logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWIZERWA EP30

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Inkuru ya Navio kki dable le. Mbahaye ikaze.
.
Mugitondo cyakare bukeye bwaho, Yvan yazindukiye kuri Groupe ye, abona hari umuryango ukinguye mubiro byabafatanya bikorwa.
Yvan yaratangaye mu mutima ati:" Umh! Niyonkuru se yaba yananze kugera kukazi ra? Reka megere ndebe."
Yagiye ahegera, atarahagera neza yumva avugira mu imbere ati:" Mugombwa kwishyura amadeni muturimo bitari ibyo iyi company tukayifunga."
Undi ati:" yego ubwo turabyigaho."
Yvan aho ari hanze aratungurwa mu mutima ati:" bose ndumva batari basanzwe aha. reka ndebe abaribo."
Yvan yakase kurukuta yinjira ahuza amaso na Jackson yikangamo, nuko aratambuka yegera imbere ati:" urakora iki hano jackso?"
Jackson ati:" aha ndi mubiro byange ndigukora nyine."
Yvan ati:" ninde waguhaye akazi ahase?"
Umugabo waruhagaze aho yambaye umupira wanditseho inyuma mumugongo ngo" yourth bank" ati:" umva mureke guterana amagambo mutarabwira uburyo muzatwishyura."
Yvan ati:" ese niwowe James. Amafaranga ndareba uko turara tuyaguhaye."
Umugabo bise James ati:" ndagiye ubwo mukoreshe uburyo murara muyazanye."
James yavuze asohoka Yvan yitegereza Jackson avuga amutunga urutoki ati:" ndakubaza urakora iki muri company yange?"
Jackson ati:" ndi mubiro byange mukazi kanjye."
Yvan ati:" ninde waguhaye akazi? Ariko reka mbaze papa."
Yvan ntagutinda yafashe telephone atarakanda yes ngo ahamagare se, ahubwo ahita amwihamagarira ati:" mwana wa zana amafaranga twishyure Bank bataradutereza inzu."
Yvan atunguwe ati:" iyihe nzuse?"
Nyabyenda ati:" yamafaranga naguhaye ugura yamodoka ejo bundi niyo nagujije Yourth bank none baje guteza iyi nzu."
Yvan ati:" narinkuhamagaye nshaka kukubaza umuntu wahaye akazi Jackson none nibyo ubwiye? Bundi se waruri kubwira iki?"
Nyabyenda ati:" bari gusohora ibintu shaka amafaranga ubaguke twishyure."
Yvan ati:" n'angahe se?"
Nyabyenda ati:" miliyoni ijana na cumi."
Yvan ati:" reka ndebe ugura amamodoka nze twishyure."
Nyabyenda ati:" gira vuba rubanda rutaratwota."
Yvan yakupye terephone avuga ahindukira ati:" ubuse abagura imodoka ndababona?"
Jackson ati:" imodoka n'izuruganda ntiwemerewe kuzigurisha."
Yvan ati:" uruganda n'urwange ninjye ugena ibyo nshaka."
Jackson ati:" ntabwo rukiri urwawe gusa nurwa twembi."
Yvan ati:" kuva ryari?"
Jackson afata urupapuro rumwe Niyonkuru yasinyeho ararumwereka ati:" ubugubu mfite mo 40% byamafaranga."
Yvan aratungurwa ati:" niba se ufite mirongo ine , mirongo itandatu si iyange?"
Jackson ati:" wapi wowe namenyeko ufitemo mirongo ine, makumyabiri naya papa wawe. Wimbeshya rero."
Yvan yarumiwe ati:" ndagurisha izihwanye nayo nyine yacu sayumuryango se?"
Jackson ati:" wapi ahubwo bitewe nibyo mwanyerezaga imigabane yanyu iragwatirwa."
Yvan n'umujinya arasakuza ati:" âahé! Bundi uranshaka ho uki? Company niyanjye siyawe ndakora rero ibyo nshaka."
Jackson ati:" ibyo nakubwiye n'ibyo ntiwemerewe no kugera kugenda muri ziriya modoka kuko ntamafaranga ugifite aha ndetse na company niyanjye si iyawe siga konacye ubundi usohoke ugende."
Yvan araseka aragije ati:" barakubeshye Jackso, aho rwose urayobye."
Jackson yaramwihoreye undi guhindukira ngo asohoke abona police mu muryango ati:" mwe ko muri aha?"
Umupolice umwe ati:" amafaranga mwanyereje iyi company muyita iyanyu niyo mugombwa kwishyura."
Yvan ati:" ariko bundi ibyo byo kunyereza murabikurahe?"
Umupolice ati:" umva we ambara amapingu urabimenyera kuri police."
Yvan bamwambitse amapingu akebuka aho Jackson ahagaze azuguza umutwe ntakindi yari bukore uretse gutuza."
.
sasa bakimara kugenda Rwigara yahise yinjira ati:" turabikoze da."
Jackson ati:" ikosa twari kuba dufite kereka yo tuba tumubeshyera. None yarabyikoreye. Urwishigishiye ararusoma narusome rero. Yagendaga arata imodoka yakuye muguzanyo za Yourth bank rero yihangane. Gusa wanyemeje ubwo wampaga igitekerezo cyo gukoresha Yourth bank, tugakoresha ideni barimo."
Rwigara ati:" Yourth bank bisa nkaho ikoresha ayacu kuko nitwe tubitsamo menshi, miriyoni zisanga ijana buri kwezi rero urumvako aritwe ishingiyeho ntibari kwanga iyo banga twari gukuramo amafaranga yacu."
.
.
Sasa kurundi ruhande, Niyonkuru yahise iruhande rwo kwa Nyabyenda, agenda n'amaguru akiri kugenda wabonaga ko yahugiye muntekerezo, Nyabyenda yaramuhamagaye cyane undi arahagarara aramwegera Nyabyenda ati:" umva muvandi ndakwiginze nguriza amafaranga batanereza inzu."
Niyonkuru arimyoza ati:" hhi. Sha rwose wamenya guteta. Ubu nkubwije ukuri niyo madamu yanyaka ayi sabune ntayo nabona."
Nyabyenda ati:" koko ukeneye ngo ndare mu muhanda?"
Niyonkuru ati:" naba nawe urakeka aho uza kurana, kandi uri kumwe n'umuryango wawe ubwo nyine uratomboye. Naho njye madamu yamenye ibyange anyirukana munzu n'iyubakiye. Maze no guha mama ange miliyoni mirongo ine ngo atabivuga none byanze bigera hanze ubu ndikwibaza aho narekera none nawe ngo nkugurize."
Nyabyenda yabuze icyo arenzaho yitegereza umuryango we uri hanzi basohoye munzu, yitegereza n'inzu asohotsemo, atekereza n'ukuntu yajyaga yiyemera ngo afite amafaranga, aragije ariruka.
.
.
Sasa kurundi ruhande Betty yaje aho Jackson ari aramwegera amuhobera kungufu, agiye kumusoma Jackson ahita amuhereza ibahasha ati:" iyi ni invitetion nari nkuzaniye mfite ubukwe ejo bundi. Arabeho kandi ndagiye."
Jackson yahindukiye agenda,  Betty we arumirwa biramucanga amarira atangira gutemba kumatama abuze ikindi avuga aragije ati:" ndakwiginze basi urekuze Yvan."
Jackson aramwihorera arakomeza arigendera.
.
yasubiye kuri Karagwa groupe, akihagera amakuru amugeraho ko Nyabyenda wari umukire  yatangiye gutoragura amashashi, bamubwirako yasaze. Arumirwa ahita ajya kuri police arekuza Yvan amaze kumerekuza aramwegera ati:" genda wite kumuryango wawe so yasaze. Akira ibihumbi magana biri ugende ushake aho ubona inzu mujyamo."
Yvan isoni zaramwishe ariko nyine arihangana afata amafaranga aragenda afata abasigaye ari bazima, afata nase wasaze ayoboka iyicyaro."
.
Iminsi ya komeje kwicuma Jackson akora ubukwe na Ganza barabana, ndetse Jackson agira company ebyiri arakira ndetse na bashiki be biga mubigo bikomeye.
.
Nyabyenda we yabaye umusazi burundi amagambo yahoraga avuga, ntiyaburagamo ngo nguhemuka n'ibibi bikwambura imitungo."
.
----------~ END ~-------------
.
Ndabashimira mwe twabanye guhera ku itangiroro tukaba tugeze ku ihero, Imana ibarinde.
ese iyi nkuru wowe igusigiye iki? Niki wavuga ko wigiyemo?
.
|:::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::::|
📢 Kwamamaza

Ibihe...

Comments