Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
inkuru ya navio kki dable le. Mbahaye ikaze
.
Jackson niwe utuganirira ati:" umva ko bavuga ko umuntu ntabwoba agira ariko kuri iyo nshuro narabugize bwinshi burenze. Uko nabonaga Ganza atera intabwe yegera imbere niko umutima wange warushagaho gutera cyane."
.
Yvan nawe ati:" njye nari mfite ikizere kuko siniyumvishaga ko yakwanga impano y'imodoka uko yateraga intabwe nabonaga arinjye aza asatira.
.
Ganza yakomeje kugenda yegera imbere maze ahagarara imbere yabo bombi ati:" Yvan nawe Jackson mumbabarire, kuri ibi giye kubabwira."
Yvan ati:"njye niteguye kwizera no kwakira umwanzuro uri bufate."
Jackson ati:" kubw'urukundo nizera byose. N'ubwo hari ibyagora kwakira, ariko nagerageza. Icyambere n'uko ufata umwanzuro biturutse kumutima ukunda."
Ganza wari watangiye kurira ati:" Yvan nakubwiye kuva kera ko kugukunda ntabikora ko ntabishobora ariko uranga unyima amatwi. Rero sineze kurambura ibiganza byange ngo nakire ibikuvaho byose."
yavuze uko Yvan ahita arakara, Ganza aragije ahereza ikiganza Jackson, ati:" niwowe nkunda kuko ariwowe unyereka ubusobanuro bwurukundo. Warapfashe ujyana mu isi yuzuye umunezero. Niki cyambuza kwakira ikamba wamitiyemo? Niwowe mwami wange nange nzakubera umwamikazi wifuza."
Jackson yamwambitse impeta aragije arahaguruka aramuhobera, Yvan we n'umujinya ahita asohoka arigendera.
Jackson amufata kumatama amureba mu maso avuga amuhanagura amarira ati:" kubwa agaciro umpaye, nanjye ndagusezeranya ko ntazigera nkubabaza. Nzaguha urukundo nk'inshingano zange. Nzakurinda ntuzababara kuguha umunezero niko kazi kanye. Nzandika iyi taliki kundiba y'umutima wange iteka uzahora witwa uwanjye. Nzakubaha kandi nkurinde icyatuma uzenga amarira mu maso iteka uzahora wishimye. Ndagukunda cyane Ganza ubanza unyanze ntatabaho."
Ganza waruri kurira kubera ibyishimo ati:" nange ndagukunda Jackso, ndetse sinatekereza ku kwanga rukundo rwange."
Jackson yahisa amuhobera amufata amugundiriye ati:" uri isi yanjye mboneramo isoko y'ibyishimo udahari sinakwishima."
Ganza ati:" utuma menya uwo ndiwe nange sinatuma uhangayika."
Jackson ati:" reka umuyanga n'amanywa bitubera umuhamya wo guhamya urukundo rwacu. Ganza ninde wakundutira mbwiza bwange nagabiwe na rurema?"
Ganza ati:" ahubwo se nindewakundutira mwami unduhura."
bakomeze kuganira uko amasaha n'umwanya byakwicumye bombi amarira atangira kugenda atemba kumatama yabo bombi, Ganza afunga amaso gato Jackson nawe biba uko barasomana.
.
.
kurundi ruhande Yvan yatwaye impodoka kumuvuduko udasanzwe agenda y'itotomba kwinjira murugo apfubirana nase, Nyabyenda ati:" Yvan mwana wange ko mbona utameze neza."
Yvan ati:" ndeka papa nakabaye narakumvishe na kare simpe akazi Jackson."
Nyabyenda ati:" byagenze gutese kandi?"
Yvan ati:" papa, ariko nawe ibaze guterera ivi umukobwa kubwakiriya gihungu."
Nyabyenda ati:" narakubwiye ariko, unyima amatwi wiraza Inyanz. Reka nkuhe igitekerezo nyacyo. Reka tumwice."
Yvan ati:" papa nanone kwica?"
Nyabyenda ati:" kubwa Jackson uruganda rwase rwafunguye, kubwa jackson uruganda rwawe rugiye kubura abakiriya. None urakora iki? Urareka campany yawe irimbuke bitewe n'umuntu umwe? Reka tumwice tumukure munzira."
Yvan ati:" papa niba aricyo ubona ko cyanduhura ndakwemereye reka tumwice."
.
.
kumbe sasa kurundi ruhande uwo bari kuvuga ngo bice we yimereye neza we n'umukunzi we , tayari baje kwicara mugashyamba kari iruhande gurugo rwibabo wa Ganza maze batangira kuganira.
Ganza ati:" wabitekereje ute?"
Jackson ati:" iki?"
Ganza ati:" nyine kuzana iyi mpeta."
Jackson ati:" nabonaga aricyo gihe ngo wambere ikamba mwamikazi wanjye."
Ganza ati:" cyakoza mbonyeko unkunda byukuri."
Jackson ati:" kubera?"
Ganza ati:" bundi urukundo rw'ukuri ntiharangwa mo impano sihenze cyane ngo bipase muremuro. Kuko burya uguha ibihenze iteka abashaka kurarura umutima wawe ngo ukunde umuhe ibyo akeneye bundingo yigendere."
Jackson ati:" girango biterwa n'ubushobozi nyine?"
Ganza ati:" oya njye uyanjye siko mbibona. Urankunda Jackso, kandi nange ndagukunda. N'iki cyanandukanya nawe? Njye sindebe kubutunzi kuko nizerako ahari urukundo byose biba bihari."
Jackson ati:" ndagukunda Ganza ndetse cyane kandi buri uko bukeye biriyogera."
.
bakomeje kuganira arinako batembera mugashyamba bagezeho barahagarara baricara Jackson aryama kubibero bya Ganza, arambikaho umutwe.
.
.
sasa kurundi ruhande Mama ange yaje kwa Niyonkuru kwinjira kumarembo apfubirana na Niyonkuru, akimukubita amaso aramukurura aramusohokana, ati:" nizereko atari byabindi bikuzanye hano mama Ange."
Mama ange ati:" nibyo kandi simva aha utabimaye cyangwa ngo mpe flash umugore wawe yirebere."
Niyonkuru ati:" ariko nakubwiyeko uri kuyahiga."
Mama ange ati:" umbwira wambwiye sangahe? Si saa tatu ku isabato? Ubu turi saa ngahe kuwa kangahe?"
Niyonkuru ati:" yego ndakumva ariko ntayo ndabona. Mama ange, niwowe nizeraga cyane ndetse numvaga ariwowe tuzakorana iteka none urampindutse."
Mama ange ati:" Urayampa se ahubwo cyangwa ntayo umpa? Ngo uranyizera. Uwizera umwana w'umuntu avumwe we. Wanyizeraga se ndi umubobwa wawe ndiki cyawe? Waribeshye cyane roro. Kuko uko winjiraga mu maguru yange niko ugomba no kwishyura. Ahubwo nako ndekura mpe umugore wawe agafirime karyoshye."
Niyonkuru yakomeje kwiginga ariko mama Ange amwima amatwi arigendera."
Niyonkuru abonye ntakindi yakora aravuga ati:" Jackson niwe ubura........................
.............
..................loading part...26
.
ese Jackson niwe ubura ngo bigende gute?
ese Yvan na Se ibyo bari Gutegura n'ibyo cyangwa?
ntuzacikwe.
.
kora like na share nze dukomeza
.
|::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::|
Comments