Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Episode ya 14 yarangiye ubwo uyu musore Kim papa Jessica yari yamaze kumuha inzu nziza iri I butare, ikaba inzu Jessic yari atuyemo kera ataraza I Kigali, byatumye uyu musore Kim akomeza kwibaza kuri papa Jessica cyane, yibaza impamvu yaba ibimutera.
Cyarangiye ubwo kandi uyu musore Kim yari yakiriye amakuru,yibaza niba yayita mabi k’uruhande rumwe cyangwa se meza k’urundi ruhande,ndetse yibaza n’ukuntu papa Jessica araza kubyakira, nyuma yo kumenya ko yaryamanye n’umukobwa Jessica akamutera inda.
:
:
Uretse no kwibaza kuri papa Jessica gusa,nibazaga noneho koko ayo makuru aramutse ari impamo bya nyabyo, ukuntu maman Jessica n’ukuntu amufata byazaza kungendekera.
Iyo nkuru Jessica yambwiye yarampangayikishije cyane,k’uburyo natangiye kuzunguza umutwe nibaza icyo gukora ariko nkakibura.
Nibazaga ukuntu Jessica ari umunyeshuri muri kaminuza akaba atwite,nkibaza niba namubwira inda tukayikuramo, ariko nanone kubera ko nari maze kumenya gutekereza ku gihe kizaza,nkumva icyo gitekerezo ari kibi cyane k’uburyo ntanakwibeshya kukimubwira, ndetse mvuga nti”ese uyu mwana Jessica atwite, aramutse ari we wa mbere na nyuma wa njye m’ubuzima bwa njye nkamwica, sinaba mpombye?”.
Ibyo,nabivugaga kubera ko nyuma yo kugira ubuzima bwiza, nifuzaga kobyanga byakunda ngomba kuzagira umwana uzamenya amateka ya njye nka papa we.
Jessica, yampamagaye afite ubwoba bwinshi cyane, arikonanjye namubaza icyo twakora akabura icyo yansubiza.
Jessica yambwiye ko ashaka kuva iwabo akahatoroka kubera ko ngo yashakaga kuza kundeba ubundi tugatoroka tugashaka aho tujya batazatubona kugeza abyaye. Ibyo narabimwangiye,mubwira ko agomba kuguma m’urugo ndetse agakomeza kwitabira ishuri nk’ibisanzwe, kugeza igihe tuzaba tumaze gufatira umwanzuro bidatinze.
Jessica yaranyumviye, ariko na njye kuva uwo munsi ntangira kubaho bitandukanye.
Iminsi yakomeje kwicuma cyane,Jessica ariko uko tuvugana buri munsi akambwira ko ahangayitse cyane,nanjye nkamubwira ko nanjye aruko meze. Ubuzima bwa njye numvise bugiye guhinduka,nubwonari ntaramenya uko papa Jessica azabyakira. Impamvu ndi kuvuga papa Jessica ngo uko azabyakira,nukoburi kintu cyose yanshigikiyemo cyangiriye umugisha, kuva k’umunsi wa mbere duhura kugeza uwo munsi.
Ukwezi kwarashize, Jessica nawe ibintu bitangira guhinduka. Umunsi umwe Fatuma yarampamagaye,ambwira ko Jessica ibimenyetso byatangiye kwigaragaza,ngo mbese ninshake icyonakora. Fatuma namubajije icyo nakora ambwira ko ntacyo azi, ariko ikintu yashakaga kumbwira, ni nkicyo Jessica yatekerezaga, ko twacika tukagenda, ngo kubera ko amahirwe ya njye kuri papa Jessica yari arangiye. Fatuma naramwangiye mubwira ko nta hantu ngomba kujya,maze ambwira ko Jessica mushyize mu bibazo bikomeye cyane.
Ukuntu byagenze nyuma,byatumye noneho nicuza impamvu Jessica ntamwumvishe mbere, cyangwa ngo numvire Fatuma.
Ngo hari k’umugoroba umwe, ubwo bose bari bari muri salon bishimye cyane, kubera ko maman wa Jessica yari abonye mission yo kujya muri Soudan akazamarayo umwaka, kubera ko abantu bagiye muri iyo mission, iyobavuyeyo babona amafranga menshi cyane.ngoicyo gihe, hari habura icyumweru kimwe ngo maman Jessica agende nyine.
Ubwo bari muri salon barimo kuganira icyo amafarnga azazana bazayamaza, Jessica aba atangiye kuruka kubera ibiryo Fatuma yari yinjije muri salon bagiye kurya. Bose bahise babikeka, ngo ariko barebye Fatuma babona ntago atunguwe na gato. Ubwo maaman Jessica yahise abaza Jessica niba atwite, ntiyagira icyo amusubiza, ariko amaze gukanga Fatuma ko agiye kumwirukana,Fatuma akubitiyeho ko nta muryango agira hanze y’urwo rugo cyangwa se abandi bantu bamuzi muri iki gihugu,ahitamo kubivuga. Fatuma yababwiye ko Jessica atwite.
Fatuma amaze kuvuga ko Jessica atwite, bose bacitse integer cyane,maman Jessica ahita afatwa n’isereri yitura hasi,naho papa Jessica we guhaguruka aho yari yicaye biramunanira, k’uburyoiryo joro ryakeye akabona yaraye yicaye mu ntebe yo muri salon nk’uko yahasinziriye kubera agahinda ni njoro. Muriicyo gitondo, maman Jessica yabyutse aza muri salon asanga umugabo we yishwe n’agahinda murisalon, avuga ati”byose ni njye wabiteye”. Umugore nawe ati”narakubwiye wa nga kunyumva”. Nibwo Fatuma yabumvaga, agahita ampamagara ambwira ko bamaze kumenya neza ko ari njye wateye Jessica inda.
Ngo Jessica yarabyutse icyo gitondo agira ngo ajye ku ishuri nk’ibisanzwe, ariko ageze muri salon papa Jessica ahita amufata amukubita urushyi rwiza cyane,maze ahita amukurura amushyira mu cyumba gitoya amukingiranamo,maze aramubwira ati”ibyawe bizarangirira muri iki cyumba”.
Maman Jessica we ibyo ntagobyari bimuhangayikishije, kukoicyari gikurikiyeho, nuko ngomba gufatwa ngafungwa uko byagenda kose.
Nguko ukonari nibereye muri ya nzu nziza nahawe, nkumva hanze imodoka ziri kuvuza ubuduha, kumbe yari police, ubundi bagakomanga,mu gihe ngiye gufungura igipangu bavugira hanze bahamagara bati” Kim Andrew, fungura umuryango ku neza cyangwa se twinjire ku mbaraga”.
Icyo gihe,nahise njya mu nzu mpamagara Fatuma mubaza ibijya mbere,mubaza niba papa Jessica ahise ahinduka bigeze aho, ambwira ko papa Jessica we yafungiranye Jessica gusa,ngo ariko maman Jessica we icyo ashaka ni uko ngomba gufatwa.
Fatuma, yari umugore mukuru,uretse ko Atari yarigeze ashaka umugabo. Yari afite umwana w’umuhungu w’imyaka 4, abana nawe kwa papa Jessica. Inama ze yampaye icyo gihe nari mfite amahitamo abiri, kuzanga Jessica agahura n’ibibazo bikomeye ndetse na njye bikaba ukonguko,cyangwa se kuzikurikiza nkishyira mu byangobirenze cyane,ariko ngatabara Jessica.
Impamvu mvuze gutyo, inama Fatuma yampaye n’iyuko nacika abari kunshakisha iyo mu majyepfo nkazamuka I Kigali,nkiba Jessica nkamujyana.
Nta yandi mahitamonari mfite. Nagiye inyuma nca mu gikari ubundi nurira igipanu cyahingukaga muri kaburimbo yo ruguru, ubundi ngenda nerekeza murigare. Nari mfite ubwoba cyane,komaman Jessica yamaze kuntanga ngo banshake,mpitamo gutega umugabo wari utwaye imodoka yitwa dayihatsu wari utwaye imifuka y’ubunyobwa azamuka yerekeza mubice bya Kigali, nawe aranyemerera kuko hari harimo abantu babiri gusa,mba uwa gatatu mubwira ko ndamwishyura itikeyose.
Twavuye aho namufatiye,ntago hari muri gare ubundi turazamuka.
Izonzira zose ntago nari nzizi, kubera ko nahanyuraga ndi mu modoka gusa njya cyangwa mva I Kigali. Twageze aho bita ku giti cy’inyoni turi gusatira muri Kigali, uwo mugabo ambwira ko ngomba kuva mu modoka ye, kukoyari agiye gukata umuhanda ukomeza ujya mu karere ka rurindo. Ubwo imodoka nayivuyemo, ntega umunyonzi angeza imbere y’umuryango wa nyabugogo.
Icyogihe nari nziko ngiye gutega nkerekeza mu mugi aho kwa Jessica batuye,nkamusangayo nkamutora tugatoroka nubwontari nzi ahantu turajya,ariko mug gihe maze kwishyura umu motari kugira ngo agure essense muri moto fatuma yarampamagaye, ambwira ko nindamuka nje aho ngaho ndaba nje m’urupfu ngo kuko maman Jessica we yari ari aho m’urugo.
Byabaye ngombwa ko nguma muri gare ya nyabugogo, kugira ngo Fatuma ampe amakuru ko wenda maman Jessica yatarabutse ngereyo mpite mfata Jessica, kubera ko papa Jessica we yajyaga ku kazi nk’ibisanzwe, ariko urufunguzo rw’icyumba Jessica abitsemo akaba yararuhaye Fatuma ngo arubike ajye afungura agiye kumuha ibiryo gusa.
Fatuma, yambwiraga ko Jessica atuje cyane, ngo kubera ko yari anyizeye ko isaha n’isaha ndaza kumureba.
Ubwo mu majyepfo I butare hobakomeje kumpiga, banshakira kuri rya duka twacururizagaho barambura, no kuri ya nzu nahobabonye ntasohotse bashaka ukobinjira barambura.
Fatuma yambwiraga ko maman Jessica bari kumuhamagara buri kanya, bamubwira ko batigeze bambona. Fatuma yambwiye ko yumvise maman Jessica ari kubabwira ngo nibaramuka bamfashe,bakore uko bashoboye kose sinzongere kugaragara.
Aho narinicaye mu bagenzi benshi ntegereje ko ampamagara numvise ntangiye kugira agahinda cyane, kubera ko noneho nari nziko ubuzima bwa njye bwo kwishima burangiriye aho ngaho. Uretse n’ubuzima bwo kwishima, navugaga koharin’igihe ubuzima bwa njye bushobora kurangira uwo munsocyangwa muri iyo minsi.
Ubwo hashize amasaha 4 yose ndi muri nyabugogo,nari ntarakoza n’akantu mu kanwa kubera ko numvaga umutima wa njye uri mu nda. Nategereje ko na papa Jessica yampamagara kuri telephone nk’uko yabigenzaga buri gihe iyohabaga habaye ikibazo ariko ndaheba, menya ko byanga byakunda nawe yamaze kunkuraho amaboko.
Icyo gihe, Fatuma yari yambwiye ko yumvise ko maman Jessica arava m’urugo saa kumi agiye gusura inshuti ye y’umugore bakoranaga kera kugira ngo anayisezereho nk’uko yari ari kugenda asezera ku inshuti ze, ko arahita ampamagara nkajya m’urugo gufata Jessica.
Saa kumi zarageze ntiyampamagara, saa kumin’imwe nabwozigera atarampamagara, menya ko nawe ashobora kuba yandambiwe cyangwa se yahisemo kubyihorera,kubera ko twari twavuganye ko nituramutse ducitse muri urwo ruho njye na Jessica,na Fatuma turaza kujyana kukonta kuntu yari kuhaguma kandi ariwe wari ubitse urufunguzo rwo mu cyumba Jessica yari abitsemo.
Saa kumi n’imwe n’igice,Fatuma yarampamagaye,ambwira ko ibintu byazambye, ko maman Jessica ategereje kopapa Jessica ataha akabona kuva m’urugo.
Ngo papa Jessica yatashye saa kumin’ebyiri, maman Jessica abona kuva m’urugo. Papa Jessica,ngo yari afite umujinya cyane,k’uburyo yagiye aho Jessica yari ari akamutonganya cyane ndetse akanamukubita. Kumva ko byagenze gutyo noneho byo byanteye intimba nyinshi kumva ko hari ikintu kibi kiri kuba kuri Jessica cyaratewe na njye. Ngo papa Jessica yakubise Jessica igihe kinini ava n’amaraso, ubundia arangije azana n’amazi akonje ayamumenaho, ubundi arafumga, k’uburyoiryo joroJessica yaraye ahantu hameze gutyo.
Nahise menya ko niba papa Jessica akoreye Jessica ibintu nk’ibyo aramutse amfashe byaba ari ibibazo bikomeye..
Iminsi yakomeje kwicuma nizeye ko ndajya gutabara Jessica, ariko bikomeza kwanga. Jessica ngo yakomeje gutotezwa na papa Jessica cyane ndetse na maman we, k’uburyo bamubwiye bati”ibindi byose wabikora,ariko ibyo wakoze byose ntago dushobora kubyihanganira”.
K’umunsi wa 4, fatuma batangiye gukeka ko asigaye avugana na njye ku ibanga, tumaze kuvugana ako kanya papa Jessica amwinjirana mu gikoni ahita amwaka telephone ngo arebe ko tutamaze kuvugana,ndetse ayimwaka amushihura cyane. Ngo amahirwe yagize nuko buri uko twamaraga kuvugana,yahitaga asiba numero twavuganiyeho.
Fatuma nta numero yanjye yari akigira muri telephone ye, ahubwo yari ayizi m’umutwe k’uburyo yayandikagamo agiye kumpamagara gusa, nabwo twamara kuvugana agasiba.
Uwo mugoroba papa Jessica amaze kumukeka ariko agasanga tutavuganye,Fatuma yahise yongera kumpamagara ambwira ko papa na maman Jessica bamaze kumwihakana bakamubwiza ukuri.
Numvise ntazi ibyo arimo kumbwira,maze Fatuma ambwira ko bamaze kumubwira ko Atari umwana wabo bwite, ahubwo ari ikinyendaro bari barabyaye, noneho nyina akamuta k’umuhanda kubera kudashobora kumurera, bikarangira ubwo maman na Papa Jessica bagendaga mu modoka bakamutoragura afite amezi 4.
Ngo maman we bari bamuzi, ariko yamaze kumuta kubera no kurengwa n’ibibazo ahita yiyahura. Maze kumva ayo makuru,aho nari ndi numvise ntaye ubwenge.
Numvise ko ubuzima bwa Jessica namaze kubwangiza kandi nawe ari umwana wari waragiriwe Ubuntu nkanjye agakundwa cyane,k’uburyo yabaye umwana m’urugo.
Jessica ngo nyuma yo kumva ibyo ngibyo yabaye nk’uwapfuye burundu, ariko ntihagira umwaitaho. Papa Jessica, nawe yari yiturije bisanzwe nkaho nta kibazo gihari ariko ntasibe gutoteza Jessica. Jessica ngo yarababaye cyane,arikoannjye aho ndi nkumva ndimoguhura n’akababaro kadasanzwe. Nta wundi mwanzuro nafashe, uretse uwo gukora ibishoboka byose, nkajya gutabara Jessica ndetse ngatanga ikiguzi icyo ari cyo cyose niyo byaba ubuzima bwa njye.
K’umunsi wa gatandatu, maman Jessica yavuye m’urugo saa mbiri za mugitondo. Ikibabaje, yagiye atanasezeye kuri Jessica,kandi ariwe muntu yakundaga cyane. Icyo gihe Jessica yari yarabaye igicibwa, kuva bamenya ko atwite. Naho njyewe,bari baranshatse barambuze,kubera ko bajyaga kunshakira kure yabo kandi ndi hafi yabo. Papa Jessica agiye kuva m’urugongo aherekeze umugore we, yamusezeranije ko nta kindi kintu agiye gushyiraho umutima uretse kunshakisha kubura hasi hejuru kugeza mfashwe, ubundi akamfunga kugeza igihe maman Jessica azagarukira agasanga ndi kuborera ahantu bari barumvikanyeho, munsi y’inzu yabo ahantu hari ubuvumo.
Yaramuherekeje, amujyana I kanombe.
Hashize iminota 6 imodokaivuye m’urugo, Fatuma yahise ampamagara ati”Kim,ngwino tugende”.
Umumotari nari namuteguje kare,k’uburyo yamapamagaye ndi kubura iminota 4 gusa ngo mpagere, kuburyohabuze gato kugira ngo mbisikane n’imodoka ya boss.
Nageze m’urugo mpita ninjira aho Jessica ari,mbona ari kurebesha ijisho rimwe kubera ko irindi ryari ryarabyimbye kubera kumukubira. Agahimda karamfashe amarira agwa hasi, ariko Fatuma akomeza kumbwira ko tugomba kuva aho vuba cyane cyangwa se bitubane ibibazo.
Igikapu kirimo imyenda mike ya Jessica fatuma yari yagiteguye,ndetse nawe icye yagiteguye, k’uburyo aba motari nari anzanye twari tugiye guhita twurira moto kuko zari ziri kumuryango w’igipangu zakije.
Twasohotse muri salon yabo arikoJessica arimo gucumbagira atagenda neza, kkubera koyari yarakubiswe ngenda murandase, Fatuma afunga salon ubundi turasohoka igipangu.
Jessica, yarandebaga agaseka, amze akambwira ati”Kim, ubwo uri kumwe na njye ibintu byose biri amahoro”.
Na njye naramusekeraga cyane kugira ngo mwereke ko rwose nta kibazo nkazunguza umutwe mvuga ko aribyo ibyo avuze.
Twageze ku muryango w’igipangu.
Tugeze k’umuryango w’igipangu nakubiswe n’inkuba numva nsa naho ngiye kumira k’ubutaka.numvise wagira ngo sinzi ahantu ndi kubera ibyo nari mbonye.
Jessica we, yarambwiye ati”Kim turapfuye birarangiye”.
Fatuma we yiyambaje iyo mu ijuru, kubera ko yasakuje agira ati”Nyagasani Mana Ynjye Nsenga ubu nzongera kubaho gute nyuma y’ibi ngibi bimbayeho”.
Imodoka ya papa Jessica, yari ihise iduparika imbere yacu,ndetse twese baratubona neza, kuko twari tutarurira za moto……………………..EPISODE 16 LOADING.
:
Comments