logo

NEW TALENTS

Stories Group

IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep 3

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Ubwo duheruka, twasize umwami Rugira ageze aho Gasore yaganiraga na Rurabo, ni muri gereza aho yarafungiye. ese noneho umwami nahita yanzura ko Gasore Ari umugambanyi?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Reka dutangire mbere gato Yuko umwami aza muri gereza, Ruramo yakomeje kuganira na Gasore.
Rurabo yaramusekeye ati, "Ntwari Gasore, umwami wacu wa Mirindi yari azi ko uzagerekwaho icyaha cyo kugambanira igihugu cyawe. Ntabwo ari igitangaza kuba uri hano. Twari tuzi ko umwami Rugira azagukekaho umugambi mubi."

Gasore yaramurebye mu maso, yibaza impamvu Rurabo, akomeje kukubwira byinshi, ariko na none yibaza uko ashoboraga kuba azi byinshi ku rugendo rwe. nyuma Ati: "Rurabo, uravuga ko umwami wanyu yari azi ko nza gufungwa? Uzi iki ku byambayeho?"

Rurabo yacaye hafi ya Gasore, aramubwira mu ijwi ryoroheje ariko ryuzuye ubuhanga, Ati: "Twamenye ko urukundo rwawe na Mutesi rwari rukomeye kandi ko umwami Rugira atari kubyihanganira. Umwami wacu yifuzaga ko umwami Rugira akeka ko uri umugambanyi kugira ngo tumukureho icyizere agufitiye, bityo adakomeza kugukingira ikibaba. Ubu uri mu maboko ye, kandi, ashobora kukwica. kuko kuba byonyine ugerageze gutesha umutwe umukobwa we, biri mubyatuma atakwihanganira. noneho kongeraho ko uri kumugambanira nawe urabyumva. ariko humpura twe nk'ubwami bwa Mirindi dushobora kugufasha gusohoka hano niba wemera gukorana natwe."

Gasore yumvise ayo magambo, umutima we wuzura impungenge. Ntiyashakaga gukorana n'ubwami bwa Mirindi kuko yari azi neza ko bafite umugambi wo kugirira nabi ubwami bwa Panama. Ariko yari afite impungenge zo kumara igihe kirekire afunze no kuba atabonana na Mutesi.

Yaravuze ati, "Rurabo, ndashaka kubaho mu bwisanzure no kubaho nta makemwa, nkabohoka. ariko N'ubwo wambwira ko mfitanye isano n'ubwami bwa Mirindi, sinshobora kugambanira igihugu cyanjye. Ndabizi neza ko urukundo rwanjye na Mutesi ari rwo ruzampesha amahoro, Kandi rukankura aha muri gereza"

Rurabo yamurebye mu maso,aramuseka cyane. aravuga ati, "Gasore uracyeka Mutesi we yabona uko agukura aha? sinshaka kugushyira mu byago byinshi. Niba utifuza gukorana natwe, ni wowe uzabyihanganira, ukikura aha, Ntawundi. hitamo ukorane natwe. Ariko ndagusaba kuzirikana ko igihe cyose uhakanye ubufasha bwacu, ushobora kuba ugabanya amahirwe yo gukomeza urukundo rwawe na Mutesi. twe turagukura aha, hanyuma Kandi tuzagufasha ubane na Mutesi wakunze."
Gasore Ati:" sinshibora gukorera Mirindi nkagambanira Panama. sinabikora."
Rurabo yagiye kuvuga, kubera amaso, yabonye Rugira n'abarinzi be, baza bagana aho. yahise ahaguruka, aca inyuma yirukanka aragenda. umwami yahise agera aho. gusa ntiyamubona ariko abona ko Gasore yari kumwe n'undi muntu. Ati:" ninde mwari kumwe?"
Gasore yabuze ubuhakana Ati:" yego nari kumwe n' umurinzi, ariko aragiye."
Rugira Ati:" eeh, ubwo rero witegure kwicwa. kuko sinakwemera ko umugambanyi, akomeza kwidegebya mu bwami bwanjye."
Gasore yagerageje kumwumvisha ko Atari umugambanyi, ariko ntiyamwumva arigendera.
.
Gasore yakomeje kubaho mu buzima bubi bwo gufungwa, ariko ntiyacogora ku cyemezo cye cyo kudacika intege. Yari azi ko urukundo rwe na Mutesi rutazashira kandi yari yizeye ko ukuri kuzatsinda amaherezo.
.
.
Muri icyo gihe, Mutesi na Karangwa bakomeje gukora ibishoboka byose ngo barebe uko bakura Gasore mu nzu y'imbohe. Karangwa yagiye ahura n'abayobozi b'ingabo n'abandi bafite ubushobozi kugira ngo bamenye uburyo bwo kumvisha umwami Rugira ko Gasore atari umugambanyi. Karangwa yakundaga mushiki we, kuburyo yaharaniraga ko yishima. nubwo nawe yarazi ko urukundo rwe na Gasore rutazaramba kuko umwami atari kubyemera.

Ku munsi umwe w'ikirenga, Karangwa yahamagaje Mutesi, maze aramubwira ati, "Mushiki wanjye, dufite gahunda yo kuvugana n'umwami, tugamije kumwereka ibimenyetso bishya byerekana ko Gasore atari umugambanyi. Nizeye ko tuzabona uburyo bwo kumufasha."

Mutesi yarishimye, maze aravuga ati, "Karangwa, ndashimira ubwitange bwawe. Tuzakora ibishoboka byose ngo dukure Gasore mu nzu ndende kandi umwami amwizere."

Nuko bakomeje gutegura inama ikomeye yo kuganira n'umwami Rugira, bakazanamo ibimenyetso bishya byerekana uburenganzira bwa Gasore.

Umunsi w'inama warageze, umwami Rugira yicaye ku ntebe ye y'icyubahiro, agitegereje kumva ibyo Mutesi na Karangwa baje kuvuga. Karangwa yafashe ijambo, aravuga ati, "Nyagasani, dufite ibimenyetso bishya byerekana ko Gasore atari umugambanyi kandi ko yitanga cyane mu nyungu z'ubwami."

Mutesi yunganira Karangwa, ati, "Papa, Gasore yakomeje kugaragaza urukundo n'ubwitange bwe ku bwami bwacu. Ndasaba ko wareba neza ibyo bimenyetso kandi ukemera ko akomeza kuba umusirikare wacu w'icyubahiro."

Umwami Rugira yarebye ibimenyetso byari byazanywe, atangira gutekereza. Nyuma y'igihe gito, yarahindukiye, aravuga ati, "Gasore, nkurikije ibyo mbona, ndumva adafite impamvu zo kumukekaho ubugambanyi. Ndamuhamagaza  aze imbere yanjye, asobanure impamvu yatorotse ariko anerekane ko agifite icyubahiro n'ubudahemuka ku bwami."

Gasore yahamagajwe imbere y'umwami Rugira, avuga mu ijwi ryuje icyizere, "Nyagasani, nararenganye ariko ntigeze ngambanira ubwami. Nari nagiye mu Mirindi kugira ngo nshake uburyo bwo gukemura ibibazo byacu. Ntabwo nigeze mpisha ukuri kandi nditeguye kubaho nkuko ubishaka."

Umwami Rugira yarebye Gasore mu maso, aravuga ati, "Gasore, ndakwizera kandi ndemeranya n'ibyo wavuze. Ugaruwe mu ngoro y'ibwami kandi ntuzongera gusubira mu nzu y'imbohe ukundi."

Mutesi yarebye Gasore, umutima we wuzura ibyishimo, kandi Karangwa yahise ashimangira ati, "Nyagasani, twese tuzaharanira kurinda ubwami bwacu no gukomeza gukorera igihugu cyacu."

Nyuma y'ibyo byose, Gasore na Mutesi bongeye kubona umwanya wo gukundana gusa bihisha umwami kuko atari kubyemera, kandi bahise bategura gahunda yo gukomeza kubaho mu mahoro no kwitanga mu nyungu z'ubwami bwa Panama. N'ubwo ibigeragezo byari bikiri imbere, urukundo rwabo rwari rukomeye kandi rwari rugiye kugera ku maherezo meza.
.
.
umunsi wakurikiyeho, Rugira yakiriye amakuru avuga ko Rugango yari yarafunze yaburiwe irengero, yarikanze ashigukira hejuru. tahuse atumuza inama n'abandi bayibozi, bibaza impamvu naho yaba yagiye.
mugihe Rugango we yari yibereye muri Mirindi. yarimo aganira n'umwami wa Mirindi. bari mo bategura umugambi mushya wo guhangana n'ubwami bwa Panama. Ibyo byose byashakaga kuzana akaga, kandi Gasore, Mutesi, na Karangwa batekerezaga uburyo bwo gukomeza kurinda urukundo rwabo no gukomera ku bwami bwabo.
.
.
Muri icyo gihe cy'ibiganiro bikomeye, Rugango na Mirindi bakoze umugambi mushya wo gutera ubwami bwa Panama, bazi ko uburyo bwa mbere butakunze. Rugango yateguye ingabo zidasanzwe, aho bagombaga kugaba igitero cy'ibanga bugicya. Rugango yahise agira umukuru w'ingabo z'ubwami bwa mirindi.

Mu gihe kuruhande Gasore yari yongeye kubona umwanya wo kuba hamwe na Mutesi, ntabwo yari yibagiwe ibyago byari bitegereje ubwami. Yari amaze kubona ko hari ikintu kitari kugenda neza muri ayo mezi. Yarimo gutekereza ku byo Rurabo yamubwiye mu nzu y'imbohe, maze ahitamo kugira icyo akora.

Mu gitondo kimwe, Gasore yahamagaje Mutesi na Karangwa, arababwira ati, "Dukeneye kuvugana byihutirwa. Hari amakuru numvise muri Mirindi ashobora kuduteza ibibazo bikomeye."

Karangwa yahise amwumva, aravuga ati, "Gasore, tugomba guhuza imbaraga tukamenya icyo gukora. Niki wumva kitagenda neza?"

Gasore yasobanuye uko Rurabo yari yamubwiye ko ubwami bwa Mirindi bugambiriye kugirira nabi ubwami bwa Panama. Yababwiye ko hari inkuru z'igitero gishobora gutegurwa.

Mutesi yarahagurutse, ati, "Gasore, dufite intege zo kurwana no kurinda ubwami bwacu. Tuzakora ibishoboka byose ngo dukumire icyo gitero."

Bakomeje gutegura ingamba z'ubwirinzi. Gasore na Karangwa bavuze ko bagomba gushyira ku murongo abasirikare bose b'indahemuka kandi bagategura uburyo bwo gucunga imbibi z'ubwami.

Mu ijoro ryakurikiriyeho, Rugango yageze ku mbibi za Panama n'ingabo ze. Bari biteguye neza kandi bazi ko icyo gitero kizabacira inzira yo kwigarurira ubwami. Icyakora, ibyo batari bazi ni uko Gasore na Karangwa bari babiteguye bihagije.

Umwami Rugira yategetse ingabo ze guhagarara ku murongo, bakitegura guhangana n'abateye. Gasore yabanje kuza imbere y'ingabo z'ubwami bwa Panama bari namuhaye ngo ayobore, aravuga ati, "basirikare b'intwari, uyu ni umunsi w'igikundiro cyacu. Turarwanira ubuzima bwacu n'icyubahiro cy'ubwami bwacu."

Imirwano yaratangiye, ikaba yarikomeye cyane. Gasore yagaragaje ubuhanga bwe mu mirwano, arwana nka nkuwiyahura. Karangwa yari ku ruhande rwe, yitwara neza kandi akangurira ingabo kwitanga. Abasirikare ba Panama bari bafite intumbero yo kurinda ubwami bwabo kugeza ku ndunduro.

Rugango yagerageje kugera imbere ngo ahangane na Gasore, ariko yasanze aruta ubushobozi yari yiteze. Gasore yamutsinze mu ntambara y'amaboko, dore ko inkota byari byabuze gica, maze aravuga ati, "Rugango, watekereje ko ushobora kudutsinda, ariko ntibizigera bikunda. twese ureba, turi ku ntego yo kurinda ubwami n'ubwigenge bwacu."

Mu gihe imirwano yari ikomeje, Mutesi yari hafi aho, yiteguye gufasha aho bikenewe. Yari azi ko urukundo rwabo na Gasore ari rwo rwari gutuma  Gasore atsinda. N'ubwo ibihe byari bikomeye, umutima we wuzuye ibyiringiro.

Nyuma y'amasaha menshi y'imirwano ikaze, ingabo za Mirindi zatangiye gucika intege. Basubiye inyuma, maze Gasore, Karangwa, n'ingabo za Panama batsinda icyo gitero. Ubwami bwa Panama bwakomeje guhagarara neza, kandi icyubahiro cyabo cyari cyiyongereye.

Umwami Rugira yahamagaje Gasore na Karangwa, aravuga ati, "Mwa basore mwe, mwagaragaje ubutwari n'ubwitange mu kurinda ubwami bwacu. Ndabashimira byimazeyo kandi ndashimira Imana ko dufite intwari nka mwe."

Gasore yarebye umwami Rugira mu maso, avuga ati, "Nyagasani, twakoze ibi byose ku bw'igihugu cyacu n'urukundo dufitiye Wowe nyiri cyubahiro."
Umwami Rugira yishimiye ibyo byose, aravuga ati, "Gasore, urukundo rwawe na Mutesi rwagaragaje ko ruruta byose. Kuva ubu, rwose mukundane ndabyemeye. Kandi, uzaba umusirikare mukuru w'ubwami bwacu kandi uzagira uruhare runini mu kurinda no guteza imbere igihugu cyacu."
Gasore yaramwenyuye, aterura Mutesi mu byishimo, aravuga ati, "Nzakora ibishoboka byose ngo nkomeze kuba intwari no kurinda urukundo rwacu n'ubwami bwacu."
nyuma Mutesi yaje imbere, aravuga ati, "Papa, nishimiye ko urukundo rwacu na Gasore rwabashije kurenga ibibazo byose kandi ko twabashije gucungura ubwami bwacu. ikiruta byose ukaba wemeye ko akundana nawe."
.
.
N'ubwo ibihe byashize byari bigoye, urukundo rwa Gasore na Mutesi rwagaragaje ko ari indahangarwa kandi rwabashije kunesha ibibazo byose. Ariko bakomeje kugira ubushishozi kuko bari bazi neza ko ibihe biri imbere bishobora kuzana indi mihengeri, kandi bahoraga biteguye guhangana n'ibibazo byose bibashaka.
.
.
Nyuma y'intsinzi ikomeye y'ingabo za Panama ku rugamba, hari ibyishimo n'umunezero mu bwami. Gasore, Mutesi, na Karangwa bari baruhutse gato nyuma y'imirwano ikaze. Abaturage bari batangiye kwongera kwizera ko igihugu cyabo cyari mu maboko meza. Nyuma y'iminsi mike, Gasore yakiriye amakuru y’uko hari umuntu ushaka kuvugana na we byihutirwa. Yarazamutse ajya inyuma y'ingoro y'ibwami aho bari bamubwiye, maze kugera yo asanga ni Rurabo, wari wambaye imyenda imuhusha. Rurabo yari amuhindukijeho amaso yijimye, aravuga ati, "Gasore, hari ikintu kiremereye ngomba kukubwira. Ni ibyerekeranye n'ubuzima bwawe n'umuryango wawe. niyo mpamvu nje aha." Gasore yahise yumva ko hari ikintu gikomeye kigiye kuvugwa, ati, "Rurabo, ndakumva. gusa unteye amatsiko. Vuga icyo ikigugenza." Rurabo yahise avuga ati, "Gasore, ntabwo wigeze umenya neza uko ababyeyi bawe bapfuye, kandi natekereje ko igihe kigeze ngo umenye ukuri. waruzi ko Umwami Rugira, yagize uruhare mu kwica ababyeyi bawe?" Gasore yahise ahagarika umutima, ashidikanya ku byo yari yumvise. Yahise amubaza ati, "Uravuga iki, Rurabo? Uravuga ko umwami wacu ari we wagize uruhare mu rupfu rw'ababyeyi banjye?" Rurabo ati, "Yego, Gasore. Umwami Rugira yari afite ishyari n'ishyaka ry'ubutegetsi. Ababyeyi bawe bari bafite icyubahiro kinini mu bwami bwa Panama kandi bari bafite ubuhanga mu byo kuyobora. Umwami Rugira yabonaga ko bashobora kuba ikigega cyo kumukura ho icyubahiro cye, kandi yagize uruhare mu gukuraho abashoboraga kumuhangara." Gasore yabaye nk'uwahungabanye, atangira gusubiza amaso inyuma ku buzima bwe bwose, yibuka uko yakuriye mu buzima bugoye kandi yibaza impamvu. Yagerageje kwiyumvisha uburyo umwami Rugira, uwo yitaga umuyobozi n'icyitegererezo, yashoboye gukora ibintu nk'ibyo. Mutesi yahise aza aho, abonye Gasore yicaye atuje, maze aramubaza ati, "Gasore, ubaye iki? Kuki usa nk'uwihebye?" Gasore yahise amusobanurira byose, amubwira ibyamubayeho. Mutesi na we yahise ahungabana, aravuga ati, "Ntibishoboka! Papa ntiyashobora gukora ibintu nk'ibyo!" Rurabo akomeza avuga ati, "Ntabwo byoroshye kubyakira, ariko nibyo. Gasore, natekereje ko ari ngombwa ko umenya ukuri kugira ngo ubone uko wifatanya n'ubwami mu kuri no mu rukundo rwawe na Mutesi, ariko Uzi ukuri." Gasore yahise yicara agwa mu ruhererekane rw'ibitekerezo, abona ko ubuzima bwe bwose bwari bushingiye ku kinyoma. Yahise yishyiramo intege, aravuga ati, "Nubwo ibyo byose byaba ari ukuri, ntabwo nzareka urukundo rwanjye n'inshingano zanjye nk'umusirikare. Nzakomeza gukorera igihugu cyanjye kandi nzaharanira kumenya ukuri kose n'ubutabera." Mutesi yamufashe mu ntoki, aravuga ati, "Gasore, turi kumwe muri ibi byose. Tuzabasha kunesha ibibazo byose hamwe." Gasore yahise agira icyemezo ko agomba kuvugana n'umwami Rugira kugira ngo amenye impamvu z'ukuri z'ibyabaye. Nubwo yari yibabariye, yagombaga kwereka umwami ko urukundo n'ubutwari ari byo bizatsinda ikibi cyose. Yari yiteguye guhangana n’ukuri, n'ubwo byari bikomeye. Rurabo we, yahise yikomereza. Mutesi yagiye kwibaza uwari ubahagaze imbere akigenda. yahise yibaza icyatumye uwo muntu atagize ubushacye bwo kumenya, kuza kubwira umukunzi we Ibyo. byamuteye gutekereza cyane. 
.
Nyuma yo kuganira na Rurabo, Gasore yishyizemo ko agomba kumenya ukuri nyako ku byabaye ku babyeyi be, atagize atekereza ho narimwe. Igihe cyari kigeze ngo ahure n'umupfumu w'ibwami, uwo yabonaga ko ashobora kumubwira ukuri ku byabaye.

Gasore yihutiye kujya mu ngoro y'umupfumu. Agezeyo, yahasanze umupfumu w'ibwami, Karama, wari umugabo w'inararibonye kandi ufite ubuhanga budasanzwe.

Karama yamwakiriye neza, aravuga ati, "Gasore, ndabona ufite ikibazo gikomeye mu mutima wawe. Nditeguye kugufasha kumenya ukuri kose."

Gasore yicara imbere ya Karama, aravuga ati, "mupfumu w'ibwami, ndabizi umaze igihe kirekire, uri aha ibwami. urakuze Kandi Uzi byinshi. naganiriye na n'umuntu ambwira ko umwami Rugira yagize uruhare mu rupfu rw'ababyeyi banjye. Nkeneye kumenya ukuri nyako, ni iki cyabaye mu by'ukuri?"

Karama yahise afata amavuta matagatifu, ayasiga ku maboko ye maze afata ibiganza bya Gasore. Yafunze amaso amara umwanya munini asenga akavuga amagambo y'ubuhanuzi. Nyuma yaho, yongera gufungura amaso aravuga ati, "Gasore, n'ubwo biruhije kubyakira, ibyo wamenye bifite Rurabo ntiyakubeshye. Umwami Rugira koko yagize uruhare mu rupfu rw'ababyeyi bawe."

Gasore yahise yikanga, aravuga ati, "Noneho ibyo byose ni ukuri? Ariko kuki byabaye? bundi se umenye gute ko nabibwuwe na Rurabo?

Karama yakomeje kuvuga ati," ibyuko mbimenye byo ntibikureba. Ababyeyi bawe bari abantu b'ibihangange kandi bakundwaga n'abaturage bose. Umwami Rugira yari afite impungenge z'uko bashobora gutwara icyubahiro cye cyangwa bakaba bateza umutekano muke mu bwami. yacyetse ko abaturange bazamwegura bakimika ababyeyi bawe. Yafashe icyemezo cyo kubakura mu nzira kugira ngo yumve atekanye."

Gasore yahise yicara hasi, amarira amutanga imbere, yabishyizeho umutima, aravuga ati, "Ntabwo nzi uko nzabyakira, ariko ngomba kwihagararaho nk'umusirikare w'igihugu cyanjye. Icy'ingenzi ni ukumenya ko nzaharanira ubutabera no gukorera igihugu cyanjye mu kuri no mu rukundo."

Karama yamuhaye inama agira ati, "Gasore, ukuri niyo nkingi y'ubuzima. Ihangane kandi urwane urwo rugamba rwo kugera ku butabera. Niba urukundo rwawe n'inshingano zawe ari byo by'ingenzi, uzabigeraho."

Gasore yahise yishimira ko atari wenyine muri uru rugendo. Yashimiye Karama maze aramusezera. Yari afashe icyemezo cyo gukomeza inzira ye nk'umusirikare w'indahemuka no kuba urumuri rw'ukuri mu bwami.

Gasore yagarutse mu ngoro y'ibwami, yiteguye kuvugana n'umwami Rugira kugira ngo amubwire ibyo yamenye no gushaka kumenya impamvu nyayo z'ibyo yakoze. Yafashe icyemezo cyo gukorera igihugu cye no kurinda abanya Panama bose. ntibyatinze yaje  mu y'ubwami, ahagarara Imbere ye, atangira Icyo avuga amarira amutanga imbere. Rugira yamubajije icyabaye,
 nyuma Gasore Ati:"...............................
...................
.......................... loading episode...4
.
ese arabimubaza cyangwa?
Rugira we arasubiza iki?
kuki Rurabo we yaje kubimubwira? azungukira he? Gasore we azabikoraho iki?  ntuzacikwe.
.
|::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::::::|

Comments