logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWIZERWA EP05

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
duheruka Niyonkuru agiye guha amafaranga Jackson na Rwigara. Ese koko arayamuha?
.
inkuru ya navio kki dable le
.
.
Niyonkuru yahagurutse ajya kureba amafaranga mukugera mucyumba atagiye kuyabara ayashyira mukindi gikapu telephone yahise isona arayifata asanga ni Nyabyenda umuhamagaye aramwitaba ati:" bite Nyabyenda ku mpamagara kandi bwije?"
Nyabyenda ati:" nagirango nkumbwire ibimaze kumbaho."
Niyonkuru ati:" ibimaze kukubaho? Ni ibiki se?"
Nyabyenda ati:" nuzi wamuhungu wa Karangwa?"
Niyonkuru ati:" jackson se?"
Nyabyenda ati:" yego."
Niyonkuru ati:" yego ndamubona."
Nyabyenda ati:" iwe na Rwigara bavuye aha banekaho imitwe ngo mbagurize miliyoni eshanu bajye kuvuza papa we."
Niyonkuru ati:" sinumvise se ngo yakoze impanuka."
Nyabyenda ati:" impanuka yahe ko arimitwe ko bari gukusanya ayo kugombora yanzu yabo izatezwa ejo."
Niyonkuru ati:" urabeshya nukuntu nanjye bari baje kuyanyaka."
Nyabyenda ati:" uyabahe nimba ntabwenge ugira. Abantu bari barinze kunkubitira i wanjye ngo nuko nyabimye abo baguzaga? Ahubwo byabacanze."
Niyonkuru ati:" nari giye kuyabaha ubwo ntayo nyibahaye.
.
.
sasa tugarutse gato aho Jackson na Rwigara bicaye, bo bari kuganira noneho bishimye Jackson yagaruye ikizero kuko yiyumvisha uburyo papa we ahita avurwa ibyishimo byamurenze.
Rwigara ati:" nari nakubwiye papa wawe yari umwizerwa kuri buri umwe ntabwo niyonkuru yari kubyanga."
Jackson ati:" ni umugabo utandukanye cyane n'abandi, uburyo na mubonye arinda ijambo rye. Rwose nayama papa akavurwa agakira nange ndamusezeranya nzashimisha umuryango we anezerwe nawe."
.
bakiri kuganira babona Niyonkuru aragarutse.
Rwigara ati:" ceceka atagirango twari turi kumuvuga."
bidatinze Niyonkuru yabageze iruhande aricara amaze kwicara ati:" Muranyihanganira rero nari ntibagiwe."
Rwigara ati:" oya ntakibazo ariko ntiwatinze cyane."
Niyonkuru we atuje ati:" amafaranga ntayo mubona."
bose bahita bikanga
Jackson ati:" umh, kubera iki se kandi?"
Niyonkuru ati:" narinziko nyiyafite ariko nibutseko hari umuntu nayahaye mbere yuko muzaha."
Jackson ati:" nonese ubwo ushatse kuvugako nayo tubona?"
Niyonkuru ati:" yego."
.
Jackson yahise acika inege mu maso he hazenga amarira Rwigara nawe biramucanga abura icyo yavuga ntakindi bakoze bahita basohoka bageze hanze Jackson avuga arira ati:" ubuse noneho turerekeza he?"
Rwagara ati:" ubu nange sinzi aho twajya kuko ziriya nizo nshuti zo nyine za papa wawe nzi."
Jackson ati:" ntanshuti zibarimo byari kurutwa nuko batamenyana na papa."
Rwigara ati:" ubu rero ndumva ntakindi twakora uretse kureka Imana ikabyikorera."
.
bakomeje kuganirira hanze yurugo rwa Niyonkuru bagezeho baricara bibaza icyo bakora. Gusa uko bari bicaye Niyonkuru munzu nawe yakomeje kubitegereza nawe agahinda gatagira kumwica yibaza ikintu cyaba kiri gutuma Jackson arira mumutima we ati:" ntibyashoboka ko inzu yatuma umuntu w'umusore arira. Byanze bikunze papa we ari mubibazo reka muhamagare anave hanze iri joro aze nyamuhe n'ubundi ntacyo ndi kuyamaza."
.
.
ubwo hari hamaze gushira amasaha ane jackson na Rwigara bicaye hanze hari hamaze kuba nka saa tanu z'ijoro.
uko Niyonkuru yagakinguye ngo asohoke akibagera iruhande telephone ya Jackson irasona Rwigara ati:" itaba ndabona ari muganga."
Jackson agifata telephone , muganga ati:" Papa wawe biraragiye ubu ajyanywe muri moruge y'ibitabo."
.
jackson akibyumva telephone yahise ayirekurira hasi. Atagira kugenda yiruka arinako arira.
Rwigara nawe yagiye amukurikiye . Niyonkuru nawe ati:" Nari mfite kuba nayamuhaye kare ubu ntaba apfuye.
.
.
[ mujye mufasha ubantu mbere akibamenyesha ko akeneye ubufasha koko burya ushobora gushaka kumufasha ubwo bufasha ushaka kumuha butagifite icyo bwa mumarira ]
.
twikomereze.
.
jackson yihuse cyane yahise aza mubitaro muganga waraye izamu ati:" waruri he kuva kare?"
Jackson avuga arira ati:" papa arihe? Mbwira."
muganga ati:" mwihangana kandi mukomere ubu ari muri moruge yitabye Imana."
Jackson yahise yicara hasi atagira kurira. Rwigara nawe aje aramufata amujyana mu ivuriro aramuhumuriza.
Jackson we ati:" kuki koko ? Kuki. Ibi byose bibayeho ndabigereka kuri bariya bagome batagira umutima wo gufasha."
Rwigara ati:" ihangane nicyo cyambere ibindi bazicuza."
Jackson ati:" iyi ntimba baneye sinzigera nyibagirwa."
.
bakomeje kuganira arinako barira muganga agezeho ahamagara Rwigara kuko we wenda yapfaga kwihangana.
muganga ati:" hari aho waba uhuriye nabo?"
Rwigara ati:" yego nari inshuti na papa we."
muganga ati:" akira uru rwandiko nirwo twamusanze mo ubwo uze kuruha umugore we."
Rwigara yakiriye urwandiko aragije asubira kwihanga nisha jackson.
bidatinze bahamagaye shariloti mukumva iyo nkuru nawe ararira Murerwa na mukundwa nabo bararira ikiniga na agahinda byenda kubica."
.
.
igicuku cyari kinishye yari muri yamasaha ya saa cyenda z'ijoro Jackson yagezeho agwa agacuho arasinzira Gusa Rwigara we yarakiri maso nk'umuntu mukuru birumvikana.
yaje kuruhande afugura yabahasha muganga yamuhaye atagira kuyisoma uko ayisoma ari nako arira aragije kuyisoma ati:" oya rwose nti byashoboka ko ari wowe waba wikoresheje impanuka. Nari mpari nk'inshuti yawe ntabwo warukwiye gufata ikemezo cyo kwiyahura utabanje kubwira impamvu. Kandi bintogeye ntabwo guca inyuma umugore wawe bakaba bari bagiye guteza inzuyawe byatuma wiyahura rwose. Kuki koko utabanje kubwira? Kuki gufata icyo kemezo utambajije igitekerezo cyange? Karangwa wari inshuti yange wari nkamukuru wange nkufata nkumuvandimwe none wagiye utabwiye koko?"
.
yakomeje kurira arinako yibaza impamvu karagwa yiyahuye gusa ayo marira yarari kurira ntakintu yari guhindura kubyari byabaye.
amasaha yakomeje kwicuma ijoro ry'amarira , ijoro ry'agahinda ni ikiga kinshi ryara keye. ni mu masaha ya sa yine zamugitondo. Kunzu yari iyi Karagwa Hari abantu Benshi cyane alex, Nyabyenda, Niyonkuru nabandi benshi nabo bari bahari.
Nyabyenda ati:" nkubu koko Karagwa arihe ngo arebe uburyo giye kugura inzu yararagamo koko?
Niyonkuru ati:" ubaye uzi ibyabaye uwo munwa wawe wawufunga."
Nyabyenda ati:" ni ibiki se byabaye biri gutuma umbwira ngo mbimenye na funga umunwa wanjye?
Niyonkuru ati:" uravuga iki ko watumye ntatabara umuntu wasanga wenda iyo nyamuha yari kugenda papa we akabagwa wenda yarigukira. Ariko kubera wowe ni ibitekerezo bipfuye ubu nta gihumeka ubwo uzi agahinda wanteye?"
Nyabyenda ati:" kandi ubwo wasanga wababaye?"
Niyonkuru ati:" umva mbese. Ubwose gupfa kwe birakungura iki?
Nyabyenda ati:" usa nkaho wirengagije ko twakoraga busines imwe. Ariko ubu kuko yapfuye tsigaye mo jyenyine."
Niyonkuru ati:" umva nkubwire nyabye, ntakigenda cyawe wigaye."
.
.
bakomeje kuganira baterana amagambo cya munara iraba iragira Nyabyenda atsindiye inzu. Maze batagira guseremburiramo uko banywaga inzo barya inyama bishima niko imodoka yariri kuzana umurambo aho. Jackson nu umuryango we ndetse na Ganza ni izindi nshuti zo mucyaro bazanga baherekeje umurambo. Mukugera aho bari baziko ari ahabo basanga Nyabyenda nabandi basariyeo Jackson umujinya uvanze na agahinda arasakuza ati:" kuki muri aha?"
bose baraceceka Nyabyenda we aza akoma amashyi arinako aseka cyane amugeze iruhande ati:" kuki turi aha? Ahubwo wowe kuki uhari?"
Jackson ati:" ni kwa data."
Nyabyenda aramuseka cyane arogera araseka amwereka ibipamuro byerekana ko ariwe wayiguze ati:" aha urabonaho izina ry'umurambo waso? Wagiye gushaka ahandi ushyigura uriya mutindi ukareka kunzira munzu? Bakubwiye ko aha ari mu irimbi?"
.
Jackson yahindukiye ntakindi aregejeho asubira mumodoka irakata bajya mucyaro gusa yagendaga arira Nyabyenda we yasigaye aseka.................
.............
..................loading part.....6
.
burya koko satani ariho. Urambonera nyabyenda ra?
gusa ndasaba Imana kutubabarira ibyaha kuko byo rwose turabifite.
utazacikwa na agakurikira bye bye.
.
|::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::|

Comments