
. iyi si ntabwo twayibaho tutizerana. Ahubwo ikibazo duhura nacyo ni icyo kumenya uburyo nuwo twa kwizera. Ese ko iyi si yuzuye ubuhemu umwizerwa ni nde? ese ninde wakwizera ko ku isi tugifite abantu bagifite imitima? . inkuru muyizaniwe na navio kki dable le . . dutagiranye umugabo wicaye muri salo y'inzu ye. Gusa uko wamubona urabonako afite ikibazo gikomeye kuko ari kwimyoza buri kanya aratsa television ngo arebe aruhure ubwonko hashira akanya akogera akayizimya muri make yabuze amahoro. mugihe gito cyane hari undi mugabo waje yinjira adakomanze afite igikapu munoki agikubita amaso wamugabo wundi agwa mukanu ati: eeeh! Kara ufite kibazo ki? karagwa arimyoza ati: ndeka rwigara we? Rwigara ati: ndabona utameze neza ufite kibazo ki? karagwa ati: ubu undeba ubu pfite ikibazo gikomeye iyi nzu ureba bank igiye kuyiteza. rwigara ati: ese niyo mpamvu nari kubona shariloti? karagwa ati: ubu umuryango wange wose nawohereje mucyaro ngo bataza kubona ibizaba aha kumunsi wejo bundi. rwigara ati: pfite igitekerezo kara. karagwa ati: mbwira nkuteza amatwi. . . tuvuye aho , kurundi ruhande harundi mugabo bisa nkaho ari gutembera iruhande rw'urugo rwe afite telephone munoki akiri gutembera atagira kwivugisha ati: genda nyabyenda ufite inzu. Uziko niyo na guza bank miliyoni ijana batatinya kuzima? Reka ahubwo nzogere nyikorere amasuku na nateze ubusitani aha imbere yirembo bundi nzarebe ko miliyoni magana tatu bataziguriza. akiri muribyo telephone irasona ati: bite Alex? alex ati: umeze gute nyabyenda? nyabyenda ati: reka sha amafaranga yarabuze ubu nyine ni ukwirirwa nicaye ntacyo nyibona na kora. alex ati: sha se urabivuga urabize? Ubu kuba umukomisiyoneri maze kubonako ntakigenda cyabyo. nyabyenda ati: akazi wagakurahe se ko nta muntu ugifite inzu agurisha cyangwa ashaka kugurisha. alex ati: pfite amakuru sinzi nimba wabijyamo maze ukanyihera akazi. nyabyenda araseka ati: wowe gusa mbwira numve niba byashoboka. alex ati: numvisa amakuru avuga ko munshuti wawe bagiye guteza inzuye muri cyamunara none niwajyamo ngo uyigurire? nyabyenda ati: uravuga karagwa se? alex ati: yego ngo yanzu ye abamo bagiye kuyiteza ejo bundi kuwakane. nyabyenda araseka arogera araseka yewe arogera araseka ati: iyo yo ngomba kuyigura rwose ahubwo shaka ibyagombwa witegure uzajya kuyishereka. alex ati: sawa ubwo ejo nzaza kukureba." . . sasa tugaruke kuri karangwa na rwigara bo baracyaganira rwigara ati: urarinda uvuga ngo inzu yawe bagiye kuyiteza wagiye kuri ya nshuti yawe nyabyenda ukamuguza niyakuguriza ko nawe wamugurizaga. karagwa ati: umaye igitekerezo kiza kandi koko kuva na kera twajyaga tugurizanya ubu giyeyo yaguriza. rwigara ati: ahubwo wakabaye ugezeyo kuko uko utinda niko umutima wawe urushaho guhagayika. karagwa ati: reka gende murebe byo. . . sasa kurundi ruhande mucyaro hari urugo rumwe ubonako rukenye koko! hari umukobwa mwiza wamwita bwiza kuko ubwiza bwo arabufite wamwita kwitonda kuko biranamugaragaraho aho yicaye ari kwicira inzara yambaye twa ekuteri ari kwiyumvira akaririmbo gatuje akira aho haza umusore nawe utagaya arasuhuza ariko ntiyamwikiriza kuko n'ubundi ntiyamwumvise. umusore nawe araza amukoraho umukobwa areguka umusore akimubona mumaso aratagara arumirwa arakanura amaso arinda kuvamo atagazwa nu ubwiza umukobwa afite byo koko ni mwiza. umukobwa akuramo ekuteri mu ijwi ryoroheje rituje ati:" hari icyo Waba ushaka nkaba nakuragaranye ra?" umusore amera nkukagutse ati: eeeh, nitwa jackson ndi mushya inaha. Murugo twimukiye hano hirya, vuba aha. Numvaga irungu rinyishe narinje miga umuturanyi twaba tuganira." umukobwa koko afite umutima mwiza nawe amuhereza ikiganza ati:" nange nitwa ganza murugo naha. Karibu rwose ntakibazo ndakuganiriza." burya koko ngo umukobwa warezwe umubona wamusuye. Ganza bidatinze yahise ajya munzu akurebera agatebe gaciye bugufi aramuzanira ati:" unyihaganire nari ninzeho." jackson aramwenyura ati:" oya ntakibazo ubuse uratinze nakakanya? Oya ahubwo urakoze." ganza aricara amaze kwicara ati:" biranshimisha ...
Ibihe...