logo

NEW TALENTS

Stories Group

IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep 12

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Karangwa amaze kurema agatima ingabo ze, ni mugihe Mirindi yamurushaga imbaraga, twasize 
urugamba rusubiye bubisi. ese koko Karangwa aratsinda Mirindi? naho se ibyo Kanyarengwe yabonye byenda kuba, bijyanye n'iki?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
nyuma y'ijambo rikomeye rya Karangwa, ingabo ze zasubiye mu myanya, zihaguruka zifite imbaraga nshya. Urugamba rwari rwongeye gufata isura nshya, n'ubwo umunaniro wari wose, imitima yabo yari yatewe n'ubutwari n'icyizere cyo gutsinda.

Mu gihe ingabo za Karangwa zakomezaga kwataka, Kanyarengwe, umupfumu w'umuhanga, wari usigaye mu bwami bwa Panama, yari mu birindiro bye ashaka gusoma ibyo yabonye byenda kuba. Yari amaze kubona mu nzozi icyerekana urugamba rukomeye rwari rugiye kuba, kandi mu ntekerezo ze, yari yiteze ko hari ikintu gikomeye gishobora guhindura ubwami bwa panama.

Kanyarengwe yateranyije ibyuma n'imiti y'imitsindo, atangira guhamagara imbaraga za ba sekuruza kugira ngo bamuhe ubuhanga bwo kureba ibizaba. Icyari gikomeye mu bitekerezo bye ni uburyo Ingabire yari afite gahunda z'ibanga, yahishe Karangwa. Yaratekereje cyane, yumva ko hari isano hagati y'uyu mugore w'ibanga na karangwa ari ku rugamba.
.

Murugamba,Ingabo za Mirindi zari zifite amayeri n’uburyo butandukanye bwo guhangana. Nyamara, n'ubwo bateye ubwoba, ingabo za Karangwa zakomezaga kwihagararaho, zigashishikariza bagenzi babo gutanga ubuzima bwabo kugira ngo barwanye umwanzi.

Kanyarengwe we, yagize amakenga akomeye ku by'ubuhanuzi bwe, maze yisuka mu byuma bye ngo abone ibisubizo. Ibyuma bye byamweretse ishusho y’umuriro w’intambara ariko mu byiciro, yabonye ishusho y’igitero cy’inzira nyinshi. Imbaraga za ba sekuruza zaramweretse amayobera, ariko yaje gusanga,umugambi wa Mirindi utari uw'urugamba rw'imyambi gusa, ahubwo ko harimo n'ibindi byihishe inyuma.
.
Ubwo amasaha yakomezaga kugenda, Ingabire yicaye mu nzu yabigenewe mu ngoro y'ubwami, ategereje amakuru ava ku rugamba. Mu mutima we, hari ibitekerezo byimbitse bijyanye n’uko ibintu byagombaga kugenda. Yahamagaye umugaragu we wa hafi, amusaba kureba niba ibyo Kanyarengwe yavuze bihuye n’ibiri kuba kurugamba. yamusabye ko ashakisha Amakuru yerekeye urugamba, akamubwira uko bihagaza. Ibitekerezo by'ubugambanyi no gutinyuka byari bihari, ariko ntabwo yari yizeye neza icyo byagezeho. ntiyigize atuma kuri Karangwa nkuko Kanyarengwe yabimusabye, ahubwo mwibuke yishe ni ntumwa yitumiye.

Nyuma y’iminota mike, umugaragu yagarutse, agira ati: "Nyagasani, hari imbaraga n'amayeri bari gukoresha ku rugamba. Ariko Kanyarengwe yavuze ko hari ikintu gikomeye kiri hafi kuba."

Ingabire yaretse, maze agira ati: "Niba ibyo Kanyarengwe abona bihura n'ibyo nateguye, Karangwa azasanga umuvuno yateguye ugenda nabi. Icyo nshaka ni uko Karangwa atsindwa urugamba."
Umugaragu, yaciye bugufi, Ati:" gusa ariko nyiricyubahiro, Mirindi igihe cyose yagerageje gutera Panama, yaratsinzwe, uracyeka uyu munsi aribwo yakora Ayo mateka?
.
.
Kuruhande, Ubwo urugamba rwari rukomeje kuba, ingabo za Panama zatangiye kuganzwa n’ingufu z’abasirikare ba Mirindi. Nubwo Karangwa yari yatanze ijambo ryuzuye ubutwari n’imbaraga, umwanzi yaje kubarusha amaboko, kandi ubwoba bwari bwugarije imitima y’abasirikare be.

Karangwa yabonye ko urugamba rwari rurimo kumuhagama, ingabo ze zisa n’izikomeza gucika intege uko amasegonda yagendaga ashira. Mu gihe cy’ako kanya, yatekereje ku ngaruka ashobora guhura nazo ingabo ze zakomeje gushira.

Yahise afata icyemezo kitari giteganyijwe. Nubwo umutima we wababajwe no gusubira inyuma, yumvise ko kubungabunga ingabo ze ari bwo bwenge. Yabwiye umuyobozi w'ibumoso ati:

"Tegeka ingabo gusubira inyuma ho gato, tujye kuruhuka dutegura ubundi buryo.Tugomba kwivugurura no kugenzura neza uko ibintu bihagaze mbere yo kugwa mu mutego."

Umuyobozi yahise yohereza itegeko mu ngabo zose, abwira buri musirikare gusubira inyuma mu buryo butunguranye ariko bwihuse. Buri wese yitabiriye itegeko rya Karangwa, kandi bakomeza gusubira inyuma bafite ikizere ko bazongera guhangana n’umwanzi bafite umuvuno mushya. ingabo za Mirindi zahise zibona ko zitsinze urugamba. uwo mwanya amajyepfo ta Panama, yahise ajya mu maboko ya Mirindi.

Karangwa yabonye uburyo ingabo ze zari zibonye akanya ko guhumeka, kandi yizeye ko iyi gahunda izatuma bagira amahirwe yo kwisuganya, bityo bashobora gutsinda urugamba mu gihe gikurikiraho.

Ubwo imyambi n’imiheto byari byahagaze, Mirindi yarushijeho kwishima, bakeka ko ingabo za Panama zinaniwe. Nyamara, Karangwa, n’ubushishozi bwe, yarimo ategura icyemezo cy'ingenzi ku rugamba rukurikira.
.
.
Mu bwami bwa Panama, ho Bose ntibari batuje, kuko bari bahangayikishijwe niyo ntambara. Mu cyumba cy'ibwami, Ingabire yari yicaye mu ntebe ikomeye, igicaniro cy'umuriro gicumba ahagana imbere ye cyarakaga. Yari ategereje amakuru y'ingenzi aturutse ku rugamba. Amatsiko n'ikibazo cyo kumenya uko urugamba rwagenze byari byabaye byose mu mutima we, ariko agerageza guhisha ubwoba yari afite imbere y’abakozi be b’indahemuka. yibazaga uko byagenda Karangwa agarutse akazamenya ko, Kanyarengwe yamugeneye ubutumwa we  akabuhagarika.

Mu gihe yari akiyumvira ibyo, yumvise ikintu gitontoma hanze y’icyumba cye. Yahagurutse buhoro, asohoka  y'uzuye ubwoba, areba mu busitani bwari bwegereye icyumba cye. Mu mwijima, abona wa mugabo wambaye imyambaro y'umukara yimfutse hose.

Ingabire yarebye hirya no hino, areba niba nta wundi muntu ushobora kuba amukurikiye. Yatangiye kugenda buhoro, agana aho uwo mugabo yari ahagaze, maze bagera ahantu hatagerwaho n'amaso y'abashinzwe umutekano. Uwo mugabo yakomeje kuba mu mwijima, ikirenge cye nticyagira ijwi. Ubwo Ingabire yari amugeze iruhande, baganiriye mu ijwi rito cyane.

Uwo mugabo yaravuze ati: "Nyiricyubahiro, byose biri mu buryo bwanjye nk’uko twabyumvikanye. Urugamba rwatwaye igihe, ariko ibintu byatangiye kugenda nk'uko nabikubwiye."

Ingabire, agaragaza ko adashaka kwerekana amarangamutima ye, yasubije mu ijwi yitonze: ati"Nibyo, ndabizi ko urugamba ari ingenzi, ariko sinshaka amakosa muri ibi byose. Ibyo twateganyije byose bigomba kugenda nk'uko twabyiyemeje, nta nakimwe gikwiye kwangirika."

Uwo mugabo yahise atambuka asatira Ingabire gato, maze amubwira ijambo rimwe rikomeye: Ati:"Byose ni amayobera, ariko byabaye uko wifuje. Karangwa yategetse gusubira inyuma, ingabo Zenda kumushira ho. Ingamba zose zarakurikijwe, kandi amaherezo y’uyu mupangu azatugeza kucyo dushaka."

Ingabire yahumetse asa nkuwiruhutsa, n'ubwo amaso ye atigeze ahindura imboni. Yari amenye neza ko ibiri kuba ari bimwe mu byo yateganyije, ariko na none, icyizere cyo kugera ku ntego ze cyari giherekejwe n’impungenge z'ibizakurikiraho.

"Uramenye," Ingabire yongeraho mu ijwi rike, ati"nta wundi ugomba kumenya ibyacu. Ibi byose bigomba kuguma mu ibanga."

Uwo mugabo yajunguje umutwe ashaka kurenza ho ijambo, ariko yahisemo guceceka, akomeza asubira mu mwijima aho rumuri rutageraga, asiga Ingabire ahagaze wenyine, asubira mu nzu y'icyumba cye. 
.
.
Kuruhande,Kanyarengwe yari yicaye imbere ya Mutesi mu cyumba cye, avuga amagambo atuje ariko y'ubushishozi. Ati: "Ingabire, umugore wa musaza wawe Karangwa, ari kugira imyitwarire iteye amacyenga. Hari ibintu bikomeje kuba bihishe inyuma y'ibyo akora, kandi ndumva bikwiye ko ubikurikirana. Nshobora kuba nibeshya, ariko hari ibimenyetso bigaragaza ko ashobora kuba afite umugambi ushobora kugira ingaruka ku bwami cyangwa ku muryango wawe."

Mutesi yumvise amagambo ya Kanyarengwe, aratuza ariko umutima we utangira gutera cyane. Akirimo kwiyumvisha ibyo yabwiwe, yahise yibuka inzozi yarose mu minsi ishize.  mwibuke yarose hari igicu kiza mu kirere cya Panama.

Mu nzozi ze, yabonye icyo gicu kirimo kwirukankana umuyaga w'umuhengeri, uhitana ibiti, usenya inzu, kugeza ubwo ibwami byagendaga bihinduka amatongo. 

Ubwoba bwinshi bwahise bumutera, ahita akanguka adakoma. N’ubwo yari azi ko byari inzozi gusa, amaraso ye yarikanze. Icyo gihe yabonaga ko ari ibintu bidasanzwe, ariko nyuma y'amagambo ya Kanyarengwe, yahise asobanukirwa ko inzozi ze zishobora kuba zifite icyo zimuburira.

Mutesi yarebye Kanyarengwe, mu maso ye habonekamo ubwoba bwinshi ariko anashaka kugumana ubushake. "Kanyarengwe, uravuga ukuri. Ndumva hari ikintu gikomeye kitari cyiza kigiye kuba. Inzozi zanjye narise zose zarabihanuye ariko sinabimenye icyo gihe."

Kanyarengwe yarebye Mutesi amubwira mu ijwi rituje ariko rifite imbaraga, Ati: "Mutesi, niba ibyo urimo kwibuka ari ukuri, ntabwo ukwiye kubyirengagiza. Ikiza ni uko twese twashyira hamwe imbaraga zacu tukabikurikirana neza, kugira ngo tumenye ibyo Ingabire arimo."

Mutesi yahise ahumeka cyane igihe gito, n'ubwoba bwinshi ku mutima. Yari azi ko agomba kuba maso kandi akabasha gucungira hafi Ingabire. 

Mutesi yari azi ko ibyari biri imbere bizaba bitoroshye. Ariko yari yiteguye kurengera umuryango we n’ubwami, ndetse no kumenya neza icyo Ingabire ashaka kugeraho. 
.
.
kuruhande, Karangwa n'ingabo ze bageze aho bagiye kuruhukira, ahantu habonekaga nk’icyanya gituje ariko gikonje, kure y'ahari urugamba rwari rwakomeye cyane. Amaso y'ingabo ze yari yuzuye umunaniro, ariko n'ubwoba bw'uko ibintu byagenze nabi ku rugamba. Bahise bicara hasi, bategura intwaro zabo, bamwe batangira kuvugira ku ntege nke, abandi baraceceka, baterwa ubwoba n’ibyo bari babonye.

Karangwa yahise ashakisha aho yicara, umutima we wuzuye umutwaro w'ibyo yari amaze kunyuramo. Yumvise icyubahiro gikomeye giturutse ku kuba yarayoboye ingabo mu gihe ibintu byari bimeze nabi, ariko n’umubabaro wo kubona ko batsinzwe urugamba.

Mu gihe yari akiri muri ibyo bitekerezo, yumvise urusaku ruturutse mu nzira yari hejuru yabo rw'amafarasi menshi Yahise yitegereza asanga ari Gasore n’ingabo yari ayoboye. Bari baje bakomeje, bafite umuvuduko n’ubushake bwo gutabara.

Gasore akihagera, yahise atumbira Karangwa, areba mu maso ye abona imihangayiko ni yose ntatuje. Yahise ashyira intwaro hasi, ava ku ifarasi, yegera Karangwa amuhereza ukuboko, maze baricara baratuza.

“Nyiricyubahiro, mbwira uko byagenze,” Gasore yatangiye avuga, ijwi rye rihinda cyane ariko ririmo ubushishozi.

Karangwa yaramurebye, ashyira ukuboko ku rutugu rwa Gasore, arangije avuga mu ijwi rituje ariko ririmo ikiniga: Ati: “Gasore, urugamba rwari rukomeye cyane kuruta uko twari tubiteganyije. Ingabo za Mirindi zaje ziteguye bihambaye, zifite ubushobozi burenze uko twabikekaga. Nagerageje guha ingabo zacu akanyabugabo no kubayobora, ariko twagiye ducika intege gahoro gahoro. reba nawe, yapfuye benshi.

Gasore yumvise ayo magambo, areba Karangwa mu maso, maze aramubaza ati: “Ariko se byagenze bite ngo urugamba rube rwakomeye muri ubwo buryo? Ni iki cyabateye gucika intege?”

Karangwa yarahindukiye, areba intwari z’ingabo ze zicaye aho hafi, aravuga ati: “Twahuye n’intsinzi zuko ahari twaje, ariko ntabwo byatubujije guhangana n’ibibazo bikomeye. Abasirikare bacu bagiye bacika intege uko imirwano yarushagaho gukomera, nuko bagendaga babona bagenzi babo bapfa . cyane cyane ubwo babonaga ko abasirikare ba Mirindi bari bafite uburyo buhamye bwo kugenzura intambara.”

Gasore yahumetse gahoro, aratuza, ariko yirinze kubwira Karangwa ijambo rihumuriza. Yari azi neza ko urwo rugamba rutari rworoshye, kandi ko ibimenyetso by'uko urugamba rwari kuba urw'ubuzima cyangwa urupfu byari bihari.

“Ntabwo twari tubizi ko baje biteguye muri ubwo buryo. Ariko ni ngombwa ko duhaguruka tukisunganya,” Gasore yongereye ijwi ryo kumwereka icyizere. “Ntakindi dushobora gukora uretse kwisuganya no gutegura ikindi gitero.”

Karangwa yagaruye ikizere mu magambo ya Gasore, dore ko yarazanye izindi ngabo, atangira kumva ko afite inshuti n’umuvandimwe ushoboye kumuhumuriza muri ibyo bihe bikomeye. Yumvise ko n’ubwo urugamba rwari rutoroshye, umucyo wari kuza imbere y’abo bose bari kumwe.

“Urakoze, Gasore. Twakomeje kurwana ariko ubu ni ngombwa ko dusubira inyuma tukisuganya. Tugomba gutegura neza ikindi gitero, kuko ubu ibintu birakomeye kurusha uko byari bimaze kuba. Ariko nzi ko hamwe tuzatsinda.”

Gasore yarahindukiye, areba izindi ngabo zigihagaze zitegereje amabwiriza. Yari azi ko urugamba rutari rugisigaye kure, kandi ko icyo bari gukora cyose ari ugutegura neza ikindi gitero mu gihe gito.

Ibitekerezo byabo byombi byari bihurije ku ntego imwe: guhangana n’umwanzi no kurengera ubwami bwa Panama, n'ubwo byabasabaga kugira ubwenge n’ubushishozi.
.
.
Mu mugi wa Mirindi, mu nkambi y'ingabo z'ubwami, Rugango, umukuru w'ingabo za Mirindi, yari yicaye ku ntebe nini ikozwe mu biti bikomeye, yitegereza abajyanama n'abasirikare bakuru bari mu biterane byo kwishimira intsinzi y'urugamba. Imbere ye hari ameza manini yari yuzuyemo inzoga n'ibindi binyobwa, bikikijwe n'abasirikare n'abayobozi bakuru, bose bari bafite akanyamuneza ku maso.

Umwami wa Mirindi yari yicaye hejuru ku ntebe ye y'icyubahiro, areba Rugango, icyubahiro mu maso, maze aravuga ati: "Rugango, ntwari yanjye, mwakoze akazi gakomeye. Narinzi ko ingabo zanjye zitazigera zintsindisha umuhate. Umutima wanjye uranyuzwe cyane kubera ibyo mwakoze ku rugamba."

Rugango yasabwe n’ibyishimo, apfukama imbere y'umwami agira ati: "Mwami wanjye, ubu n'igihamya ko ingabo zacu zifite ubushobozi bwo kurengera ubutegetsi bwawe no kwigarurira ibihugu bituranye. Panama ni ishema ryacu, kandi uyu munsi twongeye kugaragaza imbaraga zacu. Ariko ntitwahagararira aha, urugamba rukurikira ni ugufata umugi wa Panama."

Umwami wa Mirindi yaramwenyuye, ashyira ukuboko ku rutugu rwa Rugango, amureba mu maso aramubwira ati: "Byari bikwiye ko dutekereza uburyo bwo gufata umugi wa Panama tugakomeza kwerekana imbaraga z'ubwami bwacu. Ndashaka ko dukomeza gutegura neza, tugafata umugi wose tugahashya abanzi bacu burundu."

Rugango yahise ahindukira, atangira gutanga amabwiriza ku basirikare bakuru bari bamukikije. "Dukwiye guhamagara ingabo zose, tukazitegura neza. Umugi wa Panama ntukwiye gusigara tutawuteye ho ikirenge. Tuzagabanya ingabo zacu mu byiciro bitandukanye, zimwe zizafata inzira yo mu burasirazuba, izindi zigere ku mujyi ziturutse mu majyepfo. Turazenguruka tugota umujyi, dukore umuvundo w'ibitero mu gihe kimwe."

Abajyanama n'abasirikare bakuru bari bamutegereje bose baramwemereye, batangira gutegura imirimo yo guhamagara ingabo zose ziri kure no kuzitegura. Rugango yakomeje avuga ati: "Buri musirikare azaba afite inshingano yihariye. Tugomba  gukorera hamwe, kandi buri wese amenye ko igikorwa cyose gifite uruhare mu gutsinda. Tuzabikora mu buryo butunguranye, kugirango abasirikare ba Panama batabona uko batwirinda"

Rugango yongereye ijwi rye, ijisho rifite umujinya mwinshi ati: "Tugomba kuzuza icyizere cy’umwami wacu no kumwereka ko twabikora neza, tukarangiza burundu Panama, tukayigarurira maze tugashimangira ubutegetsi bwacu. Icyo ni cyo tugomba gushyira imbere! umwami wacu agomba kuba umwami w'abami."

Umwami wa Mirindi yahise ahaguruka, ahereza amaboko abari  bose maze avuga mu ijwi riranguruye, Ati: "Twese turi kumwe. Tuzagira ubutwari ku rugamba rwose, kandi ntituzategereza ko Panama idusanga. Tuzagaba ibitero byacu tubace intege."

Ibitekerezo byabo byahise bihurira ku ntego imwe: gufata umugi wa Panama no gushimangira imbaraga z'ubwami bwa Mirindi. Intambara iri imbere yari igiye kuba iy'ubuzima cyangwa urupfu, ariko ibyishimo byari mu maso ya bose, kuko bari bafite icyizere ko intsinzi izaba iyabo, nkuko bari kugenga amajyepfo.
.
.
kuruhande, Mutesi yicaye mu cyumba cye, afite umutima udatuje, wuzuye amacyenga. Amagambo ya Kanyarengwe ntiyari yamuvuye mu mutwe kuva igihe babonaniye. Yari yamusabye gukurikirana Ingabire, umugore wa musaza we Karangwa, kuko hari ibimenyetso byatangiye kumutera ubwoba. N’ubwo atari asanzwe akunda kwivanga mu bibazo by’abandi, hari ikintu cyari cyaramuteye impungenge, cyane cyane uko ibintu byari bikomeje kugenda nabi mu bwami no m'urugamba rwari mo ruhuza ingabo za Panama n’iza Mirindi.

Mutesi yabutse inzozi yari yarose mu minsi yashize, inzozi zitari zisanzwe. Yarose ari mu ishyamba rinini ry’icuraburindi, aho yumvaga amajwi aturuka mu mpande zose, ariko adashobora kumva neza icyo yavugaga. Yanyuragamo nk’uwatawe, atazi aho ajya, kugeza ubwo yabonaga urumuri rucanye ruri imbere ye. Uwo mwuka w'ibanga wari wamuteye ubwoba, kandi yari yamenye ko urwo rumuri rwai mu ibitekerezo bye bimutegurira ikintu kinini cyenda kuba. Nanone amagambo ya Kanyarengwe, inzozi yari yarose, byose byamuteraga kumva yifitiye ubwoba bukomeye.

 yicaye ku ntebe yo mu cyumba cye, amaso ajya hirya no hino n’ubwoba bwinshi mu mutima, ashaka kumenya icyo Ingabire yaba ari gukora. mu mutima ati"Ese koko hari ibitagenda neza ibwami? Ese Ingabire yaba ari kugambanira Karangwa? Mbese inzozi zanjye zari ukuri cyangwa zari ibyo gutekereza byonyine?"

Mutesi yagize ikiniga n’umutima uremereye, agahinda kakamufata, maze amaso ye yuzura amarira. Ati: "Nimba ndi imbere y'ukuri kw'ikintu gikomeye, nzasanga ntacyo nshobora gukora?" Yari afite impungenge z'uko urukundo n'ubusabane byari bisanzwe hagati ye na Ingabire byaba biri mu marembera. Agomba kumenya ukuri, kabone n'ubwo byamusaba gutatira uwo yari afitiye icyizere.

Mutesi yatekereje cyane, maze asohoka Gato, akigera hanze abona Ingabire arimo aragenda Agana inyuma yinzu, mu gikari. yahise akurikira Ingabire.  byaramutunguye cyane, kubona umwamikazi agenda ntabaja Ari kumwe nabo.

Yagurutse munzu, yisuganya, afata ikanzu yoroheje yaruhukiragamo, ndetse n'umupira, dore ko akavura karimo kajojoba. asohoka mu cyumba cye, agenda buhoro ashaka  kumenya aho Ingabire agiye. yagendaga amatsiko ye ayobore ingendo ye, buhoro buhoro.Yahise yerekeza aho Ingabire yari  mo  ajya, Yagerageje kugenda nk’ujya kwihisha, ariko ibimenyetso byose byagaragaraga ko hari icyo ashaka kugenzura.

N’ubwoba bwinshi, yakomeje kugenda agana mu byerekezo bitandukanye byiyo mbuga, akomeza gucungira hafi aho Ingabire ashobora kuba ajya. Yagezeyo abona koko ari kumwe na wa mugabo w'imfutse hose. Barimo baganira, gusa ntiyumvaga neza ibyo bavugaga. Mutesi yateze amatwi cyane, ariko ijwi ryabo ryari rituje, akumva gusa urusaku ruke ruvanze n’imvura y’agasusuruko yari yatangiye kugwa.

Mutesi yakomeje kugerageza kwegera aho barimo baganirira, ariko atanga umwanya n’ubwitonzi kugira ngo batamubona. Uko yakomezaga kwegera, ni ko amagambo yatangiraga kumvikana, n'ubwo yari mato kuko yavugaga gacye. Ingabire yagiraga ati: "Nta kundi nabigenza, Karangwa ntashobora kumenya iki gitekerezo kibi ndimo... Umugambi ugomba kugerwaho uko byagenda kose."

Mutesi yahungabanye cyane kumva ayo magambo, umutima we utera insigane. Uwo mwanya wamuteye ubwoba bwinshi, yibuka na none inzozi ze, yibuka amagambo ya Kanyarengwe, maze yumva ko ibyo yari afite mu mutima byari bifite ishingiro. Ibyo yahise abona, yabonye uwo mugabo wimfutse hose ahereza Ingabire urwandiko. byahise bishimangira ko Ingabire afite umugambi mubi, kandi ko ari we wenyine washobora guhagarika ibyari bigiye kuba,  kuko ariwe wari ubashije kubona ibyo Ingabire arimo.........................................
..........................
............................... loading episode...13
.
aha, byibura arababonye,
Ese Mutesi azabasha guhagarika umugambi mubi wa Ingabire? intambara yo iraza kugenda gute? Ntuzacikwe mu gice gikurikira.
.

|::::::::::::::::::::::::::-navio-nv- :::::::::::::::::::::::::|

Comments