logo

NEW TALENTS

Stories Group

NABA N'URUKUNDO S01 Ep 2

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Episode ya 01 yarangiye ubwo uyu musore Kim yari arimo kutubwira amateka y’uburyo urugendo rwe rw’ubuzima bwatangiye, atubwira uko yari abayeho.
Niba wibuka, uribuka ko cyarangiye kandi ubwo yari avuye gushaka ibyo kurya, aribwo yambukaga umuhanda, ubundi imodoka ikamugonga, akaza kugarura ubwenge ari kwa muganga.
:
:
Aho kwa muganga, ntago nari nzi ngo nahageze nte, kuko ikintu nibukaga gusa, ni ukuntu nagonzwe nambuka umuhanda. Nta nubwo nari nzi ngo uwangonze ni inde, cyangwa se ngo ni nde wanzanye aho ngaho.
Abari aho kwa muganga nashatse kubabaza ukuntu nahageze, ariko ntibyashobokaga kuko nari ngipfutse hose no k’umunwa.
.
Aho Jessica yari ari, yari kumwe n’ababyeyi be icyo gihe barimo baganira cyane ndetse umukobwa Jessica yishimye cyane kuko yari agiye gutura mu mugi kandi agiye no kwiga kaminuza, ibirenze ibyo anabana n’ababyeyi be.
Gusa papa we ntago yari yishimye cyane kuko yanishimaga m’umutwe, maman Jessica akamubwira ati”nta kibazo byose biraza kumera neza cheri, ni ukuri ntuhangayike”.
Jessica yaje kubona ko hari ikibazo hagati yabo arababaza ati”ariko se habaye iki ko mumeze gutyo?”.
Papa we aramusubiza ati”tuvuye mu mugi tumaze kugonga umuntu”.
Jessica ati”ngo? Umwe w’umusabirizi numvise kuri radio bavuga se nimwe mwamugonze?”.
Icyo gihe, njye na Jessica twari tutaramenyana, kuko nari ntaramubonaho na rimwe cyangwa se ngo nawe abe yarambonyeho.
Maman Jessica asubiza Jessica ati”nitwe tumugonze ndetse tuvuyeyo tumaze kumujyana no mu bitaro, ariko papa wawe arimo gutsimbarara ngo akomeze amwiteho,ngo niwe watumye aba gutyo, kandi n’ubundi uwo muhungu nta muntu n’umwe wo kumwitaho yagiraga”.
Papa Jessica aramusubiza ati”ariko se urumva kwita k’umuntu ari ikosa? Cyane ko ntawamwitagaho yagiraga, ntago twaba dukoze igikorwa kizima?”.
Maman Jessica aramusubiza ati”ariko nagorwa, nuko wamara kumwitaho ukamumaza iki? Si uwo kudupfushiriza ubusa amafranga kandi n’ubundi nta kintu na kimwe amaze? Erega n’ubundi ntawe umuzi”.
Jessica yahise ababwira ati”ariko ibyo mama arimo kuvuga nibyo,niba ntawe umuzi n’ubundi kumuta nta kibazo kirimo, ubundi se niba abamubyaye baramutaye nk’uko nabyumvise, mwe muramukunze ngo bigende bite?”.
Maman Jessica aramusubiza ati”mumbwirire wa mwana we wenda yakumva”.
Papa Jessica arabasubiza ati”ineza mugirira abandi, namwe mwazayigirirwa,ikindi kandi uriya mukobwa w’umukozi umaze kwirukana, akurusha umugisha cyane”. 
Jessica aramubaza ati”umukozi se maman amaze kumwirukana? Yamujijije iki?”.
Papa Jessica aramusubiza ati”amujijije ko yari amaze guha uwo muhungu tugonze ibiryo”.
Jessica arababwira ati”noneho mugonze umuntu mumuziza ko avuye kurya ibiryo byanyu? Urumva batarabafunga? Icyo ni icyaha wahanira umuntu?”.
Maman Jessica aramusubiza ati”oya ntago ariyo mpamvu, turimo tuza kukureba dukubitanye nawe arimo kwambuka umuhanda, duhita tumugonga”.
Jessica arababwira ati”nubwo uwo muhungu ntamuzi, ariko rwose ndi kumva nta rukundo mugiriye, ibyo maman arimo kuvuga nibyo, nta mpamvu yo kumwitaho, agume kwa muganga, abaganga nibamwitaho agakira, atahe”.
:
:
Njye aho nari ndi, uwo munsi k’umugoroba, nagiye kubona mbona wa mugabo wa hamwe hari umukobwa wajyaga ampa ibiryo akaba na papa Jessica araje, ndetse aza atuje cyane anyicara iruhande ku gitanda nari ndyamyeho. Ntago nashoboraga kunyeganyega, ariko nari nakangutse ndetse ndimo kureba.
Nubwo ndi kuvuga papa Jessica, icyo gihe Jessica nari ntaramubona, ndetse ntago nari muzi.
Ubwo papa Jessica yatangiye kumvugisha, agira ati”nubwo ubona iyo uje iwacu biba ari ibibazo, ariko wa mwana we ntago ari njye, ahubwo ni umugore wanjye uba utabyishimiye. Ikindi kandi rwose nawe ujye umugirira imbabazi, kuko nawe aho yavuye byaramugoye kugira ngo agere aho ageze, niyo mpamvu aba yumva ko nta kintu cyamuvaho”.
Uwo mugabo ari nawe papa Jessica numvise mugiriye impuhwe cyane, ndetse ndamwumva nibyo avuga mbiha agaciro. Yakomeje kunganiriza byinshi,ndetse anyemerera ko azanyitaho kugeza nkize, ndetse na nyuma yaho nabishaka agakomeza kunyitaho.
Numvise nishimye cyane, kubera ko nyuma yawa mukobwa wampaga ibiryo, yari umuntu wa kabiri wari utangiye kunyitaho.
Yicaye aho ngaho,mbona hinjiye umugore we,ndetse ari kumwe n’undi mukobwa muto ariko bwari ubwa mbere mubonye.
Uwo mukobwa yari Jessica Vina,nahoze mvuga kuva kare hose.
Jessica, yarandebye cyane ntiyankuraho amaso, nkumva ngize isoni n’ubwoba, maze maman Jessica abwira umugabo ati”cheri, tugende tuve hano”.
Papa Jessica yamfashe ku kiganza, maze arahaguruka aragenda.
Barimo gusohoka, numva Jessica aravuze ati”ariko papa, nkubu uyu mutindi w’umuhungu ni igiki umushakaho ubundi?”.
Ni bwo naje kumenya ko Jessica yari umukobwa w’uwo muryango bitewe n’uko numvise ahamagaye papa we,ndetse wa mukobwa wampaga ibiryo yari yarigeze ambwira ko bashobora kuba bafite umwana w’umukobwa.
Bansize aho ngaho,ubundi barigendera.
Muby’ukuri, uwo mukobwa wabo Jessica numvise ijambo rya mbere rimusohokamo, ntago namwishimiye, nahise numva ari umuntu mubi cyane.
:
:
Ubwo papa na maman Jessica barimo gutaha, bagendaga mu modoka nta n’umwe uvugisha undi kugera bageze m’urugo.
Ntibyatinze binjira mu nzu, batangira kwereka Jessica aho ashyira ibintu naho azajya arara, ndetse n’umukozi wabo bavanye aho bari batuye.
Amasaha yo yakomeje kwicuma,ndetse igihe cyo kuryama kiragera.
Bari mu buriri, maman Jessica atangira kubaza papa Jessica ati”ariko se urakomeje?”.
Papa Jessica aramusubiza ati”nkomeza iki?”.
Maman Jessica aramubaza ati” urakomeje koko ko ugiye gukomeza kwita kuri uriya mutindi w’umuhungu?”.
Papa Jessica aramusubiza ati”ibyo sinshaka kongera kubivugaho, niba nta kindi ufite cyo kumbwira, reka niryamire”.
Maman Jessica aramubwira ati”cheri, urabona ko umwana wacu Jessica yaje ngo tubane, ndumva rero tutakagombye gukora ikintu gituma tutumvikana hagati yacu, kuko yabibona nabi”.
Papa Jessica aramubaza ati”nonese reka nkubaze, uretse kuba ari umutima wa kinyamaswa, ubundi gufasha umuntu hari igikorwa kirimo kibi? Nkaswe ko ari twe twamushyize aho ari ubungubu!”.
:
:
Jessica aho yari aryamye mu cyumba cye, ibyishimo byari byinshi cyane, ndetse gusinzira byanze kuko yari ari kuri telephone, akivugisha ati”burya ahantu hararutanwa pe, urabona ukuntu network yo mu mugi yihuta kurusha ahandi? Kuva ubu ntago nzigera mbura kuri internet”.
Ako kanya akiri muri ibyo, telephone ye iba irasonye, nuko atarayifata aravuga ati”ariko se uyu ni inde umpamagaye izi saha?”.
Nubwo ibi byose ndimo kubivuga nkuwari uhari, ntago nari mpari kuko nari nkiri kwa muganga aho nari ndwariye, ahubwo byose naje kubibwira n’umugore wari umukozi muri urwo rugo nyuma.
Ngo icyo gihe Jessica telephone ye bayihamagara, yari umusore witwa Fred wari umuhamagaye. Fred, yari umusore wakundaga cyane Jessica.
Fatuma akaba uwo mukozi wo kwa Jessica, yambwiye ko Fred ari umwana wo mu bakire cyane,ndetse nabo batuye I butare mu majyepfo.
Jessica amaze kwitaba Fred, yahise amubwira ati”Fred bite?”.
Fred yaratunguwe cyane, maze abaza Jessica ati”uhh, ubwiwe n’iki ko ari njye uguhamagaye se?”.
Jessica yasubije Fred ati”ubanza koko ibyo wambwiye ari byo, wibagirwa vuba. Ese wibagiwe ko ejo aribwo wampaye iyi numero umbwira ko ariyo ugiye kujya ukoresha muri iyi minsi?”.
Fred aramusubiza ati”ohh, ndibutse koko. Wari umeze ute se Jessica mwiza?”.
Jessica aramusubiza ati”ariko Fred nawe utugambo twawe ukomeza kumbwira uzatuma tunkura umutima!”.
Fred aramusubiza ati”ohhh, mbega byiza! Nibyo koko se? ahubwo uwazampa umutima wawe ugakuka koko ukuwe n’utugambo twa njye, maze ngahita nywusamira hejuru nkawukwikira mu wa njye ubundi imitima yacu yombi ikaba umwe ubundi nkazajya nguhorana aho ndi hose”.
Jessica aramusubiza ati”ariko Fred, icyakora pe uranezeza sinakubeshya”.
Fred aramubwira ati”urakoze Jessica, nonese njye nawe tuzabonane ryari?”.
Jessica aramusubiza ati”sha, ubanza bitagishobotse, ahubwo nari nibagiwe kukubwira”.
Fred aramubaza kandi atunguwe cyane ati”kubera iki se bitagishobotse Jessica wa njye?”.
Jessica aramusubiza ati”ubu ndi m’umujyi wa Kigali, kandi nagiye ngendeyeko, kukonimutse kubera ko ariho ngiye gukomereza amashuri ya njye ya kaminuza”.
Fred aramubwira ati”Jessica,ntago aribyo, utaza kumbeshya”.
Jessica aramusubiza ati”ntago nakubeshya kandi uzambabarire kuba naribagiwe kukumenyesha, ikindi kandi nta gahunda dufite yo kuzagaruka iyo, byashoboka ko tutazongera kubonana cyangwa se tukazabonana bigoye”.
Fred aramubwira ati”Jessica,birambabaje kuko hari ikintu kimwe nari nsigaje kukubwira,kandi numvaga byari hafi”.
Jessica aramusubiza ati”nanjye nkubwije ukuri, uri inshuti yanjye ya hafi, kandi narabikundaga iyo twabaga turi kumwe nubwo ntabaga mbyemerewe”.
Fred aramusubiza ati”Jessica ndagukunda, naragukundaga na mbere hose nubwo ntabikubwiye, kandi numva nzahora ngukunda”.
Jessica aratungurwa cyane, maze aravuga ati”ngo? Ugize ngo iki Fred? Nizere ko nyine urimo kwivugira”.
Fred aramusubiza ati”mbivuze bivuye ku mutima Jessica,kandi nubwo ntabikubwiye, ngira ngo ibyo nakoraga byose byarabikwerekaga”.
Jessica aramusubiza ati”Fred uri umusazi, ahubwo uramuke ubwo turi kumwe”.
Ngo Jessica yahise akupa Fred.
Ngo Jessica akimara kuvugana na Fred, atangira kuvuga ati”ariko uyu muhungu yarasaze. Dore namukunze kera ariko nakora uko nshoboye kose ngo abibone akanga kubibona, ntako ntagize ngo mwereke ko ariwe muhungu wa mbere nakunze, ariko ntiyabyumva,none ahenze ngiye,ngo nibwo ankunze. Yihangane nyine bibaho, ubwo azashaka ahandi nk’uko nanjye namaze kumwikuramo ndetse nkaba nizeye ko nzabona undi vuba”.
:
Mu gitondo cyakurikiyeho, ngo papa Jessica yarabyutse, ubundi asanga Jessica mu cyumba cye amusaba ko yamutuma kwa muganga aho ndwariye, kugira ngo aze kundeba kubera ko we Atari ari kubona umwanya, ngo ariko Jessica we abanza kubyanga, nuko papa we aramwegera maze aramubwira ati”wa mwana we reka nkubwire, buriya wowe ugira amahirwe kuba waravukiye ahantu nkaha,ntago uzi ngo kubaho nabi bimeze gute,yewe nta nubwo uzi ngo kutagira umuntu n’umwe ukwitaho bimeze gute. Umunsi umwe ushobora kuzisanga uri ahantu nta muntu n’umwe ugutabara, kubera ko nawe wanze gutabara abandi”.
Jessica aramusubiza ati”papa, ndi umukobwa mwiza cyane rwose ntago nabura umuntu unyitaho kuri iyi si”.
Papa Jessica we aramubwira ati”okay, reka ibyo tubyirengagize,ariko nawe noneho ibuka ko ndi papa wawe, iri ni itegeko nguhaye, genda kwa muganga usure uriya musore, umubwire ko ntabashije kuboneka, ikindi uhe umuganga uri buhasange aya mafranga umubwire amwiteho, kandi nujya gutaha uriya muhungu umubaze izina rye, uze kurimbwira”.
Jessica yabyemeye yijujuta, nibwo nagiye kubona mbona Jessica ageze aho nari ndi kwa muganga.
Ibyo byose byabaye m’urugo iwabo, naje kubibwirwa na Fatuma wari umukozi iwabo.
Ubwo njye aho nari ndi kwa muganga, nagiye kubona mbona Jessica araje,yinjira mu cyumba cyanjye asangamo umuganga wanyitagaho,amuhereza amafranga amubwira ko agomba kunyitaho.
Umuganga amaze gusohoka, uwo mukobwa Jessica yasigaye yicaye hafi aho,ariko nkabona afite icyo ashaka kuvuga ariko ntavuge. Mvugishije ukuri,muri uyu mugi nawe ni umwe mu bakobwa beza nahabonye, ikindi kandi muri benshi beza nabonye hari abo yahigaga mu bwiza. Kuba yari mwiza, byo narabibonaga nkabirora gutyo gusa ngatuza, kuko njye nari ntawe, ntawe nari we uretse umusabirizi.
Hashize igihe gito, Jessica yarahagurutse, maze arambaza ati”witwa nde?”.
Ndamusubiza nti”nitwa Kim Andrew”.
Nuko aransubiza ati”ndumva ufite n’izina ryiza da, sinzi aho waryibye”. Nuko arakomeza arambwira ati”Umva rero nkubwire wa muhungu we niba uri umuhungu cyangwa umugabo, nyuma yo kuva ahangaha, uzabure burundu ntuzivange m’ubuzima bw’umuryango wacu, kuko nta mwanya uhafite”.
Jessica, naramusubije nti”wa mukobwa we rero, burya no kuva kera hose ntago nigeze nivanga m’umuryango wanyu, kandi nta nubwo nari mbazi, uretse ko ahubwo arimwe mwivanze mu buzima bwanjye mukabwangiza, nkaba mfite n’ubwoba ko ntazashobora guhaguruka aha ndyamye, cyangwa se mo kimwe mukazahanyicira dore ko wowe na maman wawe wagira ngo papa na maman banjye batarapfa bari badikiranyije amasambu. Icyakora ntago nkunda kuvuga nabi, ariko nanjye ndi umuntu kuburyo ntayoberwa umuntu unkunda n’unyanga. Ese ko papa wawe ari umuntu mwiza, wowe uwo mutima utari uwa kimuntu wawukuye he? Cyangwa ntago uri umukobwa we bya nyabyo?”.
Umukobwa Jessica byamuriye ahantu, ahita agenda atavuze n’irindi jambo na rimwe.
Ntago nari ngambiriye kumubwira nabi, kimwe n’uko njye nta cyaha nzi nakoze k’uburyo ndimo kubivangira m’umuryango. Icyakora nanjye nasigaye ndi kwibaza ku magambo mvuze naho nyakuye, kuko bwari ubwa mbere nari ngize umujinya nk’uwo.
Bwa mbere ubwo najyaga gusaba ahantu, iyo bangaga kumpa cyangwa se bakanyirukaho,nahitaga nigendera kuko numvaga ko ndajya ahandi wenda bakabimpa. Ariko uwo munsi nibwo navuze amagambo akomeye cyane nkibaza ahantu aturutse.
Iminsi yakomeje kwicuma, papa Jessica agakomeza kunyitaho,ndetse rimwe na rimwe agatuma Jessica  ngo aze arebe uko meze cyangwa umugore we, ariko bose bakahava tutavuga rumwe.
Iki gihe cyose, uyu Jessica ndimo mvuga nari ntaramenya izina rye, uretse ko yazaga kwa muganga gusa kundeba atumwe na papa we.
Byageze aho umunsi wo kunsezerera uragera, ndetse papa Jessica aza kuriha amafranga yose mu bitaro, ubundi ampa nandi mafranga yo kurya, nikomereza uruhande rwanjye, ndetse nawe akomeza urwe.
Nyuma yo kumenya ko wa mukobwa wampaga ibiryo bamwirukanye, numvise ko uwo muryango tutazongera guhura ukundi, nibwo nahise ntangira ubuzima bwanjye busanzwe.
Umunsi umwe ndimo ngenda mu nzira,nibwo naje kugira igitekerezo maze ndibwira nti”ariko se buri gitondo uwajya abyukira kuri ruriya rugo, ngashimira uriya mugabo ineza yangiriye?............................EPISODE 3 LOADING.
:
:
:

Comments