Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Nitwa Kim Andrew, nifuje kubasangiza amateka y’ubuzima bwa njye, ndetse n’amateka y’ubuzima bw’umukobwa Jessica Vina.
Nkabasangiza amateka y’aho naturutse n’ubuzima bubi nabayemo, ariko ayo mateka akaba ariyo angejeje aho ndi ubu ngubu.
Nanone, nkabasangiza amateka y’urukundo rwacu, uburyo rwavuye ahantu hakomeye cyane kandi habi,rukanyura mu bihe bibi cyane, ariko rukaza kuba urukundo rwa nyarwo.
Abenshi iyo bumvise iryo zina ryanjye, bumva ari izina ry’abasirimu,ndetse bakumva ko nshobora kuba nkomoka m’umuryango ukomeye cyane, dore ko abenshi bahita bagereranya umuntu bagendeye ku mazina ye, ariko abanzi neza bampamagara Kim Andereya.
Impamvu mfite iryo zina ritamenyerewe iwacu,ni ukubera ko naryiswe n’umuntu wambonye nkivuka,ndetse uwo muntu akaba yari umugaturika cyane, akanyita iryo zina kubera ko ari iry’umutagatifu wahowe Imana muri Korea kera, nk’uko nabibwiwe nyuma yo gukura ngasanga nitwa gutyo,nubwo byangoye cyane kubona uwo mbibaza.
Mbere y’iki gihe ndimo kuvuga iyi nkuru, ubwo natangiye kwimenya no kwisobanukirwa, nasanze mbaho njyenyine,nibeshejeho ndetse ntagira naho mba, uretse hirya no hino muri iyi Kigali.
Abenshi ndetse bose bambwiye ko ariyo navukiyemo,gusa nyine nanjye mbifata gutyo, kuko naje kumenya ko nta kindi nabikoraho.
Nta babyeyi ngira ndetse nta n’umuryango, uretse ko nagiraga abaturanyi aho ngeze hose uko ngenda nshaka uko ndamuka uwo munsi.
Ntago nigeze mu ishuri, ndetse nta nubwo nari nzi gusoma no kwandika, uretse ko ikintu nari nzi kubara cyonyine ari amafranga, nkaba n’umuhanga cyane mu kuyateranya, dore ko aba yanditseho imibare,nubwo ntazi uko nabimenye, kuko nasanze nanjye nzi kuyabara.
Uretse ibyo gusa, nta kindi kintu nari nzi uretse kurya no kunywa,ndetse nabyo nkaba narabikoraga rimwe na rimwe ari uko maze gukubitwa.
Maze kwisanga meze gutyo, nabonaga abantu mu mihanda,nkabona ababyeyi bari kumwe n’abana babo, abakobwa bari kumwe n’abahungu bakundana, ndetse n’urungano rwanjye rurimo rugenda rutembera rwishimye, bikambabaza cyane kubera ko nanjye nifuzaga kumera nkabo, ariko nkaba ntanatinyuka kubegera kuko nabaga nsa bitandukanye nabo,ndetse mbona rwose nta huriro ryanjye nabo.
Nakundaga kwiyegereza abantu ngo ndebe ko wenda hari n’uwangirira impuhwe, ariko bakanyamaganira kure cyane, byakomeje no gutuma nkomeza kwiheba birushijeho.
Nabayeho nta ahazaza numva nagira, ndetse rimwe na rimwe nkigira inama imwe gusa, arinayo mahitamo nari nsigaranye yonyine, ariyo kubyakira.
Uko iminsi igenda yicuma,niko umugi wa Kigali wagendaga uba mwiza cyane kurushaho,ndetse ugenda uvugururwa,ari nako nakomezaga guhezwa muri wo, kuko hari aho ntabashaga kugera kubera ko harenze uko nabaga nsa.
Bitewe n’ubuzima nabayemo,ntago nigeze nita kumenya ngo data cyangwa maman ni inde, kuko uretse no kubibonera umwanya,ntago nabitekerezaga, ahubwo icyo nari nsize imbere kwari uko ndaramuka.
Nta munsi n’umwe nigeze ngira icyo ndarya mu masaha akurikiyeho, ahubwo nariraga ahongaho, ubundi ngategereza uruje.
Ntago ari uko nabishakaga cyangwa se byananiye kubishaka, ahubwo nta buryo nari mfite na bumwe bwo kubibona.
Maze kubona ko ariryo geno ryanjye, naje gukomeza gushyiramo umuhate wo kubikora gutyo, kuko iyo nageragezaga gucika intege gato cyane,naraburaraga cyangwa nkabwirirwa.
Muri uyu mugi nta hantu na hamwe ntageze, ndetse nubwo navuze amazina yanjye, ariko izina bazi neza cyane ko ari iryanjye,ni MUSABIRIZI, bituruka ku ijambo gusaba.
Bamaze igihe kinini cyane barimpamagara ariko njye ntazi impamvu barinyita, ariko igihe cyaje kugera nza kumenya ko impamvu barinyise ari uko ari njye wa mbere wasabirizaga mu ingo zose, ndetse ngasaba ibiryo n’amazi yo kunywa gusa.
Iyo nabaga nabonye amafranga, ntacyo yamariraga kubera ko n’ubundi ntawari kunyemerera kwinjira iwe ngo ngiye kugura ikintu, banyirukagaho bakimbonera kure.
Nari nzi ko nta kindi ndi cyo, uretse UMUSABIRIZI.
Nari naramaze kumenyera ko nta kindi nshobora kuba cyo, nari nariyakiriye.
Byageze aho ndetse nishyiramo ko ari njye ubayeho neza kurusha abandi bantu bose babaho, numva nta cyo bimbwiye.
Naratuje, ntunganirwa n’uko mbayeho,numva ko ari uko bimeze.
Nguko uko naje, nguko uko byatangiye ibyo nitaga ko ariko bizahora, ngaho aho navanye kubaho, ngiyo intandaro ya byose, ngiyo impamvu ngiye kuvuga iyi nkuru.
:
:
Jessica Vina, iwabo hari mu bakire cyane. Papa na maman we ari abakozi ba leta, bafite amafranga menshi. Yavutse ari wenyine. Bari bafite amazu menshi ndetse n’ibipangu bakodesha, nta kintu na kimwe yasabaga iwabo ngo bakimwime. Uburenganzira bwose yari abufite, uretse ubwo gusohoka mu nzu ngo agende ari wenyine, Atari kumwe n’ababyeyi be.
Yari yararangije secondaire icyo gihe, ategereje kuzajya kwiga kaminuza mu kigo cyiza papa we yari arimo kumushakira mu mugi wa Kigali, kuko nubwo ababyeyi be babaga muri Kigali kubera akazi, Jessica we yabaga I nyanza mu majyepfo, aho bita I butare, bakaza baje kumusura muri weekend gusa we n’umugore babanaga nk’umukozi.
Agace bari batuyemo mu majyepfo ibutare kari keza cyane, ariko Jessica we ntago yakundaga gusohoka mu nzu, cyane ko yabaga ari kwirebera television cyangwase arimo kuganira n’inshuti ze kuri telephone.
Jessica, yari umuntu utazi ngo abandi bantu bo hanze babayeho gute, gusa yagiraga amatsiko yo kubimenya cyane.
Kubera kutamenya uko ibintu hanze byifashe, yari wa mukobwa uzi ko amata ava ku igare, aziko umuceri uva mu mifuka, aziko imineke iba mu bitebo, aziko abantu bose bagenda mu mamodoka, uretse ko yaje kubimenya ubwo yari agiye kwiga muri secondaire.
Primaire yose yayigiye m’urugo iwabo mu nzu, kuko hazaga abarimu bakamwigishiriza m’urugo. Ikizamini gisoza amashuri abanza, yagikoze yize imyaka 4 gusa, agikorera ku kigo cy’amashuri atigeze yigaho.
Jessica ubwo yajyaga gukora ikizamini cya leta gisoza amashuri abanza, yaratangaye cyane kubera ko ari bwo yaje kubona abana badasa nawe, ndetse basa nabi cyane k’uburyo no kubegera yumvaga bari kunuka. Icyo gihe yari afite imyaka 12.
Noneho agiye muri secondaire,nibwo yatangiye kujya atorokana n’abandi banyeshuri bigana, bakajya mu cyaro kureba uko hameze kubera ko bahumvaga kuri television. Ariko gucika ishuri nabwo ntibyatinze abivaho, kuko ababyeyi be baje kubimenya baramutuka ahita abivaho.
Icyo gihe,nibwo Jessica yaje kubona abana bakosheje bakubitwa inkoni bya nyabyo, kubera ko we iyo yabaga yakosheje iwabo,baramutukaga akarira cyane, mbese yumva ko ari igihano kirenze.
Jessica amaze kugira imyaka 15, nibwo yatangiye kumera amabere. Icyo gihe yigaga muri secondaire. Yabona amabere ye arimo kugenda akura, akumva ko agiye kuba nka maman we, kubera ko iyo papa na maman we bazaga m’urugo, bakoreraga ibintu by’abakuze muri salon Jessica akabibona, bagasomana bakanakoranaho.
Jessica yari azi ko ibyo ari byo bita gukundana.
Umunsi umwe, papa na maman we baje kumufata arimo kubarunguruka baramutuka cyane, ubundi barabimubuza.
Kubera ko secondaire yose yayize mu kigo cy’abakobwa gusa, umuhungu Jessica yaba yaravuganye nawe, ni umwarimu wabigishaga imibare gusa,ndetse na directeur dore ko aribo gitsina gabo bagiraga muri icyo kigo cyabo.
Jessica, abandi bakobwa biganaga yumvaga bavuga ngo gukundana no guteretana, ariko nibyo bintu atigeze akora kugeza arangije secondaire agasubira iwabo.
Jessica, akirangiza kwiga secondaire yumvaga yakundana n’umuhungu, ariko ntago uburenganzira yari afite bwabimwemereraga.
Nyuma y’igihe gito, n’ibwo ababyeyi be bagiye I butare mu majyepfo,babwira umukozi wabanaga na Jessica ko agomba kwitegura nawe akamutegura, ubundi bakimuka bajya I Kigali, kubera ko bari bamuboneye ishuri rya kaminuza agiye kwigamo.
Uko,niko Jessica yavuye I butare aza I Kigali, nguko uko yagiye kwiga kaminuza, nguko uko Jessica twahuye, nguko uko twakundanye ntawe ubizi ko buri wese akundana na mugenzi we, nguko uko yatangiye kubaho m’ubuzima bwe yicuza, ariko nanone ngiyo intandaro y’ibyishimo bye.
:
:
Njyewe aho narindi, nk’uko bisanzwe nari nibereye m’umuhanda w’igitaka uturuka ku gisozi, ndimo nza m’umugi kugira ngo ndebe ko hari umuntu urangirira impuhwe uwo munsi. Umugi wose nabaga ndimo kuwubona neza uko wubatse. Uko nari meze abenshi bagiraga ngo ndi umusazi, kubera ukuntu nabaga nambaye. Nyamara ntago aruko ntashakaga kwambara neza, ahubwo nuko ntabyonabaga nabonye.
Ipantalo yanjye, yari icikaguritse cyane ndetse izirikanyije, k’uburyo kugira ngo ibe ipantalo,nari narateranije udutambaro twinshi dutandukanye kandi tw’amabara atandukanye. Naho ishati yo nari nambaye, uruhande rumwe yari ishati,naho urundi ruhande ari umupira w’ubudodo nari naratoraguye ahantu mu kimoteri.
Inkweto za njye zo, yari ibirenge byanjye navukanye, ariko byambaye amasogisi y’umweru yabaye umukara. K’umutwe wa njye, umusatsi wari mwinshi cyane, k’uburyo njye ntago nibukaga igihe mperutse kwiyogosheshereza.
Uwo munsi, nari mfite igisheke mu ntoki, nari ntoraguye mu nzira ndimo mva mu kiraro cyaho nabaga iyo natahaga.
Bavandimwe nubwo muri kumva ari nk’ibitangaza, ariko nukobyari bimeze, kandi ubwo bukaba ubuzima bwa njye bwa buri munsi kandi mbumenyereye cyane.
Navaga ku gisozi nje gushaka ibyo ndarya uwo munsi,nagira amahirwe nkabibona cyangwa se nkabibura, arikonanone nagira amahirwe sintukwe cyangwa se ngo nkubitwe uwo munsi.
Uko nagendaga, niko buri wese yabaga arimo kunyitegereza, ndetse buri wese akamvugaho ibyo yishakiye. Bamwe bati”NI UBUZIMA”. Abandi bati”ARIKO SE UMUSORE NK’URIYA KOKO YABUZE ICYO YAKORA K’UBURYO YABA AMEZE KURIYA KANDI MBONA ATARI N’UMUSAZI” abandi bati”AHO KUBYARA NK’URIYA NABIREKA” abandi bati”IMANA IZI IBYAYO” gusa umusaza wari uhagaze k’uruhande we aravuga ati” NAWE HABURAGA GATO NGO ABE UMUNTU NK’ABANDI”.
Uwo munsi, urugendo rwa njye nararukomeje, ndetse nsatira umugi rwagati ngenda nkomanga urugo k’urundi mbasaba ibyo kurya, bamwe banga kumfungurira, abandi nabo bakanyirukaho.
Nageze k’urugo rumwe, ndetse rukaba urugo rw’ababyeyi ba Jessica Vina. Haje umukobwa arafungura, ambonye arambaza ati”ese ni wowe musabirizi? Ugize amahirwe mabuja na databuja ntago bahari, iyo utindaho gato wari kuba uhombye cyane. Ngaho injira vuba, gusa ugire vuba cyane kuko bahagusanze banyica. Dore ejobundi ubwo wavaga hano umuntu yarandeze ngo nsigaye mbatangira ibiryo, bahita bankata amafranga”.
Nagize agahinda cyane, ndetse n’amarangamutima, kubera ko nubwo na njye nari meze gutyo, ariko ndi umuntu.
Uwo mukobwa wari umukozi kuri urwo rugo rwo kwa Jessica, naramurebye maze ndamubwira nti”nta kibazo ndagira vuba, dore ni wowe mubyeyi mfite muri uyu mugi mugihe utarawuvamo cyangwa se ngo untererane”.
Uwo mukobwa w’umukozi yinjiye mu nzu, ubundi asohora agatebe n’isahani iriho ibiryo, arampereza ubundi ntangira kurya.
Uwo mukobwa, yagiye mu nzu hashize akanya ndangije kurya ndamukomangira mubwira ko narangije.
Yahise asohoka afata ya sahani kuko nari nabimaze, maze agiye kwinjira ngo ayijyane mu nzu, arahindukira maze arambwira ati”ariko wari wanyemereye ko uyu munsi aribwo uransubiza ibyo nakubajije, ese urambwira?”.
Nahise nibuka ko mu minsi 3 yashize, uwo mukobwa yari yambwiye ko hari ibintu ashaka kumbaza, mwemerera ko nzabimubwira nyuma y’iminsi 3. Nahise mubwira ko nta kibazo, ashatse yambaza.
Yarambajije ati”ese watangiye gusara ryari?”.
Uwo mukobwa nabuze icyo musubiza ahubwo amarira ashoka ku maso hanjye, maze ndamubwira nti”ntago nigeze nsara, ndetse sindi n’umusazi”.
Arongera arambaza ati”ese iwanyu nihe, mutuye he nyirizina?”
Namusubije mubwije ukuri kose nti”ntago ngira iwacu, ndetse ni wowe muntu ngira unyitaho muri iyi si, nuramuka unyanze, ntahonzaba ndi”.
Yarongeye arambaza ati”nonese wazashatse akazi ukitunga?”.
Numvise nkomeje kugira intimba, nuko ndamubaza nti”Urandambiwe se?”.
Yaransubije ati”oya, ntago ari ibyo mvuze, ariko se ntago washobora gukora akazi?”.
Naramusubije mvuga nti”birashoboka kandi nanagashobora, ariko se hari aho uzi wakandangira? Hari icyo wamfasha?”.
Yaransubije ati”oy ape, ntacyo nagufasha,ariko nyine nawe wakwirwanaho”.
Naruhukije umutima, maze uwo mukobwa ndamubwira nti”kuva nabaho, ntago nari nagerageza kwiba cyangwa se ngo mbikore. Ndamutse mbikoze, nibwo nabona imyenda yo kwambara no kwiyogoshesha nkabibonera amafranga,ndetse no kurya. Urabyumva ko ari ibintu byinshi nkeneye, ariko kuri iyi si, nabuze umuntu n’umwe wangirira impuhwe ngo amfashe. Nuramuka ushatse kumfasha, uzamfashe, kandi urakoze nzagaruka ejo nkurebe undwaneho”.
Uwo mukobwa yahise ambaza ati”nonese musabirizi, ababyeyi bawe baba he?”.
Namusubije ko nta babyeyi ngira, kuko nanjye nasanze mba njyenyine. Yambajije nib anta yandi mazina ngira,mubwira ko nitwa Kim Andrew, ndetse mubwira ko ayo mazina nayabwiwe n’umuntu umwe wari uzi maman wa njye kera ansanze aho nari ntuye mu ishyamba. Uwo muntu yari umusaza,ndetse nawe hashize iminsi 2 gusa ambwiye amazina ya njye, yahise apfa. Namubwiye kandi ko navuye mu ishyamba mfite imyaka 7, ari nabwo naje kwisanga ino aha.
Mu gihe nari nkirimo kubwira uwo mukobwa amateka ya njye, twagiye kumva twumva ku gipangu imodoka irasakuje, duhita tumenya ko ari ba nyir’urugo baje. Nahise nsohoka mu gipangu cy’abandi niruka, ariko baza kumbona.
Ikintu naje kumenya nyuma, nuko nyuma y’uko bageze m’urugo rwabo, wa mukobwa wampaga ibiryo bamutonganije cyane ndetse bikarangira nyirabuja we amwirukanye.
Nyuma yo kuva muri urwo rugo, nakomeje kuzerera umugi wose, ndetse njyenda ntembera ntegereje ko buza kwira nkisubirira hakurya, cyangwa se byagenda neza nkaza kubona aho ndarara.
Ubwo hari mu gica munsi, hashize iminota mike,nibwo nagiye kwambuka umuhanda, ngeze hagati numva imodoka irankubise ngwa hakurya ndetse numva umwuka uri kunshiramo, sinaje kumenya ibyakurikiyeho, uretse ko naje kongera gukanguka ndyamye kwa muganga ahantu ha njyenyine nahejwe, ndetse ntashobora kwinyeganyeza n’urutoki, gusa nkumva abantu iruhande rwanjye, bamwe bavuga bati”ariko nubwo ameze gutya, afite uburenganzira bwa kimuntu ntago twapfa kumutererana” abandi bati”nonese uriya mugabo nataza kugaruka ni nde uramwishyurira ibitaro n’imiti”.
Numvise ko byanga byakunda nshobora gupfa, kuko n’ubundi ntari narigeze ngira umuntu n’umwe unyitaho uretse uwampaga ibiryo wenyine.
Ntago nabashaga gufungura amaso kuko n’impanga bari bayipfutse, uretse ko numvaga gusa.
Nubwo byari bimeze gutyo, ariko ubuzima bwanjye narabukundaga k’uburyo numvaga mfite ubwoba bwo gupfa”………………………EPISODE 2 LOADING.
Comments