logo

NEW TALENTS

Stories Group

NABA N'URUKUNDO S01 Ep 17

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Epside ya 16 yarangiye ubwo uyu musore Kim yariho ahunga papa Jessica ndetse ari kumwe na Jessica, na Fatuma bikarangira hakoreshejwe police kugira ngo bagaruke m’urugo, ariko igihe bari m’urugo bakaza kwakira amakuru y’indengakamere cyane bikarangira ayo makuru abajyanye muri koma bakamaramo iminsi 3.
:
:
Bavandimwe muri kumva iyi nkuru reka mbabwire kandi mbibutse ikintu kimwe,nubwo n’ubundi musanzwe mukizi.
Buriya umuntu yifitemo kamere ye bwite igomba gutuma igihe yakiriye ibintu cyangwa amakuru atariyiteguye kwakira uwo munsi cyangwa se muri ako kanya,ituma ahinduka akumva ibintu bidasanzwe mu mubiri we.
Reka nze mbahe urugero rumwe,ndetse nimumara kumva iki gice cy’iyi nkuru muraza kumbwira uko mubyumva.
Ese byari byakubaho,cyangwa ntago waba uzi umuntu byabayeho, nk’umunsi umwe akaba afite isabukuru y’amavuko ariko akaba atabyibuka, noneho wenda yazinduka nk’ibisanzwe akajya aho agomba kujya tuvuge wenda urugero nko mu kazi,noneho yahagera abo bakorana bagahita bamutungura bakamuhereza impano banamwibutsa ko ari isabukuru ye? Ese uzi uko ahita yumva ameze ako kanya?
Urwo rugero mbahaye ni rumwe mu ngero zoroshye cyane,ariko iyo bibaye ahita yumva bidasanzwe ndetse akabura uko yifata. Ibyo ndabizi neza kuko nzi benshi byabayeho ndetse na njye byambayeho.
Noneho reka mbabwire ikindi kirenze ibyo.
Tekereza kubaho, ukamenya ubwenge usanga uri mu ishyamba,ubana n’udusimba dutandukanye, ubaho nta muntu numwe ugira ukwitahokandi ubizi neza ko abantu ubundi kugira ngo umuntu abe umuntu aruko aba afite aho yakomotse,ariko wowe ugasanga nta muntu numwe ugira. Nyuma yahoo, ukaza kwakira ubuzima bwawe, ukakira ko nta mubyeyi ufite, ukamara imyaka 25 yose ubizi ko ariko bimeze.
Noneho nyuma y’iyo myaka yose, ukajya kumva ukumva umubyeyi wawe arakubwiye ati”burya uri umwana wa njye”. Ese wabyakira ute? Wabifata nk’ibisanzwe?
Uramutse ubifashe nk’ibisanzwe, nuko waba utazi agaciro k’umubyeyi cyangwa se agaciro ko kugira umubyeyi.
Ubwo uraza kumbwira wowe uko wabyakira nuko wabyumva.
Reka nanone nguhe urugero rundi rumwe.
Tekereza kuvuka ukamenya ubwenge, ugasanga uri umwana ubayeho neza cyane ababyeyi bawe bakwitaho, iwanyu mukize cyane k’uburyo nta kintu na kimwe ubuze,mbese ubayeho neza muri rusange ariko bikageraho bikanakurenga kubera ubuzima bwiza.
Ubwo ugakura neza, ukarinda ugira imyaka 23 yose, wajya kumva ukumva ngo uwo witaga papa wawe kandi agukunda cyane ngoburya ntago ari papa wawe, kandi uwo wita maman wawe nawe, yakureze atazi ko uri umwana wawe, kandi yarakubyaye akaguta, akajya gushaka undi mwana wo kurera nyuma, n’ubundi umwana abonye akaba ari wowe.
Reka nkubaze, ese wabifata ute? Ese wabifata nk’ibisanzwe? Uramutse ubifashe nk’ibisanzwe, waba utazi agaciro k’umubyeyi cyangwa agaciro ko kugira umubyeyi.
Reka nze nguhe n’urundi rugero rumwe. Tekereza kwanga umuntu, nyuma ukamukunda. Ibyo wenda ni ibisanzwe. Noneho nyuma ugasanga uwo muhungu cyangwa umukobwa mukundana, uzi ko ari umutindi cyane nta mubyeyi agira, ugasanga ahubwo niwe ufite umubyeyi ukize cyane cyangwa wanamwitaho kukurusha, kurusha uwawe.
Wabifata ute?
Njye reka nze nkubwira uko mbyumva nabifata. Nahita ntekereza ko kubera ko namufashe nabi kubera kwitwaza uko iwacu twari tumeze, arahita anyanga, cyangwa se uwo nishingikirijeho, akaza kwangwa nuwobari kumwe kubera ko yamufatiye umuntu nabi. Wenda aha ntago wabyumva neza,ariko uraza gusobanukirwa ibyo nshatse kukubwira.
Ese uzi impamvu nguhaye izi ngero zose mvuze haruguru? Reka nze nyikubwire.
Njye na Jessica twumvise ayo makuru,buri wese yabyakiriye ukwe ndetse bimurenga ukwe. K’urugero rwa mbere natanze, njye maze kumenya ko mfite papa wa njye byarandenze cyane, kubera ko ukonari ndiho nari ndi kumva bihagije, noneho mpita nkubitaho ukuntu ngize undi muntu ugiye kunyitaho, nkabaho neza kurusha uko nari mbayeho neza n’ubundi. Hari nizindi mpamvu nyinshi zatuma bindenga.ese ntago nari mfite impamvu yo kurengwa?
K’urugero rwa kabiri naguhaye, uretse njyewe, noneho Jessica we byaramurenze cyane, kubera ko yasanze afite umubyeyi umwe kandi yari aziko afite ababyeyi babiri.
Hari n’izindi mpamvu nyinshi zari gutuma arengwa nyuma yo kumva ayo makuru.
Reka nze nkubwire noneho k’urugero rwa gatatu naguhaye,ndets erwo rukaba runarenze kurusha izi zombie. Jessica, akimara kumva ko yatawe nyuma yo kuvuka,ibyo byonyine byaramurenze. Akubitiyeho kumva amakuru y’ukuntu uwamutaye akaba yari aziko yaniyahuye nyuma yo kumuta,mwibuke ko aya makuru yari amaze iminsi mike ayakiriye, akiriho ndetse ari nawe wongeye kujya kumureba n’ubundi akamurera atazi ko ari kurera umwana yibyariye akamuta. Ibyonabyo nta mpamvu bitari kumurenga,kuko birenze kamere ya muntu.
Uzi ikindi kintu Jessica cyamurenze noneho cyane? Yahise atekereza ukuntu yamfashe tukimenyana, wenda ibyo arabyirengagiza. Ahita akubitiraho ko maman we yakoze amakosa, nabyo biramurenga.noneho ahita akubitiraho ko k’uruhande nari ngiyeho, rwari rufite imbaraga nyinshi cyane, kurusha uruhande rwa maman we yari ariho.
Jessica, ibyo byaramurenze cyane, kubera ko yahise abona ari hasi yanjye cyane ndetse nta huriro ryanjye nawe, kuko yahise abona nta kintu kindi gisigaye hagati ya njye nawe.
Jessica, amaze gutekereza ibyo bintu byose byose, kubyakira byaramurenze ubundi ahita ahwera.
Nanjye aho nari ndi, bavandimwe byarandenze cyane, kubera ko ibintu byabereye aho ngaho, nicyo kintu cya mbere gikomeye cyari kimbayeho.
Ikintu numvise, numvise ntangiye kubura umwuka, ubundi ngwa hasi, sinamenya ibyakurikiyeho muri ako kanya.
Bavandimwe, mureke mbabaze kandi muze kunsubiza, mbere y’uko nkomeza inkuru uko yagenze, ese muri ibi bintu byose byabaye kuri njye na Jessica, niyo bitakubaho byose icyarimwe, ariko byibura kimwe kikakubaho muribyo? Wabifata nk’ibisanzwe??
REKA NKOMEZE MBABWIRE NO0NEHO.
Nyuma yo guhwera nkagwa hasi,ntago namenye ibyakurikiyeho,ndetse na Jessica ibyamubayeho ntago nigeze mbimenya.
Kumenya ko Jessica nawe yabaye nkanjye akagwa muri koma, nabimenye nyuma y’iminsi 3 nka ngutese.
Mu bantu batubaye hafi, ndetse ni hafi ya bose yabari bari muri cya kirori cyo kudukorera Surprise. Nadege, Fillete, Fatuma, papa wa njye umbyara ndetse na maman wa Jessica, ntago bigeze  batuvaho kwa muganga aho twari turi. Ibyonabibwiwe nyuma njye na Jessica,ndetse njya no gukanguka, nakangutse bampagaze hejuru,ndetse na Jessica yari ahagaze hejuru ya njye arimo kurira amarira yamushotse ari menshi cyane, kubera ko we yakangutse mbere yanjye.
Ngo Jessica ajya gukanguka aho yari aryamye, yashigukiye hejuru arimo guhamagara izina rya njye ndetse yahagiye cyane, k’uburyo yahise ava mu buriri vuba na bwangu arimo yiruka atazi aho ajya, gusa baza kumufatirana bamuzana aho nari ndi, nibwo ngo yabonye gutuza.
Ubwo maze gukanguka,nkabona bose bari hejuru yanjye,narebye Francois papa wa njye mbona aramwenyuye, ndebye maman wa Jessica Justine nawe mbona ibyishimo biramurenze.
Nk’umubyeyi,maman Jessica yaranyegereye amfata mu kiganza cyane arankomeza, ubundi abura icyo yavuga.
Reka nkwibutse ko, nta muntu numwe wari uri kwibaza impamvu njye na Jessica twabaye gutyo,keretse niba wowe uri kumva iyi nkuru waba urimo kubyibaza,ariko sinzi uko waba umeze uramutse uri kubyibaza.
Nta kindi cyabaye, twahise dutaha tujya m’urugo.
Reka nanone nkwibutse ikintu kimwe. Niba waratangiye iyi nkuru, hari aho nigeze mvuga ko umunsi nagiranye ibyishimo na Jessica ubwo twari turi mu majyepfo,ngo uriya wariwo munsi nishimyeho kurusha indi m’ubuzimabwa njye. Ariko ikintu nakubwira ahangaha, nuko rwose icyo gihe nari nibeshye cyane kubera ko nari ntarabona.
Ibyishimo twagize icyogihe, byari ibyishimo by’umubiri,ariko tukigera m’urugo iwacu aho twari dutuye mu mujyi wa Kigali, nibwo naje kubona ibyishimo bidasanzwe, ndetse bikaba ibyishimo by’umutima.
Aha, ntago wakwirirwa wibaza ikintu cyakurikiyeho, kuko nawe uracyumva, ndetse sinzi niba nakwirirwa nkivuga. Icyo mvuga, ni icyakurikiyeho nyuma hagati ya njye na papa wanjye ndetse na maman Jessica.
Reka nongere nwkibutse ikindi kintu kimwe, niba utarabyumvise neza mu gice cyashize. 
Maman Jessica akimara kubyara Jessica, yamutaye k’umuhanda ubundi ariyahura. Ayo niyo makuru yari azwi n’abantu bose, ko ariko maman Jessica yabigenje. Ariko nyamara,maman Jessica ntago yigeze yiyahura, ahubwo byageze aho nyuma aza kubana na Francois papa wa njye nawe ndaza kuvugaho mu kanya, ubundi basanze batabyara,mu kujya gushaka umwana wo kurera muri orpherinat bazana Jessica.
Aha,ntago maman Jessica yigeze amenya ko umwana agiye kurera n’ubundi ari umwana we yabyaye akamuta,ndetse akaba yaranakekaga ko uwo mwana yataye yapfuye kera kuko aho yari yamusize nta mutabazi yari afite.
Ahubwo wowe urimokumva iyi nkuru wakwibaza uti” ko nababwiye ko uwo nitaga papa Jessica ubu akaba ari papa wannjye yasanze uyu mwana Jessica kumuhanda akamutora, icyo gihe byagenze bite kugira ngo noneho na maman Jessica aze kumubonaho?”. Ibyo wikwirirwa ubyibaza, ndaza kubikubwira.
K’uruhande rwa Jessica nuko byagenze.
Naho k’uruhande rwanjye ndacyari kubibutsa, uwo nitaga papa Jessica,niwe nasanze ari papa wanjye bwite. Nuko byagenze kuri njye.
Ikibazo urimo kwibaza kandi na njye aricyo kibazonibajije nyuma y’iminsi ine njye na Jessica tuvuye kwa muganga, ni,ese papa yabwiwe n’iki ko ndi umuhungu we? Ese maman wa njye ninde? Ese byagenze bite kugira ngo njye mu ishyamba? Ese nagezeyo nte? Ese papa na maman wa njye ibyabo byari ibihe? Kuko nubwo nari mfite papa, byanga byakunda ngomba kuba naravutse k’umugore. Ese uwo mugore maman wa njye, ni inde?
K’urundi ruhande rwa Jessica, kubera ko buri wese yari ahangayikishijwe no kumenya ibye,ariko njye nari mpangayikishijwe na byose, naribazaga nti”ese maman Jessica ubundi nyuma yo kuvuga ko yiyahuye byagenze gute? Kuki bavuze ko yiyahuye? Yahuye na papa wa njye gute?”. Nimvuga papa wa njye ntibibacange, kuko nababwiye ko uwo nitaga papa Jessica, ariwe papa umbyara.
Nukono mu bindi bibazo byose nakomeje kwibaza hajemo n’iki ngiki, ese papa wa Jessica ni nde? Kubera ko na njye nibazaga maman wa njye uwo ariwe.
Bavandimwe nubwo nari mfite ibyo bibazo byose, numvaga ababyeyi bacu tudafite ako kanya bagaruka tukababona, kuko twari dufite byinshi byo kubabaza.
Wowe uri kumva iyi nkuru, reka ngusabe imbabazi kukuba nizimbye mu magambo cyane, k’uburyo nari hafi kuyazambya, ariko impamvu nuko ibyabayeho kuri njye no kuri Jessica byari ibidasanzwe.
Nkyizimbye mu magambo, reka mbibutse, ese uribuka ukuntu byatangiye ndi nta kintu? Ariko umva aho nari ngeze,ngeze ku rwego rwo kwishimirwa.
Mumbabarire ariko nibyo navugaga byari ingirakamaro, ndetse ninabyo bifite uruhare runini muri iyi nkuru.
Reka noneho nkomeze.
Muri mwe muri kumva iyi nkuru wenda murimo ababyeyi cyangwa se muzi uburyo ababyeyi bita ku bana babo bato bataramenya ubwenge.
K’umunsi wakurikiyeho tuvuye kwa muganga, ndababwiza ukuri ko ikintu cyitwa no gusasa uburiri narayeho naracyibagiwe, kubera nta na rimwe nongeye kubyuka nibyukije, kuko isaha zo kubyuka zageraga maman Jessica yageze mu cyumba cya njye, akanyicara iruhande akaririmba uturirimbo nkuri kuririmbira umwana w’uruhinja kugira ngo asinzire.
Ubwo, buri uko nabyukaga ngira ngo ndambure amashura yanjye k’uburiri narayeho ndetse mbusase neza, maman Jessica yahitaga anyicaza kuruhande ubundi akabyikorera, agahita amfata ukuboko, akanjyana muri salon aho twese tuza guhurira ku meza.
:Ibi mbabwiye, byaje gutuma maman Jessica n’umukobwa we bashwana cyane, kubera ko Jessica yatangiye gufuha, kubera ko uko maman we yanyitagaho byari bitangiye kurenga uko amwitaho.
Hari ikintu kimwe nshaka kubabwira ahangaha, niba warakurikiye iyinkuru yose, urabizi neza ukuntu maman Jessica yamfataga nkigera muri uru rugo. Impamvu mvuze ibi ngibi, nari ngiye kubabwira ukuntu papa wanjye we yanyitagaho,ariko ubwo namwe murabyumvira muri iki kibazo ngiye kubabaza.
Ese niba papa yarankundaga cyane atananzi ndi umuntu wibereye aho ngaho, none niba maman Jessica asigaye unkunda, ubwo urumva we yankunda bingana iki? Noneho bigeretseho, ari na papa wa njye.
Aha, nashakaga kubabwira ko papa Jessica we yaburaga uko abigenza kugira ngo agaragaze urukundo ankunda, ubundi akandeba akumirwa gusa ndetse akanaseka ibitwenge by’ibyishimo.
Ubundi mbere, ubwo nakundaga kwitekerezaho, natekerezaga izina Kim Andrew, byanga byakunda nkumva umusabirizi. Ariko kuva icyo gihe, natangiye kuba Kim wundi wundi, kuburyoizina rya njye natangiye kumva rifite agaciro gakomeye.
Nakomeje kwivugaho cyane, ariko ndabizi abenshi muri kwibaza ku byerekeranye na Jessica na njye.
Ndabibutsa neza ko Jessica yari atwite inda ya njye. Nubwo nari nabyirengagije kubivugaho, ariko nuko iyo mbigezeho akababaro kamfata nkabura uko mbivuga,ndetse nuko nabisobanura rwose.
Jessica, inda yanjye ntayo yari agifite. Inda y’umwana wa njye Jessica yari afite mbere ntago yari ikirimo.
………………………………………………………………………….
Rimwe na rimwe, numva ntashaka no kubivuga, ariko nanone reka mbivugeho kubera ko biri mu bigize iyi nkuru ndi kubabwira, kubera ko nyitangira nababwiye ko ngiye kubabwira amateka ya njye naya Jessica ndetse n’urukundo rwacu.
Jessica, ubwo twamaraga kumva ya makuru yose ku munsi w’isabukuru ya njye, yaguye hasi arayigwira, k’uburyo iminsi 3 yose njye namaze ndi muri coma, we yari ari kurwana no gukira icyo gikomere n’abaganga babimufashamo.
Ukuntu byagenze, buriya ntago nari kubimenya, uretse ko nyuma y’uko dutaha tuva kwa muganga Jessica natangiye kubona ari guhinduka ndetse akiheza cyane, namubaza impamvu akanga kumbwira ndetse agaashaka no kumpunga.
Fatuma niwe waje kunyibira ibanga.
Icyo gihe bimaze kuba,Jessica yari aziko njye nawe umubano urangiye, kubera ko yari azi ko umwana twari kuzabyarana ariwe wari kuzaba aduhuje, bitaba ibyo yari aziko njye kubera ko maze kubona papa wa njye urenze, Jessica ngiye kumuca amazi nkamwanga.
Fatuma, amaze kubimbwira byarambabaje cyane, kubera ko nari mpombye amaraso yanjye. Nta kindi nakoze, nasanze Jesica mutunguye aho yari ari mu cyumba cye,papawanjye na maman Jessica bamaze kujya mu kazi.
Jessica, nta kindi nari ngiye kumubwira, uretse kumubwira ko nzahora mukunda igihe cyose, ndetse ko nubwo twabuze umwana wacu ariko tuzabyara abandi benshi kugeza igihe dushakiye.
Icyo gihe Jessica yaratunguwe cyane yibaza ukonabimenye. Ariko nyuma yo kumenya ko n’ubundi mbizi, nibwo yaje kongera gutuza aranyiyegereza.
Iyo ibi bintu byabaye kuri Jessica na njye bibaye, abantu benshi bakunda guhita batekereza ku kintu cy’amasano cyangwa iki kindi, ariko reka nkwibutse ikintu kimwe. Njye na Jessica nta sano nimwe twari dufitanye. Papa wa njye yashakanye na maman Jessica, ariko ntago njye na Jessica tuvukabari bagashakana. Ibyobivuze ko njye Jessica nubwo yari nkaho ari mushiki wa njye nkaba musaza we, nta yindi sano twari dufitanye idukumira kugira gute? Idukumira kubana.
Ibi mvuze haruguru, byari ibyo nari nzi icyo gihe,ndetse na Jessica nibyo yari azi, ndetse na buri muntu wese wari uzi amateka yacu,nibyo yari azi.
Ariko bavandimwe, hari ikintu kimwe ntashobora kwibagirwa. Nubwo nari natangiye ubuzima bwiza, ariko buri gihe iyo imyaku yashatse kugendana na buri umwe, sha ndakubwiza ukuri ko nta hantu na hamwe ushobora kuyihungira.
Reka nze nkubwire ikintu kimwe, ikintu kimwe cyankuye umutima cyane kurusha ibindi bintu byose byabayeho m’ubuzima bwa njye, ndetse nkaba mpamya neza ko nta kindi kintu na kimwe kizankura umutima kugeza mvuye muri iyi si kurusha icyo kintu.
Icyo kintu, sin a njye cyakuye umutima gusa, ndetse na Jessica we akimara kubyumva yarashenjaguritse cyane. Maman Jessica amaze kumva ayo makuru yacitse integer kubera ko ibyo yari yiteze kuri njye n’umukobwa we bitari bigishobotse, kubera ko yari aziko njye na Jessica tugomba kuzaba umugore ariko bikaba birangiye tubaye mushiki namusaza mu maraso.
Papa Jessica aho yari ari abyumva byaramubabaje na njye ndabibona. Buri wese, yarababaye cyane.
Ese mwaba mwibuka umusaza nigeze kubabwira mu gice cya mbere, ubwo namunyuragaho mvuye ku gisozi ndimo njya mu mugi, akavuga ati”nyamara uriya nawe haburaga gatongo abe umuntu”????
Burya uwo musaza mu buzima bwe bwose,yari azi amateka ya njye, azi amateka ya papa wa njye ndetse namateka ya mama wa njye.
Niwe waje kuduha amakuru iwacu m’urugo, atubwira uburyo njye na Jessica tuvuka ku maraso amwe………………….EPISODE 18 LOADING.
:
:
:
Ntuzacikwe na Episode ya 18.

Comments