Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Inkuru ya Navio kki dable le. Mbahaye ikaze.
.
Papa Yvan ntiyihanganye yahise ahaguruka ashikuza Yvet aho yari yicaye ntagutinda amukubita urushyi rwambere ati:" Wakagoryi we , wa gacucu we ni ryari ntakubujije gukururana n'abahungu? Hari icyo washatse aha murugo ngo ukibure? Bureka ariko urambona."
Yvet n'ubwoba bwinshi avuga apfukamye anarira ati:" n'ukuri mbabarira papa. Ndemera amakosa yose nakoze zinzogera."
Mama yvan we yari yumiwe atakivuga uretse kureba gusa yvan we yari yubitse umutwe kumeza.
Papa yvan cyangwa se umwite Nyabyenda yasohotse hanze gato agufatira umwase aza yinjira awukubita yvet kumatako ati:" Wakagoryi we amafaranga nagutanzeho wiga urayazi? Ndaje nkukubite nushaka iyo nda ikuvemo."
Nyabyenda yazamuye umwase w'urukwi awumanurira ku gahanga ka yvet......
.
.
sasa kurundi ruhande n'imumasaha y'ijoro Betty yagiye mucyumba cye kuzana ibinini agaruka akenyeye isume ahereza Jackson ibinini amuhereza n'amazi ati:" Humura n'abushake biri butume tugira."
Jackson yatamiye ikinini agiye kunywa amazi yumva telephone ye irasonnye ahita amera nk'uwikanze aritsamura ikinini kiratakara. Mukureba kuri telephone abona ni message yarije.
Betty ahita amwambura telephone ati:" Zana imbe nyigufashije ubanze winywere ibinini."
akiyijyana telephone irogera irasona ati:" ariko nkubu uyu Rwigara arakubaza iki?"
ahita amukupa Jackson ati:" wareka se basi nkavugana nawe akanya?"
Betty ati:" Jackso, banza anywe ikinini ndahita muguha muvugane."
Jackson agiye kuvuga yumva telephone ye irogeye irasonnye,
Betty ati:" reka mwitabe mu mbwire ko utaboneka vuba."
bidatinze Betty yaramufashe ati:" ntabwo Jackson aboneka vuba wihangane uze kogera."
Betty yavuze uko aziko ari Rwigara ambwira gusa yatunguwe no kumva ari ijwi ry'umukobwa avuga ati:" yaba ari mubiki se? Aracyari mukazi?"
Betty nawe mbere yogusubiza abanza kureba umuhamagaye nyuma ati:" umva Ganza turiku.......
atararagiza Jackson ahita amushikuza telephone ati:" umeze ute rata sheri?"
Ganza ati:" ndagukumbuye cyane. Uwo mukobwa ninde?"
Jackson ati:" n'umukobwa dukorana kukazi bamwita Betty twari kumwe twiga kubya kazi."
Ganza ati:" noneho urahuze mbe nkuretse?"
Jackson ati:" niyo naba ndimukazi kampemba agana iki, nakareka nkavugana nawe rukundo rwanjye."
Ganza ati:" urakoze kunyereka ko unzirikana. Hanyuma wampamagara ko nt'amayinite mfite?"
Jackson ati:" okey reka nze mpite nkuhamagara."
Ganza ahita akupa Betty we ati:" ariko nkuwo mukobwa uba aturogoye n'uwahe?"
Jackson ati:" uyu ni we mwamikazi wanjye, indahiro yanjye ndetse akaba kwishima kwange."
Betty ati:" okey, ngaho inywere ikinini jackso, twigire koga."
Jackson akora kuntebe afata ikote ati:" urihangana mise genda ubwo tuzogana ibutaha."
Betty ati:" ariko jackso,....
Jackson ati:" urihangana ubu ampamagaye anyeneye."
Betty ati:" ariko nange ndagukeneye."
Jackson avuga agana kumuryango ati:" ndabibona kandi ndabyumva ariko niwe nyeneye kumva."
Betty wari wishimye ahita ahindura isura ati:" okey urajyahe se kaho hakinze? Ninge ufite urufuguzo ndakigura aruko tumaze koga."
Jackson warumaze kugera kumuryango ati:" ariko Betty.......
Betty warumaze gukuramo isume asigaranye ikariso n'isutiye gusa agenda agana aho Jackson ahagaze amugeze iruhande atagira kumufugurira ibipesu by'ishati ati:" naguhaye umwanya wanjye wose kugirango basi ungume iruhande. Ndaguha agaciro nkuhe nicyo ushaka ariko ugumane nanjye irijoro. Ndagufata neza uko bikwiye ariko nawe unyereke ko ubicyeneye."
Jackson aramusunika ati:" jya kure Betty. Kandi uzatuma ibutaha nagaruka?"
Betty yahise aza amusanga yihuta ahita amusoma kugufu avuga ameze nkurira ati:" ndagukunda jackso, nukuri kandi."
Jackson ahita amwiyaka ajya kurugi arakurura rwanga gukinguka ati:" okey niba unkunda koko kigura gende nzagaruka ibutaha."
Betty afata urufugusa arushyira imbere mu ikariso ati:" ngwino urutore ukingure."
Jackson agiye kuvuga yumva telephone irasonnye arebye umuhamagaye abona n'umwe muri babasore bamurinda ati:" bosi hari ikibazo ufite aho munzu ko numva mumeze nkuri gutongana?"
Jackson ati:" oya alex nigira ikibazo ndababwira."
Jackson ahita akupa Betty ati:" waza agutora urufuguzo ukagenda?"
Jackson ati:" Betty urakingura cyangwa ntukingura?"
Betty ati:" ndakigura aruko tumaze koga."
Jackson ati:" ambo, niba ukunda urugi rwawe kingura cyangwa umbwire nshake abarukuraho."
Betty araseka ati:" urabona se muri irijoro arinde wabona urukuraho?"
.
.
reka tuve aho gato tuze kurundi ruhande nabwo n'imumasaha yijoro iwabo wa Jackson bo bari kumeza ntacyo bitayeho.
gusa Mukundwa afite ubwoba ko Murerwa avuga ibyo yabonye ari kurya ubona ko nta peti afite.
Shariloti mama wabo ati:" Muku , kombona utarya ntibyakuryoheye noneho ko nziko aribyo ukunda?"
Mukundwa ati:" oya mama ahubwo nuko numva munda mpaze."
Shariloti ati:" nonese wariye iki muku , cyatumye wanga kurya igitoki n'ukuntu ugikunda."
Mukundwa ati:" ndumva munda naguwe nabi n'ibiryo byo ku ishuri."
Murerwa ati:" ubwo wenda byo wabiriye."
Mukundwa ati:" bundi wagiye ureka gushyomoka aho wowe."
Murerwa ati:" reka mbivuge. Rata mama w'amuhungu ujya ukunda kuza kumureba buri gitondo n'umwibuka?"
Mukundwa ati:" mama rata ibyo akubwira byose arakubeshya."
Shariloti ati:" reka nyine ambeshye numve."
Mukundwa avuga arira ati:" bundi se gukundwa n'icyaha? Kuba ankunda n'ikosa se?"
Shariloti ati:" umh! Nonese kurize ibyo byogukundwa n'icyaha n'amakosa ubizanye ute?"
Mukundwa ati:" ntacyo reka mbikwibwirire. Mama uriya muhungu arankunda kandi nanjye ndamukunda rero niba gukundana ari amakosa mubimpore."
Shariloti ati:" gukundwa no gukunda namakosa abirimo."
Murerwa ati:" nonese mama kureka umuhungu akagukorakora kugeza naho agera mugitsina cyawe byo ntabwo ari ikosa?"
Shariloti ati:" ceceka aho mure, urabizi ko nababujije kureka umuhungu akabakorakora ninde murimwe wabirenzeho?"
Mukundwa yahise agira ubwoba bwinshi Murerwa we ati:" ntawe nuko nabazaga."
Shariloti ati:" yego gukundana ntamakosa abirimo, ariko umuhungu wagukorakoye umubiri wose akagera no mugitsina cyawe ntaba agukunda ahubwo aba ashaka ko muryamana gusa ibyanyu bikaragirira aho."
Mukundwa ati:" nonese mama ushatse kuvuga ko ntawabikora agukunda?"
Shariloti ati:" barahari ariko ni bacye cyane."
.
.
sasa kurundi ruhande umuriro watse kwa Nyabyenda , mama yvan yafashe umwase Nyabyenda yaragiye gukubita Yvet, ati: rekeraho utamwica nyabye, n'ubwo yakoze ikosa ariko n'umwana wacu. Yego yakoze ikosa kandi rikomeye ariko kumukubita ushaka kumwica siwo muti wikibazo."
Nyabyenda ati:" reka nkice kano gashinzi ngashinguremo ubwo bushinzi bugashinzemo."
Mama yvan amwambura umwase ara wujugunya ati:" jya kuryama ndasigara mwibariza."
.
.
sasa kurundi ruhande, Betty na nizi saha yanze gukingura Jackson ati:" niba wanze gukigura wiregere ibigiye kuba kurugi rwawe."
Betty araseka ntiyagira icyo avuga Jackson we afata telephone arahamagara ati:" umva alex mwashobora gukuraho urugi ra?"
Alex ati:" cyane bosi ibyo biroroshye."
Jackson ati:" muze murukureho mbone uko tsohoka rero."
Betty araseka ati:" ubwo urabona ndi injiji utera ubwoba jackso?"
ubwo yabivugaga atarareba kumuryango arebye yo atugurwa no kubona abagabo babiri imbere y'umuryango.............................
..........................
.................................loading part...19
.
ese urugi bararwica cyangwa arakigura?
Mama yvan kuki ashyigikiye yvet?
hagati aho shariloti atwiciye inzira twe abahungu. Murabona ibyo yavuze aribyo rata bashiki bacu?
.
|::::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::::|
Comments