logo

NEW TALENTS

Stories Group

NABA N'URUKUNDO S01 Ep 5

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode ya kane yarangiye ubwo uyu mukobwa Jessica yari atangiye guhinduka cyane,ndetse arimo kwitwararika imbere y’uyu musore Kim, ariko uyu musore Kim akayoberwa impamvu yabyo, kandi uyu mukobwa Jessica yarangaga Kim cyane kuva akigera muri uru rugo.
:
:
Ubwo nakomeje kwitegereza Jessica uburyo ari kumesa imyenda n’amashuka byanjye nakagombye kwimesera ndetse nkamumesera n’ibyo afite bye bwite, nkumva birandenze nkibaza ukuntu rwose umuntu ashobora guhinduka akisubiraho mu gihe gito cyane. Numvise Jessica ntangiye kumufata nka mushiki wanjye, kuko uretse kuba yarifataga nabi,naho ubundi umurebye yari umukobwa mwiza cyane.
Ukuntu Jessica yari ateye, yari umukobwa w’inzobe ikeye cyane, ndetse navuga ko ishashagirana, akaberwa n’umusatsi we wa kavukire, afite mu maso harehare byatumaga aba mwiza, afite mu nda hato ndetse n’amabere aringaniye, wamanuka hepfo akagira ikibuno kinini cyane ndetse cyahuraga n’igice cyo hejuru k’uburyo wabonaga Imana yarabitekerejeho cyane kandi neza mbere yo kumurema,noneho afite amaguru meza cyane k’uburyo yaberwaga na buri mwenda wose yambaye.
Nubwo Jessica twaziranaga, ariko n’ukuri nanjye nabonaga ko ari mwiza.
Noneho bikubitiyeho ukuntu arimo kuntungura muri uwo munsi,nanjye ntago namuvuye I ruhande ahubwo niriwe ndimo kumwitegereza buri kintu cyose arimo gukora,gusa we nubwo yabikoraga byose,ntago yamvugishaga byinshi.
Akimara kumesa imyenda n’amashuka yanjye, yahise ajya mu gikoni ajya guteka, ndetse abwira umukozi ngo reka amufashe byose, si ibyo gusa n’ibikoresho byo mu gikoni uwo munsi niwe wabyogeje,ibintu ntari narigeze mbona kuva nahagera.
Amaze guteka no kwarura, yafashe ibiryo abijyana mu cyumba cyanjye ndaramo, araza amfata ukuboko arambwira ati”ngwino tujye kurya”.
Nyamara nubwo nabyishimiraga, numvaga Atari gusa, ariko nkumva nta kindi kintu Jessica yantwara,ndetse ntangira no kwishima cyane.
Twarariye ndetse anemera ko dusangira, arangije yanura ibyo twaririyeho, aragenda azana itorosho akoropa mu cyumba aho tumaze kurira, aboneraho no gukora isuku icyo cyumba cyose, arangije aragenda.
Ntibyatinze ibyo yameshe biruma, aragenda arabyanura,imyenda yanjye arayizinga ayishyira mu gikapu bari baranguriye ngomba kubikamo ibintu byanjye, amashuka yo ayasasa k’uburiri bwanjye neza ubona ko ari byiza cyane, ubundi arangije arasohoka, afata amabido yose atarimo amazi arayavoma, ubundi arayaterura yose ayajyana aho agomba kuba ari.
Ibyo byararangiye, ambwira ko agiye kuryama, ko turi bwongere kubonana abyutse.
Numvise nishimye, ndetse ndanahimbarwa.
Ubwo nanjye nahise mboneraho kujya mu cyumba ndakinga,ubundi mfata telephone ntangira gucata kuri facebook, nandikira Angel ngo numve uko amerewe.
Nkimara kumwandikira mubaza amakuru, yahise anyandikira ansubiza ati”Cheri,niba ufite akanya waretse nkaguhamagara? Kandi hari ikintu nshaka kukubwira cy’ibanga cyane”.
Nahise nemera arampamagara, turavugana.
Angel, akimara kumpamagara Ndamubaza nti”wari umeze ute se?”.
Aransubiza ati”nari meze neza cyane, uretse ko nari ngukumbuye cyane k’uburyo numvaga ntarageza kuri za saha twavuganye tuzajya tuganiriraho za ninjoro,none ngize amahirwe wemeye ko tuvugana”.
Ndamusubiza nti”Imana ikoze ibitangaza akanya ndakabona,kandi nanjye mba ngukumbuye cyane ni ukuri”.
Ndimo kuvugana na Hope Angel,nibwo naje kwitekerezaho cyane,maze ndibwira m’umutima nti”arko se ko numva Angel ari umukobwa ukomeye cyane, ubu ndamutse nkomeje kumubeshya nyuma akazasanga ndi ingegera itereye aho ngaho itaranigeze mu ishuri,ndetse nanjye naramukunze cyane,ubu koko ntazababara nanjye nkababara?”. Nkongera nkibaza nti”ariko se ubundi nta nubwo abibona ko ikinyarwanda nandika kiba kidasobanutse koko?”.
Nuko ndamubaza nti”Nonese Angel,hari ikintu nshaka kukubaza kandi gikomeye”.
Angel aransubiza ati”ohhh, mukundwa mbaza vuba kuko ndi kumva ntashobora kwihanganira gutegereza kukumva”.
Nuko ndamubaza nti”ese ko ntacyo ndi cyo, nkaba ntacyo ngira, ubundi koko wumva ari ngombw ako unkunda?”.
Nuko numva aruhukije umutima ati”Nonese Ben wanjye, ko tumaze igihe tuvugana, wari wumva nkubaza amafranga cyangwa ikindi kintu? Impamvu ngukunda ni ukonshaka gukundwa gusa,kandi impamvu nagukunze nuko numvise ko ushobora kumpa urukundo nifuza. Naho ibyo kuba wifite cyangwa utifite, ubundi se uramutse ufite amafranga cyangwa ibintu birenze utampa urukundo nkwifuzaho byamarira iki? Ibyo bintu nibyo byankunda se?”.
Numvise Angel ankoze k’umutima kurusha uko namukekaga, ndetse kubera ko nari naratinye guhura nawe kugira ngo atazanyanga akimbona bikambabaza,nahise nishyiramo akanyabugabo nanjye ndamubwira nti”ndi kumva nshaka kukubona vuba”.
Nuko aransubiza ati”reka tuzapange umunsi, mvuye ku ishuri nzakubwira aho duhurira ndimo gutaha, ubundi nkubone nanjye umbone, tumarane akanya n’urukumbuzi, sibyo mukunzi nkunda kandi ntashidikanya ko nawe unkunda?”.
Narabyemeye,gusa kuva uwo mwanya ntangira kumva amasaha Atari kuva aho ari kugira ngo nzibonanire na Angel wanjye nari ntangiye gufata nka malaika Imana yamanuriye mu ijuru.
Twakomeje kuganira, Angel mubwira ukuri kwanjye kose n’amateka yanjye,gusa nkumva ari kubyumva kandi akabyakira nkaho biri mu nshingano ze, ndetse bigera aho nawe ambwira ibyo ashaka byose byagaragazaga ko arimo kunyizera.
Tumaze kuvugana agiye kunkupa,ndamubaza nti”nonese ko utari kumbwira rya banga wambwiye ushaka kumbwira?”.
Nuko ariruhutsa, maze arambwira ati”Ben mukundwa,ikintu gikomeye cy’ibanga nshaka kukubwira ni, NDAGUKUNDA kandi iryo jambo ni wowe wa mbere utumye mfungura umunwa wanjye rigasohoka,kuko uretse kuritekereza no kuryumva gusa,ntago nari narigeze ndibwira umuntu numwe uretse maman umbyara”.
Nahagurutse ku gitanda nsimbukira hejuru,ubundi ampa bizou kuri telephone aransezera,nanjye mpita ndyama ndetse mpita nsinzira vuba cyane.
:
Ubwo nyuma yo kuryama amasaha yaragiye, bibaye saa kumi n’imwe numva Jessica arakomanze k’umuryango, arambwira ati”Kim,byuka tujye kureba television”.
Kubera ko numvaga Jessica nshaka kumwiyegereza kugira ngo nsigasire imibereho yanjye muri urwo rugo,nabyutse vuba musanga muri salon turicara dutangira kureba television, gusa ibiganirobyose kuritelevision Jessica ambwira ko bitaryoshye dore ko ariwe wari uzi ibiryoshye n’ibitaryoshye,ambwira ko agiye gushyiramo aga film tukirebera, nanjye ndamwikiriza.
Nari ntangiye kubona ibintu biri kugenda neza cyane, kandi ko kubaho neza muri urwo rugo nta gushidikanya ari ijana ku ijana.
Twarebye film burira, irarangira ashyiramo n’indi, irangira bihuriramo ko boss na maman Jessica batashye, basanga twicaye muri salon turimo kureba, boss aransuhuza gusa maman Jessica asuhuza Jessica gusa njye ntiyamvugisha,ubundi bahitira muri douche gukaraba.
Papa Jessica na maman Jessica bamaze kuva muri douche, Fatuma yazanye ibiryo ku meza, gusa maman Jessica bamubwiye ngo aze kurya aranga,avuga ko atameze neza.
w
.
Ubwo tumaze kurya, papa Jessica nawe agiye kuryama, Jessica amfata ukuboko anjyana mu cyumba cyanjye, tugezemo anyicaza k’uburiri nawe aricara, gusa nkagira ngo hari ikintu ashaka kumbwira,ariko ntiyavuga, arangije arambwira ati”ngiye hanze,nsange umaze kwambara imyenda urarana ngusezere ubundi nanjye njye kuryama”.
Jessica Yarasohotse,nanjye nkuramo imyenda niriranywe, nambara iyo ndarana,hashize akanya Jessica aragaruka, mpita ndyama aranyorosa, arambwira ati”ugire ijoro ryiza”. Azimya itara ryaho ndara, ubundi nawe ajya kuryama.
Amaze kugenda, amasaha nari narahanye na Angel yari ageze, mpita mwandikira message nti”Cherie, noneho ndahugutse mpamagara”.
Angel kubera ko nari naramubwiye ukuri kose, yari yaranyemereye ko ariwe uzajya umpamagara. Ubwo yarampamagaye turavugana.
Turimo kuvugana, naje kwibaza ikibazo nti”ariko se bibaho ko umukobwa yakunda umuhungu bigeze aha, ari urukundo gusa?”.
Maze kubyibaza nduhutsa umutima Angel arabyumva,nuko arambaza ati”mukundwa ko uruhutsa umutima ufite ikibazo kihe?”.
Nanze kumuhisha, kuko n’ubundi numvise mbimuhishe kandi ariwe bireba, ari njye byazagiraho ingaruka, ugasanga urukundo nari nariremyemo rurapfuye. Nkimara kubimubwira numvise ahindutse,maze arabyuka m’uburiri ndabyumva, arambwira ati”Ben  rero umva nkubwire, kandi ninjya nguhamagara mu izina ryawe bwite ujye umenya ko ndi serieuse, njye ibyo nkubwira byose ni ukuri, ahubwo keretse wenda niba wishidikanyaho ukaba ufite abandi bakobwa besnhi ukunda, ukaba urimo kumbangikanya. Ariko ikintu kimwe nakubwira kandi nk’ukuri kudakuka, niba ushaka urukundo rwa nyarwo kandi rutavangiyemo n’umwanda n’umwe, ukaba umfite,menya ko urwo rukundo urufite. Ariko nanone nkubwire ikintu kimwe,nindamuka menye ko umbeshya kandi naragutoranije,nkaguhitamo m’urusobe rw’abandi basore benshi kandi ntanakuzi, ariko nkizera ko unkunda by’ukuri, umenyeko rwsoe ntaguhishe bizakubana ibibazo bikomeye cyane, papa ni umuyobozi ukomeye,ibyo byonyine wabizira”.
Angel Nahise mubwira nti”ibyo ndabyumva”.
Yaruhukije umutima maze arambwira atuje cyane ati”cheri, umbabarire kuba ngukankamiye,ndetse nkagukangisha imbaraga dufite, ariko byose ni urukundo ngukunda. Icyo nshaka kuri wowe,ni uko wankunda by’ukuri nk’uko nanjye ngukunda by’ukuri, tukazahura dukundana by’ukuri kandi nkazahora mvuga ko mu basore bose ari wowe ugira urukundo rw’ukuri, sibyo mukundwa? Ni ukuri ntunyumve nabi,ndagukunda bya nyabyo”.
Urujijo rwose nari mfite kuri Angel rwahise ruvaho kubera amagambo yambwiye iryo joro, ahubwo ibitekerezo byanjemo byari iby’ukuntu noneho ngiye gusigasira urukundo nari mbonye,kuko numvaga ko mubuze nshobora kutazabona undi mukobwa wankunda dore ko ari njye ny’iribyago.
Angel, Namubwiye ko nanjye mukunda cyane kandi ari ukuri kose,mubwira n’impamvu yari itumye mbimubwira nawe ambera mwiza aranyumva. Twasezerayeho, ubundi turaryama.
:
Mu gitondo cya kare papa na maman Jessica bakimara kugenda, Jessica yahise yinjira mu cyumba cyanjye adakomanze, ngiye kumva numva amenyeho ibase y’amazi kandi akonje nibaza ibibaye, nuko arambwira ati”nuko ye! Nuko urahennye nkaho uri iwanyu ku ivuko! Ejo mu gitondo kugeza ninjoro ibyo niriwe ndi gukora byose, nashakaga kukubaza nti”ese papa wanjye akuzana hano wumvaga ko ariko gahunda y’umunsi igomba kuba iteye,maze ukicara ukadamarara?.........EPISODE 6 LOADING.
:
:
:
Mana Nyagasani!!!
Ese koko umuntu n’iki aba yaracumuye kugira ngo abeho gutya nta gahenge mu buzima agira?
Ese koko buriya Jessica yahinduka bigakunda?
Wakwibaza uti”niba Jessica yaranze umwana w’umukire agakunda uyu Kim yamukunze ate kandi urwango amufitiye ari rwose?”.
Ntuzacikwe na Episode ya 06.
:
Reka nkwibutse ko kugira ngo ujye uhita ubona inkuru buri uko tuyishyizeho bitiriwe bigusaba gushakisha hirya no hino, nuko gusa uba warakanze kuri LIKE.
Kanda ku izina rya page ukimara kwinjira urahita ubona #LIKE ukandeho.
.
Ukimara gusoma inkuru, hasi kanda kuri #LIKE niba udukunda, nurangiza muri #COMMENT uduhe igitekerezo ku inkuru umaze gusoma kuko ni ingenzi, ndetse unakore #SHARE ku inshuti zawe nazo ziyibone.
Imana ibahe umugisha,
NDABAKUNDA CYANE.

Comments