Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Gasore afashe umwanzuro wo kujya kubaza umwami impamvu yishe ababyeyi be, ese koko aramubaza? umwami we arasubiza iki?
.
inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
mugutangira, Gasore yari Imbere y'umwami, yibaza uburyo amubaza ku rupfu rw’ababyeyi be. N'umutima ukomeye, yafashe icyemezo cyo gutinyuka akamubaza. akamubaza ibibazo byose byamuhangayikishaga.
Akimara kugera ku ngoro y'umwami, Gasore yasanganye Mutesi na Karangwa bari kumwe n'umwami Rugira. Batinze kumenya icyamuteye kuhaza. Gasore yahagaritse umutima, arinjira arunama maze aravuga ati, "Nyagasani, nashakaga kuganira nawe ku byerekeye ababyeyi banjye."
Umwami amureba, yahise agira amatsiko. Ariko mbere y'uko agira icyo avuga, Gasore akomeza agira ati, "Nyagasani, impamvu nyakuri y’iyicwa ry’ababyeyi banjye ni iyihe? ese waba uyizi ho?"
Ibyo byatunguye cyane umwami, afatwa n’uburakari,gusa arikomeza kugira ngo atagaragaza ko yikanze. Mutesi na Karangwa nabo bararebanye, batunguwe no kumva ibyo Gasore yabazaga umwami.
Umwami Rugira yatekereje, yibaza impamvu Gasore Ari kumubaza, nyuma yo kumwitegereza, asubiza mu ijwi ririmo ubukana, Ati:"Gasore, ibyo uvuga ni ibinyoma bidafite ishingiro. Nta na rimwe nishe ababyeyi bawe. urupfu rwabo cyangwa iyicwa Ryabo ntakintu mbizi ho."
Gasore yasubije arira, Ati:"Nyagasani, nashakishije amakuru, nsanga abishe ababyeyi banjye bari aha ibwami, kandi afite ishingiro. Ntabwo nari kubaza ikintu nk’iki kitagira gihamya. ahubwo Nyagasani, nawe warurimo?"
Umwami Rugira yahise yishaririza cyane, afata inkota ye, ayitunga Gasore. Aramubwira ati, "Gasore, niba ugira ubwenge, rekera aho kuvuga ibyo bintu. Nuba ugarutse kumbaza ibyo bintu, nzaguca igihanga. nk'uko nabikubwiye, ntaho muriye ni iyicwa ry'ababyeyi bawe."
Gasore yahise agira ubwoba, umwami yari amaze kurakara. yahise yunama cyane, amarira amushoka ku matama. Ariko arikomeza kugira ngo yirinde akaga kari imbere ye. Ati, "Nyagasani, ndakumva kandi nzubaha agaciro ko kutongera kubivuga. Ariko n’ubwo ababyeyi banjye nta butabera bigeze bahabwa, ntibinkundira ndashaka bari inyuma y'urupfu rwabo."
Umwami Rugira yamuha umuburo wa nyuma, aramubwira ati, "Iryo ni iryo somo ukwiye kwitondera. Ntuzongere kumbaza ibyo bintu ukundi."
Gasore yahise asohoka, umutima we uremerewe n’agahinda. Mutesi na Karangwa bamurebye bagira ubwoba, bibazaga aho ibyo Gasore yabazaga yabikuye.
Gasore yahisemo gukomeza urugamba rwo gushaka ukuri ku byerekeye ababyeyi be, n'ubwo byamusabaga guhangana n'ubuzima bwe. Yari azi neza ko urugamba rwe rutazarangira mu bwisanzure, ariko yari yiteguye kuguma mu rugamba kugeza ubwo azabona ukuri. muri we yumvaga kubaza umwami ntacyamubuza. yari yiteguye no gupfa.
.
.
Gasore akimara gusohoka mu ngoro y'umwami Rugira, umutima we wari uremerewe n'agahinda. N'ubwo yagerageje gukomera, amarira yaramucikaga. Ibyo byose byatewe no kubona umwami ahakana urupfu rw’ababyeyi be, kandi Gasore yari afite ibimenyetso bihagije byo kubimwemeza. ndetse yashingiraga kumakuru yari yahawe n'umupfumu w'ibwami. Kandi yumvaga atamubeshya. agahinda Kari kose, ikiniga Ari cyose. Rurabo byose byasaga nkaho Ari we wabiteye kuko ni we wamwibukije ko se na nyina bishwe.
Mutesi na Karangwa, babonye Gasore asohotse mu ngoro bararebana atarabaca mu maso, barumirwa. Mutesi, umutima we usimbagurika kubera urukundo afitiye Gasore, yahise yiruka amukurikira. Yamusanze hanze, asanga arira, umutima uramukuka.
"Gasore," Mutesi yaramuhamagaye mu ijwi ryuzuye impuhwe. "Kuki urira? Byagenze bite?"
Gasore yagerageje guhumuriza Mutesi, n'ubwo byari bigoye. Yahise ahindura ikiganiro, aramubwira ati, "Mutesi, hari ibintu byinshi bimbabaza ariko sinkeneye kubikubwira ubu. Reka twibande ku rukundo rwacu."
Mutesi yaramwegereye, amufata ukuboko, aramwongorera ati, "Gasore, ndi kumwe nawe mu bibazo byose. N'ubwo utansobanurira byose, ndagukunda kandi ntacyo tutazarenga turi kumwe."
Gasore yarikanze, aramureba mu maso, amarira ashoka ku matama. Ati: "Mutesi, urukundo rwawe ni cyo kintu cyonyine kimbabaza kandi kinyubaka icyarimwe. Nshaka ko dukomeza urugendo rwacu rw'urukundo, twubaka ejo hazaza heza."
Mutesi yahise amusoma ku itama, aramwongorera mu ijwi rituje, Ati:"Ga, urukundo rwacu ni urumuri mu mwijima. Tuzarenga ibikomeye byose turi kumwe."
Gasore yaramwenyuye, abona ko urukundo rwa Mutesi ari igisubizo ku kababaho kwe. Bicaye ku ibaraza, bakomeza kuganira ku mibereho yabo, bateganya ejo hazaza h'ubwuzuzanye.
.
umuyaga muke warimo uhuha, utuma ibyiyumviro byabo biba byiza kurushaho. Ku manywa y'ihangu, bari bafite umwanya wo kuganira ntawe ubakoma mu nkokora.
"Gasore," Mutesi yatangiye kuganira mu ijwi rituje, "ubundi ni iki cyaguteye kunsaba gukundana nawe?"
Gasore yahise amwenyura, akamwenyu ke kagaragaza urukundo. Ati:"Mutesi, ubwo nakubonaga bwa mbere, nabonye muri wowe ibyishimo n’uburanga butangaje. Ariko igikomeye kurushaho, nabonye umutima mwiza. Nari nzi ko ubera igisubizo ku nzozi zanjye zose."
Mutesi yaramurebye, amaso ye yijimye kubera amarangamutima. Ati:"Gasore, nanjye ubwo nakubonaga bwa mbere, numvise umutima wanjye ubirimo. Wari umusore w'inyangamugayo, wicisha bugufi kandi ukunda abandi. Ibyo byatumye nkubonamo umukunzi utagereranywa."
Gasore yaramufashe ukuboko, aramureba mu maso, maze aramubwira ati, "Mutesi, urukundo rwawe rwampinduriye ubuzima. Ntibiri gusa kuba umukunzi wawe, ahubwo no kuba inshuti yawe, umufasha wawe muri byose. Ufite umutima mwiza kandi w’inyangamugayo. Ntabwo nzi uko nabaho utari mu buzima bwanjye."
Mutesi yinyeganyeza gato, amarira y’ibyishimo akavubuka. Ati:"Gasore, urukundo rwawe ni ingabo inkingira ibibazo byose. Uko ubitaho, uko unkomeza mu bihe bigoye, byose bintera kumva ndi umugore ufite agaciro. Sintifuza kurenga umunsi n'umwe tudahuje urugwiro."
Gasore yamwegereye, amusoma ku itama, maze aramubwira ati, "Mutesi, tuzabana mu byiza no mu bibi, mu munezero no mu gahinda. Nzi neza ko urukundo rwacu ruzakomera igihe cyose. Tuzahora turi kumwe, tuzibera mu nzozi n'ibyishimo."
Mutesi yaramwenyuye, amureba mu maso aramusubiza ati, "Gasore, nzagukunda kugeza ku ndunduro. Ibyishimo byawe ni ibyishimo byanjye. Tuzubaka umuryango uzira amakemwa, turwane intambara zose turi kumwe, kandi tuzagira ejo hazaza heza ndabizi."
Ubwo izuba ryavaga mu majyepfo, urumuri rwarwo rwagwaga ku maso ya Gasore na Mutesi, bameze nk'abari mu nzozi nziza. Uko bari bicaye baganira, urukundo rwabo rwakomezaga gukura no kumera imizi, rukomera nk'ikamba ridateze kumeneka.
.
Mutesi yahise ahaguruka, agira ati, "Gasore, ko mbona dufite umwanya wacu, dukine imikino ishimishije? Hari ya mikino twakundaga gukina tukiri abana."
Gasore yaramwenyuye, amureba mu maso maze aramubwira ati, "Ni igitekerezo cyiza cyane, Mutesi. Nkunze ko dusubira mu bwana tukishima."
Batangiye bakina umukino wa "Twizere n’imbuto", aho umwe yongeraga amatama, maze undi agatangira gutera urwenya kugirango amusetse. Gasore yagerageje uburyo bushoboka bwose ngo Mutesi aseke, ariko yaracecetse cyane, amurora mu maso ubudahubya. Ibi byatumye Mutesi aseka cyane, ibyishimo byuzura mu mitima yabo.
Bakomeje bakina "Urukuta rw'ikibuga", aho bagendaga biyenza bashakisha uko bafata ikirenge cy'undi ariko n’ubundi ari mu rukundo. Iyi mikino yari yuzuye ibyishimo, amarangamutima y’urukundo, ndetse n’umutima ususuruka.
Gasore yafashe Mutesi ukuboko, aramuryamisha ku rukuta, maze aramubwira ati, "Mutesi, urukundo rwawe rumpa imbaraga. Iyo turi kumwe, numva ndi umuntu wundi."
Mutesi yaramwenyuye, akamwenyu ke kagaragaza urukundo rwinshi. ati"Gasore, nawe umpa ibyishimo n’amahoro byuzuye. Wampaye urukundo rudashira, rutuma numva ndi umugore w’agaciro."
Gasore yegereye Mutesi, amureba mu maso maze amusoma ku itama. Mutesi nawe yamufashe ukuboko, amusoma ku munwa mu buryo bwuzuye urukundo. buhoro buhoro bafunze amaso, Amarangamutima yabo yagiye akura, ubwuzu bw'urukundo rukomeza kubanyura.
Bakomeje gusomana, urukundo rwabo rugaragarira mu byishimo no mu mbaraga. Buri kimwe cy’urukundo rwabo cyababwiraga ko bazabana ubuziraherezo, bazakomezanya muri byose, baharanira ibyishimo byabo.
.
.
Mu gihe Gasore na Mutesi bari mu bundi buryo bwuzuye ibyishimo n’urukundo, mu ngoro y’umwami, Umwami Rugira na Karangwa bari kuganira mu ibanga rikomeye.
Karangwa yicaye imbere y’umwami, afite impungenge ku byo Gasore yari amaze kubaza. Yarangije gutekereza cyane, maze aramubaza, Ati: "Data, koko ibyo Gasore yakubajije bifite ishingiro? Ni ukuri ko waba waragize uruhare mu rupfu rw'ababyeyi be?"
Umwami Rugira yahinduye isura, arongera aricara neza mu ntebe ye. Yarangije guhumeka cyane, maze aramubwira, Ati:"Karangwa, ibyo ngiye kukubwira ni ibintu bikomeye cyane. ntibyari bikwiye kubimenya, ariko nibyo, ibyo Gasore yavuze bifite ishingiro. Hari byinshi utari uzi ku bijyanye n’urupfu rw'ababyeyi ba Gasore."
Karangwa yikanze mo, arangije ati, "None se, Papa, kuki waba warakoze ibintu nk'ibyo? Kuki utabimbwiye mbere?"
Umwami Rugira yaratuje, arongera arabwira ati, "Byari mu nyungu z'igihugu, Karangwa. Ababyeyi ba Gasore bari bafite imigambi mibisha yo guhirika ubutegetsi, kandi sinari guhitamo ikindi kitari kubahagarika. Byari uguhitamo hagati y'umutekano w’igihugu n’urukundo rwa muntu. Gusa ibyo byose byabaye ibanga rikomeye."
Karangwa yateruye umutwe, atunguwe n’ibyo yari amaze kumva. Ati:"Ariko se, Data, nkwiye kubigira ibanga? Gasore afite uburenganzira bwo kumenya ukuri."
Umwami Rugira yamurebye mu maso, aramubwira ati, "Ndakubwira ukuri, Karangwa, ariko ugomba kubigira ibanga. Ibi byaba ikibazo gikomeye cyane ku mutekano w'ubwami bwacu n'ubuzima bwa Gasore ubwe."
Karangwa yaramwenyuye, ariko umutima we wari wuzuye urujijo n’impungenge. Yibazaga uko azitwara mu buryo bwiza ngo afashe inshuti ye Gasore, atitaye ku bibazo by’umuryango we.
.
Karangwa yari agihumeka, agerageza kwakira ibyari bimaze kuvugwa na se. Umwami Rugira yaramurebye arongera aramubwira ati, "Karangwa, hari ikindi ngomba kukubwira. Birakenewe ko twohereza Gasore mu ishyamba rikomeye gushaka icumu ryahaburiye. Ubu ni bwo buryo bwonyine dufite bwo kumwibagiza no kumubuza gukomeza kubaza ibibazo byatuma tumera nabi, ibwami"
Karangwa yatunguwe kurushaho, maze aramubaza, Ati:"Ariko se, Data, kubera iki? Kuki twakohereza Gasore muri iryo shyamba? Nta mpamvu yindi, uretse kumuhunga ibibazo? Iryo shyamba ririmo impungenge nyinshi, kandi ni ribibi, nawe urabizi"
Umwami Rugira yaramusubije ati, "Karangwa, ntitugomba kugira impungenge kuri ibyo. Gasore ni umukuru w'ingabo, afite ubushobozi bwo gushaka no kugarura icumu Ryabuze. Ntazongera kubaza ibibazo bidakenewe, ibi byose bizarangirira aho. Tugomba kumwizeza ko ibyo agomba kujyamo, ari iby'ingenzi ku gihugu cyacu."
Karangwa yagize umutima wuzuze ubwoba, ariko yari agifite impungenge ku cyo ibyo byaba bivuze kuri Gasore. Yari afite inshingano zo kubahiriza itegeko rya se nk'igikomangoma, umwami yaramwiseye. ariko byamusigiye ikiniga ku mutima.
---
Nyuma y'iminsi mike, Gasore yamenye iby'urugendo yateguriwe. Ntabwo yabimenye nk'inzira yo kumurinda ahubwo yatekereje ko ari inshingano za gisirikare zisanzwe. Mutesi yabonye Gasore afite urujijo ku byo yaramaze kubwirwa, maze aramwegera, Ati:"Gasore, ndabona uri kwitegura urugendo rukomeye. Mbwira, uriyumva ute?"
Gasore yarahindukiye, aramwenyura gahoro, ariko mu maso ye hari umubabaro. Ati:"Mutesi, ndumva mfite impungenge. Hari byinshi bikomeye biri ku mutima wanjye, kandi ubu nzajya mu ishyamba gushaka icumu Ryabuze. Sinzi neza icyo bizavamo. ririya Shyam a kuva umwami yaburiramo icumu, Ntawundi wigize asubira yo. urumva rero byaneye imugenge."
Mutesi yaramwegereye aramukomeza, maze aramubwira ati, "Nkufitiye icyizere, Gasore. Nzi neza ko uzashobora gukora icyo gikorwa cyose, kandi nzahora ntekereza ku rukundo rwacu, rwonyine ruzamfasha gukomera. Kandi nawe, Imana izakurinda ugaruke. kandi nzaba nyigukunda.................................
...................
................................ loading episode...5
.
Gasore ategereje urugendo rukomeye kandi rwuzuye impungenge. Ariko aracyafite icyizere mu mutima we, cyane cyane kubera urukundo rwa Mutesi n'ubushake bwo gukora ibyiza ku gihugu cye. iryo Shyam a ni shyashya?
kuki umwami ahisemo kumwohereza yo, abandi baranze kujyayo? ese yaba abitewe ni uko yamenye ko ariwe wishe ababyeyi be, akaba amugeze ikibi?
ntuzacikwe.
.
|:::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::::::|
Comments