logo

NEW TALENTS

Stories Group

NABA N'URUKUNDO S01 Ep 9

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode ya 08 yarangiye ubwo uyu musore Kim yari avuye m’urugo yerekeza I butare aho yari agiye gukorera akazi ke gashya yari yapangiwe na papa Jessica, yaba ari hafi kuhagera akakira message kuri telephone ye iturutse kuri uyu mukobwa Jessica,ndetse iyo message ikaba yaragaragazaga neza ko Jessica yamaze kumenya ko uyu Kim ariwe wiyise Ben kuri facebook ubundi bakahahurira bagakundana ntawe ubizi, ibintu byababaje uyu Jessica cyane kubera ko nubwo mbere yangaga Kim cyane, ariko nyuma y’igihe gitoyaje kumusaba imbabazi z’uburyo yamubaniye nabi,ndetse na nyuma y’uko uyu Jessica amenye ko Kim ariwe bakundanye, nawe yari yamaze kumwemera nk’umukunzi we ndetse umutima we umukunda cyane kandi ababajwe n’uko uyu musore Kim avuye m’urugo akigendera basi atanabwiye uyu mukobwa Jessica ko amukunda bwa rimwe.
:
:
Agahinda kakomeje kumfata, ariko nkomeza kwihagararaho kugira ngo papa Jessica ataza kumvumbura nyuma y’uko mubeshye ko ari ibyishimo byartumaga ndira. Nanone ariko nakomeje kwibaza ukuntu Jessica yamenye ko ari njye Ben bahuriye kurifacebook bikancanga, gusa ariko nza kwibuka neza ko umukobwa Genereuse numvise amubwira ko ashobora kuba yarambonye muri gare wa munsi, mpita menya ko Jessica ashobora kuba yakoze ubushakashatsi kubyo Genereuse yamubwiye agasanga ari byo.
Jessica, nanjye nahise mwandikira message mubaza ibyo arimo kuvuga kubera ko ntari ndi gusobanukirwa, ahita ambwira ko bitashoboka ko nihishira muri iyi si. Ikintu Jessica yakoze, yafashe simcard twavuganiragaho ubundi amera nk’ugiye kuyoherezaho amafranga,ahita abona izina ryanjye, kubera ko nkigera kwa papa Jessica yahise ashaka uburyo bwihuse mbonamo irangamuntu,nyuma yo kubona irangamuntu nibwo iyo simcard yaje kugurwa.
Jessica yahise ansubiza ko muri uru Rwanda nta wundi muntu duhuje amazina uko ari atatu NZABONA Kim Andrew.
Nubwo kwemerera Jessica ko arinjye bakundanye byari bigoye, twakomeje gucata kuri telephone muhakanira cyane, ariko biza kurangira nivuyemo mu magambo kubera amarangamutima yari andimo, birangira mubwiye ko ari njye wiyise Ben.
Kwiyita irindi zina ntacyo byari bimubwiye,kubera ko nawe yari yariyise irindi zina ndetse agashyiraho namafotoy’undi mukobwa, ngo uwo mukobwa ngo akaba ari umukobwa Jessica yafanaga cyane muriiyo minsi, nubwo ntibuka ngo yakoraga iki. Ikintu Jessica cyari kimubabaje cyane kuri njye, kwari ukuntu njye mvuye iwabo ntamubwiye ko mukunda. Jessica, yambwiye ko abizi ko na njye mukunda cyane, ariko nkaba naranze kubimubwira kugira ngo ntiteza ibibazo. Ibyo Jessica ymabiwye byari byo, wagira ngo twari turi gutekereza kimwe.
Jessica, byabaye ngombwa ko musezeraho mubwira ko turasubira mu masaha yo kumugoroba kubera ko twari tugeze I butare m’umugi, aho nari ngiye kwerekwa aho ngiye gukorera.
Twasezeranyeho, gusa Jessica ansaba ko papa akimara gutandukana nawe nza kumuhamagara tukavugana kuko biraba byihutirwa cyane.
Twageze m’umugi wa butare,ntago nari mpazi, gusa ariko nabonaga hameze neza cyane. Ubwo papa Jessica yahise anjyana ku nzu ngomba gukoreraho. Igitangaje, nari nziko ngiye gutangira gucuruza ama telephone, ariko ahubwo naje gusanga telephone zaratangiye gucuruzwa. Muri iyo nzu, hari harimo abakobwa 2 ndetse n’umusore umwe, bakaba ari abakozi ba papa Jessica bari basanzwe bamucururiza telephone muri iryo duka rye. Ubwo twinjiyemo, abo bakozi be uko ari batatu ukabona ko bicishije bugufi imbere ye, kubera kumwubaha nka boss wabo. Tukimara kuhagera,papa Jessica yabwiye abo bantu ko nje gukorana nabo, kandi ko bagomba kunyigisha akazi. Yabasabye kubanza kunyibwira.
Umukobwa wa mbere yavuze ko yitwa Nadege, uwa kabiri avuga ko yitwa Fillete naho uwo musore wundi avuga ko yitwa Brown. Ubwo nanjye,nababwiye ko nitwa Kim Andrew, gusa ariko kubera akamenyero ndacikwa mvuga ko bashatse bajya bampamagara umusabirizi.
Bose baransetse cyane,ndetse na papa Jessica araseka. Byabaye ngombwa ko kugira ngo amvane mu isoni,papa Jessica abasobanuriraho utuntu dukeya.
Papa Jessica, yababwiye ko ngo nicisha bugufi mu bintu byose, bityo nkaba nkoresha ibyo mpawe gusa kandi nkabihabwa nabisabye. Nadege, Fillete ndetse na Brown barabyumvise,ndetse bitewe n’ukuntu papa Jessica yamvuze neza, mbona amarangamutima yabo arazamutse k’uburyo bandebye bose ubona ko banyishimiye, kubera ko buri muntu wese akunda abantu bicisha bugufi. Muribobose, nta wigeze amenya amateka yanjye ya nyayo. Ubwo, basezeranije papa Jessica ko bagiye kunyigisha gukora akazi kandi neza, ko nagaruka I butaha ngomba kuzaba narabimenye neza.
Ntago yatinze aho ngaho, kuko yahise asezera kugirango atahe. Asohotse, papa Jessica yampamagaye ambwira ko ashaka ko tuvugana. Tugenda tugana ku imodoka ye, papaJessica yambwiye ko abantu ngiye kubana nabo nta kibazo cyabo kandi ko nimbabanira neza nabo bazambanira neza.
Papa Jessica amaze kugenda, nagarutse ku iduka kugira ngo mbe mpari kubera ko ariho nagombaga kuba ndi. Nkihagera, uwitwa Nadege yahise ambwira ati”Kim waje ukaba wicaye hano se tukaba tuganira?”. Nadege, icyo yashakaga kuvuga kwari ukugira ngo nicare ku intebe yicayeho twegeranye. Fillete, yahise ambwira ko njya kwicarana nawe Nadege nkamwihorera.
Brown abonye bari muri ibyo, yarababwiye ati”noneho se njye mpise nta agaciro kubera ko mwiboneye undi musore wi bongard?”.
Aho Nadege yari yicaye, niho hashobokaga ko mpita nicara byihuse. Nahise nicarana nawe. Nta kintu na kimwe navugaga, kubera ko n’ubundi ubusanzwe, ntago navugaga cyane. Ikintu navugaga, kwari ugusubiza ibibazo bari kugenda bambaza gusa m’uburyo bwo kumenyana. Mugihe gito namaze aho ngaho ndimo kuganira nabo mbere y’uko Fillete ajya kunyereka aho ngomba kujyana ibintu byanjye naho ngomba kujya ndara, naracyishimiye cyane kandi numva ko kuba ngiye kujya mporana n’abantu nkabo ari inyungu cyane.
Byari bigeze saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri uwo wa mbere. Nubwo hatari aho ngaho twari turi, ariko ntago hari kure cyane aho Fillete yari anjyanye, kubera ko hari ugukata inyuma gato y’iryo duka tugahita tugera mu gipangu cy’iwabo. Fillete tugenda, yambwiye ko icyo gipangu tugiyemo aricyo papa Jessica yabashakiyemo amazu yo kubamo we na Nadege. Ngo papa Jessica, niwe ubafasha kubona aho baba ndetse akanabatunga, ngo ariko Brown we ntago arimo kubera ko afite ababyeyi.
Nahise mbaza Fillete niba nta babyeyi agira, ambwira ko we na Nadege nta babyeyi bagira, ngo niyo mpamvu papa Jessica yahisemo kubafasha kugira ngo bazabone uko babaho. Nakomeje kubona ko papa Jessica ari umugabo wa nyawe, kubera ko nari nziko ari njye muntu yitaho gusa, ariko hakaba hari n’abandi. Nari nishimye cyane kubera ko nari ngiye kubana n’abantu duhuje amateka amwe namwe.
Twageze mu gipangu, Fillete antungira urutoki k’umuryango we na Nadege babamo, duhita tugana k’umuryango njye nzajya mbamo. Nabajije Fillete niba nzajya mba njyenyine ambwira ko nzajya mba njyenyine muri iyo nzu y’ibyumba bibiri na salon. Numvise bitanshimishije cyane Fillete arabibona, arangije ambwira ko ntagomba kugira ikibazo, kuko we na Nadege tuzaba turi kumwe muriicyo gipangu no ku kazi.
Fillete,yambwiye ko papa Jessica yabasabye ko ibijyanye no gushaka ibyo kurya we na Nadege bazajya babikora ubundi tugasangira, dore ko ari ukubikora ninjoro gusa kubera ko ku manwa papa Jessica yabaga yakodesheje restaurant tuzajya tujya kuryamo saa sita.
Ubwo ninjiye mu nzu imbere mu cyumba, nsanga harimo matela ku gitanda, nkuramo amashuka mu gikapu nari mfite, Fillete amfasha gusasa, arangije ambwira ko asubiye ku iduka, ngo nimbe ndyamyeho gatoya, baraza kumbyutsa ngiye kurya ibya ninjoro.Fillete naramuhakaniye, mubwira ko tugiye gusubirana ku iduka kugira ngo nkomeze ndebe uko bakora kugira ngo mu gitondo nzinduke nkora nanjye.
Fillete yabonye ntsimbaraye, aremera turakinga dusubira ku iduka. Kugera ku iduka, hari hari abaguzi bagera kuri 4, kandi bose barimo kugura ama telephone Manini. Uwo munsi nibwo namenye ko bayita smart, kuko njye nari nzi ko bayita touch kirini. Ubwo abaguzi Nadege yarabagurishije n’umuhate mwinshi, Brown nawe aho ari akandika ibiguzwe n’amafranga.
Ubwo abaguzi bamaze kugenda Nadege akambona, yahise ambaza impamvu ngarutse ntaruhutse, mubwira ko ntamenyereye kuruhuka nta kintu nakoze.byaramutangaje cyane,ngo kubera ko nari nagiye urugendo runini kuva I Kigali kugera I butare. Nanjye byaranyangaje cyane ukuntu bari kuvuga ko naniwe, akndi ahubwo numvaga ndi kumva umunyenga muri iyo modoka ya papa Jessica, k’uburyo imodoka yageze aho tuviramo nkumva ngize agahinda ko kuba nzakumbura kongera kumva umunyenga w’imodoka.
Ikintu cyari gishimishije cyane muriuwo mugoroba, ni ukuntu twaganiye cyane tukamenyana.njye ntago nigeze mbabwira amateka yanjye nubwo bo bambwiye ayabo, kubera ko papa Jessica yari yambujije kujya mvuga aho naturutse, ahubwo nkavuga ibindi.
Ubwo turimo kuganira twizihiwe, nagiye kubona mbona Jessica arampamagaye. Jessica nabanje kwanga kumwitaba kubera ko nair ndi kumva nta kintu mfite cyo kumubwira, ndetse bwari ubwa mbere ngiye m’urukundo,ahubwo nkibaza nti”ese umuntu mukundana ubwo najya mubwira iki?”. 
Ariko nyuma naje kumwitaba, nkimufata numva arimo kurira maze ngiye kumubaza ikintu kirimo kumuriza aba arambwiye ati”Kim, ndagukunda”………………………………………..
Iryo jambo, ryatumye mba nk’ikiragi, kuko ntago nari nzi ngo ndasubiza iki. Nibazaga uburyo nanjye ngiye kumubwira ko mukunda ariko nkibaza aho ndahera mbivuga. Ubwo ngiye kumubwira ngo nanjye nuko aba arantanze maze arambaza ati”ariko Kim, ni gute koko utagira umutima, papa yarinze agera hano utaranampamagara?”.
Jessica,nahise mubwira ukuntu byagenze, kugira ngo mbure umwanya wo kumuhamagara. Jessica, yasabye ikintu kimwe,ariko mbere yo kukinsaba nanone ansaba ko nza kukimwemerera. Nari mfite amatsiko cyane maze mubaza icyo ari cyo. Jessica, yansabye ko namuha umwanya igihe cyose, buri uko ampamagaye nkamwitaba, mbese simuce amazi. Jessica namubwiye ko buri gihe nzajya mwitaba arishima.yambwiye ko njye ntajya nigora muhamagara rwose, ko ariwe uzajya unyihamagarira. Jessica, yambwiye ko kandi igihe kimwe azabeshya iwabo ko yagiye ku ishuri ubundi akaza kundeba, ngo kubera ko nubwo hashize amasaha make cyane dutandukanye,ariko ngo ari kumva nkumbuye bidasanzwe.
Jessica, ayo magambo yose yambwiraga nanjye numvaga ndi kumukunda cyane, ndetse numva ko najye noneho ngomba kumwerurira nkamubwira ukuri kose.
Nasohotse mu iduka kugira ngo Jessica mwerurire mubwire uko ibintu nanjye mbyumva. Nkigera hanze ku inguni y’iduka, naregamye maze nduhutsa umutima maze Jessica ndamubwira nti”Jessica, ubu njye nirengagije amateka yose twagiranye kuva twamenyana,niyo mpamvu ngiye kukubwira ibi ngibi nonaha, kandi uzahore ubyibuka. Niba koko wumva ko unkunda by’ukuri kandi ukaba ubinsezeranya,guhera uyu munsi nguhaye urukundo rwa njye rwose, ndetse n’umutima wa njye uyoborwe nawe. Ndagukunda kandi mu gihe cyose uzaba ukibishaka, nzahora ngukunda”.
Jessica, ayo magambo yose namaze kuyavuga yarize yahogoye, k’uburyo nifuzaga basi kuba ndi iruhande rwe kugira ngo muguyaguye ahore,ariko bikaba bitarashobokaga. Jessica yakomeje kurira cyane, k’uburyo nanjye ntamenye aho uturira twaturutse nkarira,ndijijwe n’intimba Jessica afite kubera njye.
Kuva uwo munsi,nibwo namenye ko urukundo rufite uburemere bunini cyane,ndets eburuta n’ubw’amabuye ko angana kose.
Jessica yarankundaga cyane, ndetse byatangiye ankunda cyane, nanjye,Jessica kuva menya ko ariwe mukunzi wa njye wo kuri facebook nahise mukunda cyane,ndetse kuva uwo munsi mwerurira, nanjye nari ntangiye kumukunda cyane kurusha mbere………….
Nasubiye ku iduka, nsanga ba Nadege bari gufunga kugira ngo bajye guteka turye turyame. Hari saa tatu za ninjoro,ariko abantu bari bakigenda. Naje kugira igitekerezo,maze negera Brown ndakimubwira, nawe ahita akibwira Fillete kugira ngo yumve uko byagenda.
Brown, yababajije niba umwe muri bo atajya guteka abandi tugasigara dukomeza gucuruza, Nadege yumva icyo gitekerezo ni cyo. Nadege, yahise avuga ati”arikoubundi buri gihe dukora dutaha saa tatu kandi haba hakiri kare, mwaretse ubundi tukajya tubigenza gutyo, ubundi tukajya dutaha saa ine n’igice umwe yamaze guteka?”.
:Fillete yahise abwira Brown ko azanye igitekerezo cyiza, ariko njye nari namubujije kuvuga ko ari njye ukizanye kugira ngo batavuga ko nje ndi mushya nkaba nje kubashyiraho amategeko yanjye mashya.
Brown yamvuyemo, ababwira ko icyo gitekerezo ari njye ukizanye. Nari nziko bose bagiye kundakarira, ariko Nadege yahise anyegera maze arambwira ati”nkikubona uyu munsi ugeze hano ku manwa, nahise mbona ko byanga byakunda uzatugeza kuri byinshi”. Nuko arahindukira abwira Brown na Fillete ati”mwese murabizi ko tugomba gukora ibishoboka byose tugashimisha boss wacu, kandi icyo gihe natwe .tuba twikorera. Twari twarabuze icyo twakora ngo tubigereho, ariko byibura uyu musore wacu aduhaye igitekerezo cyiza, kandi nzi neza ko muri iyo saha n’igice tuzajya tuba tubonye aba client niyo yaba umwe, bityo bigatuma telephone zishira vuba boss akazana izindi, kubwiyo mpamvu,njye ndagiye guteka,Mwe musigare mucuruza muraza izo saha mumbwira uko byagenze”.
Nadege yaratashye, njye na Brown ndetse na Fillete dusigara ducuruza. Ikintu navuga, nuko Imana yari iri kuruhande rwa njye iryo joro. Muri iryo duka,hari hasigayemo ibi telephone 13 binini cyane, ariko mu isaha imwe n’igice hari hasigayemo telephone imwe gusa.
Twaratashye tugera m’urugo dusanga Nadege yahishije.ikintu cya mbere nk’ukobari basanzwe babigenza,Brown yabanzaga guhamagara boss akamubwira uko byagenze, kuko nawe twagombaga kubanza gusangira mbere y’uko ataha.
Brown ahamagaye boss papa Jessica,Nadege yahise amwaka telephone maze abwira boss ati”Boss, kwihangana kubivuga birangoye,niyo mpamvu mpisemo kubikwibwirira. Njye nair mfite amatsiko y’ibintu Nadege agiye kubwira boss, nuko numva aramubwiye ati”Boss, uyu musore watuzaniye rwose,,,,,,,”.
Nadege atararangiza, numva papa Jessica aravuze ati”nari mbizi,nari mbizi ko ibibazo birahita bivuka, yakoze iki se kandi noneho?”.
Nadege, yahise amubwira ati”ikintu yakoze,nuko kubera ibitekerezo bye telephone zadushiranye tukaba turi kukubwira ko ejo uzazana izindi”.
Papa Jessica yabanje guceceka, ubundi arababwira ati”nta kibazo ejo nzazizana kandi mwakoze akazi keza”.
Numvise nishimye cyane, byibura kuba nari ndi gukorana n’abantu banyiyumvamo. Twarariye ubundi Brown asohoka igipanu arataha, na njye njya mu nzu yanjye.
Fillete, yansabye ko yaza kundaza ndabimwemerara, ariko nyine kwari kwa kundi umuntu aba yivugira. Twese twari twatangiye kwisanzuranaho,k’uburyo numvaga iryo joro riratinda kugira ngo nongere mbyuke mbabone.
Nkigera m’uburiri, nibwo natekereje ikintu nshobora gukora kugira ngo iryo joro Jessica arare yishimye ariko ndakibura. Nibwo naje kureba mbona mfite message kuri telephone maze ndamwandikira nti”Jessica wanjye mwiza, ndagukunda ugire ijoro ryiza”.
Nyamara nubwo nabyandikaga, numvaga umutima uri gusimbuka cyane, kubera ko bwari ubwa mbere. Maze kumwandikira, nahise ndyama,ndetse ndasinzira cyane.
Iminsi yakomeje kwicuma, Jessica njya kumusura iwabo m’urugo nk’uko yari yabinsezeranije. Jessica yari yambwiye ko papa na maman we bagiye mu birori by’abandi bayobozi bakorana, kandi ko Fatuma ariwe uri m’urugo wenyine.
Fatuma, numvaga nta kintu yatwara ko adashobora kubwira na boss ko nahageze nta ruhushya rwe.
Nkigera yo m’urugo nasanze Fatuma ku irembo ndamusuhuza, ubundi mpita nsanga Jessica mu cyumba cye. Nkinjira mu cyumba cya Jessica yahise agifunga,ubundi turaramukanya cyane kubera ko twari dukumburanye cyane. Jessica nari mukumbuye,. Kandi nawe yari ankumbuye cyane kandi narabibonaga. Kurekurana nyuma yo guhoberana byaranze, kugeza ubwo twageze aho dutangira kwiyumviranamo,ibyiyumviro by’urukundo ndetse n’umunezero mu mitima yacu ndetse no mu mibiri yacu. Jessica we yari yatangiye kugenda anyereza ukuboko kwe k’umubiri wa njye buhoro buhoro. Uko abikora, nkumva ndimo gutwarwa n’uburyohe bw’urukundo k’uburyo nanjye ntamenye uko natangiye kumukorakoraho.
Jessica,uko twakoranagaho niko twasatiraga uburiri bwacu, kubera ko yifuzaga ko twiyumvanamo cyane twicaye k’uburiri. Twicaye k’uburiri, ariko Jessica nkumva arimo kuntwara wese, kubera koi kanzu ararana yari yambaye, yanyemereraga kumukoraho ahantu hose,kandi nawe ntatume ntahakora. Jessica yatangiye no kunsoma. Ikintu nari nkoze bwa mbere mu mateka, uretse ko nari narabirebye muri film. Nibazaga uko bimera iyo abantu basomanye, ariko Jessica akinkozaho umunwa ku wanjye numvise ntangiye kuzamukira hejuru cyane, k’uburyo ubwenge busanzwe umuntu aba afite njye bwari bwagiye,ahubwo numva mfite ibinezaneza ntazi iyo biturutse.
Jessica ibintu yakoraga sinzi aho yabikuraga, gusa ibyo yakoraga byose byose, numvaga binjyana hejuru nkumva ndi kuzamuka mu ijuru kubera uburyohe bundimo ntashobora gusobanura.
Nyamara ibyo byishimo ntibyatinze, kuko njye na Jessica ubwo twari dutangiye kumva turi kuguruka, nagiye kumva numva papa Jessica akomanze k’urugi rwa Jessica, ati”Jessica, ndashaka kukuvugisha vuba, ninjire?”………………………..EPISODE 10 LOADING.
:
:
Ese papa Jessica ntamenya ko Kim yatorotse akazi?
Kim na Jessica barabyifatamo gute?
Ntucikwe na episode ya 10
.
.
Reka nkwibutse ko kugira ngo ujye uhita ubona inkuru buri uko tuyishyizeho bitiriwe bigusaba gushakisha hirya no hino, nuko gusa uba warakanze kuri LIKE.
Kanda ku izina rya page ukimara kwinjira urahita ubona #LIKE ukandeho.
.
Ukimara gusoma inkuru, hasi kanda kuri #LIKE niba udukunda, nurangiza muri #COMMENT uduhe igitekerezo ku inkuru umaze gusoma kuko ni ingenzi, ndetse unakore #SHARE ku inshuti zawe nazo ziyibone.

Comments