Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Inkuru ya Navio kki dable le. Mbahaye ikaze.
.
Jackson aratuganirira ati:" mu maso yange kubona Rwigara mu isume ya papa, byaranunguye cyane noneho binogeye kumubona asohotse mucyumba cya mama? Yego nibyo ni data wacu ariko nanone yakubashye mama. Nakomeje kumwitegereza aho yarahagaze yoza mukanwa mubigaragara yaravuye douche. Yaragije koza mukanwa aragaruka nawe abona ko ndi kumureba cyane ageze iruhande ati:" bite Jackso?"
naramwihoreye ahubwo nkomeza kumureba nawe asubira mucyumba Mama yahise asohoka nawe akenyeye isumi arandeba ati:" ubwo urakanura ute Jackso?"
Njye ni:" ntabwo ndi kubyumva neza."
Mama ati:" Jackso, Rwigara ni nka papa wanyu kuba yaje tukaryamana ntakibazo bishobora kugutera."
Njye ni:" oya mama, oya rwose. Kuba ari data wacu anadufasha muri byose sinkwiye kumubona mwaryamanye ikindi biranatangaje."
Mama ati:" byabaye rero sinzi icyo ubikoreho."
Njye ni:" bundise yaje kurara aho uryama ate ko naherutse ajya mucyumba cye?"
Mama ati:" wowe se wagiye kurara muri Salon gute naherutse ujya mucyumba cyawe?"
Njye ni:" n'uko nari nabuze ibitotsi."
Mama ati:" nawe rero yari yabuze ibitotsi kimwe nawe."
natangiye kubonako byashobora gukurura intonganya mitamo kubireka wamugani nibisanzwe ko murumuna w'umuntu yinjira umugore wa mukuru we agihe we atakiriho. najuguje umutwe mita jya mucyumba cyange mbaza kwikuramo imyenda nari nambaye ndagije jya douche."
.
.
sasa kurundi ruhande Mukundwa nawe yarimo abyuka, aragije akenyera isume ahita asohoka mucyumba ke ajya gukomanga kucya Murerwa, murerwa arakingura Mukundwa arinjira yicara kuburiri ati:" ese nturibuge gusenga?"
Murerwa ati:" biraterwa n'uko ndibubyuke."
Mukundwa ati:" bireke se nkubwire ahantu tujyana nzakugurira akantu."
Murerwa ati:" tujyana he? Cyangwa urashaka ko tujyana kureba Eric?"
Mukundwa ati:" abaye ariho ntiwajyayo?"
Murerwa ati:" najyayo kuko naba merekeje mukuru wange. Ariko arinjye sinakwigira inama yo kujyayo."
Mukundwa ati:" nyine ngwino tujyane ndakugurira akantu."
Murerwa ati:" jya koga nyine ndaje tugende."
Mukundwa avuga ahaguruka ajya ahamanitse imyenda ati:" yapanaro yawe y'umukara n'imeshe?"
Murerwa ati:" uragirango uyijyane se Ko itagukwira?"
Mukundwa ati:" kuba nyikubajije se bivuze ko nyishaka?"
Murerwa ati:" none se kuki uyimbajeje nyine?"
Mukundwa ati:" nabonye ikubera ube ariyo wambara."
.
Sasa kurundi ruhande Yvan yarabyutse aritagura aragije aya gufata ibyamugitondo. Akigera kumeza asoma kucyayi aragije afata telephone arahamagara ati:" umva Betty wakoresheje uburyo yagahunda uyitagira uyu munsi?"
Betty ati:" yatashye iwabo kumugeraho byangora."
Yvan ati:" Betty byukuri ndashakako Jackson umwiba umutima we."
Betty ati:" bundisa kubera iki wumva ubikeneye? Mbwira impamvu wenda byatuma mbikora vuba."
Yvan arahaguruka afata teremunsi asuka ikindi cyayi ati:" impamvu n'uwitwa Ganza."
Betty ati:" yego ko! Ganza na none?"
Yvan ati:" uramuzi?"
Betty ati:" nigize kumwumva na Jackson, ariko sinabitindaho. Gusa icyo n'ibuko n'uko Jackson yabwiye ko ariwe kanda ndetse cyane."
Yvan ati:" niyo mpamvu rero girango unyibire umutima we."
Betty ati:" ndakibaza inyungu wowe wakuramo."
Yvan ati:" inyungu sizajye gusa ahubwo nawe urazifite."
Betty ati:" gutese ubwo?"
Yvan ati:" njye nakunze Ganza kandi nawe ndabizi neza ko ukunda Jackson. Rero niwegukana Jackson nange nzigukana Ganza."
Betty ati:" reka nzagerageze."
.
.
sasa kurundi ruhande, iwabo wa Jackson , baje kumeza Jackson ni we ntashaka kuvuga yirakaje ukuntu.
Shariloti ati:" niko Muku, ko mwimejeje neza mugiye he?"
Mukundwa ati:" gutembera."
Shariloti ati:" ubwo nugiye mubahungu?"
Jackson wari wacecetse ati:" yashaka akajyayo bundise kuki umubuza igihe wowe utibujije? Niwe se utazamenya icyo gukundwa bivuze?"
Shariloti we ati:" ariko aracyari umwana."
Jackson ati:" umukobwa w'imyaka 19 ubwo n'umwana? Ariko ninabyo da bundise abafite imyaka mirongo ine Baba biyita bato, abafite 19 nibabe iminja?"
Shariloti ati:" bundi Jackso, icyayi n'umugati ufashe mukanya n'ibyo bitumye usinda aka kanya? Ubaye iki?"
jackson ati:" oya ntacyo gusa n'uko waruri kumubuza ku igendera."
Jackson yahise ahaguruka wabonaga ko nta apeti afitiye amafunguro bari bari gufata."
.
amasaha ya komeje kwicuma aho bigeze Jackson ajya iwabo wa Ganza mwibuke yari afite impeta yari yateguye ngo ayambike uwo yihebeye.
yarakomanze Mama Ganza niwe wakinguye Jackson akimara kugera munzu yasanze Ganza yicaye muri salon , Ganza we yarataramenya uwinjiye agihindukira asanga Jackson yamaze gushinga ivi hasi n'impeta mu ntoki ati:" Ganza nzirikana urukundo wampaye ndetse n'uburyo unyitaho. Waraminduye ugira mushya, muri wowe mboneramo kwishima. None wabyemera ukambera umwamikazi w'ukuri nkakwambika irikamba? Wakwemera ukitwa uwange nkaguha izina ryange?"
Ganza yaratunguwe cyane muburyo bukomeye yipfuka kumunwa n'ikiganza akiri kwibaza icyo yakora, Yvan nawe yinjiye ntakindi akora uretse guhita nawe atera ivi aragije akuramo impeta nziza cyane ati:" Ganza nara kwihebeye nkukunda ntawe ubimatiye, umutima wagukunzi n'uwo utsabye kuguha impeta. Ese uremera ufatanya urugendo najye tujyane mu isi yurukundo twembi? Ni wemera, nkufitiye gift ndaguteguriye."
yavuze uko akora mumufuka akuramo nkonacye y'imodoka ati:" iyi ni kado yimodoka na nguteguriye igihe uri bube wemeye ko nkwambika iyi mpeta ku kiganza cyawe maze yitwe iyawe nawe witwe uwajye iteka ryose. Kandi n'unyemerera nzaguha ibirenze ibi nkurinde kwifuza."
Ganza yitegereje Jackson ufite impeta nabwo ihendutse, anitegereza Yvan ufite impeta nziza na konacye y'imodoka abafunga amaso aragije atera intabwe yegera...........................
......................
.............................loading part...25
.
yegera nde?
ese arahitamo Jackson ufite impeta gusa cyangwa arahitamo Yvan umuha n'imodoka?
ari nkawe waha nde ikiganza ngo akwambike impeta , kubera iki ariwe wahitamo?
ishyire mukimbo cya Ganza buriya wa kora iki?
.
like na share ubundi nze dukomeza.
.
|::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::|
Comments