logo

NEW TALENTS

Stories Group

IKAMBA RY'AMARIRA S01 Ep 6

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Gasore Ari kwinjira mu buvumo harangwaga umwijima. ese arinjira cyangwa? aracyashaka icumu, araribona cyangwa?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Dutangiranye na Gasore yinjira mu buvumo, intambwe imwe imwe, afite ubwoba bwinshi ariko kandi yiteguye guhangana n'ikintu cyose. Mu gihe yageraga imbere, urumuri ruke rwaturukaga ku muryango rwagendaga rugabanuka, maze ubuvumo bukarushaho kuba umwijima. Ariko Gasore ntiyacitse intege. Yari afite icyizere ko imbere hari ikintu gikomeye byanga byakunda.

Mu gihe yageraga hagati mu buvumo, yumvise amajwi y'ibinyabuzima bitandukanye, arimo n'inyoni z'ijoro. Ibyo byatumye umutima we utera cyane, ariko ntiyarecyeye  intambwe ze. Yageze ahantu hari urumuri ruke ruturuka ku rutare runini. Yegereye urwo rutare, maze asanga hariho ibimenyetso byanditseho mu rurimi atari asanzwe azi.

Gasore yagerageje gusoma ibyo bimenyetso, ariko ntiyabasha kubisobanukirwa. Nuko yicara ku rutare, aruhuka ho gato, maze atangira gutekereza ku rugendo rwe. Yibutse amagambo ya Mutesi wamubwiraga ko mu buzima, ibyiza byose biza nyuma yo guhangana n'ibikomeye. Ibyo byamuhaye imbaraga zo gukomeza urugendo rwe, n'ubwo atari azi neza aho ari kugana.

Mu gihe yicaye aho, yumvise ijwi rituje rituruka imbere mu buvumo, rimubwira ngo "urashaka iki, ko wicaye aho?" Gasore yahagurutse, maze akomeza urugendo rwe, afite icyizere ko imbere hari ikintu gikomeye. 
.
.
Gasore yakomeje kugenda mu buvumo, umutima we utera cyane kubera ubwoba n'ibyishimo by'icyo ashobora gusanga imbere. Mu gihe yageraga imbere, yatangiye kubona urumuri ruke ruturuka ku kintu cyari imbere ye. Yegereye icyo kintu, maze asanga ari icumu ritangaje ryaka cyane, rikaba ryari rihagaze hagati y'ubuvumo.

Gasore yegereye icumu, aritegereza neza. Ryari icumu rirerire, ryaka urumuri rw'icyatsi kibisi, kandi ryari rifite ibimenyetso byanditseho mu rurimi atari asanzwe azi. Yashatse kurifata, ariko umutima we uramubwira ngo abe aretse gato, yibaze niba ari umwanzuro mwiza.

Nyuma yo gutekereza gato, Gasore yibutse amagambo ya Mutesi yamubwiraga ko mu buzima, ibyiza byose biza nyuma yo guhangana n'ibikomeye. Ibyo byamuhaye imbaraga zo gukomeza urugendo rwe, maze afata icumu. Ako kanya, urumuri rw'icyatsi kibisi rwakomeje kwaka cyane, maze Gasore yumva imbaraga nshya zimwinjiramo. yahise atangira gusohoka gacye gacye, ariko afite ubwoba.

Gasore amaze kugera imbere y'umuryango w'ubuvumo, yakomeje guhangana n'umwijima. Yari afite icyizere ko icumu ryakaga cyane ryari kumufasha kuva muri ubwo buvumo. Ariko gusohoka mu buvumo ntibyabaye ibintu byoroshye; yahise atungurwa cyane n'urumiri rwinshi rwahise rwuzura mu buvumo.

N'ubwo yari afite icyizere, Gasore yahise abona umugabo wari ute ubwoba cyane amuhagaze imbere. Uyu mugabo yitwaga Rukeramihigo, kandi yari umusirikare uteye ubwoba. Rukeramihigo yari amaze igihe kirekire yihishe mu buvumo,. Yari yarahawe inshingano n'umwami w'ishyamba zo kurinda iryo cumu ry’agaciro gakomeye.

"ni wowe Gasore? Ushaka icumu ry'ubutwari?" Rukeramihigo yaramubajije.

Gasore yahise asubiza yemeza ati, "Nibyo, nkeneye icumu kugira ngo nsubirane icyubahiro cy'igihugu cyanjye."

Rukeramihigo yaravuze ati, "Niba ushaka icumu, ugomba kubanza kurwanya kandi ukatsinda. Umwami w'ishyamba ni we wampaye inshingano yo kurinda iri cumu, kandi ntawapfa kurijyana nyihumeka."

Gasore yatangiye kwitegura, ariko ntiyari azi neza ko Rukeramihigo yari afite ubushobozi bukomeye cyane bwo kurwana. Bakimara gutangiza urugamba, Gasore yagerageje imbaraga ze zose, ariko Rukeramihigo yamurushaga ubushobozi, umuvuduko, n'uburyo bwo kurwana.

Urugamba rwarakomeje, Gasore agerageza guhangana, ariko imbaraga  zakomeje kugabanuka. Rukeramihigo yerekanye ko ari irwabyi ikomeye, atuma Gasore atangira gucika intege. Byageze aho Gasore atakibasha guhagarara neza; yari yarushijwe n'ubushobozi bwa Rukeramihigo.

Nyuma y'uko urugamba rurangiye, Rukeramihigo yarahagaritse, amureba mu maso Ati:"Uhanganye neza,ariko icyubahiro cyo kurinda iri cumu kirakomeye cyane. Umwami w'ishyamba ni we wampaye inshingano yo kuririnda, kandi ntaho rizajya hatabaye intwari ikomeye izansimbura, atsinze. rero Wowe birakunaniye, sinkwica, itahire."
.
.
Mu bwami bwa Panama, umwami Rugira yari mu ngoro ye, yicaye ku ntebe ye y'icyubahiro. Mu mwanya muto, umwe mu bagaragu be yaje yiruka, ahumeka insigane, afite itangazo ridasanzwe mu ntoki.

"Nyagasani," umugabo yicishije bugufi, "hari intumwa zivuye mu bwami bwa Ntega. Bari bazanye ubutumwa bukomeye."

Umwami Rugira yarebye intumwa agira amatsiko menshi. "Bazane hano,"

Intumwa zavuye mu bwami bwa Ntega zahise zinjira mu ngoro, zigenda zicisha bugufi kandi zerekana icyubahiro. Umwe muri abo yitwaga Karuranga, akaba ari we wari uhagarariye izo ntumwa.

"Nyagasani Rugira," Karuranga yatangiye, "turagushimira ko wafashe akanya ko kutwakira. Duhagarariye umwami wacu, Nyakubahwa Rwema, wa Ntega. Afite ubutumwa bukomeye kandi bwihutirwa."

Umwami Rugira yicaye mu ntebe ye, yumva, afite amatsiko menshi. "Bwira,"

Karuranga yasohoye inyandiko yarimo ubutumwa, atangira gusoma: "Nyakubahwa Rugira, umwami w'ubwami bwa Panama, ubu ni ubutumwa buvuye ku mwami Rwema wa Ntega. Twifuza gushyira hamwe ingufu zacu mu bwami bwacu. Mu rwego rwo gutsura umubano, umwami Rwema arasaba ko igikomangoma cyacu, Karugendo, kibana na Mutesi, umukobwa wawe, nk'umugore n'umugabo. Turizera ko ubu bufatanye buzatuma ibihugu byacu byombi bikomeza kugirana umubano mwiza."

Umwami Rugira yumvishe ubutumwa neza, yitegereza intumwa za Ntega. "ubutumwa ni bwiza! ariko, Ngomba kubanza kugisha inama abajyanama banjye n'umuryango. Ariko ubutumwa bwanyu buragaragaza ubushake bwiza bwo guteza imbere umubano wacu."

Karuranga yicishije bugufi arongera ati, "Tuzategereza igisubizo cyanyu, Nyagasani. Twizeye ko mwanzuro muzafata, uzazana amahoro n'iterambere mu bihugu byacu byombi."

Intumwa zarasohotse, zisigira umwami Rugira akanya ko kuganira n'abajyanama be ku bijyanye n'ubu butumwa bukomeye. Rugira yari afite byinshi byo gutekereza no guhitamo neza ku byerekeye ahazaza ha Mutesi n'umubano w'ibihugu byombi.

---
.
Kurundi ruhande Mu bwami bwa Mirindi, umwami yicaye mu ngoro ye y'icyubahiro, afite uruhigi rwe rw'umuringa, ari kumwe n'umugaba w'ingabo, Rugango. Bari mu nama ikomeye, bitegura urugamba rukomeye rwari rugiye gukuraho ubutegetsi bwa Panama.

"Rugango," umwami  yaratangiye, "igihe kieageze cyo kugaba igitero kuri Panama. Dukeneye guhamya ko ubutegetsi bwacu butihanganira kwikanyiza kwa Rugira."

Rugango yari umugabo w'igikwerere, w'intwaro z'akataraboneka. Yari afite ubunararibonye mu ntambara nyinshi, kandi yari yizeye ko ari we uzakora igikorwa cy'amateka. uretse nibyo yayose ayobore ingabo za Panama. yarazi cyane.

"Nyagasani," Rugango yaramusubije, arikomeza Ati: "twateguye ingabo neza kandi dutegura uburyo bwose bwo gutungura abanzi bacu. Dufite gahunda nziza yo kugaba igitero cyihuse, kigakuraho Rugira nta nkomyi."

Umwami  yarakomeje ati: "Twakagombye kugaba igitero mu rukerera, igihe bazaba bagisinziriye, kugira ngo dutsinde bitagoranye. Dukeneye kugenda turi benshi, kandi tugakoresha ubwenge n'ubwihisho."

Rugango yicaye neza, yereka umwami ko yiteguye gushyira mu bikorwa amabwiriza yose. Ati:"Nyagasani, twafashe inzira ebyiri zo gutera: imwe izaca mu burasirazuba bw'ubwami bwa Panama, indi izanyura mu burengerazuba. Tuzatakira icyarimwe ku ngoro y'umwami kugira ngo tubamare bose."

Umwami  yashimye iyi gahunda, ashyira umukono ku nyandiko zemeza intambara.ati "Ndabizi ko tuzabigeraho, Rugango. Igihe kirageze cyo guhesha ishema Mirindi no kugaragaza ububasha bwacu."

Rugango yakomeje gusobanura neza ingamba zabo, avuga ko bazakoresha intwaro z'ibanga, bagafata imigi y'ingenzi mbere yo kugaba igitero ku ngoro y'umwami. Bari biteguye neza, kandi bose bari bafite icyizere cy'intsinzi.
.

Igihe cyarageze, ingabo zose ziteguye, zimenyeshwa uburyo bwose bw'ubwirinzi. Basigaye bategereje itegeko ry'ikirenga, kugira ngo batangire urugamba rwari rugiye guhindura amateka y'ubwami bwa Mirindi no kurimbura ubwitwa Panama.
.
Nuko rero, mu bwami bwa Panama, Mutesi yamenye ko haje intumwa zavuye mu bundi bwami kumusaba ngo ajye gushyingiranwa n'igikomangoma cyaho. Ibi byaramubabaje cyane, maze ajya gutakira musaza we Karangwa. Arira cyane, aramubwira ati:

"Musaza wanjye Karangwa, sinshaka gushyingirwa. Ndabizi ko ari icyubahiro gikomeye, ariko umutima wanjye urababaye. Sinshaka kuva hano, sinshaka kuva mu muryango wacu. Ndakwinginze, ndakwinginze umbabarire ubyumvishe data."

Karangwa, abonye agahinda k'umuvandimwe we, yaramuhumurije, amubwira amagambo y'urukundo n'ubwuzu, amwizeza ko azamuba hafi muri ibi bihe bikomeye. 
Yaramubwiye ati:

"Mutesi, ndumva agahinda kawe kandi ndabizi ko utabishaka. giye kwiginga data, ndamubwira ko atakwemera ubwo busabe. Ndaguhamiriza ko nzakora ibishoboka byose kugira ngo ugume hano mu rugo rwacu."
Mutesi arira Ati:" urabizi nkunda Gasore, rero ni we tugomba kubana."
Karangwa mu mutima ati:" uretse ko ndi kukurema agatima, ariko data ntiyakwemera ko ubanza na Gasore hari igikomangoma kigushaka."

Nuko Karangwa yaramwihoreye, ntiyagiea ikintu amubwire, ahubwo ajya kureba se, umwami wa Panama, maze aramubwira ati:

"Data, ndakwinginze, ndakwinginze wumve amagambo y'umuvandimwe wanjye Mutesi. Ntashaka gushyingirwa, umutima we urababaye. Ndakwinginze, wowe nk'umubyeyi wacu, wumve icyifuzo cye kandi umuhe amahoro."

Umwami, yabonye urukundo n'ubwuzu Karangwa afitiye mushiki we, yatekereje cyane ku byo yari amaze kumva...............
....................
................................ loading episode 7
.
Ese umwami azemera icyifuzo cya Karangwa? cyangwa azashyingira Mutesi igikomangoma? bari mu mandazi ntibazi Icyo Mirindi ipanga. Gasore we icumu araryambura uriya mugabo? ntuzacikwe.
.
|::::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::::::|

Comments