logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWIZERWA EP19

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Inkuru ya Navio kki dable le. Mbahaye ikaze.
.
Kwikanga gutunguranye cyane mu maso ya Betty byahise bigaragarira Jackson. Betty avuga asa nkutizeye ibyo abona ati:" oya Jackson ntibishoboka."
Jackson ati:" umva Betty uri kuninza nyamara mfite ikindi nagakoze. Rero kingura naha cyangwa mbabwire barukureho."
Betty ati:" ariko Jackso, wampaye iri joro ko ntari butume wicuza?"
Jackson ati:" Betty watsabye ko nza tugasangira nabikoze. Kuki ushaka kunyaka ibya mirenge kandi uziko bitakunda? Ibyo urabizi sinabikora, rero please ndeka nahe."
Betty avuga asa nkumwegera ati:" sinatuma utsiga jackso, ubu nutsiga ndaba ne?"
Jackson avuga amuhunga ati:" winyegera Betty. Ndagusabye winyejyera. Niba udashaka gukingura reka mbabwire barukureho."
Betty ati:" ariko Jackso, ko mbona nawe ubishaka kuki utari kunyumva koko? Ndakwiginze irukana ziriya bwa zawe hano ubundi ndagufasha nkukize iryo pfa."
Jackson ati:" winukira abantu. Bubahire icyo baricyo nkuko nange mbubaha. Ndakubaza bwanyuma Betty. Urakingura cyangwa ntukingura?"
Betty ati:" sinyingura."
Jackson ati:" sawa."
ntibyatinze Jackson yahise afata telephone ati:" umva alex murukureho mbone uburyo tsohoka kandi vuba."
ntibyatinze Betty yarebye mukirahure mukureba hanze abona baba gabo bazanye ikibuye kinini bagiye kugikubita kurugi Betty ati:" eeeh! Have Jackson basi reka ndakingura."
Jackson ati:" gira vuba nitahire kandi kugaruka aha vuba ibyibagirwe dore uba unduhije."
.
.
sasa kurundi ruhande, Ganza araryamye gusa ari kuri telephone ntiwamenya umuntu bari kuvugana.
Ganza ati:" njye ndumva ntagitunguranye kirimo kuba mukunda n'ikimwe nuko nawe ukunda abandi Muho, kandi ujya guhitamo wakoresheje amahitamo yawe."
Muhoza ati:" Ganza uri inshuti yanjye ikomeye cyane ndetse nifuza kuzambarira mubukwe bwe. rero hitamo neza ndibizi nawe ntiwakanga kuzabaho neza."
Ganza ati:" ese bundi muho, urumva nahitamo ndi hagati ya Yvan na Jackson?"
Muhoza ati:" njye mba numva wahitamo Yvan kuko afite amafaranga ntanzara cyangwa umwanda byazakugeraho. Ahantu heza ku isi mwazajya muhasohokera. Urukundo rufite ifaranga rurakura cyane."
Ganza asekamo ati:" uribeshya cyane muho, urukundo si amafaranga, urukundo n'ugufashanya. Urukundo yo ruhari ubutunzi muba mubufite. Ushobora kumukunda ukurikiya amafaranga ariko 50% ntimwarambana. Hagati yanyu ntamasaziro yaba ahari igihe ntarukundo mufite. Jackson ndamukunda niyo yakena nyuma yabandi azahora ari umukunzi wanjye iteka. Yamisemo mubandi ansaba ukuboko ngo dufatanye inzira y'urukundo ndamwubaha kandi nange aranyubaha ndetse nzi neza ko ankunda kurusha uko nikunda. Aranyizera nkamwizera ikiruta ibyo byaba ari amahana."
Muhoza ati:" ariko se Ganza, kubizi hari I love you inzara itema amara? Ijambo ndagukunda riza munezerewe urakeka waba wambaye ubushwambagara uhorana ivu munzara, reka reka imbyiro mu maso agakekako ndagukunda yakongera kuza mukanwa ke?"
Ganza ati:" Jackson arankunda nkanyurwa mwubahire icyo rero. Jya kumukunda ntabutunzi nashigiyeho kuko sibwo nashakaga ahubwo ahubwo nashakaga urukundo none yarumpaye atitangiye itama. Ndamukunda kandi mpamya neza ko bizarama iteka."
.
.
kumbe uwo Jackson ari gutaka nibwo we akibasha kwikura mukanwa k'impyisi kuko nibwo Betty agikingura.
Alex na mugenzi we batuguwe no gusanga bossi wabo Jackson yari kumwe n'umukobwa wambaye imyenda y'imbere gusa bikanze mo ubundi bararebana. Bakiri ku ibazo kubyo babona, Betty ati:" gusa urambabaje Jackso, umunsi wari watangiye neza none utumye usoza nabi. Sinzawukumbura pe!"
Jackson ati:" nice night nshuti kandi thanks kuba unyumvishe. Humura uribumere neza kuruta uko twari bube twajyanye koga. Urare neza kandi urote Imana."
Betty nkuwishe n'amasoni ahita akinga yegama kurungi amara akanya atekereza mu mutima ati:" ariko ubanza nasaze? Ubu ndi muzima koko? Gute nigingira umuntu kumufasha? Apu! Reka mureke. Ariko nanone Jackso ni mwiza"
asekamo ava kurungi atambuka yengera muntebe aricara asuka icyo kunywa aranywa akomeza kwisetsa.
.
.
sasa kurundi ruhande Mama yvan yazanye Yvet mu cyumba cye bicara kuburiri bundi batangira kuganira.
Mama yvan ati:" ariko se Yve, ugira ubwenge? Kangahe ntakubwiye ariko ukanyimpa amatwi ngo yebaba mama ndaje ngo iyo ndikumwe n'umuhungu mba nuje, ngo sinzi maji bagira mukuruhura abantu. Ariko basi ubu uri kumva za nama najyaga nkugira ukanyimpa amatwi ngo urashaka kumva so. Gende muzane noneho se bwo niwe ushaka kumva?"
Yvet avuga arira ati:" oya mama ndakwiginze basi nyumva. Ndakwiginze mbwira icyo nakora."
Mama yvan ati:" ubuse bwo inama zange wazumva ra?....ariko nagazwa n'ubujiji mugira mukamera nk'abadatekereza. Umuntu n'ukubabona mugihagararo ariko mumutwe muri vide? ... Oya mama ndakwiginze mbwira icyo nakora. .... Yego ye, wibutse ibitereko ntacyo biri bukumarire. Niko wibutse kubanga ingata aruko ibyo wagombaga kwikorera umaze kubimena? Umva Yve, ntako nakugize guhera none ubage wifashe. Tuza wumve bya byishimo na ya maji wabwiraga ngo abahungu bagira. Maze ugende utukure nkurunyanya rwahishiye ujye muri tegerezaaah amezi cyenda nashira wibaruke ube nkabandi babyeyi. Ubu inzozi zawe ntizipfuye? Reba uvuye mu ishuri nyamara umuhungu wayiguteye we arigaramiyi ari kwiga yiturije ejo azaba ukomeye yitonde akore atere imbere mugihe wowe uzaba uri gutoba amabyi umwana wawe azaba yandagaje ahagaha. Reba agahina uteye papa wawe` ariko yve, ntunagira impuhwe?"
Yvet arira ati:" Mama n'ukuri mbasabye imbabazi. Basi mumfashe iyinda nyikuremo."
Mama yvan ati:" ceceka aho. Umva icyo gitekerezo ukibagirwe wicare hamwe utuje paka ubyaye kuko sinagushyigikira. Abaze noneho uyikuyemo ukiyicira umwana wawe nyuma bikakuviramo ubugumba ntuzogere kubyara. Tuza utetere mumunezero washatse, utuze uzarere ube umubyeyi nkabandi kandi ijoro ryiza dusubire mugitondo."
ntibyatinze mama yvet yahise ahaguruka ubundi afata inzira yigira ku iryamira , Yvet we asigara aboroga ahamagara mama we aramwihorera aringendera.
.
.
amagambo yuzuye urugwiro , urukumbuzi, n'ibyishimo, nibyo bigaragara mu maso ya Jackson birumvikana ari kuvugisha Umwamikazi we, byishimo bye, indahiro arahirira inshuti n'ababyeyi ikiganiro cyaryoye.
Jackson ati:" bitewe n'uko nkukumbuye ahari ninza tuzatinza amasaha Ganza, kuko sinzatuma dutandukana."
Ganza ati:" ukaba wumvako tuzamarana umunsi wose?"
Jackson ati:" cyane ahubwo ibihe byose."
Ganza ati:" i!ih!
Jackson ati:" erega ndagukumbuye maze ndumva twageza ejo turi kumwe."
Ganza ati:" oya sha ndanze rekaryame ndumva ibitotsi ari byose ni ahejo............................
......................
...........................loading part....20
.
uti ahejo. Abandi bana disi!
hagati aho Yvet yihangane kubiri kumubaho. Ariko se buriya Mama we amagambo amubwiye yarakwiye cyangwa araregereye?
dusubire ubukurikiye.
.
|:::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::|

Comments