Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Episode ya 10 yarangiye ubwo umukozi wo m’urugo kwa Jessica yabwiraga uyu musore Kim ko maman Jessica yamaze kumenya ko akundana n’umukobwa we Jessica ndetse ko Jessica atagikora ibyo agomba gukora neza kubera uyu musore Kim.
Cyarangiye kandi ubwo papa Jessica yavaga mu itorero ry’abayobozi yari yaramazemo iminsi yagera m’urugo agahita ahamagara uyu musore Kim igitaraganya amubwira ko amushaka byihutirwa.
:
:
Kuwa kane mu gitondo,nazindutse ntega imodoka ijya I Kigali. Nari mfite ubwoba bwinshi cyane kubera ko nari nzi ko ngiye gusezera kuri papa Jessica kubera ko yari agiye kunyirukana. Gusa ariko n’ubundi ntago nari kumurenganya,kuko nyuma yo kumfasha akangeza aho nari ngeze, ibikurikiyeho byose ni njye wabyikururiye,ahubwo na nyuma yo kunyirukana,ishimwe rya njye nari nzi ko nzakomeza kurimuha. Papa Jessica yari umuntu w’umugabo cyane.
Ntibyatinze nageze I Kigali. Hari saa tanu za mugitondo, uwo munsi Jessica ntago yari yagiye ku ishuri,ariko ngera m’urugo ntagoyabimenye. Nasanze papa Jessica muri salon ansaba ko twicara tukaganira. Naratangaye cyane, kubera ko iminota 45 ya mbere yose papa Jessica yambazaga uko akazi karimo kugenda na njye musobanurira,ndetse ambwira n’uburyo tugiye kukanoza cyane, ndetse ananshimira uburyo natumye akazi karushaho kugenda neza, ngo kubera ko kuva nagerayo nabaye nkukanguye ba Nadege ubundi umusaruro ukiyongera cyane. Papa Jessica yambwiye ko ngo aribwo bwa mbere byabayeho kuva yashinga ririya duka,akajya arangura buri cyumweru. Yambajije uburyonkoresha mu gukurura aba client, mubwira ko njyenta kindi nkora uretse gucuruza bisanzwe.
Papa Jessica yarahagurutse maze arambwira ati”ibyo papa Fred yambwiye ni ukuri, ushobora kuba uri umugisha cyane”.
Twaraganiriye,Fatuma azana icyayi cyari cyasigaye muri thermos,nuko agiye kugenda papa Jessica aramubwira ati”bwira Jessica ko Kim yaje”. Fatuma,agiye mu cyumba cya Jessica kumubwira ko naje,papa Jessica yarambwiye ati”narabimenye”.
Numvise noneho uruhu rumvuyeho ndi muzima,ariko arakomeza arambwira ati”ariko sha, uramutse umbabarije umwana uzambona”.
Ahwiiiiiiiiii, naruhukije umutima,mpita menya ko ibyo nakekaga bwa mbere ari byo,ko papa Jessica urukundo ankunda rushobora gutuma ampa n’umukobwa we agira wenyine nkamukunda.
Papa Jessica,yabonaga nzavamo umugabo w’ukuri uhamye.
Uzi ukuntu Jessica yifashe amaze kumva ko nageze m’urugo? Nagiye kumva numva inzu yose arayiteruye ati”Kim wa musabirizi we!!!!”.
Ibyo Jessica yabivuze aza muri salon atarwiyambitse,aza ansanganira aje kumpobera.nanjye aho nari nicaye,numvaga ari gutinda kungeraho, kukonari mperutse kubona isura ye cya gihe murota mu nzozi. Jessica yaraje. Ubwiza bwa njye Imana yangeneye bwangezeho.ntago namenye uko nahagurutse aho nari nicaye, nsanga nanjye nagiye musanganira k’uburyo twahuriye k’umuryango wa corridor yo muri salon. Jessica twarahoberanye biratinda, mu gihe ndi kumva isoni zitangiye kuza kubera ko papa Jessica ashobora kuba ari kutureba,narebye aho yari ahagaze mbura aho yarengeye.
Jessica tumaze guhoberana twicaye mu ntebe, andyama mu gituza cyanjye, nkumva ni byiza. Jessica kuba ari kumwe na njye,numvaga ari ryo juru rya njye.
Jessica, yandyamye ku bibero maze akajya andeba ubundi akansoma k’umunwa nk’uri kwiyiba,nkumva ni byiza, twahuza amaso nkareba ukuntu arimo kugira udusonisoni, nanjye nkumva utuntu turi kunyiruka mu mubiri wose.
Jessica yicaye iruhande rwa njye,ubundi aransoma k’umunwa biratinda, mu gihe ntangiye gutwarwa papa Jessica aba yatubonye maze aratubwira ati”kandi ibyo murimo gukora n’ibiki mwa bana mwe? Nzabahonda”. Ibyo papa Jessica yabivuze arimo gufunga ibifungo by’ishati ye, natwe duhita twikanga.
Papa Jessica, yahise abwira Jessica ngo yitegure maze amuhe uruhushya rwo gusohokana na njye.papa Jessica yakomeje kuntungura cyane, mu gihe nari nzi ko agiye kunyuha inabi, yanyakiranye ineza ndetse urukundo nkunda umukobwa we Jessica ararushyigikira cyane. Mu kanya gato, twahise tujya mu modoka ya papa Jessica, atubwira ko ahantu tugiye ari ibanga, ko nta muntu numwe ugomba kuhamenya.
Twaragiye tugera mu karere ka Kicukiro, ubundi tujya muri hotel imwe iri mu murenge wa Niboye. Ntago ndi buyivuge izina, kuko ntago ndimo kwamamaza.
Papa Jessica yatuguriye ibyo kurya no kunywa, ubundi yigira ahandi hantu k’uruhande ahari abandi bantu bakoranaga,bisa nkaho bari bafitanye gahunda.
Njye na Jessica twagumye aho twenyine turisanzura. Uwo munsi,nibwo bwa mbere nari mbonanye na Jessica turi m’urukundo rwuzuye.
Jessica, yaranyegereye ubundi andyama k’urutugu,hashize iminota mike numva atangiye kurira. Nagiye kumubaza ikirimo kumuriza,Jessica numva atangiye kunkubita udushyi two m’umugongo ambwira ati”wa musabirizi we, ni gute wagiye utambwiye ko unkunda. Reba iki gihe cyose gishize,nubwo twavugaga ko dukundana ariko rimwe na rimwe numvaga ko urimo kumbeshya, numvaga ko uzagera aho uri ukibonera abandi ukunda, ntago nizeraga ko unkunda”.
Jessica muri ayomarira yose, yarambwiye ati”Ngaho basi ndakwingize mbwira n’umunwa wawe mbyirebera ko unkunda”.
Nabanje kugira isoni zo kumubwira ibyo ashaka, ariko n’ubundi nta muntu nari ndimo guca inyuma k’uburyo nari mfite impamvu n’imwe yo kutabwira Jessica ko mukunda. Jessica, namweguye umutwe maze arandeba, ubundi ndamubwira nti”ndagukunda kandicyane. Ndagukunda kandi cyane, k’uburyo numva nzahora ngukunda igihe cyose nkiri muri iyi si”.
Jessica yahanaguye amarira ubundi turaseka. Nk’uko byahoze, kurya dutamikana twabigize umuco, twabikoze no murihotel k’uburyo abatubonaga bavugaga bati”nyagasani mbega urukundo”.
Hari n’abakundana batunyuzeho, maze numva umukobwa abajije umuhungu bakundana ati”ese cheri, ubu twe ruriya rwego tuzarugeraho ryari?”.
Bavandimwe, ntago mwapfa kubyumva,ariko nuko byari bimeze muri icyogihe njye na Jessica twari tugihararanye.Jessica, yambajije igihe nzasubiriya I butare mu majyepfo,mubwira kohabura amasaha make cyane ngo nsubireyo arababara cyane ndetse aranarira.
Jessica noneho wa nyawe isura ye nayibonye uwo munsi. Isura mvuga ntago ari isura yo mu maso, ahubwo ndavuga ishusho yari imurimo imwerekeza kuri njye.
Amasaha 2 yonyine ashize ndi kumwe na Jessica, twari tumaze kuganira cyane ndetse urukumbuzi ruri gushira,ariko namwe murabizi ntago byashoboka ko urukumbuzi ku bakundana bya nyabyo rushira.
Papa Jessica yaragarutse atubwira ko niba urukumbuzi rudashize azaha Jessica uruhushya umunsi umwe akaza kundeba I butare.icyari gikurikiyeho uwo mwanya, nuko nari ngiye gutega imodoka yerekera nyabugogo ubundi nkajya gutega insubiza I butare.
Jessica twari tugiye gutandukana ndetse noneho by’igihe kirekire cyane k’uburyo byibura hari bushire amezi agera kuri 4 tutabonana,keretse we aramutse azaza kundeba.
Jessica yatangiye kumpobera by’amaburakindi,nuko papa we aramubwira ati”Vana umuteto aho ngaho sha,ntago uzi imyaka namaze ntari kumwe na maman wawe ubwo nari umusirikare kandi twarashakanye”.
Jessica, yararize bya nyabyo,na njye ntiyemeye nararize. Urukundo rwa njye nubwo naruhozaga k’umutima, ariko nanone rwari rugiye kunjya kure.
Numvaga ko noneho, Jessica agiye kuba ari kure cyane birenze mbere, cyane ko noneho twari turi m’urukundo rufite umuntu urushyigikiye.
Ikintu Jessica yambwiye uwo munsi, yambwiye ko maman we yamubwiye ko bitazashoboka ko nakundana nawe,ndetse ko azakora ibishoboka byose kugira ngo sinzamugerere ku mwana ngo mwangirize umutima kandi ntacyo ndi cyo. Ibyo numvise ntacyo bimbwiye kubera ko papa Jessica yari abirimo,nari nzi ko azamfasha.
Ubu ndimo kuvuga iyi nkuru,sinzi niba ibyo natekerezaga ari byo,cyangwa se naba naribeshye, kubera ko abantu barahinduka…………………………EPISODE 12 LOADING.
:
Comments