logo

NEW TALENTS

Stories Group

NABA N'URUKUNDO S01 Ep 8

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode ya 07 yarangiye ubwo uyu mukobwa Jessica yasabaga uyu musore w’umusabirizi Kim imbabazi z’ibyo yamukoreye byose kuva igihe yari kwa muganga kugeza ageze hano iwabo aje kubaha, ubundi bakibanira mu mahoro.
Nanone kandi cyarangiye ubwo umukobwa Genereuse yari abwiye uyu Jessica ko ashobora kuba yarabonya Kim muri gare kuri wa munsi yari agiye guhura na Angel ariwe Jessica.
:
:
Uwo munsi, nagize ngo Jessica arimo kunkinisha, ariko yari akomeje noneho,kandi akomeje cyane.
Jessica, nakomeje kumubaza niba ngize ubwigenge nyuma yo kumukorera ibyo aza kunsaba,ambwira ko ubwigenge bwa njye bwose muri urwo rugo nzaba mbufite. Nta kindi cyari gisigaye, uretse kumubaza icyo kintu ashaka ko mukorera ubundi ngikore dore ko nabaga niteguye gukora ibintu byose. Jessica, agipfukamye imbere yanjye yarambwiye ati”ikintu nshaka ko unkorera muri aka kanya, ni ukumbwira ko imbabazi ngusabye uzimpaye kandi ubikuye k’umutima”.
Burya, gupfa gukura imbabazi k’umutima ngo ubabarire umuntu ni ibintu bigoye cyane, arikonjye nari mukuru k’uburyonari nzi impamvu ituma Jessica ankorera ibyo yankoreraga byose,kandi ikindi na njye ndi umuntu, bitewe n’uburyo nari meze,nabonaga iyo nza kuvukira ahantu heza kandi bakize,n’ubundi wenda ibintu by’amashyari nari kubigira.
Mbikuye k’umutima, Jessica namubwiye ko imbabazi nzimuhaye,na njye musaba ikintu kimwe. Jessica, namusabye kujya ambwira ikintu cyose yumva yifuza ko namufasha. Icyogihe njye na Jessica twatangiye kwisanzuranaho cyane.
Tukimara kuganira byinshi, narahagurutse ngo mve mu cyumba cye,ariko ansaba ko twaba twibereye ahongaho tuganira, tureba utuntu twinshi dutandukanye, haba mu cyumba cye cyangwa se no kuri internet.
Kuva uwo munsi,nibwo naje kubona ko habaho iyindi internet itari facebook,ndetse menya ko yo bayikoresha baguze me to you gusa ubundi bakaguramo mega. Nibwo Jessica yaje kunyereka Youtube na google, tukajya tureba amafoto y’abantu bo mu bindi bihugu bari kwidagadura.
Uwo munsi saa sita, nibwo Fatuma yazaniye Jessica ibiryo mu cyumba cye,ahita amubwira ngo abisubizeyo ashyire ku isahani nini ibyanjye ni bye ubundi dusangire. Fatuma yisanzuraga kuri Jessica cyane ndetse amufata nk’umwana we kubera ko babanye igihe kinini cyane mu majyepfo, ndetse asa nk’aho ariwe wamureze. Icyo gihe, Fatuma yabajije Jessica ati”nonese muhise muba inshuti ra aka kanya?”. Uwo munsi kuri iyo saa sita, Jessica twarasangiye,ndetse tukajya dukina noneho, bimwe namukoreraga ndimo kumutamika ari itegeko akabikora arimo kwishimisha ariko akambwira ko ari kubinkorera kugira ngo basi nzamwibonemo muhe imbabazi za nyazo.
Kuri njye, byari ibyishimo bikomeye cyane, kubera ko nari ntangiye kwisanga m’umuryango. Nari nziko Jessica nimara kumufatisha tukaba inshuti, na maman we nawe nta kindi kizaba gisigaye kubera ko Jessica naba ankunda maman we akabibona, na we azankunda uko byagenda kose. Gusa nanone, nakwibuka ukuntu Jessica ariwe mukobwa umaze iminsi yarantwaye umutima wa njye wose, nkumva ndimo kubabara. Jessica nyuma yo kurya, yambwiye ko hari inkuru ashaka kumbwira, nanjye mutega amatwi mubwira ko ndimo kumwumva.
Inkuru yambwiye, nibyamubayeho ubwo yahuye n’umusore Ben Andrew kuri facebook, ubundi bagakundana bataziranye ariko uwo muhungu akaba yaranze Jessica ataramubona. Jessica yambwiye ko nubwo Atari aramubona na rimwe, ariko ngo yaramukundaga cyane,k’uburyo yari yiteguye kumuha urukundo rwe rwa mbere dore ko ariwe muhungu yari akunze bwa mbere.
Jessica yambwiye ko afite icyizere ko byanga byakunda Ben ashobora kugarukak’umurongo bakavugana, basi akumva impamvu yatumye umunsi yari ategereje igihe kinini wangirika.
Jessica,nakomeje kumuhumuriza cyane ndetse mubwira ko nzamufasha gushaka uwo muvunamuheto w’umuhungu wambabarije mushiki wa njye.ibyo nabibwiye Jessica mfite intimba nyinshi cyane, k’uburyo ntamenye aho amarira aturutse na njye.Jessica, abonye ndize yaratangaye cyane kandi aratungurwa, maze nawe mbona amarangamutima aramufashe cyane, maze aranyegera aranguyaguya arambwira ati”Kim,ni ukuri mbabarira, no kuva mbere hose ntago nari nzi ko unkunda muri ubu buryo, ukaba ubabazwa na buri kintu cyose cyambaho kitari cyiza”.
Jessica, icyo Atari azi nuko nari ndimo kuririra urukundo rwa njye rundi imbere, ariko nkaba ntashobora kurufata.
Uretse no kumva ko Jessica ndamutse mwiyeretse byaba ibibazo hagati ya njye nawe, numvaga ko na papa we cyangwa maman we aramutse amenye ko nakunze umukobwa wabo, yaba ari intandaro yo kwiyirukanisha muri urwo rugo,bityop numvaga nshaka kwibera aho ngaho kugira ngo ndebe ko nazabona ubuzima bwiza imbere yanjye.
Njya na Jessica tumaze kuganira ndetse no kwiyunga neza, twaratandukanye ndamureka araryama na njye njya kuryama, dore ko twari twarabigize umuco buri munsi nyuma yo kurya.
Uwo munsi papa Jessica atashye,yasanze njye na Jessica twahuje urugwiro muri salon turi kuganira ku du film twagiye tureba abona bishimishije cyane, ariko we yatubonye mbere y’uko mubona, arikpo nkimukubita amaso ndiyumanganya.
Uwo mugoroba, nibwo yaje kumbwira ko ntagomba kuguma nicaye muri urwo rugo buri gihe, ko ahubwo agiye kunshingira idukaryo gucuruza telephone na njye ubundi nkabona imirimo.
Papa Jessica, yabitubwiye twese turi hamwe, ndetse mbona Jessica niwe muntu bishimishije cyane kurusha na njye. Ikintu cyanshimishije kurushaho, nuko nanjye nari ngiye kujya nkora kumafranga.
Ntago muri iyo minsi aribwo yari agiye kumpa iduka,ariko yari arimo kunteguza.
Ibintu byatangiye kuba byiza. Papa Jessica yankundaga cyane. Jessica, nari maze kumufatisha, ndetse numva na maman we nta kibazo kuko nubwo we atanyiyumvagamo,ariko nta kintu yantwaraga. Fatuma nawe ubwo Jessica yajyaga anyuzura, niwe muntu wandebaga nkabona angiriye impuhwe, bivuze ko yanyishimiraga cyane. Ni ukubera iki ntari gutangira kwishima?
Ariko nanone nkibaza nti”ese nkore iki kuri Jessica kugira ngo mumare umubabaro yari afite muri iyo minsi?” 
Hashize ukwezi kose, nari maze kuba umuntu wuzuye neza. Uzi impamvu mvuze gutyo? Ubwo tubariye hamwe igihe cyose nari maze mba muri urwo rugo,hari hashize amezi asaga atanu.
Ndabyibuka neza, ukwezi kwa mbere gushize,nibwo natangiye gukoresha facebook. Hashize atatu ntangiye gukoresha facebook nibwo nagiye guhura na Angel ngasanga ari Jessica. Nyuma y’ukundi kwezi,nicyo gihe nari ngezeho ndimo kubabwira, urumva ko asaga 5 yose.
Nari maze kuba umusore mwiza k’uburyo nanjye natambukaga ahantu bakandeba, ikirenze nibyo ntago bamenyaga ngo ndinde, kubera ko nta muntu wari warigeze abona isura yanjye ubwo nari ngifite imisatsi yuzuye mu maso. Ikindi kandi, ntago ubuzima nanyuzemo kera numvaga nshaka kubwibuka cyane.
Jessica nawe nari naramwihoreye, ariko muri uko kumwihorera niyemeza ko umunsi nzaba ngiye kuva muri urwo rugo nyuma y’ukundi kwezi ngiye gucururiza I butare kubera ko ariho papa Jessica yari yanyemereye kujya gukorera, mvuga ko aribwo nzabimubwira mpita nigendera kugira ngo atazambera ikibazo.
Haburaga ukwezi kumwe gusa ngo mve I Kigali njye I butare, kubera ko inzu papa Jessica yari yayibonye, nkazajya nyicururizamo ndetse nkanayiraramo kubera ko yari nini, yayitweretse ku mafoto. Ibyo,maman Jessica ntago yari abizi.
Umugoroba umwe,nibwo twari twicaye muri salon, nuko Jessica riramucika aravuga ati”ariko Kim nukuri nzajya ngukumbura pe, ariko nawe uzajye uza kudusuhuza byibura”.
Icyo gihe, na maman Jessica yari ahari ahita yumva ko ngiye kugenda,nibwo yabajije papa Jessica aho ngiye kujya ubundi arahamubwira. Ndabyibuka neza, iryo joro ryose bombi baraye batongana kugeza saa sita zijoro. Bukeye nibwo papa Jessica yaje kundeba ambwira ko nta kibazo kuba byagenze kuriya,kandi ko ntacyo bizahindura ku mipangu.
Na njye,impamvu nari nariyemeje kubwira Jessica ko ari njye bakundanye igihe nzaba ngiye, nuko yambwiye ko nta wundi muhungu bakundana keretse Ben we agarutse,bityo numva ko n’ubundi naba ari uwo kunkunda azankunda.
Jessica, njye nari naramukunze noneho kandi numva ntamuhara, ariko bikambabaza igihe yavugaga ko asigaye amfata nka musaza we mukuru,ngo ko ngomba kujya mugira inama.
Jessica naramukundaga cyane, ndetse nkakunda uburyo nyuma naje gusanga uko yanyitwaragaho atariko ateye bya nyabyo,ahubwo ari ubwana bwari bumuri m’umutwe. Jessica tukimara kumenyerana nkamuha experience y’ubuzima,nibwo yatangiye kujijuka yumva ko ku isi hariho abantu batandukanye kandi babayeho bitandukanye.
Assiah wari inshuti ya Jessica, umunsi umwe yarampamagaye, ambwira ko yashakaga kunsuhuza.maze kumwitaba numvise atangaye cyane aravuga ati”Jesus Christ, uyuni Kim turimo kuvugana?”. Assiah namubwiye ko ari Kim barimo kuvugana numva aratangaye cyane, mubajije ikintu kimutangaje,ambwira ko ijwi ryanjye aryumvise agahita agwa m’urukundo naryo. Naramusetse cyane, ngira ngo ni blague. Assiah, yahiseambwira ati”Kim, waretse njye nawe tugahura tukabonana?”.
Namubajije impamvu itumye ngomba guhura nawe igitaraganya, ambwira ko azayimbwira duhuye. Narabimwemereye ambwira ko azampamagara nk’ejo, ambaza niba ndi kubona umwanya.
Nibazaga impamvu umuntu w’umunyamashuri wiga kaminuza arimo kunshaka, nkumva ntibisanzwe, kandi njyewe nta shuri na rimwe nigeze niga.
Nibajije niba nabibwiraho Jessica kugira ngo numve icyo abivugaho, ariko nza gusanga nta mpamvu. K’umunsi wakurikiyeho, hari kuwa gatanu,Jessica ajya ku ishuri. Assiah, yambwiye ko uwo munsi batarajya bo ku ishuri,ngo ko twahurira kuri ya restaurant iri ku muhanga.
Twarahuye. Ikintu nabonye nuko Assiah yari anyishimiye cyane,k’uburyo yambwiye ko yankunze akimbona,ariko namuvugisha kuri telephone bikaba akarusho. Assiah twaraganiriye cyane, gusa nyine mbifata nk’uburyo bwa blague bwo kugira ngo twiganirire gusa. Nubwo yambwiye ko yankunze, ntago yigeze ansaba igizubizo cy’uko mbyumva kuko nyuma yokuganira twitahiye bisanzwe. Ikintu cyanshimishije uwo munsi,ni intambwe nari ndimo gutera y’ukuntu ntangiye kumenyekana mu bandi bantu kubera ko ubuzima bwa njye nabwo bwahindutse.
Ariko numvaga mfite ipfunwe cyane kubera ko abantu twari turi kumenyana bari bazi amashuri icyo ari cyo, njye ntarigeze ndikandagiramo. Ariko, numvaga ko kuba ntarinze amashuri bitazatuma ntaba umugabo nifuza.
Haburaga iminsi 3 gusa ngo njye mu majyepfo, ubwo papa Jessica yaje ambwira ko ngomba kwitegura neza ndetse nkajya mu isoko guhaha ibintu byose nzakenera igihe nzaba nibana. Papa Jessica yari amfitiye icyizere cyane kandi abona ko nzavamo umuntu w’umugabo, icyizere amfitiye kiramutse ari icya nyacyo. Na nnye narabibonaga,k’uburyo nihaga intego yo kuvuga ko ngomba kumubera umuntu mwiza kandi icyo gihe nanjye nkaba nibereye umuntu mwiza.
Uwo munsi,njye na Jessica twajyanye mu isoko.igitangaje ntitwahahiye mu isoko risanzwe, ahubwo twahahiye muri supermarket. Muranyihanganira hari amazina ntarajya mvuga, kubera ko ntago ngambiriye kwamamaza.
.Ubwo twahahaga, abantu babonaga njye na Jessica ukuntu turi kuzuzanya, bakatureba cyane ndetse bakanavuga ko turi I couple nziza kandi tuberanye. Ubwo numvaga ukuntu babivuga icyo gihe byankoraga ahantu, ariko Jessica we ntihagire icyo bimukoraho kubera ko yizeraga urukundo yakunze Ben gusa wenyine, kandi yizeye ko uwoBen azongera akamubona. Naho njye,narababaraga cyane, kubera ko uwo yari ategereje yari njye. Aho nari ngeze,nari maze no kwigirira icyizere ko Jessica mwemeje ko ari njye bakundanye,nta gushidikanya ashobora guhita anyemera. Ariko nkanga kubikora kugira ngo ababyeyi be batabibona nabi.
Ntibyatinze umunsi wo kuva m’urugo uragera. Uwo munsi hari kuwa mbere, papa Jessica ambwira ko aza kuntwara akangeza I butare m’umugi mu ma saa tanu z’amanwa ubwo araba avuye mu kazi. Icyo gihe Jessica yari yagiye ku ishuri.
Saa tanu zuzuye Jessica yari atarataha, k’uburyo papa Jessica yaje asanga niteguye ubundi nsezera kuri Fatuma ndigendera njya gutangira akazi.
Papa Jessica,ntago nashakaga ko abona ko hari amarangamutima mfitiye Jessica umukobwa we,ni nayo mpamvu ntigeze muvugaho ubwo navaga m’urugo.
Ubwo turi m’urugendo ndetse twenda kugera aho tujya, nagiye kubona mbona message kuri telephone yanjye iturutse kuri Jessica. Iyo message yankuye umutima cyane, kubera ko Jessica hari ibyo yari yamaze kumenya kandi ntari niteguye ko aza kubimenya.
Message ya Jessica yagiraga iti”uri umugome. Uri umugome cyane, kandi urampemukiye. Ibyo unkoreye ushobora kuzabyicuza. Ben igihe cyose gishize wari uzi ko arinjye mukunzi wawe wo kuri facebook, ukabana nanjye m’urugo ubizi ariko ukanga kunyiyereka. Kim uri umuhemu kubera ibintu unkoreye. Naragukunze cyane, ariko wowe uhitamo kunca amazi. Igihe cyose, nakubwiraga ko ngukunda ntitaye kuko umeze cyangwa se utari we, nubwo ntari mbizi ko ari wowe musabirizi dukundana. Igihe  cyarageze nkosora amakosa yose nagukoreraga, ariko ntazi ko ndimo kubikorera umukunzi wa njye. Kim, uremeye uragenda uva m’urugo utanambwiye ko unkunda, kandi uzi ko ntashobora kuva m’urugo papa na maman batabizi? Ese ubitewe n’iki?
Ese ni ukubera iki muri gare wangaga kuvuga ubwo naguhamagaraga kandi urimo kumbona? Kiriya gihe, wagakwiye basi kuba waranyiyeretse. Umbabarije umutima wa njye, utumye umutima wa njye ushenjagurika”.
Iyi message ya Jessica, na njye narangije kuyisoma ndimo kurira,nibagiwe ko ndi kumwe na papa Jessica. Papa Jessica abonye ndimo kurira, yambajije icyo mbaye,mubwira ko biri kunezeza cyane kubera aho naturutse naho ngeze aho kubera icyizere yangiriye,noneho kubyakira bikandenga.
Jessica, yari yamaze kumenya ko ari njye Ben Andrew bakundaniye kuri facebook, kandi nawe nyuma yo kubimenya yari yamaze kunyakira no kunkunda cyane m’umutima we………………….EPISODE 9 LOADING.
:
:
Jessica noneho amaze kumenya ko Kim ariwe Ben bakundaniye kuri facebook ndetse ngo yari amaze kumwakira no m’umutima we.
Ese ibyakurikiyeho byagenze gute?
Kuki ngo yanze umwana w’umukire? Ni uwuhe?
Ntuzacikwe na episode ya 09  kuko inkuru iracyakomeje.
.
.
w

Comments