logo

NEW TALENTS

Stories Group

NABA N'URUKUNDO S01 Ep 16

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode ya 15 yarangiye ubwo uyu musore Kim yari yageze I Kigali ndetse no m’urugo rwo kwa papa Jessica, mu gihe we na Jessica ndetse na wa mukozi Fatuma bageze k’umuryangobagiye gufata ama moto ngo bacike bagende, bahita babona imodoka ya papa Jessica ibaparitse imbere kandi abari bayirimo barababona.
Mbibutse nanone ko uyu mukobwa Jessica yari yamaze kubwirwa ko burya uyu muryango abamo Atari ababyeyi be bwite, ahubwo yatoraguwe k’umuhanda ari muto ubwo maman we yari amaze kumuta ubundi akiyahura.
:
:
Abari bari muri ya modoka bakimara gusohokamo, nariruhukije cyane, Jessica umutima awushyira hamwe ndetse na Fatuma ashimira Imana cyane kubera ko twari tumaze kubona ko nubwo imodoka zasaga,ariko itari iya boss.
Nubwo Atari we, ariko ntago twagombaga gutinda aho ngaho, ahubwo twahise dufata ama moto,turahava turagenda.
Mu by’ukuri, ntagonari nzi ngo turajyahe,ndetse nta n’umwe muri twe wari uzi aho tugiye.
Ndi kuri moto,nibazaga aho ndabwira aba motari kudusiga,ariko bikanyobera cyane. Nibazaga niba twamanuka tugasubira I butare ariko nanone nkumva bitaba byo.
Kubera ko nari narumvise ko Kicukiro sonatube munsi ya kaminuza ihari ya UTB hakunze kuba amazu akodeshwa aciriritse,nahise nsaba aba motari ko ariho batujyana tukabanza tukahashaka akazu ko kuba turimo mu gihe turimo gushaka icyo dukora kindi.
Tugeze sonatube, Imana yatubaye iruhande cyane,duhita tubona inzu y’icyumba kimwe na salon ubundi tuvugana na nyirayo, ayiduhera amafranga ibihumbi 20000. Nubwo twamwishyuye ukwezi kose,ntago twateganyaga kuhatinda,kubera ko numvaga aho tutahaba kuko ari hafi cyane dushobora gufatwa.
Ubwo tumaze kwinjira muri iyo nzu, Fatuma yashatse uburyo atangira kwita kuri Jessica, ariko n’ubundi muri iyo nzu nta kintu na kimwe cyarimo.
Narazamutse njya kicukiro centre,mpagura aka matela k’ibihumbi 22000 ubundi ngura n’umukeka, ndangije ngura n’ibiryo biduhagije kubera ko ntago twari guteka,ubundi ngaruka aho nabasize. Nasanze Jessica amaze kumera neza cyane, kubera ko Fatuma yari yamwitayeho bihagije.
Uko nari ndi aho ngaho,niko nakomezaga gutekereza icyonakora ariko bikancanga,nibwo naje guhamagara Nadege kugira ngo mubwire uko meze, cyane ko twakundaga kuzura cyane nta kintu muhisha. Nadege, nibwo naje kumubwira ibintu byose arangije ambwira ko agiye gutekereza icyo yakora kugira ngo amfashe.
Uwo munsi wije amahoro,ariko nyine n’ubundi wari umuhangayiko. Ninjoro, tugiye kuryama Fatuma yaraye muri salon hamwe n’umwana we,njye na Jessica dusasa ya matela mu kindi cyumba. Turyamye,Jessica yanshyize umutwe mu gituza, arangije atangira kumbwira amagambo ariko arimo  no kurira avuga ati”turamaze. Turamaze nidushake tuzabeho nabi kuruta ibi ngibi, arikonjye nawe turi kumwe. Igihe cyose nzaba ndiho nabi, ariko ndi kumwe nawe ibyo ntacyo bizaba bintwaye. Kuva nabaho,nubwo banyeretse ko bankunda bakananyitaho igihe kirekire,ariko ndumva njye nawe kuba tumeze gutya ibyishimo mfite aribwo bwa mbere mbigize kuva navuka. Nabayeho neza ngira byose nifuza, ndetse nitabwaho kurusha abandi bantu bose,ariko umunezero  nagiriye muri ibyobyose,ntago nawugereranya no kuba ndi kumwe nawe ubu ngubu. Kim nkubwije ukuri njye ibi birampagije, icya ngombwa nuko uhari iruhande rwa njye”. 
Jessica, namufashe ibiganza maze ndamubwira nti” tuza. Tuza na njye nzahora mpari kubwawe”.
Iryo joro,nubwo twari turi mu bibazo, n’ukuri ntababeshye nibwo numvise nannjye nishimye kurusha ibindi bihe byose.
Icyo gitondo bwarakeye, mfata telephone yanjye ndayicana kugira ngo ntegereze ko Nadege ari bumpamagare, kubera ko ntago natumaga ihora iri kwaka kugira ngo hatagira uyihamagara bakamenya aho ndi.
Nkuko nabiketse, Nadege yarampamagaye. Akimpamagara, mpita menya ko Imana iri iruhande rwa njye, kubera ko yari yambwiye ko azampamagara yabonye umwanzuro w’icyo yakora kugira ngo amfashe. Ubwo ampamagaye nahise menya ko njye na Jessica tugiye kuva aho ngaho, tukajya aho Nadege agiye kutubwira.
Burya, nk’uko ibihe byose byahoze ari bimwe kuri njye, ndi ny’iri bygao imbwa zishotse ibyanjye buri gihe zirabyona, Nadege ampamagara yambwiye ko ngomba kwitonda cyane nkicunga. Icyo gihe ntago numvise icyo ashaka kuvuga, ndetse yanabivuganye igihunga.
Yarambwiye ati”Kim, Fred yamaze kumenya neza ko watorokanye Jessica, kubera ko boss wacu yabibwiye papa Fred ari kubyumva. None muri iki gitondo, Fred azindutse avuga ko igihe cyose akuboneraho uraba uri umupfu”.
Nadege ambwira gutyo, njye nibazaga ku mbaraga Fred yaba afite kuburyo yakora icyo ashatse cyose bikanyobera, niko kubaza Nadege icyo ngomba gukora ansubiza amagambo y’incamugongo ati”Kim, nari nziko ndagufasha kugera kwa marume utuye I burasirazuba muri Nyagatare kugira ngo agufashe abe agucumbikiye,none namuhamagaye mubaza niba byakunda, ambwira ko bitakunda kubera ko agiye kwigira iburundi n’umuryango we”.
Nadege amaze kumbwira gutyo, ambwira ko nyirarume yamubwiye ngo keretse ngiyeyo ahubwo ngasigara muri iyo nzu ye ubundi nkirwanaho. Ibyo numvise ntakibazo kandi ari byiza cyane, ariko mbiganirizaho Jessica mubwira nti”Cherie, uko niko bimeze kandi ndumva byatubera byiza kubera ko byibura twaba tugiye kure cyane kurusha uko twaba turi m’umugi wa Kigali”.
Jessica yarabyemeye, ndetse na Fatuma atubwira ko byaba ari byiza cyane, ariko atubwira ko we tutajyana ko ahubwo we nituramuka tugiye, azigumira muri ako kazu twari turimo ukwezi kukazashira yaramaze kubona ahandi hantu yajya.
Twafashe uwo mwanzuro.
Mu gihe twari twishimiye ko tugiye kujya I nyagatare, nagiye kumva numva telephone yanjye irasonye, kubera ko nari nibagiwe kuyizimya, ndebye mbona ni papa Jessica. Boss.
Aha, muranyihanganira cyane, kubera ko nubwo Jessica twamenye ko Atari umukobwa we bwite, ariko nanubu biracyatugora kutamwita papa Jessica, ndetse na maman we. Nimukomeza kumva iyi nkuru muzamenya impamvu.
Ubwo ubwoba bwarantashye cyane, noneho numva icyunzwe kiranyishe, ndebye Jessica mbona abuze aho akwirwa. Papa Jessica, naze kutamwitaba, naramwitabye ubundi turavugana.
Ibyo twavuganye, nuko nibuka neza ko yambwiye ko anshaka byihutirwa cyane, ibindi yavuze ntago mbyibuka, kuko yabivuze ndimo ndwana ngo gukiza amagara yanjye, aya Jessica ndetse na Fatuma n’umwana w’umuhungu.
Ubwo abenshi muhise mugira amatsiko ngo byagenze bite.
Papa Jessica akimara kumbwira gutyo, nagiye kumva numva akaryango ko kuri yanzu twari twakodesheje karakubiswe, mu kuva mu kindi cyumba ngo nze kureba uko bigenze, mba nkubitanye nabagabo batatu babasirikare banini ndetse bambaye bikwije. Ubwo nta kindi cyabaye, kuko bari bafashe Fatuma bamushyizeho imbunda bavuga bati”Jessica muzane mu mahoro tumujyane, uyu mugore numwana we ntacyo bari bube. Naho nubyanga, mwese murapfa”.
Jessica yahise asohoka mu cyumba aho yari aryamye aza kureba asanga nuko bimeze, maze umugabo umwe mubari bari aho yongorera undi mu matwi,ati”ariko uko byagenda kose turamwica wenda aba tubareke”.
Icyo gihe nta kindi kintu natekereje. Nahise ntekereza ibintu bibiri, kimwe cyari uko abo bagabo ari papa Jessica wabohereje, cyangwa se ari maman Jessica ubohereje kubera ko yakoraga mu gisirikare.
Ubwo, kubera ko icyo gihe batwinjirana njye nari mfite umukasi w’isizo ndimo kugabanyiriza Jessica umusatsi wari uri k’umutwe we, nahise mfata iyo sizo mpita nyijomba wa musirikare ufatiyeho Fatuma imbunda, ubundi mu gihe bagenzi be barimo kumureba mpita mfata ukuboko Jessica na Fatuma, biba amahire ko umwana we yari amuri m’umugongo, ubundi dusohoka mu nzu tugira amahirwe tugera mu gahanda k’igitaka kari aho hafi hari abantu.
Ikintu nabonye,nuko abo basirikare banze kwiyereka abantu, kuko batigeze badukurikira, ndetse nabonye barimo kurangaguzwa.
Ubwo nta kindi nakoze,nahise mfata ya telephone yanjye kugira ngo nyizimye, ariko mbona papa Jessica aracyarimo kuyihamagara, nuko nanone nanga kutamwitaba kubera ko hari ikintu nashakaga kumubwira.
Papa Jessica, nashakaga kumubwira nti”ubu koko ubu nibwo buntu bukugaragaraho nukuntu nkikumenya wari umuntu w’umunyampuhwe?”.
Gusa maze kumufata ntaramwitaba, numva papa Jessica arimo kurira ari gusepfura, nuko mu gihe nta kintu ndavuga, numva arambwiye ati”Kim, Kim mwana wa njye. Ndakwinginze fata akanya kawe ubitekerezeho maze ugaruke hano m’urugo, kandi uzane na Fatuma ndetse na Jessica. Ndakwinginze garuka hano kandi uze nta kintu na kimwe wikanga”.
Aha, nibajije ibyo papa Jessica arimo biranyobera, maze ndamubaza nti”noneho nze nzanye Jessica wa njye, noneho umwice urubozo? Ko namaze kumenya se ko mutari ababyeyi be, namuzana kugira ngo mumukorere ibyo mushaka kubera ko nawe yakoze ibyo mudashaka?”.
Icyo gihe nkirimo kujujura ibyo byose, nibwo nagiye kubona mbona imodoka ya Police iraje igeze aho twari duhagaze muri lompoint ya sonatube dushaka uko twambuka hakurya kugira ngo tujye gutega imodoka itugeza nyabugogo ubundi tujye kuhashakira imodoka itugeza Nyagatare, nuko aba police bavamo bahita bamfata njye na Jessica ndetse na Fatuma.
Ubwo papa Jessica nari nkiri kumwumva, numva amarira yari afite aragabanutse, maze avuga ari kwikaruma cyane, ati”Kim, ni sawa, ubwo njye nawe turongera kuvugana aruko ugeze hano m’urugo”.
Tayali, nari nziko byose birangiye, nari nziko byose bindangiranye.
Reka wenda nirukanke ho gato mbabwire uko byagenze, ubundi papa Jessica tuvugana, yagiye ahantu niba ari mu gisirikare maze bahamagara telephone yanjye kugira ngo babone aho ndi, ubundi nawe avuga byinshi cyane kugira ngo tugumize kuvgana, ubundi police irinda ingeraho.
Ibi byose mvuze kuva tubyutse, byabaye mu masaha menshi kubera ko icyo gihe police idufata byaribigeze saa kumi zo kumugoroba. Mbese mvugishije ukuri byari byaducanze.
Bavandimwe nubwo muri kubyumva gutyo mukumva ni inkuru itereye aho, ariko ibi ni ukuri. Gusa ikintu mutazabasha kumenya neza muri iyinkuru, nuko mutazamenya abo byabayeho kubera ko amazina amwe namwe twagiye tuyahindura, ariko njye na Jessica amazina yacu ni ayo ngayo, gusa abandi mwumvise cg muzumva muri iyi nkuru amazina amwe namwe si ayanyayo, kugira ngo tugumize kurinda umjutekano wabo kuko abenshi murabazi cyane.
Ubwo, tukimara kwinjizwa mu modoka ya police, Fatuma yagiye ari gusenga cyane ndetse akavuga amasengesho ateye agahinda cyane, kuburyo nanjye nageragaho nkumva ngize agahinda kubera ko yasaga nuri gusengera ubuzima bwe nkaho ari guhumeka umwuka wa nyuma.
Jessica, yakumva ayo magambo ari kuvugwa na Fatuma akumva noneho birarangiye, ubundi akamfata akankomeza ndetse akambwira ati”Kim, njye basi ntunsige muri iyi si nze gupfa mbere yawe, kuko ntacyo naba nsigaranye utari kumwe nanjye”.
Ubwo, nubwo twari turi mu modoka ya police, ntago yari pandagare ahubwo yari imwe muri za modoka zigendwamo nabayobozi muri police, arikpo itwawe nagasore gato kaga police ariko gaherekejwe nabandi basore baba police 2.
Twagiye kubona, tubona tugeze kwa papa Jessica m’urugo, noneho numva Jessica aravuze ati”noneho byose birarangiye”Twavuye mu modoka.
Bavandimwe, twasohotse mu modoka, mbona papa na maman Jessica bahagaze k’umuryango basa nabadutegereje. Nahise ntangira gufata Jessica nkamukomeza cyane, ari nako akomeza kunsaba kutazamwibagirwa, kandi ko njye nawe mu ijuru tugomba kuzaba turi kumwe.
Nubwo muri kubyumva gutyo, ariko papa Jessica na maman Jessica bari abantu bakanganye k’uruhande rumwe, ariko cyane cyane maman Jessica.
Ubwo  ninabwo nahise nibaza ukuntu maman Jessica aria ho ngaho kandi yagakwiye kuba yagiye muri mission. Impamvu nibajije icyo kibazo, nukubera ubwoba kubera ko navugaga nti”iyaba basi ari papa Jessica uri aho ngaho wenyine”.
Ubwo twageze k’umuryango aho bahagaze, ya modoka ya police yisubirira inyuma iragenda. Tugeze k’umuryango, papa na maman Jessica bahise binjira mu nzu badusiga hanze. Nta kindi natekereje uretse kwiruka ngahunga, ariko na Jessica nawe agakomeza kubimpatira cyane, ambwira ati”Kim, dusohoke igipangu dufate aba motari batujyane”.
Ubwo njye naratekereje cyane, ubundi mfata Jessica ukuboko dutera intambwe twinjira mu nzu.
Mu kwinjira mu nzu, njye nagize ngo nasaze kubera gutekereza ko ndi m’ubuzima bwa njye bwa nyuma. Nagiye kubona mbona ibintu by’indabo nyinshi cyane ziri kunterwa mu maso ndetse nyinshi, nuko ngiye kumva numva amajwi y’abakobwa n’abahungu batari bake barimo kuririmba bati”ugire umunsi mwiza, wibuke itariki wavutseho, ugire umunsi mwiza Kim Andrew, w’isabukuru nziza”.
Ubwo njye nkirimo kwihanagura neza mu maso, mbona Nadege, Fillete, abandi bakobwa 7 nabahungu 9 bose bari muri iyo salon yo kwa papa Jessica. Ubwo njye nararebye ndumirwa kubera ko maman Jessica nari ntarabona aseka nari mwe ndi iruhande rwe, yandebaga mu maso ndetse akareba na Jessica ubundi agatwenga ariko uko aseka bikajyana namarira menshi yasukaga.
Njye na Jessica na Fatuma twagiye kubona, tubona abakobwa babiri bavuye mu kindi cyumba bafite umugati munini cyane. Uwo mugati nari narigeze kuwubonaho rimwe gusa, mu majyepfo ahantu bacuruza imigati, kandi nabwo nabonye utwikiriye.
Njye byaranyobeye, Jessica biramuyobera, nashaka kwegera Nadege ngo mubaze uko ibintu byifashe amampunga,Fillete nawe akampunga mbese nkomeza kuba mu gihirahira.
Fatuma we, yari yicaye mu ntebe numwana we bafite ubwoba cyane. Icyo gihe baduhaye imigati ngo turye njye na Jessica, ariko tumaze kuryaho gato cyane uratunanira, cyane cyane ko twari turi kwibaza ibyabaye.
Nyuma y’igihirahiro cyinshi,nibwo nabonye papa Jessica na maman Jessica bavuganye utuntu tw’utugambo duke, ubundi mama Jessica arahaguruka adusaba ko twicara abari aho bose bagatuza.
Bavandimwe nubwo bigoye cyane kumva ibintu maman Jessica yatubwiye,ariko byarabaye, kuko yarateruye ambwira ko adusabye imbabazi njye na Jessica kubera ko nawe ibyo yakoraga Atari abizi.
Icyo gihe amaze kubivuga, yasutse amarira menshi cyane, maze asubira kwicara mu mwanya we.
Akimara kwicara, papa Jessica yarahagurutse maze ansaba ko namusanga imbere aho ahagaze, ndetse asaba na Jessica gusanga maman Jessica aho ahagaze.
Nuko papa Jessica araterura aratubwira ati”ntago mvuga byinshi cyane kuko murabizi, ariko uyu munsi ibintu bidasanzwe byabayeho bidutunguye cyane natwe ntago twari tubizi”.
Nuko andeba mu maso arambwira ati”Kim mwana wa njye”. Ibyo abivuga arimo gushoka amarira mu maso.
Ndebye papa Jessica arimo kurira afite amarira mu maso, byahise binyibutsa bya bihe byose twabaga turi kumwe mu nzu ubundia akampobera avuga ati”Kim mwana wanjye ndagukunda, kandi nzahora ngukunda ibihe byose”.
Twagiye kumva, twumva ibintu bidasanzwe papa Jessica arabivuze. Papa Jessica yavuze amagambo yakuye abantu bose bari aho umutima.papa Jessica, n’amarira menshi yarateruye aravuga kandi abwira buri wese uri aho ngaho ati”mwa basore mwe namwe mwa bakobwa mwe, ndagira ngo njyewe Francois ndetse na madamu wa njye Justine mwifatanye na Kim ndetse na Jessica ubundi mutubabarire ku makossa twakoze, tugiye kubabwira nonaha”.
Ako kanya, maman Jessica ahita ahaguruka namarira menshi cyane kandi arimo gusakuza ati”nukuri nari nziko yapfuye, niyo mpamvu nari nariyibagije ko nabyaye umwana, ndetse mbyivanamo, kuburyo byageze aho nkajya gushaka umwana wo kurera kugira ngo niyibagize ibyumwana wa njye,ariko nubundi bikarangira umwana ndimo kurera ari uwa njye ntabizi”.
Ubwo byaraducanze cyane, ariko mu bwenge nari maze kumenya kuva nabana na papa Jessica nza gutoramo akantu, nuko mu gihe nkirimo gusesengura amagambo Justine maman Jessica avuze, numva papa Jessica aravuze ati” nanjye nukuri Kim ngihura nawe nakundaga kubyiyumvira cyane, ariko nkumva ko bitashoboka, ariko nubundi byaje kurangira umwana wa njye agarutse m’urugo rwa njye nyuma y’uko abanye n’inyamaswa mu ishyamba imyaka irindwi yose nkaho atagira gakondo, kandi papa we mpari, nukuri Kim ndakwinginze mpa imbabazi”.
Bavandimwe nkuko mwumvise aya magambo,nta narimwe mpinduyeho kuko bayavuze.
Ikintu cyari kivuzwe uwo munsi kandi cyatumye njye na Jessica tugwa igihumure tukongera gukangukira rimwe nyuma y’iminsi itatu turi kwitabwaho nabaganga mu bitaro kubera ko byatumye tugwa muri koma, nuko umugore babwiye Jessica ko yamubyaye akamuta ubundi akiyahura,ni Justine maman Jessica dusanzwe tuzi, naho njye wari uzi ko nta mubyeyi ngira, uyu nitaga papa Jessica ntago yari papa Jessica, ahubwo yari papa wanjye umbyara……………………..EPISODE 17 LOADING.
:
:
:
Nyagasani.
Ibi se kandi ni ibiki mwa bantu mwe?
Ibi ntibivuze ko abana bombi bakoze amahano?
Bizagenda gute? Ese bazabyakira gute?
Ntuzacikwe na episode 17.
.
.
Reka nkwibutse ko kugira ngo ujye uhita ubona inkuru buri uko tuyishyizeho bitiriwe bigusaba gushakisha hirya no hino, nuko gusa uba warakanze kuri LIKE.
Kanda ku izina rya page ukimara kwinjira urahita ubona #LIKE ukandeho.
.
Ukimara gusoma inkuru, hasi kanda kuri #LIKE niba udukunda, nurangiza muri #COMMENT uduhe igitekerezo ku inkuru umaze gusoma kuko ni ingenzi, ndetse unakore #SHARE ku inshuti zawe nazo ziyibone.

Comments