logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWIZERWA EP04

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
duheruka jackson na Rwigara bari kuguza amafaranga Nyabyenda yo ku ishyura kwa muganga kugirango Karagwa abagwe. Ese Nyabyenda arayabaha?
.
inkuru ya Navio Kki dable le.
.
dukomeze.
.
Nyabyenda yitegereje mu maso jackson yitegereza na Rwigara maze ati:" Jackson wa mwana we rero amafaranga yarabuze ubu guhita mbona miliyoni eshanu byatwara ibyumweru nka bibiri."
Jackson ati:" gusa uyampaye papa yazakira ahita akwishyura nawe ntiyazirengagiza ibyiza waba wamukoreye."
Nyabyenda mumutima ati:" anyishyura! Yahoze aha anguza agombora inzu yanyu ubwo uwabuze miliyoni icumi zigombora inzu yanyu azabona ayo anyishyura akize?"
Rwigara we ati:" ariko se Nyabye, uri kuvuga ngo amafaranga yarabuze mbona hariya mukabati arimo?"
Nyabyenda ati:" ibyose birakureba? Ariya ari mukabati nyafitiye gahunda yayo kandi ni mwaje hano kunegeka kubyange, cyangwa kombona utagiye kwandarika amaso yawe undebera mutubati aho niwaba uri umujura?"
Rwigara ati:" oya wibikeka uko bitari."
Nyabyenda ati:" rero nababwiye ko bidashoboka ahubwo byaba byiza mubaye mwigendera kuko uko mutinda aho ntacyo muri buhabone niko papa wawe akomeza gupfa umurebera."
Jackson ati:" ariko nukuri uyatugurije n'Imana ubwayo yazabiguhembera."
Nyabyenda ati:" oya sha rwose wiruhira ubusa umbwira iyo mana kuko nawe ufite ikibazo ntiyagufashije ngo irafasha nge udafite ikibazo? Ahubwo bibaye byiza mwamvira no munzu nkigira kwiruhukira ndumva ninaniriwe."
Rwigara ati:" kera wajyaga umugana akakuguriza none wowe wanza kumutabara ari kurwana nubuzima koko?"
Nyabyenda ati:" kera hari kera Rwiga, kandi umenye iki uko amafaranga kera yabonekaga siko ubu aboneka ubu busines ijya kwinjisa miliyoni eshanu iba imaze igihe kubera imisoro iriho nkubuse nyamugurije yazakora iki cyazayamuha akanyishyura?"
Jackson ati:" ariko burya amafaranga ntabwo abonekera muri busines gusa kuko no mubuhinzi yaboneka."
Nyabyenda ati:" yego yee! Ndumva gusa uzi gushaka umushinga ngaho genda aho mubuhinzi bwawe ukure mwo ayo mafaranga ujye kuvuza so."
Rwigara ati:" ariko,.,.,..,
atararagiza kuvuga,
Nyabyenda ati:" ariko uzi n'ikindi? Musohoke murugo rwanjye mujye kureba ahandi musabiriza."
.
Jackson yitegereje uko Nyabyenda avuga yumva ibyo avuga agahinda karamwica ntakindi avuze ahaguruka buhoro aragije aragenda Rwigara nawe arahaguruka arakurikira bageze mumuryango Jackson arahagarara areba inyuma ati:" wamugabowe uyu munsi urakize nibyo. Ariko se ejo uzi uko uzaba umeze?"
Nyabyenda ati:" wowe mvira munzu ubundi unege iminsi ntakibazo ntanicyo bibwiye."
Jackson ati:" kuriyi si ikintu kiza kiribagirana ariko ikibi ntikijya kibagirana. Reka gende ariko niba ukize ubu ujye wibaza uko ejo uzaba umeze. Wamugabowe iyi si ureba igihe kimwe kiragera ikiyubika ibyari hejuru bikajya hari. Kandi umunyarwanda yaciye umugani ati:" ibyejo bibara abejo kandi ngo gira neza wigendere kuko ntiwamenya uko ejo bizagenda."
Nyabyenda ati:" wirinde ntaza kogera kuvuga ngo mvira munzu kuko waza kubyicuza."
Jackson yarakibutse areba Nyabyenda asohoka mumutima avugana agahinda ati:" Wa mugabo we uzagire Imana situzahure kuko nazatuma wumva ubu bubabare nange unteye reka nkureke Imana ikurinde nicyo nagusabira."
.
.
sasa twiyizire kurundi ruhande, Ganza ari gutegura amafuguro ya ni joro arinako yibaza kumuhungo baganiraga kare uko yakomeje kwibaza yatagiye kwivugisha atabizi ati:" uburyo yandebaga se? Ariko aranitonda kandi disi aranaganira. sinzi ikintu yampaye pe kuko nagiye kumwiyumva mo ukuntu. Ahubwo butinze gucya nkajya kumureba tukiganirira."
.
yakomeje gukora ari nako yivugisha Agezeho amenya ko ari kwivugisha ati:" ariko ndakagoryi nkubu hagize uza agasanga ndi kwivugisha yavuga iki?
reka nzibe ahubwo hatagira nkunyumva.
.
.
sasa twigarukiye kuri Jackson na Rwigara nyuma ya kuva kwa Nyabyenda bakubitirije urugenda na amaguru arinako baganira.
Rwigara ati:" abantu baragwira. ndi kwibuka mu myaka yashize ubwo Nyabyenda yazaga iwanyu yambaye imyenda yacitse hose isanabi maze papa wawe akamugirira Impuhwe akajya kumugurira imyenda akaza akamwigisha gukora busines arinako amuguriza amafaranga akana mugira inama buri munsi none koko burya umuvura ijisho akarigukanurira."
Jackson ati:" iyi si niko imera ariko yaba Imana idufashije data agakira wenda nawe yazibone ububi n'ubuhemu bwa Nyabyenda."
Rwigara ati:" ese uracyeka atarabimenye? Yarabimenye cyane kuko se ni wumvaga Nyabyenda atavuga ko bari kumwe kare?.
Jackson ati:" ariko data ko ntawe yahemukiye kuki iyi si iri kumuhemba ibi?"
Rwigara ati:" wowe uracyari umwana nturasobanukirwa ibyiyi si. Abisi iyo bagusaba baba bafite agahinda Wabaha bakagushima ariko iyo ubasabye bagucira mubiganza isi yiyi minsi niko imeze."
Jackson ati:" ubuse bwo turerekerahe?"
Rwigara ati:" wigira ikibazo papa wawe ntiyabanye nabi n'abandi turajya kureba Niyonkuru wenda we arayaduha."
Jackson ati:" rero burije reka tugende tudasanga yaryamye ntawamubyutsa."
.
.
sasa kurundi ruhande mama Jackson shariloti hamwe na Murerwa na Mukundwa bageze kumeza barasenga baragije batagira kurya gusa arina ko banyuzamo bakaganira."
Mukundwa ati:" ese mama Jackson arihe we ko ataza ngo turye."
Sharikoti ati:" mwabana mwe hari icyo mutaramenya iso yakoze impanuka ubu ari mubitaro Jackson ari kumwitaho."
Mukundwa ati:" impanuka? Iyihe mpanuka ma?
Shariloti ati:" moto ya mugushije."
Murerwa ati:" ariko araza kumera neza."
Shariloti ati:" yego ahubwo ibyo mubyiregagiza tuganire ibindi."
Murerwa ati:" mama wowe wabwiraga ngo nzajye kwiga aha haruguru uziko ho badakora ibirori byo kuririmba no kubyina, kureba filme se kandi barya saa sita guse ngewe rero sinahiga."
Shariloti ati:" uba ugiye kwiga ibirori se cyangwa ni amasomo uba ugiye kwiga?
Mukundwa ati:" ariko nubwo tuba tugiye kwiga amasomo tuba dukeneye kwidagadura."
Shariloti ati:" mwidagadure simbabujije. Bundi se ninde wabikubwiye mure?"
.
.
sasa kurundi ruhande Niyonkuru yakiriye ba Jackson baricara abaha nako kunywa batagira kuganira.
Niyonkuru ati:" mwari mumeze mute se?"
Jackson ati:" sha wapi ntakuntu tumeze."
Niyonkuru ati:" mufite ikihe kibazo se?."
Jackson ati:" twagize ibyago papa akora impanuka none dukeneye amafaranga kugirango avugwe."
Niyonkuri ati:" yawee! Yakoze impanuka? mukeneye nkagahe se?
Jackson ati:" nukuri utugiriye neza watuguriza miliyoni eshanu."
Niyonkuru ati:" oya rwose ntakibazo reka nzikurebere ugende avugwe vuba wenda yakira ese bundi ko ntakintu dupfa ntabuzwa niki kumutabara?"
Jackson ati:" nukuri rwose waba ukoze."
Niyonkuru ati:" reka nyakurebere ahubwo...............
.................
.........................loading part...5
.
cyakoza turacyafite abizerwa kuriyi si. Ariko se koko twizere ko ayamuha?
Nyabyenda yo ka byendagure ubusa umubonye ute?
utazacikwa na agakurikira bye bye.
.
|::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::|

Comments