logo

NEW TALENTS

Stories Group

IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep 10

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Ingabire Ari kumwe n'umugabo tutazi, Kandi twasize umwami Rugira amaze gutanga. nyamara Karangwa arashaka gutangira iperereza ngo amenye ikihishe inyuma y'urupfu rwa se. ese hari aho bihuriye n'uyu mugabo wari kumwe na Ingabire?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Ni mu masaha ya mu gitondo, mu ngoro y’ibwami hari umwuka utuje ariko wuzuyemo impungenge. Ibyabaye ku mwami byari bikomeye kandi abajyanama bakuru n’abashinzwe umutekano bari bakoze inama idasanzwe kugira ngo barebe uko bakomeza kuyobora no gukurikirana urupfu rw'umwami.

Karangwa yari yicaye mu cyumba cy’ihuriro rikuru, hamwe n’abajyanama bakuru barimo na Rukundo. Yari atuje ariko umutima we wari uhagaze, yiteguye kumva amakuru ajyanye n'iperereza.

Rukundo yafashe ijambo, aravuga ati: "Nyiricyubahiro, ibipimo by'iperereza birakomeje kandi twatangiye kumenya amakuru amwe n’amwe. Twahuye n'abantu bamwe bari hafi y'ingoro y’umwami ku manywa y’urupfu rwe. Hari umusirikare wemeza ko yabonye Ingabire avuye mu cyumba cy’umwami mbere gato y'uko ahumeka bwa nyuma."

Karangwa yikije umutima, maze arabaza ati: "Ese hari ibindi bisobanuro dufite byerekana impamvu Ingabire yari kumwe n'umwami mu buryo butemewe?"

Rukundo asubiza, yaravuze ati: "Nyiricyubahiro, nta mpamvu ifatika yigeze itangwa ku mpamvu Ingabire yari aho, kandi ibyo byatumye dushidikanya ku byari byabaye. Ubu dufite itsinda ry’abashinzwe iperereza bari gukorana na bamwe mu barinzi b’ibwami kugira ngo bamenye ukuri."

Karangwa yari afite uburakari n’impungenge, ariko yagerageje kwihangana, aravuga ati: "Rukundo, dukomeze iperereza mu buryo bwose bushoboka kandi Ingabire ntabwo akwiye kumenya ibyo byose biri kuba. yewe ni Muna mubaza, ntamenye ko tumucyeka."

Mu gihe cyose ibyo byaberaga mu ngoro y’ibwami, Ingabire yari mu nzu ye. Yari yicaye ku ntebe, yiteguye, icyari cyo cyose kandi aterwa ubwoba n’ibyashoboraga kumubaho mu gihe amakuru atari meza yari gutangwa.

Umusirikare umwe yakomanze ku muryango we, arinjira aramubwira ati: "nyiricyubahiro, hari itsinda ry’abashinzwe iperereza rishaka kuganira nawe."

Ingabire yikije umutima, yicara neza maze aramwemerera, bidatinze bari mu iperereza barinjira barimo na Rukundo.

Rukundo yamurebye mu maso, avuga mu ijwi ryuje icyubahiro ariko ryuzuye impungenge, ati: "Nyiricyubahiro Ingabire, dukeneye kuganira nawe ku bijyanye n’urupfu rw’umwami. Hari ibibazo bimwe na bimwe dukeneye ko usubiza."

Ingabire yasubije mu ijwi ritanyeganyega, ati: "Nditeguye gusubiza ibyo mushaka byose, ariko ndifuza Tugira vuba.

Rukundo yatangiye kumubaza ibibazo, ariko Ingabire yasubizaga neza kandi mu bwitonzi. 

Mu gihe cyose barimo bamubaza, Karangwa yari ahagaze inyuma y’icyumba cy’ihuriro, ateze amatwi kandi afite amatsiko y'uko Ari busubize. Yari afite icyizere ko ukuri kuzajya ahabona ariko yanagiraga impungenge z’uko ibyo byashobora guhama Ingabire ariwe wamwizaniye ibwami.

Mu minota yakurikiyeho, Rukundo yasoje kubaza ibibazo, maze aravuga ati: "Ingabire, ndagushimira ku bisobanuro utanze.  tuzakomeza kuguhamagara mu gihe cyose dukeneye amakuru y'inyongera."

Ingabire yavuye mu cyumba cy’ihuriro afite umutima uremerewe.  Yageragezaga gusubira mu nzu ye ariko umutima we urashikagurika kubera ubwoba.

Mu gihe yari mu nzira igana mu nzu ye, yahise ahura nawa mugabo wimfutse hose, Kandi yimfutse cyane, ari nawe bari baraganiriye mu busitani bw’ibwami. Yahagaritse kugenda, aramubwira ati: "Birakomeye cyane. Karangwa na Rukundo bari gukurikirana ibintu byose kandi impungenge ni nyinshi. Twese turi mu kaga."

Umugabo yaramwenyuye, avuga mu ijwi rituje ati: "Ntugire impungenge, Ingabire. Ibi byose bizagenda neza. Tuzakomeza gukora nk'uko twabiteguye kandi turizera ko tuzatsinda."

Ingabire yari afite impungenge, ariko yageragezaga kwihangana. muri we yari y'uzuye ubwoba, yarakomeje Ati:" ese nibskomeza gukora iperereza nibizarangira urupfu rw'umwami arinjye ruhamye? mfite ubwoba ko bazanzura ko arinjye wamwishe, Kandi nyine ndengana."
Umugabo Ati:" wigira ikibazo, ntakimenyetso babona."
.
.
Kuruhande, Mutesi yari akiryamye muri koma. mu ivuriro ry'ibwami. Buri wese yari yiteguye kumenya uko byamera Mutesi abate akize, n'igihe azakangukira.

Mu gihe Mutesi yari muri uko gusinzira, yahise agira iyerekwa riteye ubwoba. Yabonye ibintu bidasanzwe bibera mu bwami bwa Panama, ibintu byabaye ni bwo yarakibibona kuva yabaho.

Yabonye ibicu byijimye bisakara hejuru y'ingoro y'ibwami, umuyaga ukaze uhuha kandi uhuhira mu biti bikomeye. Abantu bari bahunze, batabaza kuko bari bafite ubwoba bw'ibyo barimo babona.

Kandi yabonye ingabo za Mirindi zinjira mu ngoro y'ibwami, zica abakomoka mu bwami bwa Panama bose. Abasirikare bafite ibikoresho by'intambara bitigeze bibaho, kandi ntawari uzi neza aho bakuye iyo myiteguro y'intambara. bimutungure cyane, yabonye Umwami Rugira se, ahagaze ku mbuga y'ibwami, areba uko abantu be bicwa, agira agahinda kenshi ariko ntacyo yashobora gukora.

Mu iyerekwa rye, Mutesi yabonye Karangwa, ameze nk'uri mu bwicanyi bwinshi. Yageragezaga guhangana n'izo ngabo z'abanzi, ariko yabonaga ko ubushobozi bwe bwari bucye imbere y'izo ngabo.

Yabonye kandi Ingabire, ahagaze mu ibanga, afite ikiganza kiremereye ku mutima we afite umujinya, areba uburyo ibintu byose bisenyuka imbere y'amaso ye.

Mu gihe Mutesi yari akiri muri izo nzozi, yumvise ijwi ry'umwami Rugira rimubwira mu buryo budasanzwe riti: "Mutesi, mwana wanjye, haracyari icyizere cyo kurokora ubwami. Haranira amahoro, kandi uzamenye ukuri kuri byose byabaye."

Iryo jwi yakomeje kumva mu mutima wa we, yumva ijwi ry'umwami wundi utazwi ati: "Hari umwijima wamanutse kuri ubu bwami, ariko uzagarura urumuri, ni wowe. Hari amabanga akomeye akwiriye gutahurwa, kandi ni wowe ugomba kuyatahura."

Mutesi yikije umutima, agerageza gusohoka muri izo nzozi. Mu gihe yari akiri muri ibyo byiyumviro, yakangutse buhoro buhoro, amaso ye atangira gukanguka. Aho yari aryamye mu bitaro by'ibwami, abamurwaje bari bafite ubwoba ariko bafite icyizere cyo kumubona yakangutse.

Karangwa yari hafi aho, aramureba mu maso, anezezwa no kumubona afunguye nanone Amaso.  maze avuga mu ijwi rituje ati: "Mutesi, urakangutse? reba twese turi aha duhangayitse k'ubwawe.

Mutesi yahumetse buhoro, avuga mu ijwi rituje ariko ryuzuye intege nkeya ati: "Karangwa, hari ibintu byinshi bidasanzwe nabonye. Hari ibinyoma n'ubugambanyi byihishe inyuma y'urupfu rw'umwami. Tugomba kumenya ukuri kandi tukarengera ubwami bwacu."

Karangwa yaramwitegereje, afite impungenge n'ubwoba ariko anagira icyizere ko ukuri kuzagaragara. Yafashe ikiganza cya Mutesi, aravuga ati: "Mutesi, turi kumwe muri byose. ubwo ukangutseTuzakora uko dushoboye tukamenya ukuri kandi twubake amahoro muri Panama."
.
.
Mu gihe mu ngoro y'ibwami ibintu byakomeje gucicikana, Gasore yari ahagaze imbere y'ingabo zirinda ibwami, ari kuganira nabo ku byari bikomeje kuba. Yari afite umutima wuzuye ubwoba ariko yanagize icyizere ko bazashobora kurengera ubwami.

Gasore yahagaze imbere yabo, avuga mu ijwi rituje ariko ryuje icyizere, ati: "Basirikare b'ibwami, tugomba guhaguruka tukarengera ubwami bwacu. Hari ibibazo byinshi biri imbere yacu, ariko hamwe tuzashobora kubitsinda. Mu gihe twitegura intambara iri imbere, tugomba guhora turi maso kandi twiteguye icyatugirira nabi cyose. no kurinda Karangwa ndetse na Mutesi kuko ariwo muryango Rugira yasize."

Abasirikare bamurebaga mu maso, bumva ijwi rye ryuje icyizere kandi ryuzuza imutima yabo. Baramwemereye, bavugira rimwe bati: "Twiteguye kurinda Panama, umwami by'abaturage."

Gasore yarabashimiye, maze arongera ati: "Igihe cyose tuzakomeza kurwanira ukuri kandi tukarinda ingoma yacu, tuzatsinda. Ntituzemere ko umwanzi yinjira muri Panama kandi tugomba kumenya ukuri ku rupfu rw'umwami."

Mu gihe yari agikomeje kuvuga, umwe mu barinzi b'ibwami yaje yihuta, aganira na we mu ijwi ryihutirwa ati: "Mutware, amakuru y'ingenzi. Mutesi yakangutse ava muri koma."

Gasore yahagaritse ibyo yavugaga, umutima we utangira gutera cyane. Yumvise ko ari inzozi ariko yihuse agenda ajya aho Mutesi yari arwariye. Yari yiteguye kubona umukunzi we nyuma y'igihe kinini cy'impungenge no kutamenya uko bizagenda.

Yageze ku bitaro, arihuta yinjira mu cyumba cya Mutesi. Akihagera, yahise abona Mutesi aryamye ku buriri, amaso ye afite intege nke ariko agaragaza ikizere cyo kubaho.

Amarira y’ibyishimo yamanutse ku matama ya Gasore, maze akihuta, amufata mu kiganza, avuga mu ijwi ryuje ibyishimo n'amarira ati: "Sherie, uri muzima! Nashakaga kukubona igihe cyose sinarinuje, kandi ndashima Imana ko uri hano ukiri kumwe natwe uhumeka. twari twahangayitse k'ubwawe."

Mutesi yamurebye mu maso, amarira amujya mu maso arvuga mu ijwi rituje ati: "Gasore, ndishimye ko uri hano. Hari ibintu byinshi bigomba gukemuka, ariko ndumva ndinzwe kuko turi kumwe. Nifuzaga kukubona igihe cyose uri riruhande rwanjye. kandi ndashima Imana ko uri kumwe nanjye muri iki gihe kibi."

Gasore yaramwitegereje, akomeza kumufata mu kiganza kandi avuga mu ijwi ryuje urukundo ati: "Mutesi, nta kintu na kimwe kizadutandukanya. Tuzarwana kandi twubake ejo hazaza heza kuri twe no ku bwami bwacu. Urukundo rwacu ruzadufasha gutsinda ikintu cyose kitugerageza."

Mutesi yahumetse buhoro, amarira y'ibyishimo akomeza kumuzenga mu maso. Yari ameze nk'uwagarutse mu buzima.

Mu gihe Gasore yari agikomeje kumufata mu kiganza, yatekerezaga ku ngorane zose ziri imbere. Ariko yari afite icyizere ko hamwe na Mutesi bazashobora gutsinda ibyago byose no gukomeza kwubaka amahoro mu bwami bwa Panama.
.
.
Mu gihe ibi byabaga mu bwami bwa Panama, mu bwami bwa Mirindi naho ibintu byari bikomeye. Umwami Mirindi hamwe na Rugango, umukuru w'ingabo, bari bicaye mu cyumba cy’inama, impande zabo zose zigaragara ubukana n'ubushake bwo kwihorera.

Umwami Mirindi yari ahagaze imbere y'imbaga y'ingabo ze, ijwi rye ryuzuye umujinya n'uburakari. "Twamenye amakuru y'urupfu rwa Rugira, umwami wa Panama. Ibyo bibaye ni amahirwe yacu yo kwihorera no gutera bwangu. Icyo ntashaka ni ukongera gutsindwa. Rugira abaye koko yapfuye, byatunezeza, Kandi byadufasha gufata Panama noneho muburyo bworoshye."

Rugango, umukuru w'ingabo, yaramwemeraga, maze aravuga ati: "Ni ukuri, mwami. Twateguye igitero kiza kandi gikomeye. Turategura kubatera igitero karahabutaka kugira ngo turangize ibyo twatangije. Ingabo zacu ziri maso kandi twiteguye."

Umwami Mirindi yaramwenyuye mu buryo bwuzuye ubwenge, aravuga ati: "Twizeye ko iki gitero kizaduhesha intsinzi, kandi tukabona gutwara ubwami bwa Panama. Igihe kirageze, kandi nta kizatubuza kugera ku ntego zacu."

Rugango yaramwemereye, aravuga ati: "Igihe kirageze, kandi tuzatera tutitaye ku kintu cyose. Tuzatsinda kandi tuzaba abami b'ubwami bwa Panama. ntagusubira inyuma cyeretse dupfuye."
.
.
Gasore na Mutesi bari mu cyumba cy'ibitaro, aho Mutesi yari yaje kwisubiraho nyuma yo kuvamo muri koma. Umwuka w’urukundo  wuzuye mu cyumba, byumvikanira mu biganiro baganiraga.

Gasore yicaye ku gitanda  imbere ya Mutesi, amaso ye yerekana urukundo n'ubwitange. ati "Mutesi, igihe cyose nakurebaga mu nzozi zanjye, numvaga nshaka kuba hafi yawe. Narinkukumbuye cyane, kandi nishimiye kubona ukomeza kuba hano uri muzima."

Mutesi yaratuje, agahinda ke n'ibyishimo byose birivanga, mu ijwi rye Ati, "Gasore, urukundo rwawe rwatumye nkomeza gutsinda no kurwana. Nubwo nabonye ibintu byinshi bibi mu nzozi zanjye, umutima wanjye wuzuye ibyishimo igihe nari kumwe nawe sibyashoboka. data yapfuye ubwabyo biri kunshengura umutima. ntagufite rero sinabaho."

Gasore yafashe ukuboko kwa Mutesi mu ntoki ze, aravuga ati: "Nta kintu na kimwe kigomba kudutandukanya. Nubwo hari byinshi bidukomereye, tugomba gukomeza gukora icyiza kandi tukubaka ejo hazaza heza. icyambere ni ukwigangarira ibyo utahindura. ahubwo ugakomera."

Mutesi yaramwenyuye, amaso ye arimo gutemba urukundo. "Nukuri, Gasore. Uru rukundo rwawe ni umucyo wanjye muri byose. Nubwo hari iby'ubwoba n'ingaruka, ariko n'ubwo  utambwira uko bizakorwa,  numva ko tuzabikora. Nifitiye icyizere ko tuzatsinda byose, igihe turi kumwe."

Gasore yamubwiye amagambo ye atanga imbaraga n'urukundo. ati"Mutesi, ni wowe ntekereza igihe cyose. Nizeye ko tuzashobora gutsinda buri kintu kitugoye. Urukundo rwacu ruzadufasha kwihanganira ibihe byose no gukora ibikomeye."

Mutesi yari afite ibyishimo byinshi mu maso ye, ati: "Gasore, nabonye mu nzozi zanjye ko ibyiza bitazabura. Wowe uri umutima wanjye, kandi nzi neza ko uko turi kumwe, nta kintu cyatubangamira."

Gasore yamusomye ku gahanga, Ati:" "Nanjye nizeye ko tuzakomeza gukundana no kubana mu rukundo rwacu. Nta kintu kizadutandukanya, kandi tuzashaka ibishya kandi tubikore."

Bakomeje kuganira, amagambo y'urukundo n'ubwuzu bwabo byari bisanzwe bigaragara. Icyo gihe, umwuka w'urukundo wuzuye mu cyumba, bituma bumva ko bafatanye m'urukundo rwabo mu buryo butagereranywa.
.
.
Kuruhande, Karangwa yari mu cyumba cy’ibwami, afite imihangayiko y’uko ibintu bigiye kugenda, nyuma Yuko umwami apfuye. Ingabire yaje kwinjira mu cyumba, amuhereza ikiganza mu buryo butangaje.

Karangwa yamubwiye, umutima we wuzuye umubabaro n’ukwifuza kumenya ukuri. Ati:""Ingabire, ibyabaye ni iby’akaga. Nagerageje gukora ibishoboka byose kugira ngo tuzane amahoro, ariko ndashaka kumenya ikizakurikira urupfu rwa Data."

Ingabire yaramwenyuye, ariko umutima we wari wuzuye impungenge. Ati:"Nyiricyubahiro, nzi neza ko ibintu bigoye, ariko ukeneye kwitegura. Birasaba ko wibuka umwitozo no gushyira mu bikorwa gahunda zo kuba umwami."

Karangwa yaramurebye, ati: "Nshaka kumenya uko tuzakomeza, n'igihe tuzashyingura data. Ibi bintu byose byatubayeho mu gihe kidasanzwe, reba Mirindi ikomeje kutugabaho igitero,kandi ndashaka kugira amakuru nyayo kugira ngo dutegure ibyahinduka."

Ingabire yamushubije, atangira kubaza ibibazo kugira ngo amuhishe  amakuru nyayo amwerekeyeho, yasaga nkuwikura mu bibazo bya Panama. ati"Nyiricyubahiro, ndabaza ibibazo bike kugira ngo dushobore kumenya neza uko ibyemezo wabifata. ese hari Icyo Wowe ipanga?"

Karangwa yamubwiye mu ijwi ryuzuye impungenge, ati: "Birakwiye ko tugira gahunda zifatika. Tugomba kumenya uko tuzabigenza kugira ngo ibintu bigende neza. Twiteguye gukora byose kugira ngo urupfu rwa data rutatugireho ingaruka mbi."

Ingabire yamusubije mu ijwi ryuzuye ubwitonzi, ati: "Igihe twashyingura umwami cyaaba ari ikintu cy'ingenzi. Dukeneye guhitamo igihe cyiza kandi twiteguye byose. bityo rero, njye ndumva wabikora ubu. umwami abaye ashyinguwe, waba Ari wo mwanya wo gutegura uko wikiza Mirindi utuje."

Karangwa yari yiteguye, aravuga ati: "Nshaka ko dukora ibi byose mu buryo bwihuse kandi bukurikije amategeko. Tuzategura byose kugira ngo dushobore gutegura gahunda nziza."
Ingabire yaramwenyuye, kandi yongeraho ati: "Ndateganya gukorana n’itsinda ry’abajyanama b'ibwami kugira ngo dutegure gahunda nkufashe. Igihe cyose kizaza, tuzaba dufite ibintu byose mu buryo bwiza."

Karangwa yaramwenyuye,ati "Nizeye ko dushobora kugera ku byo twifuje. Tugomba gukomeza kwita ku muryango wanjye no ku bwami, was mugani iki ni cyo gihe nkwiye gushyingura data "
.
.
Nyuma y'igihe kirekire cyo gutegura no kwitegura, umwanya wari ugeze wo gushyira mu bikorwa gahunda z'ubwami bwa Panama. Karangwa yari yiteguye kwakira inshingano nshya, kandi Ingabire yari kumwe nawe kugira ngo bashyire mu bikorwa ibyo bateguye.

Mu cyumba cy'ibwami cyahindutse ikimenyetso cy'ibyishimo n'ubushake bwo gutangira ibishya, Karangwa yambaye ikamba ry'umwami wateganyijwe, rikaba ari ikimenyetso cy'ububasha n'ikuzo. Ikamba ryari rifite amabuye y'agaciro n'ibishushanyo by'ubwiza, rigaragaza ko Karangwa ari umwami w'ubwami bwa Panama.

Ingabire, nawe yambaye ikamba ry'umwamikazi, riri ku mutwe we mu buryo bugaragaza ubuyobozi n'icyubahiro. Iryo kamba ryari rifite ibishushanyo byerekana ubukire n'ubuyobozi, rikaba ari ikimenyetso cy'umugore w'umwami.

Umwami Karangwa yegereye Ingabire, maze avuga mu ijwi ryuzuye ishema Ati: "Ingabire, nk’uko twabiteganyije, ubu turi mu myanya yacu y'ubuyobozi. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo dukomeze kubaka igihugu cyacu mu buryo bwiza."

Ingabire yaramwenyuye, kandi amusubiza mu ijwi ryuje ibyishimo n'ubwitange: Ati:" Nyagasani, nishimiye kuba umwe nawe muri uru rugendo. Tuzakomeza gushyira imbere ibyiza n'ubwiza bw'ubwami bwa Panama."

Nyuma yo kwambikea ikamba, Karangwa n'Ingabire bahise batangira ibikorwa byo gushyira mu bikorwa gahunda zabo. Bakomeje gushimira umuryango n'abantu babo ku bw'ubufasha bwabo no ku rugendo rwabo.  ...............................
........................
............................ loading episode...11
 .
Karangwa abaye umwami bidasubirwa ho, Ingabire abaye umwamikazi. ese kuki yihutishije iki gikorwa?
Ni iki cyashobora kuba impamvu nyamukuru y'ibibazo Karangwa ashobora guhura nabyo nyuma yo kuba umwami yihuse kubera Ingabire?
Mirindi yongeye kurya karungu noneho barayikira?
ntuzacikwe.
.
|:::::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::|

Comments