Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Episode ya 03 yarangiye ubwo uyu musore Kim yari yemerewe kuba m’urugo rwo kwa Jessica,ndetse avuye ku isoko hamwe n’uyu mukobwa Jessica.
Cyarangiye kandi ubwobari bageze k’umuryango bataha, uyu musore Kim yabaza Jessica ikintu yakora kugira ngo babane mu mahoro bumvikana, Jessica amusubiza ko agomba gupfa cyangwa se akava muri urwo rugo akahava ntazahagaruke burundu.
:
:
Jessica ambwiye gutyo, numvise ko byanga byakunda bizangora kubana nawe. Nibwo natangiye kwibaza nti”ese koko muri ibyo avuze byose ntiharimo kimwe nakora? Sinagenda uru rugo rw’abandi nkaruvamo burundu nkabasigira amahoro yabo?”.
Nanone nkibwira nti”ariko nanone kuko ndi umuntu, wasanga hari byinshi nazageraho kubera ko ndi hano,kuko aho nari nsanzwe mba nta kintu nahakuye uretse umuvumo w’abantu, reka ngume hano nitware neza,nkore icyo bantegetse cyose, ubundi ibindi mbiragize Imana yatumye mvuka”.
Ubwo twinjiye mu gipangu, ibintu byose twaguze tubijyana mu cyumba bari banyeretse mu gitondo kizaba ari icyanjye, ubundi Jessica yicara k’uruhande arambwira ati”nanone kandi hari ikintu kimwe wakora kugira ngo njye nawe dushobore kubana”.
Ndamubaza nti”ni igiki?”.
Jessica Aransubiza ati”buri kintu cyose nkubwiye gukora,uzajya ugikora utabanje kumbaza”.
Jessica Ndamusubiza nti”mu bintu bitatu byose wambwiye, icyo cya gatatu nzagikurikiza kandi ntago nzacyica”.
Jessica ahita ambwira ati”genda uvome amazi kuri robine,uyashyire muri douche njye koga,kandi wibuke n’isabune”.
:
Uwo munsi, nyuma ya saa sita papa Jessica yagiye I butare mu majyepfo, ajya gusura kwa papa wa wa musore Fred ukunda Jessica cyane. Bari baturukanye I Kigali.
Bari mu modoka ya papa Jessica barimo kuganira, papa Jessica abwira papa Fred ati” wa mugabo we se ugize ngo ibintu si ibibazo? Wa mukobwa wanjye Jessica nawe atangiye kunanira da”.
Papa Fred aramusubiza ati”ngaho rero,atangiye kukunaniza iki se kandi?”.
Papa Jessica aramubwira ati”dore mperutse kukubwira ko nagonze umuntu ndimo kwambuka umuhanda”.
Papa Fred aramwikiriza ati”yego warabimbwiye,nonese ibyo bihuriye he?”.
Papa Jessica aramubwira ati” uwo musore nagonze,nasanze ari umuntu utagira iyo aba. Nageze aho ndamufasha,ndamuvuza mukorera byose,nawe ni umusore mwiza aranshimira,nyuma muganirije ambwira amateka ye yose,ndetse numva ahubwo impamvu namugonze ubanza Imana yari ibizi ko ngomba kumufasha, none nafashe umwanzuro wo kumuzana m’urugo ngo yibere iwanjye nk’uko nsanzwe mbikora, ariko umugore wanjye na Jessica induru ni yose ubu ntago turimo gucana uwaka”.
Papa Fred aramubwira ati”ubwo icyo cyababereye ikibazo kweli?”.
Papa Jessica aramubwira ati”yewe wa mugabo we se, abagore bibagirwa vuba cyane,gusa njye nanze kumwibutsa ahahise hacu,n’uburyo Jessica twamubonye”.
Papa Fred aramubwira ati”ariko rero nanone,umugore we wenda wabimubwira, ariko Jessica ntuzigere umubwira ko utari se,ndetse n’uwo yita maman Atari maman we kuko waba umuhemukiye”.
Papa Jessica aramubwira ati”nibwo koko ntago nabimubwira. Ariko umunsi umwe azabimenya,ese nabimenya hari abo yahemukiye yitwaje ngo yavutse mu bakire kandi Atari byo, azabifata ute?”.
Papa Fred aramusubiza ati”nta kibazo byihorere, ahubwo uganirize umugore wawe, umubwire ko agomba kwigisha Jessica kwitwararika kuri uwo musore”.
Papa Jessica aramubwira ati”ariko uzi ikintu nabonye? Uwo musore uretse ko wenda yabuze uburyo agatabwa, ariko asa n’umuntu ushobora kuba afite ubwenge bwinshi, k’uburyo yakwigirira umumaro akawugirira na benshi”.
Papa Fred aramubwira ati”bibaho cyane,nonese wiyibagije papa wawe na maman wawe bakimara gupfa uburyo byakugendekeye, ariko nyuma wa muterankunga yakugeraho akakugira umugabo nya mugabo? Ndumva ahubwo ugomba kumufasha agatera ikirenge mu cyawe. Ahubwo ndabona tuhageze, parika hariya tujye m’urugo”.
Papa Jessica na papa Fred bageze m’urugo kwa papa Fred, Bakigera muri salon, Fred yar ahari ati”papa”.
Papa Jessica amubonye aravuga ati”ehh,ndabona Fred wawe yarakuze rwose”.
Papa Fred aramusubiza ati”nonese wibagiwe ko yavukiye rimwe na Jessica? Barangana mumyaka”.
Fred ati” papa Jessica, muraho? Jessica ameze ute?”.
Ibi byose, byabaye ubwo njye nari m’urugo ntangiye gukora ibyo Jessica antegetse byose.
:
Kugira ngo mbashe kurokoka,ndetse mbe muri urwo rugo amahoro, nemeye gukora ibyo umukobwa Jessica yari agiye kujya ambwira byose.
Kubera ko maman Jessica nawe atakundaga kuba ari m’urugo kandi ariwe muntu bari bamfatanije,numvise ko byanga byakunda Jessica nimwumvira, bizanyorohera. Gusa Jessica, yambwiye ko ngomba gukora byose papa we atabizi. kandi narabyemeye.
Burya kubaho ni ikintu kigoye cyane, ndetse ubuzima nari mbayeho mbere y’uko nza aho ngaho nubwo bwari bugoye, ariko bwari bworoshye kurusha ubwo nari ntangiye kubaho kubera Jessica, kuko amategeko ye y’agahato yageraga aho ngaho nkumva ari kumbangamira kurusha uko nakwizerera imihanda, ariko nanone nkihangana.
Byatangiye mujyanira amazi muri douche, mu gihe bose bagiye akampa imyenda ye umukozi yakagombye kumumesera ngo nyimumesere.
Byatangiye kumbangamira umunsi yagendaga, agakuramo amakariso ye yose, akayanzanira ngo nayo nyamese. Nari kubigenza nte? Narabikoraga.
Iyo namaraga kumukorera ibyo ashaka byose, nawe yazaga mu cyumba cyanjye, akanyigisha gukoresha telephone,ibintu nafashe vuba cyane, ndetse ntibyatinze ntangira kujya ku imbuga nkoranyambaga.
Maze ukwezi kumwe ndi kwa Jessica, nibwo natangiye gukoresha facebook.
Ubwo ndi kuri facebook,mbona banyeretse urutonde rw’abakobwa benshi ngo nagira inshuti, maze uwitwa HOPE ANGEL mba ndamwandikiye, ako kanya nawe ahita ansubiza. Kubera ko ntifuzaga ko abantu bambona kuri facebook, nakoresheje amazina Atari ayanjye, niyita Ben Andrew, ndetse nshyiraho n’ifoto itari iyanjye.
Umukobwa Hope Angel nibwo twatangiye kujya twandikirana bisanzwe, ariko ntago nari muzi, nawe ntago yari anzi.
Ubuzima bwatangiye kundyohera, kubera ko nari ntangiye gutera indi ntambwe m’ubuzima nari ntarigeze ntera, nkabona abo tuganira, noneho bigeretseho abakobwa.
Umunsi umwe ninjoro ndangije imirimo yose Jessica yari yampaye, ngiye kuryama mbona Hope Angel aranyandikiye, maze arambwira ngo ashaka ko njye nawe tuganira birambuye, ndetse nkamuha akanya nkanamusubiza ibyo ashaka kumbaza byose.
Narabimwemereye turaganira,ndetse aranyibwira wese, ambwira naho avuka, ambwira imyaka afite nsanga ni muto kuri njye, ambwira icyo akora, ambwira ukuntu iwabo ari abakire, mbese ambwira byose nta na kimwe ampishe.
Icyanshimishije mu bintu byose yambwiye, yarambwiye ati”Ben, ntago nkuzi, ndetse ntago nzi ngo uri muntu ki, ariko nanone nubwo waba utarabona umuntu ushobora kumumenyera mu magambo avuga, ibintu byose uvuga biba birimo ubuhanga n’ubwenge, ndetse wagira ngo ntago uri umuntu usanzwe, ibyo byatumye ngukunda bya nyabyo,ndetse nubishaka ndagusaba ko twahura basi ukambona, nanjye nkakubona”.
Numvise bintunguye cyane buryo ki njye nakundwa n’umukobwa, ariko ngira ngo nibya bindi byo kwivugira kugira ngo ankinishe. Angel, Yakomeje ambwira ati”nkubwije ukuri, ntago nari nakundana n’umuhungu,kandi uramutse unyemereye njye nawe tugahura, naguha urukundo rwose mfite muri njye kandi nkakunezeza”.
Mu by’ukuri,ayo magambo ya Hope yankoze k’umutima, maze ndibwira nti”ubundi kuri iyi si nta kintu na kimwe mfite cyo guhomba, reka uyu mukobwa mwiteho, nibiba aribyo nzaba ndi umunyamahirwe, nibiba Atari byo nyine bizaba ari ibyo,nkomeze nibereho nk’ibisanzwe”.
Nahise mubwira ko nanjye nemeye kumukunda, kandi ko umwanya mwiza nugera nzamubwira tugahura, nawe arabyemera.
Nguko uko nakunze bwa mbere, kandi ngakunda bya nyabyo ariko ngakunda umuntu ntazi, ntazi ngo bizagarukira he cyangwa bizagenda gute.
Twahanye numero za telephone, yajya kumpamagara kubera ko nari naramuhaye amasaha agomba kumpamagariraho nkajya mu cyumba ngakinga kugira ngo hatazagira ubimenya, mu ijwi rye ryiza cyane ryankururaga nkumva ndi gukomeza kumukunda,ariko nanone twamara kuvugana nkibuka ko ntawe ndiwe nkumva ncitse intege, ariko nanone nkongera nkikomeza mvuga nti”ubundi se wari uzi ko naha uzahagera?”.
Nguko uko naje gukundana na Hope Angel ntamuzi,ntegereza igihe nzahurira n’umumalaika numvaga Imana yanyihereye duhuriye kuri facebook.
Nakomeje kuba aho ngaho, papa Jessica agakomeza kunyitaho cyane, maman Jessica we twahura nkabona ari kundeba nabi ariko ntavuge, Jessica we akaryumaho kubera ko yari azi gahunda dufitanye.
Ariko nubwo Jessica yankoreshaga ibyo ashaka byose, nta munsi n’umwe yanyerekaga ko basi ananyishimiye, kuko yanacungaga mu gitondo bamaze kugenda akaza mu cyumba cyanjye akamenaho indobo y’amazi ngo mbyuke, nkirirwa nanitse matela kugira ngo mbone aho nza kurara,ndetse akambwira ko nindamuka mbivuze ndahura n’ikibazo gikomeye. Kubera ko yavugaga rikijyana imbere ya papa we na maman we, nta kundi nari kubigenza uretse kumwumvira.
Mvugishije ukuri,nubwo ntari nzi ngo abandi bakobwa bameze gute, ariko Jessica we niwe mukobwa w’inyamaswa nigeze mbona kuri iyi si muri iyo minsi nkijya kubana nabo.
:w.
.
.
Nyuma y’amezi 3 mba kwa Jessica, ibintu byatangiye guhinduka,ndetse mbona ntago bisanzwe, kubera ko natangiye kujya mbona Jessica arimo kwitwara bitandukanye na mbere.
Buri gitondo iyo nabyukaga,nabyukaga aruko amaze kunsukaho amazi, kuko yari yarantegetse ko ntagomba gufunga icyumba ngiye kuryama, ariko noneho igitondo kimwe numva araje k’umuryango w’icyumba ndaramo, aho guhita yinjira ngo akore ibyo akora ngo mbyuke,ahubwo yarakomanze, ngira ubwoba kuko bwari ubwa mbere. Nabuze uko navuga ngo injira cyangwa ngo iki, yumvise nta kintu mvuze arampamagara ati”Kim, waretse nkinjira?”.
Nagize ngo ari gukina umukino wo kuntesha umutwe muri icyo gitondo,gusa ndamubwira ngo yinjire.
Yaje yambaye imyenda ararana, icyakora ntabeshye Jessica yari umukobwa mwiza cyane iyo yabaga atigize nabi. Ubwo amaze kwinjira yicara mu intebe yari aho mu cyumba, arambaza ati”waramutse ute se?”.
Ndamusubiza ngo”naramutse neza”.
Yabuze ikindi kintu avuga,ariko yandeba nanjye nkamureba nkabona agize isoni, ahita ahaguruka arasohoka.
Nabonye bidasanzwe uwo munsi.
Ubwo nahise mbyuka ngo njye kwicara hanze ntegereze ko azana imyenda ngo nyimese, ngiye kubona mbona asohotse afite amabase arimo imyenda ye, aragenda yicara kuri robinet atangira kumesa.
Byakomeje kuncanga, gusa nanga kumwegera ngo nyimese kuko ntago yari yabimbwiye, arangije kumesa mbona afashe indobo y’amazi ajyanye muri douche ubwe, ajya koga.
Nibajije icyabaye biranyobera, uwo munsi wose Jessica yanyifasheho neza kuva nagera aho iwabo.
Ku mugoroba,nibwo iwabo bakoresheje ikirori, nza kumenya ko uwo munsi yari isabukuru ya Jessica yujuje imyaka 21 y’amavuko,mpita menya impamvu uwo munsi yitwaye neza.
:
K’umunsi wakurikiyeho nyuma y’isabukuru ya Jessica, ubwo nari niteguye ko ngomba gukora nk’ibisanzwe,ngiye kumva numva mu gitondo umuntu arakomanze k’umuryango w’icyumba cyanjye,maze numva aravuze ati”Kim ni njyewe, ninjire?”.
Ibintu byakomeje kumbana urujijo cyane,mpita mbona ko Jessica arimo guhinduka ariko ntazi ikimuhindura ngo ni iki,ngiye kubona mbona yinjiye afite amatasi abiri arimo icyayi ndetse n’imigati k’uruhande, maze arambwira ati”byuka dusangire”.
Bwa mbere mu mateka yanjye na jessica umukobwa w’umugome wanyanze kuva namubona nawe yambona, twari tugiye gusangira.
Mvugishije ukuri,nta kindi naketse, nahise nkeka ko agira ngo anyikundisheho maze andogere muri icyo cyayi ubundi mfe muvire iwabo.
Nanze kucyanga, ubundi ntangira kurya no kunywa.
Jessica naramurebaga nkabona mu masohe hari icyo ashaka kuvuga, ariko ntakivuge, gusa nanjye ntago nigeze mubaza ngo habaye iki.
Turangije kunywa icyayi, yarambwiye ati”wihangane kuba ngukanguye, nubishaka wongere wiryamire”.
Yahise asohoka ajyana ibyo yazanye, nanjye ndasohoka ngo ndebe uko hanze hameze, mu kwinjira nkubitana nawe asohotse mu cyumba cyanjye afite amashuka ndaraho ndetse n’imyenda nari maze iminsi nambara,nagize ubwoba mubaza aho abijyanye, mukurikira hanze mbona atangiye kubimesa.
Noneho narumiwe, ntangira kwibwira ko uwo Atari Jessica nsanzwe nzi, maze nkibaza m’umutima nti”ariko se Mana yanjye habaye iki muri uru rugo?...................EPISODE 5 LOADING.
:
:
:
Ese Jessica yaba atangiye kwisubiraho kuburyo noneho yemera kwakira Kim murugo nkumuntu usanzwe?
Ese ni iyihe mpamvu yihishe inyuma y’uku guhinduka kwa Jessica.
Wakwibaza uti” ugendeye kuri iri zina ry’iyi nkuru, Jessica yaba yarakunze Kim gute nyuma y’ibi byose?”.
Ntuzacikwe na Episode ya 05
.
Reka nkwibutse ko kugira ngo ujye uhita ubona inkuru buri uko tuyishyizeho bitiriwe bigusaba gushakisha hirya no hino, nuko gusa uba warakanze kuri LIKE.
Kanda ku izina rya page, ukimara kwinjira urahita ubona #LIKE ukandeho.
.
Ukimara gusoma inkuru, hasi kanda kuri #LIKE niba udukunda, nurangiza muri #COMMENT uduhe igitekerezo ku inkuru umaze gusoma kuko ni ingenzi, ndetse unakore #SHARE ku inshuti zawe nazo ziyibone.
Imana ibahe umugisha,
NDABAKUNDA CYANE.
Comments