Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Episode ya 09 yarangiye ubwo uyu musore Kim yari yamaze kugera mu majyepfo aho agiye gukorera akazi ke ndetse bikarangira nanone yemeranije na Jessica ko bagiye gukundana nubwo yari agiye kure ye.
Cyarangiye kandi ubwo nyuma y’igihe yari yamusuye iwabo, barimo kwishima ndetse ibinezaneza by’umunezero byabarenze, uyu musore Kim yajya kumva akumva papa Jessica akomangiye Jessica amubwira ko amushaka byihutirwa.
:
:
Papa Jessica akimara gukomangira Jessica ngo aramushaka,njye nahise nshigukira hejuru kuko byose ari ibyo narotaga k’umunsi wa mbere ubwo nari maze kwemeranya urukundona Jessica.
Brown, yari ari kunkomangira kugira ngo tunywe icyayi kuko bwari bwakeye mbere y’uko njya gutangira akazi k’umunsi wa mbere.
Ikintu nari maze kubona cyo,Jessica nari namaze kumukunda cyane, kuko byari bigeze aho murota mu nzozi.
Ngeze kwa Nadege,nasanze bateguye ameza, Fillete ambonye ahita ambwira n’amashyushyu menshi ati”Kim we,nari ngukumbuye bidasanzwe.uzi ko nibazaga igihe burakera kugira ngo njye nawe tuze kongera guhuza amaso? Waramutse neza?”.
Fillete,yari umukobwa uzi gutera urwenya cyane. Ibyo byose yabimbwiye arimo gukata umugati twari tugiye gusangirira hamwe twese uko turi bane. Mbere y’uko turya tukananywa,Nadege yabanje gusenga ibyo kurya abitura Imana ngo ibihe umugisha ndetse abisabira ko bidutera imbaraga zo kuyikorera.
Nadege, yari umukobwa ucishije make cyane, k’uburyoibyabaga byose yabirenaga akanmwenyura gusa ntavuge menshi. Ariko uwo munsi,ikintu nabonye n’uko uko Brown yarebaga Nadege cyane hari harimo akantu ntakwibeshya kuvuga ko ari urukundo. Brown yakundaga Nadege, gusa ntago njye nari nzi niba bakundana gusa cyangwa se ari kwa kundi umuntu akunda undi utamukunda.
Ubwo byose birangiye, twagiye mu kazi. Brown, yanyeretse amoko yama telephone muri telephone 4 zari ziri aho,ubundi abunyerekera ku bipapuro uko ziteye n’amazina yazo. Saa ine z’igitondo, nibwo twabonye haje imodoka irimo ama telephone, papa Jessica ahita ahamagara Brown amubwira ko arizo atwoherereje ngo ducuruze.
Ubwo twafashe telephone twuzuza mu iduka,ubundi akazi karatangira. Uwo munsi twaracuruje neza cyane, ndetse abakobwa Nadege na Fillete bakomeza kuvuga ko nazanye umugisha mu iduka ryabo. Ibyo byatumaga ngira ishema cyane.
Uwo munsi, Brown yiriwe atishimye ngereranije n’uko namusanze ejo. Numvaga ko ngomba kuba inshuti ya buri wese muri abo bantu 3 uko nabasanze. Naramwegereye kugira ngo mubaze ikibazo afite, ariko ambwira ko nta kibazo, ahubwo aruko yumvaga atameze neza. Kubera umutima wa njye nari mfite,Brown namubwiye ko buri kintu cyose yumva namufasha yazajya ambwira kuko nazajya nkimukorera. Yaranshimiye ubundi dusubira mu kazi.
Uwo munsi k’umugoroba tugiye gutaha, Brown yabwiye Nadege ko ashaka ko bavugana bonyine. Ubwo njye na Fillete twatashye tuganira,na Brown ataha aganira na Nadege. Gusa hari ikintu cyantangaje cyane. Kubera ko bari bari imbere yacu, numvise Brown abaza Nadege ati”Nadege, kuva ejo uyu musore Kim yaza ahangaha,ntago uri kundeba ndetse ntago urimo no kunyikoza,ese ni ukubera iki? Kubera iki ariwe urimo kureba no kurangamira kandi ukamuhozaho ijisho buri kanya?”.
Nadege, yarahagaze abwira Brown ati”ariko Brown, kuba waransabye urukundo nkaba ntaragusubiza,ntago bivuze konjye nawe dukundana. Ntago bivuze ko ugomba kugenzura umutima wa njye nkaho uri umukunzi wa njye.kandi ikindi, igisubizo cy’ikibazo wari wansabye reka nkiguhe nonaha,njye ntago ndi muri gahunda yo gukundana nawe, ibyo ubimenye kandi ubizirikane buri gihe,kandi undeke njyenyine”.
Ibyo bavuganye,Nadege na Brown ntago bigeze bamenya ko nabumvise,ndetse na Fillette ntago yigeze abumva kubera ko yari arimo kuvugira kuri telephone.
Brown yahise ahagarara, atubwira ko tutari bujyane kurya ibya ninjoro, ko agiye. Ubwo njye nanjyanye na ba Nadege, tujya kurya muri ayo masa ine n’igice kuko Fillete yari yaje kuduhamagara avuye kubiteka. Nta nubwo guteka byabagoraga cyane, kubera ko batekaga kuri gaz. Umunsi wari ukurikiyeho nari nziko ari njye urateka, kubera ko nabonye habanje Nadege, hakurikiraho Fillete, ubwo ngira ngo nanjye nzakurikiraho.
K’umunsi wakurikiyeho saa tatu zarageze, ngiye kubabwira ko ngiye guteka Fillete ahita avuga ko agiye guteka araza kutureba isaha zo gutaha zigeze. Nababajije impamvu njye ntazajya mbatekera, bambwira ko nta kibazo k obo bazajya bateka kuko bitabagoye,ngo kandi guteka k’umukobwa n’ibintu byoroshye.
Nasigaranye na Brown ndetse na Nadege,ariko nkabona badacana uwaka.
Uwo mugoroba, nibwo aho twari turi haje umusore nari mbonyeho bwa mbere, aza asuhuza Brown. Brown nawe aramusuhuza,ndetse amuha agatebe yicaraho. Barimo kuganira,bavugaga uburyo uwo musore asigaye yariburishije cyane. Ninabwo namenye ko uwo musore yitwa Fred, ndetse ni ubwa mbere iryo zina nari ndyumvise.
Brown, nyuma y’igihe gito yatubwiye ko aherekeje Fred, kandi ko Atari bugaruke, ko aratahira ko. Ubwo Brown na Fred bamaze kugenda, nasigaranye na Nadege. Sinzi ukuntu nahindukiye,mba mpuje amaso na Nadege arimo kunyitegereza mbona arikanze. Nadege namubajije niba hari ikibazo afite, ambwira ko nta kibazo afite. Nadege, namubajije niba we na Brown bameranye neza, kubera ukuntu nabonye barebena umunsi wose, ambwira ko nta kibazo gikomeye bafitanye. Icyo atarazi, nuko nari nabumvise.
Ikintu Brown yapfaga na Nadege,ngo nuko Nadege asigaye andeba cyane kurusha uko amureba kuva naza. Gusa njye ntacyo byari bimbwiye, kubera ko ntago ibyabo nari mbirimo.
Ariko muri iryo joro, nibwo naje kubona ko Nadege ashobora kuba nanjye hari ukuntu andeba koko bidasanzwe, ndetse harimo urukundo.
Ibyo nabibonye ubwo twari turimo kurya ibya ninjoro, ubwo Fillete yavuze ati”Brown yabasize muri mwenyine mu iduka koko? Ndumva nafushye” ubundi Nadege agahita arira ntazi ikimurijije,ndetse agahita ahaguruka akajya kuryama tutararangiza no kurya.
Buri joro mbere yo kuryama,nabanzaga kwivuganira na Jessica wa njye, ariko nyuma y’icyumweru kimwe n’igice ngeze I butare ibintu byatangiye kunyivangira m’ubuzima bwa njye.
Jessica twari tumeranye neza, ariko Nadege yatangiye kunyivangira m’ubuzima. Ubwo bamwe muri kwibaza muti byagenze bite? Burya iyo uri m’urukundo, ntago bikuyeho ko utagira amarangamutima no ku bandi bantu.
Ubwo hari ku cyumweru, telephone zashize mbese uwo munsi tutakoze,Nadege arambwira ngo uwo munsi arajya gutembera. Fillete we yambwiye ko arajya gusura inshuti ye magara biganye muri secondaire, ariko ambwira ko ikintu cyambera cyiza ari ukwisunga Nadege akantembereza umugi nkawumenya aho kwirirwa ndyamye, cyangwa se nkaza tukajyana gusura iyo nshuti ye.
Numvise gutembera aribyo byiza. Nadege yatangiye kwitegura,nanjye nditegura, ubundi tujya gutembera.
Nadege, yari afite ahantu ajya guhagarara m’umujyi ubundi akawureba neza. Aho niho yajyanye ubundi tuhageze turahagarara.
Yambwiye ko aho hantu ahaza rimwe na rimwe kugira ngo ahasure ndetse yibuke no mu bihe bya kera, ngo kubera ko maman we atarapfa yaundaga kuhamuzana we n’impanga ye.
Ariko hari ikintu kimwe cyantangaje uwo munsi Nadege avuze ngo we n’impanga ye bavukana. Nkigera I butare nkabona Nadege,nabonye Atari ubwa mbere nari mubonye, arikonanone nibaza aho naba naramubonye bikanyobera cyane, uretse ko ntabitinzeho. Kubera ko Nadege yari yibereye mu bihe byo kwimara agahinda dore ko yanarize kubera kwibuka maman we naje kumenya ko yitabye Imana bavuye aho twari duhagaze,nanze kwirirwa mubaza ibijyanye n’iyo mpanga ye. Ubwo Nadege namubwiye ko agomba kwihangana, kubera ko bibaho. Nadege ymabwiye ko umunsi bari batembereye aho ngaho we na murumuna we w’impanga bafite imyaka 5, ngo bagiye gutega imodoka bataha iwabo, ikora impanuka maman wabo arapfa basigara ari imfubyi. Ngo nibwo papa Jessica yaje kubabona abitaho.
Nyuma y’ibyo, amasaha yari arimo kugera kuburyo byari ngombwa ko dutaha. Tugiye gutaha rero,nibwo Nadege yatangiye kunyivangira m’ubuzima bimwe nababwiraga. Nadege, yarambwiye ati”Kim, nibwo nakunda nkumva ari ibya nyabyo, none mbigenze nte?”.
Nadege naramusubije nti”niba uwo wakunze agukunda se urabura iki ngo umukunde?”.
Nadege, yansubije ari kurira ambwira ati”Ntago mbizi niba uwo nakunze ankunda, ese nakora iki kugira ngo aramutse atankunda azankunde?”.
Nibwo naje guhita nibuka ko ari njye ashobora kuba ari kuvuga kubera imyifato amaze iminsi avuze, ubundi ndamubwira nti”ntago nzi icyo nakubwira wakora, kubera ko nanjye ntago ibintu byo gukundana mbizi cyane”.
Nadege ntago nari kubura icyo mubwira yakora,ariko icyo gihe nari kuba mwishumurijeho. Nadeg,ni njye yavugaga akunda.
Ubwo twaratashye dore ko byari bigeze k’umugoroba, Nadege ahitira m’uburiri, nanjye njya mu bwa njye. Buri kanya kose nabonaga ndi njyenyine,nahitaga nshaka uko mvugana na Jessica wantwaye umutima.
Jessica naramubipye ntiyampamagara, kandi yarahitaga ampamagara buri uko nabikoraga. Nabikoze inshuro nyinshi, ariko yanga kumpamagara,ibyo byatumye mwihamaggarira ariko yanga kumfata.
Nagize ikibazo cyane, cyo kuba Jessica Atari kumfata. Jessica niyo yabaga Atari kumwe na telephone nta kibazo afite,njye numvaga mpangayitse cyane kandi mfite ikibazo. Ubwo narongeye ndamuhamagara noneho aramfata. Jessica mu kwitaba Telephone ye yari arimo kurira anasepfura. Jessica nababajwe cyane n’uburyo anyitabye arimo kurira, ndetse mubaza impamvu arimo kurira.ikintu Jessica yambwiye, nuko yambwiye ko ari mu byago bikomeye cyane.
Jessica ngiye kumubaza ibyago arimo, nahise numva ikintu cyikubise hasi, nkaho ari telephone ye iguye hasi, ndetse numva ari kuvuga ati”oya we, oya rwose ntago mbishaka”.
Ibyo numvaga byasaga nkaho Jessica hari umutesheje telephone ye, ubundi akamukurura amujyana ku ngufu. Mu gihe nkirimo kumuhamagara ngo numve uko bimeze, naya telephone numvise umuntu ayifashe ahita ayikupa. Nta kindi cyabaye, uretse ko nyuma nongeye guhamagara numero ya Jessica nkumva ntiriho.
:Narahangayitse cyane. Numvise ntangiye kubura amahoro m’umutima wa njye. Numvise ntazi uko meze, kubera ko numvaga Jessica aramutse atameze neza,nanjye nta mpamvu naba mfite yo kumera neza. Icyo gihe nakomeje kwibaza ikibaye kuri Jessica wa njye kiranyobera, ndetse mbura n’uwo nabaza.
Nta kindi numvaga uretse agahinda gusa murinjye, kubera ko Jessica yari yarantwaye wese.
Bwarakeye njya ku kazi, arikongakora ntatuje k’uburyo abo twakoranaga bose babonaga ko mfite ikibazo. Bambajije ikibazo mfite mbabwira ko bandeka njyenyine.
Nakomeje guhamagara Jessica ngo mubaze uko bimeze ariko nkomeza kumubura. Uwo munsi warije, ibiri irashira,ndetse icyumweru cyose gishira ntaravugana na Jessica.
Naje kwibaza uko namugeraho biranyobera,ariko nibwo naje kuzunguza umutwe nibuka ko mfite numero za Fatuma. Fatuma nahise muhamagara byihuse ngo mubaze ikibazo Jessica afite. Fatuma yambwiye ko Jessica nta kibazo afite,ngo ko ahubwo ikibazo ari njye ugifite.
Ubwo icyo gihe ahubwo nahise ngira ibibazo bibiri byo kubaza Fatuma. Nahise mubaza nti”Jessica telephone ye yabaye iki?”.
Fatuma yansubije ko ikibazo telephone ya Fatuma yagize aricyo kibazo cya njye cya mbere ndetse kikaba n’intandaro y’ikibazo cya njye cya kabiri.
Ngo wa munsi njye na Jessica tuvugana telephone ye nkumva iraguye, Jessica yari yiyahuje inzoga nyinshi cyane zama liquor kubera kubura amahoro yo kutambona. Ngo icyo gihe maman Jessica yaje gusanga Jessica mu cyumba cye yabaye ibyatsi inzoga zamwishe, Jessica arimo aririmba izina Kim,ndetse arimo kuvuga ko ankunda cyane.
Kuva uwo munsi,Jessica ari gutanga ubusobanuro bw’ibyop yavugaga icyo gihe, ngo ariko amaze kwerurira maman we ko ankunda cyane kandi nanjye mukunda cyane. Icyo kikaba ikibazo gikomeye cyane kubera ko ntago byashoboka ko nkundana na Jessica kubera uwo ndiwe n’uwo ariwe.
Fatuma yakomeje kumbwira ko noneho ikibazo cya kabiri ari igihe papa Jessica azaba amaze kumenya ko nkundana n’umukobwa we.
Aho nari ndi,nahise menya ko birangiye ibya njye. Nkimara kuvugana na Fatuma nubwo yambwiye ko papa Jessica yagiye mu itorero ry’abayobozi,ngiye kumuhamagara nkamubwira ibintu byose ukobimeze,ndetse nkamubwira ko Jessica ngiye guhita muvaho byihuse nkamureka wenyine.
Kubw’amahirwe make yanjye,papa Jessica telephone ye ntago yari iriho. Nari nziko ngiye kwirega kuri papa Jessica, ndetse nkanamubeshya mubwira ko nakundanya na Jessica kugira ngo Jessica muhe amahoro kuko nabonaga adatuje muri we ahora ansaba urukundo buri gihe, atajya no ku ishuri. Ariko uwo munsi byaranze. Icyo nari nzi nuko papa Jessica nabimenya ko nakundanya na Jessica,azahita aza kunyirukana mu iduka rye ndetse akankura no mu mubare w’abantu afasha.
Fatuma nongeye kumuhamagara kugira ngo mubaze uko Jessica ameze,ambwira ko uretse kuba ari telephone yamenetse icyo gihe ysinze, we nta kibazo afite.
Fatuma yahise ambwira ko yari yibagiwe, ko ibibazo mfite ataribibiri gusa ahubwo ari bitatu,ngo Jessica ntago acyiga neza kugeza igihe azambonera. Fatuma yambwiye ko papa Jessica ku bindi bintu ashobora kwihangana, ariko ku mwana we Jessica intambara iba itangiye ku muntu wese ubangamira Jessica cyangwa se winjira m’ubuzima bwe.
Natangiye kwibuka ukuntu papa Jessica ankunda n’ukuntu amfata neza, rimwe nkibaza niba aramutse amenye ko nkundana na Jessica yangirira impuhwe cyangwa se akareka njye nawe tugakundana,ariko nanone nkibuka ku magambo ya Fatuma nkumva bitashoboka.
Uwo munsi niriwe nabuze amahoro. Niriwe numva ntatuje cyane.niriwe numva nataye umutwe k’uburyo nakazi kabandi ntagakoze neza,ndetse nabo dukorana nabo barabibona ko mpangayitse.
Bagerageze kumpumuriza nubwo batari bazi ikibazo mfite, ariko biranga biba iby’ubusa.
Baca umugani ngo, ny’iribyago imbwa ziramwonera. Uwo munsi,nibwo itorero papa Jessica yari yaragiyemo n’ubundi ryarangiye. Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri zo k’umugoroba,hari kuwa gatatu, nibwo nagiye kubona mbona telephone yanjye irasonye, mu kureba mbona ni papa Jessica umpamagaye.
Nagize ubwoba bwo kumwitaba, kubera ko nari nziko yarangije kubimenya abibwiwe na maman Jessica kuko we yari abizi. Papa Jessica maze kumwitaba, yarambwiye ati”Kim, ejo mu gitondo kare ufate amafranga m’uyo mufite, uhite utega imodoka yihuse cyane, ubundiuze hano m’urugo ndagushaka byihutirwa”…………………..EPISODE 11 LOADING.
:
:
:
Karabaye noneho, niba papa Jessica akubita kumwana we Kim arabigenza ate?
Kim se aremera kuva I butare ajye I Kigali.
Ntuzacikwe na episode ya 11.
.
.
Comments