Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
.
duheruka hari umbwira jackson uko karagwa se apfuye. Ese koko yaba apfuye?
.
inkuru ya navio kki dable le
.
jackson yahise asohoka murugo yiruka mukugenda ageze kumuhanda ahita atega moto ahita ajya mumugi.
bidatinze mama we shaliroti yaje murugo asanga gashiki ke murerwa yicaye murugo
shaliroti ati:" ese mure, jackson yagiyehe?
murerwa ati:" yarari aha yitaba telephone mbona arikanze ahita asohoka yiruka ntakintu abwiye.".
shaliroti ati:" ubwo tumureke wenda hari aho aganye mukanya araba aje. Nonese mukundwa we arihe?"
akibaza uko hari ijwi ryavugiye munzu riti:" ndihano mama."
shaliroti ati:" sohoka dutegure ibyo kurya dore burije."
bidatinze hasohotse umukobwa mwiza kandi ubonako akeye koko! Ati:" ariko mama njye maze kurambirwa rwose mushake umukozi."
shaliroti ati:" yego ye. Umaze kurambirwa iki se ra?"
mukundwa ati:" mama rwose urabona twiriwe tumeza tuvuye mumaze mukanya gashize rwose turananiwe."
shaliroti ati:" ubuse utu twenda tugana gutya nitwo uri kuvugira ngo wakoze uraruha?"
mukundwa ati:" ariko mama nureba ko harimo amakuvurori ane?"
shaliroti ati:" rero nushake wikuremo ubwo bunebwe kuko rwose mwabaye bakuru ntamukoze nazana."
murerwa ati:" ariko se mama nigute twabaho ntamukozi dufite nakazi kaba hano? Ese bwo nitwigira kwiga uzasigara ugakora wenyine?"
shaliroti ati:" ujya kwiga he?
murerwa ati:" mumugi aho twigaga."
shaliroti ati:" harya aha ruguru ntashuri rihari ra?"
mukundwa ati:" ariko mama ubona twe twakwiga 9 years?"
shaliroti ati:" mwabuzwa niki kuyiga se?"
mukundwa ati:" nkuko mutatumye jackson ayiga kugeza aragije niko natwe mukwiye kubikora."
shaliroti ati:" ubuse ko yize murayo mashuri muri gushegera ubona ari akazi afite?"
mukundwa ati:" nawe nuko atagashaka aba yarakabonye."
shaliroti ati:" si ubwo bugoryi mukura muri ibyo bigo ngo ni iza internal."
mukundwa ati:" mama hariya barigisha cyane."
shaliroti ati:" ibyo tubireke kuko si wowe sitwe tubigena . Genda utegure amafuguro murerwa nawe abe agiye Kureba abandi bana bakina dore we kuva twaza naragera hanze yigipangu."
.
.
sasa twiyizire kurundi ruhande jackson yaje kwamuganga yiruka akihagera muganga ati:" si wowe muhungu wa karagwa sha?"
jackson ati:" cyane ninjye. Data ameze neza?"
muganga ati:" ufite amasaha make cyane mwana mutoya. Higisha amafaranga papa wawe avurwe akiro kuko nutinda aragucika umureba."
jackson ati:" ariko mumuvure data afite amafaranga nakira arabishyura."
muganga ati:" uri gukerererwa cyane dugomba kumuvura ari uko wamaze Kuyishyura."
jackson ati:" bundi se yabaye iki gituma avurwa aruko twishyuye? Dufite mituweri mwamuvura."
muganga ati:" wamwana we rero papa wawe akeneye gukorerwa operation yihutirwa akabarwa kuko impanuka yakoze byatumye avirira mwimbere nubu dufite ubwoba ko amaraso ari bugere mu bwonko kandi ni amasaha make akahagera naba atarabarwa."
jackson ati:" ariko mwakamuvuye. ese bundi amafaranga ni agahe twishyura?"
muganga ati:" miliyoni eshanu nizo zikenewe kugirango tumubange. ufite amasaha mirongo ine numunani nuba utarishyura papa wawe aragucika cyangwa abe ikimuga kiteka ryose aho atazogera kuvuga cyangwa ngo agenda ahubwo azajya ahora yicaye."
jackson ati:" ibyo byo kuba ikimuga ni byamubaho aribukire ndizeye."
muganga ati:" ntutishyura ugize Imana yaba ikimuga napfe kuko mirongo icyenda kwijana afate amahirwe yogupfa. Ahobwo wikwagiza igihe ubusa ubu wakabaye wagiye kuzana amafaranga."
jackson ati:" ahubwo se mwareka nkere uko data ameze aho ari?"
muganga ati:" sidukeneye abapfu babire mubitoro byacu. Kuko rwose ndabizi nezako umubonye uko ameze wahita ujya muri koma kandi kuyigukuramo byazatugora."
jackson yakomeje kwiginga ngo bamureke arebe papa gusa muganga yaramuhakaniye nawe agezeho arigendera jackson asigara yibaza icyo yakora arakibura bidatinze yafashe telephone ahamagara mama we ati:" umva mama hari icyo dukwiye gukora byihutirwa."
shaliroti ati:" urihe se ahubwo?"
jackson ati:" ubu ndi kwamuganga mumugi."
shaliroti ati:" mumugi kwamuganga gukora yo iki?"
jackson ati:" ibyo tubireke kuko sibyo Byihutirwa . Data yakoze impanuka bikomeye ubu ari mubitaro akenewe kubarwa kandi ngo arabarwa aruko twishyuye miliyoni eshanu rero nitutazishyura muganga yabwiye ko ashobora no gupfa."
shaliroti ati:" toka satani! Iyo mpanuka Nibwoko ki?
jackson ati:" nta makuru ahagije ndayibonaho gusa umenyeko amafaranga akenewe byihutirwa."
shaliroti ati:" oya mafaranga ni menshi ubona twayakurahe?"
jackson ati:" rero data araducika burundu burundu."
shaliroti ati:" rero ubu sinabona ukonza dore burije wowe genda kwa nyabyenda umuguze ayo mafaranga papa wawe abarwe ejo nzaza ndebe ukuntu twayabona tumwishyure."
jackson ati:" nonese mama wizeyeko ari buyame?"
shaliroti ati:" yari inshuti na papa wawe cyane rero ntiyaya kwima."
jackson ati:" rero ubwo reka gende ndebeko ayama ndaza kukubwira uko bimeze.
.
[ navio nv present and two arrow enterteinement nizo page ziri kukugezaho aka byaba byiza ukanze like na share kuri zo. ]
.
jackson yahise areba ukuntu yava aho bidatinze yageze hanze y'ifuriro ntanamafaranga yarafite ngo atege kamoto akiri aho yibaza uburyo agiye kugenda na amaguru, Rwigara wa mugabo twatagiranye agira inama papa we yahise aza aramwegera aramusuhuza ati:" uvuye kwamuganga se papa wawe ameze ate?"
jackson ati:" wapi nuwo gupfa."
Rwigara ati:" byashoboka gute? Nonese ugiyehe?
jackson ati:" giye kureba nyabyenda ngo ndebeko yaguriza amafaranga data abarwe."
Rwigara ati:" reka nze tujyane nubundi ntakintu narigiye gukora."
.
.
sasa kurundi ruhande murerwa we yarari gukukina nabandi bana hari umukobwa wamwegereye bari mukigero kimwe ati:" witwa nde?"
murerwa ati:" nitwa murerwa wowe?
undi ati:" nitwa kariza."
Murewa ati:" ufite akazina keza. Uriga se?"
kariza ati:" yego wowe se?"
murerwa ati:" yego nanjye ndiga. Wiga he se?"
kariza ati:" niga muri iki kigo kiraha ruguru muwakabiri. Wowe se wigahe?"
murerwa ati:" njye urabyumva sinakwiga nine years . Wapi sinayiteza."
kariza ati:" abakire hari aho mwiyemera mugakabya wabuzwa niki se kuhiga?"
murerwa ati:" biriya bigo bibamo akajagari bigakabya kandi ntabirori biba mo. Ariko mukigo niga mo buri wagatanu biba ari ibirori gusa."
kariza ati:" ariko ibyo twese tuba dushaka nu ukwiga ntabwo tuba dushaka ibyo birori."
murerwa ati:" rero njye icyo kigo kitabamo ibirori ntacyo na kwigaho mba nanishakira kuguga neza nidagadura nkaruhura mumutwe."
kariza ati:" yego ntawanga aheza arahabure. Mwe kuko mufite ubushoboze mujye mujyayo muturekere nine years zacu ."
murerwa ati:" sha ndabona bwije reka nahe ubwo tuzaganira ibutaha."
kariza acyumva ibyo araseka
murerwa ati:" ubwose Usetse iki?
kariza avuga aseka ati:" byaba bibabaje utashye sakumi nimwe uvugako bwije . Izuba ryamenye imitwe abantu nawe ngo burije."
murerwa ati:" maze natinze."
kariza ati:" umugi uracyari mumaraso yawe bikomeye. Rero icyo utaramenya abo mucyaro dutaha hafi saa mbiri zijoro."
.
.
sasa kurundi ruhande, jackson na Rwigara bageze kwa nyabyenda arabakira bicara munzu batagira kuganira.
nyabyenda ati:" warumeze utese Rwiga?"
Rwigara ati:" nari meze neza."
nyabyenda ati:" nawe jackso?
jackson ati:" wapi njye ntabwo meze neza."
nyabyenda ati:" eeh! Kuki se muje aha iri joro ra?
jackson ati:" utwihaganire twagize ikibazo niyo mpamvu turi aha."
nyabyenda ati:" nibibe ari bimwe papa wawe yaje aha kare abwira?
jackson ati:" oya sibyo. Nubwo ntazi ibyo yakubwiye kare ariko sibyo."
nyabyenda ati:" niki kindi se kikuzanye?"
jackson ati:" data yakoze impanuka ikomeye rero akeneye kubarwa kugirango amere neza."
nyabyenda ati:" yoo! Ntakundi nyine ubwo abarwe tu."
jackson ati:" yego. Ariko nyine turaha tugirango udufashe.
nyabyenda ati:" ubuhe bufashe se kandi?"
jackson ati:" data kugirango abarwe dukeneye miliyoni eshanu. None ntakunu wazituguriza?.....................
..................
.........................loading part...4
.
ese aho nyabyenda arayabaha?
iyi si ninde wo kwizerwa?
utazacikwa na agace kagurikira ndabakunda cyane.
.
|::::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::::|
Comments