logo

NEW TALENTS

Stories Group

NABA N'URUKUNDO S01 Ep 6

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

:
Episode ya 05 yarangiye ubwo nyuma yuko uyu musore Kim yari amaze kwizera ko agiye kubaho neza kubera ko Jessica yari amaze guhinduka, uyu mukobwa Jessica yahise amuhindurira noneho amubyutsa amumenaho amazi, amwibutsa ko aho ari Atari iwabo,ndetse ko atagomba kudamarara.
:
:
Noneho numvise isi inyikaragiyeho. Ku munsi washize,nari nzi ko ibintu hagati yanjye na Jessica biri kugenda bisobanuka, bitewe n’ukuntu yari ari kunyitwaraho, kumbe kwa kudamarara no kumva nabi, simenye icyo bihatse. Ariko nanone nari nabikenze, kuko ntago byumvikanaga uburyo Jessica ubwe niyiziye yahinduka m’umunsi umwe gusa. Nahise mbyuka nsohora matela njya kuyanika, ndetse ntangira kumesa imyenda ikirundo nasanze yari yarunze hanze uhereye ku y’imbere kugera kuy’inyuma, wagira ngo yambara imyenda 300 k’umunsi kuko n’ejo hashize yari yameshe.
Agahinda karanyishe birandenda, ndetse intimba imbana nyinshi m’umutima, maze nawe yicara aho hafi yanjye yitegereza ibyo ndimo gukora byose,maze numva arambwiye ati”ubwo rero wari utangiye kudamarara wumva wagezeyo!”.
Mvugishije ukuri, nararize cyane amarira aranashoka, Jessica we akomeza kunyishima hejuru, ambwira ati”abatindi koko murota icyo mukenye! Nonese ndi umukozi wawe k’uburyo najya nirirwa nkumesera imyenda, nkumesera amashuka,nkoropa icyumba uraramo,ibintu nk’ibyo?”.
Ariko nanone uretse ibyo, narumiwe cyane,mbona ko Jessica atazigera aba umuntu kuri njye.
Namaze gukora ibintu byose yari yantegetse, musanga aho yicaye ndamubaza nti”ariko se Jessi, ubundi ibi byose ubikorera iki?”.
Jessica, Arambaza ati”ngo mbikorera iki? Cyangwa mbikorera nde? Mbikorera wowe utazi umwanya wawe naho ugomba kuba uri”. Icyakora, narababaye cyane.
Nyuma yo kumenya ko nta kizahinduka hagati yanjye na Jessica, naremeye ndabyakira, ubundi nemera gukora ibyo antegetse byose.
Iminsi yaragiye, Jessica ndamwubaha ariko nawe akomeza kunkorera ibintu bibi kurushaho, Hope nawe dukomeza kujya tuvugana ariko duhana gahunda yo kuzahura nyuma y’amezi 3, ariko nyamara urukundo rwacu rwo rwari rukomeye cyane k’urusha uko abantu babikeka.
Nakomeje kuba muri urwo rugo mbayeho gutyo, gusa mbigira ibanga kuri papa na maman ba Jessica. Umuntu wenyine wari uzi uko mbayeho yari Fatuma, umukozi waho m’urugo.
Rimwe na rimwe naricaraga nkibaza nti”nkore iki?”.
Ntacyo nari gukora kubera ko nta muryango nagiraga,ndetse aho nari mfite ho kujya ni aho nari ndi nyine.
Amahitamo kwari ukubyakira.
Rimwe na rimwe, byarandengaga nkiherera nkarira ndetse nkavuga amagambo ateye agahinda nti”ariko se Mana, ubundi kuki habaho kubabara kuri iyi si? Ese basi niba ibi aribyo wanteganirije m’ubuzima bwa njye, ntago wangirira imbabazi basi mu gihe gikurikiyeho?ese koko ngomba gukomeza kwihanganira gutotezwa? Ariko nanone nta kindi kintu nakora, kuko ndamutse mvuye aha nirwo rupfu rwa njye,bityo rero nishyize mu biganza byawe, ubuzima bwa njye abe ari wowe ubugenga”.
Uwo munsi mvuga iri sengesho, nahise nizera ko njye nta kintu na kimwe nakwishoboza, ubundi byose mbitura Imana, kandi mbigira nk’umuco ko ariyo izamfasha ibisigaye.
Uko iminsi yakomezaga kwicuma, niko papa Jessica nakomezaga kubona urukundo rwe rwinshi cyane,ndetse akamfata nkahondi umwana yibyariye bwite.
Umunsi umwe Jessica yari yagiye ku ishuri,ndetse na Fatuma umukozi wo m’urugo yagiye guhaha ku isoko,papa Jessica atashye asanga ndi m’urugo njyenyine, ubundi ansanga mu cyumba ndimogukanda telephone, ahita yicara k’uburiri bwa njye. Byarantunguye cyane, kubera ko aribwo yari yicaye kuri ubwo buriri kuva naburaraho. Uwo munsi,papa Jessica yambajije amakuru yanjye mubwira ko ari meza cyane, nirinda kumubwira uko njye na Jessica tubanye.
Tumaze kuganira cyane,papa Jessica yarahagurutse ngo asohoke,nanjye mukurikira ngiye gufunga umuryango kubera ko ikintu azwiho m’urugo iwe, kwari ugusohoka mu cyumba agasiga adafunze. Ubwo agiye kurenga umuryango, Papa Jessica yahise ahindukira numva arambwiye ati”Kim”. Ndamusubiza nti”karame boss”. Papa Jessica, yahise ambwira ijambo ryantunguye cyane,maze arambwira ati”ndagukunda cyane, kandi cyane”. Mu gihe nkirimo gutekereza kubyo arimo kumbwira, yahise asubira inyuma ansanga aho nari mpagaze, maze arampobera cyane. Twamaze umunota wose duhoberanye, mu gihe turekuranye,ndetse papa Jessica mbona arimo kurira,amarira ashotse ku maso. Amaze kundekura, yarambwiye ati”ntihagire umuntu numwe uzabibwira”. Ubundi ahita sohoka mu cyumba cyanjye ajya mu cyumba cyabo.
Nasigaye ndimo kubyibazaho cyane, nibaza impamvu papa Jessica yambwira ko ankunda cyane kandi bigatuma arira biranyobera. Nanjye aho nari ndi, natangiye kumva mfite agaciro cyane, k’uburyo natangiye kumva ntewe ishema no kuba nari ndi muri urwo rugo, ntitaye ku mubabaro nari ndi kuhagirira kubera gutotezwa n’umukobwa Jessica.
Urukundo rwa njye na Angel rwarakomeje,ndetse amezi akomeza kugenda, k’uburyo twaje kwibukiranya ko tugomba guhura, nkumva hasigaye iminsi 3 gusa. Angel, yambwiye ko ababyeyi be batamwemerera kujya aho abonye hose, ambwira ko azava ku ishuri agacika umu shauffer umutwara ubundi akaza n’amaguru tukaza guhurira muri gare yo mu mugi. Haburaga iminsi 3 gusa ngobibe. Muri iyo minsi 3 yose, natangiye kumva amasaha arimo gutinda cyane, k’uburyo niyo nabaga ndimo gukora akazi ka Jessica numvaga ntacyo bimbwiye.
:
w
.
Jessica, yabyukaga ajya ku ishuri kuwa mbere, kuwa gatatuno kuwa kane,ariko nabwo yagenda ntago yaburaga ibyo ambwira mukorera, nko guhindura matella ye ku gitanda ahari hasinkahashyira hejuru, cyangwa se kumufungira umuryango w’icyumba urufunguzo nkarubika nkaza kurumuha aje. Jessica, uburyo twari tubanye buratangaje cyane, kubera ko hari igihe akazi ko kumukorera kaburaga, nko kumesa imyenda yose ikaba imeshe cyangwa se icyumba cye gikoropye, akantegeka ko nava ku ishuri cyangwa se igihe yiriwe m’urugo, amasaha yo kurya nagera ari njye uramuzanira ibiryo mu cyumba cye, ndetse nkanabimurisha ndimo kumutamika we ntakore ku ifoke.
Icyakora, bitewe nuko na njye nari naratangiye kugenda menya ubwenge bwo kubana n’abantu cyangwase kwishimira abantu, hari igihe Jessica nabaga ndi kumurisha,namureba mu maso ndetse n’iminwa ye nkumva ndimo gutwarwa cyane, ariko nanone nkagarura ubwenge.
Hari ubwo nafataga ibiryo nkabitamika Jessica, akaryaho bikeya ubundi ibisigaye akantegeka kubirya na njye. Jessica, yumvaga ko arimo kunyuzura mbese yumva ko arimo kumbangamira, ariko biza kurangira njye ahubwo ibyo bihe ngenda mbyinshimira.
Ariko ibyo byose,ntago byakuragaho ko akandi kazi gakomeye ngomba kugakora,kugira ngo nkomeze ngire amahoro muri urwo rugo.
Guhura kwa njye na Angel,umunsi warageze.Angel ambwira ko agiye kujya ku ishuri mu gitondo, ko ishuri rirangira saa sita, ariko we araza gucika saa ine n’igice kugira ngo ahite ajya muri gare m’umugi duhure saa tanu zuzuye. Angel, numvaga ntindiwe kumugeraho uwo munsi. Jessica amaze kujya ku ishuri nawe, nahise ntangira gutegura imyenda ndagenda nambaye dore ko icyitwa imyenda nari ngifite. Ubwo saa ine n’igice navuye m’urugo nerekeza muri gare. Kari akagendo gato cyane, kubera ko uteze motobyari ugutanga 100 ryonyine,ariko njye nta mafranga nagiraga nagiye namaguru. Nageze muri gare nandikira Angel ko nahageze, ndetse mubwira konicaye ku cyapa bategeraho imodoka zerekeza inyamirambo,ko ariho ari bunsange.
Saa tanu zigeze, Angel ntago yigeze ampamagara, kandi yagakwiye kuba yahageze zikigera. Nategereje ko yampamagara ariko ntiyampamagara, ndetse mwandikira no kuri facebook ntiyansubiza, kubera ko njye nta ma unite nari mfite,kandi ntago nari kubona uwo nyasaba kubera ko m’umugi iyo usabye ama unite, uwo uyasabye agira ngo ugiye kumwibira telephone akagukurizaho rikibona.
Saa tanu n’igice zarageze,ngiye kubona mbona Angel anyandikiye message kuri facebook arambwira ati”Ben cheri wa njye, umbabarire kuba natinze, nari nahuye nakabazo mperekeza inshuti yannjye twigana ahantu yari agiye kureba telephone ye, ariko ubu ndi hafi kugera murigare ndaje”.
Narishimye cyane, ubundi ndicara ndatuza.
Hashize umunota umwe gusa maze kuvugana na Angel ambwiye ko agiye kuza, narebye hirya mu marembo ya gare, mbona Jessica arimo kuza muri gare ari kuvugira kuri telephone. Nagize ubwoba cyane, kubera ko Jessica yari kunteza ibibazo aramutse ambonye ahongaho kandi navuye m’urugo ntabimubwiye,kandi buri kintu cyose nakoraga nagombaga kuba namubwiye uko bimeze. Jessica nubwo yamfataga nabi cyane,ariko yari umwana kuri njye, kubera ko yari afite imyaka 21,njye mfite 24 ndetse ndi hafi kugira 25.
Natangiye kwihisha mu bikingi byaho abagenzi bicara, ariko nkabona Jessica arimo kuza agana aho ndi. Jessica, amaze kwinjira neza muri gare ndetse akagera aho ndi, nahise nanjye nkata inyuma kugira ngo njye ahandi mpite nandikira Angel ko ntagihagaze ahari iza Nyamirambo, ahubwo nagiye aho bategera izijya Kicukiro saint Joseph. Ubwo mpageze,nahise nkuramo telephone ngo nandikire Angel, ariko nkakomeza kureba Jessica cyane kugira ngo ataza kumbona.
Hari ikintu cyantunguye cyane,ndetse numva kitashoboka kuri iyi si. Nkimara gukura telephone mu mufuka ngo nandike message, aho Jessica yari ahagaze yashyize telephone ku gutwi, nyumay’akanya gato cyane mpita mbona telephone ya njye irasonye.
Nabanje kwikanga cyane. Nabanje gushidikanya mbere yo kuyitaba. M’umutwe hanjye hatangiye kuzamo ibindi bitekerezo. Ibitekerezo nakwita ko ari ukwifuza. Uko nanze kwitaba telephone bwa mbere igacika,niko Jessica nawe yayikuye ku gutwi nta kintu avuze. Jessica yongeye guhamagara nanone ashyira ku gutwi,mbona telephone ya njye irasonye nanone. Numvise umutima umvuyemo noneho. Numvise  mbuze aho nkwirwa. Ariko nanone mukugira ibitekerezo byinshi, nkirimo gutekereza, naje kwigira inama kugira ngo ndebe niba koko ibyo ndimo gutekereza ari byo.
Nyuma yo kwigira inama yo kwegera Jessica nturutse inyuma ye, kugira ngo niyitaba telephone numve ko ariwe urimo kumpamagara,nagiye ndi kububa cyane kugeza ngeze inyuma ye ariko anteye umugongo. Telephone, naje kuyifata kugira ngo numve niba Jessica ariwe Angel umukunzi wa njye wo kuri facebook.
Jessica, yariwe Angel, umukobwa twakundaniye kuri facebook, twese dukoresha amazina atandukanye nayo ababyeyi baduhaye…………………..EPISODE 7 LOADING.
:
:
:
Reka nkwibutse ko kugira ngo ujye uhita ubona inkuru buri uko tuyishyizeho bitiriwe bigusaba gushakisha hirya no hino, nuko gusa uba warakanze kuri LIKE.
Kanda ku izina rya page ukimara kwinjira urahita ubona #LIKE ukandeho.
.
Ukimara gusoma inkuru, hasi kanda kuri #LIKE niba udukunda, nurangiza muri #COMMENT uduhe igitekerezo ku inkuru umaze gusoma kuko ni ingenzi, ndetse unakore #SHARE ku inshuti zawe nazo ziyibone.
Imana ibahe umugisha,
NDABAKUNDA CYANE.

Comments