logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWIZERWA EP14

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Duheruka Betty amereye nabi Jackson. Ese Betty buriya sigatumwa?
.
Inkuru ya navio kki dable le
.
Jackson yafunze amaso avuga atamureba ati:" Nyumva Betty , mbabarira wambare cyangwo usohoke."
Betty ati:" oya simbikoze kuko nshaka kuryamana nawe kuko n'ubundi sinabikora. Ahubwo mbikoze kugirango nsuzume umu bossi giye gukorera."
Jackson aragije afungura amaso ati:" ok nanjye sinabikora ngaho ambara neza rero."
Betty avuga afunga ibipesu ati:" naketse ko mfite amabere meza."
Jackson ati:" yego yabiko nutaha ubirebere mundorerwamo."
Betty ashyira amaboko kumeza asa nkumwegera ati:" nawe nakekaga ko uri umusore ufite ubuhehese ariko nunguwe n'ubwitonzi ugira ndakeka tuzakorana neza.
Jackson ati:" icya duhurije hano ni akazi rero reka tugakore twishimye."
Betty yahise ahindukiza intebe arayitwara ajya kumeza ye bundi ati:" wibagirwe ko wamboneye ikariso."
Jackson ati:" kuyibona no kubona aho ijya ni ibintu bitandukanye, ahubwo kuki uri kubitindaho."
Betty ati:" akazi kacu tugakore ibindi tubireke."
Jackson ati:" nange nicyo nifuzaga ahubwo niki ufite imbere yawe?"
Betty ati:" dosiye dufite n'ivuga ko tugomba gukora ibishoboka byose tukagura amashami yiyi company aha hose hakorera Karagwa groupe."
Jackson acyumva company ya papa we yarikanze ati:" kuki se twayimurira ahahoze hakorera Karagwa groupe gusa?"
Betty ati::" nuko aritegeko ryavuye ibukuru."
Jackson ati:" mugihe banyirayo batemera kuyitanga se?"
Betty ati:" turakora uko dushoboye kugirango tuyegukane ntakindi."
Jackson ati:" andika raporo ivugako byanze tuze kuyitanga."
Betty ati:" ku munsi wambere baduhaye akazi tutaranagerageza twanzure ko byanze?"
Jackson atagira kurakara ati:" ndacyeka wanyumvishije singobwa gusubiramo."
Betty ati:" oya ahubwo ndagira ngo twimurire ibiro hanze tujye kubikora ho twegukane karagwa groupe tuhashyire ishami rya yvan groupe."
Jackson n'umujinya ati:" ariko urumva cyangwa nti wumva! Nakubwiye ngo ntibishoboka ntitwajyayo. Ikindi kandi arinjye nawe ninde uyoboye hano? Ikindi kandi ukwiye kumenya nuko banyiraho batahatanga okey?
Betty azuguza umutwe ashyira umusatsi inyuma ati:" ndabona urakaye ariko sinaringamije kukurakaza. Ariko mfite ikibazo cya amatsiko. Bundi ko numva uvuga ngo banyiraho ntibahatanga nkaho ari wowe ubafatira imyanzuro?"
Jackson ati:" umva Betty, ndakwiginze gumana ibibazo byawe uzabibaze abaguhaye akazi. Ndabona nyeneye undi dukorana atari wowe."
Betty ati:" aho uribeshya cyane kuko aka kazi nkamaze mo imyaka ine nkakora rero urumva ko ntamusimbura nabona."
akivuga uko Yvan ahita yinjira ati:" ko numva mufite inonganya byagenze gute?"
Betty ahita amuhereza dosiye ati:" iyi dosiye ashatse ko tuyanzura tutaranayikoraho."
Yvan asoma ibyanditseho bundi ahita arutabura ati:" ibi ahubwo ubibare nkaho utigize uyibona."
Betty ati:" ariko karakazi kacu kuki ugapfubije?"
Yvan aragije amuhereza urundi rupapuro ati:" niba ari dosiye ushaka gukoraho kora kuri iyi iriya uyihorere. Ikindi kandi menya ko uyu ariwe ukuyoboye wumve ibyo akubwira ubikore."
Betty agiye kuvuga, Yvan ati:" turumvikana cyangwa?"
Betty ati:" yego nabyumvise.
Yvan ahita akata ati:" akazi keza rata Jackson."
.
.
kurundi ruhande hari ahantu hawe Niyonkuru yazaga kunzu imwe iri hafi yumugi yegera umuryango arakomanga. Hari umudamu waje arakingura amuha ikaze."
Niyonkuru amaze kwinjira ati:" salon nziza inzu nziza ni modoka nziza byose bisigaye aribyawe."
Umudamu ati:" ariko byose nikubwanyu nanone."
Niyonkuru arahigima ati:" bisa nkaho ari twe nyine ariko nawe hari ibyo watumye tugeraho mama Ange."
Mama Ange ati:" kuryamana na karagwa, byambereye isoko yanjye yumunezero. Niko kazi keza mwamaye kamebye neza."
Niyonkuru ati:" erega nari nabikubwiye ko kuryamana nawe ari isoko y'ubukire nubwo wanyuzagamo ukinagira."
Mama ange ati:" erega napfakaye nyiri muto rero nagombaga kurinda ubwiza bwange."
Niyonkuru ati:" birumvikana ariko se njye sinkwiye guhebwa nkumunu wakujyanye ku isoko y'ubukire."
Mama ange ahita ahaguruka avuga yegera akabati ati:" Urabikwiye reka nkuzanire icyo kunywd."
Niyonkuru ati:" oya mama ange, ntabwo aricyo gihembo numva nkwiye niba ari inzoga murugo nazi hasize."
Mama ange ati:" ubwose niki utasize murugo iwawe?"
Niyonkuru ati:" wowe ninayo mpamvu naje kukureba."
.
.
sasa kurundi ruhande Ganza aho ari telephone yarasonnye arebye asanga ni Yvan umuhamagaye aramwitaba Yvan ati:" ndi munzira nza kukureba wihangane basi nkubone sibyo?"
Ganza ati:" ariko nari nakubwiye ko mfite akazi kenshi ntaboneka."
Yvan ati:" ariko Ganza ndagukumbuye sibyo? Rero ndakwiginze mbabarira nkubone niba ari akazi uri gukora ndaza nkufashe."
Ganza ataravuga abona jackson nawe aramuhamagaye Ganza ati:" wankupiye gato nkitaba umuntu ko tuza kuvugana nyuma."
Yvan ati:" oya Ganza ntango natinyuka kugukupa."
Ganza ati:" nyine bureka mvugishe uyu muntu turaza kuvugana nyuma."
Yvan ati:" uwo muraza kuba muvugana reka twiganirire."
.
.
sasa kuruhande aho Jackson yicaye aracyahamagara Ganza ariko ntamwitabe bigezo ho mu mutima ati:" Ganza ufite kibazo ki? Ko kuva twamenyane utigeze wanga ku nyitabo ko niyo wabanga uhuze wakupaga uwo muri kuvugana ukamvugisha none ubu ufite kibazo ki?"
Betty wamurebanga ati:" ndabona uri gutekereza cyane ufite kibazo ki?"
Jackson ati:" wapi ntakibazo mfite gusa nuko numva naniwe."
Betty ati:" humura amashayo yo gutaha yageze taha ujye kuruhuka."
jackson ati:" wowe se ntutaha?"
Betty ati:" hari ibyo ndi gukora ni mbiragiza nibwo naha."
Jackson ahita ahaguruka afata ikote rye ati:" ubwo rero reka njye nahe ubwo ugire ijoro ryiza ni ahejo."
ataragenda yumva uvugira kumuryango ati:" wowe ntutaha urarara izamu."
Jackson yakebutse areba kumuryango abona ni Nyabyenda ubivuze ati:" aha se nabwo umuntu arara izamu?"
Nyabyenda ati:" cyane."
Jackson ati:" ko ntabyo babwiye se nza kugasaba?"
Nyabyenda ati:" ubu urabibwiwe noneho. Hanyuma Betty dosiye naguhaye muyigeze he?"
Betty ati:" giyo urayikandagiye."
Nyabyenda arebye hasi abona ubushwajye bwurupapuro n'uburakari bwinshi ati: niki kigoryi cyaruciye?..........................
.................
.......................loading part...15
.
nyagasani! Buriya ninde bise ikigoryi we?
ese Yvan buriya nashaka gutandukanya Jackson na Ganza?
utazacikwa ikurikira
.
|::::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::::|

Comments