logo

NEW TALENTS

Stories Group

IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep 2

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Mu gutangira igice cya kabiri, twibuke ko Rugango yari yakomeje umugambi we wo gucengera igihugu, akorana n'ubundi bwami bw'igihugu cya Mirindi. Umwami Rugira yari yatangiye kubona ibimenyetso by'uko ibibazo byatewe na Rugango byari byaratangiye gusenya urukundo n'icyizere cy'ubwami bwe.
.
inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Ku mugoroba umwe, Karangwa yahamagaye mushiki we Mutesi kugira ngo baganire ku byari biri kubera muri ibyo bihe bikomeye. Bateraniye mu cyumba cy'inama, Karangwa yaravuze ati, "Mushiki wanjye, dufite umugambi wo guhagarika ubugambanyi bwa Rugango no kugarura Gasore ibwami. Ariko tugomba kubikora neza kugira ngo ibintu byose bitagenda nabi."

Mutesi yamurebye mu maso, amubwira mu ijwi ryuje icyizere, Ati: "Karangwa, ndagushyigikiye muri ibyo byose. Urukundo rwanjye na Gasore ruzatsinda ndabizi, kandi nzakora ibishoboka byose kugira ngo tubane mu mahoro."

Nuko bahise bafata umwanzuro wo gutegura uburyo bwo kumvisha umwami ko Rugango ari umugambanyi kandi ko Gasore akwiye gusubizwa mu bwami. Karangwa yahamagaye inama ikomeye yo kwerekana ibimenyetso by'ubugambanyi bwa Rugango.

Umunsi w'inama warageze, umwami Rugira yicaye ku ntebe ye y'icyubahiro, aherekejwe n'abakuru b'ingabo n'abagize umuryango. Karangwa yafashe ijambo, aravuga ati, "Nyagasani, dufite ibimenyetso simusiga byerekana ko Rugango akorana n'ubwami bwa Mirindi kandi ko ari we wahimbye ibirego kuri Gasore."

Abari bateraniye aho bose bategereje kumva ukuri ku bimenyetso byari byagaragajwe. Karangwa yerekanye inyandiko zerekana uburiganya bwa Rugango ndetse n'ubusambo yakoreye igihugu cya Panama.

Umwami Rugira yahise ahinduka, avuga mu ijwi ryuje umujinya,Ati: "Rugango, wabaye umugambanyi! Nyuma y'ikizere cyose nakugiriye, wagerageje gucisha igihugu cyacu mu kaga no gutesha agaciro urukundo rwa Gasore na Mutesi."

Rugango yahise ahagarikwa, ategekwa gusubizwa mu buroko. Mutesi yari yicaye inyuma, umutima wuzuye ibyishimo by'uko ukuri kwari kugiye gutsinda. Umwami Rugira yahise avuga, ati"Gasore, turamukeneye hano ngo yisobanure byimbitse kandi ahabwe ubutabera."

Nyuma y'iminsi mike, Gasore yari yakomeje urugendo rwe rwo kugaruka mu bwami. Yari yahuye n'ibigeragezo byinshi, ariko yageze ku ngoma y'ubwami bwa Panama yiteguye kwisobanura no kugaragaza ukuri kwe.

Umunsi w'ikiganiro n'umwami warageze, Gasore yicaye imbere y'umwami, aramubwira ati, "Nyagasani, nararenganyijwe kandi ibyo narezwe byose ni ibinyoma byambaye ubusa. Ndatekereza ko Rugango yakoze ibi byose kugira ngo asenye urukundo rwanjye na Mutesi."

Umwami Rugira yatuje gato, avuga mu ijwi ryuje ubwenge, "Gasore, wagaragaje ukwihangana no gukunda igihugu cyawe. Nta mpamvu yo kugukekaho umugambi mubi, kandi nzemera kugufasha kugira ngo ukomeze gukorera igihugu."

Karangwa yahise yunga mu rya se, aravuga ati, "Gasore ni intwari kandi akwiye gukomeza gukorera igihugu no gukundana na mushiki wanjye Mutesi."

Nyuma y'uko Gasore agaruwe mu bwami, ibintu byasubiye mu mahoro. Mutesi na Gasore bakomeje gukundana, n'ubwo bagombaga gukomeza kwitonda kugira ngo bamenye ko urukundo rwabo ruzaramba.

Ariko mu bwami bwa Panama, hari ibindi bibazo byari bigiye kuza. Ubwami bwa Mirindi bwari bukomeje gushaka gutera Panama, kandi Rugango yari atarava ku mugambi we wo gusenya urukundo rwa Gasore na Mutesi. Byari ngombwa ko Karangwa na Gasore bakomeza gushyira hamwe imbaraga zo kurinda igihugu no kurengera urukundo rwa Gasore na Mutesi.

Nuko, mu gihe amasaha yakomeje kugenda, umwami Rugira yafashe icyemezo cyo gukora inama ikomeye yo kwitegura urugamba n'ubutumwa bwo gukomeza kubaka igihugu mu mahoro n'ubutabera. N'ubwo hari ibibazo byinshi byari bihari, Karangwa, Gasore, na Mutesi bari bazi ko bazatsinda ibibi byose, kandi urukundo rwabo ruzaramba iteka.
.
.
Nyuma y'uko Gasore agarutse mu bwami, ibintu byatangiye gusubira mu buryo, ariko ntibyatinze kuko umwami Rugira yari ataramenya neza uko ibintu byose byagenze. N'ubwo yari yemeye ko Gasore agaruka, hari ibibazo byinshi byari byibajijwe.

Ku munsi umwe w'ikirenga, umwami Rugira yateranye n'abakuru b'ingabo mu cyumba cy'inama, maze ahamagaza Gasore. Gasore yinjira mu cyumba cy'inama afite ishema ryinshi, ariko arushaho kugira ubwoba mu mutima we.

Umwami Rugira yamurebye mu maso, avuga mu ijwi riranguruye, "Gasore, numvise byose byabaye kandi nashakaga kumva uruhande rwawe Ibyo uvuga. Ariko kandi, nk'umwami, mfite inshingano yo kurinda umuryango wanjye no kugena ibyo ngomba kugira ngo igihugu cyanjye kibe mu mahoro. Ibyo byose birimo n'uburenganzira bwo guhitamo umukwiye kuba umugabo w'umukobwa wanjye."

Gasore yamurebye n'amaso y'ubwoba ariko yerekana ubutwari, aravuga, "Nyagasani, ndabizi ko mufite inshingano zo kurinda umuryango wanyu, kandi ndabubaha cyane. Ariko ndashaka kubabwira ko urukundo rwanjye na Mutesi rutazashira, kandi nzaharanira ko tubana mu mahoro."

Umwami Rugira yaramwitegereje, aravuga mu ijwi ryuje umujinya, "Gasore, nubwo uvuga ko ukunda Mutesi, ndakubwira ko aribyo bigomba kurangira uyu munsi. Umukobwa wanjye ntabwo ashobora gukundana n'umusirikare w'igitugu nk'uko uri. Nuramuka ugerageje gukomeza kubonana na we, uzacibwa igihanga."

Mutesi, wari watumijwe muri iyo nama, yumvise amagambo ya se, maze araturika ararira, aravuga mu ijwi ry'ububabare, "Papa, mwirengagize ibintu byose, ariko urukundo rwanjye na Gasore ntirushobora kuzimira. Ndagusabye unyemerere gukomeza kumukunda no kumuba hafi, kuko niwe niyumvamo."

Umwami Rugira yaramurebanye amaso y'uburakari, aravuga ati, "Mutesi, sinshobora kwemerera ko uzatandukira amahame y'ubwami. Gasore agomba kuva mu bwami, kandi wowe ugomba kubaha ibyo nkoze nk'umwami."

Gasore yarakomeje, yitegura gukomeza kwirwanaho n'ubwo yari afite ubwoba bwinshi. Ariko yari azi ko urukundo rwe na Mutesi ari ikintu cy'agaciro gakomeye. Yahagurukanye icyubahiro, aravuga ati, "Nyagasani, ndashimira ko mwanyumvise, ariko sinshobora guheba Mutesi. Ndemera gufata ingaruka zose, ariko sinshobora guhindura umutima wanjye."

Umwami Rugira yarahagurutse, aravuga ati, "Gasore, niba ushaka gukomeza kubana na Mutesi, uzategereza igihe gikwiye. Ariko ndakubwira ko umunsi uwo ari wo wose nzamenya ko ugerageje kugumya kumukunda, nzaguha igihano gikomeye, kiremera.ku kwambura ubuzima."

Gasore yaribwirije aragenda, ariko umutima we wari wuzuye icyizere n'ubutwari bwo gukomeza urugamba rwo kurengera urukundo rwe. Mutesi yaramurebye asuka amarira, ariko yahise yimenya, amuha amagambo y'ibyiringiro.

Mutesi yaravuze, "Gasore, n'ubwo ibintu bimeze gutya, urukundo rwacu ruzakomeza. Tuzaharanira gukundana no kurinda ubuzima bwacu."

Gasore yarasubije, aravuga, ati"Nanjye ndakwemera Mutesi. Tuzakomeza gukundana no guharanira icyiza cyacu."

Nyuma y'ibyo byose, Gasore yahisemo gusohoka mu bwami bwa Panama kugira ngo abanze arwanirire uburenganzira bwo gukundana na Mutesi. Ariko yari azi ko urugendo rwe rutazaba rworoshye, kandi ko azakomeza guhura n'ibigeragezo byinshi.

Ariko urukundo rwabo rwari rukomeye kurusha ibindi byose. Bategerezaga umunsi umwe, uzaza bakongera guhura, bakabona amahoro no kubana mu rukundo ruzira amakemwa.
.
.
Nyuma yo kuva mu bwami bwa Panama, Gasore yerekeje mu bwami bwa Mirindi, aho yari yizeye kubona ibindi byiza. Yazengurutse imisozi n'imibande, ashyira ku mutima icyemezo cyo gukomeza urukundo rwe na Mutesi n'ubwo bari batandukanyijwe n'icyemezo cy'umwami Rugira.

Gasore amaze kugera mu bwami bwa Mirindi, yibwiraga ko azabona akazi gashobora kumutunga, ariko ntabwo yari azi ko inzira y'urugamba rwe itazaba yoroshye. Yarinze aza kugera ku ngoro y'umwami w'ubwami bwa Mirindi, ari naho yamenye ko umwami w'aha yari umunyabwenge kandi ukunda kugira amayeri menshi.

Umwami wa Mirindi yari yamenye inkuru z'ubwiza n'ubutwari bwa Gasore, ndetse yari yanamenye ko yari ahunze ubwami bwa Panama kubera urukundo rwe na Mutesi. Umwami wa Mirindi yabonye ko ari amahirwe yo kwifashisha Gasore mu migambi ye yo kugirira nabi ubwami bwa Panama.

Umwami wa Mirindi yohereje intumwa ze ngo zijye kuzana Gasore ku ngoro ye. Gasore yarahageze, atewe ubwoba n'ibyo yabonaga, ariko yakomeje kugira umutima w'intwari.

Umwami wa Mirindi yamwakiriye neza, aravuga ati, "Gasore, urakaza neza mu bwami bwa Mirindi. Numvise ko uri intwari ikomeye kandi ndashimira ubutwari bwawe bwo gukundana n'umukobwa w'umwami Rugira. Ariko rero, hari ikintu nshaka ko tuganiraho."

Gasore yaramurebye n'amaso y'ubwoba buvanze n'ubwenge, aravuga, "Nyagasani, ndashimira urukundo rwanyu, ariko ndashaka kumenya icyo mwifuza kuvugana nanjye."

Umwami wa Mirindi yaramusekeye, aravuga ati, "Gasore, ndashaka kukubwira ko mfite umugambi wo kugirira nabi ubwami bwa Panama. Nshaka ko umpe amakuru yose ajyanye n'imiterere y'ubwami bwa Panama, kugira ngo mbashe gucura umugambi wo kugambanira umwami Rugira."

Gasore yaratangaye, aratekereza ku byo yarabwiwe, ariko mu mutima we yamenye ko bitari byoroshye kwemera ibyo umwami wa Mirindi amubwira. Yaramusubije ati, "Nyagasani, ndabizi neza ko mbagirira icyubahiro, ariko sinshobora kugambanira ubwami bwa Panama kuko n'ubwo nasohotsemo, wumve ko nyubaha umwami Rugira kandi nkunda Mutesi."

Umwami wa Mirindi yarababaye, ariko yakomeje kumwinjizamo ubwenge bw'ubugambanyi. Yaramubwiye ati, "Gasore, nimero ya kabiri, nibwira ko aribwo buryo bwiza bwo kubona uburyo bwo kubana na Mutesi. Niba wumva urukundo rwawe ari urwo gukomeza, bizaba ngombwa ko ubifata nk'ibikwiye. byaba byiza rero, wemeye gukorana nanjye."

Gasore yatekereje neza, ariko ntiyashidikanya ku cyemezo cye. Yaravuze ati, "Nyagasani, ndabizi neza ko ibyo mwambwira bifite ishingiro, ariko sinshobora kugambanira uburenganzira n'ubwiza bw'ubwami bwa Panama. Nzaharanira kubona inzira nyayo yo kugumana na Mutesi, ariko sinshobora gukora ibyo mbona binyuranye n'icyubahiro n'ubutwari bwanjye."

Umwami wa Mirindi yaramurebye ashimangira amagambo ye, aravuga ati, "Gasore, niba utifuje gukora ibyo nkwifuzaho, usohoka muri ubu bwami bwacu. Sinshobora kwihanganira umuntu wanga gukorana nanjye mu mugambi wanjye."

Gasore yahagurukanye icyubahiro, asohoka mu ngoro y'umwami wa Mirindi. Yarifuje kubaho mu buzima butaryarya, bwuzuye urukundo n'icyubahiro, kandi yari azi ko urukundo rwe na Mutesi ruzatsinda ibigeragezo byose byari imbere yabo.
.
.
Mu ngoro y'ibwami bwa Panama, inkuru y'uko Gasore yasohotse yihuta yageze mu matwi y'Umwami Rugira. Yatunguwe no kumenya ko Gasore yari yahisemo kugenda adasabye uruhushya, kandi ibi byamuteraga amacyenga n'ibyiyumvo by'umujinya. Umwami Rugira yahamagaye abakuru b'abasirikare be, ati, "Ndashaka kumenya icyatumye Gasore asohoka mu ngoro adasabye uruhushya rwanjye. Basi, mube maso kandi mukore iperereza ryimbitse. Nihagira umenya aho aherereye, munzanire amakuru vuba bishoboka." Abasirikare b'ibwami basohotse bategura urugendo, rwo gushakisha Gasore. Mu gihe bari mu nzira, umwami Rugira yatekerezaga impamvu Gasore yaba yaratorotse kandi yari yamubujije gukundana n'umukobwa we, Mutesi. Mu minsi mike, amakuru aturutse ku basirikare yageze ku ngoro. Umwe mu basirikare yaje avuga ati, "Nyagasani, twabonye amakuru y'uko Gasore y ari mu bwami bwa Mirindi, ariko yagarutse mu nzira amara amasaha make mu kibaya cya Rwambogo." Umwami Rugira yabajije impamvu Gasore yaba yagiye muri Mirindi, kandi ibyiyumvo bye byo kumukekaho ubugambanyi byakomeje kwiyongera. Yahamagaye umutware mukuru w'ingabo, wari wasimbuye Rugango ati, "Ndashaka ko mumuhiga kandi mumenye impamvu nyakuri yatumye asohoka. Nimuramuka mumubonye, mumuhe ubutumwa bw'uko ahamagajwe kugaruka mu ngoro y'ibwami." Gasore wari mu nzira ahunga yari amaze kumva ibyo abakurambere bamusabye, kandi yari azi neza ko urukundo rwe na Mutesi rukeneye kwitonderwa. Ntiyari azi ko abakurambere be bari bamubuze, ariko yari afite icyifuzo cyo kubaho neza no gutunganira igihugu cye. Mu gihe abakurambere b'ibwami bakomeje guhiga Gasore, umwami Rugira yahamagaye umukobwa we, Mutesi, kugira ngo agire icyo amubwira. Yaramurebye mu maso y'ubwuzu, ati, "Mutesi, mwana wanjye, ndashaka ko umenya ko Gasore atashobora kongera kugaruka hano ibwami. Nasanze afite umugambi mubi wo kugambanira igihugu cyacu." Mutesi yabaye nk'ufashwe n'ubwoba, aravuga ati, "Papa, Gasore ntiyashobora kugambanira igihugu. Ndabizi neza ko ari umunyakuri kandi arankunda." Umwami Rugira yaramubwiye ati, "Mwana wanjye, ndashaka kukurinda ibyago byose. Gasore ni umugambanyi kandi ndashaka ko ukomeza kumva ibyo nkubwira. Ukomeze kugira icyubahiro no gukunda igihugu cyawe mbere y'ibindi byose." Mu gihe ibyo byose byabaga, Gasore yakomeje kugenda, atazi neza aho azerekeza. Yatekerezaga ku buryo yazabasha gukomeza urukundo rwe na Mutesi, ariko anashaka kubaho adakora icyaha cyo kugambanira igihugu cye. Ariko mu masaha macye, ubwo yakomezaga urugendo rwe, yahagaritswe n'abasirikare b'ibwami bari bamukurikiye. Umwe muri bo yaramubwiye ati, "Gasore, uhagaritswe ku cyemezo cy'umwami Rugira. Arashaka ko usubira ibwami kandi ukamusobanurira impamvu wasohotse nta ruhushya." Gasore yari atunguwe ariko ntiyashidikanya, yabwiye abasirikare ati, "Nditeguye gusubira ibwami ngo nsobanure iby'ukuri byose. Nta kintu cyamfasha kurenza kubaho mu bwisanzure kandi nkubaha igihugu cyanjye." Amaze gusubira ibwami, Gasore yari yiteguye guhura n'umwami Rugira maze ngo asobanura impamvu y'ukuri yatumye asohoka nta ruhushya. Uko byagenda kose, yari azi ko iby'ukuri n'icyubahiro bizahora bihesha agaciro kandi bizamurinda kugwa mu byago by'urugendo rwe.
.
Gasore yageze ibwami nk’uko abakurambere b’abasirikare bari bamubwiye. Yakiriwe n’abasirikare b’ibwami bamujyana imbere y’Umwami Rugira. Umwami yari yicaye ku ntebe ye y'icyubahiro, mu maso ye hagaragara umujinya n’ubwoba.

"Gasore," umwami Rugira yaramubwiye, ati"nshaka kumenya impamvu watorotse ingoro nta ruhushya wansabye. Uzi neza ko ibyo ari ugusuzugura no kugambanira igihugu."

Gasore yagize umutima utaryarya, aramubwira ati, "Nyagasani, nta mugambi nari mfite wo kugambanira igihugu. Nari ngiye mu bwami bwa Mirindi gushaka igisubizo ku kibazo cy'ubucuruzi bwacu. Nari ntegereje kuguhamagara kugirango ngusabe uruhushya, ariko ibyihutirwa byatumye nsohoka vuba, ni ugushaka impamvu Mirindi ushaka guduture."

Umwami Rugira yitegereje Gasore mu maso, agira impungenge. N'ubwo yari yifuje kumva igisobanuro cy'ukuri, yari afitiye Gasore amacyenga akomeye. Ariko ntiyashakaga kumucira urubanza vuba.

"Nuko rero, Gasore," Umwami yaravuze, ati "kubera ko ibyo uvuga birimo amayobera kandi ntakukeneye hanze y’ingoro utabanje kumpa impamvu zumvikana, urafungwa hano ibwami kugeza igihe nzongera kugusubiza hanze."

Gasore yaramwemereye, "Nyagasani, niteguye kwakira icyemezo cyawe. Icy'ingenzi ni ukugumana icyubahiro cy'igihugu cyanjye."

Gasore yajyanywe aho yafungiwe mu nzu ndende iteganyirizwa abagize amakosa akomeye. Aho yafungiwe, Gasore yahuriyeyo n’abantu b'ingeri zose, ariko icyamutunguye ni uko yahuye na Rurabo umukobwa ukomeye wo mu bwami bwa Mirindi.

Rurabo yari umukobwa w’umutwe w’intore z’ubwami bwa Mirindi, yari afite amakuru akomeye n’ubwenge budasanzwe. Umwami Rugira ntiyari azi ko Rurabo yari kuza mu bwami.

Rurabo yaramusekeye ati, "Gasore, ntabwo nari nzi ko dushobora kubonana hano. Byagenze bite ngo uhagarare imbere y'umwami wawe?"

Gasore yamubwiye uko byagenze byose, Rurabo yitegereza uko ibintu bihinduka. Yaratekerezaga ku buryo bwiza bwo gukoresha Gasore mu bikorwa bye by’ubwenge, ari nako amwereka uburyo azamufasha kugera ku nzozi ze.

Mu gihe Rurabo na Gasore baganiraga, Umwami Rugira yafashe icyemezo cyo kugenzura uko Gasore afunzwe. Yerekeje aho Gasore yafungiwe, arikumwe n'abasirikare bakomeye bamurinda. Ageze imbere y'icyumba Gasore yari afungiyemo, yatunguwe no gusanga Gasore arikumwe na Rurabo...............
..................
.................... loading episode 3 
 .
ngaho re? Gasore arongera kuvuga ko Atari umugambanyi Kandi umwami amufasha? ni aha dusubikiye Igice cy'uyu munsi ntuzacikwe.
.
|:::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::::::|

Comments