
Nitwa Kim Andrew, nifuje kubasangiza amateka y’ubuzima bwa njye, ndetse n’amateka y’ubuzima bw’umukobwa Jessica Vina.Nkabasangiza amateka y’aho naturutse n’ubuzima bubi nabayemo, ariko ayo mateka akaba ariyo angejeje aho ndi ubu ngubu.Nanone, nkabasangiza amateka y’urukundo rwacu, uburyo rwavuye ahantu hakomeye cyane kandi habi,rukanyura mu bihe bibi cyane, ariko rukaza kuba urukundo rwa nyarwo.Abenshi iyo bumvise iryo zina ryanjye, bumva ari izina ry’abasirimu,ndetse bakumva ko nshobora kuba nkomoka m’umuryango ukomeye cyane, dore ko abenshi bahita bagereranya umuntu bagendeye ku mazina ye, ariko abanzi neza bampamagara Kim Andereya.Impamvu mfite iryo zina ritamenyerewe iwacu,ni ukubera ko naryiswe n’umuntu wambonye nkivuka,ndetse uwo muntu akaba yari umugaturika cyane, akanyita iryo zina kubera ko ari iry’umutagatifu wahowe Imana muri Korea kera, nk’uko nabibwiwe nyuma yo gukura ngasanga nitwa gutyo,nubwo byangoye cyane kubona uwo mbibaza.Mbere y’iki gihe ndimo kuvuga iyi nkuru, ubwo natangiye kwimenya no kwisobanukirwa, nasanze mbaho njyenyine,nibeshejeho ndetse ntagira naho mba, uretse hirya no hino muri iyi Kigali.Abenshi ndetse bose bambwiye ko ariyo navukiyemo,gusa nyine nanjye mbifata gutyo, kuko naje kumenya ko nta kindi nabikoraho.Nta babyeyi ngira ndetse nta n’umuryango, uretse ko nagiraga abaturanyi aho ngeze hose uko ngenda nshaka uko ndamuka uwo munsi.Ntago nigeze mu ishuri, ndetse nta nubwo nari nzi gusoma no kwandika, uretse ko ikintu nari nzi kubara cyonyine ari amafranga, nkaba n’umuhanga cyane mu kuyateranya, dore ko aba yanditseho imibare,nubwo ntazi uko nabimenye, kuko nasanze nanjye nzi kuyabara.Uretse ibyo gusa, nta kindi kintu nari nzi uretse kurya no kunywa,ndetse nabyo nkaba narabikoraga rimwe na rimwe ari uko maze gukubitwa.Maze kwisanga meze gutyo, nabonaga abantu mu mihanda,nkabona ababyeyi bari kumwe n’abana babo, abakobwa bari kumwe n’abahungu bakundana, ndetse n’urungano rwanjye rurimo rugenda rutembera rwishimye, bikambabaza cyane kubera ko nanjye nifuzaga kumera nkabo, ariko nkaba ntanatinyuka kubegera kuko nabaga nsa bitandukanye nabo,ndetse mbona rwose nta huriro ryanjye nabo.Nakundaga kwiyegereza abantu ngo ndebe ko wenda hari n’uwangirira impuhwe, ariko bakanyamaganira kure cyane, byakomeje no gutuma nkomeza kwiheba birushijeho.Nabayeho nta ahazaza numva nagira, ndetse rimwe na rimwe nkigira inama imwe gusa, arinayo mahitamo nari nsigaranye yonyine, ariyo kubyakira.Uko iminsi igenda yicuma,niko umugi wa Kigali wagendaga uba mwiza cyane kurushaho,ndetse ugenda uvugururwa,ari nako nakomezaga guhezwa muri wo, kuko hari aho ntabashaga kugera kubera ko harenze uko nabaga nsa.Bitewe n’ubuzima nabayemo,ntago nigeze nita kumenya ngo data cyangwa maman ni inde, kuko uretse no kubibonera umwanya,ntago nabitekerezaga, ahubwo icyo nari nsize imbere kwari uko ndaramuka.Nta munsi n’umwe nigeze ngira icyo ndarya mu masaha akurikiyeho, ahubwo nariraga ahongaho, ubundi ngategereza uruje.Ntago ari uko nabishakaga cyangwa se byananiye kubishaka, ahubwo nta buryo nari mfite na bumwe bwo kubibona.Maze kubona ko ariryo geno ryanjye, naje gukomeza gushyiramo umuhate wo kubikora gutyo, kuko iyo nageragezaga gucika intege gato cyane,naraburaraga cyangwa nkabwirirwa.Muri uyu mugi nta hantu na hamwe ntageze, ndetse nubwo navuze amazina yanjye, ariko izina bazi neza cyane ko ari iryanjye,ni MUSABIRIZI, bituruka ku ijambo gusaba.Bamaze igihe kinini cyane barimpamagara ariko njye ntazi impamvu barinyita, ariko igihe cyaje kugera nza kumenya ko impamvu barinyise ari uko ari njye wa mbere wasabirizaga mu ingo zose, ndetse ngasaba ibiryo n’amazi yo kunywa gusa.Iyo nabaga nabonye amafranga, ntacyo yamariraga kubera ko n’ubundi ntawari kunyemerera kwinjira iwe ngo ngiye kugura ikintu, banyirukagaho bakimbonera kure.Nari nzi ko nta kindi ndi cyo, uretse UMUSABIRIZI.Nari naramaze kumenyera ko nta kindi nshobora kuba cyo, nari nariyakiriye.Byageze aho ndetse nishyiramo ko ari njye ubayeho neza kurusha abandi bantu bose b...
Ibihe...