logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWIZERWA EP21

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
ni mu masaha y'umugoroba kukigo aho Mukundwa na Murerwa biga, abanyeshuri bari kunyuranamo bataha. Mu ishuri Mukundwa yiga mo abanyeshuri bose batashye niwe na Eric gusa basigaye mo . Eric yamufashe amubuza kugenda.
Mukundwa ati:" s'ubwo waretse nkataha!"
Eric ati:" narinkukumbuye n'ukuri nyeneye ko basi tuganira umwanya niyo waba muto."
Mukundwa ati:" ariko twirirwanye ubuse urukumbuzi nirwashize?"
Eric ati:" kubera urukundo nkukunda, iyo turi kumwe tutaruganiraho nkukumbura turi kumwe. Iyo utanyita sherie cyangwa ngo unyite bea mba mbona undikure cyane. N'ukuri ndagukunda cyane Muku, ndetse mbanumva twahorana ukamora hafi."
Mukundwa ati:" reka nahe jye gukora dore ejo ni ku isabato buriya akazi mama kamubanye kenshi uzaze utsure ejo sibyo?"
Eric aramwegera cyane anyuza amaboko mumbavu amufata kunda aramukurura aramwiyegereza ati:" ndakwiginze mpa iminota mike."
Mukundwa ati:" itanu."
Eric ati:" okey ntacyo. Ubwo uzi ukuntu narinkumbuye kukubona utuje nkuku?"
Mukundwa ati:" sha reka nahe!"
Eric ati:" ubuse itanu irashize?"
Mukundwa ati:" Murerwa ansize bankubita mbabarira nahe ejo uzaze unsure."
Eric ati:" ndabyemeye ariko banza umpe akambizu."
Mukundwa araceceka, Eric we agenda amwegera atangira kumusoma arinako agenda amukorakora kubibero agenda azamuka agiye gukora mu myanya y'ibanga mukundwa aramwiyaka ati:" Oya Eric. Bundi koko urankunda?"
Eric ati:" cyane birenze uko nikunda."
Mukundwa ati:" niba unkunda rero ntuzojyere gukora mumyanya yange yibanga ukundi."
Eric ati:" birakubangamira se? Niba bikubangamira sinzogera yego?"
Mukundwa avuga ahaguruka ati:" reka nahe ubwo ni ahejo."
Eric amufata ukuboko ati:" s'ubwo wareka."
Mukundwa ati:" Eri, urankunda?"
Eric ati:" cyane birenze uko n'ikunda."
Mukundwa ati:" reka rero nahe."
Eric amara akanya atekereza ati:" uyu munsi sinzi ikintu wabaye iteka mbere nabonaga nawe ubikunda ariko nacyo reka nizereko ejo uzama akanya."
.
.
sasa reka twiyizire kurundi ruhande hari abirukanwe bari kuzinga ibyabo bitegura gusohoka ndavuga Jackson na Betty bari kuzinga bitegura gusohoka.
Betty avuga arira ati:" byose niwowe wabiteye."
Jackson asa nkurekera gukora ibyo yakoraga Betty we arakomeza ati:" Murugo iwacu turi abakene nyuma yabandi. Papa yarapfuye nabanaga na mama na barumuna banjye babiri ndetse na musaza wanjye muto. Bose bari batunzwe na akazi nakoraga. None reba utumye banyirukana . Ubuse ndabahone ntakazi mfite? Ndajye imbere ya mama mubwira ko banyirukaniye iki?"
Jackson afata igikapu arakata amugeze irukande amuhereza agakarita ati:" ibibazo uri kwibaza, bifite ibisubizo humura. Kandi ibisubizo by'ibibazo wibaza ujye ubitega Imana wirigire kandi wizeye kuko Ntamuntu wo kwizerwa uretse Imana yonyine. Iyo wizeye Imana wizera nabantu kubwayo. Rero sinkusabye ngo unyizera ariko unyizera kubwimana. Wowe kucyumweru uzahamagara nimero ziri kuriyo karita, wenda hari icyo Imana izaba yakoze. Kandi ugire ijoro ryiza na week-end nziza."
Betty yitegereje agakarita Jackson amuhaye, Jackson we amusoma kwitama Betty arikanga Jackson ati:" bye dusubire kucyumweru."
Aragije arasohoka Betty we asigara yibaza kukambizu amuhaye, abika Ikarita nawe arasohoka.
Jackson uko yagasohotse ahura na Yvan aramwitambika ati:" kuba mwirukanwe si kubwa papa ngo ugende umwitwaye mu mutwe ahubwo ni kubwa Ganza. Byaba byiza rero umugendeye kure."
Jackson ntiyavuga amuca kuruhande aramubererekera arigendera.
.
.
sasa kurundi ruhande hari undi nawe watagiye gucangwa n'ibibazo ndavuga Niyonkuru basabye miriyoni 40 ari kwiyahuza inzoga akiri aho Nyabyenda amwicara imbere ati:" iyo umuntu anywa amacupa atatu agataha kandi akayankwa atuje. Ariko wewe ubanza wungutse cyane kuko ndabona ari amacupa 30 umaze kunywa."
Niyonkuru avuga ururimi rutava mukanwa ati:" bajya bavuga ngo harigihe utega umutego ukagushibukana nkabihakana ariko koko burya niko biri."
Nyabyenda ati:" wateze ngarama se cyangwa macuri? Ko nziko ukaze mugutegana imitego ni uwuhe wagushibukanye?"
Niyonkuru ati:" cya mama ange sha!"
Nyabyenda ati:" yarishyuwe ariko kandi ayo twumvikanye agarutse ate muri business yawe?"
Niyonkuru ati:" nagiyeyo kwifasha nkibisanzwe maze aranyakira anyitaho koko,"
Nyabyenda ati:" hanyuma?"
Niyonkuru ati:" miriyoni mirongo ine nizo yaciye."
Nyabyenda akibyumva asubiza intebe inyuma Niyonkuru we arakomeza ati:" none sha aho nyakura nahabuze. Ahubwo ncuti yanjye nkunda ndakwiginze nguriza Miriyoni makumyabiri nzazikwishyura."
Nyabyenda ati:" njye ntamafaranga yo gupfa ubusa gira Niyonku, niba uyashaka reka ngure imigabane yawe uve muri ruriya ruganda maze ugende w'ishyura uwo munyenga wariye."
Niyonkuru ati:" nanone kugurisha imigabane wapi ntabwo byo nabikora. Ahubwo wowe nguriza maze nzakwishyure."
Nyabyenda ati:" genda ubage wifashe kuko unajyayo ntiwabwiye."
Niyonkuru ati:" Nyabyenda koko kuri inshuti yanjye wangurije koko ko nzakwishyura."
Nyabyenda ati:" fata miriyoni 30 uve muruganda ugende ntuzagaruke ukundi."
Niyonkuru ati:" wapi ntabwo ngurisha umugabane wajye. "
Nyabyenda ahita ahaguruka ati:" genda rero wifashe."
.
.
sasa kurundi ruhande Mukundwa yacitse Eric ubundi nawe asohoka mukigo kugera hanze yikigo asanga Murerwa yamutegereje.
Mukundwa ati:" ese uracyari hano?"
Murerwa ati:" narindiriye ko baragiza kugukorakora maze ngo uze dutahe."
Mukundwa ati:" ibyo nabiretse sanatuma yogera kubikora."
Murerwa ati:" hanyuma se warugikora iki?"
Mukundwa ati:" yego twari kumwe ariko ntabyo twakoze."
Murerwa ati:" reka byize ubwo nabwo wemeye ko mwari kumwe mbere ntiwabyemeraga."
Mukundwa ati:" reka dutahe tujye gufasha mama ubu imirimo yamubanye myinshi."
.
.
sasa kurundi ruhande Jackson yageze muruganda Rwa papa we nkibisanzwe n'ukicara kuntebe ikakujyana yageze mucyumba Rwigara ahita ahamusanga.
Jackson ati:" ubu ndamanutse sinziko nzagaruka vuba."
Rwigara ati:" ahubwo se ko utashye kare amasaha akazi karagiriraho ataragera."
Jackson ati:" banyirukanye kuko nanze ko bagura uru ruganda."
Rwigara ati:" nyabyenda noneho yasaze ariko?"
Jackson ati:" nawe ibaze yaje anyina umujura ngo amafaranga twakoresheje dufugura uruganda niyo namwibye."
Rwigara ati:" bihorere bajyane akazi kaba. Ndaje tumanukane jye kuganira na Mama wawe tukwegurire uruganda."
.
.
sasa kurundi ruhande aho iwabo wa Ganza hari imodoka yahaparitse nziza koko ivuza amahoni cyane Ganza mugusohoka....................
...............
....................loading part...22
.
bigenda bite?
iyo modoka ije mo nde?
arashaka iki uwo?
ntuzacikwe.
ariko n'ukuri mukore share kugirango indi ijye ibanguka."
.
|::::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::::|

Comments