logo

NEW TALENTS

Stories Group

IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep 16

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Mutesi amaze gushimutwa n'abantu batazwi, ese n'ibande barashaka iki? Kandi Ingabire we aracyafunzwe ibwami, ese ataza kurekurwa we?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Reka dusubire inyuma Gato, Mutesi amaze gushyirwa mu nzu y’umwijima, umutima we warushijeho kudagadwa. Yarimo yibaza ku ntego z’aba bantu, n’icyo bamuzaniye aho. Ntibyatinze, yumvise umuntu yinjira mu nzu, intambwe ze ziri ziremereye kandi zituje. Mutesi yarikanze, ariko akomeza kwirwanaho mu mutima, agerageza kwihagararaho ngo adahungabana kurushaho.

"Uri Mutesi, umukobwa wa Rugira?" ijwi rikomeye ry’umugabo ryamubajije, riranguruye ariko rituje.

"Ndiwe," Mutesi yasubije, ijwi rye ryuzuye ubwoba ariko arwana no kugaragaza ko atatinye.

Uwo mugabo yashyize ikiganza ku ijosi rya Mutesi amuturutse inyuma, akomeza kumubaza ibibazo byatumaga amumenya neza. “Njye uranzi? ndabizi uraza kunyishimira.

Mutesi yagerageje gusubiza ibibazo bye neza, ariko ntibyari byoroshye. Uwo mugabo ntiyashakaga kumva ibisobanuro byinshi, ahubwo yamubazaga ashaka kumuhatiriza kugira icyo atangaza.

"Aho twakuye amakuru, ni wowe wenyine wari uzi neza aho uwo Gasore aherereye," uwo mugabo yarakomeje,Ati: "ariko wowe turacyabaza impamvu washakaga kujya guhura nawe."

Mutesi yarumye indimi, agerageza kugumya acecetse. Nta makuru yihariye yari afite kuri Gasore, yari azi ko ibi byose byari uburyo bwo kumutera ubwoba ngo avuge byinshi biruta ibyo bari bakeneye kumenya.

Nyuma y’iminota myinshi yo kumuhata ibibazo, uwo mugabo yagize ati, "Niba udashaka gusubiza, ntacyo. Tuzabona uko tugukuramo ibyo Dukeneye."
.

Yarasohotse asiga Mutesi wenyine mu mwijima. Umutima wa Mutesi wahindutse, yarimo akeka ko  ahari Ari mu bwami bwa Mirindi bwamushimuse bitewe n'intambara Wenda bari kurwana nabo. byatumye ahangayika kurusha ho.
.
 Episode 16
.
Hashize igihe gito, umuryango warafungutse, maze hinjira undi mugabo wambaye imyenda y’ubwami, umusatsi utunganye, ndetse afite ijisho rikomeye ry'ubukaka.

Mutesi akimubona, umutima we waguye mu bwoba no kwikanga. Uwo yari Karugendo, Umwami w’ubwami bwa Ntega, uwo bageragezaga kumushyingira. Yari we wari watumye ashimutwa.

"Ndabonaga ko bidakwiye ko jya mu mugongo wawe, ntacyo unziho," Karugendo yatangiye avuga, ijwi rye riturika mu nzu. "Nzi ko Gasore ari umwe mu batumye wanga ibyo nari nkukeneyeho, ariko ubu ngiye kuguhindurira ibitekerezo, Ndabizi uraza kubyemera."

Mutesi yagerageje kuvuga ariko Karugendo amwihutira amuca mu ijambo, Ati: "Ubuzima bwawe bwose bwaranzwe no kwikururira ibyago, none umenye ko ubu ugomba kumvira ibyo nkubwira byose, bitaba ibyo nkakwivugana cyangwa nkagushyira aho ushyirwa utazikura."

Mutesi Ati:" ese burya ndi muri ntenga?"
Karugendo Ati" si ngobwa ngo umenye ahuri, ahubwo umva ibyo nk'ubwira.
.
Mutesi yahise atekereza ku byo Karugendo yari amaze kuvuga, mugihe Karugendo we yahise amuhagarara Imbere, 

"Rero, Mutesi," Karugendo yatangiye kuvuga, ijwi rye ryihuta, "urumva neza ko uri mu biganza byanjye. Ndagusaba inshuro ya nyuma, wowe ubwawe niwemera ko tuzashyingiranwa, uragire amahoro. Ibyo nibyo byonyine bishobora kugucungura mu kaga urimo."

Mutesi yahise amureba mu maso, agerageza gusoma intekerezo  ze. Ariko Karugendo yari afite uburyo yari yirakaje cyane bigaragara ko icyo ashaka ari ukuvuga rikijyana, atitaye ku byifuzo bya Mutesi. 

"Urarota, cyangwa?," Mutesi yasubije, ijwi rye ridashyizeho ubwira. "Nta na rimwe nzemera gushyingiranwa nawe. Umutima wanjye n’ubuzima bwanjye ni ibyanjye nyine nzabiha uwo nshaka, kandi ntawe uzabihindura."

Ijwi rye ryuzuye uburakari, ariko nanone hari icyizere mu maso ye cy'uko ibyo avuga byari ukuri.

Karugendo yararakaye cyane bigaragara mu maso, ariko ariyumanganya.

"Umenye neza ibyo uhitamo, Niba wemeye kuba umugore wanjye, nzakurinda kandi nkugire umwamikazi. Ariko niba uhisemo kuba ku ruhande rwa Gasore, uzabiryozwa ku buryo uzicuza kuba warigeze guhitamo gutyo."
Mutesi yarikanze, atungurwa no gusanga azi ibye na Gasore.

Mutesi yakomeje kumureba adatezuka. "Ntacyo wagerageza gukora cyazimya icyubahiro ndonka mu rukundo rwa Gasore,"

Karugendo yari amaze kubona ko Mutesi adateze guhindura intego ze. Yashoboye kubona ko amagambo ye n'ibyo yamusezeranyaga nta kintu bihindura. Yarishimye cyane  ku maso, aroko imbere muri we ararakara cyane, ariko ntiyabigaragaza, maze arahindukira arasohoka, agenda yisetsa.
.
Mu bwami bwa Panama, Karangwa yari yicaye ku ntebe ye y’ubwami, yitekerereza ku ntambara irimo gusatira iherezo. Nubwo umutima we wari ucitsemo kabiri, rimwe na rimwe yibaza ku byabaye nyuma yo gupfa kwa se, akongeraho ibibazo byinshi byerekeye umutekano wa mushiki we Mutesi.

Igihe ari muri izo ntekerezo, umwe mu basirikare b’ingabo ze yinjiye mu nzu y’ibwami amuhereza inkuru y’ubutumwa bwihutirwa.

"Nyagasani, hari intumwa ije iva ku rugamba. Bivugwa ko igomba kukugezaho ubutumwa bukomeye."

Karangwa yarahagurutse, ashyira amaboko ku mudari wa se yatwaraga buri gihe mu biganza nk’ikimenyetso cy’ubuyobozi, maze aravuga ati, "ni mu mureke yinjire, nshaka kumva icyo ivuga."

Nyuma y'iminota micye, intumwa ya Gasore yinjiye yitonze, iramwunamira, irambika ibiganza hasi mu buryo bw’icyubahiro. Karangwa yarayirebye akubita agatwenge, asanga ari umwe mu basirikare b’indahemuka ba Gasore.

"Mpa amakuru yihutirwa, Gasore ariguhangana n’iki ku rugamba? n'iki agutumye? hari ikibazo cya aye?Karangwa yabajije, ijwi rye ririmo amatsiko menshi cyane.

Intumwa yarahindukiye, yegura umutwe, yitegereza unwami,

"Nyagasani, Gasore yantumye kuza kugusaba ikintu cy'ingenzi cyane," intumwa yatangiye kuvuga. "Arakwinginga ngo ureke Mutesi ajye kumusanga aho ari ku rugamba. Arashaka kubonana nawe kugira ngo basangire ubwuzu n’ibitekerezo muri iki gihe kitoroshye. aramukumbuye cyane, arashaka amube hafi."

Karangwa yahindutse mu maso, umutima ukubitwa n'amarangamutima menshi atandukanye. Yahise atungurwa areba umurinzi we Ati:" Mutesi niyagiye kureba Gasore ra? igihe gishize n'ikinini yakabaye yageze yo?"
.

Intumwa yarashidikanyije gato, itumva neza ko umwami atari afite amakuru yose. "Nyagasani, ntabwo nari nzi ko Mutesi yaje kureba Gasore. Gasore yampaye ubutumwa kuko yarazi ko  mushiki wawe akiri aha i bwami kandi yifuzaga ko umwemerera akajya kubonana nawe. Yego ntibisanzwe, ariko niyo mpamvu natumwe vuba ngo nkubwire.”

Karangwa yagize umwanya wo gutekereza, amaraso ye atangira kuzenguruka mu mubiri yihuta. Intumwa ntiyarizi ko Mutesi atari i bwami byatumye arushaho gushoberwa. Ibibazo by’ukuri byamugwiririye ku mutima: Niba Mutesi atari aho, aho yaba ari? 

Imibare y’ibyo byose yamuteye igihunga, ariko kandi arwana no kuguma mu kinyabupfura.

"Mureke  genda nzabitekerezeho," Karangwa yasubije, ijwi rye ryuzuye urwikekwe. "Aho Mutesi ari ubu hagomba gukurikiranwa vuba. Kandi nintaza kumenya aho aherereye, ndaza kwirebera Gasore. genda imubwire ategereze. azaza kumureba."
.
Karangwa yari acyicaye ku ntebe ye y’ubwami, mu bwonko he higanjemo urujijo rwinshi ku byo yari amaze kumva. Yari yishimiye ko mushiki we Mutesi ari hafi y’umugabo we w’indahemuka , nk'uko yarabizi.  yatunguwe cyane no kumva atarageze aho Gasore Ari.

Yahise ahamagara abajyanama be, abashinzwe umutekano n’abandi bayobozi b’ibwami kugira ngo babiganire ho.

Ntiyatinze guhamagara, kuko bihuse bahise bagera imbere ye, buri wese afite ubwoba bwo kumva icyo kibazo kibahamagariye cyihutirwa.

"Mwese mwicare neza," Karangwa yatanze itegeko, ijwi rye rifite umurego w'umwami utishimira ibyo abona. "Ndashaka kumenya niba mushiki wanjye Mutesi yasohotse i bwami cyangwa niba atarasohotse Wenda akaba Ari aha mu mazu y'ibwami."

Umwe mu bashinzwe umutekano w’ibwami yarikirije, akora mu bikatabo bandikaga mo atasohotse n'abinjiye ibwami. Yatangiye kuvuga, afungura inyandiko:

"Nyagasani, ndakubwira ko twagize amakuru y'uko Mutesi yagiye hanze y'ibwami nk'uko byari bisanzwe, ariko ntitwamenye neza aho yari yerekeje nyuma y'aho," yavuze, agaragaza ko Mutesi yamaze gusohoka ibwami.

Karangwa ahumeka, amaraso yajyaga mu mutwe, ibyari mu mutwe we byari bimwiciye umutwe ku buryo butangaje. "Byaba bisobanura ko ashobora kuba mu kaga niba atari aho Gasore  Ari nk'uko twari tubizi."

Umujyanama wa kabiri, umuntu wakundaga gukora ku migenzo no ku mateka y'ibwami, yahise avuga ati: "Nyagasani, birashoboka ko yaba yaragiye mu bikorwa byo gushaka amakuru cyangwa gushaka kwibonanira na Gasore mu buryo bwihuse. Ariko, hakenewe kurushaho kumenya niba hari ibindi bimenyetso by'aho yerekeje cyangwa niba yarayobye mu nzira."

Karangwa yahise afata icyemezo. "Mushake abarinzi b'ibwami b'intyoza, bashakishe amakuru yose y'aho Mutesi yaba ari cyangwa ibimwerekeye ho. Ntacyo ibindi byose bihagarare, menye Amakuru ya Mushiki wanjye."

Umwe mu bashinzwe umutekano w'ibikomangoma n'abami, ndetse n'abafite amaraso y'ibwami yahise yitambika, yongeraho ati: "Nyagasani, turasabwa gusuzuma neza niba ibyo bigaragara ko ari ibyo kugirira ngo tumenye neza aho aherereye. turaza gusuzuma amerekezo yafashe agisohoka ku marembo"

Karangwa yumvise ko ibyo aribyo kuko yari atangiye gushidikanya ku byinshi, ariko yari agikeneye ibisobanuro bihamye mbere yo gufata ikindi cyemezo gikomeye.

"Nibyo," Karangwa yavuze, yitegura gufata icyo cyemezo. "Mukore ubushakashatsi, hanyuma munzanire raporo yuzuye ku bitangazwa byose mu maguru mashya. Niba hari icyigaragara kidasobanutse, tugiye kubigenza ku buryo bukwiye tumenye aho ari."

Abajyanama n'abashinzwe umutekano bahise batangira akazi kabo,mbere Yuko  bagenda bahagurutse Batangas icyubahiro, bamenyesha ko bagiye gukora ibyo bategetswe. Karangwa yarushijeho kwibaza ku buzima bwa mushiki we, kandi icyemezo cye cyo kumenya aho Mutesi ari cyatumye ashyiraho itegeko ridasanzwe: gukoresha imbaraga zose z’igisirikare kugira ngo bashakishe mushiki we, nta gisigaye.
.
.
Mutesi we yari yicaye aho yari aboheye, umutima we wuzuye ubwoba n’urujijo. Yari yabuze amahoro, akumva agomba kumenya icyo aba bantu bamutwaye bari bagambiriye. Inzu yari arimo yari igizwe n’umwijima mwinshi, ariho yari yicaye mu busa n'ubwoba, amazi akomeza kumushira mu mubiri. 

Yari yanyoteye cyane, ijwi rye ridasohoka mu ijosi kubera inyota yarafite, mu gihe yategereje ko hagira ikindi kiba. Ako kanya, urugi rw’inzu rwarafungutse, Karugendo yinjira atuje, amaso ye ayahanga Mutesi.

Mutesi yarebye Karugendo n'amaso yuzuye amarira, atangira kumwinginga, "Nyagasani, ndakwinginze mpa amazi. Inyota iranyishe."

Karugendo yaramwegereye, aramwongorera. Yaramurebye, aricecekera, yishimira ko arimo kumureba mu buryo bumwereka ko ari we usigaye amufataho icyemezo cy’ubuzima bwe.

Arangije, ati: "Mutesi, amazi urayakeneye. Nanjye ndabizi. Ariko ndakubwira iki? Aya mazi urabizi ntago ari ubusa. Igihe cyose navuze ko ndi mu rukundo nawe, waranyihoreye, uhindukirira Gasore. Uzi ko atari ko byakagenze, kandi urabizi ko naguharaniye cyane."

Mutesi yahindukijwe n'inyota no gukuka umutima, aramureba akomeza agira ati, "Karugendo, ndabizi ko wigeze kunyitaho, ariko ndakwinginze, ndashonje kandi ndanyotewe."

Karugendo yegera hafi, yishyira imbere ye, ashyira ikiganza cye ku icupa ry'amazi, arangije aramubwira,ati "Aya mazi ndashaka kuyaguhereza. Ariko ntayo urabona, keretse wemeye icyo nagusabye kuva kare. Igihe cyose wavuze ko ntacyo ukeneye kuri njyewe, naguhaye umwanya uhagije ngo utekereze neza. Ubu rero, ndagusaba ngo unyemerere ko tubana. Buri kantu ushaka, kagendana n’amaherezo y’ubuzima bwacu twembi."

Mutesi yahumekaga nabi, umutima we wuzuye imvura y’ibitekerezo byinshi. Yari azi neza ko ubuzima bwe bwasaga n'aho buri mu maboko ya Karugendo. Kwanga byashoboraga kumuhitana. Ku rundi ruhande, kwemera ni ugushyira ubuzima bwe bwose mu maboko y’umuntu atigeze akunda, kandi urukundo rwe rwari rwa Gasore.

Yaciye bugufi, arongera amubwira agahinda mu gahinda kenshi ati: "Karugendo, sinzi icyo ushaka kunyumvisha, ariko ndakwiginze. Nta buryo nzi bwo kwemera ibi byose. Gusa sinemera gufatwa ku ngufu, kora icyo utekereza ariko urukundo sinaruguha."
.
.
kuruhande,Gasore yari mu nkambi, ahagaze ahantu hitegeye inzira zose z'ahitwa Kagarama, aho yari yaracumbitse hamwe n'ingabo ze. Yakomeje kwitegura urugamba rutaha,rwo kubohoza amajyepfo yose. ariko umutima we ukomeza kumushishikaza ku byerekeye Mutesi. 

Mu gihe yari agitegereje inkuru ziturutse mu ducr duhana imbibi na kagarama, intumwa yari yatumye ibwami i Panama yaje gutungurana, ihita isohoka mu ishyamba rihereye ku cyari icyicaro cyabo. Gasore ayibonye ava kure, agahinda n'amatsiko biramwuzura, kuko yari azi neza ko iyo ntumwa yari ifite ubutumwa bw’ingenzi.

Intumwa yari mo yiruka. Yiruka kugeza aho Gasore yari ari, ikiganza igikubita mu gatuza n’ijwi riranguruye: "mutware, ibyo wanumye, Nyagasani arakwihanganisha." 

Gasore yahise yihuta kumusanga, amujyana mu nzu ntoya yari iruhande, mu ibanga kugira ngo yumve neza uko ibintu byagenze. Yicaye ku ntebe, intumwa ikaba ku ijisho rya Gasore, umutima we wuzuye ubwoba ariko agerageza kwihagararaho. Yabanje kumubwira:

"mutware, nagize inzira ndende. Nahageze neza kandi nakiranywe ubwuzu ibwami. Ariko nubwo byose nabonye bisanzwe, ibyo nahumvise byanshegeshe. Umwami Karangwa, amaze kumva ko uri kwifuriza kwiyunga na Mutesi, yahise atanga itegeko ryo kumenya aho ari bisobanuye ko Mutesi Atari Ubwami. yarazi ko, yaje ahubwo kukureba. Icyo yansabye kukugezaho ni uko yakoze iperereza, agasanga Mutesi yasohotse ibwami nta muntu n'umwe umenya aho yagiye, kandi n’ubu aho ari ntiharamenyekana. rero ngo ihangane n'amubona azahita amwohereza cyangwa we yiyizire"

Gasore yumvise ayo magambo, umutima we uraturika. Yashyize ikiganza ku mutwe, icyoba cyuzura muri we. Byari ibintu byasaga n'aho biteye urujijo."
.

Gasore yahise yegamira ibiganza bye, amarira atangira mu muso ye, ariko umutima we wagombaga gukomera. yahise yibaza aho Mutesi yaba Ari kugeza aho Karangwa atazi.
.
Gasore yari yicaye aho mu nzu ntoya yari iruhande rw’urugamba, amagambo y’intumwa yatumwe n’Umwami Karangwa amucanga umutwe. Byari ibimenyetso bihagije ko Mutesi ari mu kaga, kandi byatumye ahangayika birushijeho. Mu gihe yakomezaga kwitekerezaho, mu bwonko bwe hatangiye kuzamo ishusho y'umugabo w’imfutse hose yahuye nawe mbere.
Uwo mugabo yari yaramubwiye  amagambo akomeye atarabasha kumva icyo gihe, ariko uko yari ahangayitse, ayo magambo yatangiye gusobanuka. Yibutse neza ko yamubwiye ati:

"uri gukora iki? uri aha uri kuvunika kandi Mushiki wawe agiye gupfira ibwami." yahise acyeka ko yamubwiraga Mutesi.
.

Gasore yaratuje gato, umutima we ukomeza kumushyiramo icyizere. Yiyumvamo ko ibyo uwo mugabo w’imfutse yamubwiye byahuzaga n’inkuru intumwa imaze kumugezaho. Ibyari bimaze kuba byose, kuva aho Mutesi agiye, n’aho intumwa y’Umwami Karangwa imubwiye ko Mutesi atazi aho aherereye, byose byahurizaga ku kuba uyu mugabo w’imfutse yarabonaga ibintu byinshi Gasore atabonaga.

Yahise ashyira akagozi k’intoki mu biganza, agira ubwoba. Umutima we wuzuye ubwoba n’urujijo, aricara atekereza byinshi. Aho kuba arwana, ahitamo kwiyambaza uburyo bwo kujya ibwami muri Panama kugira ngo amenye aho Mutesi ari, ndetse no kugenzura neza ibimenyetso byose bimwereka ko hari ibintu biri kumugendaho nabi.

Yahise afata icyemezo kitagoranye. Yarahagurutse, abwira intumwa ngo yitegure gusubira ibwami ku rugendo rwihuse. Ati:

"Ntitugomba gutegereza. Aho ibintu bigeze, ndasabwa kumenya aho Mutesi ari n'ibikomeza kuba gutyo, Tugomba kwihutira kugera ibwami i Panama, duhuze ingufu n’Umwami Karangwa. Hari byinshi ntamenye ariko ubu ni ngombwa kubimenya byihuse."

Intumwa yahise ihaguruka, Gasore nawe yitegura urugendo. Bazi ko igihe cyari kigeze cyo gukora ibikorwa bifatika, kuko ibimenyetso byose byagaragazaga ko ubuzima bwa Mutesi bwari mu kaga, kandi Gasore atari yiteguye kurekura urukundo rwe na we................................
...................
........................Loading Episode 17
.
Gasore azashobora kugera ibwami muri Panama amenye ukuri ku byerekeye Mutesi? Cyangwa bizaba urugendo rutoroshye rukozwe mu bujiji no mu bwoba? ataye urugamba, aha nibituma Mirindi yigarurira ubwami bwose? Mutesi we araza kwemera abane na Karugendo kugirango yirokore?

Ntuzacikwe...
.
|::::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::::::|

Comments