Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
duheruka Hari uwo Nyabyenda bise ikigoryi nyuma yo kubona uru papuro batabuye. Ese ninde kigoryi mbere ya nyabyenda? Niyonkuru nawe kurundi ruhande arashaka ibihembo. Mama ange arabimuha?
.
inkuru ya navio kki dable le.
.
Jackson yaracecetse ntiyavuga ahubwo yitegereza Betty. Nyabyenda aramwegera ati:" ni wowe watinyutse ugaca uru rupapuro wa kigoryi we?"
Jackson ati:" nizereko atarinjye uri kwita ikigoryi kuko sinjye waruciye."
Nyabyenda ati:" rwaciwe nande niba atari wowe?"
Jackson ati:" ni umuhungu wawe Yvan. Ubwo niwe wise ikigoryi."
Nyabyenda ati:" twirengagize ko rwaciwe. Iyi dosiye iyikoreho kandi nyeneye raporo yaburi cyumweru. Iriya groupe ya papa wawe ntigikora urabizi rero kuyegukana tukahashyira yvan groupe nibyo byiza cyane."
Jackson ati:" njye rero ntambaraga nabona yo gutanga ibya data mushaka abandi bakozi babikoreho."
Nyabyenda ati:" n'ubundi nagatangaye. Bundi yvan yajyaga guha akazi injiji nkawe abona bizagenda bite? Ibintu byose ukorana ubunebwe ndetse ugashyiramo ubugoryi reka genda ariko umenyeko iyo dosiye ntitaragira mugihe k'iminsi itatu umenye ko utazamara igihe kuraka kazi."
ubwo yavugaga asohoka Jackson we yarahagaze ntiyagira icyo avuga Betty aragije arahaguruka arakinga aragaruka ati:" sinarinziko ari company ya papa wawe pole basi."
Jackson ntiyavuga Betty aragije afata amazi aramuhereza ati:" akira usomeho wenda watuza."
Jackson afata amazi asomaho Betty ati:" ese iyo company ya papa wawe iracyakora?"
Jackson ati:" oya yarahagaze."
Betty ati:" ubu nibwo nyimenya impamvu mbere wandakariye. Ariko na nyabyenda ubanza aziko utayitanga?"
Jackson ati:" reka nahe ibindi ni ahajo."
Betty ati:" inze nkuhe karifuti?"
Jackson ati:" oya. Oya urakoze."
.
.
sasa kurundi ruhande Yvan yaparitse imodoka iwabo wa Ganza asohokamo aragenda arakomanga arinjira asanga Ganza arikumesa."
Yvan ati:" aka niko kazi wabwiraga?"
Ganza ati:" yego."
Yvan ati:" okey . Reka nze nkufashe."
Ganza ati:" oya ntakibazo urakoze."
Yvan ati:" ubuse basi nuza ngo utsuhuze umare urukumbuzi?"
Ganza arahaguruka aramuhobera Yvan agiye kumusoma Ganza aramwiyaka ati:" oya Yvan. Mfite umukunzi niwe wenyine wakora ibi. Rero niba waje kutsura reka tuganire sibyo?"
Yvan ati:" ufite umukunzi?"
akivuga uko telephone yaganza irasona Yvan ahita ayifata aribye izina ryanditse kuri nimero asanga handitseho ngo My love. Yvan ati:" eeh ese nuyu? Reka muhamagare kuyanjye numve uwariwe."
Ganza aramwihorera akomeza kwimesera , Yvan nawe yandika izo nimero akizihamagara asanga yarasanzwe azifite bundi ati:" jackson? Oya rwose byashoboka gute ko Jackson yaba ariwe sheri wawe? Muziranye mute? Mbwira Ganza."
Ganza ati:" wowe wimwita sheri kuko byamurya mu matwi ahubwo umwite umugabo wanjye kuko ari byose byanjye."
Yvan ahita amusubiza telephone ye arakata aragenda yinjira imodoka aricara aragije ati:" Jackson? Ahari wenda."
.
.
reka tuze kurundi ruhande hari ugishaka ibihembo ndavuga Niyonkuru ariko uko byagenze kose ubanza ya bibonye kuko ari gusohoka mu cyumba cya Mama ange arinako afunga ibipesu by'ishati mama ange nawe amuri inyuma akenyeye isume ati:" ariko yureka tukajyana na douche."
Niyonkuru warumaze kwambara ahita yogera akuramo imyenda yambara ubusa buri buri ati:" njye nditeguye twagenda."
Mama ange nawe asubira mucyumba agaruka yambaye ubusa buri buri ati:" tugende."
basohotse munzu bihuta binjira muri douche bakingaho kumbe mama ange yarebye muguni abona harimo camera ubundi ahita afugura amazi aramwegera atagira kumusoma arinako amazi abamenekaho Niyonkuru nawe atagira kumukorakora bidatinze atagira kwirwanaho ariko mama ange we akomeza kwitegereza camera. Ese kubera iki?"
.
.
reka tuhave tuze kurundi ruhande ni kuri KARAGWA GROUPE Jackson mwibuke niho ataha yaje arakomanga arinjira akomeza kwinjira ako kanya hahita haza inebe ayicaraho ihita imukatisha imujyana mukindi cyumba arakomeza iramutwara imuzana muri sare yuzuyemo abuntu ubanza bari mukanama Jackson akibabona arikanga Rwigara aramwegera ati:" uyu ni umuryango mugari wabakozi bakora murizi company ndagirango muhure muganire."
jackson yaratuguwe nuko umukoze umwe aratambuka ati:" amazina yanjye nitwa Itangishaka. Ninge ukuriye abakozi bose hano. Twese twari dufite indoto yo kuzakubona uri hano muruganda. Ndetse tukurindira no hanze."
Jackson ati:" mundinda gute? "
Itangishaka ati:" niba ujya witegereza bariya basore waba ubazi?"
Jackson yitegereje abasore bamweretse abona arabazi ndetse anibuka ko kuva na kera papa we akiriho bakundaga kuba bari kumwe iwabo. Ati:" ndabazi gusa najyaga mbabona aho ndi hose simenye impamvu."
Itangishaka ati:" bariya rero nibo bakurinda."
Jackson ati:" nibyiza ariko sibikenewe. Hagati aho pfite ikibazo cy'amatsiko nshaka kukubaza."
Itangishaka ati:" mbaza ntakibazo."
Jackson ati:" wowe naba bakozi bagana uku mukora iki aha? Mukora iki cyatuma mwinjiza miliyone 60 mwakuyimo imishahara yanyu buri kwezi?"
Itangishaka ati:" uru ni uruganda runini cyane kurenza uko uri hanze abibona. Ni uruganda rufite techenology ahimbaye cyane . Rukoresha ikorana buhanga ahanini buri kintu cyose gikora aha gikoresha ibyiyumviro. Iyo utekereje gukora ikintu birikora ntaruhare ubigizemo washaka ikintu kikagusanga utavuye aho. Ibyo byose bituma buri kweze dukora toni 300 zitabi na toni 100 zisukari buri kwezi. Kandi ntamusoro dutanga."
Jackson ati:" buretse gato. Toni 300 z'itabi na toni 100 z'isukari?"
Itangishaka ati:" cyane bossi."
Jackson ati:" kuki mudasora?"
Itangishaka araceceka ntiyavuga."
Jackson ati:" guhera ubu mutagire musore kandi mwagure amashami ya campany."
Jackson akivuga uko telephone ye irasona kureba umuhamagaye asanga ni Yvan akimufata Yvan ati:" umva jackson, nsanga kuruganda vuba kandi byihuta ndagushaka....................
..................
..........................loading part...16
.
ese kuki yvan akeneye jackson cyane?
ntuzacikwe!
.
|::::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::::|
Comments