Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
iyi si ntabwo twayibaho tutizerana. Ahubwo ikibazo duhura nacyo ni icyo kumenya uburyo nuwo twa kwizera. Ese ko iyi si yuzuye ubuhemu umwizerwa ni nde?
ese ninde wakwizera ko ku isi tugifite abantu bagifite imitima?
.
inkuru muyizaniwe na navio kki dable le .
.
dutagiranye umugabo wicaye muri salo y'inzu ye. Gusa uko wamubona urabonako afite ikibazo gikomeye kuko ari kwimyoza buri kanya aratsa television ngo arebe aruhure ubwonko hashira akanya akogera akayizimya muri make yabuze amahoro. mugihe gito cyane hari undi mugabo waje yinjira adakomanze afite igikapu munoki agikubita amaso wamugabo wundi agwa mukanu ati: eeeh! Kara ufite kibazo ki?
karagwa arimyoza ati: ndeka rwigara we?
Rwigara ati: ndabona utameze neza ufite kibazo ki?
karagwa ati: ubu undeba ubu pfite ikibazo gikomeye iyi nzu ureba bank igiye kuyiteza.
rwigara ati: ese niyo mpamvu nari kubona shariloti?
karagwa ati: ubu umuryango wange wose nawohereje mucyaro ngo bataza kubona ibizaba aha kumunsi wejo bundi.
rwigara ati: pfite igitekerezo kara.
karagwa ati: mbwira nkuteza amatwi.
.
.
tuvuye aho , kurundi ruhande harundi mugabo bisa nkaho ari gutembera iruhande rw'urugo rwe afite telephone munoki akiri gutembera atagira kwivugisha ati: genda nyabyenda ufite inzu. Uziko niyo na guza bank miliyoni ijana batatinya kuzima? Reka ahubwo nzogere nyikorere amasuku na nateze ubusitani aha imbere yirembo bundi nzarebe ko miliyoni magana tatu bataziguriza.
akiri muribyo telephone irasona ati: bite Alex?
alex ati: umeze gute nyabyenda?
nyabyenda ati: reka sha amafaranga yarabuze ubu nyine ni ukwirirwa nicaye ntacyo nyibona na kora.
alex ati: sha se urabivuga urabize? Ubu kuba umukomisiyoneri maze kubonako ntakigenda cyabyo.
nyabyenda ati: akazi wagakurahe se ko nta muntu ugifite inzu agurisha cyangwa ashaka kugurisha.
alex ati: pfite amakuru sinzi nimba wabijyamo maze ukanyihera akazi.
nyabyenda araseka ati: wowe gusa mbwira numve niba byashoboka.
alex ati: numvisa amakuru avuga ko munshuti wawe bagiye guteza inzuye muri cyamunara none niwajyamo ngo uyigurire?
nyabyenda ati: uravuga karagwa se?
alex ati: yego ngo yanzu ye abamo bagiye kuyiteza ejo bundi kuwakane.
nyabyenda araseka arogera araseka yewe arogera araseka ati: iyo yo ngomba kuyigura rwose ahubwo shaka ibyagombwa witegure uzajya kuyishereka.
alex ati: sawa ubwo ejo nzaza kukureba."
.
.
sasa tugaruke kuri karangwa na rwigara bo baracyaganira
rwigara ati: urarinda uvuga ngo inzu yawe bagiye kuyiteza wagiye kuri ya nshuti yawe nyabyenda ukamuguza niyakuguriza ko nawe wamugurizaga.
karagwa ati: umaye igitekerezo kiza kandi koko kuva na kera twajyaga tugurizanya ubu giyeyo yaguriza.
rwigara ati: ahubwo wakabaye ugezeyo kuko uko utinda niko umutima wawe urushaho guhagayika.
karagwa ati: reka gende murebe byo.
.
.
sasa kurundi ruhande mucyaro hari urugo rumwe ubonako rukenye koko! hari umukobwa mwiza wamwita bwiza kuko ubwiza bwo arabufite wamwita kwitonda kuko biranamugaragaraho aho yicaye ari kwicira inzara yambaye twa ekuteri ari kwiyumvira akaririmbo gatuje akira aho haza umusore nawe utagaya arasuhuza ariko ntiyamwikiriza kuko n'ubundi ntiyamwumvise.
umusore nawe araza amukoraho umukobwa areguka umusore akimubona mumaso aratagara arumirwa arakanura amaso arinda kuvamo atagazwa nu ubwiza umukobwa afite byo koko ni mwiza.
umukobwa akuramo ekuteri mu ijwi ryoroheje rituje ati:" hari icyo Waba ushaka nkaba nakuragaranye ra?"
umusore amera nkukagutse ati: eeeh, nitwa jackson ndi mushya inaha. Murugo twimukiye hano hirya, vuba aha. Numvaga irungu rinyishe narinje miga umuturanyi twaba tuganira."
umukobwa koko afite umutima mwiza nawe amuhereza ikiganza ati:" nange nitwa ganza murugo naha. Karibu rwose ntakibazo ndakuganiriza."
burya koko ngo umukobwa warezwe umubona wamusuye. Ganza bidatinze yahise ajya munzu akurebera agatebe gaciye bugufi aramuzanira ati:" unyihaganire nari ninzeho."
jackson aramwenyura ati:" oya ntakibazo ubuse uratinze nakakanya? Oya ahubwo urakoze."
ganza aricara amaze kwicara ati:" biranshimisha iyo twugutse abaturanyi bashya mu gace ki iwacu.
kumbi uko ganza avuga, jackson we yaragariye ubwiza nu ubwitonze umukobwa avugana bisankaho atakiri hafi aho."
ganza arakomeza ati:" nonese muba mumazu ya karagwa kariyo ari aha hirya cyangwa hari abandi mwaje gusura?
jackson ntiyasubiza we yaragariye uko iminwa y'umukobwa yigira ari kuvuga. Ganza abonako yaragaye aramukomaga.
jackson amera nkaho ashidutse
ganza ati: na kubajije, muba mumazu ya karagwa kariyo ari aha hirya?
jackson asekamo ati: yego nge ndi umuhungu wa karagwa ninge fura ye.
ganza ati:" ndumva uri umwana w'umukire. Buriya nkunda papa wawe yaje inaha, kuko afasha abaturage bikanezeza. Nonese mwaje kuba inaha?
jackson ntiyasubiza
ganza abonako akiragaye amukoraho ati: ariko niwaje uvuga ngo urashaka umuntu ukuganiriza?
jackson ati: yego niwe naje nshaka.
ganza ati: nonese ni iki kiri kukuragaza ko ndeba waragaye?
.
.
tuvuye Aho gato, kurundi ruhande kwa nyabyenda , karagwa yaje yihuta aparika akamoto ko mubwoko bwa boxer avaho arakomaga umukozi arakigura
karagwa ati: nyabyenda arimo sha?
umukozi ati: urashaka bossi?
karagwa ati: yego niwe nshaka."
umukozi ati:" ubwo urumva ushaka bossi?
karagwa ati:" niwe nakubwiye nshaka ariko."
umukozi ati" bossi, bossi...harya bossi ubwo urumva ushaka bossi?
karagwa abonako umukozi amukinisha aramusunika arinjira umukozi asigara avugira mumatamatama ati:" bundi abakire mwagiye mugenda gake? Ubu yo tsunika nkagwa nkavunika wari kumvuza? Nako muba muyafite iyo mvunika wari kuma miliyoni.
sasa kurundi ruhande ho karagwa yakomanze kuri saro mugenzi we yicaye mo
nyabyenda araza ati: bimeze bite kara?
karagwa atagira kuvuga yinjira ati: amakuru yange ameze na.....
atararagiza kuvuga nyabyenda ati: eeeeeh! Buretse uba uhagaze aho.
karagwa arahagarara ati: kibazo ki se kandi?
nyabyenda ati: banza usohoke ukuremo izo nkweto utanyanduriza tapi.
karagwa akibyumva arikaga mukureba kumaguru ye abona we Ahubwo yambaye niziriho ibyondo kandi we akaba ahagaze ho anareba ize udukweto twudusirimu yambaye bamubwiye ngo akuremo abona ntanudutaka turimo ati: ariko ndabona ntadutaka turiho nge.
nyabyenda ati: nakubwiye ngo kuramo inkweto niba ushaka kuza hano.
karagwa ati: arikose ko ndeba izawe zisa nabi ukaba uhagazeho waretse nage nkahagararaho?
nyabyenda ati: waje kunegeka iwanjye se ra? Niba wumva ko ibyo mvuga utabikora kata nkubwirire zamu agukigurire utahe iwawe ni nkusura uzabone kunegeka.
karagwa kuko hari icyo yashakaga azikuramo arinjira bamuzanira agasonga bugari aricara nyabyenda we yicara munebe nziza koko ati: ngaho mbwira ikikuzanye.
karagwa ati: muvandimwe kuva cyera naragutabaraga nawe ukanabara girango uranabyibuka neza nigeze kukuguriza miliyoni mirongo itanu zamafaranga uyama hashize imyaka icumi kandi sinakwatse inyungu.
nyabyenda ati: nonese uje kuyaka ubu?
karagwa ati: oya ahubwo nagize akabazo narinje kukuguza ngo nkakemure.
nyabyenda ati: akahe kabazo se ra?
karagwa ati: yanzu yange bagiye Kuyiteza ndakwiginze guriza miliyoni icumi nyigobotore nzazikwishyura wenda nzanakugukira.
nyabyenda araseka ati: bagiye guteza inzu yawe?
karagwa ati: yego.
nyabyenda ati: urabona se amafaranga yavahe koko? Miliyoni icumi ni nyinshi ntazo nakwibonera.
karagwa ati: ariko se koko kuri inshuti yange nange ukaba waraguzaga nkakuguriza wagugurije koko?
nyabyenda ati: uri kwivunira ubusa karagwa taha ujye kuba ushakira ahandi amasaha atagusiga inzu yawe bakayiteza.
karagwa ati: subwo koko wagiriye impuhwe?
nyabyenda ati: umva zamu?
wamukozi araza ati: karame bossi.
nyabyenda ati: sohora uyu muntu ntuzogere kwemerako agaruka hano.
karagwa ati: subwo wagiriye impuhwe koko muvandi.
nyabyenda ati: uranyita umuvandimwe ubona tuvukana? utegereje iki zamu?
ubwo zamu amufata ukuboko aramusohora amukurubana we agenda avuga ati: su ubwo wagiriye impuhwe?
nyabyenda ati: nibagusohore. Cyakora utaragera hanze ndagushimira watumye nyira none nige mukire wambere muraka gace Imana imwe ujya usenga izakurinde aragije araseka cyane.
karagwa we bamuta hanze bamujugunyira ni inkweto aragije arambara yicara kuri moto ye arayatsa ataragenda arakebuka areba kwa nyabyenda mumutima ati: burya koko bagukunda ukize. Ubuse koko nibi inkoze?............
..............
.......................loading part...2
.
ese koko inzu ya karagwa barayiteza?
jackson ukuntu yarebaga ganza buriya ni ubuhoro?
utazacikwa na Agace gakurikira. Karagwa ati: bagukunda ukize.
ese iyo ukenye bigenda gute?
.
|:::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::::::|
Comments