Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Gasore Reka ashaka gucika, twasize afashe akuma Gato mu noki, aracika se cyangwa?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le
.
Mu gutangira, Gasore yazamuye amaso, areba abarinzi babiri bari bahagaze imbere y’umuryango wa gereza. Umutima we warakubitaguraga, ariko yari afite icyizere gishingiye ku burwanyi bwe no ku bintu yari yaramaze gupanga mu gihe yari afunze. Yabanje guhumeka buhoro, maze amaso ye yibanda kuri umwe mu barinzi wari wicaye mu mfuruka y’icyumba afite intwaro ntoya mu ntoki dore ko bari ndategereje ko arangiza gusenga.
"Ndi umuntu urengana," Gasore yavuze mu ijwi ryoroheje, ariko ryuzuye ubwenge. "Ariko igihe kirageze ngo ukuri kwanjye kwemezwe n’ibikorwa nakoze."
Uwo mwanya, Gasore yakoresheje akuma yari yacuze mu gihe cy’iminsi, abasha gupfundura iminyururu yari imuboshye amaguru. Yatunguranye cyane, ahita asimbuka, akubita umutwe w’ukuboko umwe mu barinzi mu maso, mbere y’uko undi ahindukira. Umurinzi wa kabiri yashatse kumurwanya, ariko Gasore, n’ubuhanga bwe, yamukubise igipfunsi ku gikanu, ahita asinzira.
Gasore yahise yambura umwe muri abo barinzi intwaro yari afite, arangije asohoka yiruka anyuze mu nzira z’agereza zigaragara ko ziri mu mwijima w’ijoro. N’ubwo yumvaga abandi barinzi batangiye kumukurikira, yageragezaga gusiganwa n’igihe.
kuruhande,
Ingabire yari yicaye imbere ya Karangwa, avuga amagambo yuzuye ukwiyoberanya. "Nakoze ibyo ngombwa byose kugira ngo umutekano w’ubwami ukomeze ku mera neza nyagasani.," Ingabire yavuze, asa n’utuje. "Gasore ni umugambanyi, kandi ngomba kwemeza ko adateza ibibazo bikomeye."
Karangwa yitegereje Ingabire, ariko umutima we ntiwatekanye. Hari ikintu cy’umwijima cyari gitangiye kumushishikaza mu buryo Ingabire yifata. Nyamara, ntiyabivuga, kuko icyizere yarafitiye Gasore, cyari cyaramaze kumwereka akagambane k’uyu mugore.
ibyo byanatumye yibaza impamvu agiye kwica Gasore.
Ariko ubwo bari bagikomeje kuganira, intumwa y’agereza yaje yiruka ifite inkuru itunguranye: iti:" nyagasani Gasore yacitse muri gereza!"
Ingabire yahise ahaguruka, ubwoba bwimbitse bugaragara mu maso ye. "Gasore yacitse?!" Yavuze mu ijwi ryo kutabyumva neza.
Karangwa yahise ahindukira, areba Ingabire n’amaso yuzuye igishyika. "Ese ni ikihe gituma unahangayikishwa n’uko yacitse?"
Ingabire yahise abura icyo avuga, ariko umutima we watangiye gutera cyane. Yari azi ko igihe cyegereje aho ukuri kuzamenyekana ku migambi ye mibisha.
byanatumye ahita asohoka ava Imbere y'umwami
.
.
kuruhande,
Gasore yari amaze kugera mu ishyamba ryegeranye n’umurwa mukuru. N’ubwo yari acitse intege kubera urugendo rurerure, yari afite intego yo kuburana ukuri kwe no kugaragaza imigambi mibi ya Ingabire yaramaze gufata nka Mushiki we. Yari azi ko adashobora gukora byose wenyine, maze atangira gushaka umuntu wizewe wo kumufasha kugaragaza ibimenyetso byamwerekana nk’umuntu w’inzirakarengane.
Mu ijoro ryari ritangiye gucya, yageze ku rugo rw’inshuti ye y’igihe kirekire – Kanyarengwe, umuhanuzi w’umukuri wari uzwi mu bwami bwa Panama.
Gasore amaze kumubwira ibimubayeho byose, Kanyarengwe yamuhaye inama igira iti: " ariko Mushiki wawe! oya nako. Ni ngombwa ko ukora vuba. Ingabire arakomeye, kandi afite uburyo bwo gukuraho icyizere cyawe burundu. Niba ushaka kugarura ukuri, ugomba kwerekana ibimenyetso bigaragaza ibyo yavuze n’imigambi y’ibibi bye."
Gasore yameye inama, maze afata umwanzuro: nzajya imbere ya Karangwa bwite, mubwire ukuri kw’ibyabaye byose, ndetse nanahishure ibanga riremereye Ingabire yageragezaga guhisha.
Kanyarengwe Ati:" ubu njye ntakindi nagufasha, Karangwa yarahindutse, kuva yazana uriya mugore. Kandi ubwo yanzuye ko igomba kwica, Indi nama y'ukuri naguha, hunga. genda ujye kure Wenda we azabonako yakurenganyaga agushakishe.
.
.
.
Mu masaha ya mugitondo, Ingabire yatewe ubwoba no kumva ko Gasore yatorotse gereza mu ijoro. Yari yiringiye ko imigambi ye izagenda neza, agacecekesha Gasore burundu akamuca Kuri Karagwa. byasaga nkaho, yarafite undi mu pangu runaka wari upfumbye. Yari yarapanze ko amujyana ku muryango we, ugendera ku byifuzo bye, abashishikariza gutera Karangwa no kumwambura ingoma. Icyakora, uko Gasore yashoboye kumucika, umutima we wahindutse inyanja y’uburakari n’ubwoba.
Ati:" Gasore kuki ucitse? ntabwo nari kumwica cyangwa ngo nume yicwa."
arakomeza Ati:
"Gasore aramutse abonye uko ajya ahantu akavuga ukuri kose ku migambi yanjye, byose birashirira ku musozo!" Ingabire yibwiye yivugisha. Yahise atumiza inama n’abo yari yarahuje umugambi wo guhirika Karangwa, abagezaho icyihutirwa cyo kumushakisha no kumuhagarika, aho yaba yihishe hose.
.
.
Nyuma yo gutandukana na kanyarengwe, Gasore ntiyashidikanyije ko umutekano we ari mucye. Yahise yerekeza mu cyaro ahantu yari yizeye ko Ingabire atapfa kuhagera byoroshye yewe nizo ngabo za panama. Yibukaga ko Ingabire yari yaramubeshye byinshi ku muryango wabo, kandi ko umugambi wose yari afite washoboraga gushyira ubuzima bwa Karangwa mu kaga.
"Ibi si igihe cyo gutekereza ku byabaye gusa," Gasore yivugishije. "Ni igihe cyo gukiza ubuzima bwa Karangwa no kwereka ubwami ko Ingabire ari umugambanyi."
Mu nzira, Gasore yibutse ibyo Mutesi yamubwiye umunsi wa nyuma baherukanana, aho yamusabaga gukomeza kuba intwari, kandi akamenya ko urukundo rwabo ari urumuri rutazima. Iryo jambo ryamwongereye imbaraga zo gukomeza urugendo, nubwo yari azi ko amaherezo azahura n’ibigeragezo bikomeye.
.
.
Mu gihe Gasore yageragezaga guhunga, Ingabire yari mu rugamba rwo kwerekana ko ari umuntu w’inyangamugayo. Mu nama y’abashinzwe umutekano bw’ubwami, yavuze amagambo akomeye, asaba ko hashyirwaho abashinzwe guhiga Gasore, amusaba kugira icyo avuga ku bimenyetso bimushinja ko ari umugambanyi.
"Gasore ntabwo ashaka ibyiza by’ubwami bwa Panama," Ingabire yaganirizaga Karangwa n’abandi, agira ijwi ry’icyizere. "Niba tutamubona vuba, azashyira ubwami bwacu mu kaga gakomeye!"
Karangwa, nubwo yari yaramwizeye, yatangiye kubona ibimenyetso by’uko hari ikintu kitagenda neza. "Niba Gasore ari umugambanyi, kuki yatorotse? Ahari hari impamvu nini yatumye Ingabire amushinja…" yatekereje mu mutima.
.
.
Mu nzira Gasore yari arimo guhunga, yahuye n’umusaza witwa Rwoga, wari umuntu w'inararibonye kandi w'umunyabwenge wubahwaga mu bwami bwa Panama. Rwoga yari yarakomeje kwitaza imirwano y’ubwami, ariko yari azi byinshi byerekeye umuryango wa Gasore na Ingabire, dore ko yari umwe mu biru bu mwami.
Gasore yamusobanuriye ibyabaye byose, amwereka n’ukuntu uwo yita mushiki we yashatse kumwicisha. Rwoga yamurebye n’amaso y’impuhwe, ati:
"Igihe cyose ingoma igiye kugwa, aba ari imigambi y’umutima mubi ifite uruhare. Gasore, ingufu zose za Ingabire zishingiye ku mwijima w’amabanga akomeye njye nawe cyangwa undi w'ibwami atamenya. Niba ushaka gutsinda, ugomba kumenya neza ukuri ku muryango wanyu, kandi ukamenya abavandimwe bawe abo ari bo nyabo."
Rwoga yongereyeho, ati: "Reka nguhishurire ko ingoma ya Panama irimo ibihe bibi. Ingabire afite uruhare runini mu gusenya umuryango wawe warufite. Kandi Karangwa nawe agomba kumenya ukuri ku byahishwe byose. Shaka Mutesi niba ushaka kurwanya ububi bwa Ingabire, kuko ni we uzakubera umufasha w’ukuri, watuma Karagwa akugirira ikizere. njye ndikwibaza impamvu wizeye Ingabire ko Ari Mushiki wawe, sinzi Aho wabikuye. ariko sinkwitambitse ko gusubize ibwami, si ndibuze yewe no kuvuga ko twahiye, ukore Ibyo igomba nk'umuntu Uzi ubwenge."
Gasore yahise afata umugambi wo gushaka no kugarura Mutesi, wari umaze igihe yaraburiwe irengero. ariko nanone agategura uburyo bwo guhuza ukuri kose agashyira Ingabire ahabona.
.
.
Kuruhande, Ingabire we yatangiye kugira ubwoba. Yari azi ko Rwoga afite ubuhanga bwo guhuza ukuri no gutanga inama zikomeye. ku mubona agarutse ibwami Ibyo byatumye Ingabire arushaho kwihutisha umugambi wo gutera Karangwa ubwoba, kuko yari atangiye kubona ko igihe cye cyo kugundira ingoma cyegereza iherezo.
Mu masaha ya nijoro, Ingabire yahuye n’abantu bipfutse hose, abagezaho amabwiriza mashya: "Mushake Gasore byihuse. Niwe wenyine ushobora gutuma Karangwa amenya ukuri. ni mu mubona mumujyane mu mushyire muzehe, mission yanyu irahindutse."
.
.
.
nyuma yibyo, Gasore we yabonye ko no gukomeza kuba muri Panama bizatuma afatwa. yahise afata umwanzuro,
akomeza urugendo rwe, yerekeza mu bwami bwa Ntega, yizeye kubona ubuhungiro n’akanya ko gutegura neza uburyo azagarura ukuri mu bwami bwa Panama. Yari azi neza ko Ingabire yari kumukurikiza hafi aho, akaba afite umugambi wo kumuhitana. Kubw’ibyo, buri ntambwe yafataga yabanzaga kuyitegereza, yirinda ibishobora kumutamaza.
Mu gitondo cy’izuba ryaka neza, Gasore yageze ku nkengero z’ubwami bwa Ntega. Yabonye abantu benshi bari mu mirimo yabo ya buri munsi, ndetse n’ingabo ziri ku marembo y’ubwami, zitari zisa nk’izirakaye cyangwa zihangayitse. Yihishe mu bihuru byari hafi aho, atekereza uko yashaka uko agera imbere atavumbuwe.
Mu gihe yari akiri aho yitegereza, amaso ye, yabonye, umugore wambaye imyenda y’ibara ry’umutuku, asa neza na Mutesi. Yarikanze, umutima we uhita wuzura ibyishimo n’agahinda icyarimwe. "Ese ni we cyangwa ni amaso yanjye arimo kumbeshya?" yaribazaga
Gasore yagerageje kwegera uwo mugore atamenye, ariko ntibyamworoheye kuko uwo mugore atatinze Aho, yihuse ava aho yari ari, ajya mu nzu nini yagaragaraga nk’iy’abatware. Gasore yabonye abagabo babiri b’amukurikira, bose basa n’abamurinze.
"Ibi birasa n’amayobera," Gasore yivugishije, akomeza kwihisha.
Gasore yakomeje kwibazs ati:
“Ese niba ari Mutesi koko, kuki bamufata nk’umunyacyaha? Ariko kandi niba atari we, kuki umutima wanjye ukomeje kunyemeza ko ari we?” Gasore yari mu rujijo rukomeye.
Yashatse kugerageza gukurikira abo bagabo ariko byamuyobeye kubera ko izo ngabo zari zifite uburinzi bukomeye. Yahisemo kwicara maze yibaza ku cyo gukora. yibwiye ati:
"Niba uwo nabonye ari Mutesi koko, bigomba kuba hari ikintu gikomeye kiri kumubaho hano muri Ntega. Birashoboka ko Yaba yarashimutiwe inaha. ariko se bundi kuki ndi kwibwira ko Ari we??!"
.
Mu gihe Gasore yatekerezaga uko yakwigira imbere, umusaza wari uhagaze inyuma ye hafi aho, wagaragaraga nk’umaze imwanya munini yitegereza ibimenyetso by’imyitwarire ye. Uwo musaza yamubwiye ijwi rituje, ati:
“Musore, mfite inkuru nshaka kukubwira. Uwo mugore wabonye ntabwo ari umuntu usanzwe. Umwami wa Ntega aramutunze nk’igitangaza kuko bemeza ko ari we ufite umukufi w’ibanga ryo gutsinda mu ntambara yose. Ndumva wari ukwiye kumenya byinshi ku mutware wa Ntega, kuko afite byinshi.”
Gasore yamusabye ibisobanuro birambuye, ariko uwo musaza yavuze ko adashobora kumubwira byose mu ruhame. Yamusabye kumukurikira, akamwereka ahantu hizewe ho kuganira.
.
Nyuma yo kumva ibyo uwo musaza yavuze, Gasore yafashe icyemezo cyo kuguma muri Ntega, agakurikirana neza ibimenyetso byose byerekana niba Mutesi akoko ari we wabonetse cyangwa niba ari amarangamutima gusa. Yiyemeje kandi gushaka uko yinjira mu nzu nini yabonaga, kuko yari yizeye ko ari ho hari ukuri kw’ibyo yari ahangayikiye.
.
.
yahise yigira inama yo kwinjira ibwami, akabonana n'umwami wa ntenga akamwaka icyemezo cyo kuba muri ntenga muburyo bwenewe akabona n'uko agenzura koko niba Ari Mutesi yabonye. Icyo atarazi koko ni uko Mutesi yaramaze igihe Aho muri ntenga. Kandi bitewe n'uko yibwiraga ko ntenga na Panama bidacama uwaka, yumvaga Karugendo Ari bumuhe ubuhugiro.
.
umwami Karugendo yari umugabo w’imico y’ubutabera kandi uzwiho gukunda ukuri. Gasore yari yizeye ko umwami Karugendo azamwumva kandi akamufasha gusubiza ukuri mu bwami bwa Panama. Yahise afata inzira ajya ku ngoro y’umwami, ariko mbere yo kuhagera, yahuye n’ingabo za Ntega zari ziri ku burinzi.
"Uje hehe, kandi uri nde?" umwe mu barinzi yamubajije, amuhagarika yerekana ko yiteguye kumurwanya mu gihe yaba afite umugambi mubi.
"Nitwa Gasore, General w’ingabo za Panama. Ndi mu rugendo rwo gushaka ubutabera no gutanga ukuri ku byabaye mu bwami bwanjye," Gasore yasubije, ijwi rye rituje ariko rifite icyizere.
Umurinzi yahise amwitegereza, maze abona ko ashobora kuba atari umugizi wa nabi. "Tegerereza hano, tugukurikiranire icyifuzo cyawe," undi murinzi yavuze, ahita ajya gutanga amakuru ku bayobozi bakuru b’ingabo za Ntega.
Mu gihe Gasore yari ategereje, umutima we wari wuzuye icyizere ariko kandi anahangayitse, kuko yari azi neza ko umwami Karugendo ashobora kwemera cyangwa kwanga kumwakira bitewe n’amateka n’ubwumvikane buke hagati ya Panama na Ntega. Nyamara, ntiyigeze acika intege, kuko yizeraga ko ubutabera bugomba kuganza.
Kuruhande rw’Ingabire, ibintu byari bimeze nabi. Abantu yari yohereje gushaka Gasore bagarutse nta makuru afatika bafite. "Twashakishije ahantu hose ariko nta kimenyetso twabonye," umwe muri bo yavuze asa nkusaba imbabazi. Ingabire yarakaye cyane, ariko ntibyamubuza gukomeza gushaka uburyo bwo kumucecekesha burundu.
"Niba atari muri Panama, birashoboka ko yahungiye mu bindi bihugu bituranye. Tugomba gukaza umutekano ku mbibi zose," Ingabire yategetse, ahamagara abandi bantu bashinzwe ibutasi beo mu bwiru ngo batangire iperereza ryimbitse. Nyamara, yibazaga niba ibyo akora byose bizamurinda ko ukuri kumenyekana.
Mu bwami bwa Ntega, umwami Karugendo yamenyeshejwe ko Gasore ari mu gihugu kandi ashaka guhura nawe. Nubwo byamutunguye, yahise atanga itegeko ko Gasore ahamagazwa akamusanga ku ngoro. yaramaze igihe kinini yifuza gufata umusirikare witwa Gasore wegukanye umutima wa Mutesi yatumye yanga kubana nawe. yaratomboye rero kuko yaramwizaniye. Gasore yageze imbere y’umwami, arapfukama maze asuhuza nk’umunyacyubahiro.
"Nyagasani, ndashimira uburyo wangiriye imbabazi ukampa umwanya wo guhura nawe.," Gasore yavuze, ahita atangira gusana uruhushya Ati:" ndi aha mu byano byawe nkwingingira kumpa uruhushya rwo kuba mu bwami bwawe igihe gito."
Umwami Karugendo yamuteze amatwi yose, arangije aramubwira, " Ati: Nanjye ntiwakumva ukuntu maze iminsi nkwifuza ngo uze Imbere yanjye. ndanezerewe. Imana ya ntenga inzaniye ibyifuzo byange imbere y'inkota yanjye."
Gasore umutima wahise utera cyane. ubwoba buba bwinshi.
Umwami Karugendo yari yicaye ku ntebe ye y'icyubahiro, Gasore apfukamye imbere ye, asaba amahoro no guhabwa ubuhungiro. Ariko n'ubwo Karugendo yari umugabo w’imico y’ubutabera, umutima we wuzuye ibibazo. Yari amaze igihe kinini yumva inkuru z’umugabo witwaga Gasore, uzwiho ubutwari no gutinywa mu bihugu byinshi, ariko yari agifite urwikekwe. akarusho akundana n'umukobwa yakunze akanga ko banana kubwe.
Amaze kumva ibyo Gasore yasabye, Karugendo yahise ahaguruka, amureba mu maso agira ati:
"Gasore, ibyo umbwiye ndabyumva, ariko nk’umwami, mfite inshingano zo kubanza kugenzura ukuri kw'ibyo uvuga. Naho ubundi, sinakwemera umuntu mu ngoro yanjye atabanje kwerekana ko nta mugambi mubi afite."
Yahise ahamagara umurinzi mukuru w’ingoro, arinako aseka , ati:
"Jyana uyu mugabo aho bacira ibihanga.
narokoka inkota yanjye, nzemera ko ntafite Ntenga mu biganza byanjye."
Gasore yumvise amagambo y’umwami, Umutima Wenda kumuvamo, ati:" Aho bacira ibihanga ?!" Yakutse umutima, azi neza ko nta kindi yari gukora uretse gukurikiza amabwiriza y’umwami. Yarahagurutse arunama, aravuga ati:
"Nyagasani, icyo ushaka Wenda unkorere icyo, ariko sinaje aha kuguteza ibibazo, cyangwa kubutumwa nahawe na panama." yavuze uko Wenda ashaka ko umureke Wenda aziko yatseko ko yaje aje gutata.
Abarinzi bahise bamujyana aho bacira ibihanga, ahantu hakomeye hazwi mu bwami bwa Ntega, aho abashinjwa bose bajyanwaga ngo bagaragaze ubutwari n’ukuri kwabo cyangwa se bicwe. Hakorerwaga ibizamini bitandukanye birimo kubazwa ibibazo bikomeye, kwerekana imbaraga mu mirwano, no kwerekana ubwenge bwo gukemura ibibazo.
Mu gihe Gasore yajyanwaga, umwami Karugendo yicaye atekereza, akibaza niba uwo mugabo ari umuntu uzazana ibibazo cyangwa amahoro mu bwami bwe. Aho mu ngoro, Mutesi yari ahishwe mu ibanga aho.
.
.
Umwami Karugendo amaze gutanga itegeko ryo kujyana Gasore aho bacira ibihanga, yahise ajya aho Mutesi yari ahishwe mu ngoro. Yari azi neza ko inkuru agiye kumubwira imukomeretsa, ariko yabikoze ku bushake, agamije kureba uburyo Mutesi abyitwaramo, cyane ko yakundaga Gasore cyane.
Karugendo yinjiye mu cyumba cy’ubwiza, aho Mutesi yari yicaye, areba hanze mu idirishya, yibaza byinshi ku buzima bw’iwabo i Panama no ku rukundo rwe na Gasore. Amaso ye yarabengeranaga, ariko umutima we wari uremerewe no gutekereza ku bihe byashize.
"Mutesi," Karugendo yahamagaye, ijwi rye rituje ariko rihishe igitutu.
Mutesi yahindukiye buhoro, maze ahagarara, agerageza guhamya ijwi n'ubwo yari afite ubwoba. "Nyagasani, ni iki gitumye uza aha?"
Karugendo yamurebye mu maso, maze aramubwira:
"Ngwino twicare hano, hari inkuru nshaka kukugezaho."
Bakicara, Karugendo yahise amubwira amagambo atunguranye:
"Uriya mukunzi wawe wahoraga uririmba ko uzagakiza igihe cyose, uwo wizeraga urukundo rwe, ubu ari Aho bacira ibihanga hano muri Ntega. Icyo kigoryi, niba ari inyangamugayo nk'uko avuga, niyereke ko afite ubutwari. Naho niba ari igicucu cyagenderaga ku izina gusa, ntarokoka inkota yanjye."
Mutesi yarahungabanye, amagambo ya Karugendo aramukanga. "Gasore? ari hano? Kandi?..." Amarira yatangiye kumubunga mu maso, ariko yihagararaho, agerageza kugarura umutuzo.
"Yego," Karugendo yakomeje, asa n’aho ashimishwa no kureba uko Mutesi ashikamiwe. "Ndamuca igihanga, kandi ibizamini azahura nabyo bizagaragaza ukuri kwe. naho kwibwira ko azagukiza ubu ubyimagirwe! sibyo?"
Mutesi yahise ahaguruka igitaraganya, asubiza ijwi ryuzuye uburakari n’agahinda:
"Nyagasani, uribeshya! Gasore si uwo utekereza ko ari! Ndamuzi neza kuruta uko wowe wamumenya mu magambo make! Aho kumuhana nk'ikigwari, wakagombye guha agaciro ibitekerezo bye n’ibyo aharanira!"
Karugendo, utunguwe n'ubutwari bwa Mutesi, yahise yicara asa n’uwibaza byinshi. Ariko ntiyagaragaje ikimenyetso cyo kugabanya ubukana bw'icyemezo cye. "Ngaho tegereza. niba koko Ari intwari, ararokoka inkota yanjye. ndamwicira mu maso yawe."
Mutesi yavuye aho yari yicaye, ariruka yerekeza ku marembo y’ingoro, ashaka kumenya aho Gasore yajyanywe. Mu mutima we, yari afite icyizere ko Gasore azirwana ho, ariko abarinzi baramufashe baramugarura amarira Ari yose.
Mu gihe ibyo byose byabaga, Ingabire yari yicaye mu rwihisho rwe, aseka wenyine. "Gasore na Mutesi ntibazongera guhura. Iyi ni intangiriro y'iherezo ryabo. nibyiza ko musaza wanjye adakundana n'umwanzi we. Yaba narimubonye.
.
.
Aho Gasore Ari we , yatangiye Kugira ubwoba kuko benshi yari yegereye barimo baricwa amaraso atemba Imbere ye abandi bamanitse mu tugozi..............
........................
............................... loading episode...21
.
yooo! Gasore Ibyo yibwiraga ubanza bigiye kuba iherezo rye. aricwa cyangwa ararokoka inkota ya Karugendo? Mutesi we arakira ate kubona umukunzi we ataherukaga yicirwa imbere ye? Naha dusubikiye dusubire. Tanga ibitekerezo.
.
°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°
Comments