono iri ku muriro. Yahise ahamagaza Mutesi ngo baze baganire. Mutesi yinjiye imbere y’intebe ye arunama, ariko mu maso ye hagaragaraga umujinya n'agahinda. Karugendo ati: "Mutesi, ntabwo Gasore akwiye urukundo rwawe. Reka nkwibarize, koko wiyumvamo urukundo rwe kuruta urwanjye? Ukuntu naguharaniye kugeza n'aho mvunikira ibwami nkakuzana aha kungufu." Mutesi yahise amurebana ijisho rikomeye maze avuga ijwi rituje ariko rifite umwuka wo kwimwikuraho ati: "Nyagasani, urukundo si icyo ushobora kugura cyangwa kwigarurira uko ushaka. Urukundo ni urukundo nyine, kandi naruboneye aho umutima wanjye wiyumvamo nta gushidikanya. Urukundo rwanjye ni Gasore kandi ntibizahinduka." Karugendo ahita ahaguruka afite umujinya mwinshi, abwira Mutesi ati: "wanze urukundo rw'umwami? Reka mbikwereke, ibya Gasore bigomba kurangira Kandi mu maso yawe." Gasore we aho afungiye, yari akomeje gutegura uburyo bwo kwicukurira inzira yo guhunga, ariko yari yiringiye ko Imana ishobora kumuha andi mahirwe yo gukomeza urugamba no gusubira i Panama. . . Gasore yari yicaye mu mwijima aho yari afungiye, umutima we ucura imigambi yo kurokoka no gusubira muri Panama. Yibazaga niba aho ari ariho urupfu rwe ruzasorezwa cyangwa niba amahirwe yo kongera guhura na Mutesi azamusekera. Amahirwe yaje kumusekera ubwo umwe mu barinzi yahagararaga iruhande rw’aho afungiye, atangira kuganira na mugenzi we. Umurinzi wa mbere: "Uyu Gasore barmufungiye iki? Njyewe mbona ntacyo yakoze. ngo akwiye gupfa?" Umurinzi wa kabiri: "Ntabwo ari ibyacu byo kubyibazaho. Karugendo yategetse kandi ntawe upfa guhinyura ibyo umwami avuga." Gasore wari wicaye yitonze, yakomeje kumva ibyo baganiraga maze agenda agerageza kureba niba ashobora kwinjiza umwe muri bo mu mugambi wo kumufasha guhunga. Amahirwe yari ku ruhande rwe kuko umwe muri abo barinzi yasaga nk’ufite impuhwe. Gasore (ijwi rituje): "Nimundekure, ndabinginze. Nta cyaha nakoze. Mushobora kumfasha gusubira mu gihugu cyanjye, aho nshobora gukomeza kurengera abantu b'iwacu." Umurinzi wa mbere yaje kwikanga ariko nyuma yo kumva amagambo ya Gasore, umutima we wumva ko ashobora kuba afite ukuri. Umurinzi wa mbere: "Ndabitekerezaho, ariko ntukomeze kuvuga cyane. Uwo mugambi uzabazwe Imana niba ukwemerera kukurokora." Ku rundi ruhande, Karugendo yari yicaye mu nzu ye, umutwe we wuzuyemo umujinya n’agahinda. Yari akomeje gushakisha uburyo yakwiyegurira Mutesi, ariko icyizere cyarushagaho kugabanuka. Yahise yinjira mu cyumba ahuriramo na Mutesi. Karugendo (ijwi rirakaye) ati: "Mutesi, ntiwumva? Urukundo rwawe na Gasore ntiruzatuma urokoka. Urakomeza kwinangira umutima kandi ibyo bizatuma nawe ubura amahoro hano." Mutesi (ibitekerezo byuje ubukana) ati: "Nyagasani, urukundo rw’umutima ntabwo rwisobanura. n'iyo n'aba naragukunze, Nagukunze nk’umuyobozi ariko ntabwo nagukunze nka Gasore. Niba kuguma hano bivuze ko ngomba gutandukana n’umutima wanjye, sinzabyemera." Karugendo yitegereje Mutesi, asa nk'utangiye gusubiza amaso inyuma ku byifuzo bye. Ntabwo yashakaga kumubabaza, ariko na none urukundo rwari rwamuyobeje umutima. Mu bwami bwa Panama Karangwa yari mu kababaro gakomeye nyuma y’aho Rwoga amuhamirije ko kuba Gasore atakiri ku rugamba bigiye gukururira ubwami ibyago bikomeye. Ingabo zari zishegeshwe n’abarwanyi ba Mirindi. Mu gihe yari yicaye mu ngoro, umusirikare wihuta yaje amuha ubutumwa. Umusirikare ati: "Nyagasani, hari ingabo za Mirindi zimaze gukikiza agace k'iburasirazuba. Nibwo bwa mbere babashije kugera hafi y'umutima w'ubwami." Karangwa (avuga yikanze) ati: "Byihuse mutumize abakuru b’ingabo, dushyireho igikorwa cyihutirwa cyo kongera imbaraga mu burasirazuba." Ingabire wari hafi aho, yumvise amagambo y’umusirikare maze agahinda karamushengura. Yari azi neza ko ntawe babona usimbura Gasore mu bwitange bwe no mu burwanashyaka bwe. Ariko umutima we wakomezaga kumubwira ko atemerewe kugaruka kuko byari gushyira mu kaga umugambi we wo kugumya gushaka uko bahirika Karangwa. --- Mu bwami bwa Ntenge Mu ijoro rirerire, Gasore yagerageje gukora ibishoboka byose kugira ngo acike. Umurinzi wa mbere yari yamwemereye kumufasha, ariko bari bafite impungenge ko Karugendo ashobora kubatahura. Mu gihe umurinzi yari agiye kumufungurira, undi murinzi yatunguranye maze avuga azabegera ati: "Urashaka gukora iki? Waretse uwo mugome agahora mu mwobo aho ari?" Gasore yahise yihutira gufata intwaro iri hafi aho, maze akoresha imbaraga zose agerageza guhangana n’abarinzi. Nyuma y'iminota mike y'imirwano itoroshye, Gasore yaje kugera hanze ariko atorohewe. yiriruka agana ishyamba ryegereye ubwami bwa Ntenge. . . kuruhande, Karangwa yari yicaye mu cyumba cye cy’inama, umutwe uremereye. Intambara yari ikomeje kubasatira, ariko ikibazo kinini cyari ukubura uyobora neza ingabo, nyuma yo kumenya ko Gasore yahunze. Abakuru b’ingabo bari bategereje amabwiriza, ariko icyizere cyo gutsinda cyari cyarayoyotse. Mu gihe bari mo baganira, Ingabire yinjiye mu cyumba, yambaye imyenda y’abarwanyi, asa n’utwaye igitekerezo gifatika. Yakubise agatsinsino ibicu maze yunama imbere ya Karangwa. (ijwi rihamye) ati: "Nyagasani, mbabarira umpe ijambo. Ndashaka gutanga umusanzu wanjye muri ibi bihe bikomeye." Karangwa yamwitegereje asa n'utunguwe, ntiyari yiteze kubona umugore we mu mwambaro w’umusirikare. Ariko umutima we wari wuzuye ibibazo, bituma agira amatsiko yo kumva icyo agambiriye. Karangwa ati: "Vuga ndakumva." Ingabire ati: "Nzi neza ko intambara yatuguye gitumo kandi ko ubu dukeneye uwakwereka ingabo inzira yo guhangana n’umwanzi. Nyagasani, humura, mfite igisubizo. Ntabwo dukeneye kugarura Gasore aha. Nditanga kuba uwashobora kuyobora ingabo, kuko mfite ubunararibonye bwo kurwana no gutegura imigambi yo gutsinda ku rugamba." Abari mu cyumba bararebanye, bamwe batunguwe, abandi bafite impungenge. Hari abibazaga niba koko umugore yashobora kuyobora intambara. Karangwa nawe yari mu rujijo, ariko ijwi rya Ingabire ryamusubizaga icyizere. Karangwa (asuzuma) ati: "Ubwo se uravuga ko witeguye guhangana n’ingabo za Mirindi, maze ugasimbura Gasore?" Ingabire (yishimye) ati: "Yego nyagasani! Ndagusaba kunshyigikira. Ibi ntabwo ari igihe cyo gushidikanya, ahubwo ni igihe cyo gukora. Nizeye ko kuba ndi umugore bitantandukanya no kuba umuyobozi ushoboye. Niba wemeye, reka njye ku rugamba, kandi nzakurinda no kwerekana ko ndi umukobwa wa Panama udasanzwe." Abakuru b’ingabo bagize ubwoba ariko bakomeje kureba Karangwa, bategereje icyemezo cye. Karangwa yatekereje ku bushobozi bwa Ingabire n’uburyo yari yerekanye ubwenge n’ubushobozi mu bihe byashize, ndetse n’ukuntu yari afite ubuhanga bwo kuneka no gutegura imigambi. Karangwa (avuga atuje) ati: "Ingabire, ndemera. Ugiye gufata inshingano zo kuyobora ingabo za Panama. Ariko uzirikane ko umwanzi ari mubi kandi ibyo bisaba ubwitange no kwirinda. Nzakugenzura, kandi niba hari ikibaye, nzaguha ubufasha. gusa umenya ko ubuzima bwawe bwose bishobora kurangirira Aho." Ingabire (ijwi riranguruye) ati: "Ndahiriye imbere yawe nyagasani, n'imbere Yaba batware, ntabwo nzagutenguha. Abanzi ba Panama bazemera ko nzi kurwana no kuyobora nk’uko Gasore yabigenzaga Ndetse no kumurusha." Karangwa yahise atanga itegeko ryo gutumiza ingabo zikomeye zindobanure ngo zitegure urugamba, maze ashyira Ingabire imbere nk’umuyobozi w’inzibacyuho w’ingabo. --- Aho Ingabire ahuriye n’ingabo Ingabire yahuye n’abasirikare bose bakuru maze ahagarara imbere yabo, atangira kubaganiriza mu buryo bwuzuyemo icyizere n’ubutwari. Ingabire: "basore n’inkumi b’intwali za Panama, iki si igihe cyo kureberera. Nta Gasore, ariko dufite umutima. Nitwe tugomba kurengera igihugu cyacu, kandi mbijeje ko tuzatsinda niba dushyize hamwe. Umwanzi arashaka gusenya ingo zacu no kunyaga ibyo dukunda, ariko ntabwo tuzabyemera." Abasirikare bavugije amajwi y'ubutwari, benshi bemera ko Ingabire ashoboye. Uburyo yavugaga byatumaga bafata icyemezo cyo kumuyoboka. --- Mu rwihisho Mu gihe Ingabire yari arimo gutegura urugamba, umutima we wari ucuritse. Yari afite umugambi wo kugumya gusunika inyungu ze bwite, yibwira ko iyo ashobora gutsinda iyi ntambara, Karangwa azamufata nk’umuyobozi ukomeye akazamuha amahirwe yo kuyobora byose wenyine,bigatuma Abona uburyo amuhirika. . . Mu bwami bwa Ntenga Karugendo yari yicaye ku ntebe ye y’ubwami, areba hanze mu kirere cyijimye, asa n’utekereza. Inkota ye yari iri iruhande rwe, icyuma cyayo cyaka nk’igihamya cy’amaraso yari amaze iminsi asesa. Yari umugabo w’umurwanyi udakangwa, ariko muri uwo mwanya umutima we wari ufite umujinya mwinshi. Umurinzi umwe yahingutse imbere ye, yikubita hasi, arunama cyane, ijwi rye rihinda rishyira ubwoba. Umurinzi ati: "Nyagasani, ndababaye ariko ngomba kukubwira ko Gasore yacitse." Karugendo yahise ahindukira, amaso ye ahinduka nk’umuriro ugiye kwaka. Yakubise ikiganza ku meza, ibintu byose biri mu cyumba birahungabana. Karugendo (ijwi riryana): "Gasore yacitse?! Uwo muntu mubi, nari nzi ko aribyo byari bigiye kuba! None se mwari he ngo acike?!" Umurinzi (atinya kuvuga): "Nyagasani, yagiye nyuma y’uko umwe mu basirikare bari kumurinda agaragaje intege nke, amufasha kugera hanze." Karugendo yahise ahaguruka, inkota ayijyana mu kirere, ariruhutsa nk’umurabyo. Nta kindi yavuze, yahise ategeka ko abasirikare bose bari kuri izo nshingano bahamagazwa, ndetse na wa murinzi wafashije Gasore. --- Mu rugo rw’umwami, abasirikare bakoraniye imbere ye Karugendo yabarebye wese, amaso ye yuzuye umujinya. Abasirikare bageragezaga kwihagararaho, ariko ubwoba bwabagaragaraga ho. Karugendo (ijwi riranguruye) ati: "Mwatumye Gasore acika! Mwasebeje izina ry’ubwami bwa Ntenga, ndetse mushyira mu kaga umutekano w’ubwami! Mwe mwese muri inkozi z’ibibi, kandi nta n’umwe muri mwe ukwiriye guhumeka umwuka w’ubu bwami." Yahise akubita inkota hasi, atanga itegeko ryo kwica bose, nta kindi kibazo yabajije. Abasirikare baratunguwe, ariko ntacyo bashoboraga gukora. Umuriro w’uburakari bwa Karugendo wari guca ibintu. Karugendo arakomeza ati: "Nimwicwe mwese, kandi imubiri wanyu ihambwe kure y’ubwami bwa Ntenga. Nta n’umwe uzasigara, kugira ngo iyi nkuru ibe isomo ku bandi bose!" --- Mu gihe igihano cyashyirwaga mu bikorwa Mu kibaya cy’imbere y’aho Karugendo yari atuye, abasirikare barimo bicwa umusubirizo. Abasigaye bari bategereje guhanwa nabo, batekereza ku ngaruka zo gutsindwa imirimo bashinzwe. Karugendo yari yicaye hejuru y’umusozi muto, areba byose uko bigenda, umutima we wuzuye umujinya ariko anatekereza uko azongera gushakisha Gasore. Karugendo (avuga wenyine) ati: "Gasore, aho waba ugiye hose, uzabona inkota yanjye. Ntabwo ushobora gucika. Uzi neza ko ari wowe wanyimye amahoro yose nari nkeneye. Uzasubizwa aho wakwiye kuba, ari naho imva yawe izajya." --- Aho Gasore yihishe Mu gihe ibikorwa byo kwica abasirikare byabaga, Gasore yari mu ishyamba rikikije ubwami bwa Ntenga. Yari yihishe mu mwobo, umwuka we uhagaze neza n’ubwo umutima wari wuzuye impungenge. Yabonaga uko urumuri rw’amatoroshi y’abashakaga kumufata rugenda rutambuka, ariko ntiyashoboraga gukandagira ngo ave aho. Yari azi neza ko Karugendo atamusiga amahoro. Mu mutima we, yahise afata icyemezo: "Nzava aha ngiye gushaka uburyo bwo kugaruka muri Panama. Icyo Karugendo yantwaye, nzakimusubiza, kandi si amagambo." . Mu bwami bwa Panama Ingabire yari ahagaze imbere y’inteko y’abasirikare b’intoranywa, amaso ye yuzuye icyizere n’ubwiyemezi. Ku ntebe y’ubwami, Karangwa yari yicaye, amurora ashishoza. Nyuma yo gusabwa gusimbuza Gasore ku buyobozi bw’ingabo, Ingabire yari yiyemeje kwerekana ko afite ubushobozi bwo kuba umuyobozi udasanzwe. Karangwa: "Ingabire, ndemera ko ushobora kuba wiyemeje kuyobora, ariko ibyo ntibihagije. Ubu bwami bukeneye umuntu ukomeye, udacogora mu kurinda ubusugire bwabwo. Uratinyuka se guhangana n’ingabo zanjye z’intoranywa ukatwereka ko ushoboye?" Ingabire yahise amwenyura gato, yicinya icyara nk’utishishikaje. Yarahindukiye areba abari imbere ye, ijwi rye rihinda cyane. ati: "Nyagasani, reka nkwereke ko ntari gusa umugore wo kuzuza intebe y’ubwami. Nanjye nd’umurwanyi karahabutaka." --- Ingabire imbere y’abasirikare 11 bakomeye Aho bari mu kibuga kinini cy’inyuma y’ingoro y’ubwami, Ingabire yari ahagaze mu mwanya w’ubusatirizi, imbere ye hahagaze abasirikare 11 bakomeye, buri wese afite intwaro iringaniye. Bari abantu bamenyereye urugamba, bafite imbaraga n’ubuhanga, ariko ku maso yabo, bigaragara ko bibazaga niba uyu mugore yabasha kubahangara. Ingabire (avuga cyane) ati: "Njyewe Ingabire, ndahiriye imbere yanyu ko umunsi mpagaze imbere y’umwanzi ntazakorwa n’ikimwaro. Rero, nimunkorere iki: munyereke ko mwashobora kunteza ubwoba. Munyereke ko ndi umuntu ushoboye cyangwa udashobonye, murwanye nkurwanya umwanzi. ntimugire impuhwe kuko nimuzigira njye sinzigira." Karangwa yari ahagaze hejuru ku rubuga rw’ibwamk, areba byose, asabwa n’icyifuzo cyo kumenya niba Ingabire afite ubushobozi bwo guhangana n’abo bamusaba kuyobora. Umusirikare umwe (arahaguruka) ati: "Nyagasani, turiteguye kumwereka ko urugamba atari urw’abagore." --- Ihangana ridasanzwe ryaratangiye Ingabire yari afite inkota n’icyuma gito ku rutugu. Buri musirikare yamuteye ari umwe, ariko Ingabire ntiyacogora. Yatangiranye n’umwe, amukubita intoki ebyiri mu ijosi aramutsinda. Undi aje yahise amutera icyuma akiri ku ruhande, ariko akimwambura, Ingabire yamukubise ivi mu nda, aramuhanantura no hasi ngo vutu. Byari urugamba rutoroshye, kuko uko yatsindaga umwe, abandi bageragezaga kumukubitara icyarimwe. Abamurora batangiye kwikanga, kuko buri gihe yabasangaga aho bateganyaga kumufatira. Mu minota mike yari amaze gukubita 5 mu bice bitandukanye, abandi batandatu basigaye batangira guhagarara bwuma. Ingabire (avuga arwana) ati: "Ngaho nimungereho, mwese icyarimwe! Ndashaka kubereka ko igihe cyo gushidikanya kirangiye." Abo basirikare batandatu bahise batera icyarimwe. Byari urugamba rudasanzwe. Inkota zagiye zinyuranamo, ingumi zikagwa ku mitwe, ariko Ingabire yarwanaga nk’inkuba. Yacishaga inkota ku ruhande, agakubita undi ku bitugu, kugeza ubwo yabatsinze bose. Abo basirikare bose baguye hasi, bamwe bananiwe, abandi bacitse intege. Ingabire yihanaguragaho icyuya, areba hejuru aho Karangwa yari ari. ati: "Nyagasani, nk’uko wabibonye, njye sindi umugore usanzwe. Niba ushaka guha kuyobora ingabo ununtu, jya ubanza urebe ku bushobozi bwe aho kureba ku Miterere ye." Karangwa yahise amanuka, areba abo basirikare bose bagaramye hasi. Yarahindukiye, amaso ye yuzuye ubwoba buvanzemo kwiyumanganya. ati: "Uyu munsi unyeretse ko ushoboye, Ingabire. Kuva ubu, wowe ni wowe uzajya uyobora ingabo zanjye. Ndashaka ko uhita utanga itegeko rigaragaza ko ingabo zacu ziteguye urugamba rwose!" . . Nyuma yo kugaragaza ubushobozi bwe mu kibuga cy’intambara, Ingabire ntiyatinze gutangira inshingano ze nshya. Yateranyije ingabo zatoranyijwe maze abagenera amagambo abatera akanyabugabo. ati: "Banyembaraga, uyu munsi ndabajyana mu rugamba mu burasirazuba. Mirindi n’abamushyigikiye bakomeje kuduhangara. Ni igihe cyo kubereka ko Panama idashobora kunyeganyezwa! Mugendere ku murava n’ubushobozi bwanyu, kuko turi abasirikare b’ikirenga." Ingabo zose zarahagurutse, zisubiza icyarimwe, zitaka Ingabire. Bari barangajwe imbere n’icyizere cyo gutsinda. Karangwa nawe ati: "Ingabire, icyizere cya Panama kiri mu biganza byawe. Ndagusaba kugarukana intsinzi, kandi unyereke ko guhitamo kwawe kwari kugikwiye." Ingabire ati: "Nyagasani, ndabizeza ko izuba rirasira Panama rirangamiye intsinzi." . Aho muri Panama, Ingabire nyuma yo kujyana ingabo Karangwa yari yicaye ku ntebe y’ubwami yiteze amakuru avuye mu burasirazuba. Mu gihe yibazaga ku rugendo rwa Ingabire, umugaragu yarinjiye yikubita imbere ye. ati: "Nyagasani, hari umuntu ugeze ku rugi rw’ibwami, avuga ko afite inkuru idasanzwe." Karangwa ati: "Nimumwinjize." Mu kanya gato, Gasore yinjira mu nzu y’ubwami, yunama imbere ya Karangwa. ati: "Nyagasani, ndagarutse." Karangwa (atangaye) ati: "Gasore? Wongeye kugaruka mu bwami? " Gasore: " ndaje Wenda nicwe n'amaboko yawe. ariko nyuma y'uko unyica nkufitiye amakuru yundi muntu." Karangwa (amureba cyand): "Ni nde?" Gasore (aratuza, areba Karangwa mu maso) ati: "Nyagasani, nabonye mushiki wawe, Mutesi, aho muri Ntenga." Karangwa (atangira guhagarara, ijwi rye rierahinduka) ati: "Uravuga iki? Mutesi? Mushiki wanjye wari umaze iminsi yaraburiwe irengero ari i Ntenga?" Gasore (ashimangira) ati: "Nibyo, nyagasani. Aho nari mpungiye, namubonye ari muri gereza yaho. afite isura y’umubabaro, ariko amarangamutima ye yanyeretse ko agihumeka. Karugendo yamufashe nk’ingwate." Karangwa (ahaguruka by’impagarara, ijwi rye rikaze) ati: "Karugendo azashira ryari kudutera agahinda? None niyo mpamvu yohereje intumwa mu bwami bwanjye? Yari afite umugambi wihishe nyuma!" . .............................. ........................................ ............................................loading episode...22 . Ese Karangwa azashobora gukiza mushiki we Mutesi nyuma yo kumenya Aho aherereye? Gasore aragarutse, KUSA yasimbuwe, bundi se azarokoka umujinya wa Ingabire nyuma agarutse? Ingabire we azagarukana intsinzi mu burasirazuba? Ntuzacikwe mu gice gikurikiraho! . °°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°

Comments