Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Gasore na Mutesi bumvise umwirongi ukunda kuvuzwa iyo umwami apfuye cyangwa se hari ikidasanzwe kimubayeho. ese koko yaba apfuye?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Gasore na Mutesi bakiwumva, bahise bihuta basubira mu ngoro y'umwami, amatsiko yo kumenya ibibaye yari yose kuri Mutesi. Bari bafite ubwoba, bagendaga bafatanye mu biganza kugira ngo bahumurizanye. Bari bataragera kure, bageze aho bakunze guhurira n'abandi basore n'inkumi bagenzi babo, bumva abantu bavuga amagambo yo guhumurizanya.
Ubwo bageraga hafi y'ingoro, abantu benshi, abakuru, n'abayobozi b'ibwami bari bakoraniye, babonye umutambagiro wa benshi bagana ku ngoro. Byari bimaze kugaragara ko hari inkuru mbi. Mutesi yumvise ubwoba burushaho kumuzamuka, maze Gasore amukomeza mu maboko ye, amubwira mu ijwi rituje ariko ririmo impuhwe: "Mutesi, n'ubwo tutazi neza ibiri kuba, ihangane ukomere. turakomeza kuba hamwe dukomeze guterana imbaraga."
Bageze imbere y'ingoro y'umwami neza babona abagaragu bari bicaye hasi, abaminisitiri, abakuru, n'abarinzi, bari bafite agahinda kenshi mu maso yabo. Nta warimo uvuga, ariko amarira n'akababaro byagaragara kuri buri wese. Gasore yabajije umwe mu bagaragu bari hafi aho, ati: "Biragaragara ko hari ibyago bikomeye byabaye. n'iki cyabaye?"
Uwo mugaragu yaramurebye, amarira atemba mu maso, maze amubwira arira, ati: "Umwami Rugira yitabye Imana. Twabuze umuyobozi wacu, twabuze umubyeyi wacu."
Mutesi yumvise amagambo y'uyu mugaragu, ako kanya ahita yikubita hasi, ajya muri koma. Gasore yarikanze, aramufata, atangira kumuhamagara mu ijwi rihangayitse: "Mutesi! Mutesi! Ba maso ndakwinginze!"
Abantu bari hafi aho bahise bamusanga, batangira kumufasha kugerageza gukangura Mutesi. Bagerageje kumusukira amazi mu maso, ariko yarimo ahumeka cyane, bituma Gasore arushaho kugira impungenge. Yaravuze ati: "Tumufate tumujyane mu nzu, ashobora kuba akeneye ubufasha bwihuse."
Bajyanye Mutesi mu nzu imbere y'ingoro, bashaka abaganga ngo bamufashe. Gasore yahoraga amufashe mu biganza, agerageza kumuhumuriza n'ubwo nawe umutima wari uremerewe. Umuganga w'ingoro yaraje, aramusuzuma, ati: "Aratekanye, ariko afite ihungabana rikomeye kubera inkuru mbi yamenye. Turagerageza kumwitaho neza, ariko bizamusaba igihe kugira ngo agarure intege."
Gasore yahumetse agahenge, ariko akomeza kumureba n'amaso y'urukundo n'ubwoba. Yaramusabye mu ijwi rituje ati: "Mutesi, ndagukunda kandi ndagukeneye. ndakwiginze mfasha ukanguke, tuganire. ntubona ko nkukumbuye? basi fungura amaso undebe. maze ndi kurira!" yavugaga asa nushaka kumusetsa, ariko kuri Mutesi ntacyo byahinduye ho.
.
.
Mu gihe Mutesi yari akiri muri koma, Gasore akomeje kumurinda ari kumwe n’abaganga b’ingoro, Karangwa yari ku marembo y’uburengerazuba aho yari yajyanye ingabo nyinshi kurinda yo, no guhangana n'ingabo za Mirindi. Yari ku ifarasi, atembera mu butayu, ubwo yageraga Mugace bari bakusanyirijemo abaturange, yamenye amakuru y'ibyabaye mu ngoro.
Umwe mu basirikare be, wari wavuye mu murwa mukuru, yegereye Karangwa, aramubwira ati: " nyiricyubahiro, umbarire kandi wihangane. Nyagasani Rugira yatabarutse, .."
yabaye atararagiza, Karangwa yahise ashiduka, amarira atangira kuza mu maso ye, n'umutima urikocora. Yaramubajije ati: "Uvuze ngo iki? Data yapfuye? reka nisereko Ari urwenya uri kubwira."
Uwo musirikare yaramwitegereje n’amaso y’impuhwe, ati: "Nibyo, umwami yitabye Imana. Amakuru twakiriye ni uko yapfuye none."
Karangwa yahise yisuganya, arongora ifarasi ye, maze agenda atondeka nk’ifumbi, yihuta agaruka mu murwa mukuru. Yari afite umutima umenetse ariko ashyiramo imbaraga kugira ngo agere aho akenewe mu gihe cya vuba.
Yageze mu murwa mukuru, ahita yerekeza mu ngoro y’umwami. Yarinjiye, maze abona umurambo wa se uri mu cyumba cyihariye, aho abagaragu benshi bari bibereye. akigera Imbere y'umugogo wa ese, yahise aturika ararira. yaramanutse apfukama hasi, amufata ikiganza amureba mu maso, arira agerageza ku muhamagara, umubiri we wari ukonje, amaso afunze. ntagikomere yarafite kumubiri, Karangwa yamwitegereje umubiri wose.
.
.
Nyuma yo kubona umurambo wa se, Karangwa yagiye kureba Mutesi mu cyumba cy'ibitaro. Yasanze Gasore ari kumwe na Mutesi, akimufata mu biganza, yaramubwiye ati: "Gasore, ndakubona uko uri kumwitaho, ariko ndashaka kuvugana na mushiki wanjye."
Gasore yahise ahindukira, amureba n'amaso y'ubwoba ariko yishimira kubona Karangwa. Yaramubwiye ati: "Nyiricyubahiro, Mutesi aracyari muri koma nyuma yo kumva inkuru mbi. Abaganga barimo kumufasha kugira ngo akire."
Karangwa yegereye Mutesi, amureba mu maso, n'amarira atemba mu maso ye. Yaramubwiye ati: "Mutesi, ndagukunda kandi ndaguhumuriza. Nizere ko uzongera kugaruka mu buzima, tukabaho twese hamwe."
.
.
Karangwa amaze gusura Mutesi, yerekeje mu cyumba cy’inama cy’ingoro, aho abajyanama b’umwami n’abayobozi bakuru bari bateraniye kugira ngo baganire ku muyobozi mushya. Abantu bose bari bazi ko umwami Rugira yari afite umuhungu umwe rukumbi, Karangwa, kandi bagombaga kumwimika kugira ngo akomeze kuyobora ingoma mu bihe bikomeye, nkuko Rugira yari yaramwambitse ikamba akemeza ko ariwe uzamusimbura.
Umujyanama mukuru w’umwami, Rukundo, yahagurukanye ikinyabupfura, aravuga ati: "Bavandimwe, duhuye mu bihe bikomeye kandi dukeneye umuyobozi mushya kugira ngo akomeze umurage w’umwami Rugira. Karangwa, umuhungu w’umwami, ni we ukwiriye kwicara ku ntebe y’ubwami nkuko Nyagasani Rugira yabitegetse."
Abajyanama n’abayobozi bose bahise batangira kuvuga rumwe, bemeza ko Karangwa ari we ukwiriye kumusimbura. Bakomeje gutekereza no gutegura ibirori byo kwimika Karangwa, ariko Karangwa, wari wicaye mu nguni, yahagurukanye ububabare bwinshi mu mutima, maze aravuga ati: "Ndashimira ubwitange bwanyu n'icyizere mumpa, ariko sinshobora kwemera kuyobora ingoma kugeza mushiki wanjye Mutesi avuye muri koma."
Abajyanama baramwitegereje, maze umujyanama mukuru Rukundo aravuga ati: "Karangwa, turabizi ko mushiki wawe ari ingenzi kandi urukundo mufitanye rufite agaciro. Ariko, ingoma ikeneye umuyobozi nonaha, kandi twizera ko uzaba umuyobozi mwiza n'ubwo mushiki wawe akiri mu bitaro."
Karangwa yarahindukiye, amaso ye agaragaza umwete gusa huzuye mo amarira, maze aravuga ati: "Ntabwo nzakandagira ku ntebe y'ubwami mbere y'uko mushiki wanjye Mutesi akira. Tuzakomeza kuba mu bwiyunge no kwihangana kugeza igihe azaba yorohewe. Ndabizi ko hari byinshi bikenewe gukorwa, ariko urukundo no guharanira umuryango wanjye ni cyo cy'ingenzi kuri njye muri iki gihe."
Rukundo Ati:" nyiricyubahiro, unyihanganire, ariko urabona, Mirindi ikomeje kutugabaho ibitero, Dukeneye umwami kugirango Panama yose igarure ikizere."
Karangwa Ati:" turakomeza guhangana na Panama nkuko data yari yabipanze. ntacyo mukwiye nuhindura ho. kugeza ubwo Mushiki wanjye azakanguka nkabona kwicara kuntebe."
.
Abajyanama babonye ko Karangwa afite umutima ukomeye kandi yitaye ku muryango we. Biyemeje kumwumvira, bakomeza gushyigikira ubuyobozi bw'agateganyo kugeza igihe Mutesi azaba akize. Abayobozi bose bashimye Karangwa ku bw’icyemezo cye cyiza kandi bemera kumutegereza kugeza igihe Mutesi akangukiye.
Mu gihe Karangwa yari akomeje kwita kuri mushiki we no gutegura ubuyobozi bwe, ingoma y’umwami Rugira yakomeje kwihangana, yizera ko Karangwa azaba umuyobozi mwiza kandi uzabageza ku hazaza heza. Urukundo rw'umuryango no gukomera kw'inama byari ikimenyetso cy'ubumwe n'imbaraga by'ubwami muri ibi bihe bikomeye.
.
.
Nyuma yo kubwira abajyanama icyemezo cye, Karangwa yerekeje aho umugore we, Ingabire, yari ari. Yari afite umutima wuzuye agahinda ariko yifuzaga kuganira na we no kumuhumuriza muri ibi bihe bikomeye.
Yageze mu cyumba Ingabire yari arimo, amubona yicaye ku ntebe, amaso ye arangamiye mu kirere, n'uburanga bw'ubwiza bwe bwuzuye agahinda. Karangwa yaramwegereye, amwicara iruhande, maze amufata ikiganza.
"Ingabire, umutima wanjye urakomeye kubw'agahinda twahuye nako. Data yapfuye, kandi Mushiki wanjye ari muri koma. Nifuza ko tubana muri ibi bihe bikomeye, tukabana tukihanganirana." Karangwa yavuganye ikiniga, amaso ye yuzuye amarira.
Ingabire yaramwitegereje, amuha impuhwe n'urukundo rwinshi mu maso ye. "Karangwa, ndabizi ko ibi bihe bikomeye kandi byuzuye agahinda, ariko ihangane . Turakomeza kwita ku umuryango wacu no guharanira ko urukundo rwacu rukomeza kuba urumuri muri ibi bihe by'icuraburindi. Kandi humpura nkuri hafi nyiricyubahiro." Ingabire yaramuhumurije, amufata ikiganza, amureba mu maso.
Karangwa yaramwenyuye n'ubwo byari bigoye, maze aramubwira ati: "Ndagushimira Ingabire, urukundo rwawe ni rwo rwinjyana mu bihe bikomeye. Nshaka ko dufatanya, tukubaka ejo heza ku bwami bwacu no ku muryango wacu. Nubwo hari ibibazo byinshi, tuzakomeza kuba hamwe."
Ingabire yahise ahaguruka aramuhobera, amufata mu mugongo aramubwira ati: "nyiricyubahiro, uri umuyobozi ukomeye kandi w’umutima mwiza. ubu ugiye kuba umwami, ibihumbi n'amaranga by'abaturage ba Panama, ni wowe biringiye.Tuzahangana n'ibihe bikomeye kandi tuzatsinda byose turi kumwe. Mushiki wawe azakira kandi tuzongera kugira ibihe byiza. Tuzakomeza kuba umuryango ukomeye kandi urukundo rwacu ruzakomeza kwiyongera."
Karangwa yaramwegereye, amusoma ku gahanga, maze barakomeza kuganira no kwihanganirana. Bari bafite icyizere ko n'ubwo bari mu bihe bikomeye, urukundo rwabo ruzabafasha guhangana na byose.
Mu gihe baganiraga, umutima wa Karangwa wararuhutse, kandi yari afitiye Ingabire icyizere n'urukundo rwinshi. Bari bafite imigambi yo kubaka ubuzima bwabo ndetse no kugirira neza ingoma, kandi buri umwe yari yiteguye guharanira kubaho mu bwuzuzanye n'urukundo.
.
.
Mu gihe Karangwa na Ingabire bari bamaze kuganira, Ingabire yatekereje ko ari ngombwa kumenya amakuru ya Mutesi no kureba uko ameze. Yabwiye Karangwa ati: "Reka njye kureba Mutesi, ndifuza kumenya uko ameze no kumuba hafi muri ibi bihe bikomeye."
Karangwa yarahagurutse, aramuherekeza kugeza mu cyumba cy'ibitaro aho Mutesi yari ari. Mu gihe Ingabire yinjiraga mu cyumba, yahise ahura na Gasore wari wicaye iruhande rwa Mutesi, arimo kumwitaho. Ingabire yaramwegereye, amuhereza ikiganza, aravuga ati: "Gasore, ndagushimira ko uri kwita kuri Mutesi muri ibi bihe bikomeye. Nifuza kumenya uko ameze no kumuba hafi."
Gasore yaramusubije, amaso ye yuzuye impuhwe, ati:" mwamikazi, Mutesi aracyari muri koma ariko abaganga barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo akire. ntavuga, ntareba, ntakoma."
Ingabire yaramwitegereje, asanga Gasore afite umubabaro w'umurengera mu maso ye, maze aravuga ati: "Gasore, ndashimira urukundo n'ubwitange ugaragariza Mutesi. Tuzakomeza kubashyigikira no kumuba hafi kugeza igihe azakira. Ndizera ko umunsi umwe azongera kudusanga."
Gasore yaramwenyuye, n'ubwo amarira yarimo atemva mu maso, aravuga ati: "Ndabizi nyiricyubahiro, urukundo rwacu ruzamufasha gukira. Tuzakomeza kuba hamwe, dufatanye, kandi dufatanye mu rukundo kugira ngo dutsinde ibi bihe bikomeye."
Ingabire yamufashe mu biganza, amwitegereza cyane aramukomeza ati: "Gasore, turakomeye kandi tuzatsinda ibi byose. Nubwo turi mu bihe bikomeye, ubumwe bwacu ni bwo nibwo buzatuma dutsinda byose. Kandi sinjye njyenyine ugushimira, benshi barwaniye murugamba baragushimira.
Gasore yamusezeranyije ko azakomeza kwita kuri Mutesi, kandi Ingabire yicara iruhande rw'uburiri, atangira gusenga no gutakambira Imana kugira ngo Mutesi akire vuba. Karangwa yari ahagaze hafi, areba uko urukundo rw'abantu bari bamukikije rukomeza kuba urumuri mu bihe bikomeye.
Ingabire na Gasore bakomeje kuganira, buri wese agaragaza impuhwe n'urukundo mu buryo bwimbitse, yabonaga ko Ingabire yishimiye cyane Gasore.
.
.
Nyuma yo gusura Mutesi, Karangwa yagiye kuganira n’umujyanama mukuru w’ibwami, Rukundo. Bari bicaye mu cyumba cy’inama bonyine, Karangwa afite byinshi mu mutima we byamuteye impungenge.
Rukundo yamurebye mu maso, aramubaza ati: "nyiricyubahiro, ndabona ufite byinshi bikubabaje. Ibihe birakomeye, kandi dukeneye kumenya icyo dushobora gukora kugira ngo ingoma yacu ikomeze guhagarara neza. Ni iki kikubabaje cyane?"
Karangwa yarahindukiye, avuga mu ijwi ryuje umujinya arinako avugana ubwitonzi, ati: "Rukundo, hari amakuru numvise anshidikanyije cyane. Umusirikare umwe yambwiye ko mbere y'uko umwami apfa, Ingabire yabanje kuza kumureba. Sinzi neza icyo yari aje gukora, ariko sinshobora kwirengagiza ko bishobora kuba bifitanye isano n'urupfu rwa data."
Rukundo yaratunguwe cyane atangazwa n'ayo makuru, maze avuga mu ijwi rituje ariko ryuje impungenge, ati: "ayo ni amakuru akomeye kandi akeneye iperereza ryimbitse. Niba hari icyo cyihishe inyuma y'urupfu rw'umwami, tugomba kubimenya vuba kugira ngo turengere ubuyobozi bwacu n’umutekano w’ingoma."
Karangwa yarahindukiye, amaso ye agaragaza umujinya m'ubwitonzi, aravuga ati: "Rukundo, ndashaka ko dukora iperereza ryimbitse ku rupfu rwa data. Tugomba kumenya niba hari umungira nabi wabigizemo uruhare. Ingabire ni umugore wanjye, kandi birambabaje gutekereza ko yaba yaragize uruhare mu rupfu rwa data, ariko tugomba kumenya ukuri. niba Data yatanze nyuma Yuko babonana, ndashaka kumenya Icyo haragiye gukorayo. wibuke amategeko ntiyemerera umukazana kubonana n'umwami ariwe ugiye kumureba."
Rukundo yaramwemereye, aravuga ati: "Ndategura itsinda ry'abashinzwe iperereza bakora akazi kabo neza kandi mu bwitonzi. Turakurikirana ibyabaye byose kandi turamenya ukuri. Uru ni urupfu rw’umwami, kandi ntitwagombye kwirengagiza amakuru ayo ari yo yose."
Karangwa yaramushimiye, aravuga ati: "Ndabizi ko tugomba guharanira ukuri, kandi nizeye ko tuzabona igisubizo cy'ukuri. Mu gihe iperereza rizaba rikorwa, tuzakomeza kwita ku muryango wanjye no ku bwami kugira ngo tugume mu mahoro. Ingabire ntamenye ikijya mbere. data ntiyararwaye, kandi ndacyari kumwica aya manwa atari indwara."
Rukundo yaramwenyuye, aramwizeza ati: "nyiricyubahiro, turakora byose bishoboka kugira ngo tumenye ukuri. Nizeye ko tuzabona igisubizo cy’ibibazo byose kandi tugakomeza kwubaka ingoma ikomeye."
Karangwa yavuye mu cyumba cy’inama afite icyizere ko bazamenya ukuri ku rupfu rwa se. Yari yiteguye guhangana n’ikintu cyose cyazabaho, kandi yifuzaga kumenya niba hari abagize uruhare mu rupfu rw'umwami.
.
.
Kuruhande, Ingabire yari ahantu hiherereye, mu busitani bw’ibwami. Yari ameze nk’utegereje umuntu, amaso ye areba hirya no hino ariko yitondeye ko ntawe umubona. Imvura y’umuhindo yarimo itonyanga buhoro ku biti, ishyamba rihuha umuyaga ukonje.
Hashize akanya gato, umugabo w'imfutse hose yahingutse imbere ye. Yari yambaye imyenda y'ijoro yirabura, yambaye ikintu kirinda imvura ku mutwe, n’amaso ye ajimije. Yahagaze imbere ya Ingabire, aramusuhuza mu ijwi rituje ariko ryuzuye ubwenge, ati: "Muraho, Ingabire."
Ingabire yaramurebye, amarangamutima ye agaragara ko ari mu kibazo gikomeye, aramusubiza mu ijwi ryuje ubwoba ati: "Muraho nawe. Ese ni wowe wari uje?"
Umugabo yicara imbere ye, maze avuga mu ijwi rituje ati: "Ni jyewe. Nashakaga kumenya niba byose byagenze neza nk'uko twabipanze."
Ingabire yaramwitegereje, maze avuga mu ijwi ryuzuye umubabaro n’impungenge, ati: "Ibyo twapanze birasa n'aho biri kugenda neza, ariko mfite ubwoba. Karangwa arimo gushidikanya, kandi abajyanama barasaba iperereza. Kuki wifuje ko byose biba muri ubu buryo? Ubu twese turi mu kaga."
Umugabo w'imfutse yarahindukiye, amureba mu maso n’amaso yuje ubuhanga, aravuga ati: "Byari ngombwa kugira ngo tugere ku byifuzo byacu. Ntabwo twashobora kuguma gutegereza igihe cyose, kandi buri kintu cyose cyakozwe mu nyungu za bose. Ntukibagirwe ko ibyo byose ari ukugira ngo twubake ejo hazaza heza kuri ubu bwami."
Ingabire ati: "Ariko ubu ibintu byarushijeho kugenda nabi. Mushiki wa Karangwa ari muri koma, kandi iperereza niriramuka rikozwe, rishobora kudutahura. Karangwa arashidikanya kuri jye, kandi ntabwo nshaka kumubura."
Umugabo yaramwenyuye, ashyira ikiganza ku rutugu rwe ati: "Ingabire, humpura. Ntabwo tuzareka ngo ibyo byose bidutsinde. Tuzakomeza gukora ku buryo tugera ku ntego zacu ntawe umenye ibyacu. Kandi n’ubwo iperereza rishobora kuba rikomeye, tugomba kumenya gukomeza guhanga amaso ejo hazaza. Ntabwo tuzatsindwa niba dukomeza kumenya icyo tugomba gukora. dufite intego kandi n'iyo tsinzi yambere."
Ingabire yaramwitegereje, maze aramubaza ati: "Nuko se twizere ko ibyo byose byakozwe bizagera ku ntego zacu? Ese turi ku murongo ukwiye cyangwa hari intabwe twasimbutse?"
Umugabo yarahindukiye, amaso ye yerekana icyizere, aravuga ati: "Turizera ko turi ku murongo ukwiye. Byose bizagenda neza nk'uko twabiteguye, kandi ntuzibagirwe ko ari wowe ugomba kugumana icyizere kuruta icyo twe dufite."
umugabo yamusuhuje mukiganza maze arongera arigendera.................................
.......................
............................... loading episode...10
.
uyu mugabo ninde?
ese koko Ingabire hari aho ahuriye n'urupfu rw'umwami?
bibaye aribyo umupangu afitanye nuyu mugabo mugabo ni uwuhe?
ntuzacikwe.
.
|::::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::::::|
Comments