logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWIZERWA EP02

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
inkuru ya navio kki dable le.
.
karagwa yagiye ababaye yahise abona ko burya ku isi dutuye ukundwa none ejo ukagwa . Urumva nawe umuntu wari ufite siteresi agenda ata amarira kandi atwaye moto yashoboraga no gukora imanuka. Yakomeje kugenda ariko afite agahinda hari urundi rugo yaje mo narwo ubona rwiyubashye aparika akamoto ke arakomaga.
.
.
kandi kurundi ruhande munshuti we nyabyenda yasigaye aseka ibyishimo byamurenze afata telephone arahamagara.
uwo ahamagaye ati: ko numva wishimye cyane nyabyenda habaye iki?
nyabyenda araseka cyane ati: yagirwa nshuti yacu yakennye niyonku.
niyonkuru ati: uravuga nde se kandi?
nyabyenda ati: ndavuga karagwa yewe.
niyonkuru ati: kagire inkuru rero?
nyabyenda ati: reka nyaguhe nubundi ntakundi dore avuye aha aje kuguza miliyoni icumi ngo ajye kugombora yanzu ye umusibo ejo bazayiteza.
niyonkuru araseka ati: yabaho se yakennye ra?
nyabyenda ati: urebye nukuntu yiginga wagirango agiye gupfa.
niyonkuru ati: buretse ndebe uwo muntu ukomanga amakuru ndaguhamagara uyame neza.
.
.
sasa kurundi ruhande mucyaro jackson noneho asa nkaho yahugutse noneho ikiganiro we na ganza bakigeze kure ganza asekamo ati: bundi ni wowe wari warabuze.
jackson ati:" ahubwo nasaga nkaho ndimugihombo gikomeye kuko kutakugira iruhande rwange na mbere narahobye. Rwose uri umumararugu.
ganza ati: rero ujye uza burigihe nkumare irugu uzishyura.
jackson ati:" nanataga ikiguzi icyaricyo cyose ariko ukaganiriza.
ganza ati:" haaa ah, nawe ntugakabye ntabwo nganiriza cyane.
.
bakiri kuganira haza undi mukobwa akibabona aza avuga ati: ganza boyfreind se wawe yagusuye?
ganza asekamo ati: ariko nawe muhoza ntugakabye, ubuse abasore bose umbonanye nabo ubona ari aba boyfrd banjye?
muhoza ati:" gusa nuko mbona mwahuje urugwiro niyo mpamvu nari mvuze uko. Erega nubundi ndabona ari imbogare munakundanye mwaba muberanye.
ganza ati:" rero sibyo ni umushyitsi wange biraho nyine. Kandi ni n'inshuti isanzwe biraho nyine.
muhoza ati:' inshuti isanzwe se siyo ivamo umu boy freind mwiza . Bura kubwira hubwo nkaba negura agakado nzaguha kumusi wo kukwambika impeta.
jackson wari umaze akanya acecetse ati: ganza reka gende ube uganira nuyu hari utwo giye gukora ubwo turaza gusubira.
ganza ati:" hoya ntakibazo ntubwo ntaguhe....
atararagiza kuvuga muhoza amuvugiramo ati: ese bundi musore ugiye aruko umbonye?"
.
.
sasa kurundi ruhande niyonkuru yaje kureba uwaruri gukomanga mugufugura asanga ni karagwa asa nkuwikanga ati: eeeh,! Ese niwowe kara?
karagwa ati: yego ninge muvandi.
niyonkuru ati:" ni amahoro se ko uje kundeba?
karagwa avuga ashaka kwinjira ati: reka ni njire ndakumbwira ubanze ume no kumazi.
atarinjira niyonkuru amutambika ukuboko ati:" oya mbwirira aha nubundi ndakumva sigobwa kujya munzu.
karagwa ati: ariko se uretse nkinjira hari icyo ra?
niyonkuru ati: arikose ikintu nyamukuru si uko umbwira nkakumva? Ufite kibazo ki?
karagwa ati:" nubundi reka nkubwirire aha ubwo ntakundi nyine.
niyonkuru ati: wowe gusa mbwira ndakumva.
karagwa ati: muvandimwe roro , kuva kera twari inshuti, mukubaho twarafashanyaga wagira ikibazo ukaza nkagufasha nange na gira ikibazo nkaza ukamfasha.
niyonkura ati:" wica kuruhandi mbwira ikikuzanye mfite akazi nshaka kujyamo.
karagwa ati:" ndagirango ugurize amafaranga muvandi.
niyonkuru ati: amafaranga? Urashaka angahe se?
karagwa ati: miliyoni icumi gusa.
niyonkuru ati: ufite kibazo kimeze gute gituma uguza miliyoni icumi kara?
karagwa ati: inzu yange bagiye kuyiteza ariko rwose ugurije nkayigombora bwacya nkakwishyura.
niyonkuru amara akanya atavuga hashize umwanya ati:" rwose yamba nyafite ubu mbanyaguhaye ariko nayo pfite gusa ku wagatanu nayabona.
karagwa ati:" ku wagatanu haba ari kera kuko inzu bazayiteza ku wakane.
niyonkuru ati:" ubwo rero nge ndumva ntakindi narenzaho amafaranga niho nari kuzayakubonera."
karagwa yabuze ikindi yarenzaho arasezera aragenda amaze kugenda niyonkuru ati:" ndayafite ariko sinayaguha genda utakire babakene wajyaga ufasha tukubuza ukanga genda urebe ko bo nabo bagufasha.
sasa karagwa noneho byaramuyobeye inshuti yakabaye atakira zose ziramuhakaniye ntakindi yakoze uretse kuza munzu ye bari hafi guteza yifugiranamo araza aricara amarira atagira gushoka hashize akanya atagira kwivugisha ati:" bose narabagurizaga ndetse menshi kurenza ayo nabakaga. None banyimye namake. Umugore wange shariroti nabana bange bose baranyizera cyane kandi iyi inzu jya kuyigwatiriza ntabyo bazi. None aho kugira ngo mbasebye bamenye icyatumye gwatiriza inzu ikagera naho bayiteza ko byatewe nubusambanye bwange reka, ni......., niyahure.
bidatinze yafashe urupapuro aragije yandikaho ati: 
.
""<>mugore wanjye wigikundiro<>""
""<>wowe wanyitaye ho nkaba<>""
""<>narabaye mumunezero uda<>""
""<>shira. Navugako utigeze u-<>""
""<>mbabaza wabyariye imfura<>""
""<> yange na bashiki be 2 none<>"
""<>nkaba naraguhemukiye nkaguca inyuma niregagije urukundo wampaye maze irari riratsinda jya gusambana barapfata bituma nanga inzu yumuryango ngo batamvuga nkaseba nkanagusebya.
none umbabarire nkutanye abana batatu uzabiteho. Mugasanduku ki gitanda harimo urwandiko uzarumere umwana wange wimfura jackson kandi gashiki ke gato murerwa uzamubwirire ko mukunda ndetse na mukuru we mukundwa nawe uzamubwirire ko mukunda.
kandi nawe ndagukunda cyane.
yari umugabo wawe karagwa fideri.
.
amaze kwandika urwandiko arushyira mu ibahasha ayishyira mu ikote yambaye arahaguruka arasohoka afata moto aragenda.
.
.
sasa kurundi ruhande umuhungu we jackson atashye avuye kuganira na ganza akigera murugo telephone yarasonnye aritaba ati: yego ndakumva.
umuhamagaye ati: papa wawe arapfuye.
jackson ati: ngoooo?.............
..............
...................loading part...3
.
ese koko karagwa arapfuye?
ishyire mukimbo ke uri nkawe wari gukora iki?
utazacikwa na agakurikira.
.
|:::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::|

Comments