Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Kanyarengwe Ari kubaza umwamikazi Ingabire urwandiko yasomaga, twasize amuhakaniye ndetse amuteye ubwoba. ese biragenda bite? Ingabire aravumburwa Bigere kuri Karangwa? ni bimugera ho azakora iki?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze wisomera inkuru.
.
Dutangiriye kuruhande,aho Ingabire yicaye mu cyumba cye, umutima utera insigane. Yari amaze gutakaza icyizere mu bantu yizeraga, kandi yari atangiye kumva ko umugambi we ushobora kuba ugiye gushyirwa ahabona. Yarimo yibaza uburyo azacika Kanyarengwe, ndetse no kumenya niba Mutesi atari we waba ari inyuma y'ibi byose. Yafashe icyemezo cyo gukoresha amayeri yose ashoboka kugira ngo arengere umutekano we ndetse n'umugambi bari bateguye.
Yahise yandika urundi rwandiko rwihuse, arushyira mu ibahasha, maze ahamagara umugaragu we wizerwa, Mukamisha. "Mukamisha, nshaka ko uru rwandiko urushyikiriza Kanyarengwe. Ntugire uwo ubibwira, kandi ugire vuba."
Mukamisha yunze mu rya nyirabuja, afata urwandiko aragenda. Ingabire yicaye yisuganya, yibaza ku buryo bwo guhisha neza ibikorwa bye, ndetse no kwirinda ko Karangwa amenya umugambi we.
.
.
Mu gitondo cyakeye, mu nkambi y'ingabo za Panama, Karangwa na Gasore bari bahagaze imbere y'ingabo zabo, biteguye guhaguruka bagana ku rugamba. Imyiteguro yari yarangiye, kandi umwuka w'intambara wari wose.
Karangwa yegereye Gasore, aramubwira ati: "Uyu munsi ni umunsi w'ingenzi kuri twe. Tugomba kwitwara neza no gukoresha ubuhanga bwose dufite kugira ngo turwanye Mirindi. Nizeye ko ingabo zacu ziteguye."
Gasore yaramwenyuye, asubiza ati: "Mwami, ingabo zose ziri mu mwuka mwiza. Twabashije kohereza intasi zacu imbere, kandi amakuru dufite aradufasha cyane mu migambi yacu."
Karangwa yishimiye kumva ibyo, maze atanga itegeko ryo guhaguruka. Ingabo zose zirahaguruks, zirakamba, zerekeza mu nzira igana ku musozi wa Bugina, aho Mirindi yari yiteguye kubategera.
.
.
Naho ibwami, Mutesi yari yicaye mu cyumba cye, yibaza ku byo yabonye ku mugambi wa Ingabire. Yari azi neza ko ibyo Ingabire arimo bishobora gushyira ubwami mu kaga, kandi yagombaga kubimenyesha Karangwa byihuse. Ariko kandi, yarimo yibaza uko yabigenza kugira ngo ntahutaze ibintu, ndetse akirinda ko Ingabire yamenya Icyo yapanga cyose.
Yahise afata icyemezo cyo kohereza ubutumwa kuri Karangwa binyuze kuri Gasore. Yanditse urwandiko rurerure, arusobanuramo ibyo yabonye n'ibyo akeka kuri Ingabire, maze arushyikiriza umugaragu wizewe wo mu ngabo za Karangwa, amusaba kurushyikiriza Gasore mu ibanga rikomeye, aho bari kurugamba.
.
.
Mu nzira igana ku musozi wa Bugina, ingabo za Panama zakomezaga kugenda, zihagaze bwuma, imitima yazo yuzuye umurava. Karangwa yari imbere, areba imbere yerekeza aho bagombaga gutega Mirindi.
Hagati aho, Gasore yabonye umugaragu umusanga yihuta, amuha urwandiko. Yatunguwe no kubona urwandiko mu gihe nk'icyo, noneho ruvuye kuri Mutesi. ariko yararufunguye ararusoma. Amagambo yasomaga yamusize mu rujijo, ariko kandi yumva ko bikomeye.
Yegereye Karangwa, amubwira asa nkuwongorera ati: "Mwami, hari ubutumwa bw'ingenzi nabonye. Buva ibwami, kandi ndumva tugomba kubiganiraho byihuse."
Karangwa yarebye Gasore, amaso ye agaragaza impungenge. "Ni ibiki byihutirwa kuruta urugamba rw'ingenzi nk'uru?"
Gasore yamuhaye urwandiko, Karangwa ararufungura, asoma buhoro. Amagambo ya Mutesi yamusigiye urujijo n'uburakari. Yatangiye kumva ko hari ubugambanyi bukomeye bukorerwa ibwami, kandi umugore we Ingabire, yizaniye ashobora kuba abigiramo uruhare.
Yahise ahagarika urugendo rw'ingabo ze, atanga itegeko ryo guhagarara. Gasore yamurebye atunguwe yibaza impamvu ahise ahagarika urugamba mu gihe gisa gityo.
Karangwa yaramubwiye ati: "Gasore, ndumva tugomba gusubira inyuma. Hari ibikomeye biri kuba ibwami, kandi niba ari ukuri, bishobora gushyira ubwami mu kaga kurusha urugamba turiho."
Gasore yibajije ku cyemezo cya Karangwa, ariko nk'umugaba mukuru, yubahirije itegeko rye. Ingabo zahagaritse urugendo, zitegereza amabwiriza mashya, zikambika aho
.
.
Naho mu nkambi ya Mirindi, umwami wabo, yari yicaye mu ihema rye, asoma amakuru y'ubutasi yagezeho. Yari yabwiwe ko ingabo za Panama zari mu nzira yo kubatera, kandi yari yiteguye neza.
Yahamagaye umugaba we mukuru, Rugango, aramubwira ati: "Panama iri gutegura igitero uyu munsi. Ariko dufite amakuru yizewe, kandi twiteguye kubatega. Tugomba gukoresha aya mahirwe neza, tukabatsinda tugahita twigarurira ubutaka bwabo."
Rugango yunze mu rye, asubiza ati: "Mwami, ingabo zacu ziteguye. Turi ku musozi wa Bugina, kandi tuzabatega ahantu batakeka."
umwami yaramwenyuye, yizeye ko uyu munsi ari umunsi wo gutsinda Panama.
.
.
Mu gihe ingabo za Panama zasubiraga inyuma, Karangwa yari mu ntekerezo nyinshi. Yarimo yibaza niba koko Ingabire agambanira ubwami bwe, kandi niba ibyo Mutesi yamwandikiye ari ukuri. Yari azi neza ko atashobora gukomeza urugamba afite ibibazo nk'ibi ibwami.
Yahise afata icyemezo cyo kohereza Gasore ku rugamba, akomeze kugaba igitero kuri Mirindi, mu gihe we asubira ibwami gukemura ikibazo cya Ingabire.
"Gasore," Karangwa yatangiye kuvuga, "ndagusaba gukomeza umugambi wacu. Njye, Ngomba gusubira ibwami gukemura ibibazo by'ingenzi. Nizeye ko uzashobora kuyobora ingabo zacu neza, ukadutsindira Mirindi."
Gasore yarebye Karangwa, amwereka ikizere. Ati: "Mwami, nzakora ibishoboka byose kugira ngo ntsinde. Ndagusaba kwitonda mu rugendo rwawe, kandi nizeye ko uzakemura ibyo bibazo neza."
Karangwa yahise ahaguruka, afata ingabo nke z'abarinzi be, asubira ibwami.
.
.
Mu gihe Karangwa yasubiraga ibwami, Ingabire yari yicaye mu cyumba cye, atuje ariko umutima we utera insigane. Yari atangiye kumva ko ibintu bishobora kumuhindukana, kandi yagombaga kwitegura buri mwanya.
Naho Mutesi we, yari ategereje kumenya niba ubutumwa bwe bwageze kuri Karangwa, kandi niba azagira icyo akora ku mugambi wa Ingabire.
.
.
Kurundi ruhande, Gasore yakomeje urugendo rw'ingabo za Panama, agana ku musozi wa Bugina. Yari azi neza ko urugamba rutazaba rworoshye, ariko yari yiteguye gutsinda ku bwa Karangwa n'ubwami bwa Panama.
.
.
Mu gitondo cyakurikiyeho, Karangwa yari mu nzira isubira ibwami. Umutima we wuzuye ibitekerezo byinshi ku bijyanye n'umugambi wa Ingabire. Yari atarashira amakenga ku ibaruwa Mutesi yamwandikiye, ariko kandi yari ahangayikishijwe n'ingabo ze zari zigiye kurwana nta buyobozi bwe. Nyamara, yari afite ikizere kuri Gasore, kuko yari umugaba w'intambara w'ubushishozi n'ubutwari.
Mu gihe ingabo za Gasore ziteguraga guhura n'ingabo za Mirindi ku musozi wa Bugina, umwuka w'ubwoba n'ubwitange wari wose. Gasore yarahagararanye n'abasirikare be, amaso ye ahanze imbere, aho yari azi neza ko Umwami was Mirindi na Rugango bari babategereje.
Ariko mbere y'uko bahura n'umwanzi, Gasore yabonye ibindi bimenyetso by'umuriro byacanye mu gihuru kitari kure, asubira inyuma gato ngo arebe neza. Yahise abwira ingabo ze ngo zihagarare mu mwanya zirimo, zitege amatwi. "Hari ikintu kidasanzwe kirimo kubaho hano," Gasore yongoreraga umwe mu bagaba be b'imbere.
Naho Karangwa, yari mu nzira agana ibwami, ubwo yageraga hafi yaho yari yamenye ko hari umusozi muto ahantu hakurya gato, y'ibwami utorezwaho ingabo zirinda ibwami. Yahagaritse ingabo ze, ahamagara umurinzi mukuru we, agira ati: "Ndashaka guhagarara hano gato, ngomba kubanza kumenya niba ibintu byose ari amahoro mbere y'uko dusubira ibwami."
Muri iki gihe cyose, Mutesi yari mu bwoba bwinshi, yibaza niba Karangwa yabonye ibaruwa ye, ndetse n'icyo azakora kuri Ingabire. Yari yicaye mu cyumba cye, atekereza kubyendaga kuba, yibaza uko ibintu bizagenda.
Kurundi ruhande, Ingabire nawe yari mu byiyumvo byinshi. Yumvaga ko igihe cye cyari gito, kandi yagiye ahungabana buri kanya iyo yatekerezaga ku byo Kanyarengwe yaba yarabonye. Kubw'ibyo, yahise afata icyemezo cyo guhura n'awa mugabo wari usanzwe aza nijoro, kugira ngo banoze umugambi bashyize mu bikorwa.
.
.
.
Gasore nawe yari yiteguye gutera, akomeza ashyira imbere ubuhanga bw'ingabo ze, ariko ubundi asigara inyuma gato areba niba ahantu hose hari amahoro. Yamenye ko hari ikintu kibiri, iburyo ndetse n'ibumoso, maze atuma abarinzi b'imbere be ngo bakurikirane.
.
Naho Karangwa, yageze ahahoze akazi gakomeye ko gutoza ingabo, yahise aganira n'abasirikare yahasanze, ndetse anareba imyetozo yabo Ari nako atekereza cyane kubyo yumvise kuri Ingabire.
.
Gasore we, yahise ahagarika umutima, ubwo yasangaga imiterere y'ibintu itari nk'uko yabitekerezaga. Yabonye ko Mirindi yari yashyizeho umutego ukomeye, kandi bashobora kubagirira nabi nibakomeza kwegera Imbere.
"mube muhagaze tumenye neza iyo tujya."
.
Gasore yamaze kubona neza ko ari we wenyine ugomba kwitwara neza mu rugamba rwari rugeze kure, maze akomeza ingabo ze mbere. "Twese dufatanye,"arakomeza, ati"kuko urugamba rwacu rugomba kurangwa no gutsinda, kuko ari rwo rugomba rushobora kuzanira ibwami amahoro."
.
.
Gasore n’ingabo ze bakomeje urugendo rwabo, bari bagikomeje inzira ijya ku musozi wa Bugina. Umwuka w’intambara wari ukomeje kwiyongera, kandi buri wese yari afite umutima wo gutsinda. Buri gihe bakomeza kugenda batekereza ku buryo bazahangana n'ingabo za Mirindi. Gasore yari ari imbere, akurikirana neza icyerekezo bari bagiye mo.
Mu gihe bari bageze mu ishyamba ryari mu nkombe y’uwo musozi, intasi zari zohererejwe na Mirindi zari zitonze zitegereza. Bazi neza ko ingabo za Panama ziri hafi, kandi bashakaga gusubiza amakuru ku ngabo zabo mbere y'uko urugamba rutangira.
Gasore yahise atumiza umwe mu basirikare bakuru bari kumwe, aramubwira ati: "Tugomba gukaza umutekano no gukurikirana inzira turi gucamo. Ntibitangaje ko Mirindi yaba yarateguye intasi kugira ngo zimenye ibikorwa byacu. Tugomba kuba maso."
Nuko bagabanya ingabo mu matsinda mato, buri tsinda rigenda ryitonze ukwaryo, rigenzura neza inzira. Hashize akanya gato, umwe mu basirikare ba Gasore yabonye abantu bihishe mubyatsi birebire, bafite imyambaro y'ingabo za Mirindi. Yahise atanga ikimenyetso, intasi za Mirindi zisanga zizingurutswe.
Gasore na bagenzi be bahise bihutira aho ibyo bibazo byabereye. Intasi za Mirindi zari zigamije gukomeza kwihisha, ariko kubera amayeri y’ingabo za Gasore, zafashwe m’uburyo bwo guhererekanya amakuru bwabaye neza. Gasore yitegereje abo batasi, amaso ye yuzura umujinya, ariko kandi ashimishwa no kuba baguye mu mutego.
"Murakibeshya, Mirindi," Gasore yavuze ijwi rye riturika, "nta muntu n'umwe uzambangamira mu rugamba rw’uyu munsi. Ibihe byanyu byarangiye."
Abatasi ba Mirindi barafatwa, barazirikwa maze boherezwa inyuma y’ingabo, aho bari guteganyiriza uko bazahabwa ubutabera. Gasore yitegereje uko byagenze, asubira mu myanya ye asubiza ingabo mu murongo.
"Uru ni urugamba rw’amayeri," Gasore yabwiye ingabo ze, "niba dushaka gutsinda, tugomba kuba maso kandi tukirinda uburyo bwose bw'uburiganya bw'abanzi bacu."
Ingabo ze zamwumvise, zikomeza urugendo ziri mu mutuzo. Gasore yari afite intego imwe rukumbi: gutsinda Mirindi no kurinda ubwami bwa Panama, aho Karangwa yari yasubiye gukemura ibibazo ibwami.
Mu maso y'ingabo za Gasore, umurava w’intambara wakomezaga kwiyongera. Bari hafi y’umusozi wa Bugina, aho bateganyaga ko bazahurira n’ingabo za Mirindi. Gasore yarabizi neza ko urugamba ruri imbere rutari rusanzwe, ariko yari yizeye ko, hamwe n’ingabo ze, bashobora gutsinda no gusigasira icyubahiro cy’ubwami bwa Panama.
.
Yahise agabanya ingabo mo amatsinda âne, bagota umusozi bazamuka bagana ahari inzira. ntibyatinze bageze ahari inkambi y'ingabo za Mirindi,barahagota,impande zombi, Gasore abasaba gutuza, afata icumu rye, maze asa nkurikoresha aryatsa.
.
.
kuruhande Karangwa nyuma yo gusura ahakorerwa imyetozo, yahise ajya ibwami, akinjira ibwami, Ingabire umutima utangira gutera cyane, ubwoba reka sinakubwira. Karangwa yarafite umujinya, byatumye ahita akomeza kujya kureba Mutesi amubaza ibyo yamubwiye mu rwandiko aho yabikuye, Maze Mutesi atangira kumusobanurira.
yahise amubaza ati: "Mutesi, iki ni igihe cyo kumenya ukuri. Niba hari ikintu ushaka kumbwira, ni byiza ko ubivuga ubu."
Mutesi, wari wicaye ku ntebe iteganye n'idirishya, yahise azamura amaso, abona Karangwa arimo agerageza guhisha umujinya, ariko akabona ko bigoranye. Yariyegeranyije, yinjiza umwuka, maze atangira kumusobanurira.
ati"Karangwa, hari ibintu byinshi byanteye amakenga ku miterere n'imikorere ya Ingabire. Ntabwo nashakaga kukubwira nabi cyangwa kuguhemukira, ahubwo nashakaga kugushishikariza kugira amakenga. Ndetse na Kanyarengwe yampaye inama yo kwitondera Ingabire kuko hari ibintu byinshi yatangiye kumubonaho bitari bisanzwe."
Karangwa yahise amuhagarika, aramubaza ati: "Ariko, Mute, ni iki cyatumye wumva ko Ingabire afite umugambi mubi? Hari ibimenyetso wigeze ubona?"
Mutesi yahise yitsa umutima maze aramubwira ati: "Nabonye Ingabire ahura n'umuntu w'imfutse hose, kandi numva baganira ku byerekeranye n'umugambi mutindi wo kuguhitana. Ndetse nabonye ibaruwa uwo, muntu yamuhaye, ariyo yanteye ikibazo."
Karangwa yumvise ibyo Mutesi avuga, umutima we urashiguka. Ibyo byashimangiye amakenga yarafiteku byerekeranye na Ingabire, kandi ibyo byatumye afata icyemezo gikomeye. Yahise yicara imbere ya Mutesi, amureba mu maso, aramubwira ati: "Mute, ndashaka ko umbwira byose nta cyo umishe. Niba hari n'ibindi uzi cyangwa utekereza, ntucike intege ngo ubigire ibanga."
Mutesi akomeza kumusobanurira ibijyanye n'ibyo yabonye, ndetse anavuga uburyo Ingabire yagaragaje imyitwarire itari isanzwe muri iyo minsi. Karangwa yamwumvaga atuje ariko afite umujinya mucye, noneho arangije kumva byose, afata umwanzuro.
" Biragaragara ko bibaye aribyo Ingabire yatuma nicuza."
yahise areba umurinzi we amutuma Ingabire ngo amuzane aho.
Gasore nawe muri ako kanya, yari yamaze kugota ingabo za Mirindi ku musozi wa Bugina. Yahise atanga itegeko ry’uko ingabo ze zitangira kurwana, ariko ibyo yabikoze mu bwitonzi n’ubushishozi, atabirukankishije ahubwo akoresha amayeri kugira ngo akuremo umwanzi mu mwanya mwiza, aho yahise anafata icyemezo cyo guhangana n'abayobozi bakuru b'ingabo za Mirindi bari aho, kugira ngo ashobore gusigasira icyubahiro cy'ubwami bwa Panama.
Ingabo za Gasore zashoboye gufata ingabo za Mirindi kuko zitari ziteguye neza, maze urugamba ruratangira mu buryo butunguranye. Gasore yabaye umuyobozi ukomeye muri uru rugamba, yerekana ubushobozi bwe bwo kuyobora ingabo no gukoresha amayeri yo gushengura umutima w’umwanzi.
Icyo gihe Karangwa yari yamaze kugera imbere ya Ingabire, aho yari agiye kugira ngo amubaze iby'imikorere ye itavugwaho rumwe. Ingabire yarahangayitse, ariko yageragezaga kwihagararaho. Karangwa yari afite ishyaka ryo kumenya ukuri, kandi yari afite amakenga yose ko ashobora kuba Ingabire afite uruhare mu byari bimaze igihe bimubangamiye.
"Ngiye kumenya ukuri, Ingabire. Igihe cyawe cyo guhemuka kirangiye," Karangwa yaravuze, ijwi rye ryuzuye umujinya utavangiye. "Umunsi w'amayeri yawe urarangiye."
Ingabire yumvise ko ibyo Karangwa amubwira bifite ishingiro, ariko yari agihangayitse, atazi uko agiye kwitwara noneho ari Imbere ya Mutesi.
.
Ingabire yitonze yatangiye kwisobanura, Ati:" Mwami wanjye," Ingabire yatangiye, amarira ameneka ku matama ye, "sinari nzi ko ibintu bizagera aha. Mutesi, uyu mukobwa, arambeshyera! Uyu niwe mwanzi wanjye kuva kera! aranshinja ibyo ntakoze, kuko ashaka kumvutsa amahoro. Baranyanga bose, kandi azi gucura ibinyoma, sinzi impamvu rwose!"
Karangwa yumvise ayo magambo y’impuhwe, aratuza gato, agerageza kwiyumvisha neza ibivugwa na Ingabire. Yashatse gusubiza ariko Ingabire akomeza, agaragaza ikiniga, asa nk’aho ababaye cyane. Ati:
“nyagasani, ndi umugore wawe, kandi nakubereye umufasha mwiza mu bihe byose! Nshobora gute kugambanira umuryango wawe? Nshobora gute kugambanira umuntu wampaye urukundo n’umugisha? Mutesi ni we ushaka kundimbura! Aha ibwami ndabona bose banzi nabi kubera we!"
Karangwa yifashe ku gahanga, umutima we uture cyane, icyuya kirabira. Ku rundi ruhande, yari atazi neza uwo yizeye hagati ya Mutesi na Ingabire. Ingabire yashikamiwe n’umubabaro mwinshi, ashyira ikiganza ku gituza, akomeza kurira cyane, avuga ko atazi impamvu abantu bose ibwami bamufata nabi kandi yari azi ko ari umwere.
Mutesi yari yicecekeye, nawe yatunguwe no kubona Ingabire Ari kuvuga arira. Karangwa byaramucanze, areba Mutesi, areba Ingabire abura uwo yizera ni uwo areka.....................................................
.......................
............................ loading episode...15
.
Aha! Ari wowe wakora iki?
wakwizera nde?
aremera ibyande?
ni aha dusubikiye Igice cy'uyu munsi, ntuzacikwe n'ikurikira.
.
|:::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::::|
Comments