logo

NEW TALENTS

Stories Group

IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep 1

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Mu gutangira, dutangiriye, mu bwami bwakera ni ubwami bwa Panama.hari umwami w'icyubahiro cyinshi witwaga Rugira. Rugira yari afite abana babiri: umuhungu we w'imfura, Karangwa, n'umukobwa we w'ikinege, Mutesi. Abana be bose bakundwaga cyane n'abaturage, ariko Mutesi we yari akarusho kubera ubwiza bwe n'umutima mwiza.

Nyamara, mu bwiza n'ubwenge bwe, Mutesi yari afite ibanga rikomeye ryo gukunda by'ukuri umusore witwaga Gasore, wari umunyamwuga wo ku rugerero. uyu Gasore yari umwe mu basirikare barindaga ibwami. yaje gukundwa rero n'igikomangoma KAZI cyane bikomeye. Gasore na Mutesi bahuraga rwihishwa mu ibanga ku nkombe y'umugezi wa Cyurayuba, aho bakundaga kwiganirira iby'ahazaza habo.

Ku mugoroba umwe, ubwo izuba ryari riri kurenga, Mutesi yagiye guhura na Gasore ku nkombe y'umugezi. Bahageze baricaye, maze Gasore amufata ikiganza, amureba mu maso, aramubwira ati, "Mutesi, sinkinabasha  guhisha urukundo ngufitiye. Nifuza ko twabana ubuzima bwacu bwose, tukirinda ibyo byose byatuma dutandukana."

Mutesi yaratuje, maze amusubiza mu ijwi ryuje urukundo, "Gasore, nanjye nkwiyumvamo cyane. Ariko tugomba kwitonda, kuko ntitwakwemera gusebya umuryango wanjye. Tuzabikorana ubwenge kandi neza, ntawe duteye ibibazo."

Mu gihe baganiraga, batunguwe no kubona umutware w'ingabo, Rugango, aza abasanga. Rugango yari yaramenye iby'urukundo rwabo mu rwihiisho, kandi akaba yari afite umugambi wo kubagambanira, kuko atifuzaga ko uyu Gasore akomeza gukundana na Mutesi. Yarababwiye ati, "Niba mushaka kubaho amahoro, nimujye mu cyaro kure y'ibwami. Ariko nimuhatiriza, muzahura n'ingorane zikomeye."

Ibyo byateye Gasore ubwoba, ariko Mutesi amufata mu biganza aramuhumuriza, ati, "Ntitugomba gutinya. Tuzaharanira urukundo rwacu, nta cyo bitwaye."

Ijoro ryose ryaciye Gasore adatuje, ariko Mutesi na Gasore biyemeza gukomeza urukundo rwabo n'ubwo byari bigoye. Nuko, mu gitondo cyo ku munsi wakurikiyeho, umwami Rugira yahamagaje inama y'abanyamuryango b'ingabo n'abakuru b'umuryango. Yasabye ko bamenyesha Karangwa ko agomba gufata umwanya wa se igihe cyose se azaba atakiriho. bambitse Karangwa IKAMBA, bemeza ko ariwe ugomba gusimbura se."

Naho Mutesi na Gasore bakomeje gukundana mu bwihisho, bategura urugendo ruzabavana mu gihugu cya Panama, bagahitamo kujya mu kindi gihugu kitwa Murindi, aho bazibera mu  mamahoro, ibwami ntanumwe ubimenye. umugambi barawunogeje, bapaka kuzasohoka ibwami rwihishwa.
.
.
Mu gihe inama y'abakuru b'ingabo yari igikomeje, Rugango yari yarateguye ikinyoma gikomeye kugira ngo abeshyere Gasore. Yabwiye umwami Rugira ati, "Nyagasani, ndashaka kukumenyesha ko hari umusirikare witwa Gasore urimo gutegura kudeta ngo yambure Karangwa icyubahiro cye cy'ubwami."

Umwami Rugira yarakaye cyane, yahise atumiza Gasore ngo amubaze ibyo birego. Gasore yicaye imbere y'umwami, ariko akomeza gushikama mu by'ukuri kwe. Yarahiriye ko ibyo aregwa ari ibinyoma, ariko umwami yari yafashwe n'uburakari, yarafitiye icyizere Rugango, ntabwo yumvaga ko yamubeshya. yari umwe mu batware babatoni mu bwami bwa Panama, rero yari yizeye Ibyo yamubwiye. kwisobanura kwa Gasore nk'umusirikare muto, ntibyari bumworohere.

"Mva imbere, Gasore! Uzahanwa bikomeye niba ibyo bintu ari ukuri," umwami yavugaga yarakaye, yategetse ko Gasore ajyanwa muri gereza.

Mu gihe Gasore yari afunzwe, Mutesi yageze mu bwigunge bukomeye. Yari azi neza ko Rugango ari we wateye ibyo byose, ariko ntiyari afite ubushobozi bwo kubihagarika. Nyuma y'iminsi ibiri, yaje gusanga musaza we Karangwa, akimara kumva ibyo byabaye.

"Karangwa, mbabarira umfashe. Rugango yabeshyeye Gasore, kandi atari ukuri. nkunda Gasore, urukundo  dufitanye, Ntabwo Rugango arwishimiye, ndakwiginze mfasha." Mutesi yarahogoye, amarira atemba ku matama.
Karangwa we yaratunguwe kumva ko Mutesi akundana na Gasore, Ati:" umh! murakundana se?"
Mutesi Ati:" sinifuzaga ko hagira umenya ko nkunda Gasore, ariko nyine ntamahitamo yandi mfite. ndamukunda cyane."

Karangwa yari yarakunze mushiki we, n'ubwo atari azi iby'urukundo rwe na Gasore. Ariko agize umutima utuje, yahise yigira inama. "Ntugire ubwoba, Mutesi. Nzagerageza kuvugana na data, tumenye ukuri. Sinshaka ko urukundo rwawe rwangizwa n'ubugambanyi."

Karangwa yaragiye ku mugoroba aganira na se. Yaramubwiye ati, "Data, ndagusaba gukomeza gukorera igihugu cyawe mu kuri no mu butabera. Ndakeka ko ibyabaye kuri Gasore bifite ikindi kibyihishe inyuma."

Umwami Rugira yatuje gato, aratekereza. "Karangwa, sinkwanga. Nzemerera Gasore kugira amahirwe yo kwisobanura, ariko bizakorwa mu buryo buboneye."
Karangwa Ati:"   niba ashinjwa ibinyoma, ndahirira ko abamubeshyeye bazabihanirwa."

Nuko habaho inama ikomeye yo kwisobanura, aho Gasore yari yemerewe kwisobanura imbere y'abakuru b'ingabo n'umwami. Ariko Rugango na we yari yiteguye kugambanira Gasore mu cyubahiro cye.

Mu gihe iyo nama yari igiye gutangira, Mutesi yicaye kure, ahagararanye umutima wuzuye icyizere cy'urukundo rwe na Gasore. ariko yarafite ubwoba nanone.
.
inama yo kwisobanura yari igiye gutangira, abari bateraniye aho bose bategerezaga umwanzuro w'ikirego cya Gasore. Mutesi yicaye inyuma, umutima uhagaze, ategereje kumva uko ibintu bigenda. Karangwa yicaye iburyo bw'umwami, nawe afite ubwoba bw'uko ibintu bigenda.

Umwami Rugira yafashe ijambo ati, "Uyu munsi turi hano ngo twumve ukuri ku birego byarezwe umusirikare wacu, Gasore. Twese turi hano ngo tumenye ukuri, kandi nidusanga Ari ukuri arahanwa bikomeye, nidusanga Ari ikinyoma uwakizanye arafungwa." Rugango kubyumva yagizemo akoba.

Gasore yarebye umwami mu maso, akomeza umutima ushikamye. maze bamuha umwanya ngo yisobanure, Ati: "Nyagasani, ndashaka kuvuga ko ibyo ndimo gushinjwa ari ibinyoma byambaye ubusa. Nta mugambi nari mfite wo gutera ubwami, ahubwo hari uwifuza kunshyira mu bibazo kubera impamvu ze bwite."

Umwami yahise areba Rugango, aramubaza ati, "Rugango, wowe uravuga iki kuri ibyo birego?"

Rugango yaratuje gato, arangije avuga mu ijwi rituje, ariko ryujuje uburyarya, "Nyagasani, ibyo Gasore avuga sibyo. Njyewe nzi neza ko yateguraga kudeta, kandi mbifitiye ibimenyetso."

Umwami yahise avuga ati, "Niba ufite ibimenyetso, byerekane."

Rugango yahise azamura inyandiko zirimo inyandiko zitandukanye zari zacuzwe mu buryo bw'uburiganya ngo zerekane ko Gasore afite umugambi wo guhirika ubutegetsi. Ariko Karangwa yari yariteguye. Yahise avuga ati, "Nyagasani, ndashaka ko tureba neza ibi bimenyetso byatanzwe, kuko ndakeka ko harimo uburiganya."

Umwami yizeraga umuhungu we cyane, yemeye ko ibimenyetso byigwa neza n'abakemurampaka bagizwe n'abandi bayobozi batandukanye. Bamaze kubyiga, basanze inyandiko zirimo ibimenyetso bihabanye kandi byuzuye uburiganya. Umwami yahise areba Rugango, amarira amurenga mu maso, aravuga ati, "Rugango, wabaye umugambanyi!? nyuma y'ikizere cyose nkugirira, Wagerageje gushyira igihugu cyacu mu kaga no gutesha agaciro umuntu utari wagucumuyeho?"

Yahise ategeka ko Rugango atabwa muri yombi. Gasore yahise arekurwa, maze abari bateraniye aho barishima. Mutesi Yahise aza yiruka ajya guhoberana na Gasore, amugeze imbere yarahagaze ntiyabikora kuko Yahise yibuka ko Ari imbere y'umwami. amarira y’ibyishimo yatembye ku matama.

Karangwa yahise asanga umwami, aramubwira ati, "Data, ngushimiye ko waharaniye ukuri. Ubu noneho dushobora gukomeza kubaka igihugu cyacu mu mahoro n'ubutabera."

Umwami yahise amwenyura, aravuga ati, "Ni iby'agaciro ko kuba umuryango wacu wongeye kurokora uwari ugiye gucibwa igihanga. Gasore, warakoze kuba indakemwa no kwihangana."

Gasore yahise apfukama imbere y'umwami, ati, "Nyagasani, ndahamya ko nzakomeza gukorera igihugu n'urukundo, kandi nzaharanira kuba indakemwa kurusha ho."

Uko amasaha yakomeje kugenda, ibintu byasubiye mu mahoro. Ariko Gasore na Mutesi bamenye ko urukundo rwabo rugomba kugira ingufu no kwihangana kugira ngo ruzashobore kurenga ibibazo byose. Bari babonye ikimenyetso cy'uko umubano wabo urimo imbaraga zo kwihangana no gukundana by'ukuri. ariko nanone cyari ikimenyetso cyuko bashobora kuzahura n'ibibazo bikomeye.
.
.
Nyuma y'aho Rugango amaze gufatwa nk'umugambanyi, umwami Rugira yahisemo gukora iperereza ryimbitse ku byo yari arimo. N'ubwo umwami yari yarakajwe n'ubugambanyi bwe, ibitekerezo yamuhaga by'ubutware w'ingabo, byari ibyigenzi. hari ikindi gihugu bari baturanye, cyahoraga gishaka gutera ubwami bwe, byari bikomeye cyane. byatumye bagarura Rugango  imbere y'umwami, avuga mu ijwi ritagira ubwoba, Ati:"Nyagasani, hari urwandiko rw'ingenzi nagombaga kukugezaho, n'ubwo wahise umfunga. Mu by'ukuri, nageragezaga gusa nkurengera igihugu cyacu."
 Umwami yitegereje Rugango, icyizere kigaruka mu maso ye, Rugango arangije amuha urwandiko. umwami Yasomye amagambo ari muri urwo rwandiko, yahise ahinduka agira umujinya mwinshi. ati "Biragaragara ko igihugu cya Mirindi kidushakaho intambara." 
Rugango Ati"ariko hari n'ibindi bijyanye n'urukundo rwa Gasore na Mutesi," Rugira yaratunguwe, kumva ko Gasore akundana na Mutesi. Karangwa wari uhagaze iruhande rw'umwami yahise asubiza ati, "Data, dufite ikibazo gikomeye hano. Dufite umwanzi mu rugo rwacu kandi tugomba kugenzura neza ibyo byose, mbere yo kubyizera" Rugango yasetsemo Ati:" ndabizi ntimwabyizera, ariko njye ndabizi ko Ari ukuri. uriya musirikare muto kenshi agerageza kuganira rwihishwa n'igikomangoma kazi, niba mbeshye cibwe igihanga."
Umwami Rugira yahise ategeka ko Rugango arekurwa, aravuga ati, "Ntabwo nzongera kukugirira icyizere cyose nakugiriraga, ariko ndashaka kureba niba ibyo uvuga ari ukuri. Uzasubire ku mirimo yawe, ariko uzaba uri munsi y'ubugenzuzi bukomeye."
.
Gasore na Mutesi bari bizeye ko ibintu bigiye gutekana, bari baziko byarangiye, Nyuma y'aho Rugango afatiwe nk'umugambanyi.  Gasore yabwiye Mutesi ati, "Dukeneye kuba maso. Rugango ashobora kuba afite indi migambi yo kudusenyera." 
Mutesi yarasetse gato, ariko yagaragaje impungenge mu maso, ati, "Gasore, nzakomeza kugukunda n'ubuzima bwose, ariko tugomba kwitonda nyine."
.
Ku mugoroba umwe, Rugango yaje gusura umwami Rugira mu ibanga, maze aramubwira ati, "Nyagasani, hari indi miburo ikomeye natumweho. Gasore arashaka guhirika ingoma, n'ubwo nabivuze, ntubyizere. kandi ibyo biri mu rwego rwo gushaka gukuza urukundo rwe na Mutesi." 
Umwami yahise aturika mu mujinya, ati, "Ntabwo nzihanganira ibyo byose. Gasore agomba guhagarikwa byihuse." Karangwa yagerageje kongera guhumuriza se, ariko umwami yari yafashwe n'umujinya n'ishyari ryinshi. Yahise ategeka ko Gasore afatwa, yongera gufungwa. Mutesi yashenguwe nibyo, ariko yari akomeye mu rukundo rwe. Yashakaga gukora ibishoboka byose ngo akize Gasore. 
.
Nyuma y'uko Gasore afashwe akongera gufungwa, umwami Rugira yifuje kuvugana na Mutesi mu ibanga. Yamutumyeho ngo amumare impungenge z'ibyo yari arimo gucyeka. Mutesi yageze mu cyumba cy'ibwami, aho se yari yicaye ku ntebe y'icyubahiro, yiteguye kumubwira amagambo akomeye.

"Mwana wanjye, Mutesi,"
 umwami arakomeza Ati:" ndakubwira ibi byose kubera urukundo nkufitiye no kugira ngo umenye ukuri. Gasore si uwo ukwiriye gukunda, ni umugambanyi ushaka guhirika ingoma yanjye. Nk'umukobwa wanjye, uri igikomangoma cyubashywe, ntabwo ukwiriye gukunda umusirikare uciriritse nkawe."

Mutesi yaguye mu kantu, ariko ntibyamubuza kuvuga mu ijwi ryuje ukwiyizera, "Data, sinshobora kwemera ibyo uvuga. Gasore si umugambanyi, ni umuntu w'indakemwa kandi wanyiyeguriye mu rukundo rw'ukuri. Urukundo rwacu ntirugomba gusenywa n'ibinyoma." yaratinyutse yemerera se ko akundana na Gasore.

Umwami yahise arakara cyane, aramubwira ati, "Mutesi, ni ngombwa ko uva muri ibyo bitekerezo by'ubusazi. Uri igikomangoma, ugomba gushaka umuntu ukwiriye. Gasore ntashobora kuba ari we ukomeza gukunda."

Mutesi yagumye ku mwanya we, aramubwira ati, "Niba koko ukunda igihugu cyawe, umenye ko ukuri kuzatsinda ibinyoma byose. Gasore ni umuntu mwiza kandi w'umuhanga, kandi nzakomeza kumukunda n'ubwo ari mu bihe bibi." yasaga nkaho ashaka guhangana na se kubwa Gasore.

Umwami Rugira yagerageje kwihangana, ariko umujinya wari wamurenze. Yahise ategeka abashinzwe umutekano ati, "Nimujyane Gasore kure y'ubwami. Azajyanwe mu misozi ya kure, aho atazongera guhungabanya amahoro y'ubwami bwacu n'umukobwa wanjye ."

Mutesi yagerageje kubyamagana, ariko abashinzwe umutekano bahise bajyana Gasore. Mutesi yirutse cyane abakurikira arira ngo abasabe kurekura urukundo rwe, ariko byari iby'ubusa. Gasore yabwiraga Mutesi ati, "Ntugacike intege, Mutesi. Nzahora ngukunda, kandi tuzongera kubonana." 
Mutesi nawe arira Ati:" Nanjye ndagukunda cyane Gasore, Kandi nzahora nkukunda."

Mu maso ha Mutesi hari amarira menshi, ariko umutima we wari wuzuye icyizere cy'uko igihe kizagera bagasubirana. Nyamara, mu bwami bwa Panama, ibintu byari bigiye kurushaho gukomera, kuko ubwami bwa mirindi bwari bukomeje gushaka gutera Panama.
.
.
Nyuma y'uko Gasore ajyanywe kure y'ubwami, Mutesi yibereye mu gahinda  kenshi. Yabaye mu bwigunge, yibaza uko yakura Gasore mu bibazo. Karangwa, musaza we, yagerageje kumuhumuriza ariko byari bigoye kumwumvisha ko urukundo rwabo rugomba gutegereza igihe kirekire.

Mu gihe Gasore yari mu misozi ya kure, yahuye n'ibigeragezo byinshi ariko umutima we ntiwigeze ucika intege. Yibukaga amagambo ya Mutesi kandi yakomeje kwizera ko bazongera kubonana. Yateguye urugamba rwo kugaruka mu gihugu no kwerekana ukuri kwe.

Mu bwami bwa Panama, Rugango yakomeje umugambi we wo gucengera igihugu, akorana n'ubundi bwami bw'igihugu cya Mirindi. Umwami Rugira yatangiye kubona ibimenyetso by'uko ibibazo byari byaratewe na Rugango byari byaratangiye gusenya urukundo rw'igihugu cye.

Umunsi umwe, umwami Rugira yitabiriye inama n'abakuru b'ingabo ngo baganire ku buryo bwo gukomeza umutekano w'ubwami. Karangwa yaje kumusanga, aramubwira ati, "Data, ndumva dufite ikibazo gikomeye hano mu gihugu. Rugango ntabwo ari uwo ukwiriye kwizera. Hari ibimenyetso by'uko akorana n'umwanzi w'igihugu cyacu."

Umwami Rugira yasubije mu ijwi ryuje icyizere, ariko kandi n'umujinya wihishemo, "Karangwa, sinshaka kongera ibibazo mu bwami. Ariko niba ibyo uvuga ari ukuri, tugomba kugenzura neza."

Nuko umunsi umwe, Rugango yarateze amatwi mu ibanga igisubizo cy'umwami Rugira. Yaragerageje kubona uburyo bwo kwica umugambi wose wo guharanira urukundo rwa Mutesi na Gasore, ariko Karangwa yari yiteguye kumuhagarika.

Karangwa yateguye umugambi wo gukorana na Mutesi ngo basubirane Gasore mu bwami, berekana ko urukundo rwabo ari rwo ruzatsinda, n'ubwo byari bigoye kumvisha umwami. Umwami yari atarashira amakenga ibyo byabaye byose, ariko yari yiteguye kumva iby'ubwenge bw'umuhungu we.

Mu gihe Gasore yari akiri mu misozi ya kure, umwami yahise ategeka ko habaho inama ikomeye y'ubwami, aho Karangwa yagombaga kwerekana ukuri ku bikorwa bya Rugango. Nuko, mu gihe inama yari igiye gutangira, Rugango yarategereje amahirwe yo kwisobanura imbere y'umwami.

Mutesi yari yicaye mu cyumba cy'inama, umutima we ugihagaze, ategereje kubona umukunzi we agaruka mu gihugu. Karangwa na we yari yiteguye gushyira ahagaragara ukuri kose, ndetse n'ubugambanyi bwa Rugango...............
................
....................... ntuzacikwe na episode..2
.

Ese Gasore azabona amahirwe yo kugaruka ibwami? Karangwa azabasha kugaragaza ukuri ku bikorwa bya Rugango? Umwami azamenya  ukuri ku rukundo rwa Gasore na Mutesi? ese azabemerera bakundane? bundi se kuki Rugango akomeje kurwanya Urukundo rwabo? yaba afitemo izihe nyungu? ntuzacikwe.
.
|::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::|
📢 Kwamamaza

Ibihe...

Comments