logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWIZERWA EP09

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
duheruka jackson abajije Ganza niba yakwemera kumubera umukunzi. Ese koko Ganza arabyemera?
.
inkuru ya navio kki dable le.
.
urukundo rugira ayarwo kandi ngo uwo ukunda uramutetesha. Ese hari uwayoberwa ahari urukundo? Cyangwa se hari uwabasha guhisha urukundo? Hoya. Kuko urebye mu maso ya Ganza ubwe niyo atavuga uburyo areba jackson ubwabyo byari bifite igisubizo.
Ganza yamaze akanya atekereza aragije afunga amaso yitsa umutima ati:" nanjye ndagukunda jackson. Nari negereje umunsi nkuyu ubitsaba. Buri uko twahuranga nahoraga nifuza kumva iryo jambo mu matwi yange. Nahoraga nshaka kubazwa icyo kibazo nawe. Icyakubwira uburyo nishimye wamenya agaciro maye uyu mwanya."
Jackson nawe wari wishimye areba Ganza mumaso umwanya munini atavuga agezeho ati:" urakoze Ganza. Nanjye ndagusezeranya sinzatuma wicuza kuri iki cyemezo ufashe, ntamwanya namuto uzigera unatekereza uti iyo menya. Nzakurinda kubabara, gushavura byo bizaba kirazira kuri wowe. Nzatuma umenya ubusobanuro bw'ijambo urukundo, kuko giye kurugutuzamo iteka ryose. Ntagikomeye ikajana cyabasha kuzadutanya , kuko urwo nkukunda ruzahora ruba rushya. amagambo meza atagira ingano niyo uzahora wiyumvira mumatwi yawe kuko marayika. Iteka uzajya usanga ishusho yawe mumboni yamaso yange kuko nkubitse mumutima wange."
Ganza ati:" urakoze nukuri nange nzagukunda uko bikwiye."
Jackson ati:" numvaga ntagusigusiga kuko nkubu turi kumwe mbanezerewe. Ariko nyemerera nahe nduhuke ejo nzabone uko jya mumugi."
Ganza ati:" ntakibazo n'ubu urakoze nzaza nza kugusura."
.
.
sasa reka twiyizire murugo kwa nyabyenda yvan na mama we bari kuganira arinako bafata amafuguro.
Mama yvan ati:" n'umugeza ku ishuri ,ugende umukotereze ibihumbi ijana muri katine yo kujya yifashisha."
yvan ati:" nonese mama ayo niyaba ari menshi? Nyamara mbona uburyo dutetesha yvet azageraho akaba agacucu."
mama yvet ati:" yvan urasetsa tubaye tutabikoze noneho so yakwica abantu aramutse abyumvise." 
yvan ati:" mama hari ibyo papa akora nange nkabona ni bibi. Bundi ko yaguze iriya nzu ya karangwa bo bagiyehe."
Mama yvet ati:" ndaka wa mwana we."
aragije ahita ahaguruka ati:" reka bwire mushiki wawe aza mugende."
yvan ati:" nyamara mbona papa ari umuhemo nubwo tujya kubivugaho mukagenda."
mama yvet ati:" ibyo bireke kuko ntanicyo biri bukumarire icyaba kiza n'uko waceceka hagataho ataza akakumva."
yvan ati:" kera papa na karagwa bari inshuti ndetse ni kenshi karagwa yadutabaye none kuki we yamuhemukiye?
.
mama yvet ntakindi yavuze yaramwihoreye aragije aragenda bidatinze yagarukanye na yvet ni ibikapu babishyira mumodoka aragije ati:" umva yvan ndakwiginze ukore ibyo nakubwiye ."
yvan ati:" ndabikora mama ariko ni ukuri ndaza tuvugane biriya bintu tubisubiremo."
mama yvet avuga akata agenda ajya munzu ati:" mugire urugendo rwiza."
yvet ati:" mama ndagirango nkubwire ibi kuri visite ntimukaze."
mama yvet waruri kwinjira arahagarara arahindukira buhoro buhoro ati:" kubera ikise yvet?"
yvet ati:" mama wowe Ntukaze hajye haza papa na yvan gusa."
yvan ati:" kubera ikise mama we ataza?"
yvet ati:" erega mama arashaje cyane aramutse aje abandi bana batseka."
mama yvet araseka yvan we ati:" ariko yvé, ubona utari akagoryi? Wa mureziwe mama arashaje kuburyo ataza ku ishuri kugusura?
yvet ati:" urabona se atarakanyaraye mu maso."
yvan ati:" ziba aho se nyine."
mama yvet ati:" umva yvæ, mwitongana mureka n'ubundi aranduhuye. Umva rate yvé, sinzahaza humura maze abandi ntibazaguseke."
.
sasa bidatinze bicaye mu modoka yvan aragije arayikata itagira kugenda mama yvet nawe akomeza guhagarara abitegereza bamaze kurenga urugo arimyoza arakata asubira munsu.
sasa bo bakomeje kugenda arinako bacecetse yvan aragije ashyiramo akaziki bagenda bumva."
.
.
sasa kurundi ruhande Ganza yasizeye jackson cyane ko bwari bugorobye Ganza ati:" uzagire urugendo rwiza sheri, kandi ndagusegera Imana izagufashe ubone akazi."
Jackson ati:" urakoze sheri. Gusa ndumva nagiye kugukumbura tutaratandukana."
Ganza ati:" uze gukoresha uburyo umvugisha."
Jackson ati:" izo ni inshingano zange singobwa ngo ubitsabe."
Ganza aratambuka aramusoma ati:" bye rero kandi urakoze."
Jackson ati:" yego nawe urakoze cyane kandi ugire umugoroba muhire." aragije afata inzira arataha."
.
.
sasa tuze mukigo cyaho yvet yiga, ni ikigo cyubakitse gifite inyubako za etaje harimo abanyeshuri benshi bamaze kuhagera sasa aho yvet ari mu ishuri arikumwe n'umukobwa tutaramenya izina bari kuganira uwo mukobwa ati:" ariko we kutamaye amakuru , ngo papa wa mukundwa yarapfuye?"
Yvet ati:" ariko Liza tuvuge ko utarubizi koko?"
Liza ati:" nyine nabyumvishe ho ariko nari ntarabyizera. Ubwo se we azagaruka kwiga."
Yvet ati:" sinzi ubuse babona ubushobozi?"
Liza ati:" sinumvaga bavuga ngo barakize ra?"
Yvet ati:" ayo makuru ntakivugwa, ubu babaye abatindi mubandi."
Liza ati:" yawe mugiriye impuhwe pe. Ubuse niba atazagaruka none ho cloude aratereta nde?"
Yvet ati:" yego we uziko aribyo! Yajyaga yirata ngo niwe ufite umukunzi mwiza muriki kigo none ho ubu azogera kuvuga."
Liza ati:" reka tujye kureba ko cloude yaje tumurerereze."
Yvet ati:" tugende wamugani nari nkumbuye no kunyuzura wenda ubu sinabura akaruru mura nako."
Liza ati:" kunyuzura ariko byavuyeho ubikoze ni bakwirukana?"
Yvet ati:" papa ubugubu afite imigabane muri iki kigo banyirukana bahereyehe?"
Liza ati:" okey! Niba aruko bimeze uragurira akantu muri katine."
Yvet ati:" reka tugende. Naho ibyo kukugurira ntakibazo pe. Ubuse ibihumbi ijana bishyuye nzabimara?"
Liza ati:" sha ndumva ntanzara iza twica."
yvet ati:" we dore chris."
Liza ati:" chris mbona ntamwanya akima ngo arashaka ko turyamana ntinabikora ngo aramenyako ntamukunda."
Yvet ati:" wazamuhaye se nubibyimbana bizakumarira iki? Icyambere cyo chris aragukunda igindi mbona ari umwizerwa."
Liza ati:" kumuha bizaterwa nawe kuko ntanaho nahera mbihakana turi kumwe. Ariko nawe rero appler aragukunda."
yvet ati:" Appler ndamukunda cyane cyane ariko ubyumvi ankorera ibitagaza nkanyurwa."
Liza ati:" reka tugende wana."
.
.
sasa kurundi ruhande ni mumasaha ya mugitondo mukundwa na murerwa nabo bazindutse bajya kwiga cyane ko wari wo munsi wambere bagiye kwiga mukigo bakazajya bataha murugo ni mugoroba banyuze kuri jackson we witeguraga kujya mu mugi baramusezera bajya kwiga.
bidatinze jackson nawe yafashe imbaga arasezera mama we ati:" nyumva jackson . Aho Ugiye gusaba akazi ni mubanzi bacu urabizi uzabitondere rero."
Jackson ati:" humura mama. Ndabazi kandi nzi ntibyo badukoreye icyambere kijyanyeyo ni ugushaka akazi si ukwihorera."
Shariloti ati:" sawa ugire urugendo ruhire turaza kuvugana."
Jackson arashimira aragije afata inzira aragenda.....................
..........................
...............................loading part....10
.
ese aragera mu mugi amahoro?
ese yvan groupe baramuha akazi?
Asize Ganza bagikundana birahererahe?
.
dusubire kuwa kane.
shaka agakurikira kuri page yitwa navio nv present
.
|::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::::::::|

Comments