logo

NEW TALENTS

Stories Group

IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep 11

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Duheruka Karangwa yambaye ikamba rihamya ko Ari umwami bidasubirwa wa Panama. Ingabire nawe yemewe nk'umwamikazi was Panama byuzuye, nyamara niwe wabyihutishijje. ese afite mo izihe nyungu?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
.
Karangwa amaze kwambikwa ikamba, yabonye ko atsinze urugamba rwa mbere, ariko ntibyamwumvisha ko amahoro abonetse muburyo burabye. Ingabire, we yahise yihutisha igikorwa cyo gushyingura umwami nyuma yuko anihutishije Karangwa kwimikwa, yamubereye umwamikazi w'ingenzi, ariko umutima wa Karangwa wibazaga impamvu Ingabire Ari gushaka kwihutisha byose.

Nyuma y'iminsi mike y’imihango y'ubwami, Karangwa yatangiye kubona impinduka mu mico n'imyitwarire ya Ingabire. Yatangiraga gukoresha inama mu ibanga, yirinda guhamagara Karangwa cyangwa kumumenyesha ibyo bari kuganira. Nubwo Karangwa yifuzaga kumenya ibyo Ingabire arimo, ntabwo yashakaga kumurakarira cyangwa kumuca intege mu gihe yari agifite ibibazo byinshi byo kwikemurira, CYANE ko yarakomeje kwitegura dore ko Mirindi yarikimushotora.

Igihe kimwe, Karangwa yahuye n’umugabo w’umunyabwenge mu bwami, utaravugaga amagambo menshi, ariko amagambo ye yakurikirwaga na benshi. Uwo mugabo, witwaga Rwoga, yaje kwicarana na Karangwa, maze aramubwira ati: “Nyiricyubahiro, kuba umwami ni ibintu bihambaye, ariko bikeneye ubwenge bwihariye. Umwami atwaza inkota y’ubuhanga n’icyubahiro, ariko buri wese uguhitamo agira impamvu ze. Ugomba gutekereza kubyo Ingabire ari kugerageza gukora, waba witeguye kuzirikana niba ibyifuzo bye bihuye n'inyungu z'ubwami.”

Ibyo Rwoga yavuze byamuteye gutekereza cyane. Karangwa yibajije niba Ingabire yaba afite inyungu ze bwite cyangwa niba yari agiye guhitamo uburyo bushya bwo kuyobora bwamwemerera kugera ku byifuzo bye.

N'ubwo Karangwa yari umwami, akenshi yajyaga agerageza kumva icyo abandi bajyanama be bavuga. Nyuma y'inama na Rwoga, yatangiye kugenzura Ingabire mu buryo bwiza Kandi bucece, akagerageza kumenya amakuru y’ibyo arimo gukora atamubwiye.
.
.
Nyuma yibyo, Ingabire yasabye Karangwa ko bashyingura umubiri w'umwami kuko byari kumufasha kuruhuka mucyubahiro. Karangwa yarabyemeye, maze batangira imyiteguro.

Mu gihe imyiteguro yo gushyingura umwami Rugira yari igeze kure, Karangwa yagiye ahagaragara imbere y'abatware n'abatwarakazi bari baje kwifatanya na we muri uwo muhango ukomeye. Yari yambaye imyenda y'icyubahiro, yiteguye kuyobora umuhango wo gusezera kuri se mu cyubahiro, ariko umutima we ntiwari uri mu mwanya w'ibikorwa by'uyu munsi cyane, ahubwo yatekerezaga uburyo agiye kwita kuri Panama na Mushiki we yarasigaranye nkuwo bahuje amaraso.

Mu gihe umuhango wari hafi gutangira, umusirikare w'indahemuka wa Karangwa yaje yirukanka, agaragaza ko hari inkuru idasanzwe azanye. Yegereye Karangwa, amuhereza ibaruwa yari ifite inkuru yihutirwa. Karangwa yasomye ibaruwa byihuse, maze asanga itangazo rikomeye rivuga ko Mirindi yagabye igitero gikomeye ku majyepfo y'ubwami bwa Panama.

Karangwa yahise agarura amaso ku bari bateraniye aho, maze mu ijwi riranguruye, ati: “Umwami yaduhaye igihugu tugomba kurinda no gukomeza kubaka. Ntidushobora kurebera umwanzi adutera, tugomba kubanza guhangana n'ibibazo by'umutekano w'ubwami."

Ingabire, wari wicaye iruhande rwa Karangwa, yaramurebye mu maso, ashidikanya ku cyemezo cye, maze amubaza mu ijwi rituje ariko ryarimo impungenge: "Nyiricyubahiro, urashaka guhagarika umuhango wo gushyingura umwami kugira ngo ugendere ku nkuru y'igitero? Hari uburyo bwo kwiga neza mbere yo gufata icyemezo gikomeye."

Ariko Karangwa ntiyashidikanyaga. Yarazamuye ijwi ati: “Ingabire, ubu ntabwo ari igihe cyo kugisha inama, ahubwo ni igihe cyo gukora. Ntidushobora gutekereza gusa ku bikorwa by’imihango mu gihe ubwami bwacu burimo kwibasirwa n'umwanzi. Turashaka kwitabara no kurinda ubuzima bw'abaturage bacu."

Yahise atanga itegeko ryo guhagarika umuhango wo gushyingura, asaba abatware bose kugira gahunda yihutirwa yo guhuriza ingabo mu majyepfo. Yategetse ko ingabo zikomeye zoherezwa aho Mirindi yagabye igitero, akemeza ko bazaharanira gutsinda uwo mwanzi ushaka kubasubiza inyuma.

Ingabire yahise agira ubwoba bwinshi, atangira gutekereza ku ngaruka z’iki cyemezo cyo guhindura gahunda. Nyamara, ntiyashoboraga kumvisha Karangwa indi nzira, kuko yari yiteguye gushyira imbere umutekano w'ubwami mbere ya byose.

Karangwa yiteguraga urugamba ruteganyijwe mu cyumweru cyose, nubwo yari mu bihe bikomeye byo kwiyubaka nka mwami mushya. Yari yizeye ko gushyingura umwami we Kandi se umubyara,byari ikintu cy’ingenzi, ariko gukomeza kurokora ubwami bwabo byari byihutirwa kurusha ibindi byose.

Inzovu z'ingabo za Panama zatangiye kwerekeza mu majyepfo, Karangwa aziyoboye, yari hamwe n'abandi batware b'inkoramutima ze, biteguye guhangana n'ikibazo cy'igitero cya Mirindi cyari kigiye gutuma ubuyobozi bwa Karangwa butangira nabi. Gasore nk'umukuru w'ingabo, we yasigaye ibwami ategura urugamba neza kugirango ajye gusanganira Karangwa umwami we.
.
Nyuma y'uko Karangwa afashe icyemezo cyo guhagarika umuhango wo gushyingura umwami kubera igitero cya Mirindi, Ingabire yahise yumva ko ibintu byihuse kurusha uko yari abyiteze. N'ubwo yari yagerageje kumugira inama ngo agende gake, Karangwa yerekanye ko afite umugambi utarimo gushidikanya. Ibi byatumye Ingabire agira impungenge ku migambi ye n’icyo byose byari bisobanuye ku rugendo rwe nk'umwamikazi mushya.

Yumvise ko akwiye gukora ikintu cyihutirwa kugira ngo asobanukirwe neza n'ibiri imbere. Nyuma y'uko Karangwa ajyanye n'ingabo, Ingabire yahise afata inzira igana mu cyumba cya Kanyarengwe, umwe mu bapfumu bakomeye b'ibwami, uzwiho kuba afite amayeri n’ubuhanga bwo guhishura ibyenda kuba, ndetse no gutanga inama ziteye ubwoba ku bijyanye n’imitwe n’ubuyobozi.

Kanyarengwe yari umusaza w'imvi zera, umutwe we wambaye umwitero utangaje, yicaye hagati y’ibyatsi n’amavuta atandukanye. Igihe Ingabire yinjiraga mu cyumba cye cyuzuyemo umwijima, yaramurebye maze aramwenyura mu buryo bwuzuye ubuhanga n’ubwirasi.

“Nshuti y'ubwami,” Ingabire yatangiye avuga mu ijwi ritoya ryuzuye ubwoba, “mbese ushobora kumbwira ibyo wumva ku byerekeye ubuzima n’imbaraga za Karangwa nk’umwami?”

Kanyarengwe yaramurebye, amaso ye yuzuye amatsiko ariko anashidikanya. Yafashe iminota mike atekereza, maze agasoma ku itabi ry’ibyatsi yari afashe, akarekura umwotsi ku buryo butangaje, maze avuga mu ijwi ryuje imiziro, Ati: “Nyagasani Karangwa afite intego n'umutima w'intwari, ariko nawe urabizi ko ibihe byahindutse, kandi uburyo bwo kumenya ibyo ubwami bishobora kuba birimo ibibazo byinshi.”

Ingabire yamwegereye gato, asa n’umwinjirira mu buzima bw’ibanga, amubwira mu ijwi rituje: Ati:"Ibihe byarahindutse, kandi ni ngombwa ko menya niba Karangwa ashobora gukomeza kuba umwami w'ubu bwami. Ibyo nshaka ni ukumenya niba umwanya wanjye nka mwamikazi ufite umutekano."

Kanyarengwe yahise amureba mu maso, maze aramubwira ati: "Ingabire, ibanga ry'ubwami rya Panama rifitwe n’abamenya ibintu by'ibwami. nk'abajyanama, cyangwa se abiru b'umwami. Benshi bazi ko buri gihugu cyubakira ku mbaraga, ariko ibanga rikomeye ry'ubwami bwa Panama ni ukumenya kuyobora abantu no kuba umuyobozi ukomeye.”

Yarashakishije, maze aramubwira ati: “Ariko ndashaka kukubwira ikintu kimwe. Inshingano zawe zishobora gutuma utinyuka byinshi, ariko utibagiwe ko akenshi ibibazo n’impinduka biza biturutse imbere aho guturuka hanze. Menya neza uko ugenzura ibiri imbere mu nzu y’ubwami bwawe, ubone kujya gushaka uby'umwami.”

Ingabire yahise yumva amagambo ya Kanyarengwe agira umucyo muri we, yamenye neza ko kuba yarafashije Karangwa kwimikwa byatumye agira aho amuganisha. Nyamara, yamenye ko ibanga rikomeye ryari rihishe imbere mu bwami bwabo, kandi ko nta muntu uzamwemerera kugera ku butware bwose atabanje guhangana n’imbogamizi ziri imbere mu bwami.

Yashimiye Kanyarengwe, maze asohoka mu cyumba cye arimo gutekereza byinshi. Icyo yamenye ni uko urugamba rw’imbere mu bwami bwabo ruri hafi gutangira, kandi ko hakenewe ubwenge bwose kugira ngo agere ku byo yifuje. Ingabire yari azi neza ko agomba gukomeza kugira amayeri akomeye kugira ngo yizere ko Karangwa azagera aho ashaka nkuko abyifuza.
.
.
Mu gihe Karangwa yategekaga ingabo kwerekeza mu majyepfo, Gasore, umugaba w’ingabo kandi ufite icumu ridasanzwe ryiswe "Icumu ry’Ubwiza," yari yiteguye guhangana n'umwanzi. Nyamara, mbere yo kuva mu ngoro y'ibwami, yagombaga gusezera ku muntu umwe w’ingenzi mu buzima bwe—Mutesi, umukunzi we w'inshuti y'umutima.

Gasore yambaye impuzangano y'urugamba, afite icumu rye mu ntoki, akomeza gutekereza ku byo agomba gukora mu gihe cy'urugamba. Ariko umutima we wari ushikamiwe n'ibyiyumvo bikomeye byo gukunda Mutesi, atazi neza niba azasubira inyuma ngo amusange amahoro.

Yahagaze imbere y'inzu ya Mutesi, umutima we utera insigane, maze ahamagara izina rye mu ijwi riranguruye ariko ryuzuye urukundo. Mutesi yatagiye kumva Gasore aza anuhamagara, maze yihutira kumusanganira. Igihe bahuye, amaso yabo yarahuriranye, yerekana ko urukundo rwabo rwari rukomeye cyane.

"Gasore," Mutesi yatangiye avuga mu ijwi ryumvikanamo impungenge, "ndabizi ko uri umugabo w'igitinyiro kandi witeguye guhangana n'umwanzi, ariko umutima wanjye urababazwa no kuba tugomba gutandukana."

Gasore yaramurebye mu buryo bwuje ibyiyumvo byinshi, amufata amaboko, ati: "Mutesi, sinshobora gutekereza ku buzima tudahorana nawe. Nzi neza ko urugamba rwari runtegereje, ariko ni inshingano zanjye zo kurinda ubwami no gukomeza amahoro arambye. Uru rugamba ndarubona  nk'umwanya wo gukomeza kwerekana ko ndi umugaba w’ingabo, ariko ndahamya ko nzagaruka kureba uko ibyacu bigenda.”

Mutesi yaramwenyuye gato, n'ubwo byari bigoye, aramubwira ati: "Gasore, ndakwinginze, jya mu rugamba wirinda neza kandi uzirikane ko nkubaye hafi mu mutima wanjye. Nzagusengera igihe cyose uzaba uri ku rugamba."

Gasore yamufashe mu gituza, amukorakora ku mutwe, maze aramubwira ati: "Ntuzambabarire niba ntinze kugaruka hano, ariko nzakora ibishoboka byose kugira ngo nkize ubwami bwacu, nanjye ngire amahirwe yo kugaruka twibanire m'urukundo rwacu."

Icumu rye ridasanzwe, ryari ryarahawe izina "Icumu ry’Ubwiza" kubera imbaraga zidasanzwe ryifitemo, ryamuhaga icyizere cy'intsinzi. Ryari icumu ryakoreshwaga n’aba-sogokuruza, rikaba ryari ryuzuye imbaraga zidasanzwe zo kurinda igihugu no gutsinda abanzi. Gasore yagiye mu rugamba afite intego yo gukoresha izo mbaraga mu kurengera ubwami no gutahura ibanga ryose ryari ryihishe inyuma y’igitero cya Mirindi.

Yasomye Mutesi ku itama, maze asubiza amaso inyuma rimwe ngo arebe neza isura ye, nuko ahita afata inzira igana aho ingabo zari ziri guhurira kugira ngo bahagurukire rimwe.

Ubwo yahuraga n’ingabo ze, yahagurukanye ingoga, akomeza kwibaza niba icumu rye ridasanzwe rizabasha kumuhesha intsinzi itagereranywa mu rugamba rwa Mirindi. Yari yiteguye guhurira na Karangwa mu majyepfo, ku rugamba rwari rufite amahirwe yo guhindura amateka y'ubwami bwa Panama.
.
kuruhande, Nyuma y'uko Ingabire asohotse mu cyumba cya Kanyarengwe, umupfumu w'ibwami, yasigaye yibwira ko ibintu byagenze uko yabiteguye. Ariko Kanyarengwe, umusaza ufite ubumenyi buhambaye mu by’ubupfumu, yaje gutekereza ku biganiro yagiranye na Ingabire. Mu bwenge bwe, yahise asobanukirwa ko hari ikintu kibi kiri hafi kubaho—ikintu gishobora guhindura ubuzima bwa Karangwa n’ubwami bwa Panama.

Yatekereje ku masano n’amaboko y’ubwami, ashushanya uko byashobora gukurura ibibazo bikomeye. Umutima we wahise usimbuka, atangira kubona ibintu bibi biza byibasira Karangwa, mugihe yakomeza urugamba rwo mu majyepfo. Yamenye ko atari byiza gusiga umwami Karangwa ahanganye na Mirindi mu gihe hari n’undi mwanzi wihishe mu bwami imbere.

Ibyo byose byamuteye ubwoba, maze Kanyarengwe afata umwanzuro wo kwirukanka asanga Ingabire kugira ngo amubwire ako kanya ko Karangwa agomba kugaruka ibwami yihuta.

Yageze mu ngoro y'ibwami atuje ariko umutima we udatuje, ahita asanga Ingabire wari mu cyumba cye, yitegura gahunda zo gukomeza inshingano ze nk'umwamikazi. Kanyarengwe yahingutse imbere ye, amaso ye yuzuye ubwoba.

ati"Nyiricyubahiro," Kanyarengwe yatangiye mu ijwi ridashyitse, ati"hari ibyago bikomeye biri imbere. Ndabona umwami Karangwa agomba guhita agaruka hano ibwami, ntabwo yajya mu majyepfo muri iki gihe. Hari ikintu gikomeye kibi gishobora kumubaho,aza gukomeza urugamba."

Ingabire yamurebye mu maso, agerageza kugaragaza impuhwe n’ubwoba, ariko mu mutima we yari yishimye cyane. yahise yishima mo, byasaga nkaho iyo nkuru imunejeje.

Mu ijwi ryuje icyubahiro n’ubwitonzi, Ingabire yaramubwiye ati: "Kanyarengwe, ndumva inama yawe. Ubutumwa bwanyu burasobanutse kandi ndabizi ko umwami Karangwa ari mu bihe bigoye. Ntabwo nzigera nsubiza inyuma inama zawe. Ndahita ntuma intumwa ngo zimusange, ariko ndashaka ko ibyo byose biba mu mutuzo."

Mu gihe yasohokaga asubira mu rugo rwe, umutima we wuzuye ibyishimo bidasanzwe. Yaratekereje ati, *'Niba Karangwa agarutse ibwami muri iki gihe, bizamwicira gahunda. Sinshidikanya ko bizamuviramo gucika intege, bityo nzabona uburyo bwo kumwigarurira n'ubwami bwose.'*

Nubwo ku maso ya Kanyarengwe Ingabire yari ameze nk'umuntu wishishikaje ku bwami, mu mutima we yari azi ko iki cyari igihe cyiza cyo gukomeza umugambi we, mu gihe Karangwa yaba ahugiye mu bibazo byihuse n’imirwano y’ubuyobozi.

Yahise atuma intumwa ku butaka bwo mu majyepfo, ngo ijye kumuburira agaruke ibwami.
.
Mu gihe Ingabire yatekerezaga ku mugambi we wo kohereza intumwa igasanga Karangwa, yatangiye gutekereza ku byaba bibaye intumwa itageze aho igomba kugera. Mu mutima we, yasanze ko byaba byiza intumwa itabashije kugeza ubutumwa kuri Karangwa, bityo Karangwa akaguma ku rugamba mu majyepfo, aho yahura n’ibibazo bikomeye.

Mu bwenge bwe bwihuta kandi bw’uburiganya, Ingabire yahise afata umwanzuro wo kugambanira iyo ntumwa. Yaje kwandikira undi muntu ukomeye mu bwami, amugira inama y’uko intumwa yoherejwe ikwiye guhagarikwa ku rugendo, ariko icyo yahisemo ni ukwicwa kuko n'ubundi byazarangira abimubwiye.

Yahamagaje umwe mu bantu be b’icyizere, witwaga Ruhaya, maze amuha amabwiriza yo kuguhagarika iyo ntumwa mu nzira, akanaysmbura ubuzima.

“Ruhaya,” Ingabire yatangiye mu ijwi ridashidikanya, “hari intumwa natumye ngo ijye mu majyepfo gusanga umwami Karangwa. Ariko ntabwo nshaka ko ikora icyo gikorwa. Birakenewe ko uyihagarika ku rugendo—niyo byaba bisaba ko itazabasha kongera kugira icyo ikora. Iki ni igikorwa gikomeye, kandi ngusaba gukora uko ushoboye kose kugira ngo bikorwe mu bwitonzi.”

Ruhaya, wamenyereye gukora ibikorwa nk’ibi by’ubugome, yarunamye, maze aravuga ati: “Nyiricyubahiro, niteguye kubikora uko ubishaka. Ntuzabura kumenya ko intumwa itageze aho yari igiye, kandi icyo gikorwa kizakorwa nta n’umwe uzabimenya.”

Nuko Ruhaya yafashe inzira, ahita ajya kugenza intumwa. Yateguye agace kabonetse mu nzira itanyurwamo kenshi, ahategurira igico cyari gukomerera  iyo ntumwa, maze ikisanga mu mutego. Yari yizeye neza ko akazi kazakorwa mu bwitonzi butazatuma hari uwabasha kubona ibimenyetso.

Mu gihe intumwa yari iri mu nzira yerekeza mu majyepfo, ikora urugendo rw’amasaha menshi irwana no kugera ku mwami Karangwa, yaje kugwa mu mutego wa Ruhaya n’abantu be. Intumwa yarashimuswe, maze Ruhaya abwiriza ko yicwa mu buryo butazatuma inkuru imenyekana. Nta n'ijambo na rimwe ry'ubutumwa bw'ibwami ryamenyekanye.

Nyuma yo kwibasira ubuzima bw’iyo ntumwa, Ruhaya yagarutse kwa Ingabire kugira ngo amugezeho amakuru y’uko byose byagenze neza.

“Nyiricyubahiro,” Ruhaya yamubwiye mu ijwi ryuje icyubahiro, “akazi kararangiye. Intumwa ntiyageze ku rugendo rwayo kandi nta wundi muntu uzi ibyabaye. Ubutumwa bwawe burakurikijwe.”

Ingabire yahise amwenyura ku buryo bugaragara, mu gihe umutima we wuzuye icyishimo. "Wakoze neza, Ruhaya. Ibi bizatuma ibyo twateguye byose bigenda neza."
.
Karangwa we, yari ku rugamba mu majyepfo y’ubwami bwa Panama, ahanganye n’ingabo za Mirindi, zateye ziturutse ku nkiko z’ako gace. Uko amasaha yakurikiranye, urugamba rwakomeje gukomera cyane. Ingabo za Mirindi zari zifite ubushobozi butangaje, kandi zaje ziteguye guhangana no gutsinda.

Umwuka wo ku rugamba wari wuzuye urusaku rw'imyambi n’impiri z’amacumu. Karangwa, n’ubwenge n’ubuhanga bwe bwose, yakomeje kugenzura ingabo ze, azitera akanyabugabo. Nyamara uko amasaha yagendaga ashira, yabonye ko urugamba rwari rugiye kumuhagama.

Ingabo za Mirindi zarushijeho kubavuna, kandi icyizere cy’uko batsinda cyagiye kigabanuka. Karangwa yaje kwitegereza neza uko urugamba ruri kugenda, abona ko bari kugenda bacika intege. Ibitekerezo bye byahise byirukira ku kurwana n'ubwitange. uko ingabo ze zakomezaga gutsindwa, yatewe n'uburakari Ati:"

"Ni iki koko kirimo kuba?" Karangwa yibajije, umutima we ugenda umucika. "Ndatekereza ko turi kugenda dushirira mu rugamba, kandi ibintu byose bisa nk'aho birenze ubushobozi bwacu."

Umuriro w'intambara wakomeje kwaka, kandi ingabo za Karangwa zatangiye kuganzwa n’umubare n’imbaraga z’aba Mirindi. Ingabo ze zatangiye gusubira inyuma, kandi Karangwa yabonye ko byari byoroshye kugira ngo urugamba rwose rubapfire mu ntoki.

yahise asakuza cyane Ati:" mwibuke ababyeyi banyu, mwibuke abana banyu, mwibuke umuryango wanyu, Bose nitwe batezeho amakiriro. ntitugomba gucika intege rero, ikiruta dupfe dusubire yo turi imirambo aho gusubira inyuma."

Ingabo ze, zafaruye ikizere bongera kwataka bundi bushya ...........................
.......................
........................... loading episode...12
.
ngaho re! Urugamba rusubiye bubisi, nyamara hari Icyo kanyarengwe yabonye cyenda kuba, ni igiki? ese uru rugamba ruratsinda nde?
n'iki Ingabire atenganya? ntuzacikwe.
.
|::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::::::::|

Comments