logo

NEW TALENTS

Stories Group

NABA N'URUKUNDO S01 Ep 7

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode ya 06 yarangiye ubwo uyu musore Kim yari ari m’urugo, papa Jessica akamusanga mu cyumba akamuhobera cyane arimo no kurira, amubwira ko amukunda.
Cyarangiye kandi ubwo umunsi wo guhura hagati y’uyu musore Kim ndetse n’umukobwa bakundaniye kuri facebook Angel ugeze, ariko uyu Kim yagera muri gare yo m’umugi ahobavuganye aramutegerereza,akaza gutungurwa cyane no kubona Jessica,ariwe urimo guhamagara telephone ye.
:
:
Byarandenze cyane, mbese k’uburyo nanubu iyo ndimo kubivuga mbura ho mpera. Jessica, yafashe facebook akoresha ayita Hope Angel ndetse ashyiraho amafoto y’undi mukobwa utari we, kandi ari amwe yose k’uburyoiyo urebye mu mafoto y’iyo facebook,ugira ngo ni umuntu witwa gutyo asa na gutyo. Naje kumenya ko Jessica nawe adakoresha amazina ye bwite kuri facebook uwo munsi, kubera ko hari igihe najyagaho kuri facebook ngashaka umuntu witwa Jessica Vina ariko nkabona abandi we simubone.
Ako kanya nahise ntangira gutekereza kucyo nakora, ariko mbura umwanzuro. Jessica yakomeje guhamagara numero yanjye ariko nanga kumufata,ndetse akajya ananyandikira message nyinshi ambaza ati”Ben cheri urihe koko ko nageze aho wambwiye ko ngusanga,ariko nkaba ntakubona?”.
Ntago byarigukunda ko Jessica mwiyereka nka Ben Andrew. Nubwo Angel nari naramubwiye ubuzima nabayemo, ntagonigeze mubwira ubuzima nabayemo bwose bya nyabyo, ahubwo namubwiye ubwa gikene gusa ndetse no kutagira ababyeyi. Ntago nari narigeze mubwira ko ndi umusabirizi, kubera ko numvaga ko kuba narageze m’urugo rwo kwa papa Jessica ibyo gusabiriza byavuyeho.
Nta wundi mwanzuro nafashe,uretse uwo kwisubirira m’urugo, kuko njye na Jessica ntago twacanaga uwaka, kandi ndamutse mwiyeretse nk’umukunzi we twakundaniye kuri facebook, byari kumbana ibibazo bikomeye.
Ikintu natashye nzi kandi ngihagazeho neza, nuko Jessica ariwe Angel twakundaniye kuri facebook. Na njye uwo munsi byarandenze cyane, k’uburyoinzira yose ntaha nagiye mbitekerezaho nkumva ntago byoroshye, ikindi kandi nkibaza noneho ukuntu bigeye kugenda nyuma y’aho Jessica akaba na Angel namubeshye. Numvaga ko nyumantazongera kumwitaba,ndetse ngiye gushaka uko ntazongera no kumusubiza kurifacebook cyangwa muri message. Ibyobyose nabitekerezaga kugira ngo nzakomeze ndengere ubuzima bwa njye mbeho neza muri urwo rugo.
Ntibyatinze ngera m’urugo, mpitira mu cyumba.
Nyuma y’iminota 30 gusa, umu chauffer watwaraga Jessica ku ishuri yahise ahamagara ku gipangu ngo bafungure imodoka yinjire. Numvise aje,nari mfite amatsiko menshi cyane yo kureba Jessica uko ameze.narasohotse ngera k’umuryango. Ikintu cyantunguye cyane, ubundi ubusanzwe iyo Jessica yavaga ku ishuri,yagombaga kunsanga mpagaze k’umuryango, ubundi agatangira kunshihura no kuntegeka ibyo ngomba gukora,ariko uwo munsi,Jessica yansanze k’umuryango,arangije aransuhuza mu ijwi ritoya akandi ampereje ikiganza ati”Kim, umeze neza?”. Byarantunguye cyane ariko ndamusubiza nti”meze neza”.
Jessica, yahise yinjira mu nzu ajya mu cyumba cye, arangije arampamagara mu ijwi rito ati”Kim, waje nkakubwira?”. Naragiye ninjira mu cyumba cya Jessica,ansaba kwicara k’uburiri bwe. Jessica yakomeje kunyitegereza cyane, hashize akanya aba mbona atangiye gushoka amarira k’umaso, ubundi akajya ambaza ati”Kim ngira inama, ese ubu nkore iki koko ko umutima wa njye urimo kundya? Kim ndakwinginze mbabarira umbwire icyo nakora. Nari naramukunze n’umutima wa njye wose ntamuzi, kandi namukunze bya nyabyo kubera ko numvaga ko ariwe uzanyigisha gukunda by’ukuri, none dore ahise antera indobo tutaranabonana. Ikintu  ndi  gutekereza, nukoburiya yageze aho nari ndi,namuhamagara akabona ari njyewe agahita anyanga,kubera ko yabonye ntari ku rwego rwe, buriya yabonye ndi mubi kubera ko njye nawe tutatambukana mu nzira, buriya yabonye bamuseka cyane aramutse asohokanye n’umukobwa mubi nka njye. Kim ndakwinginze mbwira, ubu se nkore iki koko?”.
Jessica uko yakomezaga kuvuga ayo magambo, niko nanjye naburaga icyo namusubiza. Ikintu cyatangiye kumbaho,nuko numvaga na njye amarangamutima arimo kunzamukamo wese, k’uburyo nanjye nifatanije nawe mu kurira. Amarira  yashotse mu maso hanjye, k’uburyo Jessica nawe yabibonye, ubundi akanyegera akanyiyegamizaho kugira ngo yimare agahinda yari afite uwo mwanya. Jessica, ikintu nabonye nuko yari yarakunze umusore Ben cyane, uwo musore akaba ari njye ariko nkaba ntabasha kubimubwira. Nabuze icyo nakora muri ako kanya, mpita mubaza nti”nonese Jessica, usanze nk’uwo muntu mwakundanye akakubeshya Atari umusore mwiza wamwemera?”. Jessica, yansubije ko atakunze umusore mwiza cyangwa se iki, ko ahubwo yakunze umuntu gusa nta kindi kintu yitayeho.
Numvise nkomeje kugira agahinda cyane, mpita mpaguruka mva k’uburiri bwa Jessica, ubundi njya mu cyumba cyanjye ndafunga, ubundi na njye ntangira kurira nk’umwana. Jessica wa nyawe,nta rukundo na ruke nari mufitiye. Ariko Angel we urukundo rwanjye kuri we rwari rwose, k’uburyo numvaga ngiye guhagurukana akanyabugabo ngasanga Jessica aho ari, nkamwibwira. Umutimaumwe umbwira uti”komeza”, ariko undi mutima ukambwira uti”wikwihemukira kuko uraba ugiye kwishyira mu bibazo bikomeye”.
Nahisemo kubyihorera. Gusa, ikintu kimwe nahise mbona kandi nkagihagararaho neza, nuko nari ngiye kubabara cyane. Nari ngiye kubabara m’uburyo bw’umutima,ikaba imvune,izajya yiyongera ku mvune nari nsanganwe yogutotezwa na Jessica, ndetse iyo mvune yo,ikazaba inarenze cyane iyo nkura mu gutotezwa na Jessica.
Ntabwo namenye uko naguye agacuho, mpita nsinzira. Nsinziriye, nta kindi nabonaga mu nzozi za njye uretse kuba ndi m’urukundo na Jessica.
Mu nzozi, Jessica yari yambereye umwana mwiza cyane,k’uburyo yariamfitiye urukundo rudasanzwe.urwo rukundo rudasanzwe yari amfitiye mu nzozi,nirwo rukundo numvaga n’ubundi nifuza kuri Angel. Urwo rukundo, nirwo numvaga nzaha Angelwa njye umunsi tuzaba tumaze guhura. Urwo rukundo, rukaba urukundo rwari rumaze kunyura  mu mwanya w’intoki mu masaha ashize.
Naje gukanguka k’umugoroba, ariko ntyumva intimba ikinyuzuye umutima wa njye. Nasohotse hanze ngo ndebe uko hameze,ariko nsanga haratuje cyane. Jessica nawe yari atarava m’uburiri.ubwo nasubiye mu cyumba cya njye, kugira ngo mbe mfashe telephone nsome message nagiye nandikirana na Jessica nka Angel bwa nyuma, ubundi nzisibe kugira ngo atazazibona. Mu kunyura k’umuryango w’icyumba cya Jessica numva aracyarimo gusepfura bitewe no kurira.
Urukundo Jessica yakunze rwari urwa nyarwo nibwo naje kubyemera. Undi mwanzuronaje gufata,nuko naringiye gukuramo simcard ya Tigo twavuganiragaho, muri telephone  nkagumishamo MTN gusa. Nanone numvise naragize amahirwe cyane, kuko iyo Jessica aza kuba yari azi numero za njye nkoresha, tuba twarashwanye kera cyane ndetse ashobora kuba yari yaranyishe.
Uwo munsi warije. Mu gihe cya ninjoro, kuryama naraaryamye ariko ibitotsi byo ndabibura. Ikintu nari ndimo gutekereza, nubwo zari inzozi cyangwa se meze nko kurota kandi ndi kureba, natangiye kwibaza nti”ese byagenda gute njye na Jessica turamutse dukundanye?”. Muri iryo joro, ya masaha twavuganiragaho yarageze,mbona arampamagaye. Jessica naramufashe ariko sinavuga. Icyo numvise ni amarira ye kandi menshi cyane. Ikindi kintu nashakaga kumva, kwari ukumva ijwi rye kuri telephone, kuko uretse kubeshya,numvaga ndikumbuye cyane.
Angel nari ndi kumva mukumbuye cyane, ariko nanone Jessica we nkumva nta kintu mutekerezaho.ikibazo,kikaba y’uko uwoAngel nkunda cyane ariwe Jessica.
Mu gitondo cya kare, ababyeyi ba Jessica baramubyukije ngo ajye ku ishuri, aritaba ariko ntiyabyuka. Ariko n’ubundi uwo munsi ntago yari kwiga kuko hari kuwa kabiri. Ubwo njye nari ndi hanze nka saa tatu bamaze kugenda, Jessica yarasohotse ansanga hanze kukonari ntegereje ko azana imyenda nkamesa dore ko hari hashize icyumweru ntamesa. Jessica mu kugera hanze yongeye kunsuhuza n’ikinyabupfura cyinshi birancanga, mpita mbona ko Jessica ibihe yanyuzemo biri kumucisha bugufi.ntago nibazaga ikibitera kuko nari nkizi. Jessica mu kugera hanze, yicayeho gato yota akazuba ariko ubona ko amaso yatukuye.nahise menya ko yaraye ari kurira ijoro ryose. Hashize nk’iminota 30,Jessica yansabye ko namuherekeza k’umuhanda, kugira ngoajye kurebayo akantu. Ntago nari kubyanga kuko ibyo Jessica yansabaga byose byabaga ari nk’itegeko,arikonjye n’ubundi nari narabimenyereye.
Twageze k‘umuhanda twinjira muri restaurant yari aho hafi,ndetse hari hafi yo m’urugo. Jessica yahise ambwira kwicara, abantu bakoramo baza kutubaza ibyo dushaka,numva Jessica aravuze bazane agatogo. Njye ntago nari nzi ngo agatogo ni iki, kubera ko aribwo bwa mbere nari ninjiye muri restaurant.ubwo nagiye kubona mbona bazanye ibintu by’ibisupu birimo ibitoki n’inyama bitogosheje ariko harimo n’amavuta, bazana n’urusenda ubundi Jessica n’ikinyabupfura cyinshi arambwira ati”Kim ryoherwa”.
Twatangiye kurya ariko Jessica akajya areba kuri telephone cyane areba isaha, nuko numva aravuze ati”ariko se ko barimo gutinda?”. Jessica namubajije abo ategereje aba arankabukiye ati”ibyo se birakureba?”.
Hashize iminota 3 turi kurya numva njye niturije, Jessica yarambwiye ati”Kim, mbabarira n’ukuri kukubwira nabi, numvaga mfite umujinya”. Njyewe, ntacyo byari bintwaye, ahubwo kundaba imbabazi nibyo byambangamiye kubera ko gutukwa no gutotezwa twari utuntu twanjye,ariko akaba yari angushije mu mutegow’ukuntu ndamubwira ko mubabariye. Naramusubije nti”nta kibazo”.
Jessica nkimara kumusubiza, twahise tubona haje abakobwa babiri, badusanga aho twari twicaye, ubundi nabo baricara babona kudusuhuza.
Ukuntu nabonye abo bakobwa, umwe we nari muzi cyane kubera ko yakundaga kuza kureba Jessica m’urugo,ndetse nanamubonye muri gare wa munsi njya kureba Angel mu mugi. Undi we ntago nari muzi.
Uwo  nabonye muri gare yahise abaza Jessica ati”Jessi, ko mbona se noneho mwabaye inshuti habaye iki?”.
Jessic yahise amureba aramubwira ati”ariko Genereuse nawe koko, wagiye ucisha make utazanteza abantu?”. Ninabwo naje kumenya izina ry’uwo mukobwa wakundaga gusura Jessica cyane ko yitwaga Genereuse.
Nabo babazaniye ibyo kurya, bararya ariko uko barya, uwo Genereuse agakomeza kundeba cyane. Bamaze kurya,Jessica yarababwiye ati”sha ikintu gitumye mbatumaho nta kindi uretse kubabwira ibyaje kumbaho nyuma. Nyuma ya cya gihe njya kureba cheri wa njye nkamubura, nakomeje kumuhamagara ariko noneho ntiyamfata,kugeza n’ubwo numeroze yaje kuzikuraho, ubu ntitukivugana ndetsen’iyo mwandikiye kuri facebook ntansubiza”.
Ibyo, Jessica yarangije kubivuga arimo kurira cyane,ndetse amarira ari gutemba ku masohe. Wa mukobwa w’undi aramusubiza ati”arikonari nakubwiye.ibintu by’inkundo zo kurifacebook nta gaciro bigira, nakubwiye ko wakwikundira Fred umwana wo mu bakire, ukareka uwo nguwongoni Ben wakubwiye ko ari umukene”.
Amaze kuvuga gutyo, Genereuse yaramurebye maze aramubwira ati”ariko Assiah nawe ntukajye uca abantu integer,ubwo se urabona ko ariwe wa mbere waba ukundaniye nundi muntu kuri facebook rugakomera?”.
Nuko Genereuse areba Jessica aramubwira ati”rata Jessica, humura ndakumva,kandi buriya afite impamvu atigeze aza kukureba, cyangwa se yatumye numeroye ivaho, wasanga telephone ye yahise igira ikibazo,kandi wibuke ko ariwe wakubwiye ko yageze muri gare”.
Nuko Jessica yubura amaso n’amarira menshi arimo kuvuga ati”buriya muri gare yarahageze muhamagaye aramfata,abonye ari njye abona atanyikoza,abona ndi agakobwa kabi abona yaseba ahita yigendera. Basi nuwampa amahirwe yo kumubonaho gusa rimwe, nkamwereka ko mukunda uko ari kose”.
Njye aho nari ndi, niko nibazaga byinshi cyane nibaza m’umutima nti”ese buriya Jessica mwiyeretse agasanga ari njye, yankunda koko kandi ari njye muntu yanze akibona?”.
Ubwo barangije kuganira dore ko njye nta jambo nari mfite aho kubera ko nari naje mperekeje mabuje wa njye,twahise dusohoka, Genereuseasohoka afashe Jessica k’urutugu arimo no kumuhumuriza, naho njye aho ndi inyuma, umva wa mukobwa wundi witwa Assiah arambwiye ati”njye nitwa Assiah,ndi inshuti ya Jessica kandi turigana, wowe witwa nde?”.
Assiah, namusubije ko nitwa Kim Andrew nkomeza kwikandira telephone ya njye,ariko ari nako nkomeza kumva ibyo Jessica na Genereuse barimo kuvuga. Hari ikintu cyantunguye, kuko numvise Genereuse abwiye Jessica ati”ariko Jessica, sinzi niba ari amaso ya njye yapfuye cyangwa se niba koko nararebye neza,ariko ndumva uriya musore muri kumwe nshobora kuba naramubonye ejo muri gare ubwotwari turiyo cya gihe”.
Numvise ngize ubwoba cyane, kubera ko nahise numva ko Jessica ashobora kuba agiye kumvumbura,ariko Jessica ntago yabikomeje cyane kuko yamusubije ko ntajya mva m’urugo.
Ubwo numvise Jessica atabihaye agaciro cyane,numva umutima uratuje, ninabwo naje kwibuka ko ubwonari ndimo gukwepa Jessica ngo atambona,aribwo naje guhuza amaso na Genereuse ariko nawe ngahita ndekera kumureba.
Ubwo tugiye gutandukana, Assiah yarambwiye ati”arikose wanyihereye numero yawe ya telephone, nkajya nguhamagara nkagusuhuza nk’umuntu tuziranye? Njye niko mbigenza iyo mpuye n’umuntu tukamenyana, kuko abantu duhurira henshi”.
Ibyo, numvise nta kintu na kimwe bitwaye, mpita muha numero yanjye ya MTN,maze kuyimuha arambwira ati”ariko uko nkubonye ushobora kuba ugira umutima mwiza”.
Ubwongiye kugira icyo musubiza, Jessica ahita ambwira ati”Kim reka tubageze hano ubundi dusubire m’urugo”.
:
w
.
Ubwo Assiah na Genereuse bakomeje inzira yabo,na njye na Jessica dusubira m’urugo. Dutaha,njye nta kintu navuganaga na Jessica, ariko tugiye kugera m’urugo numva Jessica arambwiye ati”abakobwa twiganaga muri secondaire  bambwiye ko abahungu ari abahemu, ariko nanjye natangiye kubyibonera nubwo nabipingaga, sibyo Kim?”.
Jessica, namusubije ko ntarabana n’abahungu benshi ngo mbe mbizi, ariko ubwo nzamubwira ko aribyo cyangwa Atari byo nimara kubimenya. Namusubije ndimo kwivugira gusa bisanzwe ariko nkomeje.
Jessica we yari agifite agahinda. Twageze m’urugoburi wese ajya mu cyumba cye, hashize akanya numva Jessica arampamagaye mu cyumba cye mu ijwi rinini ambwira ngo mpamusange. Nahise menya ko akandi kazi kabonetse, mpita njya mu cyumba cye.
Nageze mu cyumba cye,Jessica ansaba kwicara k’uburiri bwe, ndicara ubundi atangira kumbwira ati” Kim, guhera uyu munsi noneho, ndumva nshaka kubaho ntuje”.
Nuko ndamubaza  nti”nonese ubundi ntago wari utuje?”.
Jessica, yambwiye ko kuva nagera m’urugo rwiwabo atigeze atuza, kubera urwango yahoraga amfitiye ndetse yumva buri mwanya ari kubura amahoro kubera ko yumvaga ashaka kumbangamira buri kanya.
Jessica namubajije niba agiye kunsaba noneho kuva iwabo mu mahoro,maze andeba mu maso arambwira ati”Kim, kuva uyu mwanya ndi kukubwira ibingibi, ndashaka kubana nawe mu mahoro kandi ntakubangamira, ugakora ibyo ushaka ntawe ubigutsegetse. Ikindi kintu nifuza, nuko wanyibonamo nka mushiki wawe, nanjye ukanyemerera,nkagufata nka musaza wanjee mukuru”.
Numvise ntazi ibyo arimo kuvuga, ngira ngo arimo kunkina wa mukino nanone, maze ndamubwira nti”umukino uratangiye se? wap ubu ndawuzi ahubwo mbwira ibyo gukora hakirikare udatuma nongera kudamarara ukundi”.
Jessica, yarandebye arambwira ati”Kim ntago ndimo gukina nawe”.
Nanjye naramurebye cyane maze ndamubaza nti”Jessica, urakomeje ibyo urimo kuvuga?”.
Jessica yahise apfukama k’uburiri bwe arimo kundeba, maze arambwira ati”kandi ndimo kugusaba imbabazi z’ibintu byose nagukoreye,ariko kugira ngo nkwemerere koibi byose mbigusezeranije uraza kunkorera ikintu kimwe gusa nubwo gikomeye cyane…………………….” EPISODE 8 LOADING
:
:
:
Icyo kintu Kim agomba gukorera Jessica ni ikihe?
Ese Jessica yaba akomeje bya nyabyo?
Ntuzacikwe na episode ya 08
:
Reka nkwibutse ko kugira ngo ujye uhita ubona inkuru buri uko tuyishyizeho bitiriwe bigusaba gushakisha hirya no hino, nuko gusa uba warakanze kuri LIKE.
Kanda ku izina rya page ukimara kwinjira urahita ubona #LIKE ukandeho.
.
Ukimara gusoma inkuru, hasi kanda kuri #LIKE niba udukunda, nurangiza muri #COMMENT uduhe igitekerezo ku inkuru umaze gusoma kuko ni ingenzi, ndetse unakore #SHARE ku inshuti zawe nazo ziyibone.
Imana ibahe umugisha,
NDABAKUNDA CYANE.

Comments