Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Mutesi amaze kubona Ingabire ari kumwe na wa mugabo wimfutse hose. yumvise neza ibyo bavugaga, ndetse anabona Ingabire ahabwa urwandiko. ese rurimo iki? Mutesi se nyuma yo kuvumbura Ingabire, arakora iku?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Mugutangira, Mutesi yahise afata umwanzuro wo gukomeza gukurikirana Ingabire ndetse nuwo mugabo. Bamaze kuvugana ibya nyuma, Mutesi yabonye Ingabire ashyira urwandiko mu ruhago rwari mu gituza cye. Wa mugabo wimfutse hose, yahise yegera urugi rw'inyuma ahita aburiramo. Igihe Ingabire yasubiraga inyuma, Mutesi yihishe neza ku gikuta kinzu, yirinda ko yahita amubona.
Ingabire yateye intambwe zijya imbere, agenda asubira mu nyubako ibwami, Mutesi we, nyuma yo kugenzura ibyo barimo. Yatekereje gato, maze afata icyemezo cyo gukurikira uwo mugabo warumaze gusohoka, akurikira ikerekezo yari yagiyemo, agusohoka, yibona mu ishyamba.bwari ubwambere kuva yaba ibwami azi ubwenge,asohokeye inyuma. ntayarazi ko hari ishyamba. Kandi yatunguwe no kubona hatarindwa. ariko ntiyabitinze ho, ahubwo yakomeje kugenda, are a hirya no hino, kubwamahirwe yongera kubona umugabo, imbere ye. Ibyo byamuteye imbaraga nshya, kuko yari azi ko uwo mugabo yari ufite umugambi wuzuye amayobera kandi ariho ukuri kw'ibiri kubera mu bwami kurimo guhishirwa.
Yageze aho uwo mugabo yerekeje, abona ko yagiye mu ishyamba rikikije urugo, ahantu hatoroshye kugenzura. N’ubwo yari afite ubwoba, umutima we wamubwiraga ko ari ngombwa gukomeza gukurikira ngo amenye icyo umugambi wabo upanga. Yageze mu ishyamba, akomeza kugenda buhoro, mu bwitonzi bwinshi, kugira ngo uwo mugabo atamumenya.
Uwo mugabo yakomeje inzira ye kugera ku nzu nto yari irimo itara ryaka urumuri ruke. ari na ho yahise yinjira. Mutesi yihishe inyuma y’igiti, amaso ye akomeza gukurikirana buri kantu kakorwa. Yibazaga byinshi, ibitekerezo bye bikamwirukankamo, ariko icyari kimurimo cyane ni ukumva amagambo y’ibyo bari kuvuga. Yagerageje kwegera hafi y’iyo nzu, maze atega amatwi.
Mu kumva nkako guhubya,amagambo ya wa mugabo n’abandi bari bahuye, Mutesi yatangajwe no kumva ko hari abantu benshi bari muri iyo nzu. Amagambo yabo yagaragazaga ko hari umugambi ukomeye wo guhirika ubutegetsi bwa Karangwa, ndetse bakagaruka ku nama Ingabire yari yatanze yo gukuraho Karangwa vuba byihuta. Ibyo byose byahungabanyije umutima wa Mutesi, arushaho kwumva ko agomba guhagarika uyu mugambi w’ubuhemu.
Mutesi, n’ubwoba bwinshi, yatekereje uburyo azageza aya makuru kuri musaza we Karangwa. Yumvaga ko ubuzima bwe bushobora kuba mu kaga, ariko kandi yumvaga ko ari ngombwa gukomeza urugamba rwo kurengera umuryango n’ubwami. Yari atangiye kubona ko ibintu byose ari byo yari yarose, ndetse n’ibyo Kanyarengwe yamubwiye byari bifite ukuri gukomeye.
.
Mutesi amaze kumva neza umugambi mubisha urimo gutegurwa, yahise afata icyemezo cyihuse. Yari asigaje amahitamo make. Yarahindukiye, agenda yihuta asubira ibwami, umutima we ukomeye kubera ubwoba bw'ibyo yari amaze kubona. Ntiyashoboraga kumva neza uko ibintu byose byari bihindutse nabi mu gihe gito kingana gutyo,bitewe n'umuntu umwe gusa, Ingabire. ariko yari azi neza ko igihe cyo gukora cyari kigeze.
Akigera ibwami, yihuse ajya aho Kanyarengwe yamenyereye kuba ari, kuko yari azi ko ari we wenyine ashobora kwiringira muri iki gihe cy'ibibazo. Yageze ku rugo rwa Kanyarengwe asuhuzanya n’abarinzi bamuha icyubahiro, maze yinjira mu nzu nta gihe gito kinini kibayeho.
Kanyarengwe, wari uri mu cyumba cye, yitegura gusenga mu mbaraga ze, inzu ye yari yuzuye icuraburindi, yahise abona Mutesi yinjiye afite ubwoba bwinshi mu maso. Yaramurebye amaso atumbiriye, abona ko hari ikintu gikomeye kimubabaje.
"ni amahoro Mutesi?" Kanyarengwe yavuze mu ijwi ritoya, ariko ryuzuye amakenga,arakomeza Ati: "Biragaragara ko hari ibikubabaje cyane. Komeza umbwire."
Mutesi yegeranye n’umusaza, amufata ukuboko, maze ijwi rye rihungabanye, ati, "Kanyarengwe, ibyo wavuze byari ukuri. Navumbuye umugambi mubi, kandi urukundo rwa Ingabire rurimo gushyira mu kaga ubuzima bwa Karangwa."
Yashimiye Kanyarengwe, akomeza kumubwira ati: "Namubonye ahura n’umugabo w’imfutse hose, wambaye imyenda y'ijimye. barashaka gukora ikintu gikomeye kirimo no kwica Karangwa. Namwumvise avuga ko Karangwa atagomba kumenya umugambi wabo. Byaneye ubwoba bwinshi."
Kanyarengwe yarashigutse, amaso ye yuzuye impungenge ariko yihuta guhumuriza Mutesi. Ati:"Nari nzi ko hari ikintu kitagenda neza, Mutesi. Ariko ntutinye, dukwiriye gutekereza neza icyo tuzakora kugira ngo turengere Karangwa n'ubwami. hanyuma se ntarwandiko yamuhaye?"
Mutesi atunguwe Ati:" wabimenye ute? yarumuhaye, gusa sinamenye ibyanditse ho."
Kanyarengwe Ati:" njye buri gihe Ingabire mucyekaho inzandiko.
Mutesi yatuje gato, atungurwa n'uko yari yibagiwe gusaba urwo rwandiko Ingabire yari ahawe.ati: "Ndabona atari ngombwa kurukurikirana muri ako kanya, ariko ni ngombwa kumenya ibirimo kandi tukamenya aho iyo nyandiko iva,"
Kanyarengwe yicaye ku ntebe y'imbaho, ahumeka cyane, maze amubwira atuje ati, "Twagombye kwihutira kubwira Karangwa iby’aya makuru. Birakwiye ko abimenya hakiri kare kugira ngo dutegure uburyo bwo kurwanya uyu mugambi wabo. Ariko na none, tugomba kuba maso. Ingabire akora ibintu byihishe kandi birimo amayobera menshi. ashobora kuba atari nabyo apanga"
Mutesi yumvise uburyo Kanyarengwe amufasha, ariko ubwoba bwo gutatira umuryango bwakomeje kumubabaza umutima. Ati:"Ndabizi. Ariko ndanatinya uburyo Karangwa azabyakira. Ntiyumva ko mushiki we ashobora kuba ari kugambanira umugore we. kuko ntabwo yakwemera ko Ari UKURI."
Kanyarengwe yamufashe ukuboko mu ntege nke, aramubwira ati, "Urukundo n'ubutabera bihora biri imbere y'ibindi byose, Mutesi. ariko umuryango ivuze byinshi. ntabwo yareka ku kwizera Ari Wowe muryango asigaranye. yaba afite ikibazo. Nubwo biryana mu mutima, ukwiriye gukomeza gukora ibikwiye. Ni wowe uzarengera Karangwa muri ibi bihe bikomeye."
Mutesi yatekereje cyane, umwuka w’ubuzima bubi bwari bukomeje kubangamira umutima we. ati "Nzahita njya kureba Karangwa rero. Ntabwo nakwihanganira kumva ko ubuzima bwe bumeze nabi kandi hari icyo nari gukora. data yapfuye, ntabwo nshaka kubura umuvandimwe."
Yacaye gato, asubiza intege mu mubiri, maze asohoka agana ibwami. Intego ye yari yo kubona Karangwa mu buryo bw'ibanga, maze akamubwira byose yabonye. Umutima we wari uremerewe n'impungenge yatewe n'ibyo yabonye.
.
.
Kuruhande, Karangwa we na Gasore bari bari mu majyepfo y'ubwami bwa Panama, aho ingabo zabo zari ziri mu myiteguro ikomeye yo gusubira ku rugamba. Umwuka wari urimo ubukana, abenshi mu ngabo bari bafite umujinya mwinshi wo guhorera abavandimwe babo bari bamaze kugwa mu ntambara. Ibikorwa byo kwitegura urugamba byari byatangiye kare, kandi Karangwa yahamagariraga ingabo ze gutuza no gukomera kugira ngo babashe gutsinda.
Karangwa, wari wambaye imyenda y'intambara yambarwa n'umwami, yari ahagaze ku musozi muto uri hafi y'inkambi, areba ingabo ze zitegura ibikoresho, zikurura intwaro ndetse zitegura imyambi. Amagambo ye yari yibanze ku gutsinda no gucyura intsinzi, ndetse yatekerezaga cyane ku buryo bwo kugabanya umubare w'abarwanyi bashobora kugwa ku rugamba. Gasore, umwe mu ba generali b'ingenzi, yari kumwe na we, umutima we wuzuye umujinya n'icyizere cy'intsinzi.
"Gasore," Karangwa yatangiye kuvuga, areba ingabo zitegura. Ati:"Ibi si bikomeye gusa ku bwami bwacu, ahubwo ni intambara igomba kumara iki kibazo cy'ubugambanyi bwa Mirindi. Ntituzemera ko baguma ku butaka bwacu, kandi tugomba guca intege ibitero byabo bigamije guhungabanya umutekano wacu."
Gasore yaramurebye, ashyira intwaro ku rutugu ati: "Mwami, ingabo za Panama ziri mu mwuka wo gutsinda. Turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo dutegure neza urugamba. Abasirikare bacu bafite umujinya, kandi biteguye gukura Mirindi ku butaka bwacu. Tuzagira intsinzi, kabone n'ubwo bizatugora."
Karangwa yahumetse cyane, areba uko urugamva rw'intambara rwari rushyushye. ati "Ndabizi, Gasore. Ariko kandi, tugomba kwitonda. Mirindi afite uburyo bwo gutungurana, kandi nta mugambi mubi badashobora gukoresha ngo badutsinde. Tugomba kureba ko nta bwoba twagira, ariko na none tugomba kuba maso."
Mu gihe Karangwa na Gasore bakomezaga kuganira ku migambi y’urugamba, ingabo nyinshi zari ziri mu bikorwa byo kwitegura: bamwe bari barimo kurunda ibikoresho by'ibanze, abandi basiga imyambi ubumara, kugira ngo igire ubukana. Umwuka wari urimo ishyaka n'umurava wo guhora abavandimwe babo bari bamaze kugwa ku rugamba. Amakambi yose yari yuzuye urusaku rw'imitwe itandukanye y’ingabo zitegura kwinjira mu ntambara.
Gasore yateye intambwe ajya iruhande rw'ingabo ze, abaha impanuro za nyuma mbere yo kujya ku rugamba. Yari azi ko intambara iri imbere izaba ikomeye, ariko yari azi ko nta yindi nzira bafite uretse gutsinda.
"bagabo w'intwari!" Gasore yatangiye kubwira ingabo ze, ati"Uyu munsi turahaguruka tujya kubohoza ubutaka bwacu bwatewe. Ntituzemera ko Mirindi akomeza kudutera ubwoba no kutugira abacakara ku butaka bwacu. Uyu munsi turagenda tugarure icyubahiro cy'ubwami bwa Panama."
Ingabo zose zashubije Gasore mu ijwi riranguruye, zigaragaza ko ziteguye urugamba ruri imbere. Karangwa yarebye Gasore, amuha ikimenyetso cy'ubushobozi bwo kuyobora, maze nawe aramwenyura gato, n'ubwo yari ahangayikishijwe n'ibintu byinshi. Yari afite icyizere cyo gusubira mu ntambara no kugabanya ububasha bwa Mirindi, ariko umutima we ntiwari uri mu mahoro yose, kubera amakuru yari amaze igihe abonye mu bwami, ndetse n'ibimenyetso by'ubugambanyi byo mu ngoro y'ibwami. Karangwa yarimo yibaza niba byari bikwiye kugaruka iwabo mbere yo guhangana n'abanyamirindi, ariko umutima we watsimbaraye ku kugabanya ingufu za Mirindi mbere y'ibindi byose.
"dukomeze, ntidusubize amaso inyuma," Karangwa yakomeje kuganira na Gasore, "Iki nicyo gihe cyo kwigarurira icyubahiro cyacu."
Gasore yumvise amagambo ya Karangwa, aramuhumiriza. aramubwira ati: "Mwami, turi kumwe mu nzira y'ubutwari, kandi ntituzareka urugamba tutarutsinze. tuzakurinda, Kandi tuzakurwanirira, ntawuzakugeraho atabanje kuturwanya."
Karangwa yamuhaye ikiganza, maze amuhereza intwaro ye, agira ati: "Reka twereke Mirindi ko Panama itazigera yicara nyuma yurugamba, natwe tuzabatere."
Imyiteguro yari yararangiye, ndetse ingabo zari zimaze gutegura byose ku buryo bazahaguruka mu gitondo cya kare, bagatangira urugamba rukomeye rwo kwisubiza ubutaka bwabo.
bakomeje kwitegura, numuhate.
.
.
Kurundi ruhande, Ingabire yicaye mucyumba cye afata urwandiko yari yahawe na wa mugabo wimfutse hose, atangira kurusoma. yaruzinguye yitonze, maza arasoma Ati:" waba wibuka igituma dukora Ibi? Panama ntishobora kutugirana amahoro n'ibyo yadukoreye. Twababajwe bihagije, ariko igihe cyo kwihorera kirageze. Wowe, Ingabire, uri umutima wa byose. Ihangane kandi ube maso, kuko urugendo rwacu rugikomeje. Umunsi wo guhora ugeze, kandi tuzatsinda."
Ingabire arangije gusoma ayo magambo, umutima uramurya, icyuya kirashoka ku gahanga. N'ubwo yari yaramaze igihe kinini yihishahisha mu migambi mibi, yatekereje ku ngaruka byagira, cyane cyane ku gihugu cye, ku bami n'abagore bari bishingikirije ubuyobozi bwe, agafatwa agambana. Yasubije urwandiko mu ibahasha yitondenze, afata icyemezo cyo gukomeza umugambi wabo ariko yirinda ko uwo mugambi wagira ingaruka zikomeye ku bugingo bwe.
Naho Mutesi, wamaze kubona ko Ingabire arimo gushaka gushakisha inzira y'uburiganya, yihishe hafi aho, akomeza kumucunga ngo amenye ibikurikiraho. Yari yafashe icyemezo cyo gukora ibishoboka byose akamuvumbura no kumenya neza umugambi we, akamuburizamo mbere y'uko byakomerera Karangwa n'ubwami bwa Panama.
Mu gihe Ingabire yashyiraga urwandiko mu ikofi ye, atekereza kuri uwo mugabo we, yibutse inama aheruka kugira na wa mugabo mu masaha ashize, kandi akumva umutima urushaho gutera insigane. mu mutima Ati:"Ndabizi ko Karangwa yankunze, ariko hari icyatumye mwiyereka nicyo kigomba kubanza rero."
Ni muri icyo gihe yumvise urugi rw'icyumba gifungurwa gahoro, arikanga, ahita ahaguruka vuba ngo arebe ushatse kwinjira.
.
.
Kuruhande, Gasore yakomeje kuzenguruka mu ngabo areba uko bitegura anabatoza, nyuma yegera Karangwa, amwitegereza mu maso arangije aravuga, ati "Mwami, hari ikintu cy'ingenzi nagirango nkwibutse mbere y'uko dufata icyemezo cyo kugaba igitero. Urugamba rwose rufite ibanga ryo gutsinda, kandi iryo banga ntabwo ari umubare w'abasirikare cyangwa ubukana bw'intwaro, ahubwo ni ubuyobozi bukomeye. dukwiye gukoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo tuzamenya imigambi y'umwanzi mbere y'igihe. Byaba byiza tugiye twifashisha intasi zacu zikajya imbere zikamenya uko ibikorwa by'ingenzi bihagaze."
Karangwa yashimye cyane ubwo bwenge bwa Gasore, aramubwira ati, "Wongeye kunyereka impamvu ndi kuguhitamo nk'umujyanama wanjye. Icyo gitekerezo ni cyiza, kandi gikwiye gukurikizwa. Ubutaha mu nama nzaguhaye ijambo, ugire icyo utangaza kuri iki gitekerezo, dusubiye iwacu."
Gasore Ati:" umbarire, koko mbere yo kubikubwira hari bacye nari nohereje."
Karangwa Ati:" ibyo ntakibazo ikigenzi ni uko ugamije gutsinda Mirindi."
Mu gihe bakomezaga kuganira, intasi imwe yageze aho bari bari. Itunguwe no kubona Gasore na Karangwa baganira ubuhanga, yaje kubasuhuza igira ati, "Mwami n'umugaba mukuru, nashakaga kubabwira amakuru mashya twamenye. Intasi zacu zagaragaje ko Mirindi ishobora kuba ari gutegura igitero giturutse inyuma y’umusozi wa Bugina, igatera igana mu mugi."
Karangwa yakomeje kumva ibyo intasi yavugaga, umutima we urangwa n’ubwitange bwo kumenya neza uko ibintu bihagaze. Yibutse ko urugamba rutazoroha, kandi ko agomba kwirinda icyamutungura ku rugamba.
Nyuma yo kuganira kuri izo ngingo zose, Karangwa na Gasore bafashe umwanzuro wo gutegura ingabo zabo ku buryo bwo kugera ku rwego rwo kurengera igihugu no kwitegura igitero cy'umwanzi. Karangwa yari azi neza ko urugamba rutazaba rworoshye, ariko kandi yari afite icyizere cy'ubushobozi bwa Gasore n'ubushake bw'ingabo ze. Yahise atanga amabwiriza yo gushyira ingabo mu myanya y'uburinzi butagira amakemwa. ndetse bakohereza abasirikare bacye gutega ambushi ku musozi wa Bugina.
Mu gihe ibi byabaga, Mutesi we yari ibwami, umutima we wuzuye urujijo, ariko kandi agahagurukirwa n’ubwoba bwo kumenyesha Karangwa amakuru ku mugambi wa Ingabire. Yari amaze kwitegura neza uburyo azamusanga, akamugezaho byose yamenye. Ndetse kandi yari azi neza ko ibi bisaba ubushishozi n’ubwitange, cyane ko Karangwa yari afite byinshi byari bimubangamiye, harimo n'intambara yaje nyuma y'urupfu rw'umwami.
.
.
Ingabire yashingukiye hejuru, ubwo yumvaga urugi rw'icyumba gifungurwa gahoro. yibaza ushatse kwinjira, yahise yegera urugi, yiboneye Kanyarengwe ahagaze imbere ye, amaso ye areba hirya no hino mu cyumba nk'ushaka ikintu runaka.
"Kanyarengwe?" Ingabire yavuze mu ijwi ririmo gutangara no gukekeranya, "urakora iki hano, kandi uzi neza ko ntawe ujya uza hano atatumiwe?"
Kanyarengwe yamwenyuye buhoro, yegera Ingabire agenda amwitegereza. Ati: "Mwamikazi, nzi ko utishimiye kunyumva hano, ariko hari impamvu yatumye nza."
Ingabire yaramutumbiriye, amera nk'utangira kumubaza ibyo avuga, ariko Kanyarengwe amubera imfura,, aramubwira ati, "Ariko mbere yo gukomeza, ndashaka kubona urwandiko wasomaga."
Ingabire yahise akuka umutima, amaso ye arasharira, ariko akomeza kwihagararaho. Ati:"Urwandiko? uruhe rwandiko? Ntabwo nzi ibyo uvuga."
Kanyarengwe yamwenyuye atuje, arakomeza Ati: "Ndagusaba kuba inyangamugayo, mwamikazi. Urwo rwandiko nzi neza ko rurimo amakuru atari meza, kandi ndagira ngo nkumenyeshe ko niba utemera kurutanga, ibyo birimo bizahita bigera kuri Karangwa vuba."
Ingabire yumvise amagambo ya Kanyarengwe nk'inkuba imukubise, arushaho kugira ubwoba. Ati:"Karangwa? Urashaka kumpimbira? ibyose n'iki kandi? urwandiko umbaza n'urumeze gute?"
Kanyarengwe yahinduye amagambo kugira ngo arushaho gushyira igitutu kuri Ingabire, maze arongera ati, "Nta gihe cya nyacyo nk'iki cyo gutanga urwo rwandiko niba ushaka gukomeza kuba amahoro aha ibwami. Ndagusaba gukora icyoroshye, mu gutanga urwo rwandiko cyangwa uzisange uri mu bikomeye. Karangwa azamenya byose, kandi igihe yabimenye urabyumva igihanga azagikura ho."
Ingabire yakomeje guhangana na we, umubano we na Karangwa n'ikizere yaramufutiye, yibazaga uko byagenda aramutse abimenye.
Kanyarengwe yongeraho, mu ijwi rituje ariko ririmo gusaba, ati"Ndakwinginze, Mwamikazi,Ntacyo ngushakaho kitari ukuri. Nyemerera urwo rwandiko, urumpe, kubwumutekano wawe. ndagusezeranya sinzabishyira hanze."
.
Ingabire yahagaze yibaza, amaraso atangira kuzamuka yihuta, areba Kanyarengwe amaso yijimye n’umujinya mwinshi. Yari yiteguye kumwikiza, ahagarara ashikamye yibaza impamvu umuntu nka we yatinyuka kumushyiraho igitutu gisa gityo. yagize umujinya nk’intare irakaye.
Ati:“Urambwira iki, Kanyarengwe?” Ingabire yatangiye kumubwira ijwi ryuzuye umujinya.ati “Wagira ngo ufite ubushake bwo kuntesha umutwe, n'ukomeza ahubwo ni wowe ucibwa igihanga. Jya umenya uwo uriwe, ugerageza kuko sinjya nihangana mu bintu nk'ibi!”
Kanyarengwe yamurebaga buhoro buhoro, ariko yabonaga ko agiye guhangana n’umuriro udasanzwe. Yari yaketse ko Ingabire yamutinya, ariko uburakari bwe bwagaragaye cyane kurusha uko yabitekerezaga.
Ati:“Ntago ndi umuntu wihanganira iterabwoba, Kanyarengwe,” Ingabire yakomeje, ijwi rye rikarishye, ari nko kumuhata, ati"Panama yose yaba ifite igihunga ku mutwe wanjye, ariko uzibuke ko njye ndi umugore wa Karangwa, kandi ndi uwo kugirirwa icyubahiro. Ushobora gukeka ko uzantwara uko wishakiye?”
Kanyarengwe yari yatuje, ariko yari yatangiye kumva ko akomeje gukina n'umuriro ukomeye. “Sinzi icyo uri gutekereza,” Ingabire yakomeje, igituza cye kikubye kabiri n’umujinya Ari Wose ati “ ahubwo Wowe utangire utegure ibyo uzireguza ugiye gucibwa igihanga."
Kanyarengwe yarebye Ingabire yatangiye Kugira ubwoba, ariko agerageza kwihagararaho. Ntiyashakaga gukomeza guhatira umugore w’umwami, ariko kandi yari azi ko ibyo asabye bitari bisanzwe. Yagerageje kumwinginga ariko byarangiye adakomeje guhatira uyu mugore ibyo atashoboraga.
“Niba ari ibyo uhisemo,” Kanyarengwe yaravuze, yihanganye mu ijwi rye. “Ntabwo nzirinda kugira icyo nkora. Ariko menya neza ko wowe na Karangwa bizabasaba gukora byinshi kugira ngo ibintu byose bigende neza. nanone sinabura kumubwira ibyo ukora kuko byose Ndabizi."
Yahise amureka asohoka, asa n’ushaka kumuhunga kuko yari yarakaye, kuri Ingabire nawe, Ubwoba bwari bwose kuko yahise amenya ko ibye bishobora kuba bizwi. yasigaye yibaza byinshi, umutima utera cyane...............................
......................
............................ loading episode...14
.
Ehe, ese koko Kanyarengwe azabibwira Karangwa? bundi se azi neza ko afite urupapuro? ntaramuka abivuze Ingabire aziregura ate? ntuzacikwe .
.
|::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::::::::|
Comments