logo

NEW TALENTS

Stories Group

NABA N'URUKUNDO S01 Ep 3

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Uribuka ko episode ya kabiri yarangiye uyu musore w’umusabirizi Kim yari yasezerewe kwa muganga abifashijwemo na papa Jessica ari nawe wamugonze,ariko akaza kwigira inama yo kujya ajya k’urugo rwabo kugira ngo abashimire ibyo bamukoreye.
:
:
Nkimara kubitekereza, nahise mfata urugendo njyayo,mu kugera ku gipangu ndakomanga, umukozi waho Fatuma aza gufungura,mubwira ko nari nje kureba boss kuko ariko namwitaga.
Iki gihe, uyu Fatuma nawe twari tutaramenyana,ndetse we ni nabwo bwa mbere yari ambonyeho.
Fatuma, Yaragiye abwira papa Jessica maze araza, ambonye arandamutsa, ambaza impamvu ndi aho mubwira ko rwose nari nje kumushimira, kandi ko ntazahwema kumushima.
Papa Jessica Yarishimye cyane,maze ambwira kuba mpagaze aho akanya gato, agarutse arambaza ati”nonese utaha he?”.
Papa Jessica Namubwiye ko ntaho ngira ntaha,arambaza ati”nonese nta muryango ugira?”. 
Papa Jessica namusubije ko umuryango wanjye ari buri muntu wese duhuye akangirira neza.
Nabonye bimubabaje, maze arambwira ati”rero nubwo ubayeho nabi, akira utu dufaranga ugende wiyogosheshe, maze ugure nipantalo nishati ujye wambara, sibyo?”.
Nakiriye amafranga nishimye cyane,ndetse nkomeza gutungurwa n’ukuntu papa Jessica akomeje kunyitaho. Naramushimiye, ubundi ndagenda, gusa ngenda mvuga ko buri gitondo nzajya nza kuri urwo rugo nta kindi mushakaho uretse kumubwira ko nje kumushimira gusa.
Naragiye njya mu isoko, gusa abambonye bakanyirukaho kuko babonaga nsa nk’umujura, ubundi mpa umucuruzi ya mafranga, mubwira ko nshaka imyenda, arayimpa ndetse mpita nyambara aho ngaho, ayo nari nsigaje njya kwiyogoshesha umusatsi.
Byari bishimishije ukuntu nahise nsa, ndetse nanjye ubwanjye nariyobewe.
:
K’umunsi wakurikiyeho,nazindutse kare cyane njya kwa boss kugira ngo ntasanga yagiye ku kazi, ngeze ku gipangu ndakomanga, haba haje Jessica, gusa mu kundeba mbona ari kundeba ukundi kuntu, ambajije icyo ndi gushaka mubwira ko nshaka papa we.
Jessica Yahise anyinjiza mu gipangu, gusa nkabona asa n’umuntu utigeze amenya, anyinjiza muri salon, maze kwicara haza maman we aransuhuza, nawe amera nkaho ari ubwa mbere ambonye, maze arambwira ati”ba wihanganye gato umugabo ari muri douche, araje”.
Nakomeje kwicara ariko ngatungurwa n’ukuntu bose barimo kundeba.
Ntibyatinze papa Jessica aza muri salon yambaye isume ndetse atose kuko yari avuye koga, andebye aransuhuza, arambwira ati”numvise ngo urimo kunshaka, ndetse ndimo kwihuta kuko ngiye mu kazi, urimo kunshakira iki?”.
Papa Jessica Ndamusubiza nti”nta kindi kingenza uretse kugushimira ibyo wankoreye byose mu minsi ishize”.
Papa Jessica byaramucanze, maze arambwira ati”ntago ndi kumva icyo ushaka kuvuga, ubanza wanyitiranije”.
Ahita ahamagara umugore we ati”mada, wowe na Jessica muze hano mbabaze”.
Uwo munsi,ninabwo naje kumenya izina rya Jessica ko ariko yitwa.
Ubwo Jessica na maman we Bahageze, yarababajije ati”uyu muntu hari aho mwaba mumuzi ra?”.
Maman Jessica aramusubiza ati”oya, ndabona ari ubwa mbere mubonye”. 
Jessica nawe aramusubiza ati”nanjye ni ubwa mbere, nuko nagiye gufungura igipangu akambwira ko ari wowe ashaka, noneho nkamufungurira nyine ngo agutegereze”.
Nanjye byarancanze, ariko nkiri aho nibuka ko nambaye indi myenda ndetse naniyogoshesheje umusatsi, si ibyo gusa nari nagiye no ku mugezi ndiyuhagira.
Nyamara byarandenze cyane k’uburyo amarira yanshotse ku maso, maze ndahaguruka ndavuga nti”ndi Kim Andereya, umusabirizi”………………..
Bose baguye mu kantu, k’uburyo buri wese yavuze aye, maman Jessica ati”ngo nde??”. 
Jessica nawe ati”ntibishoboka”.
Papa Jessica nawe yaratangaye cyane, maze aranyegera arambaza  ati” uri Kim Andrew?”.
Jessica yahise ava aho muri salon, afata maman we ukuboko, maze aramubwira ati”akabi ntaho kajya, nari nagize ngo ni undi muntu muzima”.
Papa Jessica we yahise yicara ku intebe, yumiwe maze aravuga ati”ni wowe?”.
Ndamusubiza nti”ni njyewe”.
Papa Jessica yahise ambwira ati”mbega ukuntu ari byiza, sha wahindutse rwose kandi wabaye umusore mwiza”.
Ndamubwira nti”byose byose ni wowe mbikesha,niyo mpamvu nihaye intego yo kuzajya nza kugushimira buri gihe, kandi ibyo nagombaga kukubwira byari ibyo,mwirirwe Imana ibahe umugisha”.
Papa Jessica maze kumubwira ibyo byose, Nahise nsohoka mu gipangu cyabo ndigendera.
Nkiva muri icyo gipangu,nakomeje kwibaza ukuntu Jessica na maman we batajya banyiyumvamo, kandi nta kibi nabakoreye. Natangiye kwigira inama yo kutazahagaruka, ariko nanone nkumva nta handi nanjya nsanga uriya mugabo ngo mushimire, kandi narumvaga ari cyo kintu nakora cyonyine, kuko aribwo bushobozi nari mfite.
Iminsi yakomeje kwicuma,ndetse buri gitondo nkajya njyayo,ndetse sinigera ndambirwa.
:
Njye na papa Jessica twageze aho turamenyerana. Amenyera ko buri gitondo nzindukira iwe k’umuryango.
Si ibyo gusa,Jessica na maman we nabo bari barabimenyereye, ndetse buri uko nje nabo bakaza kundeba uko ndi kuvugana na boss, ariko nkabona batanyishimiye.
Igitondo kimwe, nibwo naje ndakomanga, Jessica aza gufungura ndinjira, ubundi njya kwicara muri salon, boss araza, ndetse ambwira ko ashaka ko njye nawe tuganira.
Icyo gihe, papa Jessica byari byarangiyemo kumwita boss.
Jessica na maman we nabo bari bari mu byumba byabo,nuko boss arambwira ati”ariko se wa muhungu we,ntago ujya urambirwa kuza hano, kandi nta kintu uhakura buri uko uje?”.
Ndamusubiza nti”intego yanjye ntago ari icyo nahakura, ahubwo intego yanjye ni ukuzaza ngashima kugeza igihe nzishyurira ideni ryose mbafitiye”.
Boss arambaza ati”irihe deni se kandi ari njye wakagombye kuzagusaba imbabazi zo kuba narakugonze ukenda no kuhasiga ubuzima?”.
Papa Jessica ndamusubiza nti”wowe wangonze ari impanuka, ndetse hari benshi bagonga, abo bagonze bagasubira inyuma kugira ngo babarangize bazaburane n’imirambo. Ariko wowe aho kugaruka inyuma ngo unyice, wagarutse inyuma kuntabara. Si ibyo gusa ibyo nkubwira ndabizi, wari kuba warantaye kwa muganga, ariko wahoraga uza kundeba buri munsi kugeza nkize, ndetse na nyuma yo kuvayo ukomeza kunyitaho”.
Papa Jessica yaransubije ati”ariko nyine numva nta mpamvu yo kunshimira ihari”.
Ndamubwira nti”abenshi bifite, bumva ko ibintu ari iby’agaciro kurusha abantu, ariko wowe utandukanye nabo”.
Nuko papa Jessica andeba mu maso umwanya munini nta kintu na kimwe avuga, maze arambaza ati”ariko se wa mwana we, niba bitakugoye wambwira amateka yawe?”.
Naramusubije nti” nta mateka ngira, kuko nanjye ntago nzi neza ko uwo nibwira ko ndiwe cyangwa abandi banyita, ariwe ndi”.
Boss byaramucanze, mbona abuze icyo avuga, maze arambaza ati”aho utuye ni iki ufiteyo?”.
Papa Jessica ndamusubiza nti”nkubwije ukuri ntahantu ngira mba,kandi nta kintu na kimwe ngira”.
Papa Jessica Yabitekerejeho, maze ahamagara umugore we ati”mada, wowe na Jessica muze hano mbabwire”.
Jessica na maman we bahise baza bicara muri salon hamwe natwe, gusa nkabona uko barimo kundeba,nkabona ni abantu babi cyane, ariko nkumva ntacyo bimbwiye.
Nuko papa Jessica arababwira ati”kuva uyu mwanya tuvugana,ibi mbivuze nk’itegeko, uyu muhungu Kim Andrew, agiye kujya aba hano”…………
Nabanje kugira ngo ndimo kurota cyangwa se kumva nabi. Ariko yongeye kubisubiramo numva ati”Kim Andrew agiye kujya aba hano kuva uyu munsi”.
Maman Jessica abyumvise yarumiwe cyane ndetse biramurenga, Jessica nawe biba uko. Bose babuze icyo bavuga barahaguruka baragenda bava aho muri salon.
Papa Jessica yahise ampagurutsa, atangira kunyereka inzu yose,angeza mu cyumba kirimo uburiri bwiza cyane, maze arambwira ati”aha niho uzajya urara”.
Narumiwe,kuko nabonaga ndi kurota. Kuva nabaho,nibwo nari ngiye kuba mu nzu. Nibwo nari ngiye kuryama k’uburiri,si ibyo gusa kandi nibwo nari ngiye kubana n’abantu.
Umutima warambwiraga uti”warasaze? Ubu ugiye kwemera kubana n’abantu bakwanga?”. Undi ukambwira ko ngomba kwemera nkahaba, kuko wenda aribwo nzava m’ubuzima bw’akaga nari mbayemo.
Narabyemeye,gusa m’umutima nkibwira nti”UGOMBA KWITONDA KUKO UGIYE KURWANA URUGAMBA”.
Nahise ndyama kuri ubwo buriri kubera ko ntawundi muntu wandebaga uretse boss, kuko we numvaga namwisanzuraho.
Yahise ahamagara Jessica ngo aze mu cyumba turimo, numvise ko Jessica agiye kuza mpita mpaguruka mpagarara k’uruhande, maze papa we aramubwira ati”Jessica, itegure ujyane na Kim mu isoko ujye kumugurira imyenda n’inkweto”.
Narabyumvise ngira ngo ni ibyo ndimo kurota, dore ko n’ubundi kera iyo nabaga ndyamye mu miferege nahandi nakundaga kurota nambaye neza ndetse ndi umusore mwiza, ariko mu gihe nkirimo kubitekerezaho numva papa Jessica aravuze ngo tugende, kumbe yari agiye kuduha lift yo kutugeza mu isoko agakomerezako ku kazi.
Ibyo bintu byose byabaye mu gihe gito cyane cy’igitondo. Nibwo bwa mbere nari nicaye mu modoka,ndetse tukirenga igipangu mpita nyirukamo,numva Jessica arasakuje ati”ariko se iyi modoka urimo kurukamo ni iya swo, cyangwa ni iya nyoko?”.
Naregutse,ndebye papa Jessica mbona arebye Jessica nabi, ubundi aramubwira ati”ariko se sha, ubundi wowe iyi modoka uzi aho yavuye?”.
Jessica byaramubabaje,maze arimo no kurira abwira papa we ati”papa, utangiye kundutisha umuhungu w’umutindi muhuye ubu vuba, utanazi niba ari umujura cyangwa igisambo?”.
Papa Jessica  yaramusubije ati”nyamara wa mukobwa we ushatse wakwitondera amagambo uvuga, kuko ntago twese tuzi aho twaturutse, kandi ikindi uyu muhungu ureba ushatse watangira kumwumva ukanamufata neza, kuko ntawamenya”.
Jessica yaramusubije ati”ibyo biramureba, uyu ntago ari umuntu wo kubana nawe”.
Papa we aramusubiza ati”nyamara nutabana nawe, uzahura n’abandi bantu batari beza cyane uyoberwe icyo bita kubana icyo ari cyo”.
Ntibyatinze barekeraho kuvugana, papa wa Jessica ahita afata igitambaro cyari kibitse mu modoka arakimpa, arambwira ati”ihanagure,imodoka yo ndajya kuyogesha”.
Namusabye ko nayoza, aransubiza ati”kandi ibyo ngiye kukubwira ubigumishe mu mutwe wawe, uranyumva?”.
Nahise ngira ubwoba cyane, kubera ko papa Jessica yabanje guparika imodoka k’uruhande kugira ngo ambwire icyo yari agiye kumbwira, nuko ndamusubiza nti”yego rwose nzabigumisha m’umutwe wa njye”.
Papa Jessica, yarambwiye ati”ntago ugiye kuba umukozi m’urugo rwacu, wowe uzajye ukora ibiri ngombwa gusa. Uranyumva neza?”.
Nariruhukije cyane, maze ndamusubiza nti”yego ndabyumvise”.
Papa Jessica, arangije abwira Jessica ati”Jessica, mu gihe utarajya ku ishuri ni wowe mugiye kujya mwirirwana hamwe n’umukozi gusa, ugomba kumwigisha ibintu bimwe na bimwe, nko gukoresha telephone,telecommande ya television, kwiyuhagira n’ibindi”…..
Jessica yazunguje umutwe areba papa we, amubwira ko yemeye, gusa yari afite umujinya cyane.
Njye aho nicaye n’ibyishimo byinshi cyane, papa Jessica ndamubaza nti”ngo telephone? Nzayikurahe se”.
Papa Jessica aransubiza ati”Jessica akujyane aho ziba uyigure”.
Ntibyatinze, tuva mu modoka, ubundi boss ajya mu kazi, natwe tujya mu isoko.
:
Turi kugendana, Jessica wabonaga ari umukobwa witonda, ariko nyamara yari yifitemo umutima utari mwiza cyane, kuko nanjye naramurebaga nkabona ntago dushobora guhuza.
Yego nibyo nari ngiye kuba iwabo,ndetse yagombaga kumfata uko ashaka,ariko nanone nanjye nta cyaha nakoze k’uburyo nagombaga gufatwa nabi.
Mu isoko, twahereye mu ry’imyenda, ibyo nakekaga byose nsanga Atari byo, kuko nari nziko wenda bagiye kungurira ipantalo imwe n’ishatsi nzajya nsimburanya n’ibyo nari nambaye, ariko natunguwe no kubona nguriwe imyanda myinshi cyane nkibaza niba nanjya nyambara njyenyine bikancanga.
Inkweto zo sinakubwira, ndetse bwari n’ubwa mbere ngiye kwambara inkweto, kuko tunazigura nari niyambariye ibirenge.
Aho twarimo kugurira, abantu bose nari mbazi, ariko bo ntago bigeze bamenya ko ari njye, kuko nari nahindutse nyuma yo kwiyogoshesha no kwambara indi myenda.
Tuvuye mu myenda, twagiye ahantu bagurisha telephone, ndetse twinjira ahari umucuruzi umwe wigeze kunkubita cyane aranankomeretsa, mubonye ngira ubwoba bwinshi cyane nkomeza no kumurangarira,nuko Jessica ambonye ahita ampamagara arimo kunkabukira ati”Kim Andreya wa musabirizi we, waje vuba ugakora ibyo ukora urabona naje kwirirwa mpagaze aha?”.
Wa mucuruzi yumvise Jessica ahamagaye izina Kim Andrew, ahita avuga ati”iyo mbwa ngo ni Kim Andreya irihe ngo nyivune amaguru? Ntago nayibujije kwinjira mu iduka ryanjye?”.
Uwo mucuruzi Ahita asohoka hanze ngo ajye kunshaka, ariko ntiyamenya ko anyuzeho ndi mu iduka rye.
Yageze hanze arambura, agaruka abaza Jessica ati”Kim Andreya uvuze ari hehe?”.
Jessica aramubwira ati”si nguyu se turahagararanye hano?”.
Umucuruzi yarandebye agiramo icyikango,ahita asubira mu mwanya ahagararamo ari gucuruza, Jessica amwereka telephone papa we yamubwiye ko angurira, arayimpa, gusa ayimpa atankuraho amaso, Jessica amaze kumwishyura, turimo gusohoka mbwira wa mucuruzi nti”ugira neza ukayisanga imbere”. Ndangije Ndigendera.
Twamaze guhaha byose,ubundi dutega imodoka turataha.
Tugeze ku gipangu mbere yo kwinjira, mbaza Jessica nti”Jessi, ese ni iki wambwira nakora kugira ngo njye nawe tubane mu mahoro? Ndakora icyo unsaba cyose”.
Jessica aransubiza ati” icyambere n’uko wapfa, ikindi ni uko wava muri uru rugo ntuzanagaruke………………EPISODE 4 LOADING.
.
.
.

Comments