Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Cyarangiye ubwo nyuma y’uko umusore Brown avuye mu iduka rya papa Jessica, papa Jessica yazanye uyu musore Fred ngo aze amusimbure, ariko ibi bikaba bitaranejeje uyu musore Kim ndetse nabo bakoranaga bose kubera ko uyu musore Fred yari azwiho urugomo cyane.
:
:
K’umunsi wakurikiyeho kuva Fred aje ngo dukorane,nibwo ibibazo byatangiye kuvuka. Icyo gihe muri icyo gitondo, narabyutse nsanga isabune ntazi aho yaturutse munsi y’umuryango wo muri iyo nzu mbamo. Iyo sabune,yari iriho ikimenyetso cy’urufunguzo, ariko ntagonabyitayeho cyane,nayishyize ku meza ubundi njya kwa Nadege kunywa icyayi, ubundi tujya mu kazi.
Mu kugera ku iduka, twasanze iduka ryera, hasigayemo utubati gusa,nta telephone n’imwe irimo. Nabanje kugira ngo ndi kurota, ubundi mpumbya amaso kugira ngo nongere ndebe neza, kumbe byari ibya nyabyo ibyo nari ndi kubona. Ako kanya Fred yaturutse hirya kubera ko we yatahaga iwabo, ataranagera ku iduka numva ari kuvugira kuri telephone avuga ati”telephone zose bazibye, nta nimwe basizemo, kandi dusanze umuryango ufunguye”.
Ako kanya, papa Jessica yahise ampamagara kuri telephone yanjye ambaza niba ibyo ari kumva ari byo, mbura icyo musubiza, ahita amenya ko aribyo. Urufunguzo rw’iduka ni ni njye warubikaga. Ikintu nabonye, nahise nibuka ukuntu nabonye isabune irimo ikimenyetso cy’urufunguzo,mpita menya ko umuntu yanyibye urufunguzo akarushyira mu isabune ubundi akajya kurukoresha, akaza gufungura nijoro. Umusore wararaga izamu kuri iryo duka,uwo munsi yaburiwe irengero. Nahise mfata Nadege na Fillete mbajyana m’urugo,mbereka ya sabune. Uko ari babiri, nta kintu banshinjaga, kubera ko natashye ngafunga turi kumwe mu ijoro ryahise. Fillete, yahise avuga ko ari”Fred wabikoze,nubwo atari abihagazeho neza”.
Nyuma y’amasaha 3, papa Jessica yari yahageze kare, ndetse Fred ari kumubwira ukuntu umuntu ubika urufunguzo ariwe ushinjwa ibyabereye aho ngaho. Gusa njye numvaga nakwereka papa Jessica ya sabune, ariko nkabura aho mpera mbimubwira.
Byaje kurangira papa Jessica icyaha akinshyizeho,ariko nawe atabihagazeho neza 100%, umwanzuro wemeza ko ngiye kuva mu kazi burundu,ngo gusa ikintu aramfasha kwari ugukomeza kuba aho nari ndi ariko nta kintu nkora.
Uwo munsi papa Jessica akimara gutaha, nahamagaye Jessica mubwira ibimaze kumbaho. Jessica nkibimubwira, yahise avuga ko ari Fred ubikoze byanga byakunda.
Uwo mugoroba,Jessica yahamagaye Fred amubwira ibyo yakoze,ndetse akomeza kumwerurira koniyo napfa, adashobora kuzamukunda. Fred iryojoro yagize umujinya cyane, k’uburyo yabwiye Jessica ko nawe azakora ibishoboka byose. Ukoniko Jessica yambwiye.
Uwo munsi,nari ntangiye kuba umushomeri,nta handi hantu nari gukura akazi, kubera ko papa Jessica yari ankuyeho amaboko. Numvaga nshaka kubanza gutuza, ariko nkumva bitararangirira aho ngaho.
Numvaga mfite isoni zo gusohoka mu nzu ngo mpuze amaso na Fillete ndetse na Nadege, ahubwo nahisemo kwikingirana mu nzu k’uburyo nta muntu wundi twabonanaga. Umunsi wose washize ntava mu nzu, nibwo Nadege yaje guhagarara k’umuryango maze ambwira ariko atarimo kundeba ati”Kim, ibyabaye twese turabizi, kandi ukuri kose kuzajya ahagaragara kera cyangwa vuba, ariko nta mpamvu ufite yo kwishinja icyaha, ndetse nta n’impamvu zo kwanga kuza kutureba, kubera ko iyo udahari natwe tuba duhangayitse cyane, turakwinginze sohoka basi tukuboneho”.
Fillete nawe yahise ahagera maze arambwira ati”Kim, urabizi ko ntashobora kurya ngo bimanuke udahari, ubwo rero niba ushaka ko nicwa n’inzara komeza wihishe muriiyo nzu,uzayisohokamo napfuye”.
Ayo magambo yabo bombi,yanteye agahinda cyane, k’uburyo nahise nza k’umuryango ndabafungurira. Numvaga nshaka kurira cyane, k’uburyo nahise nsingira Nadege ubundi ndamuhobera ntangira kuririra k’urutugu rwe mvuga nti”ni ukuri kw’Imana ntago ari njye wabikoze, kandi uwabikoze ntago muzi gusa yari yabipanze”.
Fillete, yarambwiye ngo barabizi ko ntigeze mbikora, kubera ko niyo byagenda gute bazi ko ntabikora. Bakomeje kunganiriza no kumpumuriza,ndetse bambwira ko papa Jessica adashobora kunkuraho amaboko uko byagenda kose.
Narabishimiye cyane uwo munsi, ndetse nabo banyereka impamvu bafite yo kubizera. Ubwo njye nari ngiye kujya nirirwa aho ngaho nta kintu ndi gukora, ariko ba Fillete bo k’umunsi wakurikiyeho bari babazaniye andi ma telephone yo gucuruza.
Nashakaga guhamagara papa Jessica kugira ngo mubwire ko ntakintu nzi kubyabaye, ariko nanone nkumva ntaho nahera mbimubwira mpitamo kwicecekera.
Muri iryo joro, Nadege yafashe telephone ye ahamagara papa Jessica, amubwira ukuntu byose bimeze harimo n’ibyisabune ndetse amubwira ko ari Fred wabikoze.
Papa Jessica yabwiye Nadege ko agomba gutuza,kandi ko byose abizi, kandi ngo bandeke ntuze kubera ko nawe azi ko ibyo ntabikora.
Nadege yaje kunyibira iryo banga, maze numva umutima wanjye uraruhutse cyane, kubera ko namenye ko papa Jessica akinyizera.
Nta kindi cyari gikurikiyeho uretse guha ayo makuru Jessica, Jessica ambwira ko muhamagaye haburaga gato ngo ajye kuvugana na papa we kugira ngo ambwire nsubire gukora, ariko nawe ambwira ko yishimye. Jessica, yambwiye ko rwose papa we ntazamugiraho ikibazo na rimwe, kuko igihe cyose azahora anyizera.
Jessica yambwiye ko kandi papa wa njye yampagaritse gukora kugira ngo nduhuke gusa. Ngo papa Jessica nubwo yemeye ko nkundana na Jessica,ngo ariko amfata nk’umwana we. Ibyo byatumye nibuka wa munsi papa Jessica yampobeye akambwira ko ankunda kandi cyane.
Jessica yambwiye ko ubwo avugana na papa we bwa mbere, yamubwiye ko yankuye mu kazi kugira ngo Fred yishimire ko navuye mu kazi, kugira ngo irindi kosa azakora rizamufatishe. Ikintu namenye, nuko Fred yari ari mu gatego ka papa Jessica,ariko nta muntu numwe ubizi, kugira ngo n’ibizaba byose,papa wa Fred atazagira ngo papa Jessica abifitemo uruhare.
Ikintu njye na Nadege ndetse na Fillete twamenye muri iyo minsi, nuko Fred yafashe urufunguzo turi ku iduka akarushyira mu isabune, ubundi akajya kurucurisha, ari narwo yaje kwinjiriraho ubwo hari muri rya joro afatanije n’umusore warindaga aho ngaho ubundi bakiba. Uwo musore warindaga yari yaraturutse I cyangugu, ariko ntago yongeye kugaragara.
Papa Jessica nyuma y’iminsi 4 yaje kumpamagara ambaza amakuru,mu gihe nari ndimo kumusaba imbabazi ahita ambwira ko umunsi ukurikiyeho, azaza kundeba tukavugana.
Umunsi wakurikiyeho papa Jessica yaje kundeba aho mba,ariko ba Nadege ntibabimenya. Papa Jessica ikintu cyantangaje kuri we, ni ukuntu yambwiye ko yari ankumbuye cyane gusa, akaba aribyo byatumye aza kundeba byonyine.byakomeje kuncanga cyane,ariko kubera ko mufata nka boss wa njye sinagira icyo mubaza.
Papa Jessica, yambwiye ko niba nshaka kuva muri icyo gipangu twabagamo nkajya gutura njyenyine abinyemereye, kandi akabimfashamo njye nta kintu ntanze. Ibyo byose yabimbwiye turi muri ya nzu bari batuyemo mbere y’uko bimuka I Kigali,ndetse ambwira ko iyo nzu mbishatse ariyo nahita nza kubamo kandi ikaba irimo byose.
Natangiye kugira ibyiyumviro bidasanzwe. Natangiye kugira ibyiyumviro bidasanzwe kuri papa Jessica, kubera ko ntago nari nzi impamvu mu bantu bose afasha ari njye ukunzwe cyane.
Papa Jessica namubwiye ko kuba aho ngaho ntacyo bitwaye, ariko mubwira ko kubana na Nadege ndetse na Fillete ari byiza kurushaho. Papa Jessica yambwiye ko yamenye ko nigeze kuzana na Jessica aho ngaho, ambwira ko noneho nimbishaka Jessica azajya aza ahansanga.
Papa Jessica, yanyemereye ikintu kidasanzwe muri uwo munsi. Papa Jessica yambwiye ko iyo nzu ari iye, ngo kandi ko ni nzu dutuyemo hafi yaho dukorera ari ize, ngo ariko iyo turimo Jessica na Fatuma bari batuyemo, ayimpaye igiye kuba iyanjye.
Nari nziko ari kunkinisha kugira ngo numve nishimye, ariko papa Jessica yahise asohoka mu gipangu ajya mu modoka ye, ubundi akuramo impapuro ziyo nzu zanditse ku mazina yanjye, maze arambwira ati”mwana wanjye, muhungu wa njye,iyi nzu ndayiguhaye” ahita ampereza n’imfunguzo zayo maze arambwira ati”Jessica najya kuzinyiba ngo aze hano azasanga ntazihari, gusa nubishaka uzamubwire ko ari wowe uzifite”………………………
:
w.
Nari mbaye umukire. Nonese ko nari ngize inzu muri zimwe nziza muri akogace, ni gute ntavuga ko nari mbaye umukire? Nari mbaye umukire rwose.
Papa Jessica namubajije impamvu ari kunkorera ibyo byose, arangije arambwira ati”wa mwana we uracyari muto, gusa nuko utazabaho nk’uko nabayeho,ariko uzaza kumenya impamvu”.
Papa Jessica amaze kumpa imfunguzo n’impapuro z’inzu, yambwiye ko noneho Atari kunsaba kuza kuyituramo, ko ahubwo nzajya mba aho nshaka. Uko yambwiraga ibyo, niko nitegerezaga intebe nari nicayemo njye na Jessica ubwo twatangiraga gukora ibyabakuru, nkumva Jessica ndamukumbuye cyane.
Ubwo papa Jessica atashye,yambajije niba ansubiza aho yankuye cyangwa se ndasigara aho ngaho.nahise mfata za mpapuro nzishyira mu kabati kari karimo ubusa, ubundi ndafunga inzu yanjye neza, nsanga papa Jessica ansubiza m’urugo aho nari mvuye. Turimo kugenda, papa Jessica yambwiye ko ikintu adshaka, aruko nasubira gukora mu iduka. Nari ngiye kumubaza impamvu,ariko ambwira ko atanyirukanye, ahubwo ko ari byo byiza kuri njye.
Niyo yari kuba anyirukanye muri iryo duka, kuri njye ibyo yari amaze kunkorera byari bihagije.
Papa Jessica akimara kugenda,nari ndi kumva nashyuhagujwe cyane, k’uburyo numvaga nshaka kubwira ba Fillete ibimaze kumbaho. Ariko amasaha yo kumugoroba yageze namaze kwisubiraho, ntagishaka kubibabwira.
Iyi nkuru,nubwo ndimo kuyibara nk’umwana, ariko nukoyagenze.ikintu nshaka kuvuga, abakire bose nubwo bakunze kuvugwa nabi, ariko bose si babi. Nubwo abakire benshi bakunze gukora ibikorwa bibi, bumva koabakene ntacyo bari cyo, ariko si abakire bose. Ikindi kandi,nanjyeicyo gihe nari maze kuba umukire cyane,nubwonta bushobozi nari mfite bwo kuba nagirira undi muntu akamaro.
Ibaze aho nari ngeze, ndimo gupanga gushaka umugore mu myaka mike, kandi mu mwaka umwe n’igice gusa washize,narapangaga gusa kubona icyo ndarya saa sita na nimugoroba.
Iyo myaka mike nari ndi gupanga gushakamo umugore, nari ntegereje ko arangiza amashuri, ubundi umwuga wibyo yize byo gutangaza amakuru akazabikora mbana nawe. Ubwo se hari uri kwibaza uwo ariwe? Yaba atarakurikiye iyinkuru kuva itangiye.
Nakomeje kwibera ahongaho, ba Nadege bakajya bambwira ukuntu byifashe mu iduka gukorana na Fred. Ngo ikintu cyashimishije Fred cyane, nuko boss yanyirukanye, ubu nkaba nta yindi gahunda ngirana nawe. Ngo ibyo bizatuma Jessica ancikaho,maze Fred afatireho.
Icyo atarazi, nuko nyuma yo gukora ibyo yakoze, ahubwo nahindutse umwana m’urugo,ndetse nibazaga ukuntu azumva bimeze naramuka amenye ibyakurikiyeho. Gusa nasabaga Imana ko atabimenya, kuko nari maze kumenya ko yakora uko ashoboye kose kugira ngo agere kukibi ashaka gukora.
Umunsi umwe, Jessica yaje kumpamagara, ambwira ko maman we yagiye mu mahugurwa, kandi ko papa we nta cyo yamutwara ngo ko ashaka kuza kundeba tugahurira kuri ya nzu, ngo ariko ikibazo afite nuko imfunguzo z’inzu ahantu papa we yazibikaga ntazihari,ngo ubanza yarabivumbuye ko njya nzikoraho akazibika kure, cyangwa se akaba yazijyanye.
Jessica namufashije kurira kubera ko byari bibabaje ariko nkabikora mukina k’umubyimba, ariko mubwira ko akora ukoashoboye kose akaza,ubundi ko tururira igipangu twijiremo,nibyanga ko ndaza gushaka ahandi tujya. Yambwiye ko azatega iya kare noneho tukirirwana amasaha menshi uwo munsi. Umunsi yajeho, saa tatu yari yageze murigare, ambwira ko ahageze mubwira ko njye namaze kwica ingufuri zose zinzu, ko arayinsangamo. Yaratangaye cyane ambwira ko nshbora kuba ndi kurota,mubwira kuza ngo arebe. Jessica yafunguye igipangu kirafunguka, ahita ambona imbere ye,ariko arebye abona ingufuri ni nzima. Mbere yo kumpobera yahise ajya gufungura umuryango wo muri salon ngo arebe,afunguye bona harafunze,mpita nturuka inyuma ye mufata munda ndamukomeza, ubundi mfata urufunguzo ndafungura arikanga cyane, kuko yibazaga aho imfunguzo nazikuye.
Njye na Jessica twari dukumburanye cyane,k’uburyo naje kumusobanurira uko nabonye inzu n’imfunguzo nyuma y’amasaha 3 urukumbuzi rumaze gushira.
Ibyishimo byaramusaze cyane,nawe ahita ambwira ko papa we yamaze kumuha inzu nziza cyane iri I Kigali. Nibajije ukuntu papa Jessica ari kuduha amazu biranyobera.
Ariko nanone, naje kwitekerezaho cyane nibuka aho naturutse, nibaza uko byari kugenda iyo ntaza kwihanganira gutotezwa na Jessica ubundi nkaza kuva m’urugo rwabo.
Icyo nshaka kuvuga aha ngaha, wowe niba uri kumva iyi nkuru, ndakubwira ko ikintu cyose uzakigeraho kubera wabashije kwihangana, kubera ko ntago cyakwizana. Urakoze kunyumva.
Njye na Jessica twarishimye cyane, akajya ambwira ukuntu amasomo arimo kugenda,mbese bishimishije.
Iminsi yakomeje kwicuma, nkomeza kubaho ntuje kandi nishimye cyane. Gusa ariko bavuga ko kwishima bidahoraho iteka,ndetse no kubabara bidahoraho iteka.
Umunsi umwe, nibwo Jessica yaje kumpamagara,ambwira mu ijwi ritocyane,ambwira amakuru Atari meza. Sinzi niba nayita mabi k’uruhande rumwe, cyangwa se meza k’urundi ruhande, ariko ayo makuru ntago cyari igihe cya nyacyo cyo kuyakira.
Jessica, yambwiye ko yatangiye kubura imihango mu byumweu bibiri byashize,agize amakenga ajya kwipimisha.
Jessica, muganga yamubwiye ko atwite,kandi Jessica ambwira ko ari njye musore njyenyine baryamanye.
Ayo makuru noneho,ntago nari nzi ngo papa Jessica nubwo adushyigikira muri byinshi hafi ya byose,araza kuyakira gute………………EPISODE 15 LOADING.
Comments