logo

NEW TALENTS

Stories Group

NABA N'URUKUNDO S01 Ep 18

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Bavandimwe, niba wibuka igice cya 17, uribuka ko cyarangiye ubwo uyu musore Kim ndetse n’uyu mukobwa Jessica nyuma y’uko bakiriye amakuru y’inkomoko yabo, bari bamaze kwiyakira ndetse noneho babayeho neza kurusha uko byari bimeze mbere kubera ko bari bakunzwe kurushaho.
Reka nkwibutse ko nanone bari barimo kwibaza ku bijyanye nabandi babyeyi babo basigaye. Aba babyeyi mvuga bakaba ari papa wa Jessica ndetse na maman Kim.
Niba wibuka neza, uribuka ko cyarangiye kandi haje inkuru y’incamugongo, ivuga ko uyu musore Kim ndetse n’uyu mukobwa Jessica burya badashobora kubana, kubera ko bavutse ku maraso amwe,ibyo bakaba barabibwiwe n’umusaza uzi amateka yabo neza cyane.
:
:
:
Bavandimwe, nkimara kwakira amakuru ko njye na Jessica tuvuka ku maraso amwe bityo bikaba bitashoboka ko njye nawe dukomeza gukundana kubera ko turi mushiki na musaza narikanze cyane, aho nari ndi ibyunzwe birandenga cyane, k’uburyonahise nshigukira hejuru nkava muri izo nzozi narose igihe kirekire muri iryo joro, nkabona kuza gutuza.
Ikintu narose,narose ngo wa musaza umwe nababwiye yaje m’urugo iwacu, ubundi akatubwira ko njye na Jessica tuvukana ku babyeyi bamwe, haba papa ndetse na maman biratubobera. Muri izo nzozi, aho twari turi twari turimo kwibaza ukuntu papa wa njye na maman Jessica baba barabyaranye abana babiri bose ariko batabizi, ukumva ni ibintu by’amayobera cyane.
Ariko mvugishije ukuri, byari kumbabaza cyane ndetse bikababaza benshi cyane, harimo na Jessica, kubera ko urukundo twari tugezeho ntago rwatwemereraga ko njye nawe dushobora gutandukana.
Nkimara no gukanguka, nibwo nakomeje kubitekerezaho nkumva ni ubusazi burenze cyane.
Igihe njye na Jessica twari turimo, twari tugejeje igihe cyo kuvuga ko dushyize imbere ubukwe bwa njye nawe kugira ngo twibanire ibindi bizaze nyuma, yaba amasomo ye ndetse no gukomeza akazi ka njye.
Hari hashize amezi 2 nyuma ya cya gihe njye nawe tumenye amateka y’ababyeyi bacu ndetse tuvuye no kwa muganga.
Urukundo rwa njye na Jessica rwari rumaze gushimangira cyane, k’uburyo nta kintu na kimwe twumvaga gisigaye uretse kubana.
Bavandimwe niba mwibuka neza, igice cyashize ntarababwira ku mateka y’ababyeyi bacu, ariko uyu niwo mwanya kugira ngo nayo nyavugeho,nubwo ateye agahinda cyane,kubera ko na njye nkimara kuyamenya, byaranshavuje cyane, k’uburyo numva no kuyavuga bingora,ariko kubera ko ari muri make agize iyi nkuru niyemeje kuyababwira.
Nitwa Kim Andrew, nakuze mba mu ishyamba, kuko narivuyemo maze kugira imyaka irindwi, ubwo natangiye kwegera abantu, ariko nkabegera mbasaba ibyo kurya no kunywa,aho naje kumenyekana nk’umusabirizi mu mugi wa Kigali wose. Amateka yanjye narayababwiye,ariko ayababyeyi ba njye yo, naje kumenya ko Francois nitaga papa Jessica ariwe papa wanjye bwite, ubwo yabimbwiraga antunguye ku isabukuru ya njye y’imyaka 24.
Papa wa njye, yambwiye ko ayo mateka nawe yayamenye vuba cyane, ngo kubera ko ntago yari ayazi. Ukuntu navutse rero, ubundi maman wa njye iwabo bari abahinzi borozi, ariko ntago ndavuga aho bari batuye. Muri iyo myaka, papa wa njye yari amaze iminsi ababyeyi be bose bapfuye,noneho akajya ajya mu cyaro gushakayo ibyuma n’ibindi bintu araza kugurisha ku biro, kugira ngo abone uko arabaho. Icyo gihe, ntago yari arabona umuterankunga wamufashe akamurera akamuha buri kimwe. Icyo gihe rero ubwo papa yakundaga kujya mu cyaro,nibwo yaje guhura n’umukobwa bari bari mu kigero kimwe, maze uwo mukobwa abonye ukuntu papa wa njye yabaga yambaye n’uburyo yari abayeho amugirira impuhwe, k’uburyo yamusuhuje ubundi baza kumenyana.
Uko iminsi yakomezaga kugenda yicuma, niko papa nuwo mukobwa bagendaga bamenyerana, ariko kubera uwo mukobwa we yasigaraga m’urugo arimo guteka ibyo arashyira abakozi bari mu murima, papa wa njye yakundaga kujyayo agasanga ari wenyine, maze bakaganira cyane ndetse papa agategereza ko uwo mukobwa ahisha kugira ngo amuhe ibiryo, abone gutaha.
Nubwo ndi kuvuga ngo papa wa njye,icyogihe papa yari afite imyaka 16 gusa, ndetse nawe nibwo ababyeyi be bapfuye bishwe na SIDA bapfira mu gihe kimwe, papa asigarana na mushiki we mukuru, nawe waje gupfa nyuma nawe ari SIDA imwishe kubera ko bamwanduje avuka.
Icyo gihe, papa yatangiye kumenyerana n’uwo mukobwa cyane, k’uburyo ubwisanzure bwaje kwiyongra cyane, bigeraho nubwo papa Atari azi ibyo aribyo, ariko wa mukobwa amubwira ko amukunda.
Papa nawe yamubwiye ko amukunda, ariko abikora agira ngo akomeze gusigasira ubuzima bwe, kubera ko ntago yari akiri ku rwego rwo gushaka ibyuma byo kugurisha ku biro, kuko uwo mukobwa yamuhaga ibyo kurya buri munsi.
Ndi kuvuga mu cyaro, kubera ko ngo aho papa n’iwabo bari batuye kera hari mu nkengero z’umugi wa Kigali, ariko haturanye no mu cyaro cyo kuri uwo mukobwa wari umaze gukunda papa.
Ngo papa wa njye n’uwo mukobwa bakundana,papa yari afite imyka 16 naho uwo mukobwa we afite 18,ngo ariko papa kuko yari yarabayeho neza, waramureba ukagira ngo afite nka 20.
Ubwo, ngo umunsi umwe rero nibwo papa yagiye muri urwo rugo asangamo wa mukobwa nk’ibisanzwe, maze uwo mukobwa abwira papa wa njye ko bajyana kuryama ngo baruhuke, kubera ko yari avuye gushyira ababyeyi be n’abo bari guhingana ibiryo mu murima.
Papa, yambwiye ko hari mu ma saa munani.
Ubwo papa n’uwo mukobwa bagiye m’uburiri, bararyama,ariko umubiri uza gushuka wa mukobwa atangita gukorakora kuri papa,mbese mu kubikomeza baza kuryamana.
Hashize amezi 2 yose, ngo uwo mukobwa nibwo yabwiye papa ko ubanza atwite, ariko uwo mukobwa mu kubimubwira abivuga maman we arimo kumwumva, kuko ngo uwo munsi papa yari yagiyeyo ari ku cyumweru.
Ikintu cyahise kiba, nuko ngo maman w’uwo mukobwa yahise ahamagara umugabo we, ubundi amubwira uko yumvise umukobwa wabo arimo kuvuga, nuko ako kanya uwo mugabo papa wuwo mukobwa ahita yiruka kuri papa aramwirukana,k’uburyo ngo papa wa njye atigeze agira igitekerezo cyo kuzasubira muri urwo rugo.
Bavandimwe njye ubabwira iyi nkuru, njye Kim Andrew, iyo nda papa yateye uwo mukobwa witwaga Mukakamana, ni yo nda njye navutsemo.
Ibyo, bivuze ko uwo mukobwa Mukakamana,yariwe maman wa njye wambyaye.
Ibi byose mbabwiye, na nnjye ni papa wa njye wabimbwiraga,ariko ageze ahangaha numvise agahinda kamfashe numva amarira araguye.
Ngo papa, kuva icyo gihe afite imyaka 16 agatera maman wa njye Mukakamana inda,ntago yigeze yongera kumubonaho na rimwe,ngo ndetse n’ibindi azi byabaye nyuma, yabibwiwe nabandi.
Papa,yambwiye ko impamvu atigeze yongera kubonana na Mukakamana maman wa njye, ngo nuko yari muto cyane ndetse ntago yumvaga uburemere bifite, ngo ariko buri uko abyibutse n’ukuntu amwibuka buri munsi biramubabaza cyane, ngo ariko nawe ni ubuzima bwabimuteye.
Bavandimwe mwe muri kumva iyi nkuru reka mbabwire, ubwo papa yambwiraga aya mateka yose numvise mbabaye cyane, ndetse nabo twari kumwe bose bagize agahinda cyane, ariko ukabona na papap nawe agahinda ari kenshi kuturusha kubera ko yumva akumbuye maman wa njye cyane.
Ubwo, twahise tugira amatsiko cyane,yo kumenya ibijyanye na maman wa njye,maze papa ndamubaza nti”nonese mamam ko utajya kumureba ngo umuzane umpuze nawe, koko urumva nta kibazo?”.
Mubajije gutyo, papa wanjye yarandebye mbona noneho kwihangana biramunaniye, ubundi yubika umutwe mu maguru tubona umuvu wamarira arimo gutemba hasi ava ku maso he, nuko agiye kudusubiza atubwira ko ngo maman wanjye Mukakamana yapfuye kera,njye nkimara kuvuka.
Na mwe murabyumva, twahise tumubaza uko byaje kugenda,nawe ahita adusobanurira.
Papa, yabanje kumbwira ati”Kim mwana wa njye,mbanje kugusaba imbabazi kubera ko kugira ngo ubeho uko wari umeze mbere y’uko duhura ari njye wabiteye”.
N’amarira menshi,ahaguruka aho yari yicaye maze ubundi araza ampfukama imbere. Nta kindi nakoze, papa nahise muhagurutsa ubundi ndamubwira ngo nta kibazo, ahubwo musaba ko yakongera kutubwira uko byaje kugenda.
Kandi koko bavandimwe,papa ntago nari kumurenganya cyane, kubera ko nawe icyo gihe yari abayeho m’ubuzima bubi k’uburyo Atari azi uko bimeze kandi nanone yari akiri muto.
Ubwo yakomeje kutubwira,aratubwira ati”ubwo Mukakamana iwabo bamaze kumenya ko atwite, bahise bamwirukana iwabo m’urugo kuko batashakaga ko akomeza kuhaba. Ubwo iwabo bamaze kwanga kumubabarira kubwo gutwara inda itateguwe, nibwo yagiye m’umugi gushaka akazi ko gukora m’urugo, akora amezi 6 yose ahisha nyirabuja ko atwite,ariko aho nyirabuja abimenyeye nawe aramwirukana. Ubwo yaje kugaruka iwabo, ariko ahagera inda yarabaye nkuru cyane, papa we amubonye noneho atangira gutyaza umupanga kugira ngo amutemagure.Mukakamana maman wawe, yabonye bigenze  gutyo adafite hasi no hejuru, arabura mu gace k’iwabo. Ngo hashize igihe Kim uravuka, yahise aguta mu ishyamba, amaze kuguta aza iwabo,ageze iwabo mu mbuga ku irembo, ahita yikata ijosi n’icyuma yari afite. Ngo maman wawe agiye gupfa, yavuze ko apfiriye imbere yabo kugira ngo batazamubura, kandi ko yashakaga ko buri gihe bazahora bibuka ibyo bamukoreye. Ngo indi mpamvu yatumye yiyahura bose babireba, ngo kwari ukugira ngo inkuru y’uko byagenze izangereho,nkanjye wamuteye inda”.Bavandimwe mukomeje kumva amateka y’umuryango wa njye,noneho na njye byarandenze cyane mbura icyo gukora, k’uburyo numvise umujinya utangiye kumfata cyane, nkumva ngiriye inzika umuryango maman wa njye avukamo. Papa wentago nari kumurenganya, kubera ko uko yari abayeho icyo gihe, nanjye ndakuzi.
Ubwo papa yakomeje kumbwira, ngo igihe maman wa njye yajyaga kwiyica, yasize avuze ngo nibabona umusore witwa Francois bazamubwire ko ariwe musore wenyine yigeze gukunda, kandi ko agiye yishimye cyane, kubera ko basi assize amubyariye umwana…….
Ubwo, papa nagerageje kumubaza amateka y’uko byaje kugenda nyuma y’uko bantaye mu ishyamba,ariko ambwira ko nawe ntayo azi,kandi ko nta kuntu atagize ngo ayamenye arikobyaranze.
Ohhhh,ni ukuri kose ayo makuru ya njye na papa wa njye ndetse na maman wa njye yarambabaje cyane, k’uburyo naje kugera aho nkavuga nti”ubanza ari amateka y’umuryango yankurikiranye”.!!!!!!
Nawe se, dore papa yabaye imfubyi afite imyaka 16, ahita atangira gushaka ibyuma byo kugurisha ku biro, none na njye namenye ubwenge nsanga ndi umusabirizi.
Uwo munsi, twakomeje kuganira cyane, birangira menye amateka ya njye yose, ariko sinamenya amateka ya njye mbere y’uko menya ubwenge. Aha, ndavuga uko byagenze ubwo maman yari amaze kunta mu ishyamba,ntago byo nigeze mbimenya, kugeza nanubu.
Gusa ariko, nshimira Imana kuko niyo irinda.
Papa amaze kutubwira amateka ya njye,Jessica nawe yari arimo gushyugumbwa ashaka kumenya amateka ya papa we,ndetse twumva dufite amatsiko menshi cyane, k’uburyo umubyeyi wamutaye bakavuga ko yiyahuye, ari nawe wagiye kumushaka muri orpherinat ngo ariko atabizi. 
Jessica, akimara kubaza maman we icyo kibazo, maman Jessica yahise agwa hasi tubona atangiye guseganya amaguru nk’umuntu ugiye gupfa,duhita tumufata vuba vuba tumujyana ku buriri ubundi tumushyirahoibitambaro bikonje kuko yari afite umuriro mwinshi cyane. Bavandimwe, niba warumvise iyi nkuru ukaba ugeze aha ukiri kuyumva, ndagira ngo nkubwire ko ubuzima bwigisha kandi akaba ari ishuri rikomeye. Icyo gihe, maman Jessica yari abaye gutyo, kubera kwibuka ibihe bibi yanyuzemo mu buzima bwe, kandi bikamubabaza cyane kandi nta ruhare na rumwe yabigizemo.
Burya, ngo kugira ngo Jessica avuke, nuko maman Jessica yari yafashwe ku ngufu,kandi ababyeyi be babifashijemo umugabo wamufashe ku ngufu.
Ngo maman Jessica ubwo yari akiri umukobwa, hari umugabo wari umukire cyane afite byose, ari inshuti nanone y’umugabo wari uziranye na maman ndetse na papa ba maman Jessica. Ngo uwo mugabo, yabwiye uwo mugabo w’inshuti zabo ko akunda Jessica,kandi ko agomba kuzamusaba iwabo akamurongora,akamugira umugore.
Ngo iyo nkuuru igeze ku babyeyi ba maman Jessica bayakiriye neza, ariko bayimukubise arabyanga, ababwira koafite undi muhungu yikundiye kandi atahemukira m’ubuzima bwe.
Ngo kuva uwo munsi, mama Jessica iwabo bakomeje kumusaba ko yasanga uwo mugabo w’umukire, kugira ngo nabo babone amafranga binyuze muri ubwo buryo.
Jessica yakomeje kubyanga, nyuma,maman we agambana na wa mugabo ukunda Jessica, amuzana m’urugo, ubundi maman Jessica avuye ku ishuri kuko yigaga muri kaminuza,bamuha uburozi businziriza muri fanta, arayinywa, kugeza ubwo wa mugabo yamufashe akamurongora atabizi. Ngo ibyo babikoze kubera ko bumvaga ko maman Jessica naramuka amenye ko yaryamanye n’uwo mugabo, arumva n’ubundi nta gisigaye, ubundi akamusanga.
Ngo gusa, uwo munsi,maman Jessica barabimuhishe, ariko akajya yumva ibintu bidasanzwe byamubayeho,nyuma n’ibwo yaje kumenya ko atwite ariko bikamucanga,aribwo yaje kubaza maman we niba yarasamye kubwa roho mutagatifu,maman we akaza kumubwira ukuri kose.
Ngo Justine maman Jessica bamaze kumubwira ayo makuru yose, yariyoroheje cyane, maze yemerera maman we ko kubana n’uwo mukire wumunyamafaranga abyemeye,ngo ariko ko azabyemera aruko inda atwite imaze kuvuka.
Ubwo maman we na papa we barishimye kumbe ntago bari bazi icyo we ashaka. Ngo Justine maman Jessica, umugambi yari afite wari uwo kubyara uwo mwana akamuta,ubundi akiyahura. Nyuma nibwo Jessica yaje kuvuka, ahita amusigira maman we, ubundi ava m’urugo aragenda.
Justine maman Jessica, ngo amaze ukwezi avuye m’urugo iwabo baramushakishije baramubuze, nibwo yavuganye n’umukobwa w’inshuti ye bari baziranye, ngo aze atange amakuru iwabo avuga ko yapfuye yiyahuye muri nyabarongo, ndetse umubiri we ukaba wabuze.
Nguko uko amakuru yamenyekanye hose ko maman Jessica yapfuye. Icyo gihe, ka Jessica ari agahinja bahise bakajyana muri orpherinat, naho maman Jessica ahita ajya kwinjira igisirikare.
Maman Jessica, amaze imyaka 2 yinjiye igisirikare,nibwo yaje guhura na papa wa njye Francois aho bari bari mu mahugurwa y’abayobozi, barimo gusangira buriwese yibwira undi, ubundi bumva barahuje, niko guhita bakundana baza gushakana,ariko baza gusanga maman Jessica kubyara bitakibaho, nibwo bigiriye inama yo gushaka umwana wo kurera muri orpherinat, bagatora Jessica, batazi ko ari umwana wa Justine maman Jessica nyine.
Bavandimwe, uwo munsi maman Jessica atubwira ibyo, ninabwo yasabye imbabazi Jessica cyane, kuko ninabwo yatubwiye ko  batubeshye ko Jessica bamukuye k’umuhanda.
Byari biteye agahinda kenshi cyane, k’uburyo buri wese yabuze uko yifata hagati ya njye na Jessica. 
Ariko bavandimwe mwe muri kumva inkuru ya njye na Jessica,nubwo njye na Jessica twababaye cyane,ariko nta mpamvu n’imwe twari dufite yo kwivana ku babyeyi bacu,papa wa njye na maman Jessica, kubera ko nyuma yo kutubwira amateka yabo, twasanze aribo bababaye  cyane kuturusha.
Nyuma yo kumva ayo mateka yose, twese uko turi bane, twasanze dufite byinshi duhuriyeho m’ubuzima, k’uburyo byatwongereye imbaraga nyinshi cyane mu mibanire yacu.
Ikintu cyanshimishije cyane, nuko isano ya njye na Jessica nubwo papa wa njye na maman we ari umugabo n’umugore, ariko twe twakomeje kuba abakunzi kuko ntago twari duhuje amaraso.
Urukundo twakundanye, rwakomeje kuba rwiza kandi ruraryoha cyane.
Jessica, umukobwa mwiza w’igitego nakunze nubwo yari agifite igikomere cyo kuba yarabuze umwana we yari atwite kandi akaba yari anafite ubwoba bwinshi cyane ko atazongera kubyara, nakomeje kumukunda cyane,ntamukundiye ibyo afite, ahubwo mukunze kubera urukundo rwari rundimo.
Naho njyewe, nyuma y’ibyo byose natangiye kumva mfite inshingano nyinshi cyane, kubera ko numvaga ko ngomba gushimisha umuryango wa njye. Umuryango mvuga, ni Jessica nabazadukomokaho.
Niba mwibuka neza, hari umusore w’umukire witwa Fred wakundaga Jessica cyane. Fred, yakomeje gutesha Jessica umutwe cyane amusaba ko amukunda, ariko Jessica akomeza kumutsembera kure cyane, kuburyo byageze aho agapanga kuza I Kigali yigize ngo aje gusura abo m’urugo, ariko afite gahunda yo kubona Jessica akamwica, ngo kubera ko ntago yari kuzabyihanganira kubaho atabana n’umukobwa yakunze,ariwe Jessica.
Ubwo Fred yavuye iwabo mu majyepfo,azamuka I Kigali afite igikapu kirimo icyuma. Amahirwe twagize, nuko Fillette yumvise ayo makuru ubwo Fred yabipangaga n’undi musore bakoranaga amahano iyo pfo iwabo, ubundi akampamagara ambwira uko bimeze. Ubwona njye maze kubimenya,  nahise mbibwira papa wa njye kugira ngo Fred aze gufatwa.
Bya nyabyo,Fred yaje m’urugo, ubundi tumuha umwanana Jessica muri salon, gusa ducungira hafi atazi ko tunahari, ubwo Jessica amaze kumuhakanira bwa nyuma,nibwo nyamusore yakoze mu gikapu ngo akuremo icyuma, duhita tumugwa gitumo. 
Uko, niko Fred yagiye gufungwa.
Twashimiye Fillete cyane kuba yaduhaye amakuru nk’ayo ngayo.
Nanone niba mwibuka umukobwa twigeze kuganira kera ntarajya I butare witwa Assiah,noneho nagera I butare nkabona Nadege nkabona hari ahonari muzi, burya Nadege na Assiah ni impanga, ndetse n’icyo gihe,papa wa njye ari nawe nitaga papa Jessica cyangwa boss,niwe wamurihiraga amashuriaho yiganaga na Jessica urukundo rwa njye.
Justine maman Jessica,ndetse na Francois papa wa njye bakomeje kudukunda bidasanzwe, k’uburyo batwitayeho iminsi yose nyuma yo kumenya abo turibo ndetse naho twaturutse, k’uburyo byaje kundenga cyane, ibyo nanyuzemo byose nkabyibagirwa.
Nta kindi cyari gisigaye, uretse gushing urugo rwa njye na Jessica tukarema umuryango mushya.
Bavandimwe reka mbabwire ikintu kimwe, ubukwe bwacu bwari bwiza cyane,kandi bwaramenyekanye hano mu Rwanda.
Reka mbibutse ikintu kimwe,twirinze kuvuga amazina ya nyayo ku bantu bose bari muri iyi nkuru, kubera umutekano ndetse n’ibyifuzo byabo, arikonjye Kim Andrew  ubabwira iyi nkuru, na Jessica Vina niko twitwa.
Umuryango wacu ubayeho neza cyane,ndetse ikindi kintu cyadushimishije cyane, n’uko papa wa njye na maman Jessica batwihereye fatuma ngo aze twibanire hano m’urugo iwacu.
Fatuma twanze kumuha akazi ko kuba umukozi,ahubwo twamuhaye ibintu byo gukora tugize ibanga kugira ngo yiteze imbere ariko ataha m’urugo rwa njye na Jessica.
Urukundo nakundanye na Jessica, ni urukundo rudashira,kandi rutazashira, twifuzako buri wese yakuramo isomo, kubera ko urukundo twamenye ko rudasaba ibintu cyangwa ubutunzi.
Mwarakoze kumva iyi nkuru  ya njye na Jessica wa njye.
:
:
📢 Kwamamaza

Ibihe...

Comments